UMUTWE 5:UBWIKOREZI
Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
- Gusesengura umwandiko ku bwikorezi mu iterambere ry’igihugu,
hagaragazwa ingingo z’ingenzi ziwugize.
- Kugaragaza imimaro y’amagambo mu nteruro.
- Gusesengura no gukoresha mu nteruro inyangingo zinyuranye.
Igikorwa cy’umwinjizo
Ushingiye ku bumenyi ufite, sobanura isano iri hagati y’iterambere ry’ubwikorezi
n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Ubwikorezi ni uburyo bwo gukura abantu cyangwa ibintu ahantu hamwe bijyanwa
ahandi.
Abakurambere bacu baragotse mu gihe batwaraga ibintu byose ku mutwe, baheka
mu ngobyi abanyacyubahiro, abageni ndetse n’abarwayi.
Uko ibihe byagiye bihita, abantu bakomeje gutekereza uburyo buboneye kandi
bwihuse bwo gutwara abantu n’ibintu. Ubwikorezi buteye imbere bugira uruhare
runini mu kuzamura ubukungu, bwaba ubw’umuntu ku giti ke, ubw’igihugu
n’ubw’isi muri rusange. Uburyo bunoze, bwihuse kandi buhendutse bwo gutwara
abantu n’ibintu ni kimwe mu bipimo by’iterambere.
Ubwikorezi bukorwa mu nzira zinyuranye: hari ubwikorezi bwo ku butaka,
ubwikorezi bwo mu mazi ndetse n’ubwikorezi bwo mu kirere. Mu bwikorezi bwo ku
butaka, hakoreshwa amagare, amapikipiki, imodoka z’amoko atandukanye ndetse
ku buryo bwisumbuyeho hakoreshwa gariyamoshi. Mu bwikorezi bwo mu mazi,
hakoreshwa amato atandukanye mu gutwara abantu n’ibintu. Mu bwikorezi bwo
mu kirere hakoreshwa indege zinyuranye.
Abahanga baravuze bati: “Igihe ni amafaranga.” Ubwikorezi burushaho gutanga
umusanzu mu iterambere, iyo butwara ibintu byinshi kandi vuba. Iyo ubwikorezi
bwihuta, abantu babona igihe gihagije cyo gukora ibindi bikorwa. Urugero, uburyo
bwo gutwara abantu n’ibintu butaratezwa imbere mu Rwanda, umuntu yashoboraga
kuva i Rusizi ajya i Kigali akaba yakoresha iminsi itanu mu nzira nyamara ubu
ashobora kuhakoresha amasaha atanu cyangwa atandatu mu modoka, yakoresha
indege akaba atarenza iminota mirongo itatu.
Ubwikorezi bwambukiranya ibihugu ndetse n’imigabane. Nk’uko babivuze ngo:
“Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.” Ni muri urwo rwego, abantu
bagera mu bihugu bitandukanye bakoresheje uburyo bunyuranye bw’ubwikorezi
bikabafasha guhahirana, kwiga, gushyikirana no gutsura umubano.
Iterambere ry’ubwikorezi rigendana n’iterambere ry’ibikorwa remezo. Iyo ibikoresho
by’ubwikorezi cyangwa se inzira z’ubwikorezi ziyongereye, iyoherezwa n’itumizwa
ry’ibicuruzwa mu mahanga no mu gihugu imbere ririyongera, rigakorwa ku buryo
buhendutse ndetse na serivisi zikihuta kandi zikanoga. Igihugu rero nticyatera
imbere kidashyize imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo bijyanye no gutwara
abantu n’ibintu.
Ikindi kandi iterambere ry’ubwikorezi rituma abantu ku giti cyabo biteza imbere.
Abafite inganda zikorerwamo ibikoreshwa mu bwikorezi, usanga ari abaherwe.
Abakozi b’izo nganda, abakora mu gutwara abantu n’ibintu babaho neza kandi
bakazigamira imiryango yabo. Abacuruzi bagezwaho ibicuruzwa byabo bidatinze
bakabasha guhaza amasoko kandi bakinjiza akayabo k’amafaranga.
Uko abantu bazamuka mu bukungu ni ko batanga imisoro igira uruhare mu
iterambere ry’igihugu.
Ubwikorezi rero ni inkingi ya mwamba mu iterambere, kuko bworoshya urujya
n’uruza rw’abantu n’ibintu. Abantu bagera aho bifuza mu gihe gito, bakabona igihe
gihagije cyo gukora indi mirimo. Ibintu bigera ku babikeneye bitagoranye kandi
bihagije ndetse bikinjiriza igihugu amafaranga gikenera mu gukora ibindi bikorwa
by’iterambere.
V. 1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
Igikorwa
Soma umwandiko “ Uruhare rw’ubwikorezi mu iterambere”, ushakemo
amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu
mwandiko wifashishije inkoranyamagambo.
Imyitozo
1. Koresha mu nteruro amagambo akurikira dusanga mu mwandiko:
a) Ingobyi
b) Guhahirana
c) Guhenduka
d) Inkingi ya mwamba
e) Kuzigama
f) Akayabo
g) Ibikorwa remezo
2. Tanga imbusane z’amagambo akurikira yakoreshejwe mu mwandiko
a) Kugoka
b) Guheka
c) Abanyacyubahiro
d) Abageni
e) Ubukungu
V.1.2. Gusoma no kumva umwandiko
Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Uruhare rw’ubwikorezi mu iterambere”, hanyuma
usubize ibibazo bikurikira:
1. Ubwikorezi ni iki?
2. Iterambere ni iki?
3. Ni ubuhe buryo butandukanye bukoreshwa mu gutwara abantu
n’ibintu?
4. Ni uruhe ruhare rw’ubwikorezi mu iterambere ry’igihugu?
5. Garagaza urugero bw’ibikoreshwa mu gutwara abantu n’ibintu
byavuzwe mu mwandiko bitaratangira gukoreshwa mu Rwanda.
6. Garagaza kandi usobanure ibikorwa remezo bijyanye no gutwara
abantu n’ibintu.
V.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko
Igikorwa
Ongera usome umwandiko“ Uruhare rw’ubwikorezi mu iterambere”, hanyuma
usubize ibibazo bikurikira:
1. Ni izihe ngingo z’ingenzi zigaragara muri uyu mwandiko?
2. Kuri wowe uyu mwandiko ugusigiye irihe somo?
3. Vuga ibindi byifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu bitavuzwe mu
mwandiko.
4. Sobanura uko ubwikorezi bukwiye kutabangamira ibidukikije nuko
bwakwimakaza umuco w’ubuziranenge.
V.2. Iyiganteruro
V.2.1. Inshoza n’ubwoko bw’interuro
Igikorwa
Ushingiye ku bumenyi ufite, sobanura interuro n’iyiganteruro. Hanyuma ukore
n’ubushakashatsi ku bwoko bw’interuro ushingiye ku mubare w’amagambo
n’uw’inshinga zizigize, unatange ingero.
V.2.1.1. Inshoza y’interuro n’iyiganteruro
1. Interuro
Interuro ni ijambo cyangwa urukurikirane rw’amagambo umuntu avugamo
cyangwa yandikamo igitekerezo cyuzuye. Interuro ni igice k’imvugo umuntu yatura
akakirangiza aruhuka bihagije, kigatanga igitekerezo cyuzuye.
2. Iyiganteruro
Iyiganteruro ni ubumenyi bugamije gusesengura imiterere y’ibinyabumwe bigize
interuro ari byo magambo. Ni ubuhanga bwiga isanisha ry’amagambo mu kurema
interuro, amoko, imimaro n’imikurikiranire byayo mu nteruro. Iyiganteruro ryiga
kandi inyangingo zigize interuro, amatsinda yazo n’imimaro yazo.
Mu iyiganteruro, ijambo ni cyo kinyabumwe fatizo nk’uko mu iyigantego
ikinyabumwe fatizo ari akaremajambo.
V.2.1.2. Amoko y’interuro
Hashingiwe ku mubare w’amagambo n’uw’inshinga zitondaguye bigize interuro,
interuro z’Ikinyarwanda zirimo amoko atatu: interuro jambo, interuro yoroheje
n’interuro y’urusobe.
1. Interuro jambo
Interuro jambo ni interuro igizwe n’ijambo rimwe. Interuro jambo zishobora
gushingira ku magambo y’ubwoko hafi ya bwose. Interuro jambo ni interuro
idasanzwe kuko iba ihagarariye interuro igizwe n’amagambo menshi.
Ingero:
Ibi mwabitundishije iki? Ikamyo. (Izina)
Ni iki mwifuriza Abanyarwanda bose? Amahoro n’iterambere. (Amazina)
Ibi bitabo mwabitundishije amakamyo angahe? Atatu. (Ikinyazina)
Mwagenze urugendo rureshya rute? Rurerure. (Ntera)
Murateganya iki muri iki gihembwe? Gutsinda. (Inshinga iri mu mbundo)
Uraza? Ye! (Irangamutima)
Mwageze ku ishuri ryari? Kare. (Umugereka)
Ndagiye. (inshinga itondaguye)
Taha. (inshinga itondaguye)
2. Interuro yoroheje cyangwa interuro shingiro
Interuro yoroheje, interuro shingiro cyangwa interuro fatizo ni interuro igizwe
n’amagambo abiri cyangwa arenga ahuriye ku nshinga imwe itondaguye
yumvikanisha ubutumwa bumwe, budasobekeranye. Ruhamwa ariko ishobora
no kuba itagaragara mu nteruro tukayibwirwa n’indanganshinga. Iyo nteruro iba
ifite ruhamwa imwe igizwe n’ijambo rimwe cyangwa itsinda ry’amagambo ahuriye
ku gikorwa, imico cyangwa imimerere bivugwa mu nshinga. Interuro yoroheje
bayita kandi inyabumwe kuko ifite inshinga imwe itondaguye. Interuro yoroheje
kandi ishobora kuba ifite icyuzuzo kigizwe n’ijambo rimwe cyangwa urujyano
rw’amagambo ariko ishobora no kuba nta cyuzuzo ifite.
Interuro yoroheje ishobora no kutagira inshinga ariko n’ubundi ikumvikanisha
igitekerezo kimwe.
Ingero:
- Igihe ni amafaranga.
- Ubwikorezi bwambukiranya ibihugu ndetse n’imigabane.
3. Interuro y’urusobe
Interuro y’urusobe cyangwa interuro y’inyunge iba igizwe n’inshinga zitondaguye
zirenze imwe buri nshinga ikaba ari izingiro ry’inyangingo. Ni interuro igizwe
n’inyangingo ebyiri cyangwa zirenzeho.
Ingero:
- Iyo ubwikorezi bwihuta, abantu babona igihe gihagije cyo gukora ibindi bintu.
- Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze
Imyitozo
1. Mu kiganiro gikurikira, tahuramo amoko atandukanye y’interuro.
- Yewe wa mugabo we! Ino hari ikibazo k’ibicanwa. Abantu batemye
amashyamba
- Barayatsemba. None Leta ntikemerera abantu gupfa gutema amashyamba
asigaye.
- Dukore iki?
- Ntitwakibura. Reka turebe uburyo twakwihangira umurimo dukemura
ikibazo k’ibicanwa.
- Ni byiza cyane.
- Reka dutangire umushinga.
- Uwuhe?
- Uwo gukora imbabura za canamake.
- Zizagurwa n’abantu benshi kubera ko inkwi zihenda.
2. Garagaza ibintu bine iyiganteruro ryibandaho.
V.2.2 Isanisha
Igikorwa
Uhereye ku nteruro zikurikira garagaza amagambo afitanye isano, uvuge
n’ubwoko bw’isanisha bwakoreshejwe kandi ukore n’ubushakashatsi ku
isanisha mu nteruro.
- Ubwikorezi buteye imbere buzamura ubukungu.
- Iki gisubizo cyashubije umuhanga.
- Gusoma inkuru birakunzwe.
- Abantu bagera aho bifuza mu gihe gito.
- Bihogo ikamwa menshi.
- Biraro bya Murema azadusura.
1. Inshoza y’isanisha
Isanisha ni uburyo bwo guhuza amagambo mu irema ry’interuro ku buryo ijambo
ry’ibanze riha amagambo aryungirije akarango karyo.
Urugero:
Bano bana bato barashonje. Ijambo ry’ibanze ni abana.
Isanisha rikunze kugaragaza amasano nyantego aba ari hagati y’amagambo agize
interuro. Muri uru rugero isano ni inteko ya 2 ba.
2. Amoko y’isanisha
Mu Kinyarwanda hari amoko anyuranye y’isanisha.
a) Isanisha nyantego
Mu isanisha nyantego, ijambo ry’ibanze riha amagambo aryungirije intego ya
kamwe mu turemajambo twaryo.
Ingero:
- Iki gikamyo kinini gitwara imizigo myinshi.
- Icyambu kinini gifasha mu bwikorezi.
b) Isanisha nyanyito
Isanisha nyanyito rishingira ku kivugwa n’ijambo ry’ibanze. Rikoreshwa akenshi ku
magambo adafite indomo n’indanganteko cyangwa afite indanganteko zumanye
(zidatandukana) n’igicumbi (Mugabo, Bahizi, Rukundo, mukecuru…). Iyo ikivugwa
ari umuntu umwe isanisha ribera mu nteko ya mbere; baba benshi kimwe no mu
irondora rikabera mu nteko ya kabiri. Iyo ikivugwa ari inyamaswa cyangwa ikindi
kintu isanisha rikorwa mu nteko ya 9 cyangwa iya cumi.
Ingero:
- Mugabo akora ubwikorezi.
- Ba Kanyana bahahirana n’amahanga.
- Indege itwara imizigo myinshi.
c) Isanisha nyurabwenge
Isanisha nyurabwenge rikorwa iyo ibivugwa ari inshinga iri mu mbundo, uruvange
rw’abantu n’ibintu cyangwa uruvange rw’abantu n’inyamaswa n’urw’amagambo
adahuje inteko. Isanisha nyurabwenge rikorerwa mu nteko ya 8.
Ingero:
- Umugabo, ihene n’igare byahuriranye.
- Gutwarana abantu n’ibintu birabujijwe.
- Kurya, kunywa no kubyina birashimisha.
- Bakame n’impyisi birazirana.
d) Isanisha nyazina
Isanisha nyazina ni isanisha rishingira ku ndanganteko yumanye n’igicumbi.
Ingero:
- - Rutegaminsi rwa Tegera yari inyangamugayo. (Nt 11, Nt 1)
- - Bikungero bya Murema afite ibihangano byiza. (Nt 8, Nt 1)
- - Nyakayonga ka Musare.
e) Isanisha mpisho
Isanisha mpisho rikorwa igihe ikivugwa kitazwi cyangwa kitagaragajwe.
Ingero:
- Karabaye noneho.
- Umugore n’umugabo rwambikanye.
- Karahanyuze twarabyinnye biratinda.
f) Uruvange rw’isanisha
Uruvange rw’isanisha ni isanisha rigengwa n’inteko zitandukanye kandi rigengwa
n’ijambo rimwe.
Ingero:
- Igisonga cya Papa arahagurutse. (nt7 na nt1)
- Nyina w’iki kimasa irashaje. (nt1, nt9)
Imyitozo
1. Garagaza ubwoko bw’isanisha bwakoreshejwe muri buri nteruro mu
zikurikira:
a) Uyu mugabo mugufi afite imbaraga.
b) Amatungo n’ibikoresho byahashiriye.
c) Karababonye.
2. Tanga urugero rw’interuro ikoreshejwemo:
a) Uruvange rw’isanisha.
b) Isanisha nyazina.
c) Isanisha nyanyito.
V.2.3. Imimaro y’amagambo mu nteruro
Igikorwa
Uhereye ku nteruro zikurikira, garagaza imimaro y’amagambo azigize kandi
ukore ubushakashatsi ku mimaro y’amagambo mu nteruro.
- Mukamana arwanya isuri.
- Mugabe n’abana be bateye ibiti neza.
- Amashyamba atuzanira umwuka mwiza.
1. Imimaro y’ingenzi
Imimaro y’ingenzi y’amagambo mu nteruro ni itatu: ruhamwa, inshinga (ipfundo/
izingiro) n’icyuzuzo.
a) Ruhamwa
Ruhamwa ni ijambo rigaragaza ukora igikorwa cyangwa uwerekezwaho imimerere
n’imico n’inshinga bivugwa n’inshinga iri mu nteruro. Ruhamwa ishobora kuba
izina, urujyano rw’amazina cyangwa urw’amazina n’imfutuzi zayo, ntera, ikinyazina,
inshinga iri mu mbundo cyangwa itondaguye mu buryo bw’insano. Ruhamwa
nanone ishobora kujyana n’inshinga imwe cyangwa nyinshi, gukurikira inshinga
cyangwa kuyibanziriza.
Ingero:
Abana barakina umupira.
Umuhungu n’umukobwa bakuru baze.
Bake barabona ibihembo.
Niyonkuru yicaye ku ntebe.
Uyu natahe.
Kwiga birananiza.
Usakuza arasohoka.
Karisa ariga, agahinga ndetse akanacuruza.
Haragenda abahinzi gusa.
Ruhamwa zigira amoko atandukanye:
- Ruhamwa mboneranteko / mboneranteruro
Ruhamwa mboneranteko/ mboneranteruro ni ijambo cyangwa urujyano
rw’amagambo bishingirwaho isanisha nyantego.
Urugero:
Abana batarangara babona amanota meza.
- Ruhamwa mboneramvugo
Ruhamwa mboneramvugo ni ijambo rishingirwaho isanisha ry’inshinga ariko
hakurikijwe icyo inshinga ivuga iryo jambo rikaba ari ryo cyuzuzo k’inshinga.
Ingero:
Imineke irya abana naho inzoga ikanywa abakuru.
Imboga zibona abana.
- Ruhamwa nyurabwenge
Ruhamwa nyurabwenge ni ijambo ridashingirwaho isanisha rikaba icyuzuzo
k’inshinga ariko hakurikijwe icyo inshinga ivuga ukumva iryo jambo ari ryo ruhamwa.
Ingero:
Imboga zibona abana. (Abana babona imboga)
Igisoro gikina abahanga. (Abahanga bakina igisoro)
- Ruhamwa mpisho/ mburabuzi
Ruhamwa mpisho/ mburabuzi ni ruhamwa itagaragara mu rukurikirane
rw’amagambo ikagaragazwa n’akaremajambo ko mu nshiga gusa, kaboneka mu
nteko ya 8, 12,14 n’iya 16.
Ingero:
Karabaye. (agaki?)
Biracitse. (ibiki?)
Burije. (ubuki?)
Nta cyo bitwaye. (ibiki?)
Harabaye ntihakabe. (hehe?)
b) Inshinga (izingiro / ipfundo)
Inshinga ni ijambo ribumbatiye ingingo yo kugaragaza igikorwa,imiterere, imimerere
cyangwa imico byerekeza kuri ruhamwa mu nteruro.
Ingero:
- Umurimo utugeza kuri byinshi.
- Aba bana babereye ubutore.
- Ibitabo byabo birashaje.
- Abaporisi benshi baritonda.
- Abana be barabyibushye.
c) Icyuzuzo
Icyuzuzo ni ijambo rijyana n’inshinga rikayisobanura cyangwa rikayuzuza. Gishobora
kugirwa n’ijambo rimwe cyangwa urujyano rw’amagambo.
- Icyuzuzo mbonera
Icyuzuzo mbonera kigizwe n’ijambo cyangwa amagambo aherekeza inshinga
akuzuza igitekerezo cyayo. Icyuzuzo mbonera giherekeza inshinga kitanyuze ku rindi
jambo cyangwa ngo kigire ibindi bisobanuro by’umwihariko cyongeraho. Ni ukuvuga
ko hagati y’inshinga n’icyuzuzo mbonera nta rindi jambo rizamo. Gishobora kuba
kigizwe n’ijambo rimwe cyangwa menshi. Muri rusange icyuzuzo mbonera gisubiza
ikibazo iki? Nde?
Ingero
Kabayiza arubaka inzu.
Inyamaswa zirya ibyatsi.
Urukwavu rurya kimari.
Kanyana avuza umwana we.
- Icyuzuzo nziguro
Icyuzuzo nziguro cyuzuza inshoza y’inshinga kivuga uko igikorwa, imimerere
cyangwa imiterere biba, aho bibera, igihe bibera, inshuro biba n’ibindi. Gishobora
kugirwa n’ijambo rimwe cyangwa urujyano rw’amagambo.
Ingero:
Wa mugabo arahinga cyane.
Uyu mwana yiga mu gitondo.
Karera akora imirimo ye vubavuba.
Namubonye kabiri.
Batuye i Kabgayi.
Ibyuzuzo nziguro bigira amoko atandukanye bitewe n’inshoza yabyo.
- Icyuzuzo nziguro cy’uburyo
Icyuzuzo nziguro cy’uburyo ni icyuzuzo cyuzuza inshinga kikavuga uko igikorwa
cyangwa imimerere bivugwa n’inshinga bigenda. Akenshi usanga ibyuzuzo
nziguro by’uburyo bigizwe n’imigereka y’uburyo, bigasubiza ikibazo kibajijwe
n’ingirwanshinga «-te? »
Ingero:
Abakora cyane mubahembe.
Kagabo avuga buhoro cyane.
Bagenda amaterekamfizi.
- Icyuzuzo nziguro cy’ahantu
Icyuzuzo nziguro cy’ahantu kivuga ahantu ibivugwa n’inshinga bibera cyangwa
biherereye. Gisubiza ikibazo hehe?
Ingero:
Uze kunsanga haruguru.
Umwana yabaye mu nzu biratinda.
Dutuye i Kamembe.
Nabibonye munsi y’umuhanda.
- Icyuzuzo nziguro k’igihe
Icyuzuzo nziguro k’igihe kivuga igihe imimerere cyangwa igikorwa bivugwa
n’inshinga bibera. Gisubiza ibibazo « ryari?” cyangwa « gihe ki?»
Ingero:
Igihunyira gihiga nijoro.
Ajya ku kazi mu gitondo.
Baje ku manywa.
Yagiye kera.
- Icyuzuzo nziguro k’inshuro
Icyuzuzo nziguro k’inshuro kivuga inshuro igikorwa kiba cyangwa kigahamya ingano.
Gisubiza ikibazo kibazwa n’ijambo « kangahe? »
Ingero:
Nagiyeyo kenshi.
Ibyo bintu twabyumvise rimwe.
Uri busome kangahe?
Babirya rimwe na rimwe.
2. Imimaro yungirije
Mu nteruro, hari amagambo ajyana n’andi bigakora urujyano rufite umumaro
umwe ariko ugasanga afite imimaro yayo muri urwo rujyano.
a) Impuza
Impuza ni amagambo afite umumaro wo guhuza amagambo n’andi. Ayo magambo
ni ibyungo n’ibinyazina ngenera.
Ingero:
- Ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bwateye imbere. (bw’ na na:ni impuza)
- Abahungu n’abakobwa buriye indege bajya kwiga. (na: ni mpuza)
b) Imfutuzi
Imfutuzi ni amagambo asobanura andi aherekeje, ndetse n’ indangahantu.
Ingero:
- Uyu mwana muremure yiga neza. (uyu, muremure: ni imfutuzi)
- Twigira mu ishuri. (mu: imfutuzi)
Imyitozo
1. Garagaza imimaro y’ibanze n’imimaro yungirije ku magambo agize
interuro zikurikira :
a) Aba banyeshuri n’abarezi babo bakora ibikorwa byiza.
b) Sekarama yasize ibisigo n’ibiganiro.
2. Mu nteruro zikurikira erekana ruhamwa uvuge n’amoko yazo:
a) Imineke irya abana.
b) Igikombe k’ibihugu kizakinirwa he?
3. Tanga urugero rw’interuro ifite:
a) Icyuzuzo mbonera
b) Icyuzuzo nziguro cy’uburyo
c) Icyuzuzo nziguro k’inshuro.
V.2.4. Ibice by’interuro n’igiti k’interuro yoroheje
Igikorwa
Ukurikije uko amagambo agendanye n’uko asangiye inyito, garagaza ibice
by’interuro zikurikira, unatekereze uko buri nteruro wayubaka nk’igiti uhereye
ku bice wabonye kandi ukore ubushakashatsi ku bice by’interuro yoroheje
n’igiti cyayo.
- Iyi modoka ikora ubwikorezi.
- Bwiza n’abana be basomye ibitabo byinshi.
V.2.4.1. Inshoza y’interuro yoroheje
Interuro yoroheje bita iy’inyabumwe ni interuro ifite inshinga imwe itondaguye
yumvikanisha ubutumwa bumwe, budasobekeranye.
V.2.4.2. Inshoza y’isesengura nteruro
Mu gusesengura interuro hari inzira nyinshi zishobora gukoreshwa ariko iz’ingenzi
ni izi zikurikira: Imisesengurire isanzwe n’imisesengurire igaragaza ruhamwa na
ruhamya (imvugaruhamwa).
a) Imisesengurire isanzwe
Imisesesengurire isanzwe ni imisesengurire igaragaza ibice bitatu bigize interuro:
ruhamwa, inshinga n’icyuzuzo.
Urugero: Abanyeshuri bakunda kwiga.
Ruhamwa: abanyeshuri
Inshinga: bakunda
Icyuzuzo: kwiga
b) Imisesengurire ya ruhamwa na ruhamya (imvugaruhamwa)
Iyi misesengurire ica mu nteruro ibice bibiri by’ingenzi ari byo: ruhamwa na ruhamya
ikagenda ibisesengura igaragaza ibindi bice bibigize.
V.2.4.3. Ibice by’ingenzi by’interuro
Ibice by’ingenzi by’interuro ni bibiri: Ruhamwa na ruhamya (itsinda ry’inshinga/
imvugaruhamwa).
a) Ruhamwa
Ruhamwa ni igice bagira icyo bavugaho mu nteruro. Itsinda rya ruhamwa rishobora
kuba rigizwe n’ijambo rimwe cyangwa urujyano rw’amagambo. Itsinda rya ruhamwa
rigizwe n’itsinda rw’izina hashingiwe ku moko y’amagambo agize interuro. Ni
ukuvuga ko itsinda ry’izina rifite umumaro wo kuba ruhamwa.
Ikitonderwa:
Ruhamwa ishobora kuba igizwe n’izina, itsinda ry’izina, ikinyanshinga, inshinga, izina
ntera, interuro… Iyo igizwe n’ijambo rirenze rimwe yitwa itsinda rya ruhamwa.
b) Ruhamya
Ruhamya ni igice k’interuro kigira icyo kivuga kuri ruhamwa. Hashingiwe ku moko
y’amagambo agize interuro, itsinda ry’inshinga ni ryo rigira umumaro wo kuba
imvugaruhamwa cyangwa ruhamya. Imvugaruhamwa igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi
ipfundo cyangwa izingiro ry’ubutumwa n’icyuzuzo.
Mu nteruro yoroheje inshinga itondaguye ni yo ifite umumaro wo kuba
ipfundo ry’ubutumwa hanyuma andi magambo ajyanye na yo akaba icyuzuzo
cyangwa ibyuzuzo.
Ikitonderwa
Ruhamya yitwa kandi itsinda ry’inshinga cyangwa itsinda ry’imvugaruhamwa
Ingero:
- Abanyeshuri barasohotse.
Abanyeshuri: ruhamwa
barasohotse: ruhamya
- Abahungu n’abakobwa bakinnye none.
Abahungu n’abakobwa: itsinda rya ruhamwa
bakinnye none: ruhamya(itsinda ry’inshinga cyangwa ry’imvugaruhamwa)
- Uyu mwana muremure yiga neza.
Uyu mwana muremure: itsinda rya ruhamwa
yiga neza: ruhamya (itsinda ry’inshinga cyangwa ry’imvugaruhamwa)
Ikitonderwa
Ruhamya iba igizwe n’inshinga cyangwa se inshinga n’ibyuzuzo byayo.
V.2.4.4. Gusesengura interuro yoroheje hakoreshejwe uburyo
bw’igiti
Interuro igira íbice bibiri by’ingenzi (Ruhamwa Rh) na ruhamya yitwa kandi itsinda
ry’inshinga (Ts Sh). Muri ibyo bice bibiri kimwe gishobora kugabwamo amashami
kigasesengurwamo utundi duce. Ni ukuvuga ko iyo ruhamwa igizwe n’amagambo
arenze rimwe yitwa itsinda rya ruhamwa (Ts Rh). Ruhamya na yo igira amashami
abiri; inshinga (Sh) n’icyuzuzo (Uz), iyo icyuzuzo kigizwe n’amagambo arenze rimwe
gikora itsinda ry’icyuzuzo (Ts Uz). Nyuma yo kugaragaza amatsinda ari muri ruhamwa
cyangwa ari muri ruhamya n’imimaro yayo, hakurikiraho ishami rigaragaza amoko
y’amagambo mu buryo buhinnye.
Izi ni zimwe mu mpine zifashishwa mu gusesengura interuro ku giti:
F: Imfutuzi
F Rh: imfutuzi ya Ruhamwa
F Uz: Imfutuzi y’icyuzuzo
Grk: Umugereka
Imp: Impuza
Kzn: Ikinyazina
Nt: Ntera
ZnNt: Izina ntera
Rh: Ruhamwa
Sh/ Pf: Inshinga/ ipfundo
T: Interuro
Ts Rh: Itsinda rya Ruhamwa
Ts Sh: Itsinda ry’inshinga
Ts Uz: Itsinda ry’icyuzuzo
Ts Zn: Itsinda ry’izina
Ung: icyungo
Uz: Icyuzuzo
Zn: Izina
Ikiny: Ikinyanshinga
Urugero: Uyu mwana muremure yiga neza.
Imyitozo
Sesengura interuro zikurikira ukoresheje uburyo bw’igiti:
1. Aba banyeshuri n’abarezi babo bakora ibikorwa byiza.
2. Umutwe umwe ntiwigira inama.
Imyitozo
V.2.5 Inyangingo n’amoko yazo
Igikorwa
Itegereze inyangingo mu nteruro zikurikira maze utahure ubwoko bwazo,
hanyuma ukore ubushakashatsi ku moko y’inyangingo.
- Gashuhe yavomye amazi meza.
- Mariro yariye, arakina, arataha.
- Nitubitsinda tuzajyayo.
1. Inshoza y’inyangingo
Inyangingo ni interuro cyangwa igice k’interuro kibumbatiye ubutumwa bwumvikana
neza. Inyangingo zikoreshwa mu nteruro zinyuranye. Interuro ibumbatiye ingingo
imwe ni interuro yoroheje, interuro fatizo cyangwa interuro y’inyabumwe. Interuro
ifite inyangingo nyinshi ni interuro y’urusobe. Inyangingo ishobora kuba yigenga
cyangwa ifitanye isano n’izindi biri kumwe mu nteruro.
Ingero:
- Abana bazadusura ku Cyumweru. (Inyangingo imwe yihagije)
- Ndaje dutahe. (Inyangingo ebyiri zifitanye isano)
- Bakunda kwiga bazatsinda. (Inyangingo ebyiri zifitanye isano).
2. Ubwoko bw’inyangingo
2.1. Inyangingo yihagije
Inyangingo yihagije ni inyangingo yigenga kandi na yo ntigire indi igenga. Inyangingo
yihagije ishobora kuba yonyine cyangwa igaturana n’izindi nyangingo bibangikanye.
Urugero :
- Uyu munyeshuri arakora imyitozo.
- Ruganzu yari umukozi, yari umurwanyi, yari igitangaza.
Inyangingo yihagije ishobora no kuba yunze ku yindi ariko itayigenga cyangwa ngo
igengwe na yo.
Urugero :
- Nirere ni mwiza kandi aritonda.
- Abana bamwe barakina umupira, abandi barasimbuka
urukiramende.
Inyangingo yihagije ishobora no kwihagika mu yindi nteruro ariko ntiyigenge kandi
ntigengwe na yo.
Urugero:
Nuko barahaguruka –twese tubareba- bajya kurya.
Arasohoka –abana baramwitegereza- atangira kurira.
2.2. Inyangingo y’ingaragirwa
Inyangingo y’ingaragirwa ni inyangingo ikenera indi iyiherekeza kugira ngo
iyisobanure cyangwa iyuzuze maze ubutumwa itanga burusheho gusobanuka.
Ingero:
- Urwo rusaku numva ni urw’iki? (uruhe rusaku?)
Urwo rusaku ni urw’iki?: ni inyangingo y’ingaragirwa irasobanurwa n’indi
biri kumwe.
- Bagiye banyerera. (Bagiye bate?)
Bagiye: ni inyangingo y’ingaragirwa irasobanurwa n’indi biri kumwe.
- Ndabona bwije. (Urabona iki?)
Ndabona: ni inyangingo y’ingaragirwa iruzuzwa n’indi biri kumwe.
2. 3. Inyangingo y’ingaragira
Inyangingo y’ingaragira ni inyangingo ijyana n’indi nyangingo igatuma yumvikana
neza.
Ingero:
- Nasanze bahinga. (ingaragira yuzuza)
- Agenda yihuta. (ingaragira isobanura)
- Abanyarwanda bavuga ko ikoranabuhanga rifite akamaro. (ingaragira
yuzuza)
Ikitonderwa
Inyangingo ngaragira zigira amoko anyuranye. Aya akurikira ni amoko y’inyangingo
ngaragira.
1. Inyangingo y’insobanuzi cyangwa nyensano
Isobanura izina ryo mu nyangingo ngaragirwa cyangwa irindi jambo ririhagarariye.
Ikoresha inshinga iri mu buryo bw’insano.
Ingero:
Ikoranabuhanga dukoresha ryaturutse mu mahanga.
Amasomo twiga arashimishije.
Urwo rusaku numva ni urw’iki?
Ibishyimbo bahinze biraraye.
Ibyo baguze birahenze.
Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.
2. Ingaragira mbonera
Isubiza ikibazo iki? Ishobora guterurwa n’ibyungo: ko, ngo, yuko...
Ingero:
Ndabona ko akoresha interineti.
Yavuze ngo azaza ejo.
Numvise bamukubita.
Barashaka yuko mwigana.
Urasanga batashye.
3. Ingaragira y’uburyo
Ingaragira y’uburyo ivuga uko igikorwa k’ingaragirwa gikorwa. Isubiza ikibazo
kibajijwe n’ingirwanshinga « –te? » Ishobora guterurwa n’ikinyazina mbanziriza
cyangwa mbanziriza ikoranye n’igereranya:uko, nkuko, nkaho…
Ingero:
Aryama acuramye.
Bagenda bunamye.
Amanutse yiruka.
Bagiye bagiye.
Aracyagira uko abonye.
Ushaka uko nyina yashatse amara amazu.
Ubikore nk’uko nakweretse.
Iyi nzu ikomeye nk’aho yubakishije amabuye.
4. Ingaragira y’igihe
Ingaragira y’igihe ivuga igihe igikorwa cyangwa imimerere bivugwa n’ingaragirwa
bibera. Ishobora guterurwa n’impuza. Ishobora kubanziriza ingaragira cyangwa
ikayikurikira.
Ingero:
Uzahabwa impundu utabarutse.
Impyisi ishira amerwe yapfuye.
Iyo antuka sinumva.
Aho ndyamira ndasinzira.
Aza uko bwije.
5. Ingaragira y’impamvu
Ingaragira y’impamvu ivuga igitera igikorwa k’ingaragirwa kubaho. Ishobora
guterurwa n’impuza kuko cyangwa kubera ko, ko, ngo na kugira ngo.
Ingero:
Taha urananiwe.
Ishiime waratsinze.
Urankize ndakennye.
Ararya kuko ashonje.
Ntaramesa kuko atarabona isabune.
Yariyuhagiye kubera ko yari afite imbyiro.
Yahinze ngo azatere.
Ararya kugira ngo azabyibuhe.
6. Ingaragira y’ingaruka
Ingaragira y’ingaruka ivuga icyo igikorwa k’ingaragirwa kibyara cyangwa icyo
kiganishaho. Iyi ngaragira ishobora no kuvuga inkurikizi. Akenshi inshoza yayo
yegeranye n’iy’impamvu ku buryo zombi zishobora guhinduranya umwanya.
Ishobora guterurwa n’impuza.
Ingero:
Buzura cyane bazahana inka.
Ashishikariye kwiga azatsinda.
Imbwa yarihuse ibyara ibihumye.
Yagiriye abantu neza maze baramukunda.
Uranywa usinde.
Uzakora cyane unanirwe.
7. Ingaragira iteganya
Ingaragira iteganya ivuga igikorwa gishingirwaho ik’ingaragirwa. Akenshi ibaziriza
ingaragirwa. Ishobora guterurwa n’impuza iyo, niba, iyaba, naho, nubwo,
niyo.
Ingero:
Mumpaye inkwi nateka.
Abizanye nabigura.
Umuhaye yazakwitura.
Wakora mu muriro washya.
Nimumpa inkwi ndateka.
Nibakora nzabahemba.
Iyo arwara aba aryamye.
Niba mushonje murarya ibijumba.
Iyaba yariho mba nkize.
Iyaba yarazigamye ntiyari kuzasonza.
Naho yarya ntiyabyibuha.
Nubwo wampa inka sinaguha insina zange.
Niyo wantuka useka nababara.
8. Ingaragira ihuriranya
Ingaragira ihuriranya ivuga igikorwa gikorerwa rimwe n’ikindi. Ishobora guterurwa
n’icyungo cyangwa ikabamo inyibutsacyungo –naIngero:
Imfizi y’impongo ihotora ihigwa.
Inyana y’ingwate yabira ireba iwabo.
Ahwera kandi zikamwa.
Yakuburaga anatetse.
9. Ingaragira y’inkurikizo cyangwa ikurikizaho
Ingaragira y’inkurikizo cyangwa ikurikizaho ivuga igikorwa giherekeza ik’ingaragirwa.
Ishobora guterurwa n’impuza. Iteka ikurikira ingaragirwa. Isubiza ikibazo
“hanyuma?”
Ingero:
Bararya bakaryama.
Babyukaga bakavoma.
Warasabaga ugahabwa.
Yaravuwe arakira.
Bakubuye bayora ibishingwe.
Yaguye arakomereka.
Kabyare uheke.
Ntiwiyuhagira ngo uke.
Ntazapfa ngo abure gihamba.
Sasa ahasigaye uryame.
Uhinge maze utere.
Ndabivuga hanyuma nsheceke.
Rya ubundi uryame
10. Ingaragira izibukiranya
Ingaragira izibukiranya igira ingingo y’igikorwa kibusanye n’ik’ingaragirwa. Akenshi
ingaragira izibukiranya iterurwa n’icyungo.
Ingero:
Ibuguma y’ihene yona iziritse.
Genda naho uyu asigare.
Ntakora nyamara arakize.
Bakunda inkwi bakanga abashenyi.
Imyitozo
1. Garagaza inyangingo mu nteruro zikurikira uvuge n’amoko yazo:
a) Abaturanyi bacu bakora umuganda.
b) Iterambere ry’ibihugu rigaragarira mu mibereho y’abaturage babyo
rikanagaragazwa n’ibikorwa remezo.
c) Twaramusuye hanyuma aratwakira.
d) Amazi anyobwa ntagira ibara.
e) Yandika ibintu bisomeka.
2. Garagaza inyangingo ngaragira mu nteruro zikurikira uvuge n’amoko
yazo:
a) Uyu musore agenda atera isekuru.
b) Twasoma tubonye ibitabo.
c) Ibyo byabaye nge nagiye.
d) Kingura amadirishya kuko hashyushye.
e) Ndashaka ko mutaha.
3. Tanga urugero rw’interuro irimo:
a) Inyangingo ngaragira y’insobanuzi
b) Inyangingo ngaragira y’inkurikizo
c) Inyangingo ngaragira y’ingaruka.
V.3. Imyitozo y’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri
Uhereye ku nsanganyamatsiko y’ubwikorezi, andika umwandiko uri hagati
y’imirongo mirongo itatu na mirongo ine, wemeranywa n’uyu mugani “Akanyoni
katagurutse ntikamenya iyo bweze.” Mu mwandiko wawe hagaragaremo
amoko anyuranye y’interuro n’inyangingo.
Ubu nshobora:
- Gusobanurira abandi uruhare rw’ubwikorezi mu iterambere ry’igihugu.
- Gusobanurira abandi amoko atandukanye y’interuro.
- Kugaragaza imimaro y’amagambo agize interuro.
- Gusesengura interuro yoroheje nkoresheje uburyo bw’igiti.
- Kugaragaza inyangingo zitandukanye mu nteruro z’Ikinyarwanda.
Ubu ndangwa no:
- Gukoresha neza Ikinyarwanda no gushishikariza abandi ibijyanye
n’iterambere rishingiye ku bwikorezi.
- Gushishikarira no gushishikariza abandi gukoresha neza isanisha mu
nteruro.
V.4. Isuzuma risoza umutwe wa gatanu
Umwandiko: Igihugu cy’u Rwanda kitaye ku bwikorezi
Ubwikorezi ni kimwe mu bifata umwanya ntagereranywa mu iterambere ry’Igihugu
kuko buri mu byinjiza umusoro munini igihe bohereza cyangwa batumiza ibintu
mu mahanga no mu ngendo z’abantu zaba iz’imbere mu Gihugu n’izambukiranya
imipaka ndetse bukanatanga akazi ku bantu benshi. Umusoro ni amafaranga Leta
isaba umuturage ku mutungo we hashingiwe ku itegeko, hakurikijwe ubushobozi
bwa buri wese, ukayifasha kurangiza inshingano zayo. Ibyo bituma buri gihugu kita
ku bwikorezi kubera uruhare bufite mu kwinjiza imisoro.
Imirimo y’ubwikorezi ni myinshi, harimo gutwara abantu ku nzira y’ubutaka
hifashishijwe amapikipiki, amatagisi n’amabisi byabiherewe uruhushya n’itegeko
rigenga ibinyabiziga binyura mu muhanda, kandi bifite ubushobozi bwo gutwara
abantu. Mu bihugu bimwe batwara abantu n’imitwaro muri gariyamoshi kuko
zihuta kandi zigatwara abantu benshi n’ibintu byinshi kurusha amabisi n’amakamyo.
Hari kandi gutwara abantu n’ibintu mu ndege haba imbere mu gihugu ndetse no
mu ngendo mpuzamahanga; mu biyaga ndetse no mu nyanja ngari na ho batwara
abantu cyangwa imizigo mu mato agezweho ashobora gutwara abantu ibihumbi
n’amatoni atabarika y’ibicuruzwa aho abantu bambara imyambaro yabugenewe
ishobora gutuma batarohama mu mazi mu gihe habaye impanuka.
Mu guteza imbere ubwikorezi mu Rwanda hari gutunganywa inyigo y’umuhanda wa
gariyamoshi nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi. Umuhanga mu by’ubwubatsi ushinzwe
itunganywa ry’inyigo y’umuhanda wa gariyamoshi muri Minisiteri y’Ibikorwa
Remezo ni we wabitangaje nyuma y’inama yabereye Arusha muri Tanzaniya. Muri
iyo nama harebwe aho ibikorwa byo kubaka uwo muhanda wa Daresalamu (Dar es
Salaam)-Isaka-Kigali-Keza-Musongati (DIKKM) bigeze. Yabwiye ikinyamakuru “The
New Times” ko Tanzaniya, u Burundi n’u Rwanda bakomeje gufatanyiriza hamwe
gutunganya umushinga w’umuhanda wa gariyamoshi DIKKM. Iyi nama yabereye
Arusha, yari igamije kongera amasezerano muri serivisi z’ubujyanama muri uyu
mushinga ku wa 31 Ukuboza 2015.
Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye, harimo iz’imari, iz’ibidukikije
no gucunga ubutaka zaturutse mu bihugu bitatu, banemeza amabwiriza Ikigo
k’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) kizagenderaho
gitanga isoko ry’ubwubatsi ku ruhande rw’u Rwanda, Tanzaniya n’u Burundi.
Imirimo y’ibanze ku bikorwa by’uyu muhanda yanaganiriweho n’abaminisitiri bafite
ubwikorezi mu nshingano zabo, mu nama yabereye i Mwanza muri Tanzaniya, ku
wa 13 Gashyantare mu mwaka wa 2015. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara
nyuma y’inama yabo, rivuga ko biyemeje kurushaho gukorana kugira ngo bateze
imbere inyungu z’ibihugu uko ari bitatu kimwe n’ababituye. Hari aho rigira riti:
“Abaminisitiri bashimye ubushake ibihugu bitatu bihurira kuri uyu mushinga bifite
kugira ngo ubashe gushyirwa mu bikorwa n’akamaro uzagira ku guhuza ibihugu
by’akarere mu buryo bw’ubwikorezi, iterambere ry’ubukungu n’izamuka rya serivisi
z’imibereho rusange”.
Iyo nama y’i Mwanza kandi yemeje ko nyuma y’inkunga ya Banki Nyafurika Itsura
Amajyambere, ibihugu bihuriye kuri uwo mushinga bigomba gufatanya ku kiguzi
gikenewe kugira ngo inyigo yawo irangizwe neza; aho bibarwa ko hagikenewe
amadorari y’Amerika ibihumbi magana atatu (U$ 300 000). Umwe mu bari bitabiriye
inama avuga ko ibihugu byose byiyemeje kongeramo ingufu ku buryo uyu mushinga
urangizwa mu gihe cya vuba, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere bazatangira
guhatanira kubaka uyu muhanda binyuze mu bufatanye bwa za Leta n’abikorera.
Kubaka iyi nzira ya gariyamoshi byari biteganyijwe gutangira hagati mu mwaka wa
2017.
Mu Gushyingo mu mwaka wa 2015 ni bwo hashyizwe ahagaragara ibigo
byatoranyijwe mu rwego rw’ibanze, nk’ibizahatanira gutunganya no gushyira mu
bikorwa umushinga wo kubaka ibirometero igihumbi na magana atandatu na
mirongo irindwi na bibiri (km1 672) bihuza Daresalamu (Dar es Salaam) yo muri
Tanzaniya, Kigali mu Rwanda na Musongati mu Burundi. Biteganyijwe ko kubaka
uyu muhanda bizatwara miriyari eshanu na miriyoni ebyiri z’amadorari y’Amerika.
Mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi Leta y’u Rwanda kandi yashyizeho ikigo
gishya kitwa ATL kizita ku bikorwa bijyanye n’ingendo z’indege kugira ngo urwo rwego
rw’ubwikorezi rurusheho gutera imbere. Iki kigo kigamije kugabanya amafaranga
menshi yagendaga muri urwo rwego no gucunga ibikorwa byo ku bibuga by’indege.
ATL yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, ikaba yarahawe inshingano zo gucunga
ingendo z’indege, imizigo n’ibibuga ndetse na serivisi zijyanye na byo. Hemezwa
ko ikibuga k’indege cya Bugesera kizageza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu
bwikorezi bwo mu kirere. Iki kigo gishya kikaba kigamije guteza imbere urwego
rw’ubwikorezi bwo mu ndege; bigafasha u Rwanda kuba intangarugero muri Afurika
y’Uburasirazuba. Nibigenda bityo, imari ya “Rwanda Air” iziyongera kandi bitume
u Rwanda ruba ikitegererezo cy’ubwikorezi bwo mu kirere mu karere, mu gutwara
abagenzi n’imitwaro kandi bizongera ubukungu bw’u Rwanda.
Iyi gahunda nshya izatuma Ikigo k’Igihugu Gitwara Abantu n’Ibintu mu Ndege
kigabanya umubare w’amafaranga yatangwaga na Leta. Ubu Komisiyo Ishinzwe
Ivugururwa ry’Amategeko irimo kwiga ku itegeko rishya rishyiraho Ikigo k’Igihugu
Gishinzwe Ingendo za Gisiviri nyuma rikazagezwa ku Nteko Ishinga Amategeko
ngo iryemeze. U Rwanda rwamaze kuvugurura Ikibuga Mpuzamahanga k’Indege
cya Kigali (Kanombe). N’imirimo yo kubaka Ikibuga k’Indege Mpuzamahanga cya
Bugesera yaratangiye.
Ubwikorezi buzanira u Rwanda imisoro myinshi ariko hari ibintu n’imirimo bisonewe
umusoro ku nyongeragaciro. Muri yo harimo ubwikorezi bujyanye n’imirimo
yo gukwirakwiza amazi; imirimo yo gutunganya no gukwirakwiza amazi meza;
gutunganya amazi yanduye mu rwego rwo kutangiza ibidukikije iyo bitagamije
gucuruzwa. Ibirebana n’ibintu n’imirimo bijyana no kubungabunga ubuzima;
imirimo yo kubungabunga ubuzima n’imirimo ikorwa mu buvuzi; ibikoresho
bigenewe abafite ubumuga na byo birasonewe. Hari kandi ibintu n’imiti bihawe
ibitaro n’amavuriro; ibintu n’imiti bitanzwe cyangwa bitumijwe mu mahanga
n’ababyemerewe, n’ibikoresho bihabwa abarwayi, byagenewe gukoreshwa mu
buvuzi cyangwa insimburangingo. Ibigo bigaragara ko bishobora gusonerwa,
bigomba kuba bizwi n’amategeko akurikizwa mu Rwanda nk’ibigo bya Leta,
imiryango igamije imibereho myiza y’abaturage, n’ibindi bigo ibyo ari byo byose
bikora ibikorwa byo gufasha bidaharanira inyungu.
Mu by’ukuri rero, ubwikorezi bufite uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu
kuko haturuka ibintu bikoreshwa mu buzima bwa buri munsi bwaba ubwa Leta
cyangwa abantu ku giti cyabo. Ubwikorezi kandi ni hamwe mu haturuka imisoro
Leta ikoresha mu gukusanya amafaranga agenda ku mirimo rusange yayo, guteza
imbere ubukungu bw’Igihugu, imibereho myiza y’abaturage no mu butabera. Ni
ngombwa rero ko ibikorwa remezo bivugururwa, ibindi bigashingwa kandi bikaba
bijyanye n’iterambere mu bufatanye n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga.
Bifatiye kuri: www.igihe.com/amakuru/
I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
1. Sobanura icyo umusoro uva ku bwikorezi ari cyo.
2. Ni ikihe gikorwa kivugwa mu mwandiko kigaragaza ko u Rwanda n’ibindi
bihugu bishishikajwe no guteza imbere ubwikorezi?
3. Ushingiye ku mwandiko, sobanura iyi mpine “DIKKM”.
4. Uretse ibikorwa bivugwa mu mwandiko, tanga ibindi byerekeye izindi nzira
z’ubwikorezi u Rwanda rwashyizemo ingufu?
5. Ni gute umuhanda uvugwa mu mwandiko uzagira uruhare mu buzima
bw’Igihugu?
6. Garagaza insanganyamatsiko rusange ivugwa muri uyu mwandiko n’ingingo
z’ingenzi ziyishamikiyeho.
II. Inyunguramagambo
1. Kora interuro ku magambo akurikira, ukurikije uko asobanura mu mwandiko:
a) Gusora
b) Ubukungu
c) Gusonera
d) Insimburangingo
e) Imizigo
2. Tanga amagambo ari mu mwandiko afite inyito inyuranye n’iy’aya akurikira:
a) Igihombo
b) Imbere mu gihugu
c) Batumiza
d) Umuswa
III. Ibibazo ku kibonezamvugo
1. Kora interuro zigaragaramo:
a) Isanisha nyantego
b) Isanisha nyanyito
c) Isanisha nyurabwenge
d) Isanisha nyazina
2. Garagaza imimaro y’amagambo mu nteruro zikurikira:
a) Iyi nama yabereye Arusha.
b) Ubwikorezi buzanira u Rwanda imisoro myinshi.
3. Sesengura interuro ikurikira ukoresheje uburyo bw’igiti:
Inzira z’ubwikorezi zariyongereye cyane.