Topic outline

  • General

  • Umusogongero ku mahugurwa nkarishya bumenyi

    Iyi gahunda ikubiyemo ibyiciro 4 by’amahugurwa aho buri kiciro cy’amahugurwa kizaba gikubiyemo imbumbanyigisho zitandukanye nazo zirimo inyigisho zitandukanye. Ibyo byiciro ni ibi bikurikira: Ikiciro cya 1 cy’amahugurwa kizibanda ku  Gusoma no kwandika mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza, Ikiciro cya 2 cy’amahugurwa kizita ku masuzuma na gahunda nzamurabushobozi; Ikiciro cya 3 cy’amahugurwa kizibanda ku nyigisho zirebana no  Kubungabunga umwana n’imyigishirize yita ku mbamutima n’imibanire n’abandi naho Ikiciro cya 4 cy’amahugurwa gikubiyemo inyigisho zirebana n’uburinganire, ubwuzuzanye n’uburezi budaheza.  Buri nyigisho itangirwa ikanasozwa n’agasuzuma kagufi. 


    SCORM packages: 2Feedback: 1
  • Ururimi mvugo

    Nk’uko twabibonye, imbumbanyigisho izaba igizwe n’inyigisho zitandukanye. Ni muri urwo rwego iyi mbumbanyigisho ya mbere “Kwigisha ururimi mvugo” igizwe n’inyigisho 3 ari zo: Ururimi mvugo, Itahuramajwi n’inyunguramagambo. Buri nyigisho tuzayigarukaho mu buryo burambuye.

    Muri iyi nyigisho, muzasobanukirwa neza ururimi mvugo icyo ari cyo n’akamaro karwo mu gusoma no kwandika. Tuzanarebera hamwe inkingi esheshatu z’imyigishirize y’ururimi mvugo ndetse n’imyitozo y’ingenzi ifasha kubaka ubushobozi mu rurimi mvugo. 



    SCORM packages: 2Feedback: 1
  • Itahuramajwi

    Muri iyi nyigisho ya kabiri yo mu mbumbanyigisho ya 1, tuzasobanukirwa neza icyo Itahuramajwi ari cyo. Tuzashobora kuvuga no gusobanura ubushobozi bukubiye mu itahuramajwi, ibikorwa bitandukanye bifasha abanyeshuri kubaka ubushobozi bw’itahuramajwi ndetse tunarebe uko ubushobozi bw’abanyeshuri mu itahuramajwi busuzumwa.


    SCORM packages: 2Feedback: 1
  • Inyunguramagambo

    Muri iyi nyigisho ya kabiri yo mu mbumbanyigisho ya 1, tuzasobanukirwa neza icyo Itahuramajwi ari cyo, tuzashobora kuvuga no gusobanura ubushobozi bukubiye mu itahuramajwi ndetse tunarebe uko ubushobozi bw’abanyeshuri mu itahuramajwi busuzumwa.
    SCORM package: 1Quiz: 1Feedback: 1
  • Ihuzamajwi no gusoma ugemura

    Imbumbanyigisho ya 2:  Kwigisha Gusoma no kwandika mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza 


    Nk’uko tumaze kubimenyera, imbumbanyigisho iba igizwe n’inyigisho zitandukanye. Ni muri urwo rwego iyi mbumbanyigisho ya kabiri “Kwigisha Gusoma no kwandika mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza” igizwe n’inyigisho 3 ari zo: ihuzamajwi
    no gusoma ugemura, kumva umwandiko no gusoma udategwa. Buri nyigisho tuzayigarukaho mu buryo burambuye. 

     Ihuzamajwi no gusoma ugemura

    Muri iyi nyigisho, muzasobanukirwa neza isano riri hagati y’Ihuzamajwi no gusoma ugemura, murarushaho gusobanukirwa n’icyo ihuzamajwi ari cyo ndetse n’ imyitozo y’ihuzamajwi ifasha mu kwigisha gutahura inyuguti, gusoma bagemura no guhuza imigemo. Muzasobanukirwa kandi n’uburyo bwo gusuzuma ubushobozi bw’ihuzamajwi.



    SCORM package: 1Quiz: 1Feedback: 1
  • Gusoma udategwa

    Muri iyi nyigisho, muzasobanukirwa icyo gusoma udategwa ari cyo. Muzabonamo kandi ubushobozi butandukanye bufitanye isano no gusoma udategwa ndetse n’imyitozo mwarimu ashobora gukoresha abanyeshuri kugira ngo abafashe kubaka ubwo bushobozi. Muzasangamo kandi uburyo bwo gusuzuma abanyeshuri mu gihe cyo Gusoma udategwa.


    SCORM package: 1Quiz: 1Feedback: 1
  • Kumva umwandiko

    Muri iyi nyigisho, muzigamo byinshi bijyanye no kumva umwandiko. Muri ibyo harimo gusobanukirwa n’icyo kumva umwandiko ari cyo, ubushobozi bugize kumva umwandiko, imyitozo yakwifashishwa mu kubaka ubushobozi bw’abanyeshuri bwo kumva umwandiko ndetse n’uko isuzuma ryo kumva umwandiko rikorwa.

    SCORM package: 1Quiz: 1Feedback: 1
  • Kwandika

    Kwandika ni inkingi ya mwamba yubakira abanyeshuri ubushobozi bwo gusoma. Iyo abanyenshuri bashobora ubwabo kwandika ibimenyetso bihagarariye amajwi yo mu rurimi, iyo aba ari intambwe ikomeye yo gusoma.  Gusobanukirwa isano iri hagati y’amajwi y’ururimi n’uko ayo majwi afite ibimenyetso biyahagararira na byo ni ingenzi cyane mu kwiga gusoma. Abanyeshuri bakeneye guhabwa umwanya uhagije, buri munsi, wo gukora imyitozo yo kwandika.  Bakenera kandi gukosorwa kugira ngo harebwe ko bagenda biyungura ubumenyi bwo kwandika. Iyo abanyeshuri bamaze kwiga kwandika inyuguti nyinshi, zimwe zishobora kubatera urujijo rwo kuzandika kuko ziba zijya guhuza amajwi cyangwa imyandikire yazo. Umwarimu aba agomba guha buri munyeshuri ubufasha bwihariye kugira ngo yoye gukomeza kuzitiranya. 


    SCORM package: 1Quiz: 1Feedback: 1
  • Ihangamwandiko

    Hari ubushobozi butandukanye umwarimu aba agomba kubakira abanyeshuri mu gihe abigisha gusoma no kwandika. Kugira ngo abigishe neza, umwarimu aba asabwa mbere na mbere gusobanukirwa uko abanyeshuri biga gusoma no kwandika.  Kugira ngo kandi abanyeshuri bavemo abasomyi beza abarimu bashobora kububakira ubushobozi butandukanye bwo mu nkingi zo gusoma no kwandika; ni ukuvuga: itahuramajwi (gutahura no kugoragoza amajwi y’ururimi), ihuzamajwi (guhuza amajwi y’inyuguti n’ibimenyetso biyahagarariye), inyunguramagambo, gusoma udategwa, kumva umwandiko no kwandika,


    SCORM package: 1Quiz: 1Feedback: 1
  • Ibyiciro byo gusoma no kwandika

    SCORM package: 1Quiz: 1Feedback: 1
  • Guhuza imyigishirize y'Ikinyarwanda n'Icyongereza

    SCORM package: 1Quiz: 1Feedback: 1