Topic outline

  • UMUTWE 1:KUBAKA UMUCO W’AMAHORO

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    - Gusesengura umwandiko ku kurwanya ihohotera no kugaragaza ingingo 

    z’ingenzi ziwugize.

    - Gusesengura amagambo aturuka ku ikomora hagaragazwa uturemajambo 

    twayo.

    Igikorwa cy’umwinjizo 

    Ushingiye ku bumenyi bwawe bwite, sobanura ihohoterwa, uko rivuka, 

    ibiritera, ingaruka zaryo n’ingamba zo kurikumira hubakwa umuco w’amahoro.

    “Uriya mugore se ko mbona ari kwivugisha amagambo menshi yiyesura, 

    byamugendekeye bite? Cyo re! Dore aricara agahita ahaguruka akajya kurunguruka 

    mu idirishya akongera akicara. Uriya ni umurwayi pe! Noneho ndabona atangiye 

    kwishima mu mutwe, ubanza uyu munsi yacanganyikiwe! Cyangwa uburwayi bwo 

    mu mutwe abumaranye iminsi! Yewe, ubanza yataye umutwe, reka mwegere 

    nankundira tukaganira ndareba icyo namufasha.” Nkimara kugisha umutima inama, 

    nibaza uko ngiye kumwegera ngo muganirize. Mu gihe ntarahaguruka, atangira 

    kuvugira hejuru mu ijwi riranguruye asakuza cyane agira ati: “Ubu koko turerere 

    he? Mu ngo tubasigira abakozi bakabahohotera! Mu baturanyi na ho harimo 

    inyangabirama zibahohotera! Ku mashuri na ho hari abarezi bamwe na bamwe 

    babahohotera. Iki ni ikibazo gikomeye Leta igomba gukumira amazi atararenga 

    inkombe”!

     Ibyo yabivugaga ubona ababaye ariko kubera ko nta muntu yavugishaga, abari aho 

    dukomeza kumuhanga amaso gusa dukeka ko yaba afite ikibazo cyo mu mutwe. 

    Yari yambaye ingutiya ndende n’agapira gusa. Nta nkweto yari yambaye ariko 

    bigaragara ko yari umuntu usanzwe ari umusirimu. Ibirenge bye byari byuzuyeho 

    uburimiro ndetse n’intoki zuzuye ibitaka boshye umuntu wahoze ahinga. Hashize 

    akanya gato arongera atangira gusakuza. Ati: “Abana bacu tubahungishirize he? Mu 

    ngo barahohoterwa, mu baturanyi ni uko, none n’abakabarinze barabahohotera! Ni 

    ishyano! Ni ishyano nta we naribwira weee! Sinamutanga weee! Oya!”

    Uko yakomezaga gusakuza ni na ko yajyaga ahaguruka akongera agakubita ijisho 

    mu idirishya ryari hejuru y’aho yari yicaye. Hashize akanya hasohoka umuganga 

    wari wambaye itaburiya y’umweru tubona amuhereje imyenda yari asohokanye 

    asa n’umwihanganisha, arongera arinjira naho wa mugore akomeza kwicara 

    aho. Ngeze aho ndamwegera. Ku bibero bye yari ahafite imyenda muganga yari 

    amaze kumuhereza, nitegereje mbona ni agakariso kabaye ubushwangi n’akajipo 

    kakwira umwana w’imyaka itanu kacikaguritse kandi kahindutse amaraso. Mugeze 

    iruhande, ndamusuhuza anyikirizanya ishavu n’agahinda. Yari yataye umutwe ku 

    buryo ibyo namubazaga byose yansubizaga igisubizo kimwe gusa kidafitanye isano 

    n’icyo mubaza: “Ni se”. Nti: “Byagenze bite”? Ati: “Se”. Nyuma yo kumara umwanya 

    muvugisha akansubiza ibiterekeranye, mpitamo kumuhagurutsa aho yari yicaye 

    ndamusindagiza mugeza aho batangira ubufasha ku bahungabanye. Mwinjiza mu 

    nzu, tuhasanga umukobwa ubishinzwe amwereka aho yicara. 

    Mu gihe atangiye kumuganiza nge ndasohoka. Nkigera hanze mpahurira n’abagore 

    babiri bari bavuye gukingiza barimo baganira. Sininjiye mu kiganiro cyabo ariko 

    nkomeza kugikurikira. Baganiraga bavuga umugabo wahohoteye umwana we 

    wiga mu mashuri y’inshuke amusanze mu rugo wenyine nyina yagiye mu murima. 

    Nkimara kubyumva nsanisha iyo nkuru n’uko wa mugore yansubizaga, nibuka ko 

    yasaga nk’uvuye mu murima nkeka ko umwana bavuga ari uwe. Nsubira mu nzu 

    aho nari namusize nsanga yacururutse aganira na wa mukobwa. 

    Mpageze ashaka guceceka ariko wa mukobwa aramubwira ati: “ Komeza nta kibazo 

    uyu ni we wakuzanye aha”. Arakomeza aramutekerereza. “Bahise bampamagara 

    ndi guhinga ngo Karake, umugabo wange, yaje avuye mu kabari yasinze kanyanga 

    amufata ku ngufu. Nahise mva mu murima aho nufiraga amasaka nsanga umwana 

    aravirirana ni ko kumuzana kwa muganga. Nongeye kugarura ubwenge nisanga aha 

    tuganirira”.

    - None se Karake asanzwe anywa kanyanga?

    - Yayinywaga ariko nta kindi gihe yigeze akora ishyano nk’iryo.

    - Wa mukobwa asa n’uguye mu kantu, aceceka akanya gato maze bimwanga 

    mu nda akomeza kumuganiriza.

    - Buriya rero sinaba ngushinyaguriye nkubwiye ko ishyano ryaguye iwanyu nawe warigizemo uruhare. Iyo ubonye uwo ari we wese akoresha ibiyobyabwenge ntabwo uba ukwiye kumuhishira. Kwinumira ni nko kureka igitambambuga iruhande rw’umunyotwe. Kiwugeraho kikawusandaguza boshye ivu. Nyamara iyo uba warabigejeje ku bayobozi bari ku mugorora bakamugira inama akareka kanyanga. Ndakubwiza ukuri nta mubyeyi muzima wakorera umwana we ibya mfura mbi nka biriya. Ni ikibazo k’ingaruka z’ibiyobyabwenge. Ikindi kandi ni ngombwa kujya tuganiriza abana bacu tubigisha gutahura abantu bafite ingeso mbi, bashobora kubahohotera. Ibyo byatuma bamenya kuvumbura ufite umugambi mubisha wo kubahohotera bakamuhungira kure. Wa mugore yari yagaruye akenge yumva ibyo umukobwa amubwira atuje. Hashize

    akanya abaza wa mukobwa.

    - None se ubwo Leta izamuhanisha iki? Si ukumufunga burundu ngahinduka 

    umupfakazi?

    - Leta nta nyungu iba ifite mu gufunga abantu burundu, icyo iba igamije ni 

    ukugorora umuhemu uba wakoze icyaha. Iyo amaze kwigishwa imyitwarire 

    ye ikagaragaza ko ibyatumye akora icyo cyaha atabisubira, baramufungura 

    akagaruka gufatanya n’abandi kubaka igihugu. Si byiza rero guhishira uwakoze 

    ishyano nk’iryo kuko uba umutesheje amahirwe yo kugororwa ngo ahinduke 

    muzima. Umuzima arafungurwa naho umutindi unangira ntagaragaze ko 

    yicuza ibyo yakoze ni we ufungwa burundu.

    - Urakoze kubera ibisobanuro umpaye n’inama ungiriye, ndumva nacururutse 

    reka nge kureba uko umwana ameze ubu muganga yanshatse arambura.

    Akimara kumushimira, turasohokana twerekeza aho bakirira abarwayi baje ari 

    indembe; hamwe nari namukuye yataye umutwe. Tuhageze umwe mu baganga bari 

    bahari amubwira ko ategereza gato, ko umwana arimo gukurikiranwa n’abaganga 

    kandi ko ibizamini byafashwe babijyanye muri raboratwari kureba niba nta bundi 

    burwayi yaba yatewe n’ihohoterwa yakorewe.

    I.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Umwana wahohotewe” ushakemo amagambo 

    udasobanukiwe, hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko 

    wifashishije inkoranyamagambo

    Imyitozo

    1. 1. Simbuza ijambo (amagambo) ryanditse ritsindagiye, irindi bivuga 

    kimwe riri mu mwandiko.

    a) Guhohotera umuntu ukamugirira nabi biragayitse mu muco nyarwanda.

    b) Si byiza kwicecekera igihe habaye ihohoterwa.

    c) Abafite ikibazo k’ikangarana bitabwaho ku buryo bwihariye.

    d) Umwana agira agahinda iyo abuze umwitaho.

    2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ngufi zigaragaza ko wumva icyo 

    asobanura kandi ukore usanisha.

    a) Inyangabirama

    b) Kugwa mu kantu

    c) Gusindagiza umuntu

    d) Igitambambuga

    3. Uzurisha izi nteruro amagambo avuye mu mwandiko. 

    a) Twamagane………rikorerwa ikiremwa muntu.

    b) Umuco nyarwanda wamaganira kure ikoreshwa ry’…. mu muryango.

    c) Umugiraneza arangwa no….indembe akayigeza kwa muganga.

    d) Muri ……hasuzumirwa ibimenyetso by’ukuri.

    4. Andika imbusane z’amagambo akurikira dusanga mu mwandiko:

    a) Guta

    b) Guhohotera

    c) Abayobozi

    d) Umuhemu

    I.1.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Umwana wahohotewe”, maze usubize ibibazo 

    byawubajijweho. 

    1. Umugore uvugwa mu gika cya mbere cy’umwandiko yari he? Kubera iki? 

    2. Ni ibiki bigaragaza ko umugore uvugwa mu mwandiko yasaga 

    nk’uwataye umutwe? 

    3. Ni irihe hohoterwa rivugwa muri uyu mwandiko? Ni nde wahohoteye 

    undi? Yabitewe n’iki? 

    4. Ni he havugwa mu mwandiko hashobora gukorerwa ihohoterwa?

    5. Ese mbere yo kuganira n’uriya mukobwa, uwo mugore yari afite 

    umugambi wo gutanga umugabo we? Sobanura igisubizo cyawe. 

    6. Muri uyu mwandiko baratanga inama y’uko twarwanya ihohoterwa. 

    Izo nama ni izihe?

    I.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Umwana wahohotewe” maze usubize ibibazo 

    bikurikira:

    1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa muri uyu mwandiko?

    2. Ni izihe ngingo z’ingenzi zivugwa mu mwandiko?

    3. Garagaza ubundi bwoko bw’ihohoterwa ritavuzwe mu mwandiko.

    4. Ni izihe ngaruka uwahohotewe ashobora guhura na zo?

    I.1.4. Kungurana ibitekerezo

    Igikorwa

    Wifashishije umwandiko “Umwana wahohotewe” n’ubumenyi rusange, 

    ungurana ibitekerezo na bagenzi bawe ku nsanganyamatsiko ikurikira: 

    “Ingamba zafatwa kugira ngo hakumirwe ihohoterwa.”

    I. 2. Ikomora: Ikomoranshinga

    I.2.1. Inshoza y’ikomoranshinga n’ikomoranshinga mvazina

    Igikorwa

    Itegereze amagambo atsindagiye ari muri izi interuro zikurikira, ugire icyo 

    uyavugaho uhereye ku miterere n’inkomoko yayo. Uhereye ku miterere 

    n’inkomoko yayo, kora ubushakashatsi utahure inshoza y’ikomoranshinga, 

    ugaragaze uko inshinga zivuka ziturutse ku mazina n’uturemajambo twazo.

    1. Uko uwo mugore yakomezaga gusakuza ni ko yahagurukaga akareba 

    mu idirishya ryari hejuru y’aho yari yicaye.

    2. Abayobozi bakunda kujanisha kugira ngo bamenye umubare 

    w’abahohoterwa muri rusange.

    3. Iyo bwije, kumurika mu nzu bigabanya ubwoba.

    4. Umuntu muzima arangwa no gutagatifuza ibikorwa bye.

    I.2.1.1. Inshoza y’ikomoranshinga

    Ikomoranshinga ni ihimba ry’inshinga nshya uhereye ku bicumbi by’andi magambo 

    asanzwe mu rurimi cyangwa imizi y’inshinga. Hari amatsinda abiri y’ikomoranshinga: 

    ikomoranshinga mvazina n’ikomoranshinga mvanshinga.

    I.2.1.2. Inshoza y’ikomonshinga mvazina

    Ikomoranshinga mvazina ni ihimba ry’inshinga uhereye ku bicumbi by’amazina 

    asanzwe ari mu rurimi.

    a) Gukomora inshinga ku izina

    Imyitozo

    1. Komora inshinga ku magambo akurikira:

    a) Ifoto b) Pyo c) Dumburi d)Re e)Ibiryo

    2. Soma igika gikurikira maze ugaragaze aho inshinga ziri mu ibara 

    ry’umukara tsiri zakomotse:

    Kanyana ni umwana urangwa n’imico myiza, agakundwa na buri wese 

    kubera ubupfura bumuranga. Umunsi umwe yagiye gusura nyirasenge wari 

    uzi kunezeza abamugana bose kuko yari yarakungahaye bitagira urugero, 

    maze bicara mu busitani butoshye baraganira bishyira kera. Bigeze mu 

    kabwibwi, amatara arabamurikira binikiza ikiganiro cyari cyuje impanuro. 

    Bidatinze, bumvise amakuru y’inshamugongo ko musaza wa Kanyana yari 

    agiye guhohotera umwana w’umukobwa ariko ngo babanje kugigira. Mu gihe 

    ataragera ku mugambi we yumvise abahuruye baje gutabara maze akizwa 

    n’amaguru arapyirika arenga atyo. Bakibaza ku bibaye bumva ijwi rihamagara 

    Kanyana, ariko we akomeza kwipfayonza nk’aho nta cyo bimubwiye. 

    3. Garagaza intego y’izo nshinga n’amategeko y’igenamajwi yubahirijwe


    Bagenahirwe munyumve

    Bagenategeko mumvune

    Munyumvire iyi mvamutima

    Navogerewe imvugiro

    Muramvane mu makuba.

    Navangiwe mu mvugo

    N’abakagombye kunyumva

    Bakamvana mu mahoro

    Bakanjyana mu makuba

    Kandi rwose ari bakuru.

    Ngenda mpura n’amahano

    Ngahohoterwa bahari

    Ubwo ndatinya ngaceceka

    Ngahora mpangayitse

    Ngira ngo mwese muri bamwe!

    Nahuye na muranduranzuzi

    Aranzuyaza ngo aranduzi

    Aranzenguruka ndazimira

    Cyaruzi ubwo aranzonga

    Yizimanira akayuzi kange.

    Runyogozi, muhishwambuto

    Atambuka apfutse ingohe

    Ngo maze angushe mu mutego

    Intege zange akirigita

    Bindigisiriza ubuzima.

    Ruzingabato yarateye

    Ngo atahe itoto ryange

    Yiteruzwa udutako

    Nako udufaranga

    Ngo antahire agahugu!

    Agahugu kange ni gato

    Abazingambuto baragateye

    Baragatunduza mfite intimba

    Murambe hafi birangoye

    Ubuzima burizinga.

    Intara zose yarazikwiye

    Ntarumanga arazivuyanga

    Atitaye ko zidakomeye

    Akazisenya nta soni

    Agera ikambere n’ibikari,

    Bya bimamyi by’ibimama

    Biguha imari y’amahano

    Bikakunyunya nk’uwanyazwe

    Bikakunyonga ubutanyurwa

    Bikunyuza inyenga y’amarira.

    Ba bisukari isiga ingese

    Ntibasiba baraserutse

    Kuko basanganywe isoni nke

    Baragusekera bakagusoroma

    Bakagusenya ugasiga isi.

    Abanyumvise mubimenye

    Ba bihehe mubamenye

    Bakunyuza mu rihumye

    Maze ukagenda utabimenye

    Ugafumbira umunaba.

    Banyamishinga mudufashe

    Murashishoze dushobore

    Ibyo kujisha shugadadi

    Tujwigirize shugamami

    Ishaba y’abato ishishe. 

    Umuhanzi 

    NSENGIMANA Cyriaque

    I.3.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Muhishwambuto” ushakemo amagambo udasobanukiwe, 

    hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashishije 

    inkoranyamagambo.

    imyitozo

    1. Andika inyito ebyiri z’ijambo “intege”.

    2. Garagaza amatsinda y’amagambo ari mu mwandiko ahuje inyito no gupfa.

    3. Andika impuzanyito z’amagambo akurikira:

    a) Ubuzima b)Intimba c) Imari d) Isoni

    I.3.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Muhishwambuto”, maze usubize ibibazo 

    byawubajijweho. 

    1. Ni irihe hohoterwa rivugwa muri uyu mwandiko?

    2. Ni ba nde umuhanzi asaba ko bamwumva muri iki kibazo k’ihohoterwa?

    3. Ijambo “ Abazingambuto” risobanura iki? 

    4. Abazingambuto bahohoteye bate uvugwa mu mwandiko?

    5. Ese hari aho bavuga ko muhishwambuto yakwiriye ahantu hose? 

    Byerekanishe amagambo yo mu mwandiko.

    6. Hari abantu bavugwa ko bakwiye kwamaganwa bashukana bitwaje 

    imari. Abo ni ba nde?

    I.3.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Muhishwambuto”, maze usubize ibibazo 

    byawubajijweho. 

    1. Umwandiko «Muhishwambuto » uri mu buhe bwoko bw’umwandiko? 

    Sobanura igisubizo cyawe.

    2. Ni izihe ngingo z’ingenzi ziri mu mwandiko?

    3. Ni ba nde bashobora guhohotera umwana?

    4. Ni izihe ngaruka uwahohotewe ashobora guhura na zo?

    I.4. Ikomora: Ikomoranshinga mvanshinga

    Igikorwa

    Soma interuro zikurikira, witegereze inshinga zitsindagiye hanyuma ugaragaze 

    intego yazo. Hera ku ntego y’izo nshinga maze usobanure uko inshinga zivuka 

    ku zindi kandi ugaragaze uturemajambo two mu ikomoranshinga mvanshinga. 

    a) Abantu bakunda kurwanya ihohotera barangwa n’umutima mwiza

    b) Kugendererwa n’abashyitsi ni umugisha.

    c) Uwahohotewe asabwa kuvugisha ukuri kugira ngo yitabweho.

    d) Kunezerwa birakwiye ku bantu bose.

    I.4.1. Inshoza y’ikomoranshinga mvanshinga

    Ikomoranshinga mvanshinga ni ihanga ry’inshinga nshya uhereye ku mizi y’inshinga 

    zisanzwe mu rurimi. Iri komoranshinga rikoresha ingereka zitandukanye. Twabonye 

    ko ingereka ari uturemajambo tujya hagati y’umuzi n’umusozo tukazanira inshinga 

    ingingo nshya. Twabonye kandi ko iyo umuzi wiyunze n’ingereka bibyara igicumbi 

    gishya kitwa intima.

    Ingero:


    I.4.2. Uturemajambo tw’inshinga zo mu ikomoranshinga mvanshinga

    Inshinga zishingiye ku ikomoranshinga mvanshinga na zo zifite uturemajambo dusa 

    neza n’utw’inshinga isanzwe. 

    Inshinga yavutse kubera ikomoranshinga mvanshinga ishobora kugira utwo 

    turemajambo twose cyangwa tumwe muri two nko mu ikomoranshinga mvazina.

    Ingero:

    a) Nibatazabimujanishiriza azabyibagirwa kuko azaba ari kwambarira urugamba.

    b) Murakomangwa n’umutima ngo muge gufasha uwahohotewe


    Imyitozo

    1. Garagaza inshinga zishobora gukomoka ku mizi y’inshinga zikurikira:

    a) Kuneza b)Guhemuka c) Kubaka d)Gufotora

    2. Garagaza imizi y’inshinga zitsindagiye ziri mu mwandiko ukurikira: [...] 

    Akimara kumushimira, turasohokana twerekeza aho bakirira 

    abarwayi baje ari indembe hamwe nari namukuye yataye umutwe. 

    Tuhageze umwe mu baganga bari bahari amubwira ko ategereza gato ko 

    umwana arimo gukurikiranwa n’abaganga, kandi ko ibizamini byafashwe 

    babijyanye muri raboratwari kureba niba nta bundi burwayi yaba 

    yatewe n’ihohoterwa yakorewe.

    3. Garagaza uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi by’inshinga 

    zitsindagiye.

    a) Umwana, umugore n’undi muntu wese bazira guhohoterwa.

    b) Gukubitagura abantu ntibishimisha inyangamugayo ziharanira 

    amahoro.

    Imyitozo

    c) Kumanuza ni ugusaba umuntu ibyo adashoboye.

    d) Kanyana aturanye n’abayobozi beza bita ku bo bayobora.

     I.5. Imyitozo y’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Ugendeye ku mabwiriza agenga ihangamwandiko, hanga umwandiko ufite 

    hagati y’imirongo mirongo itatu na mirongo ine ku nsanganyamatsiko ikurikira: 

    “Gukumira ihohoterwa ni ishingiro ryo kubaka umuco w’amahoro arambye”. 

    Mu magambo agize uwo mwandiko hagaragaremo inshinga zikomoka ku 

    ikomoranshinga.

    Ubu nshobora:

    - Gusoma neza nubahiriza utwatuzo n’isesekaza.

    - Gukoresha mu nteruro amagambo nungutse. 

    - Gusesengura umwandiko ngaragaza ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo. 

    - Gusobanura intandaro y’ihohoterwa n’uburyo bwo kurikumira

    - Gusesengura amagambo ashingiye ku ikomoranshinga ngaragaza 

    uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi. 

    Ubu ndangwa no:

    - Kurwanya ihohoterwa aho nahura na ryo hose.

    - Kwimakaza umuco w’amahoro.

    e) Si byiza guserereza abandi

    I. 6. Isuzuma risoza umutwe wa mbere

    Umwandiko: Turwanye ihohoterwa

    Mu muco nyarwanda, kubaha ubuzima ni indangagaciro mpuzabantu kuko ubwo 

    buzima umuntu abwifuriza abandi, akabuhabwa n’abandi, na we akabuha abandi. 

    Kubaho mu mudendezo bishingira ku muco w’amahoro wubakwa mu muryango 

    uwo ari wo wose kandi bikagerwaho umuntu yiyushye akuya kuko binyura mu nzira 

    nyinshi harimo no kurwanya ihohoterwa. Guhohotera umuntu ni ukumwiyenzaho 

    atakwakuye cyangwa se ataguteyeho amahane, kumuvutsa ibyo afiteho 

    uburenganzira bitewe n’uko umurusha imbaraga cyangwa umufiteho ububasha. 

    Buri muntu wese agira agaciro ahabwa na kamere avukana maze uburenganzira 

    bwe ntibube umurage w’ababyeyi cyangwa undi muntu. Nta mpamvu n’imwe 

    ishobora gutuma hagira uhohoterwa kabone n’ubwo amategeko y’umuryango 

    runaka yaba abangamira ubwoko ubu n’ubu, abantu b’igitsina iki n’iki, idini, 

    ururimi, abo badasangiye igihugu, umutungo, ikiciro cy’abaturage bavukamo, 

    ibitekerezo byabo n’ibindi. Kurwanya ihohoterwa bishingira ku mahame amwe 

    n’amwe y’uburenganzira bwa muntu nko kwishyira ukizana, kugira umutekano 

    no kugira imibereho myiza. Uko byaba kose n’uko byagenda kose, agaciro ka 

    muntu ntikagabanywa, ntikanasubizwa inyuma kandi gashimangirwa n’amategeko 

    mpuzamahanga ibihugu biba byaremeye, bikanayashyiraho umukono. Nubwo 

    bimeze bityo, si ko hose byubahirizwa.

    Burya koko nta kabura imvano, ibitera ihohoterwa ni imyumvire mibi, imyifatire 

    n’imyitwarire bitaboneye harimo ubusambanyi, kunywa ibiyobyabwenge, ubugizi 

    bwa nabi n’ibindi byinshi. Ihohoterwa kandi rigaragarira mu mvugo isesereza, 

    isebanya no mu bikorwa bitesha agaciro ikiremwa muntu nko gufata ku ngufu, 

    gukoresha imirimo ivunanye, gutoteza, n’indi migirire igayitse igira ingaruka ku 

    bato n’abakuru. Imvugo n’ibikorwa by’ihohoterwa bigira inkurikizi zitabarika ku 

    babikorewe nko kwiheba, gutakaza ikizere, kwiheza mu bikorwa bitandukanye, 

    kugira ipfunwe, kugira ihungabana n’izindi. 

    Kugira ngo hirindwe izo ngaruka, buri wese akwiye kuba umusemburo w’amahoro, 

    ayasakaza mu bandi mu migirire ye ya buri munsi. Bajya bavuga ngo: “Kwirinda 

    biruta kwivuza.” Ni ngombwa gufata ingamba zikumira ihohoterwa bigizwemo 

    uruhare n’inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage n’imiryango yigenga. Ibyo 

    byagerwaho habayeho gushyiraho amategeko n’ibihano bikwiye ku bahohotera 

    abandi, guhugura abantu b’ibyiciro binyuranye, gutegura amarushanwa yamagana 

    ihohoterwa iryo ari ryo ryose, gushyiraho amatsinda n’ibigo byihariye bishinzwe 

    gukumira no kurwanya ihohoterwa n’ibindi.

    Bityo rero, umuco w’amahoro ugomba guhera ku muntu ubwe, akawusakaza mu 

    bandi, ugakwira igihugu ndetse n’isi yose kuko “Ijya kurisha ihera ku rugo”. Buri 

    wese ahamagariwe kuba ijisho rya mugenzi we, akagaragaza hakiri kare imyitwarire 

    yatuma umuryango uhungabana ntugere ku iterambere rirambye.

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1. Uburenganzira bwa muntu bugaragazwa n’iki?

    2. Ni izihe ngaruka zishobora kuba ku muntu wahohotewe?

    3. Ni izihe ngamba zafatwa kugira ngo hakumirwe ihohoterwa?

    4. Tanga ingero byibura eshanu zigaragaza ibikorwa by’ihohoterwa.

    5. Wafasha ute uwahohotewe?

    6. Ni ba nde bakwiye kurwanya ihohoterwa?

    II. Ibibazo by’inyunguramagambo

    1. Simbuza ijambo (amagambo) ryanditse ritsindagiye, impuzanyito iri mu 

    mwandiko.

    a) Uwahohotewe ntabaho mu mahoro.

    b) Mu muco nyarwanda birabujijwe kwambura umuntu uburenganzira bwe.

    c) Ufashwe ku ngufu ashobora gukurizamo kugira ikangarana rikomeye.

    d) Dutozwa kwirinda gukoresha imvugo ibabaza umuntu.

    5. 2. Kora interuro ngufi ukoresheje amagambo akurikira:

    a) Umurage

    b) Kwishyira ukizana

    c) Ibiyobyabwenge

    d) Ipfunwe

    5. 3. Uzurisha izi nteruro amagambo avuye mu mwandiko. 

    a) Umuntu muzima arangwa n’…..mwiza wo guha …….buri muntu. 

    b) U Rwanda rwashyizeho……. arengera ikiremwa muntu.

    c) Kurwanya….ni inshingano yacu twese. 

    III. Ikibonezamvugo

    1. Tanga ingero ebyiri z’inshinga zifite imizi yakomotse ku bwoko bw’amagambo 

    bukurikira:

    a) Ntera b) Inyigana c) Izina

    2. Garagaza uturemajambo tw’inshinga zitsindagiye ugaragaze n’amategeko 

    y’igenamajwi. 

    a) Twirinde gusesagura ubuzima budatangwa na muntu.

    b) Ibimenyetso byose birafotorwa.

    c) Gukazanura byaracitse mu muco nyarwanda.

    d) We anezwa no kwitabwaho


  • UMUTWE 2:UMUCO NYARWANDA

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe :

    - Gusesengura zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda hagaragazwa 

    uturango twazo.

    - Gusobanura iminozanganzo no kuyikoresha ahanga.

    Igikorwa cy’umwinjizo

    Tekereza, maze ugaragaze bimwe mu bintu biranga umuco nyarwanda 

    byanyuraga mu buvanganzo nyarwanda. Urebye nk’igihe bakosorana mu 

    biganiro byabo, nk’ibyakorerwaga ibwami, mu muryango nyarwanda nk’igihe 

    bungutse umwana, mu misango y’ubukwe n’ahandi

    II.1. Umwandiko: Babyirukanye ingoga mu gutamira


    Babyirukanye ingoga mu gutamira

    Abana ba Kigeri abyiruye

    Bene Rwigurangoma rwa Ngoboka ya Rwangoruke

    Aba bana se yabyaye bakuranye icyusa mu irya

    Barasagambye nka Bisu bya Nyamihana

    Baza guhanwa na nde ngo bitonde mu gutamira

    Uwakabahannye ko ari mukuru wabo

    Bakaba bakoma ku ngeso yawe!

    Iyo ngeso barayibyariye abami

    Ba Bwimandubaruba na Bwimanduga

    Barabishyuhaguza ibihaza!

    Rutarindwa 

    Ati: “Ndi igisoka singihazwa n’agasate,”

    Ndi umutware w’Ibisumizi

    Ibyo mwumva ge nzigira mu Gisigari

    Iyo bahinga mu Rukubye, na rwo rukoroha

    Nkamenya guhangira inyama!

    Sharangabo

    Agira imandwa ikaba indubizi

    Ati: “Munyijyanire i Nyakabanda ka Kigali

    Bandebere cya giti kiri aho kikitwa umuvure

    Bacyuzuze amazi n’imineke ngumye kubayagura

    Sinteze guhezera na mugenzi wange!”

    Nshozamihigo

    Yariye kandore y’ i Nduga

    Ayimiragura ayivanga n’ ibivuzo

    Bigeze mu nda biragugara

    Ati: “Munyegereze ibitoke n’ibijumba n’umubanji

    Ngumye nkomere mu nda yange

    Ngana Mugaza wa nzovu.

    Gashamura

    Abona ubwato ntazihazine

    Akazengerezwa nk’uwasinze

    Rutarindwa yagira ngo ariyubanganya

    Akabimyoza aho imbere ye

    Ibisumizi bimukobye

    Ati: “Ngira umusongozi gito

    Akantekera imiranzi y’inyama

    N’imitura y’ibishyimbo

    Ntagomba guhisha aragapfa azamenya ingeso”.

    Rukangirashyamba aje kumuhana

    Ati: “Ni ukuri mwana wange

    Ni uko nyine uruzi nisaziye

    Umuganura waramuka waje ntiwansumbya umuhogo.

    Bisangwa ni mukuru utabakoma

    Iyo akubirije imvuruge y’isogi

    N’imitura y’ibishyimbo ntareka bihora

    We aravunjagura agacisha ruguru

    Ati: “Nagabanye ibigega

    Mumpakurire umutsima munini

    Ungana cya kigega kerekeye mu Koko

    Nge ndabasumbya mu kurya!”

    Rwayitare yatamiye intore

    I Bunganyana rya Nyirabitero

    Aracyatamba gusaba imyuko

    Rwangeyo ati: “Ndi Umunyiginya mukuru

    I Kundamvura ya Bitero, nkikundisha isogi

    Yamara kuyirya akaganya mu mabondo ikagugara”.

    Rukangamiheto yakangase amenyo ku magufwa

    Arahunja n’igitondora, ndamureba ndamugaya

    Nti: “Mbe nyamuhunja ko utarobanura”?

    Ati: “Sinabona akanya nasiga inyuma

    Muryamo yarateye, byantera agahinda”.

    Yenda ibihaha byayo arakoranya n’imyijima

    Ahinduka rugara mu nzu

    Ntiyabona ibitotsi byo kuryama

    Ruyimbo ararenza n’umugongo

    Inda iramugora arahemuka.

    Nzirabatinyi yagugunnye ingoma

    Imikoba iramwica mu bijigo

    Muzarebe Rubanda rwa Rwingwe

    Acuma amabondo

    Sezikeye ati: “Ge ngira iryinyo rikaba intorezo

    Narikomanga ku nkoro inkono iri ku ziko”.

    Nti: “Muranyongere inyama

    Akaba umwaka atarabaga

    Yamara kubaga bugatuma yiyegura imiryango

    Akaba ukwe!

    Kamarashavu yishinze inkori z’i Kigali

    I Bugagara bwa Nyiragasogwe

    Bashyizemo amavuta n’umunyu

    Aragumya yoreza iyo!

    Karunganwa ati: “Ndi umwana w’Umwami

    Mvuka mu nda y’ingoma

    Simenya guterera mira bunguri”.

    Cyitatire yariye ubushaza i Shegama

    Maze se aramwanga ngo yamucuze impamba.

    Musinga yamiraguye imitura y’ibishyimbo

    Bahutira ihene ku nda barakubita n’ububaya

    Yaguye impishyi bacisha mu bigega.

    Muhigirwa yahigiye ingundu y’abatunzi

    Agaca mu cyanzu

    Nahace arahakwiye

    Agatsinda yameze aye menyo

    Yo kubagira ibimasa mu Nyamagana.

    Rwabirinda yarindiriye abicaye ku ziko

    Bahembwe ngo bararinda cyane

    Ashakira inzira mu mwinjiro

    Arabiyogoza mu buriri.

    Ati: “Ndi mukuru nkabahenda

    Twatigirira ibyo kwiba nabananize cyane”.

    Kayijuka bamuhaye ikibo, icyansi, n’icyabya

    Byose asa na cya Nyarwaya

    I Nyarubuye hari ibigoryi bibiri

    Hari n’undi nabwiwe

    Ngo ntibagisumbanya ingeso

    Mubashyiremo na nyirabo Rwabizamurego

    Cya gicuba k’i Bumbogo cyaramuka cyaje

    Rugoma rubuganizwa ijana yagabanywa ite?

    Ariko nayanywe arabikwiye

    We uhora azizana akazongera mu ze!

    Yazinyaze ibindi bihugu.

    (Cyahimbwe na Senkabura ya Kibaba wo mu Rusenyi.)

    II.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Babyirukanye ingoga mu gutamira”, ushakemo amagambo 

    udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko 

    wifashishije inkoranyamagambo. 

    imyitozo

    1. Koresha amagambo akurikira dusanga mu mwandiko mu nteruro 

    wihimbiye: 

    a) Guhakura umutsima 

    b) Umusongozi

    c) Indubizi 

    d) Guhunja

    2. Buri jambo ritsindagiye risimbuze iryo bivuga kimwe riboneka mu 

    mwandiko kandi usanishe neza interuro wahawe:

    a) Kampayana ngo yaba yarahuhuwe n’ivutu yatewe n’ibikeregete 

    by’imitura.

    b) Aba bana koko babyirukanye imbaraga mu kubasha rukacarara.

    c) Kabutura yakurikije ingeso ya se

    d) Rutamizabiri umiragura yokerwa ibisogi bishyushye ubutunguruza

    asangira ate na ba Kazehe?

    II.1.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Babyirukanye ingoga mu gutamira” hanyuma 

    usubize ibibazo bikurikira:

    1. Hari imyifatire y’umunyenda mbi igaragara mu mwandiko? Yivuge.

    2. Hari ibihemu bivugwa mu mwandiko. Bivuge.

    3. Mu buse nta we batinya na busa. Bigaragaze utanga ingero mu 

    mwandiko.

    4. Shaka muri uyu mwandiko ingingo zisekeje usobanura n’impamvu 

    zisekeje.

    5. Shaka muri uyu mwandiko amazina y’abana (ibikomangoma) 

    bavuzwemo bakomoka kuri Kigeli IV Rwabugiri.

    6. Hari amwe mu mazina y’abantu n’ay’ahantu avugwa mu mwandiko. 

    Yashake muri iki kinyatuzu ujya iburyo, ibumoso, hasi cyangwa hejuru.


    Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

    II.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Babyirukanye ingoga mu gutamira” hanyuma 

    usubize ibibazo bikurikira:

    1. Uyu mwandiko ushobora kugira inyito y’umutwe urenze umwe, tanga 

    ingero zawubera umutwe.

    2. Tanga inama kuri ba rutamizabiri bashobora kuboneka mu bigero 

    byose by’abantu.

    3. Garagaza ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko.

    4. Muri uyu mwandiko, ukurikije inyurabwenge, umuhanzi agamije 

    gusebya abatware? Sobanura.

    II.2. Igisigo cy’ubuse

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Babyirukanye ingoga mu gutamira” ugereranye 

    ibivugwamo n’ibyavugwaga mu yindi myandiko wize, maze ukore 

    ubushakashatsi utahure inshoza y’igisigo cy’ubuse, ugaragaze uturango 

    twacyo n’akamaro ko kukiga.

    II.2.1. Inshoza y’igisigo cy’ubuse

    Abasesenguye neza ibisigo by’ubuse bagaragaje ko igisigo cy’ubuse ari umwandiko 

    w’ubuvanganzo uba uhimbitse nk’ibisetso ndetse birenze ibisetso bigasa 

    n’ibisebanyo. Ni inganzo yaba yaravukiye mu matorero y’intore, aho wasangaga 

    abantu biga kuvuga neza, bagacyocyorana ntihagire urakara; uwarakaraga mu 

    biganiro bakamwita igifura kitazi kuba mu bandi cyangwa akitwa umunyamusozi. 

    Abantu batazi gutarama barakazwaga n’ibyo bisigo babitaga ibifura. Ubusanzwe 

    ubuse ni umushyikirano w’abase n’abantu bo mu bwoko bubamarira urubanza, 

    ukarangwa no gushotorana basa n’abatukana ariko ntibigire uwo birakaza. 

    II.2.2. Uturango tw’igisigo cy’ubuse

    Ibisigo by’ubuse birangwa no kuba bisetsa ariko bisa n’ibisebanya cyangwa 

    bisesereza. Usanga kandi bakoreshamo tumwe mu turango tw’ubusizi.

    Abahimbaga ibisigo by’ubuse, babaga bagambiriye gusetsa abandi bahungu. Mu 

    basizi bazwi baba barakenetse inganzo y’ibisigo by’ubuse harimo Musenyeri 

    Alegisi Kagame. Yaje guhimbazwa n’iyi nganzo y’ibisigo by’ubuse maze arayigana 

    ahimba umuvugo muremure yakubiye mu gatabo yise “Indyoheshabirayi”. Muri 

    ako gatabo Kagame atera ubuse umwami Mutara Rudahigwa n’abatware be. Ako 

    gatabo kasohotse bakiriho ariko ntawamurakariye kuko bose bari bamenyereye iyo 

    nganzo.

    Kagame arondoramo ubusambo bw’abatware ku nyama y’ingurube, agaragaza ko 

    abanyaporitiki bo hejuru (umwami n’abatware) ari abantu nk’abandi bashobora 

    gucuranwa. Agaragaza kandi ko no mu bwami hatakiri ibintu by’ibanga bituma 

    ibihakorerwa bitamenyekana muri rubanda.

    II.2.3. Akamaro ko kwiga igisigo cy’ubuse

    Kwiga ibisigo by’ubuse bifite akamaro kuko bituma umuntu yongera ubushobozi mu 

    by’ubuhanzi. Bituma kandi akeneka iyi nganzo yo guseka ingeso z’abantu bamwe 

    na bamwe kugira ngo bikosore. Binatoza kandi abantu kuba intyoza mu biganiro 

    n’ibitaramo ndetse no kutaba ibifura ngo barakazwe n’ibiganiro birimo inganzo 

    y’ubuse. 

    Umwitozo

    Garagaza uturango tw’ibisigo by’ubuse n’akamaro ko kubyiga.

    Umwitozo

    II.3. Umwandiko: Ukwibyara

    1. Ukwibyara gutera ababyeyi ineza,

    Batambira b’ineza,

    Munozandagano wa Nsana ya Buhanzi,

    Mukuva iwa Nyamuhanza,

    5. Muhanuzi wadutsindiraga amahano,

    Muhumuza, Umuhozi

    Waturiha ibyo yagurwa i Kiganda

    Kigeli cya Ngerekera.

    Uko muturuka isoko imwe,

    10. Ni ko musangiye ingeso.

    Muri Imisumba yo ku Rusumamigezi

    Kwa Gisanura amasugi yanyu

    Azira igisasa.

    Mwarashatse birabakundira,

    15. Mumera amaboko arabakamira

    Inka mukoye mu Byaguka

    Zitugwiriza imihana

    Imfura nzima isubiza ku izina rya se,

    Basanganizwa b’impundu.

    20. Yakura impuha

    Mpangarijekure

    Ya Mwuhirakare we, Mukanganwa

    Yari yagishiye i Bunyambo Nyarume;

    Rumeza nyiri uburezi

    25. Buzamagana amacwa,

    Aca inka mo amaziri,

    Mazina ya Gasenga

    Adusendera imisaka ya Rusenge

    Mwahonotse mwese.

    30. Kurya mucurwa n’inyundo ziramye

    Muri abarenzi

    Bo mu mirinzi ya Cyarubazi

    Abanyakirima muzira icyangwe mu minwe

    Mwameze ibiganza bitatugwabiza

    35. Mugira amaguru atugabira

    Abagabe b’i Ruganda

    Mwitwa ingendutsi

    Mwatubereye imbyeyi n’imazi,

    Muri abami b’akamazi

    40. Tuzi icyo mwamaze.

    Muri imanzi z’uburezi

    Muri ibirezi byamye i Buriza na Buremera

    Muri abaremere b’i Tanda

    Muri abature b’i Tenda

    45. Muri abo ku isi itengerana

    Ku Rutambamitavu,

    Muri intwari zitarutana,

    Muri bene iteka ritahava,

    Muri bene umutungo mwiza

    50. Mwaraduhatse muraturemaza,

    Mutwubakira amarembo y’intungane

    Tubita inturarwanda

    Nta byikamize urakimana

    Wadukamiye amata angana imvura,

    55. Ntitugira umuvuro

    Tubyuka dusenga

    Ugasukiranya urugwiro

    Sango, ba so na ba sogokuru,

    Bakwangiye isange

    60. Ngo abazakwanga

    Uzabakuze umusanzu n’umuganda,

    Abagusigaranye imbuto n’intanga

    Bakuraze izi ntarama

    Zo ku Rutambamyato

    65. No ku Rutambabiru

    Kwa Matungiro mu Ntaho ndende

    Data Cyilima nyiri Ikinguge

    Kigirira cyo mu nzeru,

    Mazina yarakwigeze

    70. Ngo urabe mugenzi we

    Ngo uzarasanire ingoma nka we,

    Uzagabe nka Gisanura,

    Uzadusubiranye uko wadusanze

    Ny’ebisu by’emisango

    75. Umugabekazi waduhekeye

    Aduhaka nk’umugabo

    Ntidusunikwa mu rugo rwa Mudasobwa

    Yadutunze nka Nyiratunga

    Nacuriye n’amahari

    80. Nzi ko mutazacibwa inka:

    Duhorana inshungu,

    Mucana umuriro utazima

    Muri inzungu za Bwima

    N’iwa Bwagiro ku Buyumbu.

    85. Nimugarishye mwaraganje

    Mwagagaze mukuze uruharo

    Umwami uhawe uruharo

    Arwigiza imbere.

    Mwambereye igisaga

    90. Ntimugira igisasa, Mbasenge:

    CYILIMA I RUGWE

    Na we musenge, musagurire

    Mumuhe urubanza

    Mureke abanze

    95. Nabanze Muhongerwa

    Muhoranampongano

    Buhoro buzira igihunga

    Buhatsi bw’impundu n’imposha,

    Samukuru wa Samukondo

    100. Mukozi wa Rugwizabisiza

    Nyamugisha

    Wandururaga imigisha y’abandi bami

    Yasanze bahinze arasarura.

    KIGELI I MUKOBANYA

    Mukobanya ni we mukuru

    105. Na we musenge musagurire

    Mumuhe urubanza

    Mureke abanze

    Nabanze mugabo mu nka

    Nyirazo azirimo

    110. Bazigama ingoma

    Bazigura se ku ngoma,

    Bazindukira intambara

    Bitambara nyiri urutete

    Uwatanyaga umunyabutatu

    115. Umushi yatambitse ingabo mu nzira

    Mumuhe rugari atambe imyato

    Mumuhe agasongoro k’ubugabo

    Agira uMusanago w’ingoma

    Mu Musanadura yaraharindiye

    120. Arinduza Umugoyi.

    MIBAMBWE I SEKARONGORO I MUTABAZI

    Gisamamfuke, umurasanyi

    Na we musenge, musagurire

    Mumuhe urubanza

    Mureke abanze.

    125. Nabanze Mabarabiri

    Nkovu imbere, Mbogoye

    Nyiri imbuga mu mbone

    Rutsinda, nyiri urutsike

    Rwatuviramo urutsiro

    130. Adutsindira inzimu

    Kizimiza, Nzogoma

    Rugasira rwarasanaga mu nka za se.

    Amahindu azihungiye

    Arazihumbiririza

    135. Rutukuzandoro, umwami w’intwari

    Mumuhaye ubugabo

    Mumuhingure ingoma

    Mu murongo uje

    Yarwaniye Nyamurunga.

    YUHI II GAHIMA

    140. Gahima, Mihayo y’ingoma

    Na we musenge musagurire,

    Mumuhe urubanza

    Mureke abanze

    Nabanze wa Mukundwa

    145. Wa Mukomeza w’inkuna

    Wa mwami wo mu Makungu

    Mutoramakungu, Rwinkindi

    Nkomyerume ya Misaya

    Wadusendera inkundwakazi ya Nkozurugendo

    150. Uwo ni inyamibwa mu ntwari

    Zamuhaye ubutware

    Zimuterekaho imfizi ya Bicaniro

    Ngo azabacira imihigo.

    NDAHIRO II CYAMATARE

    Nshe abami urubanza

    155. Mbasenge bose

    Na we musenge, musagurire,

    Mumuhe urubanza

    Mureke abanze,

    Nabanze Bugiri, umwigire,

    160. Wagira ingoma z’ingombe

    Ngo afite umugombozi.

    Atanga ibyo atunze

    Atega ibizaza ngo azigire Ndoli

    165. Ndahiro aruhira

    Ngo Rubyukiranyangoma nabyukire,

    Nabyukuruka yinikize inka

    Zitaretsa ntiziranze

    Ngo yaziziburiye imoko.

    RUGANZU II NDOLI

    170. Kibabarira, wa mwami

    Watugirira ibambe.

    Avuye iw’abandi

    Na we musenge, musagurire

    Mumuhe urubanza

    175. Mureke abanze

    Nabanze Gacamukanda

    Bicuba, umuci w’inzigo

    Nyabuzima, umuzimurura

    W’ibyari byazimiye;

    180. Umuzahura w’ibyo asanze

    Nyamushinga aturasanira ubutazadushira,

    Yica abanzi barashira.

    Cyungura umwami wo ku Cyuma

    Azanye Cyubahiro

    185. Yitwa Kihabugabo.

    Karuhura we yarushwa ate

    Ko yahoreye se ashishikaye,

    Ingabo ye akayagagaza mu Bugara?

    Umuganda akawigiza mu rumira

    190. Bagabo aho mutaragera

    Uwo mugabo mwamugera nde?

    MUTARA I NSORO II SEMUGESHI

    Ngabo yica ingome

    Na we musenge musagurire

    195. Mumuhe urubanza

    Nabanze Rwirabanzarwe

    Wa mwami w’i Buziga, Nzogera

    Wa mwami w’i Butazika, Nyonga,

    Nyiri inyumba, Munyundo.

    200. Nyunga ya Ruganzu

    Wa mwami wahabwa Karinga

    Akayambika karindwi

    Mirindi shebuja wa Nyamiringa,

    Ruyenzi rwasiye

    205. Isugi yo mu Byanganzara

    Ntimwamuzimba ubugabo

    KIGELI II NYAMUHESHERA

    Bugabo burimo ubugongo

    Na we musenge, musagurire

    Mumuhe urubanza,

    210. Mureke abanze

    Nabanze Umwami w’i Shunga

    Nyiri ishya ry’inka n’ingoma

    Nyiri ingabo itagwabiza Mucuzi

    Nyiri icumu ryica Abahunde

    215. Nyiri iminyago cumi

    Yari acaniye

    Imbere ya Bwambaramigezi

    Mudasongerwa ari ku isonga y’ingabo

    Muhundwa ingoma yahawe

    220. Yarayihunze ayinyagira ibihumbi.

    MIBAMBWE II SEKARONGORO II GISANURA

    Na we musenge, musagurire

    Mumuhe urubanza,

    Mureke abanze

    Nabanze Nyamugenza

    225. Umwamiw’i Muganza,

    Rugabishamaguru

    Maboko atanga atagabanya

    Bwobabuke, Bwanzabuke,

    Burega bwa Mutima,

    230. Yari atetse imbere ya Mwumba

    Cyubahiro amahanga yamutinyiye ubugabo

    Ubwo akangiye icyanya

    Cyanwa azanye ikeyi

    Inkoni zimwasa agahama.

    YUHI III MAZIMAPAKA

    235. Gashirabwoba wa mwami

    Mukuraho ubushongore n’ubushami

    Na we musenge, musagurire,

    Mumuhe urubanza

    Mureke abanze.

    240. Nabanze Kamarampaka, Mudahakana

    Muhakanaguhonga

    Muhanankamwa

    Mukanza, Umwami w’Abakaraza

    Yakandagiye Nyiri i Nkoma

    245. Yamwikoreje

    Amukura ku ngoma

    Ngo mbahe yari yubatse

    Mu bitwa bya Muhima

    Umuhinza wari uhanze

    250. Yuhi aramuhangamura.

    CYILIMA II RUJUGIRA

    Ruhungurabirwa,

    Ruhakamiryango

    Na we musenge, musagurire

    Mumuhe urubanza

    255. Mureke abanze

    Nabanze Rwezamariba

    Murerampabe, Bihubi

    Ruhugukira mbare rwa Kibonwa

    Wa mwami wa Gisanura na Gisago

    260. Rusagurirandekezi

    Mutazimbwa yica Mazuba

    Arimburirako inzigo

    Muzigirwa, ibindi bihugu

    Yabizimbye ubugabo

    265. Abizingazingira rimwe.

    KIGELI III NDABARASA

    Ya ntwari y’igisaga, sogokuru,

    Se w’ababyazi bawe bombi

    Na we musenge, musagurire

    Mumuhe urubanza

    270. Mureke abanze

    Nabanze Nyemazi

    Rwemarika rwa Munyagampenzi

    Watunyagira impenda

    I Bugabe bwa Muruzi

    275. Uruzi izi ngoma zigeze ku ijana

    Abakoni barakuya

    Iminyago ya Rusumbamitwe

    Ntizirava inyuma

    Iza Mirego ya Bugabo.

    MIBAMBWE MUTABAZI SENTABYO

    280. Rugababihumbi

    Na we musenge, musagurire

    Mumuhe urubanza,

    Mureke abanze

    Nabanze Ruhanga rutsinda amahanga,

    285. Umudahinyuka, Umutanguha

    Mutambisha batimbo

    Mutandi wa Birasana

    Sabuhanzi, Umuhangurabashonji

    Buriza burese ubugabo

    290. Yahanuye Nsoro,

    Atunyagira inka i Bwongera,

    Yongeramo n’izo mu Bugote

    N’izo yavana mu Bwiriri

    Bwimba bwa Misakura.

    YUHI IV GAHINDIRO

    295. Sohoringoma so wawe

    Na we musenge musagurire,

    Mumuhe urubanza,

    Mureke abanze.

    Nabanze Zingazinywe

    300. Shoza yuhire,

    Rwuhanyanzira

    Mazina, Maza

    Yica Nyiri u Buzi

    Nyina amuzana ko mpiri

    305. Abo bahinza yabateyemo umukenya

    Ntawacaniye

    Ntawasize akana,

    Yuhi abacukuza umuriro

    Micomyiza umuci w’inkamba

    310. Umurasanira w’ingoma

    Yayanganiye n’amahari

    Ayinyagira amahanga

    Aho yaherewe iminyago irishya.

    MUTARA II RWOGERA

    315. Aho ga nawe Nsoro mu bo nsenga

    Sinagusiga inyuma!

    Uri Biyamiza mu nzoza,

    Ruziga, nyiri ibizinzo by’inka

    Nyiri inkoni za Rusugi na Rusanga

    320. Ushubije ku gihe cya Ruyenzi:

    Ko wandikiye ubutwari

    Ukiri muto

    Ukaba uhotoye Ukiri umutavu

    325. Nugera mu za bukuru

    Wabaye ubukombe 

    Serukiramapfa

    Amahanga atagukeje kare

    Azagukirira he?

    330. Kavunanka

    Ugumye uvunye unyumvire

    Wumve ayo nkuvuga

    Nkwiture ineza!

    N’ingoma yawe yandajeho umuzindu

    335. Ngo karekare

    Bakurire umwami ubwatsi

    Umwogabyano ahaye Rwogera

    Sinijanye, sinabajije

    Ineza yawe intaha mu nda

    340. Ababuzaga ge nari namenye

    Ge wagusanganiye

    Nsusurutse, Sango

    Ndora usagurira rubanda rwawe

    Ko amatwi yumva byiza,

    345. Ko amaso abera kubona!

    Ge wasanze ingoro y’Umwami

    Isetse, isusurutse

    Isa n’ingwa yera!

    Nsanga Umwami mu ijabiro

    350. Ari umutaho w’ijuru

    Atamuye inzobe

    Asa na Nzobe ikeye

    Burakenkemura

    Ngira imandwa nari nsanganywe

    355. Ngira n’izo nshubije ku mutwe

    Iyo myishywa ndayitambana

    Sinatendwa mu mbare

    Ubu Rukanira ntungire urukara

    Winyita impezi

    360. Sindi uwo guhera

    Winkeka ubutati

    Sinagaye umutungo w’umwami!

    Ni uruharo rwambereye ikibuza!

    Amage yo guhora mpingiriza arantinza

    365. Isuka yinkura ku ngeso

    Nimumburane!

    Amaganya ntabangikana n’amagambo y’Imana!

    Wandinze iyi manga,

    Mana ibamburwa n’izindi

    370. Imana yamaze amazinda

    Nzigama ikoro ryawe

    Nzi ko ndi umunyarukano

    Nzigama n’impuhwe zawe

    Zirimo urukundo n’urukumbuzi rwinshi

    375. Bukombe bwa Mukanza

    N’ubwo natebye

    Sinatakaje imbare yawe

    Sinata umwanya

    Ntiwandobanuye mu nyuma

    380. Mu mbare ndi uw’imbere

    Ndi umupfumu wa Nyamurorwa

    Mpora nkwereza nkaburengwa

    Abo turata narabarushije

    Abahayi b’ishyanga narabahojeje

    385. Ngira impaka Umwami umpatse,

    Mpakanya Rubyutsa

    Ikinyoma kiramuhera

    Umurundi twahize

    Yuhi anshira imihigo

    390. Mutimbuzi Nyiri i Ntora

    Yica Mutaga,

    Intiti zo kwa Mutaga ndazitetereza.

    Nihanure amahanga

    Nyabwire rwose ntazampaka

    395. Sinakwisunga amahari

    Narakeje Yuhi akankundira

    Ni cyo banzirira

    Ngo mpora mbaca urusa

    Rwo kubaca urutsi. 

    400. Nzi ko barindiye ku busa

    Urabahungure ubuhake

    Izo mpezabwoko

    Ntibagira amavu

    Ntibagira amajyo

    405. Ntibagira imbuto izaberera

    Bararumbije

    Bokamwe n’umuvumo n’umwikomo,

    Yuhi abakomye ku ngoma

    Nshe abami urubanza.

    410. Nicariye inkoni

    Nkomere nkomereho

    Ndagiye imfizi itari ubwoba

    Iziri ubwoba zirayihunga

    Iziyishyamiye irazishyambya

    415. Irashyira ku mutima zigatemba

    Imfizi ya Kirira

    Yarazuriye irazirambika

    Biru b’imirama

    Muhimbye imiriri

    420. Muvugirize imirenge

    Turamye iyi ngoma yacu

    Yagomoroje imihana

    Mbasenge mwese,

    Mbasobanure, murasigiye

    425. Ntimuvuka igisumbane

    Muri Abagabe b’i Bukomasinde na Busakarirwa

    Ngizo impundu mbahaye

    Nzihaye abageni b’i Ngange

    No mu Bugamba n’Abanyakayanza

    430. No mu Nyazi za Kavumu

    Zatubyariye Imfizi n’insumba

    Mugasanura iyi miryango

    Mpumurize Nyamarembo

    Induba nzivuze

    435. Nzigeze i Butara kwa Nyirantare,

    N’iwa Ntagawe, mu mirinzi ya Kinyoni,

    Muragahorana uruyundo

    Rubyara izi nyonga

    Izi nyundo zejeje imana

    440. Ko muhora mubyarira ingoma

    Mukazayibyirurira.

    Bifatiye ku byavuye mu gitabo k’Ikinyarwanda, umwaka wa Gatandatu, 2008, urup. 18-24

    II. 3.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Ukwibyara”, ushakemo amagambo udasobanukiwe 

    hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashishije 

    inkoranyamagambo. 

    Imyitozo

    1. Uzurisha interuro zikurikira amwe mu magambo/inyunge z’amagambo 

    akurikira avuye mu mwandiko: ubushongore, ubwanza, sinijanye, 

    impenzi, amahano, umuhozi, agasongoro k’ubugabo, imisumba.

    a) ................... z’umwami Kigeli II Nyamuheshera zatsinze abahunde.

    b) Gisanura yari umwami utagira ................... ni yo mpamvu bamwitaga 

    Rugabishabirenge.

    c) Ruganzu II Ndoli yabaye umwami w’ ................... kuko yahoreye ingoma 

    ya se Cyamatare.

    d) Ingabo zitwaraga neza ku rugamba zahabwaga ................... zitabarutse.

    2. Simbuza amagambo atsindagiye ari mu nteruro zikurikiye impuzanyito 

    zayo kandi ukore isanisha rikwiye aho ari ngombwa.

    a) Mu karere kacu haguye imvura y’amahindu yangiza imyaka.

    b) Yamuvuriye umwana amuhigura inka y’insumba.

    c) Intiti z’iwacu zigira umuco.

    3. Simbuza amagambo atsindagiye ari mu nteruro imbusane zayo.

    a) Yashoreye inka y’insumba agiye kuzigororera uwamugiriye neza.

    b) Mu muryango wabo ntibagira igisasa.

    c) Mu biganza bye ntihabamo ubwanza.

    d) Mu muco nyarwanda umukobwa yagombaga gushaka umugabo ari isugi.

    4. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ku buryo wumva ibisobanuro 

    byayo: amaziri, gusenda, impenda, abakaraza.

    5. Andika igwizanyito z’ijambo “isugi”

    II.3.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Ukwibyara” hanyuma usubize ibibazo 

    byawubajijweho.

    1. Umwami uvugwa ku mukarago wa gatandatu ni nde? Kuki uwo mwami 

    bamwita umuhozi?

    2. Iyo usomye igisigo “Ukwibyara” kuva ku mukarago wa mbere kugeza ku 

    wa mirongo kenda wumva havugwamo iki?

    3. Mu mwandiko bagaragaza ko ari iki cyatumye Mibambwe II Sekarongoro 

    II Gisanura bamwita Rugabishabirenge? Byerekanwa n’uwuhe 

    mukarago?

    4. Ni iki umusizi avuga ko yazigamiye umwami wari wimye ingoma?

    5. Ni iki umusizi avuga cyatumye atinda gutambira ishimwe Umwami?

    6. Muri iki gisigo hari aho bavuga akamaro k’umugore, bigaragaza ko kera 

    umugore yahabwaga agaciro. Andika imikarago ivugwamo abagore, 

    maze uvuge abo bagore bavugwaga.

    II. 3.3. Gusoma no gusesengura umwandiko 

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Ukwibyara” hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

    Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byanogejwe:

    1. Ukurikije ibivugwa ku bami batandukanye, vuga umwami wagushimishije 

    kurusha abandi n’impamvu yagushimishije.

    2. “Ukwibyara gutera ababyeyi ineza”. Sobanura uyu mukarago werekeza 

    ku muco nyarwanda hanyuma utange n’urugero rw’umugani 

    w’umugenurano wemeza igisubizo utanze.

    3. Mukore ubushakashatsi ku mateka abafasha gusobanura igisigo 

    “Ukwibyara” mugaragaze ubwoko bw’igisigo, umuhanzi wacyo n’ibindi 

    bisigo yaba yarahanze.

    4. Ni iki umusizi ashima muri rusange abami bavugwa mu gisigo 

    “Ukwibyara”? Bihuriye he n’ibikwiye gukorwa mu buzima busanzwe?

    II. 3.1. Kungurana ibitekerezo ku ngingo z’amateka zo mu 

    gisigo “Ukwibyara”

    Igikorwa

    Mwungurane ibitekerezo ku ngingo z’amateka zikurikira zo mu gisigo: 

    “Ukwibyara”.

    Ingingo z’amateka zo mu gisigo: “Ukwibyara”.

    Imwe mu mikarago y’igisigo “Ukwibyara” n’amateka ayirimo.

    1. Waturiha ibyo yagurwa i Kiganda Kigeli cya Ngerekera 

    (umukarago 7-8): Biributsa ko Nyirangabo nyina wa Ndahiro wa II 

    Cyamatare wari umugabekazi, abaja be n’abandi bagore bafatiwe mu Rubi 

    rw’inyundo (i Kiganda) bakicwa urubozo. Kuva ubwo aho biciwe hitwa “Mu 

    miko y’abakobwa”.

    2. Mpangarije kure (...) Yari yagishiye i Bunyambo Nyarume 

    (umukarago 21, 23): Uvugwa aha ni Ruganzu II Ndoli. Mu mateka 

    biributsa ko Ruganzu II Ndoli yari yarahungishirijwe i Karagwe kwa Karemera 

    I Ndagara umugabo wa nyirasenge Nyabunyana. Icyo gihe Nsibura Nyebunga 

    yari yayogoje u Rwanda,

    Ndahiro II Cyamatare se wa Ruganzu II Ndoli aricwa ndetse n’ingoma Rwoga 

    iranyagwa.

    3. Nyamugisha wandururaga imigisha y’abandi bami, Yasanze 

    bahinze arasarura (umukarago 101-102): 

    Uvugwa aha ni Cyilima I Rugwe. Cyilima I Rugwe yari yaragurije umugeni 

    uzatuma agira amahirwe akanakomera. Bamuraguriye Nyanguge ya Sagashya 

    Umwami w’u Bugufi maze asanga yarasabwe na Nsoro I Bihembe Umwami 

    w’u Bugesera. Ubwo bamugiriye inama yo kuzakora uko ashoboye kugira ngo 

    abe ari we umurongora mbere. Ubwo yashatse ubucuti kuri Nsoro Bihembe 

    abifashwamo n’umukono witwa Nkima wari utuye i Nyamweru, mwene wabo 

    wa rwihishwa. Nsoro yabanye na Nyanguge ariko yaratewe inda na Cyilima 

    I Rugwe. Nyanguge ageze igihe cyo kubyara inda y’uburiza yacitse Nsoro 

    Bihembe asanga Cyilima I Rugwe. Iyo nda yavutsemo Kigeli I Mukobanya, 

    wazunguye Cyilima I Rugwe.

    4. Nabanze mugabo mu nka nyirazo azirimo (umukarago 108-

    109): biributsa ko Kigeli I Mukobanya se Cyilima I Rugwe yamuraze ingoma 

    ku mugaragaro igihe yari amaze kwica Murinda wategekaga hakurya ya

    Nyabarongo. Icyo gihe ni bwo Cyilima I Rugwe yahaye Mukobanya izina rya 

    Kigeli.

    5. Bazindukira intambara Bitambara nyiri urutete (umukarago 111- 

    112): Kigeli I Mukobanya yari umunyentambara. Yagabye ibitero byinshi: 

    Yateye Nkuba ya Nyabakonjo wari utuye i Jabana rya Kabuye n’i Nyamisanga 

    ya Jari, atera Kigina watwaraga mu Buriza atera Sambwe rya Cyabugimbi 

    watwaraga u Bumbogo n’u Busigi, anatera Ruyenzi na Kinyambi.

    6. Uwatanyaga umunyabutatu Umushi yatambitse ingabo mu nzira 

    (umukarago 114-115): Umushi uvugwa nanone ni Mulinda wishwe na 

    Kigeli I Mukobanya.

    7. Nabanze Mabarabiri Nkovu imbere, Mbogoye Nyiri imbuga mu 

    mbone (umukarago 125-127): Uvugwa muri iyo mikarago ni Mibambwe 

    I Sekarongoro I Mutabazi wakomeretse mu gahanga mu gitero Abanyoro 

    bateye mu Rwanda maze amaraso agashoka, akagira amabara abiri, 

    iry’umubiri n’iry’amaraso. Yagize inkovu mu gahanga kubera kuraswa, bivuga 

    ko batamurashe ahunga. Muri icyo gitero Mibambwe I yagerageje kwitabaza 

    u Bugesera, i Gisaka n’i Nduga ariko ibyo bihugu byanga kumutabara. 

    Mibambwe ahitamo guhungana n’ingabo, abaturage ndetse n’amatungo. 

    Yahungiye mu Bushi kuri ubu ni Bukavu. Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi 

    n’ abantu be bahungutse bumvise ko Cwa I, Umwami w’Abanyoro yatanze.

    8. Nkomyurume ya Misaya: Nkomyurume ni Yuhi II Gahima 

    Wadusendera inkundwakazi ya Nkozurugendo (umukarago 148-

    149): inkundwakazi ivugwa hano ni Shetsa wari umugore wa Mibambwe 

    I Sekarongoro I Mutabazi. Yari yaramukundwakaje cyane maze bimutera 

    kwigira igishegabo kugera ubwo yategetse umwami ko banywana kandi 

    bitabaho, ahubwo ari ukugira ngo umuhungu we Hondi azabe ari we uragwa 

    ingoma. Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I abibonye atyo yashatse undi 

    mugore rwihishwa ari we Matama ya Bigega w’i Buha, umusizi yita Misaya. 

    Yamutungiye kure ya Shetsa ariko abiziranyeho n’abiru. Matama rero ni we 

    wabyaye Gahima. Mibambwe yaje gutanga Shetsa n’urubyaro rwe baricwa.

    9. Wagira ingoma z’ingombe (umukarago 160): Uyu mukarago 

    uributsa ko Ndahiro II Cyamatare yagize ubwami burimo ibibazo byinshi: 

    Abavandimwe be Bamara, Juru, Bwimba, Karangane, Mutezi, na Binama 

    wari waravutse kwa Samukende, Umwami w’i Bungwe barwaniye ingoma 

    banga kuyoboka Ndahiro wa II Cyamatare, u Rwanda rucikamo ibice 

    bibiri: Juru yigarurira igice cyo hakurya ya Nyabarongo (u Buriza), naho 

    uburengerazuba buyoboka Ndahiro II Cyamatare. Juru amaze gupfa, kimwe 

    na Mutezi na Bwimba, Bamara ashaka gusimbura uwo Juru. Kugira ngo 

    abigereho, yiyemeza gutatira abavandimwe, yitabaza Nsibura Nyebunga, 

    Umwami w’umushi wari umaze kwigarurira Ijwi. Nsibura Nyebunga yateye u

    Rwanda Ndahiro II Cyamatare ari ku ngoma, urugamba rukomeye ruremera 

    i Gitarama. Ingoma y’Ingabe Rwoga iranyagwa. Ndahiro II Cyamatare agwa 

    ahitwa Rugara amaze kwambuka umugezi wa Kibirira aho bise i Rubi rw’i 

    Nyundo.

    10. Watugirira ibambe, avuye iw’abandi (umukarago 171-1710): 

    Ruganzu II Ndoli yimye ingoma avuye i Karagwe kwa nyirasenge Nyabunyana 

    aho yari yarahungishirijwe.

    11. Nyabuzima, umuzimurura w’ibyari byazimiye (umukarago 178-

    179): Biributsa ko Ruganzu II Ndoli ari we wahanze ingoma y’ingabe Karinga 

    ngo isimbure Rwoga yari yaratwawe na Nsibura Nyebunga umushi.

    12. Nyabuzima, umuzimurura w’ibyari byazimiye; Umuzahura w’ibyo 

    asanze (umukarago 178-180): Bavuga ko Ndahiro II Cyamatare amaze 

    gutanga, amapfa yateye, imvura ikanga kugwa, inka zikanga kubyara, inkoko 

    zikanga guturaga. Ruganzu II Ndoli ageze mu Gihugu imvura yaraguye, inka 

    zirabyara, imbyeyi ziravumera, imfizi zirivuga, inkoko ziraturaga. Ni we 

    wagaruye ubuzima mu Gihugu.

    13. Ko yahoreye se ashishikaye Ingabo ye akayagagaza mu Bugara? 

    (umukarago 187-188): Igitero cya mbere cya Ndoli ni icyo yagabye 

    i Bunyabungo kwa Nsibura Nyebunga ahorera se Ndahiro II Cyamatare. 

    Yahereye ku mpugu z’umweya w’i Kivu uteganye n’Ijwi nyuma na ryo 

    ararinesha. Icyo gihe yishe Nsibura Nyebunga Umwami w’u Bunyabungo 

    ahorera se atyo. Ruganzu II Ndoli ntiyarekeye aho, yarakomeje atera Nzira 

    ya Muramira Umwami w’u Bugara wari waratabaye Nsibura atera Ndahiro. 

    Amaze kwica Nzira ni bwo abasizi bamwise izina rya Cyambarantama, 

    kigaruriye u Bugara. Yateye abami b’igihugu cy’u Buhoma cyategekwaga 

    n’ Ababanda b’abahinza. Icyo gihugu yagihinduye umusaka, anyaga 

    inka, abagore n’abana. Ingoma y’ingabe yabo Nkandagiyabagome na yo 

    arayinyaga, ingoma y’u Buhoma izima ityo. Ibyo bitero byose Ruganzu II 

    Ndoli yagabye yabifatanyije n’ingabo ze zitwa Ibisumizi. Amateka avuga ko 

    Ruganzu II Ndoli ari we mwami wa mbere watangiye kugaba ibitero byinshi 

    byo kwagura Igihugu.

    14. Nabanze rwirabanzarwe (umukarago 196): Uyu mukarago uributsa 

    ko ba Mutara bari abami b’inka, ni bo bakoraga umuhango w’ubwiru w’Inzira 

    y’ishora.

    15. Wa Mwami wahabwa Karinga: Akayambika karindwi 

    (umukarago 201-202): Biributsa ko Mutara I Nsoro II Semugeshi ari we 

    wanyaze Abenengwe igihugu k’i Bungwe. Icyo gihe u Bungwe bwari bugizwe 

    n’u Busanza bw’amagepfo, u Bufundu, Nyaruguru, Bashumba, Nyakare, u 

    Buyenzi.

    16. Nyiri icumu ryica Abahunde (umukarago 214): ibi biributsa ko Kigeli 

    II Nyamuheshera yateye u Buhunde akabuvogera.

    17. Nyiri iminyago cumi (umukarago 215): ibi biributsa ko mu minyago 

    y’ibitero bya Kigeli II Nyamuheshera hatarimo inka gusa; hajemo n’ihene 

    zari ndende cyane zisumba izari zisanzwe mu Rwanda. Izo hene yazizanye 

    ibwami baziha umushumba bazita n’izina “Akamenesho.” Mu minyago 

    hajemo n’ibishyimbo bivuye i Bushengere ho muri Kigezi. Ibyo bishyimbo 

    byasimbuye ibiharo. Mu mateka kandi Kigeli II Nyamuheshera afatanyije 

    n’ingabo ze zitwa Inkingi yabaye umurwanyi cyane.Yaguye u Rwanda 

    yigarurira uturere twinshi: Kinyaga cya Bukunzi na Busozo; u Bwanacyambwe 

    bwari bwarajyanywe n’i Gisaka.

    18. Rugabishamaguru Maboko atanga atagabanya (umukarago 

    256-127): Umwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura azwiho kugira 

    ubwitonzi, kugira ubuntu, guha amata abakene begereye ibwami. Azwiho 

    no kuba umucamanza utabera kandi wangaga ibihano bidakwiriye umuntu.

    19. Ubwo akangiye icyanya Cyanwa azanye ikeyi Inkoni zimwasa 

    agahama (umukarago 232-234): Iyi mikarago iributsa ko Ntare III 

    Kivimira w’i Burundi yigeze gutera u Rwanda ari kumwe n’abantu bake 

    agashaka kunyaga inka ziragiwe n’uwitwaga Rugaju. Icyo gihe Rugaju 

    yamukubise inkoni ku gakanu yitura hasi. Ibyo Rugaju yakoze umusizi 

    abyitirira Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura

    20. Mukuraho ubushongore n’ubushami (umukarago 236): Yuhi III 

    Mazimpaka yabaye ikirangirire bitewe n’ubwiza bwe.

    21. Yakandagiye Nyiri i Nkoma Yamwikoreje (umukarago 244-245): 

    mu mateka Yuhi III Mazimpaka yishe Ntare III Kivimira, Umwami w’i Nkoma 

    (i Burundi).

    22. Mutazibwa yica Mazuba (umukarago 261): Mu mateka, ingabo 

    za Cyilima II Rujugira zishe Umwami w’i Burundi Mutaga II Sebitungwa, 

    zamutsinze i Nkanda (mu Karere ka Nyaruguru). Icyo gihe hari hakiri ah’u 

    Burundi; ni na ho hari umurwa wa Mutaga III Sebitungwa.

    23. Watunyagira impenda i Bugabe bwa Muruzi (umukarago 273-

    274): Twabonye ko impenda ari inka nyinshi. Mu mateka, iyo mikarago 

    iratwibutsa ko Kigeli Ndabarasa yateye i Bugande, mu Ndorwa anyagayo 

    inka nyinshi ndetse aturayo.

    24. Yahanuye Nsoro Atunyagira inka i Bwongera, Yongeramo 

    n’izo mu Bugote N’izo yavana mu Bwiriri (umukarago 290-

    293): Mibambwe Mutabazi Sentabyo yazinyaze Nsoro IV Nyamugeta. 

    Rukombamazi n’iyo mfizi ni byo byarangaga ubwami bw’i Bugesera. Muri

    ibyo bihe Nsoro Nyamugeta yabanje guhungira i Gisaka kwa Kimenyi IV 

    Getura. Bari bafitanye isano. Nyuma yashatse kugaruka n’ingabo ze ngo 

    yigarurire igihugu ke ariko ntibyamuhira kuko yafashwe akicwa. Icyo gihe ni 

    bwo u Bugesera bwegamye burundu ku Rwanda ariko igice cy’amagepfo y’u 

    Bugesera Ntare IV Rugamba w’i Burundi yari yaragifashe, kikanahera gityo.

    25. Nabanze zingazinywe shoza yuhire (umukarago 299-300): 

    Biributsa ko ba Yuhi ari abami b’inka.

    26. Yica Nyiri u Buzi Nyina amuzana aho mpiri (umukarago 303-304): 

    Biributsa ko Yuhi IV Gahindiro yishe Karinda umutegeka w’u Buzi, agahugu 

    ko mu Buhunde mu majyaruguru y’ikiyaga cya Kivu maze nyina Nyirakarinda 

    akamuzana mu minyago ari muzima.

    27. Abo bahinza yabateyemo umukenya Yayanganiye n’amahari 

    (umukarago 305, 311): Mu mateka, Gatarabuhura wari mwene se wa 

    Sentabyo yohereje intumwa ngo zice Yuhi IV Gahindiro ngo ahereko yime 

    mu Rwanda; ubwo Sentabyo yari amaze gutanga maze umwiru Rusuka 

    aramuhungisha. Uyu Gatarabuhura yari yarigometse kuri Sentabyo amaze 

    kwima ashaka gufata ubutegetsi ariko ntibyamuhira ahungira i Burundi. 

    Ikindi amateka atubwira kuri Yuhi IV Gahindiro ni uko yimye ari muto se 

    Sentabyo amaze gutanga maze ategekerwa na nyina Nyiratunga.

    28. Ko wandikiye ubutwari ukiri muto Ukaba uhotoye uruti ukiri 

    umutavu ( umukarago 321-324): Biributsa ko Mutara II Rwogera yimye 

    akiri muto. Icyo gihe ni bwo u Rwanda rwagabye igitero i Burundi kiswe 

    “Igitero cya Rwagetana”(kugeta bivuga gutema ugakuraho). U Rwanda 

    rwayoborwaga n’umugabekazi Nyiramavugo Nyiramongi. Ariko igitero 

    kitiriwe Mutara II Rwogera.

    29. Mpumurize Nyamarembo: Nyamarembo uvugwa hano ni nyina wa Yuhi 

    III Mazimpaka Nyirayuhi III Nyiramarembo. Uyu Nyirayuhi III yari umukono. 

    Yicishije abana b’umwami babiri b’impanga, bituma umuhungu we atanga 

    itegeko ryo kurimbura Abakono. Nyamarembo na we ubwe yariyahuye. 

    Umusizi arahumuriza Abakono ababwira ko na bo bazakomeza kubyara 

    abami.

    II.4. Ibisigo nyabami

    II.4.1. Inshoza, ibiranga ibisigo nyabami n’amako yabyo

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Ukwibyara” ugereranye ibiwuvugwamo 

    n’ibyavugwaga mu yindi myandiko wize, maze ukore ubushakashatsi utahure 

    inshoza y’ibisigo nyabami, ubwoko bwabyo n’ibibiranga.

    1. Inshoza y’ibisigo nyabami

    Ibisigo nyabami ni imivugo yasingizaga abami n’ingoma zabo ikoresheje amagambo 

    y’indobanure. Byatangiriwe n’ibyo bitaga ibinyeto. Ijambo ibinyeto riva ku nshinga 

    kunyeta bivuga gusingiza cyangwa kurata. Abahanzi b’ibinyeto babitaga abenge. 

    Ibinyeto byabaga ari imivugo irata buri mwami ukwe. Bikaba bigufi, muri rusange 

    bitarengeje imikarago makumyabiri.

    Ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli nibwo umugabekazi we w’umutsindirano Nyirarumaga 

    yahurije ibinyeto mu gisigo kimwe yise “Umunsi ameza imiryango yose”.

    Kuva ubwo ibinyeto ntibyongera kubaho, ahubwo hatangira ibisigo. Ni ukuvuga ko 

    umuntu wa mbere wemewe mu Rwanda nk’umusizi ari Nyirarumaga. 

    Ibisigo nyabami rero byatangiwe n’umugabekazi Nyirarumaga ku ngoma ya 

    Ruganzu II Ndoli. Icyo gihe igisigo cyabaga ari kirekire gisingiza umwami umwe 

    cyangwa benshi. Abenge batangiye ubwo na bo bakajya bahimba ibisigo birebire 

    bisingiza abami, noneho bahabwa agaciro gakomeye ibwami ndetse barema 

    umutwe wabo (inteko y’abasizi) uyoborwa n’intebe y’abasizi.

    2. Amoko y’ibisigo nyabami

    Ibisigo nyabami bigabanyijemo amoko atatu: ikobyo (ikungu), ibyanzu n’impakanizi.

    a) Ibisigo by’ikobyo/ikungu

    Ibisigo by’ikobyo cyangwa ikungu ni ibisigo bigufi (ugereranyije n’impakanizi 

    cyangwa ibyanzu) bihurutuye, bigiye umujyo umwe kuko bitagira ibika. 

    Bigira interuro (intangiriro) n’umusayuko. Igisigo k’ikobyo gisingiza umwami umwe.

    Ingero

    - None imana itumije abeshi, cyasizwe na Mutsinzi agitura Kigeri IV Rwabugiri.

    - Umpe icyanzu cyasizwe na Gahuriro ku ngoma ya Mutara III Rudahigwa.

    b) Ibisigo by’ibyanzu

    Ibisigo by’ibyanzu ni ibisigo bigira ibika. Ibyo bika bitandukanywa n’inyikirizo. Mu 

    bisigo by’ibyanzu umusizi avuga amateka y’abami ariko ntabakurikiranya uko bagiye

    basimburana ku ngoma. Ibisigo by’ibyanzu ni bigufi ugereranyije n’impakanizi. 

    Ibyanzu na byo bigira ibice bitatu: interuro, igihimba n’umusayuko.

    Ingero: - Naje kubara inkuru cya Sekarama ka Mpumba, cyatuwe 

    Kigeri IV Rwabugiri. 

     - Ndi intumwa y’abami cya Ngorane.

    c) Ibisigo by’impakanizi

    Ibisigo by’impakanizi ni ibisigo bivuga amateka y’abami bibakurikiranya uko bagiye 

    bazungurana ku ngoma, hagaheruka umwami utuwe igisigo. Ibisigo by’impakanizi 

    bigira ibice bitatu: Interuro, impakanizi n’umusayuko.

    Interuro

    Mu nteruro, umusizi avuga muri make abami agiye gusingiza atabakurikiranya, 

    ndetse atanabavuga amazina ahubwo agenda akomoza ku bikorwa byabo, 

    akanagaragaza ko aje kurabukira umwami uriho.

    Impakanizi

    Mu mpakanizi, umusizi asingiza abami abavuga amazina uko bagiye bakurikirana ku 

    ngoma, bose bagahurira ku nyikirizo imwe itangirira igisingizo cyabo. Iyo nyikirizo 

    na yo yitwa impakanizi.

    Umusayuko

    Mu musayuko, umusizi asingizamo umwami atuye igisigo kandi aba ari we uri 

    ku ngoma. Mu musayuko kandi umusizi atura umwami ubukene bwe kugira ngo 

    agororerwe. Ibi ni byo bamwe bitaga «kwisabira umuriro».

    Ibisigo by’impakanizi rero birangwa no kuba bikurikiranya abami uko bagiye 

    basimburana ku ngoma no kuba bigira inyikirizo ari yo yitwa impakanizi.

    Ingero: - Ukwibyara cya Nyakayonga ka Musare, cyatuwe umwami Mutara II 

    Rwogera.

     - Bantumye kubaza umuhigo cya Nyabiguma bya Sanzige, cyatuwe 

    umwami Kirima II Rujugira.

    3. Ibiranga ibisigo nyabami

    Ibisigo nyabami birangwa no gusingiza abami n’ingoma zabo. Birangwa kandi 

    n’indezi. Indezi ni ijambo cyangwa agatsiko k’amagambo asingiza cyangwa ataka 

    umwami. Indezi ni nk’umutako umusizi ashyira mu gisigo kugira ngo kiryohere 

    abacyumva.

    Urugero rw’indezi mu gisigo “Ukwibyara”: Ny’ebisu by’emisango (umukarago wa 

    Ibisigo nyabami kandi birangwa n’imikeshamvugo/iminozanganzo

    itandukanye. Iminozanganzo ikoreshwa mu bisigo ni ishingiye ku njyana, imizimizo/

    imivugo n’imigoronzoranganzo itandukanye.

    Injyana iboneka iyo umusizi yakoresheje amajwi asa mu magambo yegeranye 

    mu nteruro, kugira ngo igire inshurango inogeye amatwi kandi yoroshye kuyifata 

    mu mutwe. Injyana nk’uko twabibonye ishobora kuba isubirajwi/isubiramugemo 

    cyangwa isubirajambo.

    Imizimizo/Imivugo ni amagambo avugitse ku buryo bujimije, ku buryo 

    bw’amarenga umusizi akoresha mu kuboneza imvugo ye atitaye ku byerekeranye 

    no kuboneza amajwi cyangwa iyubakanteruro; ahubwo agashishikazwa no guha 

    inyito isanzwe indi ntera (urundi rwego) bituma ihinduka inyito yindi. 

    Imigoronzoranganzo: Ishingiye mu gukina n’interuro n’amagambo aho umusizi 

    ahinduranya amagambo y’interuro, arondora, akomora ijambo ku rindi n’ibindi.

    Imyitozo

    1. Ibisigo nyabami birimo ubwoko bungahe? Bugaragaze werekane 

    n’itandukaniro riri hagati y’ubwo bwoko bw’ibisigo.

    2. Erekana bimwe mu biranga ibisigo nyabami

    II.4.2. Abasizi n’ibisigo byabo n’akamaro k’ibisigo nyabami

    Igikorwa

    Kora ubushakashatsi ugaragaze abasizi n’ibisigo byabo maze usobanure 

    n’akamaro k’ibisigo nyabami.

    1. Abasizi n’ibisigo byabo







    Imyitozo

    1. Ibi bisigo byasizwe na nde? a) Naje kubara inkuru, b) Bantumye kubaza 

    umuhigo.

    2. Tanga urugero rw’igisigo kuri buri musizi muri aba bakurikira: 

    a) Musare, b) Mutsinzi

    3. Sobanura akamaro k’ibisigo nyabami.

    Imyitozo

    II.5. Iminozanganzo

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Ukwibyara” witegereze imikoreshereze y’imvugo 

    n’imyubakire y’interuro, maze ukore ubushakashatsi ugaragaze inshoza 

    n’amwe mu moko y’iminozanganzo ikoreshwa mu buvanganzo nyarwanda.

    II.5.1. Inshoza y’iminozanganzo

    Iminozanganzo ni uburyo bw’imvugo bukoreshwa mu buhanzi mu rwego rwo kunoza 

    igihangano kugira ngo kiryohere abazacyumva cyangwa abazagisoma. Ni nk’imitako 

    itatse igihangano. Iminozanganzo ishobora kuba ishingiye ku mikoreshereze 

    y’amajwi, imyubakire y’interuro cyangwa se ku nshoza (igisobanuro).

    II.5.2. Amwe mu moko y’iminozanganzo

    1. Iminozanganzo ishingiye ku njyana

    a) Injyana ishingiye ku isubirajwi/isubiramugemo

    Isubirajwi ni isubiramo rya hafi ry’ijwi rifite irindi riribanziriza bisa cyangwa bijya 

    gusa ku buryo bibyara ikintu cy’urujyano mu kuryohera amatwi. Hari ingeri nyinshi 

    z’isubirajwi: Isubirajwi ritagenerwa buri gihe umwanya runaka, isubirajwi ku 

    ntangiro y’imikarago, isubirajwi ryo mu bice bihera, isubirajwi ry’umushumi. Mu 

    gisigo «Ukwibyara», umusizi Nyakayonga ka Musare akoresheje izo ngeri z’injyana 

    ishingiye ku isubirajwi.

    Ingero:

    Biru b’imirama 

    Muhimbye imiriri

    Muvugirize imirenge. (umukarago 418-420)

    Mwitwa ingendutsi

    Mwatubereye imbyeyi

    Muri abami b’akamazi (umukarago 37-39)

    Mumuhe urubanza

    Mureke abanze

    Nabanze Nyamugenza

    Umwami w’i Muganza (umukarago 222-225)

    Cyungura Umwami wo ku Cyuma

    Azanye Cyubahiro

    Yitwa kihabugabo. (Umukarago184-185)

    b) Injyana ishingiye ku isubirajambo

    Umusizi akoresha isubirajambo iyo isubirajwi rigaruka mu ijambo bihuriye

    ku gicumbi kimwe n’iryaribanjirije cyangwa se ijambo ryose uko ryakabaye

    rikagaruka.

    Ingero:

    Ukwibyara gutera ababyeyi ineza

    Batambira b’ineza. (umukarago 1-2)

    Ntibagira amavu

    Ntibagira amajyo

    Ntibagira imbuto izaberera (umukarago 403-405)

    2. Imizimizo/imivugo

    a) Igereranya

    Umusizi afata ibintu bifite icyo bihuriyeho akabisobanuza ikindi agereranya 

    akoresheje uko bisangiye imisusire, imigenzereze, umumaro n’ibindi. Igereranya 

    rikoresha amagambo: nka, boshye, kimwe na... Ashobora kugereranya ikintu kimwe 

    n’ikindi, cyangwa ikintu kimwe n’ibindi byinshi.

    Ingero:

    Wadukamiye amata angana imvura (Umukarago 54)

    Yadutunze nka Nyiratunga (umukarago 78)

    b) Imibangikanyo

    Umunozanganzo w’umubangikanyo urakoreshwa cyane mu bisigo. Umusizi

    akurikiranya amabango (imikarago) nibura abiri cyangwa se amagambo abiri 

    yuzuzanya, avuguruzanya cyangwa akurikiranya ibitekerezo bisa ku buryo

    bw’umusubizo. Habaho umubangikanyo w’umusubizo, umubangikanyo wuzuza/

    nsobanuzi n’umubangikanyo w’inshyamirane/imbusane.

    - Umubangikanyo w’umusubizo: umusizi akurikiranya imikarago ku buryo 

    ikivugwa kiri mu mukarago ubanza cyangwa mu gice kimwe cy’umukarago 

    gisubirwamo mu mukarago ukurikira cyangwa mu gice gikurikira cy’uwo 

    mukarago.

    Urugero:

    Winyita impezi

    Sindi uwo guhera. (Umukarago wa 359-360)

    - Umubangikanyo wuzuza/nsobanuzi: Umusizi akurikiranya imikarago 

    cyangwa ibice by’imikarago ku buryo ikintu yavuze mu mukarago wa mbere 

    cyangwa mu gice cy’umukarago cya mbere agisobanura cyangwa se akavuga 

    impamvu yakivuze mu mukarago ukurikira cyangwa mu gice cy’umukarago 

    gikurikira.

    Urugero:

    Ndi umupfumu wa Nyamurorwa

    Mpora nkwereza nkaburengwa. (Umukarago 381-382)

    Umusizi aratanga ingingo mu mukarago ubanza ukurikiyeho agatanga impamvu.

    - Umubangikanyo w’inshyamirane: umusizi akurikiranya imikarago 

    cyangwa ibice by’imikarago ibitekerezo biri muri iyo mikarago cyangwa ibyo 

    bice by’imikarago bivuguruzanya.

    Ingero:

    Umuhinza wari uhanze

    Yuhi aramuhangamura (Umukarago wa 249-250)

    Umwanzi agucira akobo

    Imana igucira akanzu.

    c) Iyitirira

    Umunozanganzo w’iyitirira ufata ikintu ukakitirira ikindi kubera ko bifitanye 

    isano. Icyo gihe ijambo rifata umwanya w’irindi rikagira inyito nshya kandi n’iyo 

    ryari risanganywe ritayitakaje. Ukoresha iyitirira ashobora gufata agace kamwe 

    k’ikintu akakitirira icyo kintu cyose, gufata ikintu cyabaye akakitirira impamvu 

    yacyo, gufata ikintu akakitirira igikoresho kirimo n’ibindi. Mu gisigo «Ukwibyara» 

    Nyakayonga ka Musare yakoresheje iyitirira cyane.

    Ingero:

    Cyungura umwami wo ku Cyuma (umukarago 183)

    Ku Cyuma: ni ku Nyundo. Inyundo iba ari icyuma. Bayitiriye icyo ikozemo maze

    ahantu hitwa i Nyundo bahita ku Cyuma.

    Mutazimbwa yica Mazuba (umukarago 261)

    Mazuba: ni Umwami Mutaga III Sebitungwa w’i Burundi. Umutaga bivuga umunsi 

    (amanywa); noneho bigashyirwa ku zuba kuko izuba riva ku manywa maze Mutaga

    akitwa Mazuba. I Bugabe bwa Muruzi (umukarago 274)

    Muruzi: ni mu Ndorwa. Kurora bivuga kimwe n’igicumbi k’inshinga nkene -ruzi.

    Harimo umuzimizo w’iyitirira kuko “-rora” na “-ruzi” bifite igisobanuro kijya kuba 

    kimwe.

    d) Ihwanisha

    Ihwanisha rijya kumera nk’igereranya. Mu ihwanisha ikigereranywa n’ikigereranyo 

    biba bihuje maze ugasa n’ubinganyisha. Kimwe gishobora gufata umwanya w’ikindi 

    cyangwa kikagisimbura. Mu gisigo “Ukwibyara”, umunozanganzo w’ihwanisha 

    warakoreshejwe cyane:

    Urugero:

    Muri imanzi z’uburezi

    Muri ibirezi byamye i Buriza na Buremera

    Muri abaremere b’i Tanda

    Muri abature b’i Tenda (umukarago 41-44)

    Muri iyo mikarago ikigereranywa ni abami. Abami barahwanishwa n’imanzi 

    z’uburezi n’ibirezi byamye i Buriza na Buremera, n’abaremere b’i Tanda, n’abature

    b’i Tenda.

    e) Ishushanya

    Iyo urebye usanga ishushanya ari ryo rigize umutima wo gusiga kuko ari ryo rikoreshwa 

    cyane. Ni uburyo bwo gusobanura cyangwa kwerekana ikintu wifashishije imvugo 

    isa n’ica amarenga ukurikije uko icyo usobanura giteye cyangwa se uko ukiyumvisha.

    Ingero:

    Mumera amaboko arabakamira (umukarago 15)

    Muri uyu mukarago harimo ishushanya: amaboko ntamera. Bishushanya ko

    bagize umuryango.

    Kurya mucurwa n’inyundo ziramye (umukarago 30)

    Ni ishushanya kuko abantu badacurwa ahubwo barabyarwa. Bishatse kuvuga

    ko babyarwa n’ibihangange”.

    Abagusigaranye imbuto n’intanga (umukarago 62)

    Bishushanya abagusigiye kubyara no kororoka…

    f) Igerura cyangwa impirike

    Ni ukuvuga ikintu ugabanya cyangwa wongera agaciro kacyo usa n’ushyiramo

    ikinyabupfura. Urugero, aho kugira ngo uvuge ko ikintu ari kibi, ukavuga ngo si

    kiza, ikintu kinuka ukavuga ngo gihumura nabi, umuntu wangana ukavuga ngo

    agira urukundo ruke. Nyakayonga ka Musare, mu gisigo “Ukwibyara” yakoresheje

    igerura.

    Urugero:

    Bwobabuke, bwanzabuke (umukarago 228)

    Umusizi ashaka kuvuga ko Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura atagira ubwoba,

    atagira ubugugu ahubwo agira ubuntu.

    g) Itizabuntu

    Ni umunozanganzo ufitanye isano cyane n’ishushanya. Gusa mu itizabuntu umusizi 

    aha ishusho ibintu cyangwa inyamaswa, imyumvire, imikorere nk’iy’umuntu:

    Urugero:

    Adusendera imisaka ya rusenge (umukarago 28)

    Imisaka ntishobora gusendwa. Ubundi hasendwa umugore. Harimo itizabuntu.

    Harimo kandi n’ishushanya. Birashushanya ko Umwami Ruganzu II Ndoli yabakuye 

    mu bwirabure.

    h) Umusarabiko: 

    Ni umunozanganzo ukoresha interuro ku buryo agace gatangira intondeke ya mbere 

    usanga ari ko gasoza intondeke ya kabiri, agasoza intondeke ya mbere kakaba ari 

    na ko gatangira iya kabiri. (Ku buryo usanga izo ntondeke zombi zisa n’izikora ikintu 

    kimeze nk’umusaraba cyangwa ikimenyetso cyo gukuba). 

    Urugero:

    Kera isake yari isaha

    Kera isaha yari isake

    i) Ikabya: 

    Ni uburyo bwo gukabiriza igitekerezo ku buryo umuntu yumva ibivuzwe bisa n’aho 

    bitashoboka cyangwa se birengeje urugero.

    Urugero:

    Wadukamiye amata angana imvura.

    3. Imigoronzoranganzo

    a) Umubirinduro

    Umusizi aba yakoresheje umubirinduro iyo yahinduye uko amagambo asanzwe

    akurikirana mu nteruro nk’iryari iburyo rikaza ibumoso.

    Urugero:

    - Bukurirwe umwami ubwatsi (umukarago 335):

    Mu bisanzwe yagombye kuvuga: “Ubwatsi bukurirwe Umwami”.

    - Yaramutse umuvumbi imvura. 

    Mu bisanzwe yagombye kuvuga: “ Imvura yaramutse umuvumbi ”.

    b) Iyambukanya

    Aho kugira ngo interuro irangirane n’umukarago, irangirira ku mukarago

    ukurikiyeho.

    Ingero:

    - Ge wasanze ingoro y’umwami

    Isetse, isusurutse

    Isa n’ingwa yera (umukarago 346-348)

    - Akwikiye mu nti z’imyifuzo

    Y’amaberuka atarakora hasi.

    - Kigasanga barageze

    Imigerwa myinshi.

    c) Irondora

    Umusizi avuga ibintu abikurikiranya kimwe ku kindi nta cyungo kirimo.

    Ingero:

    Muri intwari zitarutana,

    Muri bene iteka ritahava,

    Muri bene umutungo mwiza (Umukarago 47-49)

    d) Ikomora

    Abasizi bakoresha ikomora barema amagambo bahereye ku yandi, bakongeraho

    cyangwa bagakuraho uturemajambo. Inyito ishobora guhinduka cyane cyangwa

    buhoro.

    Ingero:

    Umuhinza wari uhanze

    Yuhi aramuhangamura (umukarago 249-250)

    Inshinga guhangamura (-hang-am-ur-a) ikomoka ku nshinga guhanga (-hang-a)

    kuko igicumbi ari kimwe. Ikomora rikoresheje ingereka –am na -ur-. Muri uru

    rugero inyito ntabwo yahindutse cyane

    Imyitozo

    Garagaza ubwoko bw’iminozanganzo dusanga muri iyi mikarago uvuge n’icyo 

    umuhanzi yashakaga kuvuga muri iyo mvugo shusho. 

    1. Umwami uhawe uruharo

    Arwigiza imbere.

    2. Wadukamiye amata angana imvura

    3. Kurya mucurwa n’inyundo ziramye

    Umuganura uturuka muri Kanama

    Uturukijwe no kwa Myaka

    Ari bo bo kwa Musana

    Bakaza kwaka amasuka

    5. Bakabwira Umutsobe ubatwara

    Akaza n’ibwami

    Umwami akicara ikambere

    Ari kwa se cyangwa kwa sekuru

    Akicara mu kirambi

    10. Ku ntebe y’inteko

     Umutsobe akazana amasuka

    Akwikiye mu nti z’imyifuzo

    Y’amaberuka atarakora hasi

    Ahambiriye mu kirago

    15. Maze Umutsobe akayahambura

    Umwami akayenda

    Akayafatira imbere ye

    Akayahereza Umutsobe 

    Ati: “ Genda uhinge weze”.

    20. Uwo kwa Musana akayasubiza mu kirago

    Akayasohokana mu nzu

    Yagera ku karubanda

    Akayaha ubonetse wese

    Akagenda ubwo

    25. Yagera iwabo i Bumbogo

    Ingoma zikayasanganira n’impundu

    Bagacanira ngo amasuka yaje  

    Abo kwa Musana rero

    Bakajya mu nkuka bakabiba

    30. Bagasubya imbuto bukeye

    Nuko bagahinga

    Ubwo ni muri Nzeri

    Bakabibana n’uburo 

    Mu kwezi kwa Mutarama

    35. Amasaka aba yeze

    Maze mu myijima yako

    Umurorano ukazana

    Amasaka mu nshuro y’agakangara

    Harimo uturo duke

    40. Bikaza ikambere 

    Umutsobe agatereka mu nzugi

    Umwami akaza gusohoka

    Bagaheza abari mu nzu bose

    Umwami akicara ku ntebe

    45. Umutsobe akamuhereza ya nkangara

    Umwami akayikora

    Umugabekazi akayikora

    Bakayijyana mu nzu

    Yo mu gikari yiherereye

    50. Bakazana urusyo bagasya

    Ifu yaboneka bakarika

    Bakavuga mu byibo bibiri

    By’ingore bitoya 

    Bukira bagatumiza mu nyubahiro

    55. Bakazana amata mu nkongoro z’imirinzi

    Bikaza ikambere 

    Bagaheza abatari abiru

    Umwami akarora akagira kane

    60. N’umugore we w’Umwega

    Utari mu mugongo akarora akagira kane 

    Twa twibo bakadushyira mu gicuba

    Bagatereka ku musego

    65. Inyuma ya Nyarushara

    Bukira umwami akakira

    Umugabo w’intarindwa

    Agahengera ingoma zitarabambura

    Agatindura cya gicuba

    70. Akijyanira umutsima akirira

    Bikaba aho

    Ukwezi kukajya gushira 

    Bakabariranya n’igihe

    Ukwezi kwa Gashyantare kuzabonekera

    75. Bakajya guhagurutsa igitenga 

    Akaza uwo kwa Musana

    Akabwira Umutsobe

    Ati: “Nje kwenda igitenga”.

    Bati: “Nuko”.

    80. Umutsobe akabivuga ibwami  

    Bakareba umukobwa wo mu 

    Bega akajya kwa Cyirima

    Ikambere amavuta y’inturire

    Wa mugeni wo mu Bega

    85. Akenda ya mavuta

    Akayabumbira mu ndiba y’igitenga

    Akagiha umugabo akagisohokana

    No mu rugo umwami arimo

    Ari kwa se ari kwa sekuru

    90. Ntibagombere aherewe  

    Umwami akicara mu kirambi

    Ku ntebe y’inteko

    Iserereyeho intama

    Yerejwe akiri umworozi 

    95. N’aho yimiye

    Kuko iyo yimye

    Atongera kwambara intama

    Yambara inka gusa  

    Bakakimushyira imbere

    100. Akagifata ku rugara rwacyo

    Afatanyije n’Umutsobe

    N’uwo kwa Musana

    Umutsobe akakibanzamo umutwe

    Hanyuma akagihereza uwo kwa Musana

    105. Na we akagishyiramo umutwe

    Bakirenza ku nzugi

    Bakagiha umugabo ubonetse wese

    Maze akakiremerwa 

    Ubwo impundu zigacura

    110. Abaja bakagiherekeza

    Ku mpundu nsa nta ngoma

    Kikagenda ubudasibira

    Ntikirare mu kiraro cy’Umutsobe 

    Gihaguruka ubwo kigenda

    115. Aho kiraye hose

    N’aho kinyuze ku gasozi

    Bakagiha impundu

    Kikambuka uruzi

    Kigasanga barageze

    120. Imigerwa myinshi 

    Ingoma n’impundu

    Bikagisanganira mu Bumbogo

    Bakakigera uwo munsi kikuzura

    Imigerwa bakayicuranura

    125. Kigahindukira uwo munsi

    Bavuza impundu inzira yose

    Abambogo bambura

    Bakubita rubanda 

    Bakaza barara mu bakungu

    130. Ku Bagesera no ku Bazigaba

    Aho kiraye bakazimana

    Utazimanye bakarusenya 

    Ndetse bahura n’amakoro

    Ajya ibwami

    135. Cyangwa ingemu z’abatware

    Bakabyambura ntibirengerwe  

    Kikarara ku Mutsobe

    Kigasanga barasigaye batora abakwe

    Uwatahaga akarorera

    140. Abatware bagatumira amata bose

    Ibicuba by’ibwami bigatindwa

    Cyagera ku Mutsobe

    Ingoma yabo yo ku kiraro ikagisanganira

    Bakarara aho

    145. Mu gitondo akazana ikimasa

    Akazimana Abambogo

    Ingoma z’imivugo z’ibwami

    Zikaza ku kiraro

    Zikimara kubambura

    150. Zahagera zikavuga

    Kigahaguruka ku manywa hakeye  

    Ubwo amavuta y’inturire

    Bakayashyira mu kidakombwa

    Bakagishyira mu njishi y’igisabo

    155. N’urugata rw’ibikangaga by’ibishikurano

    Amavuta aba yuzuye abumbiriye

    Akajya kwa Cyirima

    Akaba ari ho bayakorera

    Agaterekwa mu gicuba

    160. Umuganura ugahaguruka

    Abahungu bambaye impu

    Ab’abakwe bagisanze ku Mutsobe

    Umugeni wo mu Bega

    N’uwo mu Batsobe

    165. Bari kwa Cyirima

    Ingoma bakazishyira mu ngobyi zigahekwa

    Uko zisumbana

    Wa mugeni wo mu Bega

    Agahekwa azikurikiye

    170. N’uw’Umutsobe agataho

    Na cya gicuba kigataho

    Bikaza no ku karubanda

    Ingoma igahura n’umuganura

    Bakazana amaboko ya Karinga

    175. Bakazana n’ay’umuganura

    Bakabisanganya bigakorana 

    Karinga igahita

    N’izindi ngabe

    Ingoma zikavunura

    180. Zikajya mu rugo umwami arimo

    Na za ngobyi z’abageni

    Cya gicuba kigasigara ku karubanda

    Kigakurikira insyo

    Zavuye ku Mutsobe

    185. N’intango z’i Buhanga ebyiri

    Zigakurikira cya gicuba n’umwuko

    Ingobyi z’abageni

    Bakazururukiriza mu nkike 

    Ikambere umwami agaherezwa 

    Inyundo n’urushingo

    190. Akicara mu muryango

    Ku ntebe y’inteko

    Akambara inganji

    Umuheto ukamujya imbere

    Akaramutswa akambara igikondo

    195. Ingabe zigataha

    Zigaherezwa ateyeho ibihubi

    Zikajya ku ruhimbi

    Umuganura ugataha

    Yambaye inyonga z’umuganura mu nda 

    200. N’igikondo n’ishyira 

    Umuganura wajya kugera

    Ku nkingi ya kanagazi

    Bakareba uwo kwa Myaka

    Agashyira injishi ku mutwe 

    205. Agashyira igitenga ku mutwe

    Agatirimuka ku nkombe y’igitabo akavamo

    Bakagitereka imbere y’umwami 

    Bakazana Rugina

    Ni iy’ubuki yo kwa Myaka

    210. Bagasuka mu ruho runini

    Bagarura mu kabindi

    Umutsobe agapfukama inyuma yacyo

    Umwami atetse imbere yacyo

    Bakagisokoza bombi

    215. Bakazana ibyibo bine by’ingore

    Umwami akabishyirishamo amashyi

    Adaha mu gitenga

    Afatanyije n’Umutsobe

    Bakabyuzuza uko ari bine

    220. Igitenga kikajya haruguru

    Mu ruhimbi hino y’ingoma

    Bagateraho insyo ebyiri

    Bagasya berekeje mu ruhimbi 

    Bakazana Rugina

    225. Umwami n’Umutsobe bakayibyirura

    Bakagira kane

    Umwami akayisogongera

    Bakayitera ku musego 

    Uwo mu Ntarindwa akajya hanze

    230. Akazana amashyiga

    Agashyigikira ageraho inkono

    Byatungana umwami akaza

    Bakazana imirembe n’ishyoza 

    Bagafatira mu mutwe wa rwa ruho

    235. Bagasuka amazi muri rwa ruho 

    Umwami agapfukama

    Imbere ya ya nkono

    Agasukamo ya mazi

    Rimwe kabiri gatatu kane gatanu

    240. Gatandatu karindwi

    Umunani ikenda

    Akarundura atyo  

    Nyina akaza

    Akagenza atyo

    245. N’umugore w’umwami 

    N’Umutsobe 

    N’uwo kwa Musana 

    Bakazana inkwi z’imirama

    Umuntu wese agacanira

    Iburyo bw’iyo nkono

    250. Yamara gushya bagaturira

    Umwami akaza n’imbere yayo

    Akayikomera mu mashyi apfukamye

    Yarangiza agahaguruka  

    Nyina akagira atyo 

    255. N’umugore we

    N’Umutsobe 

    N’uwo kwa Mumbogo

    Bikitwa ngo ireze

    Bakazana bya byibo

    260. Byuzuye ifu uko ari bine

    Umuja akadahanura

    Umwami agafatanya n’mugore n’Umutsobe 

    Bagaturira bakagira kane

    Umugore akaza akarangirizamo

    265. Bagafatanya bose kandi

    Bagashyiramo umwuko

    Barangiza bagahaguruka

    Bagahereza umuja akavuga  

    Umuja yamara guhisha

    270. Umugore w’umwami agahaguruka agahakura

    Akabanza mu kibo cy’umwami 

    Bagahakura bakacyuzuza

    Bakakireka

    Bagahakurira no mu bindi

    275. Bajya kurangiza

    Wa mugore akagaruka

    Agafatanya na wa muja

    Umutsima munini ugasigara ku mwuko 

    Ubwo hanze umwami yamara guturira

    280. Ajya kurima amasuka

    N’abakwe n’Abambogo 

    Hakazabanza umwami n’Umutsobe 

    N’uwo kwa Mumbogo bakarima

    Abandi bakabona kurima

    285. Barangiza kuvuga

    Ibyo kurima bikarorera

    Ubwo bakazana amata y’inyubahiro

    Mu nkongoro z’imirinzi ebyiri

    Umwami akambara igikondo

    290. N’inyonga zawo

    Akicara ku ntebe y’inteko 

    Bakazana cya kidakombwa

    Mu njishi y’igisabo 

    Umutsobe akazana umwuko

    295. Uriho wa mutsima

    Agapfukama imbere ye

    Umwami akendaho

    Yabanje kunywa kabiri

    Ku mata y’inyubahiro 

    300. Umutsima akawukoza mu kidakombwa

    Akagira kane agahaguruka

    Akongera agasoma amata

    Umugabekazi akaza

    Akazanirwa ikibo ke 

    305. Agakoza mu kidakombwa

    Akagira kane

    Umugore w’umwami akaza

    Akenda ku kibo cy’umwami

    Akabigenza atyo

    310. Umutsobe akenda ike kibo

    Akagira kane

    Uwo kwa Mumbogo

    Akenda ku ke kibo

    Bakavanaho ibyo

    315. Umwami akajya ku buriri

    Kwakirana na wa mugore w’Umwega

    Wa mugeni w’Umutsobekazi

    Agahagarara mu rwuririro

    Akamuha impundu

    320. Ntihagire Umutsobe urara mu rugo

    Kabone n’uw’akana 

    Bose bagataha 

    lngoma zikarara aho

    Zikazinduka zijya kwa Cyirima

    325. Igitenga bakidashye

    Kikajyayo n’ikidakombwa 

    Amavuta akajya mu kavure k’indembere 

    Wa mugeni wo mu Bega

    N’uwo mu Batsobe

    330. Bakajya kwa Cyirima bakicarayo

    Ikoro ry’i Bumbogo rigahita

    Rijya kwa Cyirima mu gikari

    Amakoro y’amata y’abatware agahita  

    Bakazana ibicuba

    335. Bibiri bya Rwimana

    Bakazana amavuta y’inturire

    Akabanza mu gicuba kibanza

    Bakuzuzaho andi

    Igisigaye bagashyiramo amata

    340. Ayo babonye yose

    Bakagaburira Abambogo

    Hakabanza ab’impuzu

    Bakisiga ya mavuta

    N’abanywa ayo mata

    345. Bakagumya kuyakomera 

    Bakahabikirira imfizi

    Ivuye mu Ndwanyi

    Ab’imyanya y’inzoga n’amata

    Bo mu banyamihango aho

    350. Inka zigataha z’inyambo

    Z’Abanyansanga n’amabara

    Ibirori bikirirwa aho

    Bikarara aho

    Bikarangirizwa n’uko ingoma

    355. Zisigwa wa mukamo wa ya Ndwanyi

    Ibirori by’umuganura bikarangira bityo 

    Ku ngoma y’abami b’inka

    Iyo igitenga gitashye ku Mutsobe

    Ingoma imwe n’ishako biragisanganira

    360. Bwacya mu gitondo

    Ingabe n’abageni bombi

    Bikaza ku kiraro cy’umutsobe

    Karinga n’ingabe zindi

    Zikagenda imbere

    365. Abakobwa inyuma

    Hagaheruka ikidakombwa 

    Bagasanga babaze imfizi

    Iturutse mu Ndwanyi

    Ingoma n’abageni bikinjira mu nzu

    370. Zikajya mu ruhimbi

     Abagore mu kirambi  

    Umutsobe akazana inzoga n’amata 

    Agatereka imbere y’ingoma 

    Agasogongera agaha Umwenenyabirungu

    Umwenenyabirungu akaziterura

    375. N’amata byose n’inyama 

    Bikagaburirwa abiru 

    Ingabe zigasohoka

    Zigateza urugamba ku gitabo

    Umwenenyabirungu akaziraba

    380. Umukamo wa ya mfizi mu ruhanga

    Yamara kuzisiga

    Bakazishyira mu ngobyi

    Igitenga kigasohoka

    Kigahekwa na cyo

    385. Kikajya imbere y’ingabe 

    Bagasanga umwami ikambere.

    II.6.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Inzira y’umuganura”, ushakemo amagambo 

    udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko 

    wifashishije inkoranyamagambo.

    Imyitozo

    1. Koresha mu nteruro amagambo akurikira dusanga mu mwandiko: 

    a) Ku karubanda

    b) Gusanganira 

    c) Kurora

    d) Bakarika

    e) Abambogo

    2. Uzuza interuro zikurikira ukoresheje amagambo akurikira: 

    a) hakura, b) barabyirura, c) inkongoro z’imirinzi, d) ikidakombwa.

    Imyitozo

    II.6.2. Gusoma no Kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Inzira y’umuganura” hanyuma usubize ibibazo 

    bikurikira.

    1. Inzira y’umuganura yatangiraga mu kuhe kwezi?

    2. Umuganura watangizwaga n’uwuhe muhango? Waberaga he? 

    Ugatangizwa n’uwuhe muryango?

    3. Ni uwuhe muhango wakorwaga n’umwami mbere yo guhinga?

    4. Ukurikije umwandiko, n’uko usanzwe uzi umuhango w’umuganura, 

    wavuga ko umuganura watangiraga gutegurwa ryari? 

    5. Inzira y’umuganura yarangiriraga he? Yarangiraga ite?

    6. Ibirori by’umuganura nyirizina byatangizwaga na ba nde?

    II.6.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Inzira y’umuganura” hanyuma usubize ibibazo 

    bikurikira:

    a) Inzira y’umuganura iri mu buhe bwoko bw’ubuvanganzo? Sobanura 

    igisubizo cyawe.

    b) Umwandiko “Inzira y’umuganura” uvuga ku bijyanye n’amafunguro. 

    Ugendeye kuri uwo mwandiko, wavuga iki ku muco wo kunywesha 

    imiheha mu kibindi?

    c) Gereranya ibyo twabonye byakorwaga mu nzira y’umuganura mu 

    Rwanda rwo hambere n’uko ibirori by’umuganura byizihizwa kuri ubu. 

    Sobanura akamaro k’umuganura.

    d) Hanga umuvugo wigana imwe mu ngeri z’ubuvanganzo wize maze 

    ukoreshemo iminozangazo inyuranye, uzawuvugire mu ruhame imbere 

    ya bagezi bawe.

    II.7. Ubwiru 

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Inzira y’umuganura, witegereza imiterere yawo. 

    Uhereye ku miterere yawo n’ibivugwamo, kora ubushakashatsi utahure 

    ishoza y’ubwiru n’inzira z’ubwiru zabagaho mu Rwanda.

    II.7.1. Inshoza y’ubwiru 

    Ubwiru ni urusobe rw’imihango/amategeko yakorwaga n’umwami n’abiru. Iyo 

    mihango yakorwaga mu ibanga kandi ikagira amagambo yihariye agendana na yo. 

    Iyo mihango bayitaga inzira z’ubwiru.

    II.7.2. Inzira z’ubwiru

    Inzira z’ubwiru zari 18 ariko izashoboye gutahurwa ni 17 kuko iya 18 ari yo “Inzira 

    y’imfizi y’ibwami” itashoboye kuboneka.

    Izabonetse ni izi zikurikira:

    1. Inzira ya rukungugu: yavugaga ibyerekeye amapfa; igihe nyine habaga 

    hateye amapfa. Yakorwagamo imihango ijyanye no gusaba imvura.

    2. Inzira ya kivu: igihe habaga hateye umwuzure; iyo nzira yari iyo gutsirika 

    imyuzure no gusaba umucyo.

    3. Inzira y’inzuki: yari igamije irumbuka ry’inzuki mu gihe ubuki bwagumye, 

    igakorwa igihe cyo kwagika imizinga no guhakura.

    4. Inzira ya muhekenyi: yari igamije gutsemba indwara z’ibyorezo z’inka 

    n’ibindi byonnyi.

    5. Inzira y’umuhigo: ni igihe cyakorwagamo imihango yo guhiga inyamaswa.

    Izi nzira uko ari 5 zari zigize imihango ikorwa igihe ikenewe gusa; nta gihe 

    gihamye yari ifite.

    6. Inzira y’umuriro: yari igamije kubyarira umuriro. Ni ukuvuga ko bacanaga 

    bundi bushya umuriro wa Gihanga wibutsaga iyimikwa ry’abami b’umuriro 

    ari bo ba Yuhi. Iyo nzira yari igamije kongera inka n’abantu mu Rwanda, 

    igakorwa n’umwami witwa Yuhi.

    7. Inzira ya Gicurasi: habaga igisibo cyo kwibuka urupfu rwa Ndahiro II 

    Cyamatare; umwijima wa Gicurasi washushanyaga urupfu, naho iboneka 

    rya Kamena rigashushanya uburumbuke n’ubuzima. Iyi nzira yarangizaga 

    imihango yo kwirabura no kwera ngo u Rwanda rurumbuke.

    8. Inzira y’umuganura: yari inzira igenga imihango yo kuganura. Habaga 

    umuhango wo kuganuza umwami ku mbuto zeze mu Gihugu.

    9. Inzira y’ishora: yari inzira igenga imihango yo gushora. Yibutsaga iyimikwa 

    ry’abami b’inka ari bo ba Mutara na Cyilima.

    10. Inzira y’inteko: yari inzira igenga imihango yo gukora inteko zo gutabara 

    igihe cyo kurwanirira ingoma.

    11. Inzira yo kwambika ingoma: Iyo ingabo z’u Rwanda zatsindaga igihugu 

    runaka, bambikaga ingoma ibinyita (ibishahu).

    12. Inzira yo kwasira: iyo mihango yagengaga uburyo bunyuranye bwo 

    kwambika ingoma.

    13. Inzira y’inkiko yabyaye umugaru: yagengaga iby’inkiko z’u Rwanda 

    yakorwaga igihe cyo kwagura imipaka.

    14. Inzira y’urwihisho: yibutsaga igihe k’ibitero bikaze by’u Rwanda n’u 

    Burundi; iyo umwami w’u Burundi yabaga yapfuye, umwami w’u Rwanda 

    yagombaga kumara iminsi 8 ahantu atabonana n’umugore kandi akiragiza 

    abakurambere.

    15. Inzira y’ikirogoto: yari ikubiyemo ibijyanye n’umuhango wo gutabariza 

    umwami w’u Rwanda (kumushyingura) igihe yabaga yatanze.

    16. Inzira y’urugomo: yakorwaga igihe cyo kugaba ibitero ku bantu bagomeye 

    ingoma.

    17. Inzira y’iyimika: yavugaga uburyo umwami yimikwa igihe umwami 

    yatangaga, bagiye kwimika undi.

    18. Inzira y’imfizi z’i Bwami: iyo nzira y’imfizi z’i Bwami ntirashobora 

    kuboneka.

    Inzira z’ubwiru zirangwa n’uko zifite iminozaganzo itandukanye byerekana ko ari 

    ubuvanganzo, uturango twerekana ko ari umwandiko wo mu buvanganzo nyemvugo 

    n’ibikorwa by’umwami n’abiru byerekana ko ari ubuvanganzo nyabami. 

    II. 7.3. Akamaro ko kwiga ubwiru

    Kwiga ubwiru bifite akamaro kuko bituma Abanyarwanda bamenya amateka yabo, 

    bigatuma bubaka ejo hazaza. Harimo kumeya amabanga y’imitegekere y’Igihugu, 

    imihango inyuranye yakorwaga ibwami n’uturango tw’ubusizi nyarwanda. Umuntu 

    kandi ashobora guhera kuri iyo nganzo agahanga agendeye ku nsanganyamatsiko 

    zo muri iki gihe

    Imyitozo

    1. Garagaza inzira eshatu mu nzira z’ubwiru zabayeho mu Rwanda 

    usobanure n’icyo zavugagaho.

    2. Sobanura akamaro k’ubwiru mibereho y’Abanyarwanda.

    Imyitozo

    II.8. Ubucurabwenge

    Igikorwa

    Kora ubushakashatsi utahure inshoza y’ubucurabwenge, ugaragaze 

    urutonde rw’abami n’abagabekazi babo kandi ugaragaze n’akamaro ko kwiga 

    ubucurabwenge.

    II.8.1. Inshoza y’ubucurabwenge

    Ni umuvugo muremure wavugaga ibisekuru by’abami n’abagabekazi. Abawufataga 

    mu mutwe bitwaga abacurabwenge. Ubucurabwenge bwarangwaga n’uko buvuga 

    ibisekuru by’abami n’abamikazi mu buryo buryoheye amatwi.

    II.8.2. Urutonde rw’abami b’u Rwanda n’abagabekazi babo

    Ubucurabwenge bwigisha ko u Rwanda rwimye abami 44, kuva ku ngoma za mbere 

    kugeza ku ya Mutara Rudahigwa, kuko Alexis Kagame yabwiwe Ubucurabwenge ku 

    ngoma y’uwo mwami, aba ari we aheraho. Ayo mazina yose yarondorwaga mu gihe 

    k’imihango yo kwimika umwami. Bavugaga amazina y’umwami n’ay’umugabekazi 

    bamaze kwimika, bakarondora n’aya ba se na ba nyina, n’ibisekuruza byabo bombi, 

    bagakomeza batyo ku bami bose, kuzageza kuri Nkuba, ari we Shyerezo, akaba 

    inkomoko y’Abami b’u Rwanda. Ayo mazina murayasanga mu gice kiyarondora 

    nk’uko Alexis Kagame yayanditse mu Nganji Kalinga (Amasekuruza y’Abami 

    b’u Rwanda). Reka dufate ay’abami n’abagabekazi gusa, tutavuze ibisekuruza 

    by’abagabekazi, maze tuyakurikiranye, dukurikije bya bihembwe tumaze kuvuga: 

    Abami b’Ibimanuka, Abami b’Umushumi, Abami b’Ibitekerezo.

    a) Abami b’ibimanuka

    Duhereye ku nkomoko y’Abanyiginya, Shyerezo, Nkuba, dore amazina y’Ibimanuka:


    b) Abami b’Umushumi, n’Abagabekazi babo:

    1. GIHANGA Ngomijana + Nyiragihanga

    Nyirarukangaga

    2. Kanyarwanda Gahima + Nyirakanyarwanda Nyamususa

    3. Yuhi Musindi + Nyirayuhi Nyamata

    4. Rukuge + Nyirarukuge Nyirankindi

    5. Nyarume + Nyiranyarume Nyirashyoza

    6. Rumeza + Nyirarumeza Kirezi

    7. Rubanda + Nyirarubanda Nkundwa

    8. Ndahiro Ruyange + Nyirandahiro Cyizigira

    9. Ndoba Samembe + Nyirandoba Monde

    10. Nsoro Samukondo + Nyiransoro Magondo

    11. Ruganzu Bwimba + Nyiraruganzu Nyakanga

    C). Abami b’Ibitekerezo n’Abagabekazi babo:

    1. Cyirima Rugwe + Nyiracyirima Nyakiyaga

    2. Kigeri Mukobanya + Nyirakigeri Nyankuge

    3. Mibambwe-Mutabazi Sekarongoro + Nyiramibambwe Nyabadaha

    4. Yuhi Gahima + Nyirayuhi Matama

    Ndahiro Cyamatare + Nyirandahiro Nyirangabo

    Ruganzu Ndori + Nyiraruganzu Nyirarumaga

    5. Mutara Semugeshi + Nyiramavugo Nyirakabogo

    6. Kigeri Nyamuheshera + Nyirakigeri Ncenderi

    7. Mibambwe-Mutabazi Gisanura + Nyiramibambwe Nyabuhoro

    8. 8. Yuhi Mazimpaka + Nyirayuhi Nyamarembo

    Karemera Rwaka + Nyirakaremera Rukoni

    9. Cyirima Rujugira + Nyiracyirima Kirongoro

    10. Kigeri Ndabarasa + Nyirakigeri Rwesero

    11. Mibambwe Sentabyo + Nyiramibambwe Nyiratamba

    12. Yuhi Gahindiro + Nyirayuhi Nyiratunga

    13. Mutara Rwogera + Nyiramavugo Nyiramongi

    14. Kigeri Rwabugiri + Nyirakigeli Murorunkwere

    15. Mibambwe Rutarindwa + Nyiramibwambwe Kanjogera

    16. Yuhi Musinga + Nyirayuhi Kanjogera

    17. Mutara Rudahigwa + Nyiramavugo Kankazi

    18. Kigeri Ndahindurwa + Nyirakigeri Mukashema

    Ikitonderwa: Muri uru rutonde, amazina y’abami adafite inomero ni amazina 

    yagize ibyo anengwa bituma atarakomeje kwitwa n’abami b’u Rwanda. Ayo mazina 

    ni: 

    - Ndahiro: Iri zina ryakuwe mu rutonde rw’amazina y’abami b’u Rwanda kuko 

    Ndahiro Cyamatare yishwe na Nsibura Nyebunga, Umwami w’U Bunyabungo 

    akanamunyaga ingoma y’ingabe “Rwoga”. 

    - Ruganzu: Iri zina ryakuwe mu rutonde rw’amazina y’abami b’u Rwanda 

    kuko Ruganzu Ndori na we yaguye ku Rugamba. 

    - Karemera: Iri zina ryakuwe mu rutonde rw’amazina y’abami b’u Rwanda 

    kuko ryari izina ry’abami b’i Karagwe (muri Tanzaniya). Binaturuka kandi 

    ku mpamvu y’uko umwami Karemera Rwaka yatanze imburagihe bakavuga 

    ko iryo zina ry’amahanga ryamuteye umwaku rigatuma ingoma imurasa 

    agatanga. Kandi ngo yari yanayibye Cyilima Rujugira wari warahunze se 

    Mazimpaka na byo bimutera umwaku. 

    II.8.3. Akamaro ko kwiga ubucurabwenge

    Kwiga ubucurabwenge bifite akamaro kuko bituma Abanyarwanda bamenya 

    amateka yabo. Harimo kumenya uko abami n’abagabekazi bagiye bakurikirana, 

    ibijyanye n’imitegekere y’Igihugu cyacu n’uturango tw’ubusizi nyarwanda. Umuntu 

    yabwigiraho kumenya igisekuru ke kandi ashobora guhera kuri iyo nganzo agahanga 

    agendeye ku nsanganyamatsiko zo muri iki gihe.

    Umwitozo

    Sobanura ubucurabwenge n’akamaro ko kubwiga.

    II.9. Umwandiko: Isabwa rya Mukandahiro


    Hari mu gitondo, mu rugo rwo kwa Rugendo biteguye isabwa ry’umukobwa wabo 

    Mukandahiro. Nyuma yo gutegura ibyicaro no kwicaza abasangwa, abashyitsi baba 

    barahasesekaye babukereye. Bahabwa ibyicaro n’ababishinzwe, maze baratangira 

    baraganira: 

    Umuhuza w’imisango: Nk’uko mubibonye, mu kanya haje umushyitsi. 

    Ntaratwibwira nubwo nge mbona amaso atari aya, icyakora yahindutse, uko yari 

    asanzwe atemberera muri uru rugo ndabona atari ko yaje. Yaje agaragiwe n’imbaga, 

    kandi ubundi yazaga wenyine cyangwa akazana n’abandi bantu nka babiri gusa. 

    Nyakubahwa umukuru w’umuryango wa Rugendo rero, aba bashyitsi baje si nge 

    wabaha ikaze mu rugo rwawe kandi uhibereye, reka nguhe umwanya ubahe ikaze 

    nibiba ngombwa uraza kubaha umwanya batubwire ikibagenza. 

    Umusangwa mukuru: Tubahaye ikaze bashyitsi bahire. Mu muryango wa Rugendo 

    dukunda gusabana, mudusanze twibereye mu busabane busoza umwaka. Amazimano 

    arahari, abahungu bange nibabazimanire. Simbise abavumba n’ubundi ibiryoha ni 

    ibisangiwe, nimwumva mushize inyota muritahira dusigare mu busabane bwacu.

    Umuhuza w’imisango: Nyamara nubwo ntasoma ku mitima y’abantu, ariko uyu 

    mushyitsi ndabona asa n’urimo gusaba ijambo, reka tumuhe umwanya ndabona 

    asa n’ushakaga kutubwira ikimugenza.

    Umukwe mukuru:

    Murakoze, mbere na mbere mbanje kubashimira uko mwatwakiriye muri ubu 

    busabane bwanyu. Abo twazanye nimumfashe tubashimire. (Amashyi ngo 

    kacikaci!) Muragahorana amazimano! Uwenze iyi nzoga mutwakirije, igikatsi 

    yagitsikamiye neza ntiyashakiye ubwinshi mu mazi. Nshimye uko unzimaniye 

    uretse ko bitanantunguye, buri gihe iwawe n’iwange turazimanirana. Hambere 

    twagize umugisha, Imana itanga iwacu ndetse n’iwanyu iraturemera, iduhangamo 

    urukundo, imaze kutwita amazina tuvuye mu ngaragu, iduha kubyara hungu na 

    kobwa, iduha gutunga no gutunganirwa. Mu bana rero bavutse mu muryango 

    wa Bazinura, ari na wo mpagarariye, harimo abahungu n’abakobwa, ariko umwe 

    mu bahungu yaraje aransanga angezaho ikifuzo ko atagishaka gukomeza kwitwa 

    ingaramakirambi, ko twamushakira akitwa umugabo. Tumushakira umuranga, 

    araza aha iwanyu ararambagiza, aturangira umugeni muri uru rugo. Muri make, 

    twaje kubasaba umugeni witwa Mukandahiro.

    Nge narigenzuye, nsanga nta mpamvu n’imwe ihari yatuma mutampa umugeni, 

    cyane ko atari n’ubwa mbere naba nje gusaba muri uyu muryango. Nzi neza ko 

    ntagira ibyaha yewe n’iyo haba hari igicumuro natanga ikiru, ariko ibyaha byatuma 

    munyima umugeni

    byo nta byo.

    Umusangwa mukuru:Ko hano tugira ba Mukandahiro benshi, urifuza 

    Mukandahiro wuhe? Dufite Karine,Viviyana, Suzana na Virijiniya. Abo bose ni ba 

    Mukandahiro.

    Umukwe mukuru: Ndasaba Mukandahiro Virijiniya.

    Umusangwa mukuru: Nabitegereje, nsanga izo mfura ndeba mwazanye 

    zicaye ku ntebe eshatu zibanza nta cyo nazivugaho, ni abantu b’indahemuka. 

    Cyakora abicaye kuri izo z’inyuma aho ntareba niba hari abantu bo mu muryango 

    wacu bajya batemberera ku Mugote no muri izo nshe zihegereye uwagira icyo 

    yabavugaho akivuge.

    Umwe mu basangwa:

    Murakoze kumpa ijambo. Hari umukobwa wacu waje ku Mugote ahamara 

    iminsi agaruka baramuteye inda. Ku bw’iyo mpamvu nge numva tutabashyingira 

    umukobwa wacu.

    Umukwe mukuru:

    Arakoze uriya ugaragaje icyo yita ko ari ikibazo. Cyakora ndagira ngo mbamare

    impungenge. Uwo mukobwa ndamuzi. Yaje mu muryango wacu tumufata neza, 

    turamugaburira, agaruka abyibushye mukeka ko bamuteye inda. Si inda yatewe,

    ahubwo yarahageze ibiryo by’iwacu biramuyoboka, anywa inshyushyu, anywa

    ikivuguto arabyibuha. Ahubwo ubu na Virijiniya tubasaba naza akahamara kabiri

    azabyibuha abatazi uko tugabura bazavuga ko yaje atwite.

    Umusangwa mukuru:

    Umugeni uramuhawe ariko ni umukobwa. (Ako kanya amashyi ngo kacikaci!) 

    Umukobwa wacu ni Mutumwinka. Nta kindi narenzaho, ibindi nawe urabyibwiriza. 

    Umukwe mukuru:

    Uhawe inka akura ubwatsi ariko uhawe umugeni arashimira. Ndagira ngo 

    ngushimire

    mbikuye ku mutima. Uragahore ubyara abakobwa. Nzanira iyo nzoga mwana wange

    mushimire! Uyu muryango mpagarariye uzira kurongora abakobwa tutakoye. Ndi 

    imbere yawe kandi n’imbere y’umuryango, reka nisubirire mu mwanya wange 

    munkoshe.

    Umusangwa mukuru:

    Ngira ngo wabyivugiye ko atari ubwa mbere ukwa muri uyu muryango. Harya niba 

    ubyibuka, nyibutsa izo dukosha.

    Umukwe mukuru:

    Ntabwo ari wowe wibagiwe inkwano ukosha kandi ari wowe ubyara abakobwa.

    Ikindi, sinakwibutsa uko nakoye. Uwazicaniye ni nyirasenge w’umwana wawe,

    hanyuma zimaze kubyara nawe urazikama. Gusa, nzikwa zari umunani ariko ubu

    zabaye amashyo.

    Umusangwa mukuru:

    Yeee! Ndumva koko uko twagukosheje ubyibuka. N’ubu tugukosheje inyana 

    umunani.

    Inyana umunani zirara imfizi mu mahembe. Ngira ngo urabyumva. (Amashyi ngo 

    kacikaci! Abagore bavuza impundu).

    Umukwe mukuru:

    Abakirana batangana berekana aheza kugira ngo hatagira uvunika. Uyu munsi

    ndagira ngo ngukwere nk’uko nsanzwe ngukwera. Hirya aha mpagira urwuri.

    Nazanye n’umutahira wange Kanuma, haguruka sha! Ngwino unyegere. Uyu 

    mwana w’umuhungu, ni umugabo ariko ndamwita umwana kuko namubyaye. 

    Ni umutahira w’izacu. Icyo bashaka ni inyana umunani. Nkubwira kuzihanagura 

    nakubwiye izo nshaka uko zimeze. Jyana n’umushumba wabo, undebere imigongo 

    yazo, ingeso zazo n’ibibero byazo ari byo bibyara amata. Muzishorerane n’izindi 

    barobanure mu ishyo inyana umunani.

    Umushumba:

    Nk’uko yabibabwiraga ni ko nabisanze. Inyana umunani nazishimye nzigejeje mu

    rwuri rwacu. Ni inyana nziza, zifite imigongo miremire n’ibibero byiza; mbese 

    nazishimye.

    Umusangwa mukuru:

    Ubwo inkwano zawe zashimwe, umugeni uramuhawe. Wicare ugubwe neza, ariko

    nge mfite impungenge. Ko mbona imbere aho wicaranye n’abasaza bafite 

    uruhanga

    ruharaze imvi nk’izange, sinzi niba uwo usabira ari umwe muri abo ngabo!

    Umukwe mukuru: Ndasabira umuhungu wa Bazinura witwa Karinda. Nubwo 

    tutazanye, naketse ko muri bunsabe ko abaramutsa mutumaho nkoresheje 

    ikoranabuhanga. Munkundiye rero, mwanyemerera akaza akabaramutsa. Tebuka 

    sha! (Umusore aze agaragiwe n’abamuherekeje, asuhuze Umusangwa mukuru.) 

    Hanyuma se ko umusore wacu maze kumukwereka, wowe ntiwanzanira uwo 

    mukazana wacu akaturamutsa?

    Umusangwa mukuru: Yewe, ni byo koko, reka ba nyirasenge bamumpamagarire 

    aze, dore ko aba ari mu gikari ahugiye mu mirimo. (Umugeni aze agaragiwe 

    n’abaherekeza be barimo ba nyirasenge na ba nyina wabo… asuhuze umusangwa 

    mukuru, maze amushyikirize umukwe mukuru, na we amushyikirize umukwe 

    w’ukuri. Amashyi n’impundu biba uruhurirane!)

    Umukwe mukuru: Mu gihe wanyakiraga nkiza, nari mfite ubutumwa maze 

    kubagezaho natumwe na Bazinura. Ariko kandi, yambwiye ati: “Ngaho genda 

    ungire mu Kivugiza ubandamukirize, usabe umugeni, nange nsigaye aha n’abasaza 

    n’abakecuru tugutegereje. Nuza kugabana, ucyuye umunyafu, ugaruke umbwire 

    niba urugendo wagize kwa Rugendo rwaguhiriye”. Ndagira ngo munyemerere 

    ngende hakibona nsange abo basaza n’abakecuru, mbabwire ko mwampaye 

    umugeni. Mbafashe kwitegura kugira ngo ejo cyangwa ejobundi nzagaruke 

    gutebutsa. Muragahorana Imana.

    Umusangwa mukuru: Wazanye n’abagore b’amajigija, wazanye n’abagabo 

    b’ibikwerere, wazanye n’ababyeyi bonsa, wazanye n’abagabo b’ibihame, 

    wazanye n’abasore n’inkumi, wazanye n’abana. Reka nguhe impamba yabo, 

    ariko iyi nkwihereye yo uyigeze mu rugo ni iya Bazinura wagutumye. Ugende 

    uyimushyikirize, kibe nk’ikimenyetso cy’uko wageze aho yagutumye. 

    Umukwe mukuru: Sinongera kwicara kuko burya uhawe impamba arahaguruka 

    akagenda. Ariko reka mbanze nsabe umuhungu wange aherekeze umugeni we. 

    Umva sha! Uherekeze uwo mukobwa umugeze ku muryango wa se. Hari inkingi 

    yitwa kanagazi, ufite uburenganzira bwo guhita kuri iyo nkingi yonyine. Ku rusika 

    rw’umugendo ni ho abashyitsi bagarukira. Mu ndaburano ni aha se kuko imbere ari 

    aha nyina. Mu ruhimbi ni ah’abakobwa. Namara kukwereka intebe uzajya wicaraho 

    waje kwa sobukwe, uhite ugaruka uze dutahe, ejo cyangwa ejobundi nzazana 

    inzoga yo gutebutsa baduhekere. (Umusore aherekeze umugeni we, amugeze aho 

    yasabwe kugera hanyuma agaruke batahe).

    II.9.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Isabwa rya Mukandahiro”, ushakemo amagambo 

    udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko 

    wifashishije inkoranyamagambo.

    Imyitozo

    1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro wumvikanisha icyo ashaka 

    gusobanura:

    a) Umutahira 

    b) Igikatsi

    c) Uruhimbi

    d) Ishyo 

    2. Simbuza amagambo atsindagiye ari mu nteruro zikurikira impuzanyito zayo:

    a) Uyu mwana yabyirutse afite imbaraga.

    b) Yakoze uko ashoboye kose nta cyo namugaya.

    c) Kera umushumba si we wahamagaraga umwisi ngo aze kwita inka

    amazina, ahubwo yatumirwaga n’umutahira.

    3. Mu kinyatuzu gikurikira harimo amagambo makumyabiri n’abiri (22) 

    y’imihango cyangwa y’ibikoresho byo mu bukwe. Tahuramo ayo 

    magambo, uva hasi ujya hejuru, uva hejuru ujya hasi, uva iburyo ujya 

    ibumoso, uva ibumoso ujya iburyo, uberamye

    II.9.2. Gusoma no kumva umwandiko 

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Isabwa rya Mukandahiro” hanyuma usubize 

    ibibazo bikurikira.

    1. Umukwe mukuru ageze kwa Rugendo yasanze bakoranyijwe n’iki? Ese 

    koko icyo bavuga mu mwandiko ni cyo cyari cyabakoranije? Sobanura 

    igisubizo cyawe.

    2. Ni iyihe nteruro igaragaza ko umukwe mukuru yishimiye amazimano?

    3. Uwavuga ko uyu mwandiko ufitanye isano no gucyocyorana mu buryo 

    bwa gipfura yaba yibeshye? Tanga ingero ebyiri ziherekeza igisubizo 

    cyawe.

    4. Ni iyihe mihango y’ubukwe bwa Kinyarwanda ivugwa muri uyu 

    mwandiko? Yandike uyikurikiranya uko ikurikirana.

    5. Ni he mu mwandiko bagaragaza ko uwo muhungu yari ageze mu gihe 

    cyo gushaka koko?

    6. Uyu mwandiko urangira batubwira ko hazakurikiraho uwuhe muhango 

    uzwi mu bukwe bwa kinyarwanda? Uwo muhango uba ugamije iki? 

    II.9.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Isabwa rya Mukandahiro” hanyuma usubize 

    ibibazo bikurikira:

    1. Ni iyihe mihango y’ubukwe itavuzwe mu mwandiko “Isabwa rya 

    Mukandahiro” ?

    2. Garagaza ingingo z’umuco nyarwanda ziri mu mwandiko.

    3. Gereranya uko imisango y’ubukwe yakorwaga kera n’uko ikorwa muri 

    iki gihe.

    4. Hariho abantu basesagura umutungo mu gihe cy’ubukwe. Ibi birakwiye? 

    Sobanura igisubizo cyawe. 

    II.9.4. Kujya impaka 

    Igikorwa

    Kurikirana amajwi/amajwi n’amashusho ku misango y’ubukwe, nurangiza 

    uyijore. Hanyuma uge impaka na bagenzi bawe ku kamaro k’imisango 

    y’ubukwe muri iki gihe.

    II.10. Umwandiko: Kamana yitwa izina


    Hari ku munsi wa munani Nyiramana yibarutse. Yari amaze iminsi ku kiriri. Kagabo, 

    umugabo we, atumira abaturanyi ndetse ararika abana b’abahungu n’abakobwa 

    ngo bitabire umuhango wo kwita umwana izina. 

    Bamaze kuhagera, baha abana inkonzo bajya mu murima. Umurima wari wabanje 

    gutabirwa n’abakuru kugira ngo worohe. Abana b’abahungu barahinga. Bamaze 

    guhinga, ab’abakobwa batera intabire imbuto y’uburo n’inzuzi. Barangije gutera, 

    nyirabukwe wa Nyiramana azana amazi mu gacuma, ayasuka ku rushyi rwe 

    ayabamishaho, agira ati: “Nimuhingure imvura iraguye”. Abana bose baherako 

    barataha.

    Bageze mu rugo, Nyiramana asohokana icumu, ingabo, umuheto n’ishinge hanyuma 

    yicara ku ntebe bateye hagati y’imyugariro. Bari bateguye ubunnyano: hari 

    urutaro bashasheho urukoma rubabuye, ruriho ibishyimbo bicucumiyemo imboga 

    kandi babumbabumbyemo utubumbe twinshi maze buri mwana bamugenera 

    akabumbe ke. Abana babazaniye amazi barakaraba. Buri mwana agafata akabumbe 

    kageretseho agasate k’umutsima akarya. Bamaze kurya bazana amata y’inshyushyu 

    n’ay’ikivuguto, barabahereza baranywa. Umwe mu bana bari aho aranyegera, 

    ambaza anyongorera:

    - Ko baduhamagaye ngo twite izina ibi bindi badukoresheje ni ibiki?

    - Mu muco nyarwanda, mbere yo kwita izina habanza igikorwa cyo guhinga, 

    hagakurikiraho kurya ubunnyano, bakabona kwita izina. Ubu turangije 

    igikorwa cyo kurya ubunnyano. 

    - None se ko iyo iwacu turangije kurya dukaraba, bakaba bataduhaye amazi 

    ngo dukarabe?

    - Itonde, ibikurikira uraza kubibona.

    Abana bose barangije kurya, bahamagara umwumwe, bamusaba kugenda 

    ahanaguriza intoki ze ku mabere ya Nyiramana, avuga ati: “Urabyare abana benshi, 

    abahungu n’abakobwa”. Bamaze guhanaguriza intoki zabo ku mabere, babasaba 

    kwita umwana amazina.

    Nuko abana batangira kwita amazina. Umwe ati: “Mwise Bwerere.” Undi ati: “ Mwise 

    Bwuzuzu”. Undi ati: “ Mwise Bwarike”. Barakomeza bose barahetura. Barangije 

    kwita amazina bababuza gutaha. Iyo batahaga umwana atarituma, byabaga ari 

    ukumusurira nabi akaba yapfa. Nyiramana na we bamubuza guhaguruka aho yari 

    yicaye bategereza ko umwana annya cyangwa anyara. Umwana ntiyatinda, ahita 

    annya kuko nyina yari yamwonkeje bihagije. Iyo byatindaga, bamutapfuniraga itabi 

    cyangwa bakamwina. 

    Umwana amaze kwituma, bahamagara abana umunani, bane b’abahungu na bane 

    b’abakobwa b’amasugi. Baraza bakikiza urutaro bayoreyeho ibyo ku kiriri, basaba ba 

    bana kuruterurira icyarimwe, bagenda urunana baririmba bati: “Bwerere yavutse, 

    Bwerere yakura, Bwerere yavoma, Bwerere yasenya, Bwerere yatashya, Bwerere 

    yahinga…” Bageze mu rutoki, babasaba kubisuka ku nsina bavuga bati: “Dore aho 

    nyoko yakubyariye.” Bajya ku yindi nsina babyina kwa kundi”. Babikora ku nsina 

    zirenga ebyiri.

    Wa mwana arongera aranyegera maze arambaza ati: “Ibi ni ibiki dusutse kuri izi 

    nsina?” Ndamusobanurira nti: “Ibi musutse ku nsina ni ibyo ku kiriri, mu muco 

    nyarwanda kirazira kubisohora mbere y’igikorwa cyo kurya ubunnyano. Insina 

    mwabisutseho ni iz’umwana wavutse, ababyeyi bazira kuzimunyaga. Iyo ari 

    umukobwa, agashyingirwa kure bamugemurira igitoki cyazo cyangwa inzoga yazo”.

    Barangije bazana ingobyi ebyiri iyo mu ruhu rw’intama n’iyo mu ruhu rw’inyana 

    bazimukozaho. Wa mwana arongera ambaza anyongorera ati: “Ibi byo bakoze 

    bisobanura iki?” Ndamusubiza nti: “Ni ukugira ngo ingobyi imwe nibura bazamuheke 

    mu yindi. Iyo batabigenjeje batya, bukeye bakamuheka mu yo batamukojejeho 

    bimusurira inabi agapfa”. Wa mwana amatsiko akomeza kumuganza arongera 

    arambaza ati: “Ubu se hagiye gukurikiraho iki?” Ndamusobanurira nti: “Ubu bagiye 

    gufata mukuru we bamumuhekeshe kugira ngo bazahore barutana, umukuru 

    ntazarutwe n’umukurikira bitewe n’uko yazingamye. Ikindi, ririya cumu, ingabo 

    n’umuheto n’iriya shinge Nyiramana yasohokanye bagiye kubimanika mu ruhamo 

    rw’umuryango hanyuma baze kubijugunya”.

    Bumaze kwira ba bana barataha. Bigeze mu museke, Kagabo abwira Nyiramana ati: 

    “Cyono duterure umwana”! Barabanza bubaka urugo. Barangije Kagabo arasohoka 

    ajya hanze, avuyeyo asanga Nyiramana yamutereye intebe mu irebe ry’umuryango. 

    Mu muco nyarwanda ngo iyo umugabo yateruraga umwana atavuye hanze byabaga 

    ari ukumuvutsa amahirwe, akazaba imbwa, akazapfa atagize icyo yimarira. Nuko 

    Kagabo araza yicara ku ntebe ati: “Mpa uwo mwana”. Aramusimbiza agira ati: 

    “Kura uge ejuru nkwise Kamana”. Amuhereza nyina na we aramusimbiza agira ati: 

    “Itume aha, nyara aha, kura uge ejuru, nge nkwise Irakiza”. Izina ryahamaga ni iryo 

    umwana yiswe na se. Icyakora kuri ubu, umwana ahabwa amazina ababyeyi be 

    bumvikanyeho.

    Bifatiye kuri, Myr. BIGIRUMWAMI.A, Imihango n’Imigenzo n’Imiziririzo mu Rwanda, Troisième 

    édition. Nyundo, 1984

    II. 10.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Kamana yitwa izina”, ushakemo amagambo udasobanukiwe 

    hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashishije 

    inkoranyamagambo

    Imyitozo

    1. Koresha mu nteruro amagambo akurikira dusanga mu mwandiko:

    a) Yibarutse

    b) Inkonzo

    c) Guhetura

    d) Kunyaga

    2. Huza amagambo yo mu ruhushya A n’ayo mu ruhushya B ukurikije 

    ibisobanuro byayo.


    II.10.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “ Kamana yitwa izina” hanyuma usubize ibibazo 

    byawubajijweho:

    1. Kamana yiswe izina ryari? Nyina yari amaze iminsi he mbere y’uko bita 

    izina?

    2. Sobanura uko umuhango wo kwita izina wakorwaga.

    3. Umuhango wo kwita izina wahuzaga ba nde? 

    4. Erekana uko igikorwa cyo kurya ubunnyano kivugwa muri uyu 

    mwandiko cyari cyateguwe n’uko cyakozwe.

    5. Abana bari bafite uruhe ruhare mu muhango wo kwita izina?

    6. Mu muco nyarwanda ni izihe ngaruka zashoboraga kuba ku mugabo 

    uteruye umwana atavuye hanze?

    II.10.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Kamana yitwa izina” hanyuma usubize ibibazo 

    bikurikira:

    1. Wifashishije umwandiko “Kamana yitwa izina” gereranya uko 

    umuhango wo kwita izina wakorwaga kera n’uko ukorwa muri iki gihe.

    2. Vuga ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka zikubiye mu mwandiko.

    3. Wavuga iki ku buziranenge bw’ibyakorerwaga mu muhango wo kwita 

    izina?

    4. Hina umwandiko ukoresheje amagambo yawe kandi wubahiriza 

    imyandikire yemewe y’Ikinyarwanda.

     II.11. Imyitozo y’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Mutegure imisango y’ubukwe nyarwanda nimurangiza muyikine. 

    Ubu nshobora:

    - Gusobanurira abandi inshoza y’ibisigo by’ubuse, uturango twabyo 

    n’akamaro ko kubyiga.

    - Gusobanurira abandi inshoza y’ibisigo nyabami, amoko yabyo, 

    uturango twabyo n’akamaro kabyo.

    - Gusobanurira abandi ubwiru n’inzira z’ubwiru zabagaho mu Rwanda.

    - Gusobanurira abandi ubucurabwenge n’akamaro kabwo.

    - Gusobanurira abandi ibijyanye n’imisango y’ubukwe mu muco 

    nyarwanda no kuyikina.

    - Gusobanurira abandi ibyerekeranye n’umuhango wo kwita umwana 

    izina.

    Ubu ndangwa no:

    Gukoresha neza Ikinyarwanda, guha agaciro ibyiza bikubiye mu muco 

    nyarwanda, gukoresha ndetse no gusigasira uturango tw’ubusizi nyarwanda.

    II.12. Isuzuma risoza umutwe wa kabiri

    Umwandiko: Utabusya abwita ubumera

    Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wese umara gushira impumu akiyibagiza 

    amagorwa azahutsemo; ahubwo agatsikamiza agahato abo bahoze bayasangiye; 

    nibwo bavuga bati: “Koko utabusya abwita ubumera”! Wakomotse kuri Karake ka 

    Rugara w’i Bumbogo bwa Huro (mu Karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru); 

    ahasaga umwaka wa 1600.

    Guhera ku ngoma za kera kugeza kuri Kigeli Rwabugiri, abanyamuhango 

    b’umuganura bagatura i Bumbogo; ndetse bakaba ari na bo batware babwo bwose. 

    Inteko yabo yari ku musozi witwa Huro (ubu ni mu Karere ka Gakenke). Bukeye 

    umutsobe Nyamwasa wari umutware w’abasyi icyo gihe, asaba umukobwa wo mu 

    ngabo za Mibambwe Gisanura yise Abambogo b’umuganura. Abakobwa babo ni 

    bo basyaga umutsima w’umuganura nyine. Uwo mukobwa yitwaga Karake, akaba 

    mwene Rugara w’Umusegege. Agasyana n’abandi bakobwa b’urungano; ni na ho 

    Nyamwasa yamuboneye aramushima aramusaba. Amaze kumurongora, Karake 

    aranezerwa kuko noneho aho gusya agiye kujya ahagarikira abasyi. Ahimbarwa 

    n’ubutwarekazi; abakobwa baje gusya akabahagarikirana urutoto abisyigingiza 

    yitotomba ngo barizenutsa ntibasyana umwete.

    Abo bakobwa babyirukanye bakamubwira bamwenyura, bati: “Mbese ntuzi ko 

    uburo bukomera”? Karake akabasubizanya izenezene, ati: “Ubu na bwo ni uburo si 

    ubumera”? (ntiburuhije). Abakobwa bagatinya kumuseka ngo bitabakorera ishyano; 

    bagasekera mu bipfunsi. Biba aho bityo. Bukeye Karake yubura ingeso yo gusinda. 

    Nyamwasa yaza agasanganirwa n’umugono agasanga umugore yasinziriye uburiri 

    ari ibirutsi gusa: Karake si ugusinda arasayisha! Bituma umugabo we amwanga 

    aramuzinukwa aramusenda asubira iwabo. Rubanda bari bazi ubukundwakare bwe 

    baratangara.

    Haciyeho iminsi igihe cy’umuganura w’ibwami kiragera. Bakoresha Abambogo 

    b’umuganura bose ngo baze gusya kwa Nyamwasa. Ubwo Rugara se wa Karake yari 

    afite umugore w’umukecuru kandi nta n’umukobwa wundi afite wo kumucungura. 

    Biramushobera; ati: “Ibi mbigenje nte! Ko nta wundi mwana mfite; kandi ko 

    kohereza Karake kwa Nyamwasa ngo asyane n’abo yahoze ahagarikiye byamutera 

    ipfunwe ribi”?. Abandi b’amacuti ye bati: “Nutamwohereza bizakugwa nabi”. Abuze 

    uko abigira apfa kumwohereza ajya mu basyi; ati: “Jya gusya uburo bw’ibwami nta 

    kundi twabikika”!

    Karake arashoberwa ariko aremera apfa kugenda; agenda aseta inzira ibirenge. 

    Ageze kwa Nyamwasa abakobwa baranzika barasya, Karake abajyamo afata urusyo 

    rwe. Agize ngo arapfukama biramutonda, agize ngo arasya biramunanira; kuko 

    yari amaze guhuga hashize igihe kirekire ari mu mukiro. Noneho ba bakobwa 

    baramwubahuka baramuseka baramukwena; mbese baramukwenura bamuhinyora; 

    bati: “Nyabusa shikama usye vuba dore ubwo si uburo ni ubumera”! Bamucyurira 

    ko igihe yakinaga n’umurengwe yari yariyibagije ko gusya uburo ari impingane.

    Nuko mu mataha abakobwa batahana Karake bamuhinyora, ijambo riba gikwira i 

    Bumbogo risakara u Rwanda riba umugani. Bawinjiza mu yindi yigisha gukora iki 

    cyangwa kudakora kiriya. Kuva ubwo rero umuntu wese umaze gushira impumu 

    akirengagiza amagorwa azahutsemo ntacire abo bari bayasangiye akari urutega, 

    bakamuciraho uwo mugani, bagira bati: “Utabusya abwita ubumera”! 

    Baba bamugereranya na Karake wiyibagije ko gusya uburo ari impingane bikura 

    amakwabasi.

    Byavuye muri: Minisiteri y’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga, Ibirari 

    by’insigamigani. Igitabo cya Kabiri, Kigali, 1986

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1. Uyu mwandiko uri mu buhe bwoko bw’imyandiko? Sobanura ibiranga bene 

    ubwo bwoko bw’imyandiko. 

    2. Uyu mwandiko uravuga ku yihe nsanganyamatsiko? Sobanura igisubizo 

    cyawe. 

    3. Rondora abakinankuru bavugwa muri uyu mwandiko. 

    4. Karake yasezerewe kwa Nyamwasa azira iki? Ese iyo witegereje neza usanga 

    yararenganye? Sobanura igisubizo cyawe. 

    5. Ni uwuhe murimo uvugwa cyane muri uyu mwandiko? Ese uyu murimo wari 

    uhuriye he na gahunda z’ubuyobozi bw’Igihugu muri icyo gihe? 

    6. Karake yongeye gusubira mu basyi bitewe n’iki?

    II. Inyunguramagambo

    1. Shaka ibisobanuro by’amagambo cyangwa amatsinda y’amagambo akurikira 

    ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko.

    a) Abisyigingiza

    b) Ubukundwakare

    c) Guseta inzira ibirenge

    d) Baramwubahuka.

    2. Shaka impuzanyito z’amagambo akurikira:

    a) Inteko yabo

    b) Urutoto

    c) Baramukwena

    3. Shaka imbusane z’amagambo akurikira:

    a) Baranzika ≠...

    b) Arasayisha ≠ ...

    4. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ngufi kandi ziboneye: 

    a) Umuganura

    b) Kumucungura

    c) Guhuga

    III. Ibibazo by’ubuvanganzo

    1. Soma iki gice k’igisigo “Ukwibyara” nyuma usubize ibibazo 

    byakibajijweho.

    Ku Rutambamitavu,

    Muri intwari zitarutana,

    Muri bene iteka ritahava, 

     Muri bene umutungo mwiza 

    50. Mwaraduhatse muraturemaza,

     Mutwubakira amarembo y’intungane

     Tubita inturarwanda

     Nta byikamize urakimana 

     Wadukamiye amata angana imvura, 

     55. Ntitugira umuvuro 

     Tubyuka dusenga

     Ugasukiranya urugwiro 

     Sango, ba so na ba sogokuru,

     Bakwangiye isange

     60. Ngo abazakwanga

     Uzabakuze umusanzu n’umuganda,

     Abagusigaranye imbuto n’intanga

     Bakuraze izi ntarama

     Zo ku Rutambamyato 

     65. No ku Rutambabiru

    Ibibazo 

    a) Tahura imwe mu minozanganzo iri muri icyo gice k’igisigo kandi uyisobanure. 

    b) Igisigo “Ukwibyara” kiri mu buhe bwoko bw’ibisigo? Kubera iki? Andika 

    ubundi bwoko bw’ibisigo uzi.

    c) Igisigo “Ukwibyara” kiri mu buhe bwoko bw’ubuvanganzo? Kubera iki? Andika 

    izindi ngeri ziri muri ubwo buvanganzo.

    2. Tandukanya ubwiru n’ubucurabwenge mu buvanganzo nyarwanda.

    3. Ihangamwandiko

    d) Hanga umuvugo utarengeje imikarago cumi n’itanu, ku nsanganyamatsiko 

    wihitiyemo, ugerageza gukoreshamo iminozanganzo itandukanye.

  • UMUTWE 3:UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYE

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe 

    - Gusesengura imbwirwaruhame hagaragazwa ingingo z’ingenzi 

    ziyikubiyemo n’imbata yayo.

    - Guhanga no kuvuga imbwirwaruhame ku nsanganyamatsiko yahawe. 

    - Gusobanura no gutahura mu mbwirwaruhame amafatizo y’ubwumvane 

    n’imimaro y’ururimi.

    Igikorwa cy’ umwinjizo

    Ushingiye ku bumenyi ufite, sobanura mu magambo yawe bwite uburinganire 

    n’ubwuzuzanye mu muryango, ugaragaze uko bumeze mu muryango 

    nyarwanda utanga n’ingero zifatika.

    Bayobozi b’utugari n’imidugudu igize Umurenge wa Munanira,

    Baturage mutuye mu Murenge wa Munanira,

    Nongeye kubasuhuza, nimugire amahoro! Nyuma y’iki gikorwa cy’umuganda cyari 

    cyaduteranyirije hano, ndagira ngo mbamenyeshe ko uyu munsi hateganyijwe 

    kuganira ku buringanire n’ubwuzuzanye mu muryango. 

    Nkaba ngira ngo mbamenyeshe ko icyo kiganiro tugiye kukigezwaho 

    n’Umunyarwandakazi wishimira ibyiza Leta y’u Rwanda yagejeje ku bakobwa 

    n’abagore.

    Madamu Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge wa Munanira, uyu 

    mwanya ni uwanyu kugira ngo mugeze ku baturage ikiganiro mwabateguriye.

    Murakoze!

    Nyakubahwa Muyobozi w’Umurenge wa Munanira, 

    Bayobozi b’utugari n’imidugudu,

    Baturage b’Umurenge wa Munanira, nimugire amahoro!

    Nk’uko byari biteganyijwe, nyuma y’igikorwa cy’umuganda cyabaye uyu 

    munsi, tugiye kuganira ku buringanire n’ubwuzuzanye mu muryango. Sintwara 

    umwanya munini, ngiye kubaganiriza iminota mike. Ndabanza nsobanure ihame 

    ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, mbabwire impamvu Leta y’u Rwanda yashyizeho 

    ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, mbahe n’ingero zinyuranye zigaragara mu 

    muryango nyarwanda, nsoreze ku ngamba zo gukomeza gukora ubukangurambaga 

    kugira ngo iri hame rirusheho kumvikana neza.

    Bayobozi bo mu Murenge wa Munanira,

    Baturage b’Umurenge wa Munanira,

    Uburinganire n’ubwuzuzanye bugaragara igihe abagore n’abagabo bafite 

    uburenganzira bungana n’amahirwe angana mu byo bakora no mu byo 

    bagenerwa n’amategeko. Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kwimakaza 

    ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kugira ngo hashimangirwe uburenganzira 

    bungana ku bagize umuryango nk’uko biteganywa n’itegeko no 51/2007 ryo ku 

    wa 20/09/2007 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’urwego rushinzwe 

    kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu 

    iterambere ry’Igihugu. 

    Impamvu Leta y’u Rwanda yashyizeho ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati 

    y’abagore n’abagabo ni ukubera ko abagore bahezwaga mu iterambere ry’umuryango 

    n’iry’Igihugu muri rusange. Hari ingero nyinshi zigaragaza ko abagore bahezwaga.

    Wasangaga nko mu muryango, umugore ataragiraga uburenganzira ku mitungo, 

    ari aho yavutse ari n’aho yashatse. Ntiyari yemerewe gutanga igitekerezo cyangwa 

    kugira uruhare ku myanzuro yafatwaga mu rugo. Bityo rero, umugabo ni we 

    wari ishingiro ry’iterambere ry’umuryango. Iyo umugore yageragezaga gutanga 

    igitekerezo gishobora gutuma umuryango utera imbere hacibwaga imigani 

    inyuranye yo kumukandamiza ngo: “Uruvuze umugore ruvuga umuhoro, ingabo 

    y’umugore iragushora ntigukura, nta nkokokazi ibika isake ihari, umugore arabyina 

    ntasimbuka… ”. Ibi biragaragaza ko nta buringanire n’ubwuzuzanye bwariho icyo 

    gihe. 

    Mu mirimo yo mu rugo, wasangaga abahungu n’abakobwa badafatwa kimwe. 

    Hari imirimo yaharirwaga abakobwa nko gukora isuku yo mu rugo, guteka, kurera 

    abana, gusenya, gutera intabire, kwita ku matungo… Hari n’imirimo yaharirwaga 

    abahungu nko kwasa inkwi, guhinga no kuragira... Ibyo bigaragaza ko mu muryango 

    nyarwanda, nta hame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryarimo. Aho amashuri 

    aziye, umuryango ntiwahaga ibitsina byombi uburenganzira bungana. Wasangaga 

    umubare munini w’abakobwa batarangiza amashuri kuko bagombaga gufasha 

    ababyeyi imirimo yo mu rugo. N’aho wasangaga biga, wasangaga ari bake. Iyo mu 

    rugo hatsindaga umuhungu n’umukobwa, ababyeyi boherezaga umuhungu gusa. 

    Mu iterambere ry’Igihugu na ho, abagore ntibashyirwaga mu nzego zifata 

    ibyemezo. Mu myanya ya poritiki, ubutabera n’umutekano, umubare w’abagore 

    wari muto cyane. Mu burezi, wasangaga amashuri y’abakobwa ari make, n’ayabaga 

    ahari, yashyirwagamo amashami abategurira gufata neza umugabo, kurera abana, 

    kudoda, kuba abanyamabanga n’indi mirimo mbonezamubano. Uku kudahabwa 

    uburenganzira bungana, byadindizaga iterambere ry’Igihugu.

    Imyaka yabaye myinshi abantu b’igitsina gore bibera mu buzima bw’ikandamizwa 

    bigera aho biramenyerwa biba nk’ibisanzwe. Nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi 

    mu mwaka wa 1994, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho itegeko 

    ry’umuryango rigena imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura 

    ryo mu 1999. Mu rwego rw’amategeko, ibi byatumye abagabo n’abagore bagira 

    uburenganzira bungana ku mitungo no mu izungura. Nta busumbane buri hagati 

    yabo mu byerekeye uruhare rwabo, amahirwe bahabwa no ku burenganzira muri 

    rusange.

    Umugore agira uruhare mu igenamigambi ry’Igihugu, ibitekerezo bye bihabwa 

    agaciro. Imvugo zikandamiza umugore, zatakaje agaciro, himakazwa imvugo 

    zihesha agaciro umugore: “Umugore ni mutima w’urugo, umukobwa ni nyampinga, 

    ukurusha umugore akurusha urugo …” Ubwo burenganzira abagore bahawe 

    bwaguye ibitekerezo byabo. Ubu umugore afife ijambo n’uruhare mu iterambere 

    ry’Igihugu. 

    Nyakubahwa Muyobozi w’Umurenge wa Munanira, 

    Bayobozi b’utugari n’imidugudu,

    Baturage b’Umurenge wa Munanira, 

    Nababwiye ko ntari bwizimbe mu magambo. Nubwo tubona ko hari umusaruro 

    ugaragara mu Rwanda kubera kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu 

    muryango, haracyari urugendo kuko ntiturabugeraho ijana ku ijana nkuko byifuzwa. 

    Igisabwa rero ni ugukomeza ubukangurambaga bugakorwa n’inzego zitandukanye 

    kuko hakiri abantu babifata uko bitari ku mpande zombi. Mu bigaragara, hari 

    imiryango imwe n’imwe ikirangwamo amakimbirane ashingiye ku kudasobanukirwa 

    ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Urugero ni nk’aho usanga umugore ajya 

    mu kabari, agataha igicuku amena inzugi cyangwa akumva ko ikemezo ke ari 

    ntavuguruzwa. Hari n’abagabo kandi usanga biyambura zimwe mu nshingano zabo 

    bakazegeka ku bagore babo. Iyo usesenguye ibi, usanga abenshi babikora bitwaza 

    ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Inama nagira abanyumva, ni ukumenya ko 

    uburinganire n’ubwuzuzanye atari ugusuzugurana no gupyinagazanya, ahubwo ni 

    ukudatandukira ibiteganywa n’amategeko n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. 

    Murakoze, mbashimiye uburyo mwanteze amatwi nkaba nizera ko twese hamwe 

    tugiye guharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango 

    nyarwanda.

    Mugire amahoro!

    III. 1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango”, ushakemo 

    amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije uko yakoreshejwe 

    mu mwandiko, wifashishije inkoranyamagambo.

    IMYITOZO

    1. Koresha amagambo/itsinda ry’amagambo akurikira dusanga mu 

    mwandiko, mu nteruro wihimbiye: 

    a) ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

    b) gupyinagazanya

    c) impano

    d) bahezwaga

    e) izungura 

    2. Tanga impuzanyito z’aya magambo:

    a) Umutegarugori

    b) Ubukungu 

    c) Igicuku

    d) Umwana

    3. Urebye mu merekezo yose, garagaza amagambo ari muri iki kinyatuzu 

    afitanye isano n’umwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango”:

    III.1.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango”, 

    hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

    1. Iyo bavuze uburinganire n’ubwuzuzanye wumva iki?

    2. Wifashishije itegeko no 51/2007 ryo ku wa 20/09/2007, sobanura 

    ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. 

    3. Ni inde wagejeje ijambo ku mbaga y’abaturage yari iteraniye ahabaye 

    umuganda?

    4. Ni iyihe impamvu Leta y’u Rwanda yashyizeho ihame ry’uburinganire 

    n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo?

    5. Rondora imirimo yaharirwaga abakobwa n’imirimo yaharirwaga 

    abahungu uburinganire butaratangira kubahirizwa mu Rwanda. 

    6. Ese mu Rwanda hari imiryango ikirangwamo amakimbirane aterwa no 

    kutumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye? Sobanura kandi 

    utange n’urugero.

    III.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango”, 

    hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

    1. Uyu mwandiko ni bwoko ki? Sobanura igisubizo cyawe.

    2. Ni irihe somo uyu mwandiko ugusigiye?

    3. Uramutse uhawe kuyobora ahantu ugasanga abaturage baho batazi 

    ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, wakora iki? 

    4. Ni izihe ngingo zigaragaza ko umugore agira uruhare mu iterambere 

    ry’Igihugu? 

    III.2. Imbwirwaruhame 

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango” 

    , witegereze imiterere yawo. Uhereye ku miterere y’uwo mwandiko, kora 

    ubushakashatsi utahure inshoza y’ imbwirwaruhame, ugaragaze imbata yayo 

    kandi utahure amabwiriza agenga imbwirwaruhame.

    III.2.1. Inshoza y’imbwirwaruhame

    Imbwirwaruhame ni ijambo umuntu ategura neza akarigeza ku bantu benshi (mu 

    ruhame) bakirinda kumurogoya, ahubwo bakamutega amatwi. Imbwirwaruhame 

    ishobora kuba ndende cyangwa ngufi bitewe n’intego yayo. Uvuga imbwirwaruhame 

    agomba kuyitegura agahuza ibitekerezo bye bwite n’insanganyamatsiko y’umunsi, 

    kandi akiyubaha ubwe, akubaha n’abamuteze amatwi. Imbwirwaruhame zivuga 

    ku nsanganyamatsiko zinyuranye: izibwiriza iby’idini, izivuga ibya poritiki, izo 

    kwizihiza iminsi mikuru, izikangurira abantu igikorwa runaka... Ni yo mpamvu 

    imbwirwaruhame zishobora kuvugirwa ahantu hanyuranye nko mu nsengero, mu 

    mashuri, mu nzu mberabyombi n’ahandi.

    III.2.2. Imbata y’imbwirwaruhame

    Imbwirwaruhame iba igizwe n’ibice bine by’ingenzi: umutwe, intangiriro/interuro, 

    igihimba n’umwanzuro/umusozo.

    1. Umutwe:

    Umutwe ni igice kibanza k’imbwirwaruhame kigaragaza insanganyamatsiko iyo 

    mbwirwaruhame iri bwibandeho.

    2. Intangiriro / interuro

    Mu ntangiriro uvuga imbwirwaruhame abanza kuvuga abanyacyubahiro bari aho 

    n’abo ubutumwa bugenewe ahereye ku w’imena muri bo akurikije ibyubahiro 

    byabo, gusa akirinda kubavuga mu mazina yabo bwite. Uvuga imbwirwaruhame 

    kandi ageza indamukanyo ku bo abwira. 

    Urugero:

    Nyakubahwa Muyobozi w’Umurenge wa Munanira, 

    Bayobozi b’utugari n’imidugudu,

    Baturage b’Umurenge wa Munanira,

    Nimugire amahoro!”

    Aka ni na ko karango ka mbere k’imbwirwaruhame. Mu ntangiriro kandi ni ho 

    utanga ikiganiro agaragaza ibyo ari buze kuvugaho, akabivuga mu buryo bwihuse 

    cyangwa butatuye, asa n’utera amatsiko abamuteze amatwi ndetse no kubumvisha 

    akamaro k’icyo kiganiro agiye kubagezaho. Iki gice ntikigomba kuba kirekire.

    3. Igihimba

    Iki gice ni cyo gice fatizo k’imbwirwaruhame. Ni muri iki gice utanga ikiganiro avuga 

    ingingo yateguye kuvugaho. Ni ngombwa ko izo ngingo azikurikiranya neza ashingiye 

    ku buremere bwazo. Ibi bituma abamutega amatwi batarambirwa kuko aba 

    yahereye ku ngingo zibafitiye akamaro cyane. Iyo bibaye ngombwa ko hari ingero 

    zitangwa, uvuga imbwirwaruhame akoresha ingero zijyanye n’abo abwira cyangwa 

    aho avugira. Kubera ko iki gice gishobora kuba kirekire, utanga ikiganiro mbere yo 

    kujya ku yindi ngingo ashobora kugenda akoresha amagambo yo gukangura abo 

    abwira (urugero: bayobozi, babyeyi, nshuti, bavandimwe...)

    4. Umwanzuro/ Umusozo

    Muri iki gice uvuga imbwirwaruhame asoza yibutsa abamuteze amatwi ingingo 

    z’ingenzi baganiriyeho kugira ngo basigarane ishusho y’ikiganiro. Ni muri iki 

    gice kandi ashobora kugaragaza ibyifuzo, ingamba, inama... bitewe n’imiterere 

    y’ikiganiro. Niba yashishikarizaga abantu kurwanya ibiyobyabwenge arasoza 

    agaragaza ingamba zafatwa mu kubirwanya. Muri iki gice kandi utanga ikiganiro 

    asoza ashimira abari bamuteze amatwi.

    III.2.3. Amabwiriza agenga imbwirwaruhame

    1. Uko imbwirwaruhame itegurwa n’uko isomwa

    Mbere yo gutanga ikiganiro mbwirwaruhame, ugitegura agomba kumenya ibi 

    bikurikira:

    - Ni ngombwa kumenya abo agiye kubwira imbwirwaruhame abo ari bo n’aho 

    ababwirira.

    - Ni iki bashobora kumva? Bari mu kihe kigero k’imyaka? Bakora iki? Ni iki 

    bahuriyeho?

    - Gutegura imbwirwaruhame.

    - Kumva neza insanganyamatsiko y’imbwirwaruhame byaba ngombwa 

    akanasoma ibitabo binyuranye bivuga kuri iyo nsanganyamatsiko.

    - Gukusanya ibyo azavuga mu ngingo zinyuranye z’imbwirwaruhame ashingiye 

    ku byo yasomye cyangwa yabajije abandi.

    - Gushaka intego z’ikiganiro ke akanakora imbata y’ikiganiro ke.

    2. Imyifatire n’imyitwarire y’uvuga imbwirwaruhame

    Utanga ikiganiro mbwirwaruhame agomba kuba:

    a) Yambaye imyambaro idakojeje isoni.

    b) Kumenya guhagarara neza imbere y’abandi nta mususu.

    c) Kuvuga imbwirwaruhame ye adategwa.

    d) Kuraranganya amaso mu bo abwira, kirazira kubatera umugongo no kuba 

    imbata y’urupapuro.

    e) Kurangurura ijwi kugira ngo imbwirwaruhame yumvikane.

    f) Kuvuga atarandaga cyane kugira ngo abamuteze amatwi batarambirwa kandi 

    ntiyihute cyane mu mvugo kugira ngo ibyo avuze birusheho kumvikana.

    g) Kwirinda imvugo nyandagazi.

    h) Kugenda atanga ingero zihuye n’ikigero cy’abo abwira cyangwa se icyo bakora.

    Ikitonderwa: 

    Utegura imbwirwaruhame ayitegura yandika, akazayivuga asoma ibyo yanditse, 

    mu rwego rwo kwirinda kuvuga ibiterekeranye no kwisubiramo bya hato na hato. 

    Hashobora kuvugwa imbwirwaruhame ihanitse cyangwa idahanitse, umuntu 

    akayivuga atayiteguye. Ibyo ni iby’abafite iyo mpano si ibya buri wese kuko bigira 

    abahanga babyo. Ibyo bigaragarira cyanecyane nko mu misango y’ubukwe, ku minsi 

    mikuru, mu birori runaka... 

    Umwitozo

    Sobanure ibice bigize imbata y’imbwirwaruhame

    Keza ni mubyara wa Kagabo. Bize ku kigo kimwe cy’amashuri abanza mu cyaro. 

    Keza yaje kujya gukorera mu mujyi wa Kigali, Kagabo aguma mu cyaro. Nyuma 

    y’imyaka isaga irindwi baje guhurira i Kigali. Kagabo yari agiye kuhakorera 

    iyimenyerezamwuga. Yibazaga uko azakora imirimo ye akabura igisubizo, kuko 

    atari azi indimi bakoresha bitewe n’uko hakora Abanyarwanda n’abanyamahanga. 

    Mbere yo kuhagera ariko, yari yarabanje kuganira na Keza kuri terefone cyane 

    ko yari kuzakorera iyimenyerezamwuga aho Keza asanzwe akorera nuko Keza 

    amwizeza ko azamwigisha amwe mu magambo azakoresha mu gihe azaba ahuye 

    n’umuntu utavuga Ikinyarwanda bakumvikana neza. Mu gihe Kagabo yerekezaga i 

    Kigali yahamagaye Keza kuri terefone maze bagirana ikiganiro giteye gitya: 

    Kagabo: Allooo! Mwaramutse Ke? Ni Kagabo. Mbega we! Ntuzi noneho ibyo 

    mbona! Ndabona aha tugeze noneho wagira ngo nageze i Kigali pe!.

    Keza: Eee! Mwaramutse Kaga? Ubu se ushatse kuvuga ko aka kanya waba uhageze? 

    Kereka niba atari imodoka ikuzanye!

    Kagabo: Naje n’ikimodoka kinini sinzi neza aho tugeze. Gusa mbonye hari …Allo! 

    Allooo ! Allo ! uranyumva se?

    Ubwo mu gihe Kagabo yari akivugira kuri terefone, ihuzanzira ryagize ikibazo 

    ntibakomeza kumvikana neza. Keza yahise amwoherereza ubutumwa bugufi 

    bwanditse mu rurimi rw’Igifaransa. Mu kanya gato bongeye guhamagarana noneho 

    birakunda maze bongera kugirana iki kiganiro:

    Keza: Numvise tutumvikana neza, ubanza aho mugeze hari ihuzanzira rike. Harya 

    wahagurutse iyo saa ngahe? 

    Kagabo: Erega sinzi gusoma no kwandika Igifaransa? Ibyo unyandikiye byambereye 

    inshoberamahanga. Abo twicaranye bambwiye ko dusigaje iminota mike tukagera 

    muri gare. 

    Keza: Noneho reka nge kugutegerereza aho zihagarara. Si byo Kaga?

    Kagabo: Yego sha Ke. Umbabarire rwose ntuhave kuko ntahazi. 

    Keza: Humura nuhagera urahibwira. Nimurenga ikiraro kinini cyane, muraba 

    musigaje nk’iminota itanu mukahagera.

    Kagabo: Eee! Ubwo se amazu yaho ameze ate? Icyampa nkaza kugera i Kigali 

    amahoro!

    Keza: Yewe, nuhagera nawe urayibonera. Amazu yaho ni meza cyane… harimo 

    ageretse n’atageretse. Hari imodoka nyinshi, urusaku rw’ibintu binyuranye n’urujya 

    n’uruza rw’abantu… 

    Keza: Ko mbonye ikimodoka kinini kinjira ubwo si icyo mujemo?

    Kagabo: Urabona ari kirekire kandi gifite amabara y’ubururu n’icyatsi?

    Keza: Yego.

    Kagabo: Noneho turahageze. 

    Keza: Yego rwose!

    Kagabo acyururuka imodoka yahise yumva Keza amuhamagaza umunwa, akebutse, 

    amubona iburyo amurembuza, ahagaze inyuma y’aho ya modoka yari iri. Yahise 

    amusanganira aramuramutsa nuko bakomeza baganira muri aya magambo:

    Keza: Muraho neza Kaga? Iminsi myinshi.

    Kagabo: Muraho neza Ke? Yewe, iminsi myinshi koko. Ndabona warakuze cyane. 

    Ndetse wabaye n’ikizungerezi. Bivuze ko wahindutse cyane.

    Keza: Reka kubeshya se sha!

    Kagabo: Ni ukuri ntawamenya ko ari wowe. 

    Keza: Harya ngo uje kwimenyereza umwuga aho nkora? Ko mbona abahakora 

    bavuga indimi zinyuranye? Hari abavuga Icyongereza, Igifaransa, Igiswayire ndetse 

    n’Igishinwa. Ubwo se muri izo ndimi zose uzi izihe? 

    Kagabo: Igiswayire cyo wenda nagerageza kuko ari cyo niyigiraga gusa, izindi 

    ndimi nkazisuzugura. Mbese nshaka kuvuga ko izindi ndimi ntazizi pe!

    Keza: Yewe, nge nta giswayire na gike nzi rwose! Cyakora nzi Igishinwa, Icyongereza 

    n’Igifaransa. Muri izo nta cyo wambeshya. 

    Kagabo: Ubwo rero nange uvuze rumwe muri izo waba ungurishije. 

    Keza: Sinabikora. Ibintu ni magirirane. Mu minsi tuzamarana, nzakwigisha izo utazi 

    nawe unyigishe Igiswayire. Kumenya indimi zinyuranye ni ingenzi. 

    Ubwo Keza yahise abwira Kagabo ngo bagende amushakire ibikoresho bitandukanye 

    azifashisha mu gihe azaba arimo gukora iyimenyerezamwuga. Kagabo ati: “Ahwi! 

    Singe warota ngeze i Kigali !”

    III.3.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Yagiye ayoboza”, ushakemo amagambo udasobanukiwe 

    hanyuma uyasobanure ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko wifashishije 

    inkoranyamagambo.

    Imyitozo

    Koresha mu nteruro buri jambo muri aya akurikira ukurikije inyito afite mu 

    mwandiko:

    a) Iyimenyerezamwuga 

    b) Ihuzanzira

    c) Inshoberamahanga

    d) Urujya n’uruza 

    III.3.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Yagiye ayoboza”, hanyuma usubize ibibazo 

    byawubajijweho.

    1. Ni nde uyoboza muri uyu mwandiko? Sobanura igisubizo cyawe.

    2. Ni nde uyobozwa muri uyu mwandiko? Sobanura igisubizo cyawe.

    3. Kagabo ayoboza yifashishije ikihe gikoresho k’itumanaho?

    4. Muri uyu mwandiko, hari aho uyoboza agaragaza impungenge ko ataza 

    kugera aho agiye? Ni ayahe magambo avuga abigaragaza? 

    5. Ni izihe ndimi zavuzwe mu mwandiko zigishwa mu mashuri yisumbuye 

    mu Rwanda? 

    6. Keza yemereye Kagabo kuzamufasha iki?

    III.3.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Yagiye ayoboza”, hanyuma usubize ibibazo 

    bikurikira:

    1. Ni izihe ngingo z’ingenzi dusanga mu mwandiko? 

    2. Ni iyihe mpamvu ituma abanyeshuri bimenyereza umwuga mbere yo 

    kurangiza amashuri yisumbuye?

    3. Iyo Kagabo atagira terefone yari gukora iki kugira ngo ahure na Keza?

    4. Uyu mwandiko ukwigishije iki mu buzima busanzwe? 

    III.4. Ururimi n’ubwumvane

    III. 4.1. Inshoza y’ururimi n’ubwumvane n’amafatizo y’ubwumvane

    Igikorwa

    Ongera usome ikiganiro “Yagiye ayoboza” , witegereze imiterere yacyo 

    n’uko abanyarubuga baganira maze ukore ubushakashatsi, utahure inshoza 

    y’ururimi n’ubwumvane, ugaragaze kandi usobanure amafatizo y’ururimi 

    n’ubwumvane.

    1. Inshoza y’ururimi n’ubwumvane

    Ururimi ni igikoresho cy’ubwumvane k’ingenzi abantu 

    bifashisha mu gusabana bahanahana ubutumwa. Ururimi 

    rutuma abaruvuga iyo bava bakagera bumvana, umwe

    yavuga, undi agasobanukirwa n’ibyo avuze. Ibyo bituma kandi umuntu abasha kugeza

    ku bandi ibyo atekereza, ibyo yaba azi bo batazi cyangwa se akabashushanyiriza

    amagambo, ibyo yabonye ariko bo batabona n’amaso yabo muri ako kanya 

    bavugana.

    Ni uburyo abantu bakoresha kugira ngo bashobore kumvikana, gutumanaho, 

    bakoresheje amagambo, amarenga cyangwa ibimenyetso. Ubusanzwe ururimi 

    ruba ruteye ukwarwo rukavugwa n’abantu batuye igihugu iki n’iki cyangwa akarere 

    aka n’aka. Ururimi rero ruvugwa n’abantu benshi naho imvugo ni iy’abantu bake 

    cyangwa umuntu ku giti ke.

    Ururimi n’ubwumvane bishobora kwigwa mu mpushya enye z’ingenzi: amafatizo 

    y’ubwumvane, indanguruzi y’ubwumvane, imimaro y’ururimi n’amategeko 

    ngombwa agenga ubwumvane.

    2. Amafatizo y’ubwumvane

    Mu mibanire y’abantu ku isi, ururimi ni ingenzi mu gushyigikira ubusabane 

    n’umushyikirano w’abantu. Kugira ngo abantu babane, bavugane, bashyikirane 

    kandi bahuze urugwiro, hagomba kubaho ubwumvane ari bwo bushobozi bwo 

    gutanga amakuru no kuyakira. 

    Kugira ngo amakuru ahererekanywe hari amafatizo y’ubwumvane ya ngombwa ari 

    yo: uvuga, ubwirwa, inzira, ingambo, ikivugwa n’inkurikizo.

    a) Uvuga: Umuntu uvuga ni we ntangiriro akaba n’inkomoko y’ubwumvane. 

    Ni we ugira igitekerezo cyangwa ubutumwa noneho agashaka uburyo bwo 

    kubigeza ku bandi.

    b) Ubwirwa: Ubwirwa ni uwakira ibyo agejejweho n’uvuga. Ubwirwa agomba 

    kumva no gusobanukirwa neza ibyo yabwiwe mbere y’uko atanga igisubizo. 

    Iyo yumvise ibyo yabwiwe, ashobora gusubiza mu magambo, mu nyandiko, 

    ashobora gukoresha ibimenyetso cyangwa ibikorwa. 

    c) Ingambo: Ingambo ni ubutumwa cyangwa inkuru nyirizina uvuga ageza ku 

    wo abwira. Ubwo butumwa ni bwo bwitwa ingambo. 

    Urugero: Umwarimu wigisha inteko z’amazina hari icyo aba ashaka 

    ko umunyeshuri we asobanukirwa. Nubwo umwarimu yavuga byinshi 

    akanabishyira no mu ndirimbo, umunyeshuri akayifata, icyo ashaka kugeza ku 

    bo yigisha ni “inteko z’amazina”, ari yo ngambo.

    d) Inzira: Kugira ngo inkuru igere ku wo igenewe, igomba kugira aho inyura, 

    aho ni ho hitwa “inzira”. Duhereye ku buryo ibivugwa bigenda bikagera ku 

    ubwirwa, habaho inzira mbona nkubone cyangwa inzira mbonera iyo uvuga 

    avugana n’uwo abwira amaso ku yandi banahuza amajwi. 

    Iyo uvuga yumvikanye n’uwo abwira haciyemo akanya, cyangwa se hakoreshejwe 

    ibikoresho bitandukanye nk’ibitabo, ibaruwa, radiyo, tereviziyo, terefone... inzira 

    ikivugwa cyaciyemo iba ibaye inzira iziguye kuko ntibyoroha kumenya ko ubutumwa 

    bwumvikanye cyangwa butumvikanye. Ariko iyo ibikoresho byifashishijwe 

    bituma uvuga n’ubwirwa bahana ubutumwa imbona nkubone, icyo gihe inzira 

    iba ibaye inzira itaziguye /mbonera. (Urugero: Igihe hakoreshejwe ibikoresho 

    by’ikoranabuhanga nka terefone, mudasobwa... abahana ubutumwa bavugana 

    bakanarebana icyarimwe.)

    e) Ikivugwa: kugira ngo uvuga adafatwa nk’indondogozi agomba kugira icyo 

    yerekezaho “ikivugwaho” cyangwa ingingo agushaho. ikivugwa ni icyo 

    abavugana baba bavuganaho kandi bagihuriyeho ndetse bakiziranyeho. 

    f) Inkurikizo/ interamvugo: Ururimi cyangwa imvugo ya nyakuvuga 

    byumvikanisha mu buryo bufatika inshoza y’ahantu cyangwa y’igihe 

    by’ikivugwaho. Inkurikizo cyangwa interamvugo ni ururimi (imvugo cyangwa 

    inyandiko), ibimenyetso cyangwa amarenga uvuga ashobora gukoresha. Iyi 

    mvugo cyangwa inyandiko bitangwa na nyakuvuga kugira ngo byumvwe 

    cyangwa bisomwe na nyakubwirwa. Ibi twabigereranya n’ibyapa byo ku 

    muhanda biyobora gusa ababiziranyeho. Ni bo baba basobanukiwe neza 

    ubutumwa butangwa cyangwa ikivugwa na byo. 

    Urugero: Abanyarwanda bakoresha Ikinyarwanda nk’ururimi rwabo rubafasha 

    kungurana ibitekerezo. Bararuvuga, bakoresha amarenga ndetse n’ibimenyetso 

    byose bigatuma bagezanyaho ubutumwa bafite.

    Imyitozo

    Tekereza ku munyamakuru runaka urimo kunyuza ikiganiro kuri radiyo Rwanda 

    avuga ku kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye maze ugaragaze amafatizo 

    y’ubwumvane akurikira: uvuga, ubwirwa, inzira, ingambo, ikivugwa n’inkurikizo.

    III. 4.2. Indanguruzi y’ubwumvane, imimaro y’ubwumvane 

    n’amategeko agenga ubwumvane

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Yagiye ayoboza” maze ukore ubushakashatsi 

    usobanure kandi ushushanye indanguruzi y’ubwumvane, utahure imimaro 

    y’ubwumvane n’amategeko agenga ubwumvane.

    1. Indanguruzi y’ubwumvane


    Indanguruzi ni uburyo bwo gusobanura ubwumvane bushushanyije. Dore uko 

    ubwumvane bugenda bukurikije indanguruzi yabwo.

    Ibisobanuro ku ndanguruzi

    Ubwumvane muri rusange burimo amoko atatu:

    a) Ubwumvane mbonera: Ni ubwumvane buboneka hagati y’abantu 

    bavugana barebana. Icyo gihe umwe aravuga, undi akamusubiza. 

    b) Ubwumvane nziguro: Igihe abantu bavugana begeranye cyangwa 

    bategeranye bakifashisha ibikoresho byo kubahuza kugira ngo bashyikirane. 

    c) Ubwumvane mberebyombi: Ubu bwumvane bukusanyiriza hamwe 

    ubwumvane mbonera n’ubwumvane nziguro kugira ngo ubwumvane 

    burusheho kugenda neza. 

    2. Imimaro y’ubwumvane

    Ururimi ni igikoresho k’ingenzi mu buzima bw’umuntu. Abantu bose iyo bava 

    bakagera iyo bashyikirana mu biganiro, mu mbwirwaruhame, mu ikinamico, mu 

    misango y’ubukwe... bakoresha ururimi. Uwagize ikibazo akagira ubumuga bwo 

    kutavuga, bwo kudasohora ijwi, agira uburyo yihariye acishamo ubutumwa bwe 

    bukagera ku bo ashaka ko bamwumva. Abahanga mu iyigandimi, basanze ururimi 

    rugira imimaro myinshi, ariko iy’ingenzi ni umumaro nyakuvuga, umumaro 

    nyakubwirwa, umumaro nkurikizo, umumaro nyanzira, umumaro nyangambo.

    a) Umumaro nyakuvuga

    Uvuga yifashisha ururimi cyangwa imvugo kugira ngo avuge, yumvikanishe mu 

    buryo butaziguye akamuri ku mutima. Bamwe bawita kandi umumaro nsesekaza 

    cyangwa nsesekazamutima.

    Ingero:

    - Kagabo ati: “Ahwi! Singe warota ngeze i Kigali!”

    - Mbega we! Ntuzi noneho ibyo mbona!

    - Icyampa nkaza kugera i Kigali amahoro!

    b) Umumaro nyakubwirwa

    Izingiro ry’uyu mumaro ni nyakubwirwa. Wumvisha ubwirwa ko ari we shingiro, ko 

    ari we urebwa n’ubwumvane. Hakoreshwa ngenga ya kabiri hagamijwe:

    Gusobanura ubwirwa mu bandi, kumutegura cyangwa kumuhwitura kugira ngo 

    yakire ibyo agiye kubwirwa…

    Uyu mumaro ugaragarira cyanecyane mu nteko no mu mvugo yumvikanisha 

    guhamagara. 

    Ingero:

    Igihe utanga ikiganiro kuri SIDA, ugasobanura uko yamenyekanye, uko yandura, uko 

    ivurwa, ubushakashatsi ku miti n’inkingo… Noneho ukarangiza wereka abo ubwira 

    ko ruriye abandi rutabibagiwe ko na bo ishobora kubageraho baramutse batirinze.

    c) Umumaro nkurikizo

    Ni ibimenyetso byose byerekana icyo ubutumwa bwerekejeho. Amagambo 

    akoreshwa aha uyabwirwa n’ishusho y’ahantu cyangwa y’ibihe ibivugwa 

    bihererejweho. Bamwe bawita kandi umumaro ndengarurimi cyangwa nsobanuzi.

    Ingero

    - Ubu se ushatse kuvuga ko aka kanya waba uhageze?

    - Mbese nshaka kuvuga ko izindi ndimi ntazizi pe!

    - Bivuze ko wahindutse cyane.

    d) Umumaro nyabusizi (nyaburanga/nyangambo)

    Mu bwumvane, inzira yose igira uburyo bwayo. Nyakuvuga yifashisha ururimi, 

    bityo agakoresha imvugo cyangwa inyandiko. Imiryohere y’inganzo yose uzayisanga 

    muri uyu mumaro. Injyana, isubirajwi, isubirajambo, amoko y’imizimizo cyangwa 

    inyandiko inogeye amaso ndetse n’amagambo y’ikivugwa uko yakabaye hatitaweho 

    ibisobanuro byayo, ibyo byose bigaragaza umumaro nyangambo w’ururimi bita 

    kandi nyabusizi.

    Urugero:

    «Nsanze ari ijuru ry’umwezi

    Nange mpimbiraho umwato

    Ni ko kumwita umwanga kurutwa

    Nsubiye mwita Marebe yera

    Kandi atembaho amaribori

    Ni umutako w’urutanisha

    Ni ubutijima bw’urukundo

    Ni urukenyerero rw’inkindi

    Nkunda inkesha ze z’umukwira. »

    (Rugamba C., Amibukiro, pp.34).

    e) Umumaro nyanzira

    Uyu mumaro tuwusanga mu magambo ya nyakuvuga mu gihe atangiye, akomeje 

    cyangwa se asubitse ubwumvane cyangwa se agenzura ko umuyoboro (inzira) 

    ari ntamakemwa. Iyi nzira y’ubwumvane ishobora kuba umurongo wa terefone, 

    ishusho, igishushanyo cyangwa se n’ibindi bikoresho by’itumanaho byakora nka 

    terefone. Aha rero ururimi rugira umumaro wo gutangira, gukomeza, gusigasira, 

    gusubika, gusubukura cyangwa se guhagarika ubwumvane.

    Ingero:

    Allo!

    Allo ! uranyumva se ?

    Si byo Kaga?

    Mwaramutse ke?

    f) Umumaro nyakivugwa

    Iyo umuntu avuga hari ubutumwa cyangwa amakuru aba ashaka gutanga, akaba ari 

    amakuru afitiye gihamya.

    Dore uko imimaro y’ubwumvane igaragara ku ndanguruzi y’ubwumvane:

    Ikitonderwa:

    Nta nyandiko cyangwa umwandiko wiharirwa n’umumaro w’ururimi umwe gusa.

    Imimaro myinshi ishobora kugaragarira icyarimwe mu mwandiko cyangwa 

    mu kivugwa kimwe mu buryo no mu bwiganze butandukanye. Cyakora kugira 

    ngo itumanaho ribe ryuzuye imimaro yose igomba kuba irimo akaba ari na byo 

    bitandukanya imvugo y’umuntu n’iy’inyamaswa.

    3. Amategeko agenga ubwumvane

    Kugira ngo ubwumvane bushoboke, hari amategeko ngombwa agomba kubahirizwa.

    Uvuga n’ubwirwa bagomba:

    a) Guhuza inkurikizo: uvuga n’ubwirwa bagomba kuba bahuje ururimi 

    cyangwa ibimenyetso bakoresha.

    b) Guhurira ku kivugwa: uvuga n’ubwirwa bagomba kuba baziranye ku 

    kivugwa. Iyo bataziranye ku kivugwa ntibashobora kumvikana.

    c) Guhuza inzira: uvuga n’ubwirwa bagomba guhuza uburyo bakoresha 

    kugira ngo bumvikane. Niba ari terefone bombi bagomba kuba bayifite, yaba 

    ari ibaruwa, bombi bakaba bazi gusoma.

    1. Mu Rwanda, iyo Abanyarwanda bashyikirana, bakoresha inzira 

    zitandukanye.

    Andika inzira zose ubona zishoboka zaba zikoreshwa n’uvuga kugira ngo 

    ikivugwa kigere ku ubwirwa.

    2. Wifashishije indanguruzi y’ubwumvane, garagaza amasano agenga 

    ubwumvane mu kiganiro “Yagiye ayoboza”

    Imyitozo

     III.5. Imyitozo y’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Tegura imbwirwaruhame ku nsanganyamatsiko wihitiyemo, uyibwire 

    abanyeshuri bagenzi bawe.

    Ubu nshobora:

    - Gusobanurira imbaga ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye 

    bw’ibitsina byombi. 

    - Gukoresha imvugo yimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. 

    - Kuvuga nshize amanga imbere y’abantu kandi numvikanisha 

    ibitekerezo byange. 

    - Kwandika no kuvugira mu ruhame imbwirwaruhame.

    - Gusesengura ubutumwa butandukanye ngaragaza amafatizo 

    n’indanguruzi by’ubwumvane. 

    Ubu ndangwa no:

    - Gutoza abandi uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango. 

    - Kugaragaza imyitwarire iteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.

    - Kugira uruhare mu kunga imiryango igaragaramo amakimbirane

    III.6. Isuzuma risoza umutwe wa gatatu

    Umwandiko: Bamumaze amatsiko

    Muneza ni umwana warererwaga kwa sekuru. Yigaga mu mashuri abanza. 

    Yarangwaga no kugira amatsiko ndetse no kubaza ibibazo binyuranye ku byo 

    adasobanukiwe.

    Umunsi umwe avuye ku ishuri asanga sekuru yicaye mu ruganiriro asoma 

    ikinyamakuru. Muneza ahageze aramusuhuza yicara iruhande rwe maze batangira 

    kureba tereviziyo. Harimo ikiganiro cy’umunyamakuru waganiraga n’abanyeshuri 

    bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye bavuga ku buringanire 

    n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’Igihugu.

    Nyuma yo kumva ibyavugwaga muri icyo kiganiro, Muneza araterura abaza sekuru 

    ibibazo binyuranye ku buringanire n’ubwuzuzanye. Sekuru yamuhaye rugari maze 

    bagirana ikiganiro gikurikira:

    Muneza: Ariko sogoku! Ko muri iki gihe ibiganiro byinshi bivuga ku buringanire

    n’ubwuzuzanye, kera ntibwabagaho?

    Sekuru: Kera uburinganire n’ubwuzuzanye byahozeho ariko ntibyabuzaga ko 

    bimwe mu biranga uburinganire n’ubwuzuzanye muri iki gihe bikumirwa kubera 

    umuco w’Abanyarwanda.

    Muneza: Ni nk’ibihe mwambwira se byagaragazaga uburinganire n’ubwuzuzanye?

    Sekuru: Nko mu buyobozi umwami yimanaga n’umugabekazi, birumvikana 

    ko umwami atafataga ibyemezo wenyine ahubwo yabifataga agishije inama 

    umugabekazi. Ikindi kandi hari n’abategarugori banyuranye bagaragaraga mu mirimo 

    ikomeye y’ibwami. Urugero naguha ni abasizi b’abategarugori nka Nyirarumaga na 

    Nyirakunge babaye abasizi bakomeye.

    Umurimo w’ubusizi, wari umwe mu mirimo ikomeye yagengwaga n’ibwami, 

    kuba butarahezaga abategarugori, ni ikimenyetso gikomeye cy’uburinganire 

    n’ubwuzuzanye.

    Muneza: Biragaragara ko mu muco nyarwanda ubuyobozi bwarangwagamo 

    uburinganire n’ubwuzuzanye. None se ko mwambwiye ko hari bimwe mu biranga 

    uburinganire muri iki gihe byakumirwaga kubera umwihariko w’umuco nyarwanda. 

    Uwo mwihariko ni nk’uwuhe?

    Sekuru: Umuco nyarwanda hari imirimo imwe n’imwe wageneraga abagore 

    hakaba n’indi mirimo wageneraga abagabo, ku buryo cyaziraga ko ukora imirimo 

    itakugenewe. Nta mugore wagombaga kubaka, kujya ku itabaro, gukama inka, 

    korora inzuki n’ibindi. Nta mugabo washoboraga koza ibikoresho byo mu rugo 

    cyangwa se guheka umwana, guteka n’ibindi.

    Birumvikara ko hari umwihariko wa buri muntu mu mirimo yo mu rugo.

    Ikindi kandi aho amashuri aziye mu Rwanda, ababyeyi bahaga umwanya wa mbere 

    abana b’abahungu ngo bage ku ishuri naho abakobwa bo, basigaraga mu rugo 

    bafasha ba nyina imirimo yo mu rugo.

    Muneza: Sogoku! Ko twize ko Ndabaga yari umukobwa kandi ko yagiye gukura se 

    ku rugerero hari icyo ubiziho?

    Sekuru: Ibyo byabayeho ariko uzabisome neza, kugira ngo abikore yabanje 

    kwiyoberanya ku buryo yagiye ku rugerero yitwa ko ari umuhungu. Hejuru y’ibyo 

    nkubwiye hari imwe mu migani ya Kinyarwanda igaragaza ko hari aho umuco 

    nyarwanda wakumiraga umugore mu buringanire n’ubwuzuzanye.

    Bakiganira haza akana kiganaga na Muneza kamubwira ko igihe cyo gusubira ku 

    ishuri kigeze. Muneza ashimira sekuru, ajyana na wa mwana ariko Muneza agenda 

    agifite amatsiko menshi ku byo sekuru yari amaze kumubwira. Bageze ku ishuri mu 

    karuhuko ka saa kenda, Muneza yegera umwarimu we, atangira kumubaza ku byo 

    sekuru yari yamubwiye.

    Muneza: Sogokuru yambwiye ko hari imigani y’imigenurano yagaragazaga ko 

    umuco nyarwanda wakumiraga bimwe mu bigaragaza uburinganire n’ubwuzuzanye 

    muri iki gihe ni nk’iyihe?

    Umwarimu: Ibyo sogokuru wawe yakubwiye ni byo, umuco nyarwanda wo 

    hambere wagaragazaga ko umugore nta cyo yakora ngo kige imbere nk’uko 

    umugabo yagikoraga. Ni yo mpamvu bacaga umugani utajyanye n’igihe tugezemo 

    bavuga ngo: “Umugore arabyina ntasimbuka”. Mu rugo, nta mugabo wagombaga 

    kumva ibitekerezo by’umugore, urugo rwatekererezwaga n’umugabo gusa. 

    Baravugaga ngo: “Uruvuze umugore ruvuga umuhoro” bakongera ngo: “Umugore 

    abyara uwawe ntaba uwawe”, “Umugore ntajya kurarika, iyo araritse abuza n’uwari 

    kuza.” Cyakora ubu muri iki gihe, si ko bimeze kuko umugore ahabwa ubushobozi 

    nk’ubw’umugabo, akagira ijambo nk’iry’umugabo, akagira uruhare muri byose.

    Mu gihe umwarimu we yari akimusobanurira, inzogera yo kwinjira iravuga, 

    Muneza aramushimira, asubira mu ishuri. Agenda atekereza ku bisobanuro yahawe 

    na sekuru ndetse n’ibyo yahawe n’umwarimu we, yiyemeza kujya abiganiriza 

    bagenzi be kugira ngo barusheho kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye. 

    Nyuma y’amasomo ataha mu rugo ari na ko agenda yibaza ku byo yakora kugira 

    ngo aharanire kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye. Mu mutima aribwira ati: 

    “Kuva ubu, nge ngiye guharanira uburenganzira bwa buri wese; sinzongera guharira 

    mushiki wange imirimo imwe n’imwe ngo ni we igenewe, tuzajya dufatanya mu byo 

    dukora byose.”

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1. Ni uwuhe munyarubuga mukuru muri uyu mwandiko? Kubera iki?

    2. Tanga ingero nibura ebyiri zigaragaza ko uburinganire n’ubwuzuzanye hari 

    aho bwagaragaraga ku ngoma ya cyami.

    3. Ese umuco nyarwanda wimakazaga ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye 

    bw’ibitsina byombi? Sobanura igisubizo cyawe.

    4. Ni gute Ndabaga yabashije kujya gukura se ku rugerero? Sobanura igisubizo 

    cyawe wifashishije ubundi bumenyi wasomye cyangwa wabwiwe.

    5. Mu ishuri mwigamo ni iki kerekana ko uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse 

    n’uburezi budaheza byubahirizwa ?

    6. Ni irihe somo uyu mwandiko ugusigiye?

    II. Ibibazo by’inyunguramagambo 

    1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro:

    a) Gukumira

    b) Guterura ikiganiro

    c) Kwiyoberanya 

    d) Gukura se

    2. Simbuza amagambo atsindagiye ayo mu mwandiko bihuje inyito:

    a) Umugore ntiyahabwaga agaciro kangana n’ak’umugabo mu muco 

    nyarwanda.

    b) Mu Rwanda, nyina w’umwami yategekanaga n’umwami.

    III. Ibibazo ku mbwirwaruhame no ku rurimi n’ubwumvane

    1. Imbwirwaruhame ni iki?

    2. Vuga ibyitabwaho mbere yo gutanga imbwirwaruhame.

    3. Sobanura uko umuntu yifata n’uko yitwara avuga imbwirwaruhame. 

    4. Kugira ngo ubwumvane bushoboke ni ibiki bigomba kubahirizwa hagati 

    y’uvuga n’ubwirwa?

    5. Vuga amafatizo y’ubwumvane unayasobanure mu magambo make.

    IV. Ihangamwandiko

    Ishyire mu mwanya w’umunyeshuri uhagarariye abandi, maze utegure 

    imbwirwaruhame ku buringanire n’ubwuzuzanye, uzavuga ku itariki ya 8 Werurwe 

    ku munsi w’abari n’abategarugori.

  • UMUTWE 4:IMIYOBORERE MYIZA

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe :

    - Gusesengura umuvugo ku miyoborere myiza, hagaragazwa ingingo 

    z’ingenzi ziwukubiyemo. 

    - Gusesengura no kwandika neza inyandiko z’ubutegetsi n’izindi nyandiko 

    zinyuranye.

    Igikorwa cy’umwinjizo

    Ushingiye ku bumenyi bwawe bwite, sobanura bimwe mu biranga imiyoborere 

    myiza n’ akamaro kayo ku Gihugu.

    Karame Rwanda nje nisanga,

    Nsanze ukwiye biransaba, 

    Nkuvuge uko uri ukuri kuganze,

    Nsanze hose ukwiye ijambo,

    Bituma nshaka kukuririmba.

     Dore n’ubwehe bwo kukurata,

     Imyato yawe irakuririmba,

    Nange nunge mu ry’abahanga,

    Ngane n’inganzo mbivuge nemye, 

    Indongozi yo ku isi hose.

     Mpanike nitse nsubire ibwonko,

     Nkomeza nibariza abahanga,

     Iby’ubukombe wubatse ku isi,

     Babimbwira imvano yabyo,

     Demokarasi y’Abanyarwanda

    Byo birema Umunyarwanda ukwiye.

    Nsanze u Rwanda rufite Imana,

    Imari yisuka buri munsi, 

    Gukunda umurimo bikatubera,

    Kuko hari ubuyobozi bwiza, 

    Buhora iteka buduha ijambo.

    Inama zubaka ziratangwa, 

    Gukura ayo maboko mu mifuka,

    Twihangira imirimo yacu,

    Tukanihaza no mu biribwa,

    Igihe cy’akanda tukagicyaha. 

    Torero ry’u Rwanda karame,

    Ubereye u Rwanda wuje abeshi,

    Intore utoza umuco nyarwanda, 

    Harimo agaciro na kirazira,

    Uyobora neza atanga ijambo,

    Akajya inama n’abo ayobora,

    Bakesa imihigo bikamubera, 

    Ari wo musingi w’ubwo bukire 

    Wo kwiyubakira kino Gihugu. 

    Kwiha agaciro biturange, 

    Ingamba zigamije kwivuza,

    Ubwisungane ni kuri bose,

    Bwasesekaye mu Rwanda,

    Ku bw’iyo miyoborere myiza. 

    Amazi meza n’amashanyarazi,

    Abashoramari barisukiranya,

    Kuko boroherezwa imishinga,

    Bagaha imirimo n’Abanyarwanda

    Inzara ikagenda nka nyomberi!

    Amashuri makuru na kaminuza, 

    Umutako mu rwatubyaye,

    Bigaca uwo mwijima w’ubujiji,

    Bigaha ijambo abashoboye,

    Kuko na ruswa yimwe ijambo. 

    Umutekano inkingi y’amahoro,

    Wabaye indahiro ku isi hose,

    Tuwusigasire twesetwese, 

    Twime icyuho abawutokoza, 

    Twiyubakire urwatubyaye. 

    Ubumwe ubwiyunge ku isonga,

    Bikadutoza kuba umwe twese,

    Ntawuhezwa urwatubyaye,

    Kuko amarembo yuguruye, 

    Uje wese aza yisanga.

    Ubumenyi bwimbitse kuri bose,

    Abakuru n’abato ntawuhezwa,

    Gusoma kwandika no kubara,

    Ubujiji bwimwe intebe mu Rwanda,

    Ku bw’iyo miyoborere myiza.

    Akarengane ko kimwe ijambo,

    Imanza zihera mu midugudu, 

    Bagaca imanza nta kubogama,

    Ntaretse umuganda wa buri kwezi,

    Wo kwiyubakira Igihugu cyacu. 

    Ubuyobozi bwegereye rubanda,

    Inzego zose zikora neza,

    Zishyiriweho n’abarutuye, 

    Binyuze mu mucyo wa buri wese,

    Maze umuturage agira ijambo. 

    Ruswa ni umwanzi w’amajyambere ,

    Ari uyitanga n’uyihabwa,

    Bahanwa bose ntawusigaye,

    Kuko imunga ubukungu bwacu,

    Tuyirandure n’imizi yayo.

    Ndate amatora akozwe mu mucyo, 

    Nta kimenyane kinaharanzwe,

    Keretse kwemezwa n’abayoborwa,

    Mukajya inama mu bibagenerwa,

    Intero kwigira igasagamba. 

    Ubwuzuzanye buri ku isonga,

    Aho nyampinga ahawe ijambo,

    Mu buyobozi ntawuhezwa,

    Kuko bashoboye nk’abo bagabo,

    Iyo ni ya miyoborere myiza.

    Komeza wubake ejo hazaza,

    U Rwanda rwawe ruragukunda, 

    Ni umubyeyi uguhora hafi, 

    Ngo utere intambwe zijya aheza,

    Ntiwiheze mu by’ahazaza.

    Umuhanzi: JYAMUBANDI Déo

    IV.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Karame Rwanda” ushakemo amagambo udasobanukiwe, 

    hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashishije 

    inkoranyamagambo.

    1. Uzuza izi nteruro ukoresheje aya magambo ari mu mwandiko, ashobora 

    guhindura intego: igihe cy’akanda; ubukombe, ubwehe, gusaba. 

    a) Imvura yaguye ari nyinshi amazi……….. ibibaya. 

    b) Muhoza yatoye inka none ibyishimo …………

    c) Kamandwa yapfushije abana be bose n’umugore none yabikurijeho …… 

    bwo gusara. 

    d) Ujya kwica………….. arabwagaza. 

    e) Ubusanzwe Nkurunziza ntanywa amarwa keretse ………………. 

    2. Andika imbusane y’ijambo ryanditse mu mukara tsiri, ukoreshe 

    amagambo ari mu muvugo:

    a) Kiriya gihugu gifite ubutegetsi bw’igitugu.

    b) Wa mugabo yaje yikandagira.

    c) Abo bagabo niba bandi bashishikajwe no kwisenyera igihugu.

    3. Andika inyito z’amagambo yanditse mu mukara tsiri mu nteruro 

    zikurikira.

    a) Karake yakoze mu nganzo aradushimisha cyane.

    b) Uyu mugabo yivuga imyato ubudasiba. 

    Imyitozo y’inyunguramagambo

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Karame Rwanda”, maze usubize ibibazo bikurikira. 

    1. Ni iki gituma umuhanzi ashaka kuririmba u Rwanda? 

    2. Erekana inkomoko y’ubuhangange bw’Igihugu cy’u Rwanda ukurikije 

    uyu muhanzi.

    3. Ni iyihe mikarago igaragaza ko Abanyarwanda badakangwa n’inzara?

    4. Ni iki kerekana ko ihohotera ryambuwe ijambo mu Rwanda?

    5. Ni iki umuhanzi avuga ko gitoza uburere bwiza?

    6. Muri uyu mwandiko, ni gute uburinganire bwahawe ijambo?

    IV.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Karame Rwanda” maze usubize ibibazo bikurikira:

    1. Vuga insanganyamatsiko nyamukuru iri muri uyu mwandiko.

    2. Garagaza ingingo z’ ingenzi zavuzwe mu mwandiko ku miyoborere 

    myiza.

    3. Vuga izindi ngingo zivuga ku miyoborere myiza zitavuzwe mu mwandiko.

    4. Ni utuhe turango tw’ umuvugo ukurikije uko umwandiko umeze?

    IV. 2. Umwandiko: Kagabo na Kamariza mu nama 

    y’akagari



    Kagabo na Kamariza ni abaturage bo mu mudugudu wa Amahoro dutuyemo. 

    Bakunda kuganira kuri gahunda za Leta. Iyo hari amakuru Kagabo amenye yihutira 

    kuyamenyesha Kamariza. Gusa ni umugabo w’umunyamashyengo. Umunsi umwe 

    yazindukiye kwa Kamariza kumumenyesha inama mpuzamahanga ku miyoborere 

    myiza yagombaga kubera mu Rwanda.

    Kagabo: Waramutse Kamari? 

    Kamariza: Waramutse! 

    Kagabo: Cyono igira hino ngire icyo nkwibariza. 

    Kamariza: Naje wokagira inka we! 

    Kagabo: Nashakaga kukubaza niba wamenye amakuru agezweho uyu munsi. 

    Kamariza: Habaye iki kidasanzwe? Nayamenya nyakuye he?

    Kagabo: Ariko nawe sigaho gukabya! Wabura uyakura he? Hari amaradiyo 

    atandukanye, hari tereviziyo, hari ibinyamakuru byandikwa, hari imbuga 

    nyinshi wakwifashisha kuri interineti, waburira he amakuru wayashatse 

    muri iki gihe mu Rwanda rwacu? Ahubwo hari n’itangazo ryaciye kuri 

    tereviziyo ritwibutsa umuganda rusange uzaba mu mpera z’uku 

    kwezi.

    Kamariza: Ni byo koko birakwiye ko twiyubakira igihugu. Ngaho se mbwira icyo 

    umpamagariye wikomeza kunyicisha amashyushyu! 

    Kagabo: Ariko wagiye ugira ukwihangana? Nashakaga kugusobanurira icyabaye. 

    Kamariza: Yego di! Ntiwumva ahubwo? 

    Kagabo: Abanyamahanga baje mu nama mpuzamahanga ku miyoborere myiza 

    iri kubera mu Rwanda. Igihugu cyacu ni cyo bahisemo kubera kuba 

    intangarugero mu miyoborere myiza kandi kikaba gifite umutekano 

    uhamye. Kandi natwe tutabasha kwitabira iyo nama, baduteguriye 

    kuyikurikiranira hafi kuri bya byuma binini kabuhariwe mu kwerekana 

    amashusho no gusakaza amajwi ku bantu benshi bari hamwe.

    Kamariza: Yewe burya koko dufite ubuyobozi bwiza! Amahanga yose aza 

    kutwigiraho? 

    Kagabo: Abayobozi bacu ni intore nziza. Ni ba nkore neza bandebereho. 

    Imiyoborere myiza y’Igihugu cyacu yabaye ubukombe none ibaye 

    akarusho n’urugero rw’ikitegererezo imbere y’amahanga yose. 

    Kamariza: Reka nguherekeze tuge kumva ibivugirwamo, nituvayo turategura 

    ikegeranyo tuzageza ku bandi. Tuzasaba akanya mu mugoroba 

    w’ababyeyi cyangwa nyuma y’ibikorwa by’umuganda tuyababwire. 

    Kagabo: Reka ahubwo dukubite tubangura, tugende kare tugire igihe tugarukira 

    maze twitabire inteko y’abaturage iba ku gicamunsi. Ni ho tuza gusaba 

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa akanya tubibabwire. 

    Kamariza: Ni byo koko di! Ni na ho haba hari umwanya wo kuganira n’abandi ku 

    buryo burambuye no guhanahana amakuru ku buryo bworoshye. 

    Nyuma y’iki kiganiro Kagabo na Kamariza bitabiriye inteko y’abaturage. Basanze 

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Amahoro dutuyemo agiye 

    kudusomera ibaruwa yaturutse mu buyobozi bw’umurenge. Yasomye ibaruwa 

    agira ati:

    Nyuma yo gusoma iyo baruwa, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’akagari 

    yasabye komite ishinzwe gahunda ya Gira inka Munyarwanda mu kagari gukubita 

    ibangura igakemura icyo kibazo mu maguru mashya.

    Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akagari k’ Amahoro atizimbye mu magambo 

    yadusobanuriye ibyiza byo kwakira neza abatugana no gutanga serivisi inoze kandi 

    yihuse. 

    Amaze kudusobanurira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa asaba ituze ku 

    bari aho, maze aha ijambo Kagabo na Kamariza ngo na bo batugezeho ibyo bari 

    baduteguriye ku nsanganyamatsiko yerekeranye n’imiyoborere myiza y’Igihugu 

    cyacu. Kagabo yatangiye aducira umugani ngo: “Uwambaye ikirezi ntamenya ko 

    kera.” Yashakaga kutwumvisha ko hari Abanyarwanda bamwe batabona ibyiza 

    dukesha ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, ngo babihe ireme n’agaciro nyabyo. 

    Kagabo akomeza avuga ko amahanga menshi atangarira ibyo u Rwanda rumaze 

    kugeraho nyuma y’igihe gito ruvuye mu marorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi 

    mu 1994. Bibaza ibanga dukoresha ngo tugire iterambere ryihuta mu gihe gito. Ni 

    yo mpamvu badahwema kugirira mu Rwanda ingendo shuri baje kutwigiraho no 

    gusaba impanuro abayobozi bacu. Uretse kandi gutangazwa n’iterambere ryacu, 

    bishimira ukuntu bagera mu Rwanda bakakiranwa urugwiro, bagahabwa serivisi 

    inoze kandi yihuta. Bishimira ituze n’umutekano biharangwa bakanyurwa n’isuku 

    iranga imigi yacu. Ni muri urwo rwego usanga inama mpuzamahanga nyinshi 

    zitegurirwa kubera mu Rwanda. 

    Kamariza yakurikiyeho afata ijambo arondora bimwe mu biranga imiyoborere 

    myiza. Yagaragaje ko ubuyobozi butangwa n’abaturage binyuze mu matora akorwa 

    mu mucyo no mu bwisanzure, bugakorera abaturage. Ni ubuyobozi bwegerezwa 

    abaturage bakagira uruhare mu igenamigambi ry’ibikorwa bakeneye. Bwumva 

    ibyifuzo by’abaturage, bukabakemurira ibibazo kandi bugashakisha iteka icyabateza 

    imbere ndetse bakagira imibereho myiza n’iterambere mu bukungu. Ubwo buyobozi 

    bubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo ndetse n’umutekano w’igihugu 

    n’akarere kirimo muri rusange. 

    Ntibugira ivangura iryo ari ryo ryose, ahubwo bufata abanyagihugu bose kimwe. 

    Si ibyo gusa, ubuyobozi burangwamo imiyoborere myiza ntiburangwamo ruswa, 

    gushyira inyungu z’abayobozi imbere bigwizaho umutungo no kuwunyereza. Ahubwo 

    abayobozi bashyira inyungu z’abo bayobora imbere, bakamenya abatishoboye 

    n’abafite ibibazo byihariye nk’iby’ubuzima n’imibereho, bakabafasha kubikemura. 

    Ubuyobozi burwanya ikimenyane n’akarengane maze bugaharanira ubutabera kuri 

    bose. Abenegihugu bagira uburenganzira bemererwa n’amategeko bagahabwa 

    n’amahirwe angana bakoresha mu bikorwa binyuranye maze buri wese akishyira 

    akizana. Abayobozi bakorera ku mihigo aho buri muyobozi ahigira abaturage ibyo 

    azabagezaho kandi akesa iyo mihigo. Iyo abaturage basanze adashoboye, basaba ko 

    yasimbuzwa undi ushoboye. 

    Nyuma y’ijambo rya Kamariza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yasoje inama 

    asomera abaturage itangazo ryaturutse mu bunyamabanga bw’umurenge 

    butumira abayobozi b’imidugudu mu nama nyunguranabitekerezo. Iryo tangazo 

    ryagiraga riti: 

    Itangazo

    Mu rwego rwo kunoza imiyoborere myiza mu Murenge wa Gitaha, ubuyobozi 

    bw’Umurenge wa Gitaha bunejejwe no kumenyesha abayobozi b’imidugudu 

    bose bo mu Murenge wa Gitaha ko batumiwe mu nama nyunguranabitekerezo 

    yo kurebera hamwe ikigero abaturage bagezeho mu gutanga ubwisungane mu 

    kwivuza (mituweri) izaba ku Cyumweru tariki ya 25/01/2015, saa tatu za mu gitondo 

    (09h00). Kuza kwanyu ni inkunga ikomeye mu kwita ku buzima bw’abo muyobora. 

    Bikorewe i Gitaha ku wa 20/01/2015

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitaha.

    Nyuma y’iryo tangazo twese twatashye twishimiye inyigisho nziza twari tumaze 

    kuronka, tunashimira ubuyobozi bwacu burangwa n’imiyoborere myiza. Wumvaga 

    abantu bose bemeza ko bagiye kurushaho gutanga serivisi nziza mu byo bakora 

    byose, kwitabira no gushyigikira gahunda za Leta ngo biteze imbere kandi biyubakire 

    Igihugu. 

    IV.2.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Kagabo na Kamariza mu nama y’ akagari” ushakemo 

    amagambo udasobanukiwe, hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu 

    mwandiko wifashije inkoranyamagambo

    Imyitozo

    1. Simbuza amagambo atsindagiye andi magambo cyangwa amatsinda 

    y’amagambo yakoreshejwe mu mwandiko bihuje inyito. 

    a) Kurangiza neza ishingano umuntu yihaye mu kazi ke bituma aba 

    umuyobozi w’indakemwa. 

    b) Kwiba umutungo wa rubanda ni icyaha kitababarirwa. 

    c) Kuvuga ukarambirana bituma abantu binubira ibyo uvuga. 

    d) Abaturage bari mu nama, iyo bagize amatsiko menshi bituma babaza 

    cyane. 

    e) Umuyobozi ugira vuba na bwangu muri serivisi atanga, afasha 

    abaturage benshi.

    2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ziboneye. 

    a) Igenamigambi

    b) Impanuro 

    c) Kuronka

    3. Tahura umugani wakoreshejwe mu mwandiko kandi uwusobanure. 

    IV.2.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Kagabo na Kmariza mu nama y’ akagari” hanyuma 

    usubize ibibazo bikurikira.

    1. . Ese iyo bavuze imiyoborere myiza, wumva iki? 

    2. Imiyoborere myiza igirira abantu akahe kamaro? 

    3. Ni izihe nyungu zo kwakira neza abatugana no kubaha serivisi inoze 

    kandi yihuta? 

    4. Inama nyunguranabitekerezo ivugwa mu mwandiko yari igenewe 

    bande?

    5. Abitabiriye inama batashye bameze bate? Kubera iki?

    6. Ni iki biyemeje gukora inama ikirangira.

    IV.2.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Mu mwandiko “Kagabo na Kariza mu nama y’akagari”, harimo ibaruwa 

    umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari yasomeye abaturage mu nama. 

    Soma kandi witegereze iyo baruwa, ukore ubushakashatsi usubize ibibazo 

    bikurikira: 

    Ibibazo:

    1. Ibaruwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari yasomeye 

    abaturage mu nama ni ubuhe bwoko bw’ibaruwa? Tahura inshoza ya 

    bene ubwo bwoko bw’ibaruwa.

    2. Iyo baruwa iteye ite?

    3. Garagaza imbata y’iyo baruwa.

    IV. 3. 1. Inshoza y’ibaruwa y‘ubutegetsi 

    Ibaruwa y’ubutegetsi ni ibaruwa ngufi kandi ivuga ibya ngombwa birasa ku ntego, 

    ikirinda uburondogozi no kugaragaza amarangamutima. Igituma iba ngufi ni uko 

    uwandika agomba gusa kwibanda ku mpamvu yatumye yandika. Bene iyi baruwa 

    y’ubutegetsi iba igamije gusabwa gutanga serivisi ku bo igenewe, gusaba akazi, 

    gusubiza uwasabye akazi, gusaba ibisobanuro mu kazi, gutanga ibisobanuro, 

    gutanga amabwiriza n’ibindi. Tuvuge niba uwandika asaba akazi, iyo ni yo 

    mpamvu agaragaza ku rupapuro kandi ni yo avugaho muri make agaragaza akazi 

    ashaka ako ari ko, ubushobozi afite bwo kugakora n’uburyo azagakora, kandi 

    byose bikagirwa mu kinyabupfura. Nta gutandukira ngo agaragaze ko yababaye, 

    ko ubukene bumumereye nabi, ko arya rimwe mu cyumweru, ko yari afite akazi 

    bakakamwirukanaho ku maherere n’ibindi. Uwo wandikira usaba akazi ntakeneye 

    ko umurondogoraho cyangwa ko umutera imbabazi. Ibyo nta mwanya abifitiye, 

    icyo akeneye ni icyo ugamije kumukorera, ubushobozi ugifitemo, ibyangombwa 

    bibigaragaza. Bene iyi baruwa yandikwa ku rupapuro rw’umweru

    IV. 3. 2. Imiterere y’ibaruwa y’ubutegetsi

    Ibaruwa y’ubutegetsi igizwe n’ibice binyuranye ari byo:

    a) Aderesi: 

    Aderesi ni igice k’ingenzi kigaragaza uwanditse ibaruwa y’ ubutegetsi. Hagaragaramo 

    amazina ye, aho atuye ndetse n’andi makuru yose yafasha uwo yandikiye kumenya 

    aho yamubariza aramutse amushatse: ashobora kongeramo nimero za terefoni 

    n’aderesi ye ya interineti. Iki gice gifata umwanya wo hejuru ibumoso ku rupapuro.

    b) Itariki

    Itariki ni ngombwa ko hagaragaramo ahantu ibaruwa y’ ubutegetsi yandikiwe 

    n’umunsi iyo baruwa yandikiweho. Iki gice cyo kijya hejuru iburyo ahateganye 

    n’izina. 

    c) Uwandikiwe

    Uwandikiwe ni igice kigaragara munsi y’itariki ibaruwa y’ubutegetsi yandikiweho. 

    Kiba kigaragaza uwo ibaruwa igenewe. Si izina rye bwite rigaragaramo ahubwo ni 

    izina rigaragaza umwanya afite mu kazi. Cyakora hashobora no kugaragazwa izina 

    iyo ibaruwa y’ubutegetsi igenewe umukozi runaka.

    d) Impamvu

    Mu ibaruwa y’ubutegetsi hagomba kugaragaramo impamvu yanditswe. Impamvu 

    y’ibaruwa y’ubutegetsi ishobora kuba: gusaba akazi, gusaba ibisobanuro, kohereza 

    raporo... Ijambo”impamvu” buri gihe ricibwaho akarongo. Iki gice kiba kiri munsi ya 

    aderesi kikabangikana n’umurongo wa nyuma wo mu gice kigaragaza uwo ibaruwa 

    y’ubutegetsi yandikiwe.

    e) Igihimba

    Igihimba ni ibaruwa nyirizina. Igihimba k’ibaruwa y’ubutegetsi kigirwa n’ibika 

    bitatu:

    - Intangiriro: Uwandika avuga muri make impamvu imuteye kwandika igirwa 

    n’igika kimwe kandi ikagaragaza icyo uwandika agamije. Iyo ari nk’ibaruwa 

    isaba akazi agaragazamo ko azi neza ko uwo mwanya uhari.

    - Igihimba: Ni igice kigaragara nk’aho ari kirekire kurusha ibindi, kuko 

    gishobora no kugira ibika birenze kimwe bitewe n’ingingo zigize ubutumwa. 

    Ni cyo gice cyonyine gisobanura mu mugambo arambuye ibyavuzwe mu 

    ntangiriro, kikabisesengura, kikanakurikiranya ibitekerezo. Icyo gihe buri gika 

    kiharira ingingo yacyo, na none ukirinda gusubiramo ibyo wavuze.

    - Umusozo: Uwandika ibaruwa y’ ubutegetsi asoza ashimira uwo yandikiye. 

    Ni cyo gice kirangiza ibaruwa y’ ubutegetsi kandi kigirwa n’igika kimwe. 

    Uwandika arangiza yerekana ikizere afitiye uwo yandikiye cyangwa se 

    icyubahiro amugomba.

    f) Amazina n’umukono: Ni igice gisoza ibaruwa y’ ubutegetsi kigizwe 

    n’amazina ndetse n’umukono wa nyiri ukuyandika.

    Ikitonderwa: Bitewe n’imiterere yayo, ibaruwa y’ubutegetsi ishobora kugira 

    ibindi bice bikurikira: 

    Binyujijwe: Ni igice kigaragara mu ibaruwa y’ubutegetsi munsi y’aderesi 

    y’uwandikiwe. Gishyirwaho iyo hari abo iyo baruwa igomba gucaho mbere yo 

    kohererezwa uwayandikiwe.

    Bimenyeshejwe: ni igice kijya mu mpera z’ibaruwa y’ ubutegetsi ku ruhande 

    w’ibumoso. Kijya mu ibaruwa y’ ubutegetsi iba igomba kugira abandi bamenyeshwa 

    ibyanditswe.

    IV. 3. 3. Imbata y’ibaruwa y’ubutegetsi 

    IV. 3. 4. Uturango tw’ibaruwa y’ubutegetsi

    - Mu ibaruwa y’ ubutegetsi hari amagambo yabugenewe agomba gutangira no 

    gusoza ibaruwa y’ubutegetsi. Ayo ni nka:

    Nyakubawa/ Bwana/Madamu/Madamazera,

     Mu gihe ngitegereje igisubizo cyanyu kiza, nyakubahwa, mbaye mbashimiye,

     Mu gihe ntegerezanyije ikizere, mbaye mbashimiye,

     Mbaye mbashimiye Nyakubahwa/ Bwana / Madamu/ Madamazera…

    - Buri gika gitangirira mu cya kabiri cy’urupapuro mu mpagarike yarwo.

    - Ibaruwa y’ubutegetsi igomba kugira impamvu yayo yihariye bitewe n’igitumye 

    yandikwa bagaca akarongo ku ijambo “impamvu”.

    Imyitozo

    1. Ese hari itandukaniro riri hagati y’ibaruwa y’ubutegetsi n’ ibaruwa 

    isanzwe? Niba rihari rivuge.

    2. Andikira umuyobozi w’umurenge utuyemo ibaruwa y’ ubutegetsi 

    umusaba ikemezo cy’amavuko kuko ugikeneye mu kuzuza ifishi 

    izaguhesha uburenganzira bwo gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri 

    yisumbuye. Wubahirize imbata y’ibaruwa y’ ubutegetsi twabonye.

    IV.4. Umwandiko: Ese uri nde?

    Nitwa:MUBERUKA Gaston

    Data: KARIMANYI Joel

    Mama: KABERA Marigueritte

    Igihe navukiye: 2 Nzeri 1984

    Aho navukiye: Intara ya Kumuhigo, Akarere ka Kagano, Umurenge wa Cyabayaga 

    Akagari ka Mwungu.

    Aho ntuye: Intara ya Kumuhigo, Akarereka Burehe, Umurenge wa Mataba, Akagari 

    ka Gaseke.

    Irangamimerere: Ndubatse, mfite abana bane

    Terefoni: 0788881111

    E-mail: muberuka-gaston@yahoo.fr

    Akarere ka Burehe, Umurenge wa Mataba, Akagari ka Gaseke.

    Amashuri nize

    - 2003-2007: Amashuri makuru: Kaminuza nkuru y’ u Rwanda Impamyabushobozi 

    y’ikiciro cya kabiri mu Ndimi n’Ubuvanganzo Nyafurika.

    - 1989-1994: Amashuri yisumbuye muri Seminari ya Runaba Impamyabumenyi 

    y’amashuri yisumbuye mu ishami ry’Ikiratini n’indimi zivugwa. 

    - 1981-1988: Amashuri abanza mu Ishuri Ribanza rya Mataba. Ikemezo k’ikigo 

    cy’Amashuri Abanza cya Mataba.

    Uburambe mu kazi 

    - 2011-2017: Umwarimu w’indimi muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

    - 2008-2010: Umwarimu w’ Igiswayiri n’Ikinyarwanda mu Iseminari Nto ya 

    Runaba.

    - 2003-2004: Umwarimu w’Igifaransa n’Ikinyarwanda mu ishuri ryigenga 

    APEDER Mataba.

    - 2000-2003: Umwarimu w’Igifaransa n’Ikinyarwanda mu ishuri ryisumbuye 

    rya Gakurazo. 

    Ubundi bumenyi 

    - Nzi mudasobwa porogaramu ya “Word, Excel, Power Point, Access na 

    Publisher

    - Mfite uruhushya rwo gutwara imodoka kategori ya B, nkaba nzi no kuyitwara.

    Indimi nzi kuvuga


    Ibyo nkunda

    Nyuma y’akazi nkunda gusoma ibitabo. Nkunda umukino wo koga no gukina 

    umupira w’amaguru. 

    Abantu banzi:

    - UMUHIRE Jean: Umwarimu wange muri Kaminuza y’u Rwanda, Tel: 0788..........

    - Padiri KARAKE Samuel: Umukoresha wange igihe nigishaga muri Seninari Nto 

    ya Rubare Tel: 076................................

    - HAKIZIMANA Paul: Umuyobozi w’Ishami ry’Indimi muri Kaminuza y’u Rwanda 

    aho nigisha ubu, Tel: 0789......................

    Ngewe MUBERUKA Gaston ndemeza neza ko ibyo maze kuvuga ari ukuri kandi ko 

    bishobora kugenzurwa.

    Bikorewe i Kagano, ku wa 25 Nyakanga 2017 

    MUBERUKA Gaston 

    IV.4.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Ese uri nde?” ushakemo amagambo udasobanukiwe, 

    hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashije 

    inkoranyamagambo.

    Umwiitozo

    Koresha amagambo akurikira mu nteruro zawe bwite: mudasobwa, ishami 

    impamyabushobozi, umukono.

    IV.4.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Ese uri nde” hanyuma usubize ibibazo bikurikira.

    1. Ni bande bavugwa mu mwandiko “Ese uri nde”?

    2. MUBERUKA Gaston atuye he?

    3. Ni ubuhe bumennyi Muberuka Gaston afite?

    4. MUBERUKA Gaston akunda iki?

    5. MUHIRE Jean uvugwa mu mwandiko ni muntu ki?

    IV.4.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko”Ese uri nde” hanyuma usubize ibibazo byo 

    gusesengura umwandiko..

    1. Uyu mwandiko ni bwoko ki?

    2. Amakuru ari muri iyi nyandiko akubiye mu bice bingahe by’ ingenzi?

    3. Uwandika bene iyi nyandiko aba agamije iki?

    4. Urabona iyi nyandiko ifite akahe kamaro? 

    5. Ni nka nde wakenera bene iyi nyandiko?

    IV.5. Inyandiko z’ubutegetsi: Umwirondoro

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Ese uri nde” kandi witegereze imiterere 

    yawo. Uhereye ku miterere y’uwo mwandiko n’ibiwugize, tahura inshoza 

    y’umwirondoro, ibiranga umwirondoro n’ibice byawo. 

    IV.5.1. Inshoza y’ umwirondoro

    Umwirondoro ni inyandiko yereka umukoresha ishusho y’umukozi akeneye. Mu 

    buzima busanzwe ari na byo bimenyerewe cyane, umwirondoro ukunze gusabwa 

    n’umuntu wese ushaka gutanga akazi. Bityo mu byangombwa yaka ushaka 

    gupiganirwa uwo mwanya haba harimo n’umwirondoro we. Umwirondoro kandi 

    ushobora kuba ngombwa iyo umuntu asaba ishuri runaka ngo akomerezemo 

    amasomo ye.

    IV.5.2. Ibiranga umwirondoro 

    Umwirondoro unoze ugomba kuba:

    - Wanditse ku rupapuro rwiza nta n’amakosa y’ururimi arimo.

    - Wuzuye kuko uwusaba akeneye amakuru yuzuye kugira ngo arusheho kumenya 

    nyiri umwirondoro niba hari ikiburamo ntibizamutere igihe agishakisha.

    - Usomeka neza wanditswe mu nteruro ngufi.

    - Uvuga ukuri. Ukora umwirondoro ntagomba kugira icyo yibagirwa cyangwa 

    ngo ashyiremo ibidasobanutse cyangwa ibihimbano.

    - Ugomba kuba ugenewe koko abo wandikiwe niba ari aho nyirawo asaba akazi 

    ugomba kuba ujyanye n’aho asaba akazi.

    IV.5.3. Ibice bigize umwirondoro

    Umwirondoro ntukorwa uko nyirawo yiboneye ugomba kuba ufite uburyo 

    buboneye ukorwamo, uko ibice biwugize bikurikirana kuko umwanya wabyo uba 

    ufite icyo usobanura kuri uwo mwirondoro.

    Ibyo bice ni:

    - Umutwe

    - Ibiranga umuntu 

    - Amashuri

    - Uburambe

    - Ubundi bumenyi

    - Indimi avuga

    - Ibyo akunda 

    - Abantu bamuzi

    - Kwemeza ko ari ukuri no gushyiraho umukono we.

    1. Umutwe

    Umutwe w’umwirondoro wandikwa hejuru ukitwa umwirondoro

    2. Ibiranga umuntu

    Irangamimerere ni igice gitangira umwirondoro, kikaba kigamije kugaragaza muri 

    make uwo ari we. Kigomba kuba cyumvikana kandi kirasa ku ntego.

    Si ngombwa gushyiramo ibintu byinshi nubwo bwose waba ubona umwirondoro 

    ari muto. Mu irangamimerere umuntu avugamo amazina ye. Ni byiza kwandika 

    izina ry’umuryango mu nyuguti nkuru z’icyapa maze iry’idini rikajya mu nyuguti 

    nto, ariko ritangiwe n’ inyuguti nkuru. 

    Nyuma y’amazina hagaragazwa aho umuntu aherereye, ni ukuvuga aho atuye 

    (aha iyo afite agasanduku k’iposita ni byiza kugashyiraho). Aho umuntu atuye 

    hiyongeraho n’uburyo uwamushaka yamubonamo; umurongo wa terefoni na 

    aderesi ya interineti ku buryo uwabishaka yahita amwandikira. Ikindi kigomba kujya 

    mu irangamimerere ni imyaka umuntu afite. Aha ariko ntawandika umubare ibyiza 

    ni ugushyiraho umwaka yavukiye. 

    Iyo yanditse amatariki, ukwezi ukwandika mu izina ryako.

    3. Amashuri 

    Iki gice kigaragaza aho nyiri umwirondoro ahagaze mu rwego rw’ubumenyi ni yo 

    mpamvu uwandika agomba guhera ku mpamyabumenyi nini afite. Mu kwandika 

    umwirondoro, amashuri ntatandukana n’impamyabumenyi. Ugaragaza amashuri 

    yize avuga umwaka, aho yigaga, ibyo yigaga n’impamyabumenyi yahakuye. Hari 

    igihe amashuri ajyana n’ibitabo umuntu aba yaranditse. Icyo gihe si ngombwa 

    kubishyiraho keretse iyo bigira icyo byongera ku kizere umuntu ashobora kugirirwa 

    n’abo ashyikiriza umwirondoro.

    4. Uburambe 

    Uburambe mu kazi ni igice cyo kwitonderwa. Aha ni ho uwandika umwirondoro aba 

    agomba kwereka uwo yandikiye icyo azi gukora n’igihe amaze agikora. Iyo yakoze mu myanya myinshi, ayishyiraho ahereye ku wa nyuma aherukaho agenda agaragaza 

    igihe yagiye ayimaraho. Hari igihe umuntu aba yarakoze iyimenyerezamwuga ni 

    ngombwa ko abishyiraho cyanecyane iyo ataramara 

    igihe kinini akora cyangwa se ari bwo bwa mbere yatse akazi. Ibyo bishobora 

    kumwongerera amahirwe imbere y’uwo aha umwirondoro. 

    5. Ubundi bumenyi

    Kumenya ibintu byinshi nta cyo bitwaye kuko ibyo umuntu azi byose bishobora 

    kumugirira akamaro mu buzima bwe bwa buri munsi. Iyo rero umuntu azi ubundi 

    bumenyi ntashidikanya kubigaragaza ku mwirondoro we cyanecyane iyo bifitanye 

    isano n’akazi asaba.

     Urugero: Kuba azi mudasobwa, kuba afite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga...

    6. Indimi 

    Hari igihe umwanya umuntu ashaka uba usaba kumenya indimi z’amahanga. Ni 

    ngombwa rero ko uwandika umwirondoro ashyiramo indimi zose azi. 

    Mu kazi ako ari ko kose kumenya indimi z’amahanga byongerera amahirwe ugasaba. 

    Ukora umwirondoro agaragaza urwego aziho urwo rurimi atabeshya (nduzi neza 

    cyane, nduzi neza, nduzi bihagije, biciriritse) kuko kubeshya byamugiraho ingaruka 

    mu gihe k’ikizamini k’ibiganiro.

    7. Ibyo akunda 

    Umuntu ntabaho akora akazi ashinzwe gusa. Na nyuma y’akazi ubuzima burakomeza. 

    Ibyo umuntu akunda rero biza nyuma y’akazi. Bigizwe n’ibyo umuntu akora kandi 

    bimushimisha. Ariko na none ukora umwirondoro ntiyiyibagize ko ibimushimisha 

    bishobora kumubera imbogamizi yo kutabona umwanya yifuza. Nk’urugero niba 

    ari umuntu ukunda kumva indirimbo kuri radiyo, bikaba byerekana ko ari umuntu 

    ukunze kuba ari wenyine ko kubana n’abandi byamugora, mu gihe umuntu ukunda 

    gukina umupira aba agaragaza ko abana n’abandi neza ko no mu kazi byagenda 

    bityo.

    8. Abantu bamuzi cyangwa abahamya

    Iyi ngingo y’abantu bazi nyiri umwirondoro si ngombwa buri gihe. Ariko hari 

    ababisaba mu mwirondoro bikaba ngombwa ko ijyamo. Abantu bakunze gukenerwa 

    si abaturanyi bawe cyangwa se bene wanyu bakomeye. Abazi umuntu baba 

    bakenewe ni abarimu bamwigishije cyangwa abakoresha bamukoresheje kuko 

    ukeneye umwirondoro wawe aba ashobora kubabaza ku bijyanye n’ubumenyi ufite 

    cyangwa se ubushobozi n’imyitwarire byawe mu kazi. 

    9. Kwemeza ko ibyo uvuze ari ukuri no gushyiraho umukono

    Iki ni cyo gice gisoza umwirondoro. Nyiri ukuwandika agomba gusoza yemeza ko 

    amakuru yatanze ari ukuri ko anashobora kugenzurwa. Hanyuma agashyiraho itariki 

    n’umukono we.

    Ibi ni byo by’ingenzi biba bikubiye mu mwirondoro. Cyakora ntibibujijwe ko hari 

    andi makuru yakongerwamo igihe nyiri ukwandika abona ko hari amahirwe 

    yamwongerera kugira ngo abone akazi yasabaga. 

    Umwitozo

    Ubu urangije mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Andika 

    umwirondoro wawe ukurikije ingingo twabonye zigize umwirondoro. 

    Igikorwa

    Mu mwandiko “Kagabo na Kariza mu nama y’akagari”, harimo itangazo 

    umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari yasomeye abaturage mu 

    nama. Soma iryo tangazo maze utahure ubwoko bwaryo ukurikije ubutumwa 

    buririmo. Kora ubushakashatsi utahure inshoza n’uturango tw’itangazo kandi 

    utahure ubundi bwoko bw’amatangazo. 

    1. Inshoza y’itangazo 

    Itangazo ni inzira cyangwa uburyo ukoresha igihe cyose ufite icyo ushaka kugeza 

    ku bandi ukibamenyesha ugicishije mu itangazo.Urugero nk’ iyo banki zambuwe 

    cyangwa se ibindi bigo biciriritse by’imari bihemukiwe na ba bihemu bakambura 

    inguzanyo hatangazwa amatangazo, aba ba bihemu bagashyikirizwa inkiko 

    batsindwa ibyabo bigatezwa cyamunara. Iyo hari imitungo izagurishwa abahesha 

    b’inkiko b’umwuga batanga amatangazo bahamagarira abaturage kuzaza kwigurira. 

    Bibaho kandi ko iyo umuryango watakaje umuntu atambutsa itangazo mu 

    bitangazamakuru cyangwa kuri radiyo bahamagarira abantu gutabara umuryango 

    wagize ibyago.

    Itangazo rero ni inyandiko irimo ubutumwa bamanika ahantu, buca mu kinyamakuru 

    cyangwa kuri radiyo kugira ngo bumenyekane hagamijwe kwamamaza, kurangisha 

    cyangwa kumenyesha.

    2. Uturango tw’itangazo

    Mu itangazo hagomba kubonekamo ibi bikurikira: 

    - Umutwe w’itangazo.

    - Utanze itangazo. 

    - Uwo rigenewe.

    - Ahantu igikorwa rimenyesha kiri, cyabereye cyangwa kizabera.

    - Itariki igikorwa rimenyesha cyabereyeho cyangwa kizabera.

    3. Ubwoko bw’amatangazo

    Amatangazo arimo amoko anyuranye: amatangazo yo kubika, amatangazo yo 

    kumenyesha, amatagazo yo kwamamaza, amatangazo yo kurangisha n’ubutumire.

    a) Amatangazo yo kubika

    Amatangazo yo kubika ni amatangazo atabaza agamije kumenyesha abantu ko hari 

    umuntu witabye Imana akanavuga igihe azashyingurirwa.

    Urugero:

    Itangazo

    Umuryango wa Mporanyi Claudien ubarizwa mu Murenge wa Gashwi uramenyesha 

    inshuti n’ abavandimwe ko umubyeyi wabo Kanamugire Roger wari urwariye mu 

    bitaro bikuru bya Kinihira yitabye Imana none Ku wa gatatu tariki ya 23/5/2017. 

    Bimenyeshejwe inshuti n’ abavandimwe batuye mu murenge wa Gishamvu, 

    abakirisitu basengana na nyakwigendera muri paruwasi ya Mukingo n’ abo 

    bakoranaga ku bitaro bya Munini. Itariki yo gushyingura ni Ku wa gatandatu tariki 

    ya 26/5/2017. Inshuti n’ abavandimwe bihutire gutabara

    Bikorewe Gashwi ku wa 23/05/2017

    b) Amatangazo yo kumenyesha

    Amatangazo yo kumenyesha ni amatangazo amenyesha abayumva amakuru 

    atandukanye nk’inama, akazi, isoko ry’ibintu, cyamunara...

    Urugero:

    Itangazo ryo kumenyesha

    Mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cyahariwe ubuzima kizatangira ku wa 12 kugeza 

    ku wa 15/8 ,Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasenyi bunejejwe no kumenyesha 

    abaturage bose bo mu Murenge wa Gasenyi ko batumiwe mu gikorwa cyo 

    kwipimisha ku bushake indwara ya Sida kizabera mu busitani bw’ uwo umurenge. Iki 

    gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’ ubuzima n’ umuryango utabara 

    imbabare Croix-rouge. Muri ki cyumweru cyahariwe ubuzima, iki gikorwa kizajya 

    gitangira saa mbiri z’ igitondo gisoze saa kumi n’ imwe z’umugoroba. Abaturage 

    basabwe kwitabira kuko burya amagara araseseka ntayorwa.

     Bikorewe i Gitaha ku wa 6/08/2015

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasenyi.

    c) Amatangazo yo kwamamaza 

    Amatangazo yo kwamamaza ni amatangazo atangwa agamije kwamamaza 

    ibikorwa by’umuntu ku giti ke, by’ishyirahamwe, by’inganda, amashuri, kugira ngo 

    bimenyekane bibone ababigana mu buryo bwo kubiteza imbere.

    Urugero:

    Itangazo ryo kwamamaza

    Uruganda rukora amasabune ruherereye mu cyanya k’ inganda i Masoro 

    ruramenyesha abantu bose ko rubafitiye amasabune ya “Urakeye” y’ ubwoko 

    bwose: ay’ amazi, ay’ ifu n’ ay’ imiti ku ngano yose wakwifuza. Ayo masabune 

    murayasanga mu masoko hose , mu maduka no ku ruganda . Ushaka kurangura 

    cyangwa utwara byinshi turagutwaza tukakugeza iwawe. 

    Gana uruganda rw’ amasabune“Urakeye” uce ukubiri n’ umwanda.

    d) Amatangazo yo kurangisha

    Amatangazo yo kurangisha ni amatangazo atangwa igihe umuntu yatakaje ikintu, 

    yabuze umuntu kugira ngo ababimuboneye babimuhe cyangwa yatoye ibintu kugira 

    ngo nyirabyo abashe kubibona.

    Urugero:

    Itangazo ryo kurangisha

    Nzirorera Jemus utuye mu murenge wa Kinyoni ararangisha ibyangombwa 

    bye yabuze ku wa mbere tariki ya 01/11/2015, saa tatu za mu gitondo (09h00). 

    Ibyo byangobwa byaburiye mu mu muhanda Kigali- Butare. Bikaba ari ikarita 

    ndangamuntu, uruhushya rwo gutwara imoboka n’uruhushya rwo kujya mu 

    mahanga. Uwabibona yabimugereza ku buyobozi bw’ umurenge wa Kinyoni 

    cyangwa agahamagara kuri izi numero za telefoni 078.......akazahabwa ibihembo 

    bishimishije. 

    Bikorewe Kinyoni ku wa 2/11/2015

    e) Amatangazo atumira/ubutumire

    Ubutumire ni inyandiko ngufi itumira umuntu cyangwa abantu kwitabira umunsi 

    mukuru runaka. Bene izi nyandiko twazigereranya n’amabaruwa y’ubucuti nubwo 

    zo zidakurikiza imiterere y’ayo mabaruwa. Ubutumire bukoreshwa mu minsi 

    mikuru inyuranye nko gushyingirwa, kubatirisha, kwizihiza isabukuru runaka, 

    gutaha igikorwa runaka, gusangira ku meza, kwishimira kugera ku gikorwa runaka 

    nko gufata impamyabumenyi...

    Ubutumire burangwa n’imiterere yabwo yo kuba hagaragaramo ibintu by’ingenzi 

    bikurikira: 

    - Umutwe w’ubutumire

    - Amazina y’utumira,

    - Utumirwa,

    - Igikorwa umutumiramo, 

    - Aho igikorwa kizabera. 

    - Umunsi n’isaha kizaberaho

    Imyitozo

    1. Andika amatangazo akurikira wubahiriza imiterere yayo:

    - Itangazo ryo kubika

    - Itangazo ryo kumenyesha

    2. Ishyire mu kigwi cy’umuyobozi w’ishuri ryisumbuye wigamo, wandike 

    ubutumire bw’umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 

    barangiza no kwizihiza isabukuru y’ imyaka 25 ikigo kimaze gishinzwe.

    IV.7. Imyitozo y’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Ubu nshobora:

    - Gusesengura umuvugo cyangwa umwandiko usanzwe ngaragaza 

    ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo. 

    - Gukoresha mu nteruro amagambo nungutse. 

    - Gusobanura ingingo zisobanura imiyoborere myiza.

    - Gusesengura no kwandika ibaruwa y’ubutegetsi. 

    - Gusesengura no gukora umwirondoro wange.

    - Kwandika amatangazo anyuranye.

    Ubu ndangwa no:

    Kubahiriza no gushishikariza abandi gahunda za Leta nshimangira 

    imiyoborere myiza, harimo kwimakaza umuco w’amahoro, kwakira neza

    IV. 8. Isuzuma risoza umutwe wa kane

    Umwandiko: Ikiganiro ku miyoborere myiza

    Ba nyakubahwa bayobozi b’imirenge muteraniye hano mugire amahoro! 

    Mbere na mbere mbanje kubashimira ubwitabire bwanyu muri iyi nama. Tudatinze 

    rero, nk’uko mwabisomye mu butumire mwahawe, uyu munsi turagirana ikiganiro 

    n’umuyobozi waturutse muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe 

    imiyoborere myiza. Hashize igihe havugwa ko muri aka Karere hari abayobozi 

    batakira neza abo bashinzwe kuyobora ni yo mpamvu twatumiye uyu muyobozi ngo 

    abagezeho ikiganiro ku miyoborere myiza. Ntabatindiye rero reka muhe umwanya 

    atuganirize.Nyakubahwa Muyobozi umwanya ni uwanyu.

    Nyakubahwa Muyobozi w’Akarere ka Runoni,

    Ba nyakubahwa bayobozi b’imirenge inyuranye,

    Nimugire amahoro! 

    Nasabwe kubagezaho ikiganiro ku miyoborere myiza. Ariko iyo tuvuze imiyoborere 

    myiza twumva ibintu byinshi. Uyu munsi turaganira ku miyoborere myiza muri 

    rusange twibande ku buryo bwo kwakira neza abatugana, kugira ngo twitwe ba 

    Rugwirorusa mu mikorere yacu ya buri munsi.

     Imiyoborere myiza ni iteme abayoborwa n’abayobozi bahuriraho bagafatana 

    urunana bagakemurira hamwe ibibazo bihari. Bibaye na ngombwa kuri iryo teme 

    bahashinga intebe bakiga kuri gahunda ziteza imbere Igihugu n’isi muri rusange. 

    Imiyoborere myiza ni uburyo buboneye bwo guhuza abayobozi n’abayoborwa, buri 

    wese akagira kandi akamenya uburenganzira bwe n’inshingano ze. Imiyoborere 

    myiza ni iyimakaza ubuyobozi bwiza, ukuzuzanya mu bitekerezo kw’abayobora 

    n’abayoborwa hagamije iterambere ry’Igihugu. 

    Igihe cyose umuturage atazaba afite uburenganzira bwo kwishyiriraho abayobozi 

    binyuze mu matora no kugira uruhare mu kubakuraho igihe batujuje inshingano zabo, 

    nta miyoborere myiza izaba irangwa mu Gihugu cyangwa mu gace runaka kacyo. 

    Imiyoborere myiza igira amahame igenderaho. Ingero ni nyinshi. Muri rusange, 

    guha abaturage uruhare mu buyobozi, gukorera mu mucyo, kumenyekanisha no 

    kwisobanura ku byo ushinzwe gukora, kugira ubuyobozi buri wese yibonamo, 

    kubaha igitekerezo cy’undi, guharanira ubwigenge mu bwuzuzanye hagati y’inzego 

    z’ubuyobozi, kumenya kugira abandi inama kimwe no kutabogama, ukita ku nyungu 

    rusange byinjira mu mahame y’ingenzi y’imiyoborere myiza.

    Mu miyoborere myiza hagomba kubonekamo gutanga ikaze. Ntibikwiye ko 

    umuturage uje abagana aza yikandagira atazi niba muri bumwakire. Iyo bigenze bityo 

    buri gihe ahora abunza imitima yumva ko abayobozi bose ari bamwe. Umuyobozi 

    ubwira nabi abamushyize ku ntebe yaba ameze nka wa wundi utema ishami 

    ry’igiti yicayeho. Umuyobozi mwiza yakira abaje bamugana bagahuza ibitekerezo, 

    ahakenewe gukoreshwa amategeko agakoreshwa, uhanwa agahanwa, ukeneye 

    kungwa mu bahanganye bigakorwa nta ruhande ubuyobozi bubogamiyemo.

    Ibiranga imiyoborere myiza ni byinshi. Imiyoborere myiza igomba gushingira ku 

    mahame ya demukarasi. Abahanga basobanura ko demukarasi ari ubutegetsi 

    bwa rubanda, butangwa n’abaturage, bukorera abaturage kandi bugakurwaho 

    n’abaturage. Ibi bisobanura ko ubuyobozi mufite ari indagizo mugomba gufata 

    neza, mugahora mwiteguye, igihe icyo ari cyo cyose, kuyimurikira rubanda 

    rwayibaragije imeze neza, ishimishije. Ni yo mpamvu abayobozi batashoboye 

    kurangiza neza inshingano baragijwe, rubanda rubakuraho ikizere bagasimbuzwa 

    abandi babishoboye.

    Igihe abaturage bazaba bafite uburenganzira bwo kubashyiraho kugira ngo 

    mubahagararire mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi babinyujije mu matora, bafite 

    uburenganzira bwo gukurikirana imikorere yanyu, ndetse bafite uburenganzira bwo 

    kubagira inama no gushobora kubakuraho cyangwa kubasimbura igihe bigaragaye 

    ko mutashoboye kuzuza inshingano zanyu. Umuyobozi agomba kwakira neza 

    abaturage, akabatega amatwi yicishije bugufi, agakemura ibibazo atabogamye 

    agakurikiza amategeko. Iyo umuyobozi abigenje atyo usanga yubahwa kandi agace 

    aherereyemo kagatera imbere. Igihugu gifite abayobozi nk’abo gitera imbere.

    Nyakubahwa Muyobozi w’akarere,

    Ba nyakubahwa bayobozi muteraniye hano, kirazira ko umuyobozi yicara mu biro 

    ngo avugire kuri terefone ibijyanye n’inyungu ze bwite abaturage bamutegereje ku 

    muryango. Ntibikwiye ko muca ku baturage baje babagana mutababajije ikibagenza 

    ngo mubakemurire ibibazo. Birashoboka ko yenda bamwe muri mwe musohoka mu 

    biro mugaca ku baturage babategerereje hanze mutabasuhuje mukinjira mu modoka 

    zanyu mukagenda. Umuyobozi nk’uwo ntazi kwakira abamugana. Niba muri mwe 

    harimo umuyobozi nk’uwo ndamumenyesha ko yahinduka akareka kubangamira 

    uwo muco w’amahoro, akareka kudusebya dore ko burya ngo umukobwa aba 

    umwe agatukisha bose. Mu kwakira ababagana mugomba kurangwa n’amagambo 

    nka “muraho, murakaza neza murisanga, tubafashe iki? N’ayandi nk’ayo.”

    Murakoze, murakarama. 

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1. Uyu mwandiko ni bwoko ki? Ugamije iki? 

    2. Garagaza uko uyoboye ikiganiro asobanura imiyoborere myiza muri rusange? 

    3. Ni ibiki tubwirwa mu mwandiko biranga umuyobozi mwiza? 

    4. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko?

    5. Rondora izini mvugo waba uzi zikoreshwa mu kwakira neza abakugana.

    6. Ni iki wungukiye muri iki kiganiro mbwirwaruhame?

    II. Ibibazo by’inyunguramagambo

    1. Tanga ibisobanuro by’ amagambo akurikira ari mu mwandiko: 

    a) Ubwitabire: 

    b) Ba Rugwirorusa: 

    c) Aza yikandagira: 

    d) Kubunza imitima: 

    e) Abamushyize ku ntebe: 

    2. Soma buri jambo rivuye mu mwandiko hanyuma urihuze n’ igisobanuro 

    cyaryo ukoresheje akambi.

    3. Sobanura icyo iyi mvugo ishaka kuvuga: umukobwa aba umwe agatukisha 

    bose

    VI. Ibibazo ku ibaruwa y’ubutegetsi, ku mwirondoro no ku matangazo

    1. Ushingiye ku ishami wize, andike ibaruwa isaba akazi kajyanye n’ibyo wize. 

    Ku mugereka w’ibaruwa wanditse, ushyireho umwirondoro wawe.

    2. Ishyire mu mwanya w’umubyeyi, maze wandikire inshuti yawe uyitumira mu 

    bukwe bw’ umwana wawe ugiye gushyingirwa.

    3. Andika itangazo rirangisha ibyangombwa byawe byabuze harimo 

    irangamuntu, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’ ubwishingizi 

    bw’ubuzima. Urikore ku buryo bizakugeraho neza wubahiriza uturango 

    twose tw’itangazo.

  • UMUTWE 5:UBWIKOREZI

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    - Gusesengura umwandiko ku bwikorezi mu iterambere ry’igihugu, 

    hagaragazwa ingingo z’ingenzi ziwugize. 

    - Kugaragaza imimaro y’amagambo mu nteruro. 

    - Gusesengura no gukoresha mu nteruro inyangingo zinyuranye.

    Igikorwa cy’umwinjizo

    Ushingiye ku bumenyi ufite, sobanura isano iri hagati y’iterambere ry’ubwikorezi 

    n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

    Ubwikorezi ni uburyo bwo gukura abantu cyangwa ibintu ahantu hamwe bijyanwa 

    ahandi. 

    Abakurambere bacu baragotse mu gihe batwaraga ibintu byose ku mutwe, baheka 

    mu ngobyi abanyacyubahiro, abageni ndetse n’abarwayi. 

    Uko ibihe byagiye bihita, abantu bakomeje gutekereza uburyo buboneye kandi 

    bwihuse bwo gutwara abantu n’ibintu. Ubwikorezi buteye imbere bugira uruhare 

    runini mu kuzamura ubukungu, bwaba ubw’umuntu ku giti ke, ubw’igihugu 

    n’ubw’isi muri rusange. Uburyo bunoze, bwihuse kandi buhendutse bwo gutwara 

    abantu n’ibintu ni kimwe mu bipimo by’iterambere. 

    Ubwikorezi bukorwa mu nzira zinyuranye: hari ubwikorezi bwo ku butaka, 

    ubwikorezi bwo mu mazi ndetse n’ubwikorezi bwo mu kirere. Mu bwikorezi bwo ku 

    butaka, hakoreshwa amagare, amapikipiki, imodoka z’amoko atandukanye ndetse 

    ku buryo bwisumbuyeho hakoreshwa gariyamoshi. Mu bwikorezi bwo mu mazi, 

    hakoreshwa amato atandukanye mu gutwara abantu n’ibintu. Mu bwikorezi bwo 

    mu kirere hakoreshwa indege zinyuranye.

    Abahanga baravuze bati: “Igihe ni amafaranga.” Ubwikorezi burushaho gutanga 

    umusanzu mu iterambere, iyo butwara ibintu byinshi kandi vuba. Iyo ubwikorezi 

    bwihuta, abantu babona igihe gihagije cyo gukora ibindi bikorwa. Urugero, uburyo 

    bwo gutwara abantu n’ibintu butaratezwa imbere mu Rwanda, umuntu yashoboraga 

    kuva i Rusizi ajya i Kigali akaba yakoresha iminsi itanu mu nzira nyamara ubu 

    ashobora kuhakoresha amasaha atanu cyangwa atandatu mu modoka, yakoresha 

    indege akaba atarenza iminota mirongo itatu. 

    Ubwikorezi bwambukiranya ibihugu ndetse n’imigabane. Nk’uko babivuze ngo: 

    “Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.” Ni muri urwo rwego, abantu 

    bagera mu bihugu bitandukanye bakoresheje uburyo bunyuranye bw’ubwikorezi 

    bikabafasha guhahirana, kwiga, gushyikirana no gutsura umubano.

    Iterambere ry’ubwikorezi rigendana n’iterambere ry’ibikorwa remezo. Iyo ibikoresho 

    by’ubwikorezi cyangwa se inzira z’ubwikorezi ziyongereye, iyoherezwa n’itumizwa 

    ry’ibicuruzwa mu mahanga no mu gihugu imbere ririyongera, rigakorwa ku buryo 

    buhendutse ndetse na serivisi zikihuta kandi zikanoga. Igihugu rero nticyatera 

    imbere kidashyize imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo bijyanye no gutwara 

    abantu n’ibintu.

    Ikindi kandi iterambere ry’ubwikorezi rituma abantu ku giti cyabo biteza imbere. 

    Abafite inganda zikorerwamo ibikoreshwa mu bwikorezi, usanga ari abaherwe. 

    Abakozi b’izo nganda, abakora mu gutwara abantu n’ibintu babaho neza kandi 

    bakazigamira imiryango yabo. Abacuruzi bagezwaho ibicuruzwa byabo bidatinze 

    bakabasha guhaza amasoko kandi bakinjiza akayabo k’amafaranga. 

    Uko abantu bazamuka mu bukungu ni ko batanga imisoro igira uruhare mu 

    iterambere ry’igihugu. 

    Ubwikorezi rero ni inkingi ya mwamba mu iterambere, kuko bworoshya urujya 

    n’uruza rw’abantu n’ibintu. Abantu bagera aho bifuza mu gihe gito, bakabona igihe 

    gihagije cyo gukora indi mirimo. Ibintu bigera ku babikeneye bitagoranye kandi 

    bihagije ndetse bikinjiriza igihugu amafaranga gikenera mu gukora ibindi bikorwa 

    by’iterambere. 

    V. 1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “ Uruhare rw’ubwikorezi mu iterambere”, ushakemo 

    amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu 

    mwandiko wifashishije inkoranyamagambo.

    Imyitozo

    1. Koresha mu nteruro amagambo akurikira dusanga mu mwandiko: 

    a) Ingobyi 

    b) Guhahirana 

    c) Guhenduka 

    d) Inkingi ya mwamba

    e) Kuzigama

    f) Akayabo 

    g) Ibikorwa remezo

    2. Tanga imbusane z’amagambo akurikira yakoreshejwe mu mwandiko

    a) Kugoka 

    b) Guheka 

    c) Abanyacyubahiro 

    d) Abageni 

    e) Ubukungu

    V.1.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Uruhare rw’ubwikorezi mu iterambere”, hanyuma 

    usubize ibibazo bikurikira:

    1. Ubwikorezi ni iki?

    2. Iterambere ni iki?

    3. Ni ubuhe buryo butandukanye bukoreshwa mu gutwara abantu 

    n’ibintu?

    4. Ni uruhe ruhare rw’ubwikorezi mu iterambere ry’igihugu?

    5. Garagaza urugero bw’ibikoreshwa mu gutwara abantu n’ibintu 

    byavuzwe mu mwandiko bitaratangira gukoreshwa mu Rwanda.

    6. Garagaza kandi usobanure ibikorwa remezo bijyanye no gutwara 

    abantu n’ibintu.

    V.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko“ Uruhare rw’ubwikorezi mu iterambere”, hanyuma 

    usubize ibibazo bikurikira:

    1. Ni izihe ngingo z’ingenzi zigaragara muri uyu mwandiko?

    2. Kuri wowe uyu mwandiko ugusigiye irihe somo?

    3. Vuga ibindi byifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu bitavuzwe mu 

    mwandiko.

    4. Sobanura uko ubwikorezi bukwiye kutabangamira ibidukikije nuko 

    bwakwimakaza umuco w’ubuziranenge. 

    V.2. Iyiganteruro

    V.2.1. Inshoza n’ubwoko bw’interuro

    Igikorwa

    Ushingiye ku bumenyi ufite, sobanura interuro n’iyiganteruro. Hanyuma ukore 

    n’ubushakashatsi ku bwoko bw’interuro ushingiye ku mubare w’amagambo 

    n’uw’inshinga zizigize, unatange ingero.

    V.2.1.1. Inshoza y’interuro n’iyiganteruro

    1. Interuro 

    Interuro ni ijambo cyangwa urukurikirane rw’amagambo umuntu avugamo 

    cyangwa yandikamo igitekerezo cyuzuye. Interuro ni igice k’imvugo umuntu yatura 

    akakirangiza aruhuka bihagije, kigatanga igitekerezo cyuzuye. 

    2. Iyiganteruro

    Iyiganteruro ni ubumenyi bugamije gusesengura imiterere y’ibinyabumwe bigize 

    interuro ari byo magambo. Ni ubuhanga bwiga isanisha ry’amagambo mu kurema 

    interuro, amoko, imimaro n’imikurikiranire byayo mu nteruro. Iyiganteruro ryiga 

    kandi inyangingo zigize interuro, amatsinda yazo n’imimaro yazo.

    Mu iyiganteruro, ijambo ni cyo kinyabumwe fatizo nk’uko mu iyigantego 

    ikinyabumwe fatizo ari akaremajambo. 

    V.2.1.2. Amoko y’interuro 

    Hashingiwe ku mubare w’amagambo n’uw’inshinga zitondaguye bigize interuro, 

    interuro z’Ikinyarwanda zirimo amoko atatu: interuro jambo, interuro yoroheje 

    n’interuro y’urusobe.

    1. Interuro jambo 

    Interuro jambo ni interuro igizwe n’ijambo rimwe. Interuro jambo zishobora 

    gushingira ku magambo y’ubwoko hafi ya bwose. Interuro jambo ni interuro 

    idasanzwe kuko iba ihagarariye interuro igizwe n’amagambo menshi.

    Ingero: 

    Ibi mwabitundishije iki? Ikamyo. (Izina)

    Ni iki mwifuriza Abanyarwanda bose? Amahoro n’iterambere. (Amazina)

    Ibi bitabo mwabitundishije amakamyo angahe? Atatu. (Ikinyazina)

    Mwagenze urugendo rureshya rute? Rurerure. (Ntera)

    Murateganya iki muri iki gihembwe? Gutsinda. (Inshinga iri mu mbundo)

    Uraza? Ye! (Irangamutima) 

    Mwageze ku ishuri ryari? Kare. (Umugereka)

    Ndagiye. (inshinga itondaguye)

    Taha. (inshinga itondaguye)

    2. Interuro yoroheje cyangwa interuro shingiro 

    Interuro yoroheje, interuro shingiro cyangwa interuro fatizo ni interuro igizwe 

    n’amagambo abiri cyangwa arenga ahuriye ku nshinga imwe itondaguye 

    yumvikanisha ubutumwa bumwe, budasobekeranye. Ruhamwa ariko ishobora 

    no kuba itagaragara mu nteruro tukayibwirwa n’indanganshinga. Iyo nteruro iba 

    ifite ruhamwa imwe igizwe n’ijambo rimwe cyangwa itsinda ry’amagambo ahuriye 

    ku gikorwa, imico cyangwa imimerere bivugwa mu nshinga. Interuro yoroheje 

    bayita kandi inyabumwe kuko ifite inshinga imwe itondaguye. Interuro yoroheje 

    kandi ishobora kuba ifite icyuzuzo kigizwe n’ijambo rimwe cyangwa urujyano 

    rw’amagambo ariko ishobora no kuba nta cyuzuzo ifite.

    Interuro yoroheje ishobora no kutagira inshinga ariko n’ubundi ikumvikanisha 

    igitekerezo kimwe.

    Ingero: 

    - Igihe ni amafaranga.

    - Ubwikorezi bwambukiranya ibihugu ndetse n’imigabane.

    3. Interuro y’urusobe 

    Interuro y’urusobe cyangwa interuro y’inyunge iba igizwe n’inshinga zitondaguye 

    zirenze imwe buri nshinga ikaba ari izingiro ry’inyangingo. Ni interuro igizwe 

    n’inyangingo ebyiri cyangwa zirenzeho.

    Ingero: 

    - Iyo ubwikorezi bwihuta, abantu babona igihe gihagije cyo gukora ibindi bintu.

    - Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze

    Imyitozo

    1. Mu kiganiro gikurikira, tahuramo amoko atandukanye y’interuro.

    - Yewe wa mugabo we! Ino hari ikibazo k’ibicanwa. Abantu batemye 

    amashyamba 

    - Barayatsemba. None Leta ntikemerera abantu gupfa gutema amashyamba 

    asigaye. 

    - Dukore iki?

    - Ntitwakibura. Reka turebe uburyo twakwihangira umurimo dukemura 

    ikibazo k’ibicanwa.

    - Ni byiza cyane.

    - Reka dutangire umushinga.

    - Uwuhe?

    - Uwo gukora imbabura za canamake. 

    - Zizagurwa n’abantu benshi kubera ko inkwi zihenda.

    2. Garagaza ibintu bine iyiganteruro ryibandaho.

    V.2.2 Isanisha 

    Igikorwa

    Uhereye ku nteruro zikurikira garagaza amagambo afitanye isano, uvuge 

    n’ubwoko bw’isanisha bwakoreshejwe kandi ukore n’ubushakashatsi ku 

    isanisha mu nteruro.

    - Ubwikorezi buteye imbere buzamura ubukungu.

    - Iki gisubizo cyashubije umuhanga.

    - Gusoma inkuru birakunzwe.

    - Abantu bagera aho bifuza mu gihe gito. 

    - Bihogo ikamwa menshi.

    - Biraro bya Murema azadusura.

    1. Inshoza y’isanisha

    Isanisha ni uburyo bwo guhuza amagambo mu irema ry’interuro ku buryo ijambo 

    ry’ibanze riha amagambo aryungirije akarango karyo.

    Urugero: 

    Bano bana bato barashonje. Ijambo ry’ibanze ni abana.

    Isanisha rikunze kugaragaza amasano nyantego aba ari hagati y’amagambo agize 

    interuro. Muri uru rugero isano ni inteko ya 2 ba.

    2. Amoko y’isanisha

    Mu Kinyarwanda hari amoko anyuranye y’isanisha.

    a) Isanisha nyantego

    Mu isanisha nyantego, ijambo ry’ibanze riha amagambo aryungirije intego ya 

    kamwe mu turemajambo twaryo. 

    Ingero: 

    - Iki gikamyo kinini gitwara imizigo myinshi.

    - Icyambu kinini gifasha mu bwikorezi.

    b) Isanisha nyanyito

    Isanisha nyanyito rishingira ku kivugwa n’ijambo ry’ibanze. Rikoreshwa akenshi ku 

    magambo adafite indomo n’indanganteko cyangwa afite indanganteko zumanye 

    (zidatandukana) n’igicumbi (Mugabo, Bahizi, Rukundo, mukecuru…). Iyo ikivugwa 

    ari umuntu umwe isanisha ribera mu nteko ya mbere; baba benshi kimwe no mu 

    irondora rikabera mu nteko ya kabiri. Iyo ikivugwa ari inyamaswa cyangwa ikindi 

    kintu isanisha rikorwa mu nteko ya 9 cyangwa iya cumi.

    Ingero: 

    - Mugabo akora ubwikorezi.

    - Ba Kanyana bahahirana n’amahanga.

    - Indege itwara imizigo myinshi.

    c) Isanisha nyurabwenge

    Isanisha nyurabwenge rikorwa iyo ibivugwa ari inshinga iri mu mbundo, uruvange 

    rw’abantu n’ibintu cyangwa uruvange rw’abantu n’inyamaswa n’urw’amagambo 

    adahuje inteko. Isanisha nyurabwenge rikorerwa mu nteko ya 8.

    Ingero: 

    - Umugabo, ihene n’igare byahuriranye.

    - Gutwarana abantu n’ibintu birabujijwe.

    - Kurya, kunywa no kubyina birashimisha.

    - Bakame n’impyisi birazirana.

    d) Isanisha nyazina

    Isanisha nyazina ni isanisha rishingira ku ndanganteko yumanye n’igicumbi.

    Ingero: 

    - - Rutegaminsi rwa Tegera yari inyangamugayo. (Nt 11, Nt 1)

    - - Bikungero bya Murema afite ibihangano byiza. (Nt 8, Nt 1)

    - - Nyakayonga ka Musare.

    e) Isanisha mpisho

    Isanisha mpisho rikorwa igihe ikivugwa kitazwi cyangwa kitagaragajwe. 

    Ingero: 

    - Karabaye noneho.

    - Umugore n’umugabo rwambikanye.

    - Karahanyuze twarabyinnye biratinda.

    f) Uruvange rw’isanisha

    Uruvange rw’isanisha ni isanisha rigengwa n’inteko zitandukanye kandi rigengwa 

    n’ijambo rimwe. 

    Ingero: 

    - Igisonga cya Papa arahagurutse. (nt7 na nt1)

    - Nyina w’iki kimasa irashaje. (nt1, nt9)

    Imyitozo

    1. Garagaza ubwoko bw’isanisha bwakoreshejwe muri buri nteruro mu 

    zikurikira:

    a) Uyu mugabo mugufi afite imbaraga.

    b) Amatungo n’ibikoresho byahashiriye.

    c) Karababonye. 

    2. Tanga urugero rw’interuro ikoreshejwemo:

    a) Uruvange rw’isanisha.

    b) Isanisha nyazina.

    c) Isanisha nyanyito.

    V.2.3. Imimaro y’amagambo mu nteruro 

    Igikorwa

    Uhereye ku nteruro zikurikira, garagaza imimaro y’amagambo azigize kandi 

    ukore ubushakashatsi ku mimaro y’amagambo mu nteruro.

    - Mukamana arwanya isuri.

    - Mugabe n’abana be bateye ibiti neza.

    - Amashyamba atuzanira umwuka mwiza.

    1. Imimaro y’ingenzi

    Imimaro y’ingenzi y’amagambo mu nteruro ni itatu: ruhamwa, inshinga (ipfundo/ 

    izingiro) n’icyuzuzo.

    a) Ruhamwa 

    Ruhamwa ni ijambo rigaragaza ukora igikorwa cyangwa uwerekezwaho imimerere 

    n’imico n’inshinga bivugwa n’inshinga iri mu nteruro. Ruhamwa ishobora kuba 

    izina, urujyano rw’amazina cyangwa urw’amazina n’imfutuzi zayo, ntera, ikinyazina, 

    inshinga iri mu mbundo cyangwa itondaguye mu buryo bw’insano. Ruhamwa 

    nanone ishobora kujyana n’inshinga imwe cyangwa nyinshi, gukurikira inshinga 

    cyangwa kuyibanziriza.

    Ingero:

    Abana barakina umupira.

    Umuhungu n’umukobwa bakuru baze.

    Bake barabona ibihembo.

    Niyonkuru yicaye ku ntebe.

    Uyu natahe.

    Kwiga birananiza. 

    Usakuza arasohoka.

    Karisa ariga, agahinga ndetse akanacuruza.

    Haragenda abahinzi gusa.

    Ruhamwa zigira amoko atandukanye:

    - Ruhamwa mboneranteko / mboneranteruro

    Ruhamwa mboneranteko/ mboneranteruro ni ijambo cyangwa urujyano 

    rw’amagambo bishingirwaho isanisha nyantego. 

    Urugero: 

    Abana batarangara babona amanota meza. 

    - Ruhamwa mboneramvugo

    Ruhamwa mboneramvugo ni ijambo rishingirwaho isanisha ry’inshinga ariko 

    hakurikijwe icyo inshinga ivuga iryo jambo rikaba ari ryo cyuzuzo k’inshinga.

    Ingero: 

    Imineke irya abana naho inzoga ikanywa abakuru.

    Imboga zibona abana.

    - Ruhamwa nyurabwenge

    Ruhamwa nyurabwenge ni ijambo ridashingirwaho isanisha rikaba icyuzuzo 

    k’inshinga ariko hakurikijwe icyo inshinga ivuga ukumva iryo jambo ari ryo ruhamwa.

    Ingero: 

    Imboga zibona abana. (Abana babona imboga)

    Igisoro gikina abahanga. (Abahanga bakina igisoro)

    - Ruhamwa mpisho/ mburabuzi

    Ruhamwa mpisho/ mburabuzi ni ruhamwa itagaragara mu rukurikirane 

    rw’amagambo ikagaragazwa n’akaremajambo ko mu nshiga gusa, kaboneka mu 

    nteko ya 8, 12,14 n’iya 16.

    Ingero: 

    Karabaye. (agaki?)

    Biracitse. (ibiki?)

    Burije. (ubuki?)

    Nta cyo bitwaye. (ibiki?) 

    Harabaye ntihakabe. (hehe?)

    b) Inshinga (izingiro / ipfundo)

    Inshinga ni ijambo ribumbatiye ingingo yo kugaragaza igikorwa,imiterere, imimerere 

    cyangwa imico byerekeza kuri ruhamwa mu nteruro.

    Ingero:

    - Umurimo utugeza kuri byinshi.

    - Aba bana babereye ubutore.

    - Ibitabo byabo birashaje.

    - Abaporisi benshi baritonda. 

    - Abana be barabyibushye.

    c) Icyuzuzo 

    Icyuzuzo ni ijambo rijyana n’inshinga rikayisobanura cyangwa rikayuzuza. Gishobora 

    kugirwa n’ijambo rimwe cyangwa urujyano rw’amagambo.

    - Icyuzuzo mbonera 

    Icyuzuzo mbonera kigizwe n’ijambo cyangwa amagambo aherekeza inshinga 

    akuzuza igitekerezo cyayo. Icyuzuzo mbonera giherekeza inshinga kitanyuze ku rindi 

    jambo cyangwa ngo kigire ibindi bisobanuro by’umwihariko cyongeraho. Ni ukuvuga 

    ko hagati y’inshinga n’icyuzuzo mbonera nta rindi jambo rizamo. Gishobora kuba 

    kigizwe n’ijambo rimwe cyangwa menshi. Muri rusange icyuzuzo mbonera gisubiza 

    ikibazo iki? Nde? 

    Ingero 

    Kabayiza arubaka inzu.

    Inyamaswa zirya ibyatsi. 

    Urukwavu rurya kimari. 

    Kanyana avuza umwana we.

    - Icyuzuzo nziguro 

    Icyuzuzo nziguro cyuzuza inshoza y’inshinga kivuga uko igikorwa, imimerere 

    cyangwa imiterere biba, aho bibera, igihe bibera, inshuro biba n’ibindi. Gishobora 

    kugirwa n’ijambo rimwe cyangwa urujyano rw’amagambo.

    Ingero: 

    Wa mugabo arahinga cyane. 

    Uyu mwana yiga mu gitondo. 

    Karera akora imirimo ye vubavuba.

    Namubonye kabiri.

    Batuye i Kabgayi.

    Ibyuzuzo nziguro bigira amoko atandukanye bitewe n’inshoza yabyo. 

    - Icyuzuzo nziguro cy’uburyo

    Icyuzuzo nziguro cy’uburyo ni icyuzuzo cyuzuza inshinga kikavuga uko igikorwa 

    cyangwa imimerere bivugwa n’inshinga bigenda. Akenshi usanga ibyuzuzo 

    nziguro by’uburyo bigizwe n’imigereka y’uburyo, bigasubiza ikibazo kibajijwe 

    n’ingirwanshinga «-te? »

    Ingero: 

    Abakora cyane mubahembe. 

    Kagabo avuga buhoro cyane.

    Bagenda amaterekamfizi.

    - Icyuzuzo nziguro cy’ahantu

    Icyuzuzo nziguro cy’ahantu kivuga ahantu ibivugwa n’inshinga bibera cyangwa 

    biherereye. Gisubiza ikibazo hehe?

    Ingero: 

    Uze kunsanga haruguru. 

    Umwana yabaye mu nzu biratinda.

    Dutuye i Kamembe. 

    Nabibonye munsi y’umuhanda.

    - Icyuzuzo nziguro k’igihe

    Icyuzuzo nziguro k’igihe kivuga igihe imimerere cyangwa igikorwa bivugwa 

    n’inshinga bibera. Gisubiza ibibazo « ryari?” cyangwa « gihe ki?» 

    Ingero:

    Igihunyira gihiga nijoro. 

    Ajya ku kazi mu gitondo. 

    Baje ku manywa. 

    Yagiye kera.

    - Icyuzuzo nziguro k’inshuro

    Icyuzuzo nziguro k’inshuro kivuga inshuro igikorwa kiba cyangwa kigahamya ingano. 

    Gisubiza ikibazo kibazwa n’ijambo « kangahe? »

    Ingero: 

    Nagiyeyo kenshi.

    Ibyo bintu twabyumvise rimwe. 

    Uri busome kangahe?

    Babirya rimwe na rimwe.

    2. Imimaro yungirije

    Mu nteruro, hari amagambo ajyana n’andi bigakora urujyano rufite umumaro 

    umwe ariko ugasanga afite imimaro yayo muri urwo rujyano.

    a) Impuza

    Impuza ni amagambo afite umumaro wo guhuza amagambo n’andi. Ayo magambo 

    ni ibyungo n’ibinyazina ngenera.

    Ingero: 

    - Ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bwateye imbere. (bw’ na na:ni impuza)

    - Abahungu n’abakobwa buriye indege bajya kwiga. (na: ni mpuza)

    b) Imfutuzi

    Imfutuzi ni amagambo asobanura andi aherekeje, ndetse n’ indangahantu.

    Ingero:

    - Uyu mwana muremure yiga neza. (uyu, muremure: ni imfutuzi)

    - Twigira mu ishuri. (mu: imfutuzi)

    Imyitozo

    1. Garagaza imimaro y’ibanze n’imimaro yungirije ku magambo agize 

    interuro zikurikira :

    a) Aba banyeshuri n’abarezi babo bakora ibikorwa byiza.

    b) Sekarama yasize ibisigo n’ibiganiro.

    2. Mu nteruro zikurikira erekana ruhamwa uvuge n’amoko yazo:

    a) Imineke irya abana.

    b) Igikombe k’ibihugu kizakinirwa he?

    3. Tanga urugero rw’interuro ifite:

    a) Icyuzuzo mbonera

    b) Icyuzuzo nziguro cy’uburyo

    c) Icyuzuzo nziguro k’inshuro.

    V.2.4. Ibice by’interuro n’igiti k’interuro yoroheje 

    Igikorwa

    Ukurikije uko amagambo agendanye n’uko asangiye inyito, garagaza ibice 

    by’interuro zikurikira, unatekereze uko buri nteruro wayubaka nk’igiti uhereye 

    ku bice wabonye kandi ukore ubushakashatsi ku bice by’interuro yoroheje 

    n’igiti cyayo.

    - Iyi modoka ikora ubwikorezi. 

    - Bwiza n’abana be basomye ibitabo byinshi. 

    V.2.4.1. Inshoza y’interuro yoroheje 

    Interuro yoroheje bita iy’inyabumwe ni interuro ifite inshinga imwe itondaguye 

    yumvikanisha ubutumwa bumwe, budasobekeranye.

    V.2.4.2. Inshoza y’isesengura nteruro 

    Mu gusesengura interuro hari inzira nyinshi zishobora gukoreshwa ariko iz’ingenzi 

    ni izi zikurikira: Imisesengurire isanzwe n’imisesengurire igaragaza ruhamwa na 

    ruhamya (imvugaruhamwa).

    a) Imisesengurire isanzwe

    Imisesesengurire isanzwe ni imisesengurire igaragaza ibice bitatu bigize interuro: 

    ruhamwa, inshinga n’icyuzuzo. 

    Urugero: Abanyeshuri bakunda kwiga. 

     Ruhamwa: abanyeshuri 

     Inshinga: bakunda

     Icyuzuzo: kwiga 

    b) Imisesengurire ya ruhamwa na ruhamya (imvugaruhamwa)

    Iyi misesengurire ica mu nteruro ibice bibiri by’ingenzi ari byo: ruhamwa na ruhamya 

    ikagenda ibisesengura igaragaza ibindi bice bibigize. 

    V.2.4.3. Ibice by’ingenzi by’interuro

    Ibice by’ingenzi by’interuro ni bibiri: Ruhamwa na ruhamya (itsinda ry’inshinga/

    imvugaruhamwa). 

    a) Ruhamwa

    Ruhamwa ni igice bagira icyo bavugaho mu nteruro. Itsinda rya ruhamwa rishobora 

    kuba rigizwe n’ijambo rimwe cyangwa urujyano rw’amagambo. Itsinda rya ruhamwa 

    rigizwe n’itsinda rw’izina hashingiwe ku moko y’amagambo agize interuro. Ni 

    ukuvuga ko itsinda ry’izina rifite umumaro wo kuba ruhamwa.

    Ikitonderwa: 

    Ruhamwa ishobora kuba igizwe n’izina, itsinda ry’izina, ikinyanshinga, inshinga, izina 

    ntera, interuro… Iyo igizwe n’ijambo rirenze rimwe yitwa itsinda rya ruhamwa.

    b) Ruhamya

    Ruhamya ni igice k’interuro kigira icyo kivuga kuri ruhamwa. Hashingiwe ku moko 

    y’amagambo agize interuro, itsinda ry’inshinga ni ryo rigira umumaro wo kuba 

    imvugaruhamwa cyangwa ruhamya. Imvugaruhamwa igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi 

    ipfundo cyangwa izingiro ry’ubutumwa n’icyuzuzo.

    Mu nteruro yoroheje inshinga itondaguye ni yo ifite umumaro wo kuba 

    ipfundo ry’ubutumwa hanyuma andi magambo ajyanye na yo akaba icyuzuzo 

    cyangwa ibyuzuzo.

    Ikitonderwa

    Ruhamya yitwa kandi itsinda ry’inshinga cyangwa itsinda ry’imvugaruhamwa

    Ingero:

    - Abanyeshuri barasohotse. 

    Abanyeshuri: ruhamwa 

    barasohotse: ruhamya

    - Abahungu n’abakobwa bakinnye none. 

    Abahungu n’abakobwa: itsinda rya ruhamwa 

    bakinnye none: ruhamya(itsinda ry’inshinga cyangwa ry’imvugaruhamwa)

    - Uyu mwana muremure yiga neza. 

    Uyu mwana muremure: itsinda rya ruhamwa 

    yiga neza: ruhamya (itsinda ry’inshinga cyangwa ry’imvugaruhamwa)

    Ikitonderwa

    Ruhamya iba igizwe n’inshinga cyangwa se inshinga n’ibyuzuzo byayo. 

    V.2.4.4. Gusesengura interuro yoroheje hakoreshejwe uburyo 

    bw’igiti

    Interuro igira íbice bibiri by’ingenzi (Ruhamwa Rh) na ruhamya yitwa kandi itsinda 

    ry’inshinga (Ts Sh). Muri ibyo bice bibiri kimwe gishobora kugabwamo amashami 

    kigasesengurwamo utundi duce. Ni ukuvuga ko iyo ruhamwa igizwe n’amagambo 

    arenze rimwe yitwa itsinda rya ruhamwa (Ts Rh). Ruhamya na yo igira amashami 

    abiri; inshinga (Sh) n’icyuzuzo (Uz), iyo icyuzuzo kigizwe n’amagambo arenze rimwe 

    gikora itsinda ry’icyuzuzo (Ts Uz). Nyuma yo kugaragaza amatsinda ari muri ruhamwa 

    cyangwa ari muri ruhamya n’imimaro yayo, hakurikiraho ishami rigaragaza amoko 

    y’amagambo mu buryo buhinnye. 

    Izi ni zimwe mu mpine zifashishwa mu gusesengura interuro ku giti:

    F: Imfutuzi 

    F Rh: imfutuzi ya Ruhamwa

    F Uz: Imfutuzi y’icyuzuzo

    Grk: Umugereka

    Imp: Impuza

    Kzn: Ikinyazina

    Nt: Ntera

    ZnNt: Izina ntera

    Rh: Ruhamwa

    Sh/ Pf: Inshinga/ ipfundo

    T: Interuro

    Ts Rh: Itsinda rya Ruhamwa

    Ts Sh: Itsinda ry’inshinga

    Ts Uz: Itsinda ry’icyuzuzo

    Ts Zn: Itsinda ry’izina

    Ung: icyungo

    Uz: Icyuzuzo

    Zn: Izina

    Ikiny: Ikinyanshinga

    Urugero: Uyu mwana muremure yiga neza.

    Imyitozo

    Sesengura interuro zikurikira ukoresheje uburyo bw’igiti:

    1. Aba banyeshuri n’abarezi babo bakora ibikorwa byiza.

    2. Umutwe umwe ntiwigira inama.

    Imyitozo

    V.2.5 Inyangingo n’amoko yazo 

    Igikorwa

    Itegereze inyangingo mu nteruro zikurikira maze utahure ubwoko bwazo, 

    hanyuma ukore ubushakashatsi ku moko y’inyangingo.

    - Gashuhe yavomye amazi meza.

    - Mariro yariye, arakina, arataha.

    - Nitubitsinda tuzajyayo.

    1. Inshoza y’inyangingo

    Inyangingo ni interuro cyangwa igice k’interuro kibumbatiye ubutumwa bwumvikana 

    neza. Inyangingo zikoreshwa mu nteruro zinyuranye. Interuro ibumbatiye ingingo 

    imwe ni interuro yoroheje, interuro fatizo cyangwa interuro y’inyabumwe. Interuro 

    ifite inyangingo nyinshi ni interuro y’urusobe. Inyangingo ishobora kuba yigenga 

    cyangwa ifitanye isano n’izindi biri kumwe mu nteruro.

    Ingero:

    - Abana bazadusura ku Cyumweru. (Inyangingo imwe yihagije)

    - Ndaje dutahe. (Inyangingo ebyiri zifitanye isano)

    - Bakunda kwiga bazatsinda. (Inyangingo ebyiri zifitanye isano).

    2. Ubwoko bw’inyangingo

    2.1. Inyangingo yihagije

    Inyangingo yihagije ni inyangingo yigenga kandi na yo ntigire indi igenga. Inyangingo 

    yihagije ishobora kuba yonyine cyangwa igaturana n’izindi nyangingo bibangikanye.

    Urugero : 

    - Uyu munyeshuri arakora imyitozo.

    - Ruganzu yari umukozi, yari umurwanyi, yari igitangaza.

    Inyangingo yihagije ishobora no kuba yunze ku yindi ariko itayigenga cyangwa ngo 

    igengwe na yo.

    Urugero : 

    - Nirere ni mwiza kandi aritonda.

    - Abana bamwe barakina umupira, abandi barasimbuka 

    urukiramende.

    Inyangingo yihagije ishobora no kwihagika mu yindi nteruro ariko ntiyigenge kandi 

    ntigengwe na yo.

    Urugero: 

    Nuko barahaguruka –twese tubareba- bajya kurya. 

    Arasohoka –abana baramwitegereza- atangira kurira.

    2.2. Inyangingo y’ingaragirwa

    Inyangingo y’ingaragirwa ni inyangingo ikenera indi iyiherekeza kugira ngo 

    iyisobanure cyangwa iyuzuze maze ubutumwa itanga burusheho gusobanuka.

    Ingero: 

    - Urwo rusaku numva ni urw’iki? (uruhe rusaku?)

    Urwo rusaku ni urw’iki?: ni inyangingo y’ingaragirwa irasobanurwa n’indi 

    biri kumwe.

    - Bagiye banyerera. (Bagiye bate?)

    Bagiye: ni inyangingo y’ingaragirwa irasobanurwa n’indi biri kumwe.

    - Ndabona bwije. (Urabona iki?)

    Ndabona: ni inyangingo y’ingaragirwa iruzuzwa n’indi biri kumwe.

    2. 3. Inyangingo y’ingaragira

    Inyangingo y’ingaragira ni inyangingo ijyana n’indi nyangingo igatuma yumvikana 

    neza. 

    Ingero: 

    - Nasanze bahinga. (ingaragira yuzuza)

    - Agenda yihuta. (ingaragira isobanura)

    - Abanyarwanda bavuga ko ikoranabuhanga rifite akamaro. (ingaragira 

    yuzuza)

    Ikitonderwa 

    Inyangingo ngaragira zigira amoko anyuranye. Aya akurikira ni amoko y’inyangingo 

    ngaragira. 

    1. Inyangingo y’insobanuzi cyangwa nyensano

    Isobanura izina ryo mu nyangingo ngaragirwa cyangwa irindi jambo ririhagarariye. 

    Ikoresha inshinga iri mu buryo bw’insano.

    Ingero:

    Ikoranabuhanga dukoresha ryaturutse mu mahanga.

    Amasomo twiga arashimishije.

    Urwo rusaku numva ni urw’iki?

    Ibishyimbo bahinze biraraye.

    Ibyo baguze birahenze.

    Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.

    2. Ingaragira mbonera

    Isubiza ikibazo iki? Ishobora guterurwa n’ibyungo: ko, ngo, yuko...

    Ingero:

    Ndabona ko akoresha interineti.

    Yavuze ngo azaza ejo.

    Numvise bamukubita.

    Barashaka yuko mwigana.

    Urasanga batashye.

    3. Ingaragira y’uburyo

    Ingaragira y’uburyo ivuga uko igikorwa k’ingaragirwa gikorwa. Isubiza ikibazo 

    kibajijwe n’ingirwanshinga « –te? » Ishobora guterurwa n’ikinyazina mbanziriza 

    cyangwa mbanziriza ikoranye n’igereranya:uko, nkuko, nkaho… 

    Ingero: 

    Aryama acuramye.

    Bagenda bunamye. 

    Amanutse yiruka. 

    Bagiye bagiye.

    Aracyagira uko abonye. 

    Ushaka uko nyina yashatse amara amazu. 

    Ubikore nk’uko nakweretse. 

    Iyi nzu ikomeye nk’aho yubakishije amabuye.

    4. Ingaragira y’igihe

    Ingaragira y’igihe ivuga igihe igikorwa cyangwa imimerere bivugwa n’ingaragirwa 

    bibera. Ishobora guterurwa n’impuza. Ishobora kubanziriza ingaragira cyangwa 

    ikayikurikira. 

    Ingero: 

    Uzahabwa impundu utabarutse. 

    Impyisi ishira amerwe yapfuye. 

    Iyo antuka sinumva. 

    Aho ndyamira ndasinzira. 

    Aza uko bwije. 

    5. Ingaragira y’impamvu

    Ingaragira y’impamvu ivuga igitera igikorwa k’ingaragirwa kubaho. Ishobora 

    guterurwa n’impuza kuko cyangwa kubera ko, ko, ngo na kugira ngo. 

    Ingero:

    Taha urananiwe. 

    Ishiime waratsinze. 

    Urankize ndakennye. 

    Ararya kuko ashonje.

    Ntaramesa kuko atarabona isabune. 

    Yariyuhagiye kubera ko yari afite imbyiro. 

    Yahinze ngo azatere.

    Ararya kugira ngo azabyibuhe.

    6. Ingaragira y’ingaruka

    Ingaragira y’ingaruka ivuga icyo igikorwa k’ingaragirwa kibyara cyangwa icyo 

    kiganishaho. Iyi ngaragira ishobora no kuvuga inkurikizi. Akenshi inshoza yayo 

    yegeranye n’iy’impamvu ku buryo zombi zishobora guhinduranya umwanya. 

    Ishobora guterurwa n’impuza. 

    Ingero:

    Buzura cyane bazahana inka. 

    Ashishikariye kwiga azatsinda. 

    Imbwa yarihuse ibyara ibihumye. 

    Yagiriye abantu neza maze baramukunda. 

    Uranywa usinde. 

    Uzakora cyane unanirwe. 

    7. Ingaragira iteganya

    Ingaragira iteganya ivuga igikorwa gishingirwaho ik’ingaragirwa. Akenshi ibaziriza 

    ingaragirwa. Ishobora guterurwa n’impuza iyo, niba, iyaba, naho, nubwo, 

    niyo.

    Ingero: 

    Mumpaye inkwi nateka. 

    Abizanye nabigura. 

    Umuhaye yazakwitura. 

    Wakora mu muriro washya. 

    Nimumpa inkwi ndateka. 

    Nibakora nzabahemba. 

    Iyo arwara aba aryamye. 

    Niba mushonje murarya ibijumba. 

    Iyaba yariho mba nkize. 

    Iyaba yarazigamye ntiyari kuzasonza. 

    Naho yarya ntiyabyibuha.

    Nubwo wampa inka sinaguha insina zange. 

    Niyo wantuka useka nababara.

    8. Ingaragira ihuriranya

    Ingaragira ihuriranya ivuga igikorwa gikorerwa rimwe n’ikindi. Ishobora guterurwa 

    n’icyungo cyangwa ikabamo inyibutsacyungo –naIngero: 

    Imfizi y’impongo ihotora ihigwa. 

    Inyana y’ingwate yabira ireba iwabo.

    Ahwera kandi zikamwa. 

    Yakuburaga anatetse. 

    9. Ingaragira y’inkurikizo cyangwa ikurikizaho

    Ingaragira y’inkurikizo cyangwa ikurikizaho ivuga igikorwa giherekeza ik’ingaragirwa. 

    Ishobora guterurwa n’impuza. Iteka ikurikira ingaragirwa. Isubiza ikibazo 

    “hanyuma?” 

    Ingero:

    Bararya bakaryama. 

    Babyukaga bakavoma.

    Warasabaga ugahabwa. 

    Yaravuwe arakira. 

    Bakubuye bayora ibishingwe. 

    Yaguye arakomereka. 

    Kabyare uheke. 

    Ntiwiyuhagira ngo uke. 

    Ntazapfa ngo abure gihamba.

    Sasa ahasigaye uryame. 

    Uhinge maze utere.

    Ndabivuga hanyuma nsheceke. 

    Rya ubundi uryame

    10. Ingaragira izibukiranya

    Ingaragira izibukiranya igira ingingo y’igikorwa kibusanye n’ik’ingaragirwa. Akenshi 

    ingaragira izibukiranya iterurwa n’icyungo.

    Ingero:

    Ibuguma y’ihene yona iziritse.

    Genda naho uyu asigare. 

    Ntakora nyamara arakize. 

    Bakunda inkwi bakanga abashenyi.

    Imyitozo

    1. Garagaza inyangingo mu nteruro zikurikira uvuge n’amoko yazo:

    a) Abaturanyi bacu bakora umuganda.

    b) Iterambere ry’ibihugu rigaragarira mu mibereho y’abaturage babyo 

    rikanagaragazwa n’ibikorwa remezo.

    c) Twaramusuye hanyuma aratwakira.

    d) Amazi anyobwa ntagira ibara.

    e) Yandika ibintu bisomeka.

    2. Garagaza inyangingo ngaragira mu nteruro zikurikira uvuge n’amoko 

    yazo:

    a) Uyu musore agenda atera isekuru.

    b) Twasoma tubonye ibitabo.

    c) Ibyo byabaye nge nagiye.

    d) Kingura amadirishya kuko hashyushye.

    e) Ndashaka ko mutaha.

    3. Tanga urugero rw’interuro irimo:

    a) Inyangingo ngaragira y’insobanuzi

    b) Inyangingo ngaragira y’inkurikizo

    c) Inyangingo ngaragira y’ingaruka.

    V.3. Imyitozo y’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Uhereye ku nsanganyamatsiko y’ubwikorezi, andika umwandiko uri hagati 

    y’imirongo mirongo itatu na mirongo ine, wemeranywa n’uyu mugani “Akanyoni 

    katagurutse ntikamenya iyo bweze.” Mu mwandiko wawe hagaragaremo 

    amoko anyuranye y’interuro n’inyangingo.

    Ubu nshobora:

    - Gusobanurira abandi uruhare rw’ubwikorezi mu iterambere ry’igihugu. 

    - Gusobanurira abandi amoko atandukanye y’interuro.

    - Kugaragaza imimaro y’amagambo agize interuro.

    - Gusesengura interuro yoroheje nkoresheje uburyo bw’igiti.

    - Kugaragaza inyangingo zitandukanye mu nteruro z’Ikinyarwanda. 

    Ubu ndangwa no:

    - Gukoresha neza Ikinyarwanda no gushishikariza abandi ibijyanye 

    n’iterambere rishingiye ku bwikorezi.

    - Gushishikarira no gushishikariza abandi gukoresha neza isanisha mu 

    nteruro.

    V.4. Isuzuma risoza umutwe wa gatanu

    Umwandiko: Igihugu cy’u Rwanda kitaye ku bwikorezi

    Ubwikorezi ni kimwe mu bifata umwanya ntagereranywa mu iterambere ry’Igihugu 

    kuko buri mu byinjiza umusoro munini igihe bohereza cyangwa batumiza ibintu 

    mu mahanga no mu ngendo z’abantu zaba iz’imbere mu Gihugu n’izambukiranya 

    imipaka ndetse bukanatanga akazi ku bantu benshi. Umusoro ni amafaranga Leta 

    isaba umuturage ku mutungo we hashingiwe ku itegeko, hakurikijwe ubushobozi 

    bwa buri wese, ukayifasha kurangiza inshingano zayo. Ibyo bituma buri gihugu kita 

    ku bwikorezi kubera uruhare bufite mu kwinjiza imisoro.

    Imirimo y’ubwikorezi ni myinshi, harimo gutwara abantu ku nzira y’ubutaka 

    hifashishijwe amapikipiki, amatagisi n’amabisi byabiherewe uruhushya n’itegeko 

    rigenga ibinyabiziga binyura mu muhanda, kandi bifite ubushobozi bwo gutwara 

    abantu. Mu bihugu bimwe batwara abantu n’imitwaro muri gariyamoshi kuko 

    zihuta kandi zigatwara abantu benshi n’ibintu byinshi kurusha amabisi n’amakamyo. 

    Hari kandi gutwara abantu n’ibintu mu ndege haba imbere mu gihugu ndetse no

    mu ngendo mpuzamahanga; mu biyaga ndetse no mu nyanja ngari na ho batwara 

    abantu cyangwa imizigo mu mato agezweho ashobora gutwara abantu ibihumbi 

    n’amatoni atabarika y’ibicuruzwa aho abantu bambara imyambaro yabugenewe 

    ishobora gutuma batarohama mu mazi mu gihe habaye impanuka. 

    Mu guteza imbere ubwikorezi mu Rwanda hari gutunganywa inyigo y’umuhanda wa 

    gariyamoshi nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi. Umuhanga mu by’ubwubatsi ushinzwe 

    itunganywa ry’inyigo y’umuhanda wa gariyamoshi muri Minisiteri y’Ibikorwa 

    Remezo ni we wabitangaje nyuma y’inama yabereye Arusha muri Tanzaniya. Muri 

    iyo nama harebwe aho ibikorwa byo kubaka uwo muhanda wa Daresalamu (Dar es 

    Salaam)-Isaka-Kigali-Keza-Musongati (DIKKM) bigeze. Yabwiye ikinyamakuru “The 

    New Times” ko Tanzaniya, u Burundi n’u Rwanda bakomeje gufatanyiriza hamwe 

    gutunganya umushinga w’umuhanda wa gariyamoshi DIKKM. Iyi nama yabereye 

    Arusha, yari igamije kongera amasezerano muri serivisi z’ubujyanama muri uyu 

    mushinga ku wa 31 Ukuboza 2015.

    Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye, harimo iz’imari, iz’ibidukikije 

    no gucunga ubutaka zaturutse mu bihugu bitatu, banemeza amabwiriza Ikigo 

    k’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) kizagenderaho 

    gitanga isoko ry’ubwubatsi ku ruhande rw’u Rwanda, Tanzaniya n’u Burundi.

    Imirimo y’ibanze ku bikorwa by’uyu muhanda yanaganiriweho n’abaminisitiri bafite 

    ubwikorezi mu nshingano zabo, mu nama yabereye i Mwanza muri Tanzaniya, ku 

    wa 13 Gashyantare mu mwaka wa 2015. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara 

    nyuma y’inama yabo, rivuga ko biyemeje kurushaho gukorana kugira ngo bateze 

    imbere inyungu z’ibihugu uko ari bitatu kimwe n’ababituye. Hari aho rigira riti: 

    “Abaminisitiri bashimye ubushake ibihugu bitatu bihurira kuri uyu mushinga bifite 

    kugira ngo ubashe gushyirwa mu bikorwa n’akamaro uzagira ku guhuza ibihugu 

    by’akarere mu buryo bw’ubwikorezi, iterambere ry’ubukungu n’izamuka rya serivisi 

    z’imibereho rusange”.

    Iyo nama y’i Mwanza kandi yemeje ko nyuma y’inkunga ya Banki Nyafurika Itsura 

    Amajyambere, ibihugu bihuriye kuri uwo mushinga bigomba gufatanya ku kiguzi 

    gikenewe kugira ngo inyigo yawo irangizwe neza; aho bibarwa ko hagikenewe 

    amadorari y’Amerika ibihumbi magana atatu (U$ 300 000). Umwe mu bari bitabiriye 

    inama avuga ko ibihugu byose byiyemeje kongeramo ingufu ku buryo uyu mushinga 

    urangizwa mu gihe cya vuba, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere bazatangira 

    guhatanira kubaka uyu muhanda binyuze mu bufatanye bwa za Leta n’abikorera. 

    Kubaka iyi nzira ya gariyamoshi byari biteganyijwe gutangira hagati mu mwaka wa 

    2017. 

    Mu Gushyingo mu mwaka wa 2015 ni bwo hashyizwe ahagaragara ibigo 

    byatoranyijwe mu rwego rw’ibanze, nk’ibizahatanira gutunganya no gushyira mu 

    bikorwa umushinga wo kubaka ibirometero igihumbi na magana atandatu na

    mirongo irindwi na bibiri (km1 672) bihuza Daresalamu (Dar es Salaam) yo muri 

    Tanzaniya, Kigali mu Rwanda na Musongati mu Burundi. Biteganyijwe ko kubaka 

    uyu muhanda bizatwara miriyari eshanu na miriyoni ebyiri z’amadorari y’Amerika.

    Mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi Leta y’u Rwanda kandi yashyizeho ikigo 

    gishya kitwa ATL kizita ku bikorwa bijyanye n’ingendo z’indege kugira ngo urwo rwego 

    rw’ubwikorezi rurusheho gutera imbere. Iki kigo kigamije kugabanya amafaranga 

    menshi yagendaga muri urwo rwego no gucunga ibikorwa byo ku bibuga by’indege. 

    ATL yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, ikaba yarahawe inshingano zo gucunga 

    ingendo z’indege, imizigo n’ibibuga ndetse na serivisi zijyanye na byo. Hemezwa 

    ko ikibuga k’indege cya Bugesera kizageza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu 

    bwikorezi bwo mu kirere. Iki kigo gishya kikaba kigamije guteza imbere urwego 

    rw’ubwikorezi bwo mu ndege; bigafasha u Rwanda kuba intangarugero muri Afurika 

    y’Uburasirazuba. Nibigenda bityo, imari ya “Rwanda Air” iziyongera kandi bitume 

    u Rwanda ruba ikitegererezo cy’ubwikorezi bwo mu kirere mu karere, mu gutwara 

    abagenzi n’imitwaro kandi bizongera ubukungu bw’u Rwanda.

    Iyi gahunda nshya izatuma Ikigo k’Igihugu Gitwara Abantu n’Ibintu mu Ndege 

    kigabanya umubare w’amafaranga yatangwaga na Leta. Ubu Komisiyo Ishinzwe 

    Ivugururwa ry’Amategeko irimo kwiga ku itegeko rishya rishyiraho Ikigo k’Igihugu 

    Gishinzwe Ingendo za Gisiviri nyuma rikazagezwa ku Nteko Ishinga Amategeko 

    ngo iryemeze. U Rwanda rwamaze kuvugurura Ikibuga Mpuzamahanga k’Indege 

    cya Kigali (Kanombe). N’imirimo yo kubaka Ikibuga k’Indege Mpuzamahanga cya 

    Bugesera yaratangiye.

    Ubwikorezi buzanira u Rwanda imisoro myinshi ariko hari ibintu n’imirimo bisonewe 

    umusoro ku nyongeragaciro. Muri yo harimo ubwikorezi bujyanye n’imirimo 

    yo gukwirakwiza amazi; imirimo yo gutunganya no gukwirakwiza amazi meza; 

    gutunganya amazi yanduye mu rwego rwo kutangiza ibidukikije iyo bitagamije 

    gucuruzwa. Ibirebana n’ibintu n’imirimo bijyana no kubungabunga ubuzima; 

    imirimo yo kubungabunga ubuzima n’imirimo ikorwa mu buvuzi; ibikoresho 

    bigenewe abafite ubumuga na byo birasonewe. Hari kandi ibintu n’imiti bihawe 

    ibitaro n’amavuriro; ibintu n’imiti bitanzwe cyangwa bitumijwe mu mahanga 

    n’ababyemerewe, n’ibikoresho bihabwa abarwayi, byagenewe gukoreshwa mu 

    buvuzi cyangwa insimburangingo. Ibigo bigaragara ko bishobora gusonerwa, 

    bigomba kuba bizwi n’amategeko akurikizwa mu Rwanda nk’ibigo bya Leta, 

    imiryango igamije imibereho myiza y’abaturage, n’ibindi bigo ibyo ari byo byose 

    bikora ibikorwa byo gufasha bidaharanira inyungu. 

    Mu by’ukuri rero, ubwikorezi bufite uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu 

    kuko haturuka ibintu bikoreshwa mu buzima bwa buri munsi bwaba ubwa Leta 

    cyangwa abantu ku giti cyabo. Ubwikorezi kandi ni hamwe mu haturuka imisoro 

    Leta ikoresha mu gukusanya amafaranga agenda ku mirimo rusange yayo, guteza

    imbere ubukungu bw’Igihugu, imibereho myiza y’abaturage no mu butabera. Ni 

    ngombwa rero ko ibikorwa remezo bivugururwa, ibindi bigashingwa kandi bikaba 

    bijyanye n’iterambere mu bufatanye n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga. 

    Bifatiye kuri: www.igihe.com/amakuru/

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1. Sobanura icyo umusoro uva ku bwikorezi ari cyo. 

    2. Ni ikihe gikorwa kivugwa mu mwandiko kigaragaza ko u Rwanda n’ibindi 

    bihugu bishishikajwe no guteza imbere ubwikorezi? 

    3. Ushingiye ku mwandiko, sobanura iyi mpine “DIKKM”.

    4. Uretse ibikorwa bivugwa mu mwandiko, tanga ibindi byerekeye izindi nzira 

    z’ubwikorezi u Rwanda rwashyizemo ingufu?

    5. Ni gute umuhanda uvugwa mu mwandiko uzagira uruhare mu buzima 

    bw’Igihugu? 

    6. Garagaza insanganyamatsiko rusange ivugwa muri uyu mwandiko n’ingingo 

    z’ingenzi ziyishamikiyeho. 

    II. Inyunguramagambo

    1. Kora interuro ku magambo akurikira, ukurikije uko asobanura mu mwandiko:

    a) Gusora 

    b) Ubukungu

    c) Gusonera

    d) Insimburangingo

    e) Imizigo

    2. Tanga amagambo ari mu mwandiko afite inyito inyuranye n’iy’aya akurikira: 

    a) Igihombo 

    b) Imbere mu gihugu

    c) Batumiza

    d) Umuswa

    III. Ibibazo ku kibonezamvugo

    1. Kora interuro zigaragaramo:

    a) Isanisha nyantego

    b) Isanisha nyanyito

    c) Isanisha nyurabwenge

    d) Isanisha nyazina

    2. Garagaza imimaro y’amagambo mu nteruro zikurikira:

    a) Iyi nama yabereye Arusha.

    b) Ubwikorezi buzanira u Rwanda imisoro myinshi. 

    3. Sesengura interuro ikurikira ukoresheje uburyo bw’igiti: 

    Inzira z’ubwikorezi zariyongereye cyane.

  • UMUTWE 6:KUBUNGABUNGA IBIDUKIKIJE

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    - Gusesengura umwandiko ku kubungabunga ibidukikije hagaragazwa 

    ingingo z’ingenzi ziwugize. 

    - - Kugaragaza imvugo z’uturere zitandukanye n’indimi shami z’Ikinyarwanda.

    Igikorwa cy’umwinjizo

    Shingira ku bumenyi bwawe usanganywe maze uvuge icyakorwa kugira ngo 

    ibidukikije birusheho kubungabungwa.

    Amapfa yibasiye amajyaruguru y’Afurika, abimukira bakajya bava mu bihugu 

    binyuranye bakambuka ubutayu bwa Sahara berekeza ku mugabane w’i Burayi.

    Muri urwo rugendo bambuka ubutayu, bagendaga bahura n’ibizazane bikomeye. 

    Umuryango wa Gahigi ni umwe mu miryango yahuye n’akaga muri urwo rugendo. 

    Umugabo Gahigi, umugore we Nyiramana n’abana babo Kariza na Ngabo babaga 

    muri kimwe mu bihugu by’amajyaruguru ya Afurika. Uyu muryango, wari umaze 

    imyaka isaga makumyabiri ubayeho neza, hanyuma mu gihugu haza gutera amapfa. 

    Aho amapfa atereye, bafashe umwanzuro wo gusuhukira mu bihugu by’i Burayi. 

    Mbere yo gufata urugendo, biteguye uko bashoboye kuko bagombaga kunyura 

    mu butayu bunini butagira amazi n’ibiribwa. Bazindutse mu ruturuturu, bafata 

    utwangushye, bashyira nzira baragenda. Mu nzira, bahahuriye n’abandi bimukira 

    bavaga hirya no hino, bafatanya urugendo, bagenda basangira ibyo bari bafite. 

    Bacagashije urugendo, impamba bari bitwaje yarashize maze Gahigi atangira 

    kuzenguruka ubutayu ashakisha aho yabona amazi n’icyatunga umuryango we. Yaje 

    kubona akazenga k’amazi mabi. Mbere yo kuvoma ngo ashyire umugore n’abana, 

    yagotomeye amazi menshi bimuviramo urupfu kubera ko umwuma wari umugeze 

    habi. Umuryango wategereje ko Gahigi agaruka, uraheba.

     Bukeye, umuhungu we Ngabo afata umwanzuro wo kujya gushaka irengero rya 

    se. Akomeza kugenda arorongotana, cyane ko nta n’imbaraga yari agifite. Burya 

    koko arimo gishegesha ntavura, yaje guhura n’inkubi y’umuyaga iramuzibiranya, 

    umusenyi umurenga hejuru, inzogera irirenga. 

    Nyiramana amaze kubura umugabo n’umuhungu we, arashoberwa. Akomeza 

    gukurikira abandi afite intege nke n’agahinda kenshi. Bakomeza urugendo ariko 

    rubabana rurerure dore ko hari n’igihe basubiraga aho bavuye kubera ko kubona 

    amerekezo mu butayu bigoranye. 

    Hashize icyumweru kimwe, kubera agahinda, gucika intege no kubura amazi 

    n’ibiryo, Nyiramana na we apfa azize umwuma n’inzara. Hasigara wa mukobwa 

    Kariza, yisunga umuryango bari kumwe, bakomeza urugendo. Baje kwambuka 

    ubutayu bagera hafi y’Inyanja ya Mediterane, bahasanga ibiribwa n’amazi, bararya, 

    baranywa, barahembuka. 

    Kariza amaze gutora agatege, atangira kuganira n’umugabo wo mu muryango 

    yisunze. Yamubajije ibibazo byinshi ashaka kumenya impamvu aho banyuze hose 

    nta mazi bigeze bahabona. Uwo mugabo yari umuhanga, agwa neza kandi agakunda 

    kuganira. Yamusobanuriye birambuye bimwe mu biranga ubutayu n’impamvu 

    zibutera. 

    - Ahantu twanyuze ni mu butayu. Nk’uko wabyiboneye, mu butayu ni ahantu 

    h’umucanga, hataba amazi, ntihabe ibinyabuzima, byaba ibimera cyangwa 

    inyamaswa. Nta mvura ihagwa, n’iyo ihaguye, iba ari nke cyane. 

    - Kubera iki se mu butayu haba ibyo bibazo byose birimo no kubura amazi ? 

    - Uretse imiterere kamere y’ahantu, abantu na bo bagiye bafata nabi 

    amashyamba, barayatsemba, imvura irabura, amasoko n’imigezi birakama, 

    amapfa aratera. Abari bahatuye barasuhuka, berekeza ishyanga. Abashatse 

    kugundira ngo bigumire mu bikingi byabo barapfa, bazira umwuma no kubura 

    umwuka mwiza wo guhumeka. Aho bari batuye, hahinduka ubutayu hatyo. 

    - Ushatse se kuvuga ko amazi ari yo soko y’ubuzima bw’ibinyabuzima byose ?

    - Ni byo rwose wabimenye. Amazi ni ubuzima. Wabonye ko abantu bagiye 

    bapfira mu butayu kubera kubura amazi. Nyamara, aho tuboneye amazi, 

    abantu barazanzamutse ntihagira abongera kwicwa n’umwuma. Iyo imvura 

    iguye, abantu bahinga imyaka ikera. Ibiyaga, imigezi n’inzuzi bifatiye 

    runini abaturiye isi. Amazi yabyo akoreshwa mu kuhira imyaka mu turere 

    tutabonekamo imvura ihagije. Mu biyaga n’inzuzi kandi habamo ibinyabuzima 

    bifitiye abantu akamaro kanini nk’amafi, inyamaswa zitandukanye ndetse 

    n’ibimera. Amazi kandi afasha abantu mu kubaka ibikorwa remezo binyuranye. 

    Abubaka bifashisha amazi, ingufu nyinshi z’amashanyarazi zikoreshwa ku isi, 

    zikomoka ku mazi. Mu kamaro k’amazi kandi ntitwakwibagirwa ko hamwe na 

    hamwe, amazi ari yo mipaka y’ibihugu n’imigabane.

    Wa mugabo, yakomeje gusobanurira Kariza ibijyanye n’ubutayu, avuga no ku 

    kamaro k’amashyamba. 

    - Amashyamba ni isoko y’umwuka mwiza duhumeka, ni na yo akurura imvura. 

    Amashyamba afata ubutaka ntibutwarwe n’isuri, bigatuma hataba ubutayu. 

    Amashyamba ni intaho y’ibindi binyabuzima binyuranye birimo inyamaswa 

    n’ibiguruka. Amashyamba kandi ni isoko y’ubukerarugendo buzanira ibihugu 

    amadovize. Ibiti bimwe na bimwe biboneka mu mashyamba, cyanecyane aya 

    kimeza, bivamo imiti inyuranye ikoreshwa mu buvuzi. 

    - Burya byose byicwa no kutabimenya. Urakoze cyane ku bisobanuro umpaye. 

    Ubu se koko ni iki twakora kugira ngo tubungabunge ibidukikije? 

    - Birakwiye ko buri muntu wese, agira uruhare mu kubungabunga ibidukikije. 

    Nk’uko bikunze kuvugwa ngo: nutema kimwe uge utera bibiri, ni ngombwa 

    kongera amashyamba dutera ibiti aho bitari, twirinda gusarura amashyamba 

    ateze kandi twamagana ba rutwitsi. Ni byiza ko abantu bose babungabunga 

    ibiti, amashyamba na za pariki.

    - Ubwo rero ndumva ari ngombwa ko buri muntu wese abungabunga amasoko 

    y’amazi, imigezi, inzuzi, ibiyaga n’inyanja. 

    - Ni byo koko, amazi akwiye kubungabungwa twirinda kubaka hafi yayo, 

    kuyasesagura no kuyajugunyamo imyanda inyuranye. Tugomba kandi 

    kuyasukura tuyavanamo ibimera biyangiza nk’amarebe. 

    Muri iki kiganiro, Kariza yasobanukiwe akamaro ko kubungabunga ibidukikije. 

    Bakomeza urugendo, bambuka inyanja, bagera i Burayi.

    Bageze i Burayi, Kariza yakomerejeyo amashuri maze ahitamo kwiga ibijyanye no 

    kurengera ibidukikije. Yabitewe n’uko yari yarababajwe cyane no kuba ababyeyi 

    be n’abandi bantu, baraguye mu butayu biturutse ku ngaruka z’uko ibidukikije 

    bitabungabunzwe uko bikwiye. Mu myigire ye, yahuye n’imbogamizi z’indimi 

    kuko, baba abanyeshuri biganaga, ndetse n’abarimu bamwigishaga, bakoreshaga 

    indimi zitandukanye bitewe n’ibihugu bakomokamo. N’abavaga mu gihugu 

    kimwe, wasangaga bakoresha imvugo zitandukanye bitewe n’uturere babaga 

    baraturutsemo. 

    VI. 1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Kariza mu butayu”, ushakemo amagambo udasobanukiwe 

    hanyuma uyasobanure wifashishije inkoranyamagambo.

    Imyitozo

    1. Simbuza amagambo yanditse atsindagiye andi bivuga kimwe dusanga 

    mu mwandiko, wite ku mategeko ngengasano mu nteruro nshya 

    wubatse.

    a) Ukuva kw’izuba ryinshi kandi rikabije byateye ikama ry’ibiyaga 

    n’ibishanga.

    b) Amage arisha umugabo ikivuza, inzara se ntiyatumye duhunga tukerekeza 

    i Bushi!

    c) Amazi yarabuze mu mudugudu wacu icyaka gikabije gituma benshi 

    batakaza ubuzima. 

    d) Gahigi na Mpwerazikamwa bamaze iminsi bijajaye basubiye mu kibuga. 

    e) Amazi n’amashyamba bidufitiye akamaro kanini, ntawarota yangiza 

    ibyo bidukikije. 

    f) Amazi n’amashyamba bidufitiye akamaro kanini, ntawarota yangiza 

    ibyo bidukikije.

    g) Amafaranga y’amahanga dusigirwa na ba mukerarugendo afasha 

    Igihugu cyacu muri byinshi. 

    h) Ni byiza kuvana ibyatsi bimera mu mazi mu rwego rwo kuyabungabunga 

    no kuyarinda umwanda. 

    2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro wihimbiye ukurikije uko 

    yakoreshejwe mu mwandiko.

    a) Gusuhuka 

    b) Ubutayu 

    c) Amapfa 

    d) Pariki 

    e) Igikingi

    VI.1.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Kariza mu butayu” maze usubize ibibazo bikurikira:

    1. Ni ubuhe butayu abimukira bambukaga buri mu majyaruguru ya 

    Afurika?

    2. Utekereza ko ari iki cyatumye ibyo kurya n’ibyo kunywa bishira 

    bataragera iyo bajya kandi barahagurutse biteguye uko bashoboye? 

    3. Ni akahe kamaro k’amazi kagaragara mu mwandiko?

    4. Ushingiye ku byavuzwe mu mwandiko, garagaza akamaro 

    k’amashyamba.

    5. Aba bimukira bafashe umwanzuro wo gusuhuka, berekera i Burayi. Ni 

    iyi he nyanja bambutse mbere yo kugerayo?

    6. Ni iki cyatumye Kariza ahitamo kwiga ibijyanye no kurengera ibidukikije? 

    VI.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Kariza mu butayu” maze usubize ibibazo bikurikira:

    1. Garagaza ingingo z’ingenzi ziri mu mwandiko.

    2. Abantu benshi muri Afurika basuhukira i Burayi. Urakeka ko bose baba 

    bajyanywe no gushaka amaramuko?

    3. Sobanura wifashishije ingingo ziri mu mwandiko imvugo igira iti: 

    “Nutema kimwe uge utera bibiri.”

    4. Sobanura muri make impamvu bavuga ko amazi ari ubuzima.

    VI. 2. Imiterere y’iby’indimi mu Rwanda

    U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo muri Afurika, usanga hari ururimi abenegihugu 

    bose bavuga baruhuriyeho, indimi zemewe zikoreshwa mu buyobozi n’izindi ndimi 

    zivugwa n’abantu runaka bitewe n’akarere cyangwa agace batuyemo. Ni muri urwo 

    rwego mu Rwanda hakoreshwa ururimi rw’Igihugu, indimi zikoreshwa mu buyobozi 

    ndetse n’imvugo cyangwa indimi zishamikiye ku Kinyarwanda zivugwa mu turere 

    cyangwa uduce runaka tw’Igihugu.

    VI.2.1. Inshoza y’ururimi, ururimi rw’igihugu n’indimi zikoreshwa mu buyobozi

    Igikorwa

    Soma iki gika hanyuma ukore ubushakashatsi, ubwifashishe usubiza ibibazo 

    byakibajijweho.

    Kariza yamaze kugera muri kimwe mu bihugu by’i Burayi, ahabona byinshi 

    byamutangaje mu rurimi. Yasanze abaturage baho, bakoresha Icyongereza mu 

    mirimo inyuranye. Nyuma yo gutangira ishuri, yasanze amasomo atangwa 

    mu rurimi rw’Icyongereza kandi ntibyamugoye cyane kuko yari asanzwe akizi. 

    Iyo yabaga atashye, akareba amakuru n’ibiganiro kuri tereviziyo na radiyo 

    y’igihugu, yarabikurikiraga kuko byatangwaga mu Gifaransa n’Icyongereza.

     Ibibazo

    1. Kariza yasanze abaturage baho bakoresha Icyongereza. Ushingiye kuri 

    iyi nteruro, sobanura ururimi

    2. Mu Rwanda ni uruhe rurimi rukoreshwa nk’ururimi rw’Igihugu?

    3. Garagaza indimi zose zikoreshwa mu buyobozi bw’Igihugu. Izo ndimi 

    zitandukaniye he n’ururimi rw’Igihugu?

    1. Inshoza y’ururimi 

    Ururimi ni igikoresho nyamuryango cy’ubwumvane gishingiye ku gukoresha 

    ubushobozi kamere abantu bifitemo bwo kumvikana bakoresheje amajwi abantu 

    bagize umuryango nyarurimi umwe baba baremeranyijeho. Ku rwego rw’abantu 

    hagati yabo, ururimi rubafasha gushyikirana, kugezanyaho amakuru, kuranga 

    ibibakikije, gushyira ku murongo ibitekerezo no kubigaragaza, kugaragaza 

    imbamutima n’ibindi. 

    Ku rwego rw’umuryango nyarurimi cyangwa rw’igihugu, ururimi rugira uruhare 

    runini mu mibereho y’abantu n’inzego nyamuryango, mu guhuza no kunga 

    imbaga, mu kubumbatira, gukuza no gusakaza umuco, ndetse no mu guhanga no 

    guhererekanya ubumenyi n’ibindi bitekerezo bifasha umuryango kwiyubaka no 

    kwiteza imbere. 

    Ururimi ni igikoresho ntagereranywa cy’ubwumvane n’ubumwe nyamuryango, 

    rukaba n’umusingi w’iterambere abantu bagenda bageraho. Koko rero, kwita ku 

    rurimi ni imwe mu nzira zo kugeza bene rwo ku iterambere rirambye.

    U Rwanda rufite amahirwe ataboneka henshi muri Afurika yo kugira ururimi rumwe 

    ruhuza abenegihugu bose, ari rwo Ikinyarwanda. Ni rwo rutuma tugira imyumvire 

    imwe kandi tugashobora kugendera mu kerekezo kimwe k’iterambere.

    Nubwo bimeze bityo, iyo umuntu ageze mu bice bitandukanye by’u Rwanda, usanga 

    hari aho agera bikamugora gusobanukirwa ibyo abahatuye bavuga. 

    Akenshi usanga ibyo bikunze kugaragara ku bice byegeranye n’imipaka y’ibindi 

    bihugu. Buri gihugu usanga gifite ururimi rw’igihugu, indimi zikoreshwa mu 

    buyobozi, indimi shami ndetse n’indimi z’uturere. 

    2. Ururimi rw’igihugu

    Ururimi rw’igihugu ni ururimi abategetsi b’igihugu iki n’iki bihitiramo kugira ngo 

    ruhuze abanyagihugu bacyo. Hagomba kujyaho ikibonezamvugo cyarwo. Bisaba 

    ko hashyirwaho amategeko agenga urwo rurimi kugira ngo rube rwemewe koko. 

    Ururimi rw’igihugu rushobora kuba rumwe cyangwa se zikaba nyinshi bitewe 

    n’imiterere y’igihugu runaka. 

    Mu Rwanda, ururimi rwemewe nk’ururimi rw’Igihugu ni Ikinyarwanda. Ni rwo 

    rurirmi Abanyarwanda bahuriyeho mu gihugu cyose. Abarundi na bo bavuga Ikirundi 

    ariko hari ibihugu byinshi bigira ingorane mu guhitamo ururimi bita urw’igihugu 

    kuko baba bavuga indimi nyinshi. Nko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya 

    Kongo, bagira iki kibazo kuko harimo indimi nyinshi zihakoreshwa bitewe ahanini 

    n’uko iki gihugu ari kinini cyane. 

    3. Indimi zikoreshwa mu buyobozi

    Ururimi rw’ubuyobozi ni ururimi abayobozi/abategetsi b’igihugu iki n’iki bahitamo 

    kugira ngo ruge rukoreshwa mu butegetsi/ buyobozi. Ni na rwo rukoreshwa mu 

    nyandiko, mu mbwirwaruhame zitandukanye ndetse no mu mirimo itandukanye 

    biturutse ku mubare w’indimi zemewe ko zajya zikoreshwa. Ubu mu Rwanda, indimi 

    zemewe gukoreshwa mu butegetsi/buyobozi ni enye: Ikinyarwanda, Igifaransa, 

    Icyongereza n’Igiswayiri.

    Ibi bishatse kuvuga ko, iyo umuntu agiye gutanga ikirego ke mu nkiko, ashobora 

    guhitamo rumwe muri izi ndimi bitewe n’urwo yisanzuramo. Umuyobozi runaka 

    ushaka gutanga ikiganiro mbwirwaruhame na we, ahitamo rumwe muri izi ndimi 

    bitewe n’abo abwira kugira ngo abagezeho ubutumwa yabateguriye. 

    Umwitozo

    Gereranya ururimi rw’igihugu n’ururimi rukoreshwa mu buyobozi, ugaragaza 

    ihuriro n’itandukaniro ryazo.

    VI. 2. 2. Imvugo z’uturere

    Igikorwa

    Soma iki gika hanyuma ukore ubushakashatsi, ubwifashishe usubiza ibibazo 

    byakibajijweho.

    Uko igihe cyashiraga, Kariza yarushagaho gutembera ibice bitandukanye by’igihugu. 

    Yakomeje kumva hari izindi ndimi zijya kumera nk’Icyongereza ariko akumva 

    zidahuye neza na rwo. Izi ndimi akenshi zavugwaga cyane n’abaturage b’agace yari 

    atuyemo. Yaje gusanga abantu bo mu gihugu kimwe batumvikana bose mu mvugo 

    bitewe n’indimi z’uturere twabo dutandukanye. Byamutwaye igihe kitari gito kugira 

    ngo abashe kumvikana no gushyikirana n’abo banyamahanga.

    Ibibazo

    a) Kariza yakomeje kumva hari izindi ndimi zijya kumera nk’Icyongereza ariko 

    akumva zidahuye neza na cyo. Shingira ku bivugwa muri iyi nteruro maze 

    utahure inshoza y’imvugo z’uturere.

    b) Garagaza isano Ikinyarwanda gifitanye y’imvugo z’uturere.

    c) Tahura imvugo ziboneka mu turere/duce dutandukanye tw’u Rwanda. Izo 

    ndimi zitandukaniye he n’ururimi rw’Igihugu?

    1. nshoza y’ imvugo z’uturere.

    Imvugo z’uturere ni imvugo zikoreshwa mu turere utu n’utu tugize agace gato 

    k’ahantu aha n’aha ubusanzwe bavuga ururimi rumwe. Imvugo y’akarere ikunze 

    gukoreshwa mu karere gato kandi kazwi mu gihugu.

    Ururimi rw’akarere ni ururimi ruturuka ku mihindagurikire y’ururimi nyagihugu 

    bitewe n’imiryango y’abantu cyangwa akarere abaruvuga baherereyemo.

    2. Ikinyarwanda n’imvugo z’uturere

    Mu Rwanda, abantu benshi bahuzwa n’ururimi rw’Ikinyarwanda. Ikinyarwanda ni 

    rumwe mu ndimi nyafurika bita Indimi Bantu. Izo ndimi zivugwa munsi y’ubutayu 

    bwa Sahara. Iyo usesenguye indimi Bantu neza, usanga zifite byinshi zihuriyeho 

    kubera ko bivugwa ko zikomoka ku rurimi rumwe bita Igiporotobantu. 

    Bitewe n’aho urwo rurimi Bantu uru n’uru ruherereye, usanga rugira umwihariko 

    runaka akenshi ruba ruhuje n’izindi ndimi ziri muri ako karere cyangwa se muri ako 

    gace. 

    3. Imvugo z’uturere n’aho zivugwa 

    Abasesenguye indimi, basanze ururimi rutavugwa kimwe ku butaka ruvugwaho. 

    Akarere kamwe kagenda kagira umwihariko wako w’imivugire haba mu majwi, 

    mu masaku no mu magambo. Uko ni ko n’ururimi rw’Ikinyarwanda rutavugwa 

    kimwe mu Rwanda hose. Iyo uzengurutse u Rwanda, usanga hari imvugo z’uturere 

    zitandukanye. Reka turebere hamwe izo mvugo z’uturere uko zihagaze mu Rwanda.

    a) Ikigoyi : Kivugwa mu gice cy’u Rwanda kiri hagati y’ishyamba rya Gishwati 

    n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Kivugwa cyanecyane 

    muri Kanama, Nyamyumba no muri Rubavu. Ubu ni mu Karere ka Rubavu.

    b) Ikirera : Kivugwa mu cyahoze ari Ruhengeri hose ukuyemo Ndusu n’akandi 

    gace gato kavugwamo Igikiga. Ikirera kandi kivugwa mu duce twa Mutura, 

    Giciye, Karago n’agace gato ka Cyungo. Ubu ni mu Karere ka Musanze.

    c) Igikiga : Ni imvugo ivungwa mu Karere ka Ngororero ahahoze ari Gaseke, 

    Satinsyi, Kibirira, Ramba, Rutsiro, Kayove na Nyakabanda. Uretse Nyakabanda 

    iri mu Ntara y’Amajyepfo, utwo duce twose turi mu Ntara y’Iburengerazuba. 

    Igikiga kandi kivugwa mu gace ka Mwendo na Gisovu (Kibuye) no ku ishyamba 

    rya Nyungwe mu duce twa Nshiri, Kivu, Mudasomwa na Musebeya. 

    d) Igisozo: Ni ururimi ruvugwa mu gice giherereye hagati y’ishyamba rya 

    Nyungwe n’u Burundi n’umuhanda uhuza Nyakabuye na Bugarama (Ubu 

    ni mu Karere ka Rusizi). Kubera ko Igisozo kijya kumera n’Igikiga, biragoye 

    kuzitandukanya. Igisozo n’igikiga bitangiye gucika kubera Ikinyarwanda 

    rusange. 

    e) Ikinyarwanda cyo hagati: Ni ururimi rwiganje mu gice cyose cyo hagati 

    mu Gihugu. Abanyarwanda bahisemo gukoresha Ikinyarwanda kugira ngo 

    kibe ururimi rubahuza. Ni ururimi rwigwa mu mashuri, rugakoreshwa mu 

    itangazamakuru no mu butegetsi kugira ngo Abanyarwanda bose barusheho 

    kumvikana bakoresheje imvugo imwe. Iyo bitaba ibyo, wari gusanga buri 

    wese akoresha ururimi yishakiye bitewe n’agace aherereyemo. 

    f) Ikigoti : Ni ururimi rukoreshwa ku nkiko z’amagepfo mu Karere ka Gisagara 

    mu Murenge wa Mugombwa.

    g) Igishobyo n’Ikiyaka: Izi ndimi zikoreshwa mu karere kamwe ahahoze ari 

    Kanama na Nyamyumba. Ubu ni mu Karere ka Rubavu.

    h) Urunyagisaka n’Urunyambo: Izi ndimi zikoreshwa ahahoze ari 

    Perefegitura ya Kibungo. Ubu ni mu Karere ka Ngoma no mu Karere ka Kirehe.

    Umwitozo

    Ugeze mu gace runaka ko mu Rwanda, ni iki cyakubwira ko ururimi bavuga ari 

    imvugo y’akarere? Sobanura igisubizo cyawe mu magambo make. 

    VI. 2. 3. Indimi shami z’Ikinyarwanda

    Igikorwa

    Soma umwandiko ukurikira, hanyuma ukore ubushakashatsi, ubwifashishe 

    usubiza ibibazo byawubajijweho.

    Cerimpa we! Uzi ko ari nge na so, twari dutuye i Bushi. Sogokuru yari atuye mu 

    burengerazuba bw’u Rwanda, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya 

    Kongo yahoze yitwa Zayire. Twe n’abavandimwe bacu bo ku kirwa cya Nkombo 

    no ku nkengero za Kivu, twavugaga amashi n’ amahavu. Nyamara, aho tugereye 

    hano mu majyaruguru, byaratugoye kumvikana n’abaturage bo muri iyi midugudu, 

    ndetse iyo tugannye mu isoko hari ubwo bidutesha umutwe!

    Tukiba i Bushi, wasangaga tuvuga tuti: “Hari omusale hari ehisale”. Ugira ngo se 

    ntitwashakaga kuvuga ko hari umusare n’ingirwamusare! Umusare w’umwuga 

    yakwambutsaga akujyana ku Ijwi ukishima. Hano ku Mulindi w’intwari twahimukiye 

    bavuga ngo: “Ebirungyi ni ho byeija, rwombeke rugume, ogumire nk’eibare...” 

    nkayoberwa icyo bashatse kuvuga, ariko ubu ntacyo bambeshya! None se Ceri, wari 

    uzi izina ryawe icyo risobanura? Twakubyariye hano ku Mulindi tukwita dutyo!

    Cerimpa bahimba Macibiri yasubije nyina atishisha. Nyina ntiyari azi ko Macibiri 

    yamenye kera igisobanuro k’izina rye. Yasubije mu magambo akurikira: icyo kibazo ni 

    cyo mwarimu yambajije ngitangira mu mashuri y’inshuke. Nzi ko nitwa Ikimanimpaye, 

    ureke urwo Luciga mwantwerereye! Masenge Nyiramatwi yanambwiye ko aho 

    batuye ku Rusumo, ku mbibi z’u Rwanda na Tanzaniya mu burasirazuba, bavuga 

    Ikinyambo; twe tuvuga Oluciga/urukiga atwita Abakiga bavangiye kuko tutahavuka. 

    Muzamusabe kwirinda kuvangura abantu, ibyo bizanshimisha cyane!

    Ibibazo:

    1. Garagaza indimi zose zigaragara mu mwandiko n’aho zivugwa. 

    2. Tahura inshoza y’indimi shami.

    3. Tahura indimi shami z’uturere/duce dutandukanye tw’u Rwanda 

    ziherereyemo.

    4. Shushanya ikarita y’u Rwanda ugaragaza aho indimi shami zivugwa.

    1. Inshoza y’indimi shami

    Indimi shami ni indimi usanga zifitanye isano ya bugufi n’ururimi rw’igihugu. Ururimi 

    shami ruba ruvugwa n’abantu bake ugereranije n’abavuga ururimi rw’igihugu. Izi 

    ndimi zishamikiye ku Kinyarwanda, usanga ahanini ziganje ku nkiko z’Igihugu cyacu.

    2. Urutonde rwa zimwe mu ndimi shami z’Ikinyarwanda

    a) Urukiga/ Oluciga: Mu Rwanda Oluciga ruvugwa n’abantu benshi ariko 

    by’umwihariko ruvugwa cyanecyane mu duce duherereye mu majyaruguru 

    y’u Rwanda ahahoze ari Komini Kiyombe, Muvumba, Cyumba, Kivuye, 

    Mukarange na Butaro. Ubu ni mu Karere ka Gicumbi na Burera. Uru rurimi 

    kandi ruvugwa mu gihugu cy’abaturanyi, cy’u Bugande. 

    b) Amashi n’Igihavu/Amahavu: Abazi izi ndimi bavuga ko zijya gusa cyane. 

    Izi ndimi zivugwa mu burengerazuba bw’u Rwanda ku mupaka w’u Rwanda 

    na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Igihavu kivugwa ku kirwa cya 

    Nkombo no ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ahahoze ari muri komini Gisuma, 

    Gafunzo na Kagano. Ubu ni mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke. Amashi yo 

    avugwa mu gice cyo hepfo y’ikiyaga cya Kivu. Ubu ni mu Karere ka Rusizi.

    c) Ururashi: Ururashi ruvugwa mu burasirazuba bw’u Rwanda mu bice bimwe 

    na bimwe by’ahahoze ari Komini Rusumo na Rukira ku mupaka w’u Rwanda 

    na Tanzaniya, ubu ni mu Karere ka Kirehe na ngoma.

    Ikitonderwa

    N’ubwo bimeze bityo, abantu bo muri utwo turere bakaba bavuga izo ndimi bihariye, 

    Ikinyarwanda ni rwo rurimi rubahuza n’abandi. Uzasanga ari cyo gikoreshwa mu 

    masoko bahaha cyangwa mu nama no mu biganiro bitandukanye.

    3. Ikarita igaragaza Ikinyarwanda n’indimi shami zivugwa mu 

    Rwanda.


    Imyitozo

    1. Garagaza itandukaniro riri hagati y’indimi shami n’imvugo z’uturere.

    2. Ushingiye ku miterere y’indimi mu Rwanda, vuga indimi shami n’ibice 

    by’u Rwanda zivugwamo.

    VI.3. Imyitozo y’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Hitamo bumwe mu bwoko bw’imyandiko wize maze uhange umwandiko 

    ku nsanganyamatsiko ivuga ku kubungabunga ibyiza bitatse u Rwanda. Ni 

    ngombwa kwita ku turango tw’ umwandiko wahisemo. Mu mwandiko uhanga 

    ukoreshe neza ururimi rw’Igihugu wirinda kuvangamo imvugo z’uturere 

    n’indimi shami.

    Ubu nshobora:

    - Gusesengura umwandiko ku nsanganyamatsiko zivuga ku kubungabunga 

    ibidukikije.

    - Gutandukanya ururimi rw’Igihugu, indimi z’ubuyobozi, imvugo z’uturere 

    n’indimi shami no kugaragaza aho zikoreshwa mu Rwanda. 

    - Gushushanya ikarita y’u Rwanda igaragaza aho indimi shami n’imvugo 

    z’uturere ziherereye.

    Ubu ndangwa no:

    - Kugira umuco wo kubungabunga ibidukikije no kubishishikariza abandi. 

    -Gushishikarira gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda. 

    - Gushishikarira kumenya ururimi rw’Igihugu, indimi zikoreshwa mu 

    buyobozi, indimi shami n’imvugo z’uturere. 

    VI.4. Isuzuma risoza umutwe wa gatandatu 

    Umwandiko : Akamaro k’ibidukikije

    Iyo bavuze ibidukikije, abantu benshi ntibasobanukirwa neza n’icyo ibidukikije 

    bivuze. Ikirere n’isi bifite inkiko zizwi n’abahanga cyangwa abandi bajijutse, 

    bemeza ko urusobe rw’ ibinyabuzima n’ibitabufite byose biri muri izo mbibi byitwa 

    ibidukikije. Ikirere kiri hejuru yacu, uwakivogera uko yishakiye yaba yirengagije 

    amategeko agenga ubusugire bw’igihugu gitunze icyo kirere.

    Mbere y’uko hakurikizwa amategeko mashya, mu bushorishori bw’ibiti hitwaga 

    mu gihugu k’inyoni naho ijuru cyangwa ikirere gitambagiramo inyoni zitandukanye, 

    hakaba mu bwami bw’inkuba. Isi bayigereranyaga gusa n’ahaba ubutaka buhingwa, 

    ahashinze imizi y’ibimera, ahadudubiza udusoko tw’amazi, ahatemba imigezi 

    n’inzuzi, ahari ibiyaga binini n’ibito, ahatuye abantu, inyamaswa n’udukoko hakitwa 

    Igihugu cy’umwami Nyirurwanda. 

    Ibidukikije bidufitiye akamaro kanini kandi kanyuranye. Iyo duhereye ku bimera, 

    abashakashatsi bemeza ko imiti myinshi ituruka mu bimera. Ibitangazamakuru 

    binyuranye, bijya bihitisha ibiganiro ku buvuzi bushingiye ku bimera bitandukanye. 

    Nuca ku muravumba, ku ndabo z’umuko, ku gihondohondo, ku gikakarubamba, 

    akanyamapfundo..., uzibuke gusobanuza akamaro kabyo kuko burya ngo « utazi 

    nyakatsi arayinera. »

    Ibiribwa byinshi bihingwa mu butaka. Ibijumba, amateke, ibikoro tubisanga 

    mu bidukikije. Hari imboga zimwe na zimwe, zerera mu butaka harimo karoti, 

    ibitunguru, tungurusumu... Iyo umuntu ariye imboga zinyuranye nka dodo, isogi, 

    imbwija, amashu, ibihaza na kayote ku mafunguro ye ya buri munsi, aba arwanyije 

    indwara nyinshi. Hari ubwoko bw’imboga zitwa nyiragasogereza ndetse n’indarama 

    zizwiho kuba zimera mu bishanga kandi zikarura cyane. Bamwe bumva ko ziribwa 

    ku bw’amage, nyamara si ko bimeze ahubwo ziba zifitemo ubushobozi bwo kurinda 

    indwara zimwe na zimwe. Ibiti bimwe na bimwe bitanga imbuto ziribwa. Muri 

    byo twavuga nka avoka, amapera, amacunga, indimu n’ubundi bwoko bw’imbuto 

    buduha umutobe mwiza ku buzima bwacu.

    Abantu batita ku bidukikije birimo amazi n’amashyamba, batuma ingaruka nyinshi 

    zikomeza kwiyongera ku isi nko guhura n’akaga k’amapfa, kubura umwuka mwiza 

    duhumeka, kubura imvura imeza kandi igakuza ibihingwa n’ibindi. Byongeye kandi, 

    amashyamba acumbikiye inyamaswa nyinshi, inyoni n’udukoko by’amoko menshi. 

    Ishyamba rya Pariki y’Akagera ribamo inyamaswa nyinshi umuntu yakwifuza 

    kureba. Zimwe muri izo nyamaswa ni impara, imparage, amashyo y’inzovu, imbogo 

    Rwarikamavubi n’intare Rwabwiga, ingwe ari yo Rwara, isha, ifumberi...

    Imisozi y’ibirunga, ifite umwihariko wo kugira ingagi zitwinjiriza amadovize 

    menshi. Ishyamba rya Nyungwe ryo rigaragaramo inyoni zitandukanye zituma ba 

    mukerarugendo badusura bakadusigira akayabo k’amadovize. Amashyamba kimeza 

    nka Mukura na Cyamudongo na yo afite byinshi afashamo abayaturiye ndetse 

    n’Igihugu muri rusange.

    Amashyamba kandi atanga imbaho zikorwamo ibikoresho bitandukanye. Ababaji 

    babaza imbaho mu mizonobari, ribuyu, imisave, sipure n’ibindi, ni bo bakubwira 

    ibanga ry’ishyamba. Ishyamba rifite akamaro cyane : gutinda ibiraro aho bishoboka, 

    gutwikwamo amakara, mu bwubatsi bukenera ibikwa. Akamaro k’amashyamba ni 

    intarondoreka, ariko twibuke ko niba utemye igiti kimwe, ugomba gutera bibiri.

    Ku rundi ruhande, isi yacu ibuze amashyamba, yahinduka ubutayu nka Karahari, 

    Sahara cyangwa ubutayu bwo muri Namibiya. Ishyamba ritariho, imvura yabura 

    maze hagahinduka ubutayu. Inyamaswa zo mu gasozi, izo mu mazi nk’amafi, 

    indagara n’utundi dusimba byabura ibibitunga maze bikicwa n’umwuma n’inzara. 

    Mutekereze amazi akamye ! Ingomero zitanga ingufu z’amashanyarazi zubatse 

    ku migezi, ku nzuzi n’ibiyaga, zahagarara maze isi igacura umwijima. Mu yandi 

    magambo “nta mazi nta buzima”. 

    Ni ngombwa ko abantu bahindura imyumvire bakamenya ko bagomba 

    kubungabunga ibidukikije uko bashoboye. Nibititabwaho, isi yacu izasenyuka vuba, 

    izagera ku mperuka imburagihe bitewe no kutumva inama zitangwa n’inzobere 

    ku kubungabunga no kwita ku bidukikije. Ni yo mpamvu, ba rutwitsi badakwiye 

    gukomeza gutwika amashyamba kuko bituma ashya agahinduka ururimbi. Inkongi 

    y’umuriro ubwayo, yica kandi ikirukana inyamaswa z’ishyamba. Imyotsi na yo, 

    ihumanya ikirere kandi ikirere ni indiri y’umwuka duhumeka. Iyo ikirere cyahumanye, 

    amazi yose y’ibiyaga, ay’imigezi, ay’inzuzi, n’ayo tuvoma, arahumana maze 

    ubuzima bwacu bukahangirikira. Ibinyabuzima byo mu mazi na byo bihura n’akaga, 

    ntibyongere kororoka ndetse bikaba byacika burundu. Umuntu ugira uruhare rwo 

    kwangiza ibidukikije, ameze nka wa wundi utema ishami ry’igiti yicayeho kubera 

    ko uko yangiza ibidukikije, ni ko na we, aba yiyangiza buhorobuhoro. Ba rushimusi 

    na bo bagomba guhagarika ibyo bikorwa bibi bitumaraho inyamaswa, ugasanga ya 

    madovize twavanaga mu bukerarugendo, turayabuze burundu. 

    Kwita ku mashyamba ni ingenzi cyane. Ni yo mpamvu, abantu bose bagomba 

    gushishikarira no gusobanukirwa akamaro n’ubusugire bw’ibidukikije. Twitabire 

    gutera amashyamba aho atari ariko kandi n’aho ari, asazurwe. Si byiza ko abantu 

    bahinga basatira imigezi, inzuzi n’ibiyaga kugira ngo hirindwe ibitaka bishobora 

    kujya mu mazi bikayangiza ari na ko bishobora gutuma amazi akama. Hagomba 

    kubahirizwa amabwiriza agenga imikoreshereze y’ibishanga. Ni ingenzi gusukura 

    imigezi, inzuzi n’ibiyaga bigaragaramo icyatsi bita amarebe kuko byangiza cyane 

    amafi n’ibindi binyabuzima biba mu mazi. 

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1. Ibimera bifitiye abatuye isi akamaro. Ni ibihe byiza abantu babona biturutse 

    ku bimera ? 

    2. Ni ayahe mashyamba ya kimeza avugwa mu mwandiko ?

    3. Ibimera bibuze twaba mu butayu. Vuga ubutayu bwatanzweho ingero mu 

    mwandiko 

    4. Abantu batitonze isi yacu yasenyuka ikazagera ku mpera yayo imburagihe. 

    Ni iki cyakorwa kugira ngo ibyo bitabaho ? 

    5. Sobanura ingaruka zaterwa no kubura amazi.

    6. Ushingiye ku kamaro k’ibidukikije byavuzwe mu mwandiko, vuga ingamba 

    ufashe zo kubibungabunga.

    II. Inyunguramagambo

    1. Sobanura amagambo akurikira ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko 

    umaze gusoma.

    a) Urusobe rw’ ibinyabuzima

    b) Uwakivogera

    c) Imburagihe

    d) Rutwitsi 

    e) Rushimusi 

    2. Koresha amagambo cyangwa imvugo zikurikira mu nteruro wihimbiye

    a) Imperuka

    b) Gushya ururimbi

    c) Gutema ishami wicayeho

    d) Inkongi y’umuriro

    e) Ibidukikije

    3. Simbuza ijambo cyangwa itsinda ry’amagambo atsindagiye irindi/andi bivuga 

    kimwe usanga mu mwandiko. 

    a) Akamaro k’amazi n’amashyamba ni kenshi cyane.

    b) Intare mwita umwami w’ishyamba irivuga abantu bagakangarana. 

    c) Imbogo zifitanye isano cyane n’inka zororwa n’Abanyarwanda n’abandi bantu 

    batuye iyi si.

    d) Utazi akamaro k’ikintu ntakitaho na gato. 

    e) Ubu bwoko bw’ibyatsi bwangiza ibinyabuzima bisanzwe biba mu mazi. 

    4. Uzuza interuro zikurikira ukoresheje ijambo rikwiye ukuye mu mwandiko.

    a) …………… amashyamba turimbura ibiti bishaje dutera ibishya.

    b) Abiba inyamaswa ari bo…………… ntibagomba kwihanganirwa.

    c) Ibiriho byose bizashira ku …………… hasigare urukundo.

    d) …………… zirura kurusha imitanga.

    III. Iyigandimi

    Tandukanya ururimi rw’Ikinyarwanda, indimi shami n’indimi z’uturere wifashishije 

    ingero zitandukanye.

    IBITABO N’INYANDIKO BYIFASHISHIJWE

    1. IKIGÔ CY’ÛBUSHAAKASHAATSI MU BY’ÛBUHAÂNGA 

    N’ÎIKÔRANABÛHAÂNGA (n.d), Inkoranya y’Îkinyarwaanda mu 

    Kinyarwaanda, IRST Butare, Igitabo cya 1

    2. IKIGO K’IGIHUGU GISHINZWE INTEGANYANYIGISHO NCDC (2008). 

    Imyandiko mfashanyigisho, Umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye. 

    3. IKIGO K’IGIHUGU GISHINZWE INTEGANYANYIGISHO NCDC (2008), 

    Imyandiko mfashanyigisho, Umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

    4. INTEKO NYARWANDA Y’URURIMI N’UMUCO (2014). Amabwiriza ya 

    Minisitiri no 001/2014 yo ku wa 08/10/2014 agenga imyandikire yemewe 

    y’Ikinyarwanda, Kigali.

    5. NSANZABERA, J.D. (2013) Ikeshamvugo mu Kinyarwanda: imvugo isukuye, 

    ikeshamvugo ry’amagambo akwiye n’inshoberamahanga zisobanuye. Kigali

    6. JACOB I. (1983). Dictionnaire Rwandais-Français en 3 volumes, Tome 

    premier, Kigali.

    7. JACOB I. (1985). Dictionnaire Rwandais-Français en 3 volumes, Tome 

    troisième, I.N.R.S,Butare.

    8. Mgr BIGIRUMWAMI, A. (1984). Imihango n’Imigenzo n’Imiziririzo mu 

    Rwanda, Nyundo, Troisième édition.

    9. MINISTRY OF EDUCTION-RWANDA EDUCATION BOARD (2019), 

    Ikinyarwanda,

    10. Amashuri y’isumbuye, umwaka wa 4, Amashami yiga ikinyarwanda 

    nk’isomo rusange. MINISTRY OF EDUCTION-RWANDA EDUCATION BOARD 

    (2019), Ikinyarwanda, Amashuri y’isumbuye, umwaka wa 5, Amashami yiga 

    ikinyarwanda nk’isomo rusange. 

    11. RWANDA EDUCATION BOARD (2015) Integanyanyigisho y’Ikinyarwanda 

    mu mashuri nderabarezi (TTC) umwaka 1, amashami ya siyansi 

    n’imbonezamubano. 

    12. COUPEZ, A. 1980. Abrégé de Grammaire Rwanda, Tome 1,2. Butare : INRS.

    13. BIZIMANA, S., 1998, Imiteêrere y’Ikinyarwaanda I, IRST, Butare.

    14. BIZIMANA, S., 2002, Imiteêrere y’Ikinyarwaanda II, IRST, Butare.

    15. MINISITERI Y’AMASHURI ABANZA N’AYISUMBUYE: Ikinyarwanda: umwaka 

    wa munani Gashyantare 1988.

    16. RWANDA EDUCATION BOARD . (2019). Iteganyanyigisho y’Ikinyarwanda 

    mu mashuri nderabarezi (TTC) uwamaka wa 1,2&3 Ishami ry’indimi. Kigali, 

    REB.

    17. RWANDA EDUCATION BOARD . (2017). Ikinyarwanda-Amashuri yisumbuye, 

    umwaka wa 6, Igitabo cy’umunyeshuri. Kigali-Rwanda.

    18. RWANDA EDUCATION BOARD . (2017). Ikinyarwanda - Amashuri 

    yisumbuye, umwaka wa gatatu, igitabo cy’umunyeshuri. Kigali-Rwanda.

    19. RWANDA EDUCATION BOARD, 2017. Ikinyarwanda - Amashuri yisumbuye, 

    umwaka wa gatanu, Twumve Tuvuge Dusome, Igitabo cy’umunyeshuri. 

    Kigali-Rwanda.

    20. MUTAKE, T., 1990, Ikibonezamvugo k’ Ikinyarwanda: Iyigamajwi 

    n’iyigamvugo les Editions de la Regie de l’Imprimerie scolaire.

    21. RUGAMBA, C., 1985. Chansons Rwandaises ; INRS/BUTARE

    22. RWANDA EDUCATION BOARD, 2018. Ikinyarwanda-Amashuri yisumbuye 

    umwaka wa kane, igitabo cy’umunyeshuri. Kigali- Rwanda.

    23. MBONIMANA G. Na NKEJABAHIZI J.C, 2011. Amateka y’ubuvanganzo 

    nyarwanda, kuva mu kinyejana cya XVII kugeza magingo aya, Editions 

    de l’Université Nationnale du Rwanda.

    Imbuga nkoranyambaga zifashishijwe

    1. www.irembo.gov.rw 

    2. www.imirasire.com

    IMIGEREKA

    Twiyungure amagambo

    Ababuzaga: biva ku kubuza bivuga guceceka kugira ngo ubanze urebe iyo ibintu

    Ababyazi bawe bombi: ni Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo na Yuhi IV

    Abacukuza umuriro: abarimbuza umuriro.

    Abagusigaranye imbuto n’intanga: abaguhaye kuzabyara, kuzororoka.

    Abahayi b’ishyanga narabohereje: abanyamahanga bakwanga

    Abakaraza: abiru (abavuzi b’ingoma).

    Abakoni barakuya: abashorezi barakurubana (gushorera, gukurura ibintu

    Abami b’akamazi: abami b’ingirakamaro.

    Abarenzi: imfura zisingizwa.

    abiri ni ukwibutsa ko yakomerekeye muri cya gitero cy’Abanyoro. Ubwo ibara

    Abisyigingiza: Abagaragariza agasuzuguro. 

    Abizingazingira hamwe: abitsindira byose icyarimwe. Turabona ko ari

    Aduhaka nk’umugabo: adutegeka nk’umugabo. Biributsa ko Nyiramavugo

    Agahama: ubundi bivuga akagezi kamanuka mu muhaga. Hano bivuga uruguma

    Agasongoro k’ubugabo: ingororano y’ubutwari. Agasongoro ubundi ni

    Agatinda cya gicuba: akanywa amata yose yo muri cya gicuba.

    Aha bivuga abishimiye ibyiza byabaye, inkuru nziza.

    Aho yaherewe iminyago irishya: kuva aho aherewe ingoma iminyago

    ahungira mu Gisaka kwa Kimenyi II Getura.

    akabazingazinga.

    Akaga: Ibibazo bikomeye bishobora no gutera urupfu.

    Akarundura atyo: akarangiza atyo.

    akava amaraso akamwuzura mu maso, ibyo bikavamo imitsindo.

    Akavure k’indembere: akavure gato bashobora gutaramo urwagwa cyanwa 

    kwengeramo udutoki duke.

    Akayabo: ibintu bihagije umuntu abona.

    Akayambika karindwi: kwambika Karinga ni ukuyishyiraho ibinyita (ibishahu)

    Amaboko ya Karinga: imijishi abahetsi bafataga bahetse Karinga.

    Amagambo y’Imana: ni ibitekerezo bihanitse by’ubuhanuzi umusizi asa n’aho

    amagomerane akagarura Igihugu.

    Amahanga atagukeje kare: ibihugu bitakuyobotse, bitaguhatsweho hakiri

    Amahano: ibyago.

    Amahindu: ni urubura; aha ni igitero cy’ Abanyoro cyaje nk’amahindu.

    Amakuba: ibyago bitungura umuntu kandi bikamukangaranya, umutima ugakuka.

    Amapfa: Icana cyane ry’izuba rituma ibimera byuma, amazi gakama mu bishanga,

    mu migezi n’inzuzi. 

    Amaraso ya ya Ndwanyi: amaraso ya ya mfizi yo mu Ndwanyi babikiriye (bishe). 

    Amarebe: ubwoko bw’ibimera biba mu mazi adatemba cyangwa se atemba buhoro. 

    amarushywa.

    Amashyushyu: Amatsiko. 

    Amaso si aya: si ubwa mbere nkubonye.

    Amasugi yanyu azira igisasa: abagore banyu ntibajya babyara ibigwari,

    amaturo.

    Amavuta y’inturire: amavuta akuze, agenewe gutekwa (barungisha).

    amazi atemba mu mabanga yose.

    Amaziri: amata adashobora kuvura, acikagurika. Bavuga ko inka ikamwa bene

    Arazihumbiririza: biva ku guhumbiriza. Biributsa ko Sekarongoro yakomeretse

    ari mu Kivu rwagati).

    ari nk’ishashi.

    ashinzwe gutura igisigo).

    ataba mabi. Ibi biributsa ko Cyilima yari Umwamiw’inka.

    Atambe imyato: avuge ibikorwa bye by’akataraboneka, bitangaje kandi byo

    Ayabamishaho: Agenda ayabanyanyagizaho dukeduke.

    ayo mata bayihumanyije. Aca inka mo amaziri: atuma inka zikira ubuhumane

    Azanye ikeyi: aje afite agasuzuguro. Ubundi ikeyi hari ubwo bivuga ikimwaro.

    Azigire Ndoli: ateganyirize Ndoli, amutegurire.

    Azihungiye: azitunguye.

    Baduhekere: batuzanire umugeni. Aha twibuke ko kera bamuhekaga mu ngobyi 

    akaba ari ho iyo mvugo ikoreshwa mu misango y’ubukwe ikomoka.

    Bagacanira: bagacana umuriro mu rugo nk’abacanira inka.

    Bagenda urunana: Bagendera icyarimwe, buri wese afashe kuri rwa rutaro.

    Bahezwaga: Nta mwanya bahabwaga. 

    Bakabyirura: bagasogongera. Ni ugusogongera kuri Rugina.

    Bakagisokoza: bakagishyiraho amahundo. Bashyiraga amahundo ane mu gitenga 

    cy’umuganura. 

    bakora) amasinde yo kwitwikira.

    Bakuraze izi ntarama: baguhaye umurage w’izi nka zigukamirwa.

    Bamutapfuniraga itabi: Bararikanjakanjaga bakamutamika amazi yaryo mu kanwa 

    akamira.

    banyuzaga hagati y’amaguru n’ikibuno bakagashumikira mu rukenyerero.

    Baramukwena: Baramuseka .

    Baramwubahuka: Baramutinyuka; baramusuzugura.

    barindwi bashahuye bakambika Karinga.

    barindwi. Ni cyo rero yambikiwe uwo mudende.

    basangira Igihugu, basangira ubutegetsi.

    bashyizemo ibyatsi ngo byo gusenda (kwirukana) abazimu. Hano bivuga insinzi,

    Batambira: biva ku nshinga gutamba ari byo bivuga kubyina kubera ibyishimo.

    bavuga ko yimye ingoma ari umwana utangiye kwambara.

    Bazigama ingoma: umurengezi w’ingoma ayibuza kunyagwa n’abandi, 

    n‘abanyamahanga.

    Bazigura se ku ngoma: yahagaze kuri se bateye mu mahanga. Yaramurwaniriye.

    Bazindukira intambara: ni umuzindukira kurwana. Abyuka iteka abyukiye

    Bene iteka ritahava: abatanga itegeko ntirikuke.

    Bicuba: ibicuba ni ibyansi binini baterekamo amata. Ibicuba nanone babikoresha

    bigana; umuntu aba yinumiye.

    Bihubi: uwatumye ingoma zisukira rimwe kubera ibyishimo. Haba umurishyo

    Bimwanga mu nda: ntiyashobora kubyihanganira.

    Birasana: ni Ndabarasa.

    Biru b’imirama: abavuzi b’ingoma (mufate imirishyo).

    Bitambara nyiri urutete: umurwanyi utwara icumu. Urutete ni uruti rw’icumu,

    Bityo zikagenda zisimburanwa.

    bivuga umuntu ufite indoro ibengerana, ibikorwa bihanitse by’agatangaza.

    bo babyara abami).

    Bugabo burimo ubugongo: Intwari itagira ikigereranyo.

    Bugiri: uwigize igihangange.

    Buhanzi: umwami ukuze, ufite uruhara.

    Buhatsi bw’impundu n’imposha: utunze kandi agatanga ibyishimo n’ituze.

    Burankenkemura: buranshimisha cyane. Ibyo byose byanteye ibyishimo

    Burega bwa Mutima: Nyabwenge wa Nyabuhoro, izina rya Nyiramibambwe

    Buriza burese ubugabo: uwari wuzuye ubutwari akiri muto.

    Buyumbu: Bumbogo. Bumbogo ni umurwa w’ubuhungiro.

    Buzamagana amacwa: uzadukiza imize, ibyago byokamye Igihugu.

    bw’abanyamahanga ba Nsibura Nyebunga.

    Bwagiro: buhungiro (aho umuntu yagira, ahungira umukeno).

    Bwambaramigezi: ni imvugo ijimije ishaka kuvuga “Ijuru rya Kamonyi.” Ijuru

    Bwanza buke: ubwanza bivuga ubugugu. Bwanza buke ni umuntu utagira

    bwirabure”.

    by’umunyamahanga bishe bakamushahura. Kuvuga karindwi ni ukuvuga abantu

    byabayeho, abantu bari mu munezero.

    byibutsa ko na we yari yarabaye impabe kuko yari yarahunze Yuhi Mazimpaka,

    byinshi).

    byinshi.

    cyangwa abapfumu).

    Cyanwa: ni Ntare. Umusizi avuze Ntare ku buryo buzimije (intare igira icyanwa).

    Cyubahiro: ni Karinga. Yashyizweho na Ruganzu II Ndoli kugira ngo isimbure

    Cyungura: uwunguye Igihugu.

    Cyurira: Umwami uzamuka agasumba abandi (mu butwari).

    Data: ntibivuga se umubyara, ahubwo ni nk’igihamagaro cyo kwaka umutegetsi

    Duhorana inshungu: mutubereye abatabazi. Ni mwe muducungura muturinda

    Dukurire umwami ubwatsi: tuyoboke umwami kuko yimye; tumushimire

    Gacamukanda: uwatuvanye ku ngoyi (y’abanyamahanga).

    Gahindiro. (bivuga sokuru na so).

    Gashirabwoba: umwihare, umuntu utagira ubwoba.

    gihe Gahindiro yari akiri umwana, hanyuma yamara gukura akamwegurira

    Gisamamfuke: gusama ni ugusamira hejuru ikintu cyari kwitura hasi. Imfuke

    Gucanganyikirwa: gusara.

    Gucisha ruguru: Kuruka.

    Gucuma amabondo: kuringaniza amabondo.

    gucunda inka ziba zatetse. Inka zitaranza ni izikamwa buri gihe zitajya ziteka.

    Gufatira runini: kugirira umuntu cyangwa ikintu akamaro. 

    Guhahirana: kugurana ibintu umwe agaha abandi ibyo bakeneye

    Guhakura: gukura umutsima mu nkono ivuga.

    Guhanga umuntu amaso: kwitegereza umuntu cyane.

    Guhenduka: kugira igiciro kiza kidahanitse

    Guhezera: kuba umuntu afite inda yagutse cyane bitewe n’umubyibuho cyangwa 

    n’uko atwite.

    Guhiga: kwiyemeza ibintu uzakora mu gihe runaka.

    Guhora babyara.

    Guhotora uruti: ubundi bivugwa ku nka, bavuga ko imaze guhotora amahembe

    Guhungabana: gukangarana bitewe n’ibyo wabonye cyangwa ibyagubayeho.

    Guhunja: kurya ibintu bikocoka mu kanwa.

    Gukorera umuntu ibya mfura mbi: kumuhohotera cyane ukamugirira nabi bikabije.

    gukoresha ijambo guhunga.

    Gukuza umusanzu n’umuganda: gusenyera umuntu.

    Gupyinagazanya: Gukandamizanya.

    Gusaba: Kuzura mu muntu by’ikintu kimutera ibyishimo cyangwa ububabare 

    cyangwa kumutaha by’indwara; gukwirakwira ahantu hose kw’amazi, umunuko 

    n’ibindi. 

    Gusenda imisaka: ubusanzwe ijambo “gusenda” rikoreshwa bashaka kuvuga

    Gusenda: kwirukana umugore.

    Guseta inzira ibirenge: Kugenda wanga, utabishaka.

    Gushinyagurira umuntu: kongerera ububabare uwari asanzwe abufite.

    Gusindagiza umuntu: kumwiyegamiza ukumufasha kugenda.

    Gusubira ibwonko: Kwibaza.

    Gusubya imbuto: kongera guhinga mu murima bari babibyemo ubwa mbere

    Gusuhukira: Kwimukira ahandi hantu uhunga inzara.

    Guta umutwe: kubura icyo ukora n’icyo ureka kubera ibibazo

    Gutebutsa: kujya mu muryango mwasabyemo umugeni mukumvikana ku munsi 

    w’ubukwe. 

    gutengerana).

    Gutiga: guha ibintu agaciro ubikomatanyirije hamwe.

    Guturira (inkono): Gushyira ifu mu nkono ivuga (bavugiramo umutsima).

    hano ariko bikavuga icumu ryose. Icumu rya Mukobanya ryitwaga Nsinzumusazi.

    Hano biravuga ko mu gihe yagiye ku ngoma nta rugomo cyangwa amahane

    hareremba, hatagwa hasi.

    hejuru y’ijisho.

    I Butazika: i Rwoga. Ubwo kuhita i Butazika ni ukuvuga ahantu hahora hejuru

    I Buziga: i Nyundo ho mu Karere ka Ruhango.

    I Bwongera: i Burundi.

    I Rutambamitavu: aho inyana zitamba, zisimbagurika. Ni ahantu hakize, hari

    I Shunga: ni mu Busanza, aho Nyamuheshera yahoze atuye.

    Ibicuba bigatindwa: ibicuba bakabyuzuzamo amata.

    Ibikingi by’amarembo: ibiti bibiri biba bishinze ku marembo aho umuntu yinjirira 

    ajya cyangwa ava mu rugo, babbyita 

    Ibikingi: isambu nini cyane y’umuntu ahinga akayibyaza umusaruro. 

    Ibintu ni magirirane: nta muntu uba wihagije mu buzima, ahora akeneye abandi.

    Ibirezi byamye: imfura zisingizwa.

    ibyago.

    ibyangwe.

    Ibyibo by’ingore: ibyibo biboshye mu ntamyi z’urufunzo.

    Ibyo se bishoboka bite? Birashoboka kuko zimwe iyo zatetse izindi ziba zabyaye.

    Igenamigambi: Gahunda y’itegurwa ry’ibikorwa abantu biyemeza kuzageraho 

    mu gihe runaka. Uburyo bwo gutekereza cyangwa gutegura ikintu uzakora mbere 

    y’igihe. 

    Igikari: imbuga y’inyuma y’inzu ikikijwe n’iyo nyubako. Muri uyu muvugo , umuhanzi 

    arashushamya imyanya myibarukiro y’umugore cyangwa umukobwa.

    Igikatsi: ibyatsi bengesheje ibitoki maze bakabikamuramo umutobe wose. Bivugwa 

    kandi ku kintu cyose cyashizemo amazi.

    Igikondo: imana yeze.

    Igisoka: ikintu gitimbagura umuntu mu mubiri kikamutera kumererwa nabi, umuntu 

    usanga abandi bameze neza akabatanya.

    Igisumizi: umuntu utwara iby’abandi ku ngufu cyangwa ku buryarya. 

    Igitambambuga: umwana ukiri muto ukambakamba. 

    Igitenga: igiseke kinini cyane.

    Ihame: Ukuri kudakuka, ikintu kemejwe burundu.

    Ihuzanzira: Umurongo uhuza abantu mu itumanaho bakoresheje ikoranabuhanga. 

    II Rwogera.

    II.

    Ikambere: inzu y’ingenzi mu rugo rufite amazu menshi nk’ibwami. Muri uyu muvugo 

    , umuhanzi arashushamya imyanya myibarukiro y’umugore cyangwa umukobwa.

    Ikambere: mu nzu ya mbere, ari yo nkuru kandi nini ifite izindi zo mu gikari.

    ikazinyanyagiza.

    Ikidakombwa: urwabya rufite urugara rwagutse, bashyiramo amavuta y’umuhango 

    w’umuganura ibwami.

    Ikimenyane: Uburyo umuntu aha amahirwe abantu bamwe akirengagiza abandi 

    bitewe n’ impamvu runaka.

    ikintu gituma abantu basimbuka ibyago byari hafi gutuma bashira.

    Ikirambi: umwanya wo mu nzu ya kinyarwanda, uri hagati, umwanya wicarwamo 

    na nyiri urugo.

    ikiranga bwami.

    Ikirezi: Ubwiza, uburanga, ihoho. Bishatse kuvuga na none akazu keza kaba ku 

    dusimba tumwe na tumwe tuba mu yanja abantu badukoramo imitako myiza 

    cyane.

    ikizinzo (udushami dufite amababi) ukayihungura isazi. Ibyo gufata inka

    Ikoro: ituro (igisigo)

    Imanga: inzara.

    Imanzi z’uburezi: intwari zitagira uko zisa, nziza (ku mubiri).

    Imbonezamubano: Ikintu kerekeranye n’imibanire myiza y’abaturage. 

    Imfizi itari ubwoba: itagira ubwoba (Ni Umwami).

    Imfizi ya Bicaniro: imfizi y’igicaniro k’inka (watumye dutunga).

    Imirembe: imitobotobo itagira amahwa.

    Imisumba: abantu b’ikirenga.

    Imoko: akenge ko mu ibere amata aturukamo.

    Impamba: Ibyo kurya umuntu yitwaza kugira ngo bimutunge ku rugendo. 

    Impano: Ikintu kiza Imana iba yarateganyirije umuntu cyangwa umuntu aba 

    yarateguriye undi akazakimuha kikamubera urwibutso. 

    Impenda: inka nyinshi cyane, inka zitabarika.

    Impenzi: ingabo.

    indagu zari zarabyemeje.

    Induba nzivuze: mvuze impundu.

    Ineza yawe intaha mu nda: kukwishimira byanguye ku mutima.

    Inganji: igihaha cyangwa igitabazi k’imana yeze. (iby’intama, inkoko cyangwa inka 

    baraguye).

    Ingaramakirambi: umusore watinze gushaka.

    Ingendutsi: abagenda bikabahira (ku rugamba) abantu b’ingirakamaro.

    Ingeso: imico, amatwara.

    Ingobyi: ibikoresho bikoreshwa mu guhekamo abantu

    ingoma nyinshi zindi yanyaze.

    Ingoma yawe yandajeho umuzindu: ukwimika kwawe kwatumye mbona

    Ingoma z’ingombe: ubwami buruhanyije busaba imirimo iruhije, ingoma ifite

    Ingoma zikavunura: ingoma zikarangiza guhita, gutambuka.

    Ingoma zikayasanganira: abantu bakayakira ingoma zivuze.

    ingororano y’igisigo nagutura.

    Ingundu: ikimera gishibutse ku gishyitsi. 

    Inkingi ya mwamba: inkingi yo hagati ibiti bigize igisange bishamikiraho.

    Inkingi yitwa kanagazi: inkingi yo mu nzu ya kinyarwanda yashyigikiraga uruhamo 

    rw’umuryango.

    Inkongoro z’imirinzi: inkongoro zibaje mu giti cy’umuko.

    Inkonzo: Agati gafite amashami abiri babaga bakonze. Bafataga ishami rimwe irindi 

    bakarihingisha mu muhango wo kwita izina. 

    Inkori: udushyimbo duto duteye nk’iminyeganyege dukunze guhingwa muri za 

    Nyamagabe, Rusizi na Karongi.

    Inkubito: imbaraga

    Inkundwakazi: umugore ukunzwe n’umugabo we kurusha bakeba be.

    Inshoberamahanga: Ikoraniro ry’amagambo avuga icyo adasanzwe avuga. 

    Inshuke: umwana muto umaze kuva ku ibere atacyonka

    Insumba: inka itari imfizi, itari ikimasa.

    Intebe y’inteko: untebe ya cyami, y’ubutegetsi

    Inteko yabo: Ikicaro cyabo.

    Inteko: Abantu benshi bari hamwe.

    Intiti zo kwa Mutaga ndazitetereza: abahanuzi bo kwa Mutaga mbakoza isoni,

    intumwa.

    Intwari y’igisaga: intwari y’ikirenga.

    intwari. Ikimenyetso k’ibyo ni uko i Bwami hari umuriro utazima.

    inyama y’igitigita bongeraho ururimi rw’inka bakabiha umutware (inyama

    Inyana zirara imfizi mu mahembe: inyana zigeze igihe cyo kwima. 

    Inyangabirama: umugizi wa nabi.

    Inyanja: amazi magari 

    Inyifuzo: ubwoko bw’ibiti byitwa bityo.

    Inyundo: ni icyo bakubitisha ibyuma mu gihe bacura amasuka, imihoro, amashoka 

    n’ibindi. (Ibwami habaga inyundo y’umwami nubwo atacuraga).

    Inyundo: urunigi rw’amagufa bambaraho impigi.

    Inzego bwite: Ni imirimo n’imikorere idasangiwe n’abantu abo ari bo bose 

    ishyirwaho ikanagenzurwa na leta by’umwihariko.

    Inzimu: amahano, ibyago by’ibivakuzimu (Abanyoro).

    inzobe cyane si n’igikara cyane. Ni nk’umuntu uzize usigirije. Ubundi bavuga

    Inzogera irirenga: Gupfa k’umuntu cyangwa ikintu.

    Iragushora: Irakuyobya.

    Irashyira ku mutima zigatemba: iyo izihamije ihembe ku mutima zitura hasi.

    Irebe ry’umuryango: Imbere mu nzu hafi y’aho basohokera.

    Isango: biva ku gusangira. Bivuga ko abakurambere be banze ko hagira undi

    Isererejwe intama: iteyeho uruhu rw’intama.

    Ishavu: agahinda gakomeye umuntu aterwa no kwibuka inabi yagiriwe cyangwa 

    ibibi yabonye. 

    Ishyo: ikoraniro ry’inka nyinshi zororerwa hamwe zigasangira imfizi./Umubare 

    w’inyamaswa zimwe na zimwe nk’inzovu, imbogo cyangwa imparage ziba hamwe 

    ari nyinshi zihuje ubwoko. 

    Ishyoza: ubwoko bw’ikimera.

    Isugi: inziramakemwa.

    Isuka yinkura ku ngeso: guhinga byimvana ku mwuga wange (w’ubusizi).

    Iw’abandi: mu mahanga. Ni i Karagwe.

    Iyimenyerezamwuga: ni igikorwa cy’ubumenyi ngiro umuntu akora yimenyereza 

    gukora neza umurimo runaka. 

    iyo badahira inka (iyo bavoma amazi mu iriba bayasuka mu bibumbiro). Kwita

    Iziyishyamiye ikazishyambya: izigerageje kuyigerera ngo zirwane

    Izungura: Gusimbura umuntu mu bye ukabyitungira, yaba abiguhaye, apfuye nta 

    we abiraze cyangwa ubimukuyemo. 

    kandi ko batamurashe inyuma batamurashe ahunga.

    kare zikajya kurisha, zikaza gutaha nko ku gasusuruko kugira ngo zikamwe.

    kare.

    Karuhura: uwatumye abantu bahumeka, baruhuka ingorane barimo.

    Kavunanka: Mutabazi w’inka.

    Kibonwa: uwo imana (inzuzi zo mu ndagu) zereje, zabonye.

    Kigeli cya Ngerekera: ni Kigeli cya Nyirangabo nyina wa Ndahiro II.

    Kigirira cyo mu nzeru: umwigire, uwigize igihangange ubwe nk’uko inzuzi,

    Kihabugabo: ni we wihaye ubutwari (Ruganzu II Ndoli).

    kiranga Umwami.

    Kizima: umuntu uriho kandi utuma n’abandi bagira ubuzima.

    ko amasaka azize neza bashyizemo ivu ku buryo buringaniye neza.

    ko Mukobanya ataraba umwami yahagaze mu ngabo za se akazirwanirira kandi

    ko uwitwa Gatarabuhura yashatse kwigira Umwami hanyuma akabigwamo

    Ko wandikiye ubutwari: ubwo washyikiriye ubutwari.

    Koreza: kubyara abana bakarumba bose, kwica abantu cyangwa ibintu ntihagire 

    agasigara.

    Ku cyuma: ku Nyundo, habaye umurwa wa Ruganzu.

    Ku isi itengerana: i Gasabo (bivuga ku gisabo kuko bagicunda, ni ko

    Ku isonga y’ingabo: ku mutwe w’ingabo, imbere y’ingabo.

    Ku karubanda: ku muharuro w’urugo rw’umwami, aho abonanira na rubanda.

    ku rugamba.

    ku rugamba. Aha ni ukuvuga umuntu uzi gutwara ingabo ye, ni umurwanyi

    Ku Rusumamigezi: ku Ijuru rya Kamonyi.(Ni ukuzimiza). Ni ahantu hirengeye

    Ku Rutambabiru: i Ngoma.

    Ku Rutambamyato: ku Kinanira.

    Kubayagura: kuryana ipfa kandi uvundiranya.

    Kudahanura: kugabanya amazi yo mu nkono ivuga mbere yo gushyiramo ifu.

    Kudashakira ubwinshi mu mazi: kudashyira amazi menshi mu kintu.

    Kufira: kurandura ibyatsi byameze mu myaka. 

    Kuganza: Gutsinda, gutera ubwoba, gutinywa, kubahwa kubera isumbwe urusha 

    abandi. 

    kugera kure cyane).

    Kugira ngo yibutse ko Mutara II yimye ingoma akiri umwana. Abamutekerezaho

    Kugotomera: Kunywa n’ingoga amazi menshi cyangwa ikindi kinyobwa bitewe 

    n’inyota nshinshi cyangwa umururumba umutu afite. 

    Kugwa mu kantu: kumirwa ukabura icyo uvuga.

    kuko yimye; tumushimire kuko yabaye Umwami.

    Kuronka: Kubona ikintu ushaka.

    Kurorongotana: Kugenda utazi iyo ujya. 

    kurwana.

    Kuvugira hejuru: gusakuza, kuvuga cyane.

    Kuvunjagura: kuvubata (gutamira byinshi kandi ukarya vubavuba).

    kuzampaka.

    Kuzanzamuka: guhembuka, koroherwa nyuma y’ikibazo runaka cyari cyakuzahaje 

    nk’indwara, ubukene, inzara n’ibindi. 

    Kuzibiranya: Kubuza guhumeka.

    Kuzigama: gushyira ibintu ku ruhande ugirara ngo uzabikoreshe cyangwa 

    uzabyirengeze mu minsi mibi

    Kuzingama: Gukura nabi kubera imirire mibi.

    Kuzuyaza umuntu: kumucanganyikisha mu mutwe, kumubeshya.

    Kwandurura imigisha y’abandi bami no gusarura aho bahinze: ibi ni amarenga.

    Kwesa imihigo: Kurangiza ibyo wiyemeje gukora mu gihe wihaye. 

    Kwijana: gukora ikintu ushidikanya, gukora ikintu udashyizeho umwete.

    Kwinumira: kutagira icyo uvuga ukicececera. 

    kwirukana umugore. Aha gusenda imisaka bashaka kuvuga “kuvana abantu mu

    Kwisunga abandi: kwegera abandi ngo mugire igikorwa mufatanya gukora.

    Kwisungana: Kwifatanya, kwegeranya imbaraga kugira ngo mubashe gukora icyo 

    umuntu umwe atakwishoboza.

    Kwivuga: kuvuga izina ryawe.

    Kwiyesura: kwiterera hejuru kubera agahinda ufite.

    Kwizimba mu magambo: Kumara umwanya munini uvuga ugatuma abantu 

    barambirwa.

    Kwizimba: Gutinda ahantu cyangwa mu bintu. 

    Mabarabiri: ni Mibambwe Sekarongoro Mutabazi. Umusizi kumwita Mabara

    Maboko atanga atagabanya: birerekana na none ko yagiraga ubuntu. Aha ni

    Matungiro: utunze byose (umwami).

    Mazina, Maza nyiri amazina yanyu: utuma iminsi iri imbere izaba myiza.

    Mazina: uhagarariye umuryango.

    Mazuba: ni Mutaga III Sebitungwa. Harimo kuzimiza.

    mbacisha bugufi.

    Mbasenge: gusenga hano bivuga gusingiza.

    Mbasobanure murasigiye: mbashyire mwese ku murongo umwe, murareshya.

    Mbogoye: biva ku kubogora bivuga kunamura. Yabogoye Igihugu,

    Mibambwe Sekarongoro Gisanura kubera ko ngo yagiraga ubuntu.

    Mihayo y’ingoma: igisingizo k’ingoma.

    Mpangarijekure: guhangaza ni ugutegereza igihe kirekire.

    Mpumurize na Nyamarembo: na Nyamarembo muhe ituze ihumure.

    Mu bitwa bya Muhima: mu mpinga ya Muhima (hafi ya Save).

    Mu bo nasiga: mu bo nsingiza mu bisigo.

    Mu Bugote: mu Mazinga.

    Mu Byaguka: ni i Gisanze ho mu Karere ka Huye aho nyina wa Mutara II Rwogera

    mu kirenge cya Ruganzu.

    Mu mirinzi ya Cyarubazi: mu miko ya Rwamiko.

    Mu mirinzi ya Kinyoni: mu mana (mu miko) ya Kinyoni (iwabo w’Abega na

    Mu murongo uje: mu gitero kigeraga kwaduka.

    Mu Musandura: mu Bwiyando hafi ya Kinyambi ho mu Karere ka Kamonyi.

    Mu Ntaho ndende: i Muremure.

    Mucana umuriro utazima: umuryango wanyu urakomeye, uhora wiyuzukuruza

    Mucurwa n’inyundo ziramye: mubyarwa n’ibihangange.

    Mucuzi: yari inyundo y’ibwami yacuze intwaro ze ntayihemukira.

    Mudahakana: umuntu ugira ubuntu, ukunda gutanga.

    Mudasobwa: umuntu utagira amazinda, utibagirwa, utibeshya.

    Mugabo mu nka nyirazo azirimo: aya magambo ni amarenga ashaka kuvuga

    Mugasanura iyi miryango: mukagura, mukongera iyi miryango.

    Muhanuzi: umuntu uzi gushishoza akareba neza imigendekere y’ibintu.

    Muhe urubanza: muhe ijambo.

    Muhimbye imiriri: nimuhanike ibisingizo.

    Muhishwambuto: umuntu mubi wangiza abana ukwiye kubahungishwa. 

    Muhongerwa: aha si izina bwite, ni izina risingiza Cyilima rivuga ko akwiye

    Muhumuza: uwatanze amahoro, ihumure.

    Mumuhaye (ubugabo): murate ubutwari bwe. Mu mbundo ni “guhaya.”

    Mumuhigure ingoma: mumugororere kuba umwami.

    Mumvune: mumfashe, munduhure.

    Munozandagano: iri ni ijambo ry’inyunge, kunoza: gutunganya, indagano: 

    umugambi; umurage. Munozandagano bivuga utunganya, ukurikiza umurage 

    w’iwabo.

    Munyagampenzi: uwanyaze impenzi.

    Murerampabe: urera, ufata neza abari baragize ibyago. Ibi bishobora kuba

    Muri abagabe b’i Bukomasinde na Busakarirwa: muri abana b’i Bweramvura

    Muri abaremere b’i Tanda: ibihangange by’i Tanda (ruguru ya Muhazi).

    Muri iki gisigo ni Ndoli uvuye mu Gihugu akajya i Karagwe. Umusizi aranga

    Muri inzungu za Bwima: muri imana z’i Bwima.

    Mutambisha batimbo: utuma abavuza ingoma bishima, bazivuza bishimye.

    Mutandi: umurashi urasira imoso.

    mutanga ibyiru (impongano, ibihano).

    Mutazimbwa: kuzimbwa ni ukurushwa n’undi mu bikorwa.

    Mutima w’urugo: Ijambo ry’icyubahiro rivuga umugore usobanukiwe neza 

    n’ibijyane no kubaka urugo. 

    Mutimbuzi nyiri i Ntora: (Gisozi yo mu Karere ka Ruhango yahoze yitwa

    Mutoramakungu: wishyiriraga mu itorero, witoreraga urubyiruko rw’inkubanyi,

    Muvugirize imirenge: muvuze imirishyo irengera ikagera kure (yumvikana

    Muzigirwa: uwo abantu bafiteho ikizere, amahirwe.

    Muzira icyangwe mu minwe: nta mwete muke mujya mugira mu mikorere.

    Mwagagaze: mukube amahugu.

    Mwambereye igisaga: narabitegereje nsanga mufite ubwiza buhebuje.

    Mwameze ibiganza bitatugwabiza: mufite amaboko adutunze.

    n’aho indoro itukuye.

    na Bumbogo. Harimo kuzimiza by’umusizi. Aho imvura igwa cyane (bakoma /

    Nabyukire: kubyukira bivugwa ubundi ku nka ziva mu rugo, mu gitondo cya

    Nabyukuruka: nagaruka, nahindukira.

    Nacuriye amahari: nateze n’amahari nagiye impaka n’ababarwanya turatega,

    narabacecekesheje.

    Ndahiro aruhira: aritanga.

    neza kuri Yuhi biributsa ko ari Umwami w’igicaniro, ubwo akaba na we ari

    neza).

    Ngabo: ni Mutara Semugeshi basingiza bamwita ingabo iyi bakinga bari

    ni ingoma, ingoma isa n’ipfutse (ni umuzimizo w’abasizi). Biravuga rero ko

    ni ryo rivubura imvura; ni nk’aho rifite imigezi.

    Ni uruharo rwambereye ikibuza: guhinga ni byo byambujije kuza.

    Nicariye inkoni: niyicariye ku nkoni nk’umushumba uragiye.

    Nihanure amahanga: nshirikire ikinyoma ibihugu by’amahanga.

    Nimugarishye mwaraganje: nimugabe amashami hose mwaratsinze.

    Nimumburane: ndi uwanyu nimumbuze kugira ibindi mpugiramo bitari ibyo

    Nimumuhe rugari: nimumuhe urubuga.

    nk’aho bavuze ko atanga atitangiriye itama.

    nk’umuntu urwana n’abantu batatu cyangwa babiri kandi mu maboko maze

    nk’umwami w’inka kimwe na Cyilima na Mutara.

    Nkomere nkomereho: nkome akamu nuzurize.

    Nkomyurume: umuzindutsi, utagira ubute utaryamira, utiganda.

    Nkovu imbere: ni ukuvuga ko yasigaranye inkovu mu ruhanga. Ni ukuvuga

    Nkozurugendo: Mutabazi.

    Nsana: biva ku nshinga “gusana” bivuga gusubiranya ibyari byasenyutse. Nsana

    Nshe abami urubanza: mbabwire uko impaka z’abami zimeze, aho zizagarukira.

    nshinzwe (gusiga).

    Nsibura Nyebunga.

    Nsoro: umusizi aributsa ko Rwogera yahoze yitwa Nsoro.

    Nta byikamize urakimana: ibyikamize bivuga umwaga w’inka yanga gukamwa.

    Ntawacaniye: yabamazeho inka.

    Ntigukura: Ntikugarura, ntigukiza.

    Ntitugira umuvuro: nta hagarikamutima dufite kuko dushyigikiwe.

    Ntiwandobanuye mu b’inyuma: ntiwanshyize mu b’inyuma.

    ntizinyagwe (n’ Abanyoro).

    Ntiziranze: kuranza ni ukuranga (kumanika) ibisabo kuko nta mata bafite yo

    Ntizirava inyuma: ziracyaza, ni inka akomeza kunyaga.

    Ntora).

    ntoya cyane itaratangira kurisha. Umusizi akoresha ijambo “muto”; “umutavu.”

    nubwo Gahindiro yari akiri umwana muto.

    Ny’ebisu by’emisango: iyi ni imvugo ya kera cyane bita urunya Cyilima. Aha

    Nyabuzima: inkingi y’ubuzima, uwatanze ubuzima. Biributsa ko yavanyeho

    Nyabwire rwose ntazampaka: nyabwire nta cyo nsize inyuma ntateze

    Nyamashinga: amashinga ni imipaka, imbibi, yashinze imipaka ihamye.

    Nyamuhanza: i Runda rwa Kajara mu Ndorwa. Umurwa wa Kigeli III Ndabarasa.

    Nyemazi: umuntu wagize akamaro.

    Nyina amuzanaho mpiri: nyina (Nyirakarinda) amuzana ari imbohe.

    nyirakuru w’utuwe igisigo (Mutara II Rwogera). Na we yategetse kigabo mu

    Nyiramongi ari we wategekaga Igihugu kuko Rwogera yari akiri umwana.

    Nyiratunga: ni Nyirayuhi IV Nyiratunga nyina wa Yuhi IV Gahindiro akaba

    Nyiri ibizinzo by’inka: uzi gukenura inka (kuzifata neza).

    Nyiri Ikinguge: ni ukuvuga se wa Kigeli cya Nyanguge. Nyanguge ni umugore

    Nyiri imbuga mu mbone: ufite inkovu mu ruhanga (ni nk’intoboro).

    Nyiri inkoni za Rusugi na Rusanga: uhagarikiye Rusugi na Rusanga (imfizi

    Nyiri inyumba: umutegeka w’ingoro (inzu y’umwami).

    Nyiri ishya ry’inka n’ingoma: uwatumye habaho ihirwe ry’inka n’ingoma

    Nyiri u Buzi: umutegeka w’u Buzi (agahugu ko mu Buhunde mu majyaruguru

    Nyiri uburezi: uwavutse neza agahabwa impano nziza.

    Nyunga ya Ruganzu: umuzungura wa Ruganzu; uwunganiye Ruganzu uwateye

    Nzi ko barindiye ku busa: nzi ko nta ho bashingiye, bahagaze ku busa.

    Nzi ko mutazacibwa inka: nzi ko mudateze gutsindwa n’amahanga ngo bitume

    Nzogera: wambaye imidende igenda ivuga nk’amayugi. Byari ikimenyetso

    Nzogoma: umuterabwoba.

    Pariki: agace k’igihugu karimo amashyamba kaharirwe inyamaswa zo mu gasozi 

    kugira ngo zidacika burundu. 

    Raboratwari:inzu bapimiramo indwara z’abantu, iz’amatungo cyangwa ikorerwamo 

    ubushakashatsi bunyuranye hifashishijwe ibikoresho byabugenewe.

    rimwe (zihora zikamwa.

    rimwe ni iryo asanganywe ry’umubiri we irindi ni iry’amaraso yavuye.

    Rubyukirangoma: uzima ingoma, uzaba Umwaminyuma (Ni Ruganzu II Ndoli).

    Rubyutsa: umusizi w’i Burundi.

    Rugababihumbi: utanga inka nyinshi zitagira umubare.

    Rugabishabirenge: utanga imisozi n’ubundi bukire. Ni izina bari barahimbye

    Ruganzu Bicuba ni uko yatumye inka zigaruka nyuma y’iminyago yatewe na

    Rugasira: umudatsindwa.

    Rugina: kimwe mu bibindi by’ubuki magana abiri abiru b’umuganura bajyanaga 

    ibwami.

    Ruhakamiryango: umutegeka w’ibihugu.

    Ruhonga: umuntu utemera guhonga, guhendahenda umuntu ugira ngo agwe

    Ruhugukira mbere: uwo indagu zitayeho cyane. Ni ukuvuga ko kugira ngo abe

    Ruhungurabirwa: uwigaruriye ibirwa byose.

    Rukwizabisiza: uwatumiye inka ziba nyinshi mu Gihugu zigakwira ibisiza.

    rurwana nk’inka z’inkungu.

    Rusagurirandekezi: uhaza inka zishoka: Indekezi ni inka zishoka amariba

    Rusumbamitwe: umuntu w’intwari usumba (urusha) abandi mu ntambara.

    Rutsinda: umutsinzi uwaduhaye gutsinda.

    Rutukuzandoro: umusizi amwita atya kuko yavuye amaraso mu ruhanga agasa

    Ruziga: umuntu ufite umubiri mwiza, umuntu ufite ubwiza bw’umubiri. Si

    Rwarasanaga mu nka za se: urwaniriye inka za se akazihagararamo

    Rwasiye: kwasira ni ugutunga umudende w’uko yishe abanyamahanga

    Rwezamariba: kweza iriba ni ukurigira neza kugira ngo nibadahiramo amazi

    Rwinkindi: intore yambaye neza, iberewe n’ingabo.

    Rwirabanzarwe: uwisize ibyondo ku mabuga akabyisigira aho inka zishoka.

    rwo mu gahanga. (Inkoni zimurema uruguma mu gahanga).

    Rwoga yanyazwe na Nsibura Nyebunga.

    Rwuhanyanzira: umuntu ugenda yihuta. Umuntu ugenda yuhanya ni ugenda

    Samukondo ni Nsoro I Samukondo sekuru wa Cyilima I Rugwe.

    Samukuru wa Samukondo: igihangange gikomoka kuri Samukondo. Uyu

    Sango: Buhungiro; umuntu ukenewe abandi bisunga.

    se akiriho.

    Serukiramapfa: uwatsinze inzara.

    Shebuja wa Nyamiringa: umutware w’Urusengo bitaga Nyamiringa cyari

    Shoza yuhire: uhamagaza inka ngo azuhire zishire inyota. Gushoza inka ni

    Sinagaye umutungo wawe: sinabujijwe kuza n’uko utabona icyo umpaho

    Sinatendwa mu mbare: sinahinyuka. Mu mubare w’abasizi (abazi kureba kure

    Sinijanye: sinashidikanyije.

    So wawe: ari we so.

    Sohoringoma: uwakundaga kuvugirizwa ingoma.

    tugirana intego.

    Ubakobwa b’amasugi: Abakobwa bafite ababyeyi bombi.

    Ubu Rukanira ntungirire urukara: ubu rero nyiri ukuri ntundakarire.

    ubugugu na busa.

    Ubukangurambaga: igikorwa cyo gushishikariza abantu benshi kwitabira ikintu 

    runaka.

    Ubukangurambaga: Inyigisho ku kintu runaka zihabwa abantu benshi ku buryo 

    buhoraho. 

    Ubukombe: Umugabo cyangwa imfizi bikuze kandi bihamye.

    Ubukundwakare: Kuba yubashywe birengeje.

    ubumara bw’inzoka.

    Ubushami: amaboko. (ubuhangange).

    Ubushongore: ishema.

    Ubutayu: - Ahantu hataba amashyamba cyangwa ibindi bimera ngo bihakingirize; 

    hagizwe n’amabuye n’umucanga. Ubutayu kandi ni ahantu hadatuwe kuko 

    ubuzima buba budashoboka. 

    Ubutazadushira: ku buryo bitazatuvamo, tutazabyibagirwa.

    ubutegetsi.

    ubutegetsi.

    Ubwehe: Impamvu y’ibanze, intandaro y’ibyago, umutima wuje ubugwanabi, 

    icyago kirimbura ibintu.

    Ubwo akangiye icyanya: igihe atungutse mu cyanya (ishyamba).

    Ugumye uvunye unyumve: ukomeze umpe akanya unyumve. Kuvunya ni

    Ukaba uhotoye uruti: ukaba uhangaye, ukomeye.

    Ukiri umutavu: ukiri muto, umwana. Umutavu bivuga ubundi inyana ikiri

    ukomeye.

    ukuzihamagaza ngo zisange iriba zinywe.

    ukwinjiza umuntu cyangwa se kumuha ijambo. Kuvunya bibyara kuvunyisha.

    Umuci w’inkamba: uvana abantu mo ubwigomeke.

    Umuci w’inzigo: uwaduhoreye.

    Umugabekazi waduhekeye: ni Nyiramavugo II Nyiramongi nyina wa Mutara

    Umuganda akawigiza mu rumira: akubaka mu mazi rwagati ( ni ku Ijwi kuko

    Umuganura: umuhango wo kurya no kunywa ku musaruro bwa mbere. Kera wari 

    umuhango wo kurya umwaka mushya w’amasaka n’uburo, umwami akaba ari we 

    wagombaga kuganuzwa bwa mbere.

    Umugombozi: umuzungura, umusimbura. Kugombora ni ugusimbura si ugukiza

    Umuhangura bashonji: ugoboka abashonji.

    Umuhozi: uwahoye (guhora) abanzi.

    Umukomeza w’inkuna: uwateraga imbaraga, uwari inkingi y’abamwitangiye,

    Umunyabutatu: uwambaye urubindo. Wari umwambaro w’Abashi. Kari akantu

    Umunyamashyengo: Umuntu ukunda gusetsa cyane . 

    Umunyarukano: umuntu ushinzwe gutanga ikoro iri n’iri ryo gushimira (we

    Umunyotwe: umuriro umeze nk’ivu.

    Umuranga: umuntu w’inyangamugayo, w’inararibonye watorwaga n’umuryango 

    w’umusore akajya kubafatira amakuru mu muryango ufite umukobwa ukwiye 

    gusabirwa uwo musore.

    Umuranzi: inyama batara hanyuma bakazibika.

    Umurasanira w’ingoma: urasanira (urwanira) ingoma.

    Umurorano: amasaka azavamo umutsima.

    Umutanguha: indahemuka.

    Umutsobe: bumwe mu mako yo mu Rwanda. Amateka y’uruhererekane avuga ko 

    avuga ko bakomoka kuri Rutsobe rwa Gihanga.

    umutungo.

    Umuzahura: kuzahura ni ukondora, ukuvura, ugukiza. Ibyo yasanze

    Umuzimura: uwagaruye, uwacyamuye, yagaruye ibyari byazimiye.

    Umwami abashinzwe iby’iyimika bamuragurije babishishikariye.

    Umwami akakira: umwami akaryamana n’umugore. 

    Umwami akarora: umwami akarya.

    Umwami yigaruriye igihugu ni uruharo aba atuye.

    Umwigire: biva ku nshinga “kujya”; ni uwigiriyeyo ubwe, nta bandi atumye.

    Umwogabyano ahaye Rwogera: igihe Nyiratunga/Nyiramavugo yeguriye Rwogera

    Umwuma: inyota y’ikirenga imarwa no kunywa amazi afutse. 

    Ungurishije: waba unzimije.

    Urabahungure ubuhake: bafate bupfubyi ubagire ingabo zawe.

    Uri Biyamiza mu nzoza: uri amizero y’ibihe biri imbere.

    urubyiruko rw’abakubanyi (abarwanyi).

    Uruhamo rw’umuryango: Hejuru y’umuryango ugana ku gisenge.

    Uruhanga ruharaze imvi: umutwe urimo imvi. 

    Uruharo: ubundi bivuga umubyizi, aha bivuga amahugu abami bigaruriye. Uko

    Urujya n’uruza: Ibintu byinshi, abantu cyangwa inyamaswa bigenda binyuranamo 

    cyangwa bigenda bigaruka. 

    Urushingo: ikibaru cy’umuko bashingagamo urushingati bakarukaragiramo 

    babigiranye imbaraga, bakabibyaza umuriro. 

    Urusika rw’umugendo: urusika abantu batari bene urugo batari bemerewe kurenga 

    ngo bakomeze mu nzu.

    Urusika: wari umwanya utandukanya ibice bitandukanye byo mu nzu ya 

    Kinyarwanda. Kuri ubu ni urukuta rutandukanya ibyumba by’inzu.

    Urutoto: Igitugu yabategekeshaga.

    Urutsike: muri iki gisigo bivuga uruhanga; ubundi bivuga agatsiko k’amoya yo

    Urutsizo: ubundi bivuga icyuhagiro bakoresha mu mihango y’imandwa. Babaga

    Uruturuturu: Umuseso, mu gitondo kare.

    Uruyundo: umwanya w’umubiri (ku mugabo) ubyara, umusizi arifuriza abami

    Utari mu mugongo: utari mu mihango y’abagore/abakobwa.

    Uturuka: utangirira. 

    Uturukijwe: biva ku nshinga guturutsa bivuga kubiba amasaka y’amaka ubwa 

    mbere. 

    Utwangushye: Ibintu bike ariko by’ingira kamaro

    uvugwa ni Yuhi IV Gahindiro.

    Uwatanyaga: uwicaga (gutanya). Si ukwatanya.

    Uzagabe nka Gisanura: uzagabe imisozi unyaze abandi bami nk’uko Gisanura

    w’ibihubi. Iyo bawuvuza ingoma zose zisukira (zivugira) rimwe.

    w’ikirenga.

    wa Cyilima I Rugwe akaba nyina wa Kigeli I Mukobanya.

    Wa Misaya: wa Matama nyina wa Yuhi Gahima yitwaga Matama.

    Wa mwami wo mu makungu: wa mwami wari mu rubyiruko rutyaye,

    Wari uhanze: wari warigize akataraboneka.

    Winkeka ubutati: ntunkekeho ubugambanyi.

    Winyita impezi: ntuvuge ko naheze, natinze.

    y’abemeye kumwitangira, kumwihambiraho batarambirwa.

    y’Ikiyaga cya Kivu. Uwo mutegetsi ni Karinda wishwe ku bwa Gahindiro.

    y’ubwami.

    y’umutware).

    Ya Rusenge: y’i Bugamba.

    Yabateyemo umukenya: yabahuyemo urupfu rubakenya (rubica bakiri bato).

    yabigenjeje.

    Yagomoroje imihana: ingoma yemeje andi mahanga, maze ikayategeka.

    yahawe n’lmana.

    Yakandagiye Nyiri i Nkoma: yishe umwami w’i Nkoma. (Ni Ntare III Kivimira).

    yarabyondoye arabizamura.

    yaracyunamuye.

    Yarakwigeze: yaguhaye kuba intwari nka we ntuzamutenguhe.

    yarasendereye (yabaye myinshi cyane).

    Yarayihunze: biva ku nshinga “guhunda” ivuga gutaka ingoma yabo yayitatse

    Yarwaniye Nyamurunga: Yarwaniye ingoma Rwoga.

    yatabaruye ingoma.

    yavukiye. Kwagura no gusanzura bivuga kimwe.

    Yayanganiye n’amahari: yarwanyije abashatse na bo kwigira abami. Ibi biributsa

    Yaziziburiye imoko: yatumye inka zikamwa.

    Yica ingome: yica ingabo zigomye, ingabo z’amahanga zitayoboka.

    yihuta cyane.

    Yinikize inka zikamwa ubutaretsa: atangire akame inka zitajya ziteka na

    Yuhi abakomye ku ngoma: Yuhi abavanye ku ngoma.

    Yuhi anshira imihigo: Yuhi IV Gahindiro yemeza ko natsinze arabimpembera.

    z’ibwami zo mu mihango).

    Zinzazinywe: uhagarikira inka zikanywa neza mu iriba. Kuzinza ni ugufata

    zituruka kure.

    Imyandiko y’inyongera

    Igisigo: Naje kubara inkuru

    Naje kubara inkuru

    Yaraye i Murori

    Kwa Nyiramuyaga na Muhaya

    Murorwa yacyuye amahano

    5. Za busunzu zirayishoka,

    Ikamburwa n’ibihunyira

    Ruhangwambone rwa Ruhoramugambo,

    Umuswa uranyanitse mu kigunda;

    Yapfuye urwa Ruvuzo

    10. Yo yigeraga Mfizi ya Makuka

    Ikayigerera i Buringeri

    Yacitse nka Mushunguzi

    Yaguye mu rukubo nk’impabe

    Yatsinzwe nka Karihejuru.

    15. Naje ntabara impuha

    Impundu ziravuga umurenge

    Mu mirambi ya Kigali

    Ziranamije ku Muturagasani.

    Kandi mbara inkuru ntikuke

    20. Y’uko wakukiye Mutiri, Mutabazi,

    Ugatema ibyaro amajosi.

    Ngiyo ya sugi

    Irasogombwa amahanga,

    Irahinga iz’amakeba,

    25. Nkavuga imyasiro,

    Wasiye Nyamiringa,

    Mirindi ya Rumeza,

    Wayambikiye agashungo

    Iyo ngoma yawe.

    30. Nimuyihe rugari

    Yibonereho Ruhangwambone

    Nyibaze ay’icyo kirara

    Kitagira umuraza

    Mu mirambi ya Rubaho

    35. Cyaroye kikica umukenya

    Kitaramara kabiri

    Kimbwire undi waryiswe iryo zina,

    akazisazira nyuma.

    Na ndetse we Ruhangwambone

    40. Rwa Ruhuzambone

    Uba udateze amarengero

    Ugacurisha imihoro?

    Nimuyihe rugari,

    yibonereho Ruhangwambone!

    45. Nyibaze; ko amazina yari menshi,

    Mu kurora ukisunga iriheze

    Rya Ruhararaburozi rwa Mpinga?

    Yo mu guha impaka uwatwambuye Yuhi,

    Imvano yava kuki?

    50. Ntizi ko Rugaju

    Ari we waduteye imbeho n’isuri.

    Maze tugasanganwa Imana

    Ibura mwabo ikabona twebwe?

    Iyacu ni Rubanguka

    55. Rwacyamuye ibihugu

    Ni we “Rugira” wahonokaga mu Buhinda.

    Nanone niberwe

    Ayigire intindo,

    60. Ayitegeke nka Rwuma

    Maze ive mu rweguriro zirishe

    Niremba ayigire insezo,

    Ayisenyere ijabiro ijabo rishire.

    Izaze akuya kayirenze

    65. Yicuza ayo yakoze,

    Ikungagizwa mu myiri bayinyaze!

    Nimuyihe rugari,

    Yibonereho Ruhangwambone!

    Izaza yumva amatare

    70. ayivuga mu mutwe

    Mu mpinga ya Butare

    Amatwi yazibiranye mu minyago,

    Mutukura itekanye na Mukeshajabiro,

    Nimuyihe rugari,

    75. Yibonereho Ruhangwambone!

    Izaza ishorejwe amacumu

    Mu mpinga ya Gatsibo;

    Amacumu yabaye inkwaruro

    Maze ishime ko itagira

    80. I Bwangaguhuma kwa Gahaya:

    Ubwo yisunze izina ritagira amarengero

    Amajyo azayibera amabuye.

    Nimuyihe rugari,

    Yibonereho Ruhangwambone Rwa Ruhuzambone

    Uba udateze amarengero

    Ugacurisha imihoro?

    Nimuyihe rugari,

    yibonereho Ruhangwambone!

    45. Nyibaze; ko amazina yari menshi,

    Mu kurora ukisunga iriheze

    Rya Ruhararaburozi rwa Mpinga?

    Yo mu guha impaka uwatwambuye Yuhi,

    Imvano yava kuki?

    50. Ntizi ko Rugaju

    Ari we waduteye imbeho n’isuri.

    Maze tugasanganwa Imana

    Ibura mwabo ikabona twebwe?

    Iyacu ni Rubanguka

    55. Rwacyamuye ibihugu

    Ni we “Rugira” wahonokaga mu Buhinda.

    Na none niberwe

    Ayigire intindo,

    60. Ayitegeke nka Rwuma

    Maze ive mu rweguriro zirishe

    Niremba ayigire insezo,

    Ayisenyere ijabiro ijabo rishire.

    Izaze akuya kayirenze

    65. Yicuza ayo yakoze,

    Ikungagizwa mu myiri bayinyaze!

    Nimuyihe rugari,

    Yibonereho Ruhangwambone!

    Izaza yumva amatare

    70. ayivuga mu mutwe

    Mu mpinga ya Butare

    Amatwi yazibiranye mu minyago,

    Mutukura itekanye na Mukeshajabiro,

    Nimuyihe rugari,

    75. Yibonereho Ruhangwambone!

    Izaza ishorejwe amacumu

    Mu mpinga ya Gatsibo;

    Amacumu yabaye inkwaruro

    Maze ishime ko itagira

    80. I Bwangaguhuma kwa Gahaya:

    Ubwo yisunze izina ritagira amarengero

    Amajyo azayibera amabuye.

    Nimuyihe rugari,

    Yibonereho Ruhangwambone

    Izaza yumva insengo

    Zivuga iwacu mu ngoro

    umuryasenge uyirya

    Yabuze amaboko

    Yo kwishima mu gihumbi;

    90. Izaba yayakonje Mutukura,

    Yayageretse ku ya Mutaga w’i Nkanda!

    Ruhangwambone nimuyihebe

    Nta nkandagiro izeye!

    Nimuyihe rugari,

    95. Yibonereho Ruhangwambone!

    Mbese wowe ntiwahagiye

    Ku y’i Butemabuto kwa Mataremato

    Yaje gutegura ino

    Matungo ayigira intindo?

    100. Nimuyihe Rugari,

    Yibonereho Ruhangwambone!

    Mbese wowe ntiwahagiye

    Ku y’i Buvuganyanzara kwa Kivugabagore

    Yahanzwe no kuvuga rimwe

    105. Akarimi kayo kagwa mu matsa?

    Uzarebe aho izingiye Mizinge:

    Ntikizirikana ay’imusozi.

    Mba ndi ishami ryabyaye Nyirarugaju?

    Nimuyihe rugari,

    110. Yibonereho Ruhangwambone!

    Mbese wowe ntiwahagiye

    “ Ku y’i Busobanyamakaraza”

    Iri ni ishavu ringana aya mazi

    Rikayirara mu muroha

    115. Yarahebye n’abayiyagira

    Ngo bayihe ubuhura!

    Igumye iganye na Ntenga

    Bateze inyenga. Rero simbeshya

    120. Ni ko ntanga abagabo benshi ba Mikore:

    Rukabuza arumva na Myambi.

    Sinzakaraba no kwa Rujyo:

    Makomere arabizi na Makuka,

    125. Na Rukaniramiheto;

    Simbeshya: uzahagira ku rw’i Bumpaka

    uzatwika ari umugero

    Rugina ikarwubika

    Rugahinduka umugina.

    Bifatiye ku byavuye mu gitabo k’Ikinyarwanda, umwaka wa Gatandatu, 2008 urup.46-4

    Bene izi modoka zizwi nka “cable cars” ni zo Leta irimo gutekereza kuzana mu 

    Rwanda

    Uburyo bwo gutwara abantu mu migi cyanecyane mu Mujyi wa Kigali hifashishijwe 

    utumodoka tugenda ku migozi, bushobora gukoreshwa mu Rwanda mu gihe kiri 

    imbere.

    Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) iravuga ko ubwo buryo burimo 

    gutekerezwaho mu rwego rwo guca umuvundo no kugabanya igiciro k’ingendo. 

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri MININFRA avuga ko 

    ubu buryo butagoye kubugeraho kuko ari bizinesi izajya yinjiriza abazashoramo 

    imari.

    Umuyobozi ubishinzwe yabwiye Imvaho Nshya ko “Cable Cars” zigendera ku 

    nsiga zikoreshwa n’amashanyarazi, ati: “Imbanzirizamushinga y’utu tumodoka 

    yatekerejweho.” Yakomeje agira ati: “Turashaka ko ubwo bari gusubiramo 

    igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, bashyiraho n’imirongo izo ‘cable cars’ 

    zizanyuramo. Duteganya ko icyo gishushanyo kizabyerekana, hanerekanwe uburyo 

    abantu bagenda batiriwe babyigana mu muhanda.”

    Uwo muyobozi avuga ko izi modoka zikunze gukoreshwa cyane mu bijyanye 

    n’ubukerarugendo ariko ngo zinakoreshwa no mu gutwara abantu mu buryo bwa 

    rusange. “Cable Cars” ni imodoka zikoreshwa cyane mu bihugu nk’u Busuwisi, 

    Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ahandi. Ati: “Ikiza cyabyo ni bizinesi ikorwa 

    n’abashoramari ku giti cyabo bitabaye ngombwa ko Leta ishyiramo amafaranga,

    bityo na bo baba bunguka.”

    Kuba ngo izo modoka zidakoresha risansi cyangwa mazutu ahubwo zikoresha 

    umurimo muke w’amashanyarazi ngo bizatuma nta muntu utazabasha kwigondera 

    ibiciro byazo.

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri MININFRA avuga 

    ko hari abashoramari batangiye kwegera Leta bashaka gushora imari muri utwo 

    tumodoka.

    “Cable Cars” zitegerejweho gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’ubwikorezi 

    gisanzwe kivugwa mu mugi wa Kigali, aho abagenzi bagorwa no kubona imodoka. 

    Umwe mu bakozi ukorera mu mugi rwagati ataha ku Kimironko avuga ko agifite 

    ikibazo cyo kumara umwanya munini ategereje imodoka.

    Kubona imodoka biragorana, n’aho ibonekeye igatinda mu nzira kubera umubyigano 

    ukunze kubaho cyanecyane mu masaha y’umugoroba na mu gitondo.

    Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE/ Imvaho Nshya yo ku wa 09-10-2018