• UMUTWE WA KANE:ITUMANAHO N’IKORANABUHANGA MU ITERAMBERE

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
    - Gusesengura umwandiko uvuga ku itumanaho n’ikoranabuhanga mu mashuri hagaragazwa ingingo
    z’ingenzi ziwukubiyemo.

    - Gutahura no gukoresha neza amagambo adahinduka.
    - Gusesengura ibinyazina ngenera, ngenga, ngenera ngenga n’ibinyazina nyereka.

    Igikorwa cy’umwinjizo
    Iyo witegereje muri iki gihe mu Gihugu cyacu ubona ari ibihe bintu byihutisha iterambere?

    IV.1.Umwandiko: Ikoranabuhanga ryaragikemuye
    M
    Ikoranabuhanga rigaragarira mu nzego nyinshi z’imirimo. Rikoreshwa mu kunoza no kwihutisha
    ubushakashatsi, itumanaho, imitunganyirize 
    y’imirimo itandukanye bityo bikihutisha iterambere uko
    bwije n’uko 
    bukeye.

    Abasheshe akanguhe kimwe n’abandi badutanze kubona izuba, bavuga 
    ko Abanyarwanda bo hambere bari
    bafite ubumenyi bwo kwirwanaho 
    ngo babone ibyo bakeneye nk’umuriro, ibikoresho binyuranye, kwivura
    indwara n’ibindi. Si ibyo gusa, bashoboraga no gutumanaho bakoresheje uburyo bunyuranye burimo gutuma
    intumwa, umurishyo w’ingoma 
    cyangwa ihembe kuko za murandasi, amaradiyo, terefone, ibaruwa
    n’ibindi nk’ibyo bitabagaho.

    Vuba aha, aho abazungu badukaniye ibibiriti, imyenda ikorerwa mu 
    nganda, itumanaho rikoresha ibyuma
    bikoranye ubuhanga buhanitse, 
    ibikoresho n’imiti byo mu mahanga, Abanyarwanda ntibakita ku
    bumenyi bari basanganywe.

    Ntibongeye gutekereza kwihamurira 
    umuti w’ishyamba cyangwa ngo birwaneho bakoresheje uburyo
    gakondo. Ntibongeye guhugira mu bya kera ahubwo batangiye kujyana n’iterambere rifitiye Igihugu akamaro,
    bibafasha gutera intambwe 
    bivana mu bukene.

    Mu gihe tugezemo ndetse n’ikizaza, usanga ikoranabuhanga ari ingenzi 
    mu mirimo inyuranye. Haba za mudasobwa,
    haba za radiyo na tereviziyo 
    haba ibinyamakuru n’ibindi bitangazamakuru, biruzuzanya mu gufasha abantu b’ingeri
    zose mu kunoza imirimo, mu gusakaza amakuru
    anyuranye yerekeye ubukungu, poritiki, iterambere n’ibindi.

    Abantu b’ingeri zinyuranye bifashisha ikoranabuhanga n’itumanaho 
    mu kwihutisha no kunoza imirimo yabo.
    Urugero nko mu buyobozi, mu 
    burezi, mu buvuzi, mu bwikorezi no mu mirimo inyuranye y’ubukorikori,
    imirimo ikorwa neza kandi mu gihe gito bityo bikihutisha iterambere mu Gihugu.

    Igihugu kidakoresha  ikoranabuhanga n’itumanaho ntigishobora 
    gutera imbere kuko abagituye batamenya
    ibikorerwa ahandi cyangwa 
    ngo bashobore kumenyekanisha ibyo bakora n’ibyiza bigitatse mu ruhando mpuzamahanga.
    Abarimu bararurashe wa mugani w’Abanyarwanda.

    Kuri bo, 
    ikoranabuhanga rituma babasha gukora ubushakashatsi bwimbitse ku bijyanye n’amasomo agomba kwigishwa, rikanabafasha guhanahana amakuru hagati yabo. Abarimu kandi baryifashisha bagira ngo bamenye
    ibigezweho bikenerwa mu mashuri. Ikoranabuhanga rinabafasha kwigisha abanyeshuri benshi mu buryo buboroheye mu
    gihe gito kandi 
    batari kumwe.

     Ibyo bishoboka nko mu gihe abanyeshuri bigishwa 
    hakoreshejwe mudasobwa.
    Ku banyeshuri, ikoranabuhanga ribafasha gukora ubushakashatsi bwimbitse ku nsanganyamatsiko zitandukanye. Ibyo bibafasha guteza imbere imyigire yabo. Ikorabuhanga kandi ribafasha gukoresha igihe cyabo neza, nko mu gihe
    barikoresheje bashakisha kuri murandasi 
    ibisubizo by’imikoro bahawe, kureba amanota bagize mu bizami
    binyuranye n’ ibindi.

    Nyamara burya ngo: “Nta byera ngo de”! Hari abashobora gukoresha 
    nabi ikoranabuhanga mu bitabafitiye umumaro
    nko kureba za 
    firimiz’urukozasoni, cyangwa se izindi zibashora mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.
    Bene abo bantu bararurwa na byo 
    ndetse bagatakaza igihe cyabo. Hari kandi n’abaryifashisha biba cyangwa
    se bashaka kuriganya utw’abandi. Ni byiza rero kugira amakenga mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga kuko iyo
    ridakoreshejwe neza ridindiza 
    iterambere.

    Muri make, ikoranabuhanga n’itumanaho ni ingenzi mu iterambere kuko 
    rizamura ubukungu bw’Igihugu cyacu kandi rikanafasha mu kubahiriza igihe no gucunga umutungo. Iyo bikoreshejwe neza bifasha kwihutisha iterambere aho guhera
    mu bya kera

    4.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
    Igikorwa
    Soma umwandiko “Ikoranabuhanga ryaragikemuye” ushakemo amagambo udasobanukiwe neza hanyuma
     uyasobanure wifashishije 
    inkoranyamagambo.

    Umwitozo

    1. Simbuza amagambo atsindagiye ayo bivuga kimwe yakoreshejwe mu mwandiko kandi wubahirize isanisha rikwiye.
    a) Abazungu bavuye ahandi bazanye ikoranabuhanga mu Rwanda, imikorere y’abanyarwanda irahinduka.
    b) Ikoranabuhanga rihindura byinshi uko iminsi ihita indi igataha.
    c) Abasaza baba bazi ibintu byinshi.
    d) Abantu b’ibyiciro binyuranye bakoresha ikoranabuhanga.
    2. Shaka muri iki kinyatuzu mu merekezo yacyo yose amagambo ikenda afitanye isano n’ikoranabuhanga n’itumanaho yakoreshejwe mu mwandiko “Ikoranabuhanga ryaragikemuye”
    M

    4.1.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa
    Ongera usome umwandiko “Ikoranabuhanga ryaragikemuye”, usubize
    ibibazo byawubajijweho.


    1. Sobanura uko ikoranabuhanga rishobora kwihutisha iterambere.

    2. Erekana uburyo ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi.
    3. Wagira iyihe nama abanyeshuri n’abantu muri rusange bakoresha ikoranabuhanga?
    4. Garagaza igihombo igihugu kigira iyo kidafite ikoranabuhanga.
    5. Iterambere ritaraza Abanyarwanda bakoreshaga ubuhe buryo.
    6. Abarimu n’abanyeshuri bakoresha bate ikoranabuhanga.

    4.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa
    Ongera usome umwandiko “Ikoranabuhanga ryaragikemuye”, usubize ibibazo bikurikira.
    1. Garagaza ingingo z’ingenzi zikubiye muri uyu mwandiko.
    2. Sobanura insanganyamatsiko yibanzweho muri uyu mwandiko.
    3. Huza ibyo umaze gusoma n’ibyo uhura na byo mu buzima bwawe bwa buri munsi, uvuge n’isomo
    nyamukuru bigusigiye.


    4.1.4 Kungurana ibitekerezo

    Igikorwa
    Mwungurane ibitekerezo ku ngingo zikurikira:
    1. Itangazamakuru ubusanzwe rifatwa nk’inkingi ikomeye mu kwihutisha iterambere.
    Nyamara iyo rikoreshejwe nabi rirasenya 
    aho kubaka. Mugaragaze ikoranabuhanga rikoreshwa mu
    itangazamakuru muvuge n’akamaro rifite mu gushimangira iterambere ryihuse ry’Igihugu, munerekane
    ingaruka zabaho 
    riramutse rikoresheshwe nabi.

    2. Erekana uburyo firimi n’ibiganiro by’urukozasoni binyura ku 
    mbuga nkoranyambaga bishobora kugira
    uruhare mu itwarwa 
    ry’inda zitateguwe ndetse no mu ikwirakwiza ry’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    IV.2. UBWOKO BW’AMAGAMBO

    Igikorwa
    Soma umwandiko ukurikira witegereze amagambo y’umukara tsiri usobanure imiterere yayo. Uhereye ku miterere yayo,
    tahura ibyiciro 
    by’ubwoko bw’amagambo.


    Muri ayo magambo y’umukara tsiri, tahuramo amagambo ubona 
    ko ahinduka, maze ukore ubushakashatsi utahure
    ubwoko bwayo, 
    inshoza, uturango, intego byayo n’amategeko y’igenamajwi.


    Umwandiko: Bwenge na Kanyana

    Bwenge: Ese Kanya, ejo nibwo ya nama y’ishuri izaba cyangwa yimuriwe ejobundi?
    Kanyana: Reka da! Inama yakozwe kera. Cyokora none habaye
    ihuriro ry’abanyeshuri bajya impaka ku ikoranabuhanga. Kugira ngo
    tumenye ibyiza byavugiwemo tuzabigenza dute?
    Bwenge: Yego se ma! Urabona ubu ko twe tujenjetse! Asyi!
    Buhorobuhoro tuzasobanukirwa!
    Kanyana: Wowe uzabimenya utinze. Iyo ubonye akanya mbona
    witendetse ku muhanda wirebera imodoka nziza zigenda burabyo

    ngo :«Pyo!» Waba unyotewe umwana w’umuhungu ukirohamo amacupa ngo: «Guruguru!»,
    ngo hari n’igihe baguhata inshyi ngo:

    «Pya!» ibiceri wasaguye bikabarara kuri sima ngo: «Parararara!»,
    abandi bakitoragurira! Ubwenge buri he?
    Bwenge: Dore re! Mbese burya ukurikirana ibyange? Yebaba weee!
    Reka nkwiyibukirize, mu kanya dufite ibazwa ku ikoranabuhanga!
    Henga twegere ishuri.
    Kanyana: Wirondogora, ngwino twinjire ahubwo!

    Ibyiciro by’amagambo

    Dukurikije imiterere yayo, amoko y’amagambo y’Ikinyarwanda
    agabanyijemo ibyiciro bibiri: amagambo adahinduka n’amagambo ahinduka.

    Amagambo ahinduka
    ni amagambo ashobora gushakirwa
    uturemajambo cyangwa akagoragozwa: amazina mbonera, ntera,
    amazina ntera, inshinga, n’ ibinyazina. Muri uyu mutwe turibanda ku binyazina.

    Amagambo adahinduka
    ni amagambo adashobora gushakirwa
    Uturemajambo cyangwa ngo agoragozwe. Muri yo twavuga: umugereka
    (ingera), icyungo, irangamutima, akamamo, inyigana, indangahantu
    n’ikegeranshinga.

    4.2.1. Amagambo ahinduka: Ibinyazina

    a) Inshoza y’ikinyazina
    Ikinyazina ni ijambo risobanura izina. Gishobora kugaragira izina cyangwa kikarisimbura.
    Ibinyazina birimo amoko menshi bitewe 
    n’ingingo bibumbatiye n’imikoreshereze yabyo mu nteruro.

    b) Inteko z’ikinyazina

    Ibinyazina bigira inteko cumi n’esheshatu zigaragazwa n’indangakinyazina zikurikira:
    M

    Ikitonderwa:

    - Inteko ya mbere n’iya gatatu, indangakinyazina ni u. Mu nteko ya mbere havugwamo umuntu,
    mu nteko ya gatatu havugwamo ikintu.

    - Inteko ya kane n’iya kenda indangakinyazina ni i.
    - Bitewe n’ubwoko, ibinyazina bishobora kugira inteko cumi n’ikenda:
    nt.17 ku, nt.18 mu, nt.19 i. Izi nteko zisanisha mu nteko ya 16.

    c) Amoko y’ibinyazina

    Hakurikijwe uko bikoreshwa mu nteruro n’ingingo bibumbatiye, ibinyazina bifite
    amoko atandukanye: Hari ibishobora kubanziriza izina

    cyangwa inshinga, hakaba ibijya hagati y’amazina abiri afitanye isano,
    hakaba ibishobora gukurikira izina.

    Muri ibyo binyazina dusangamo:

    - Ikinyazina nyereka
    - Ikinyazina mbanziriza
    - Ikinyazina ngenera
    - Ikinyazina ngenga
    - Ikinyazina ngenera ngenga (Ikinyazina k’inyunge)
    - Ikinyazina ndafutura (ndasigura)
    - Ikinyazina kibaza cyangwa mbaza
    - Ikinyazina mboneranteko (ndanganteko)
    - Ikinyazina nyamubaro

    - Ikinyazina mpamagazi

    4.2.1.1. Ikinyazina ngenera
    a) Inshoza y’ikinyazina ngenera n’uturango twacyo
    Ikinyazina ngenera ni ikinyazina cyunga ijambo n’irindi ririkurikira. 
    Kibumbatiye ingingo yo gutunga, kugira, guteganyiriza no kugenera. 
    Ikinyazina ngenera gikoreshwa muri ngenga ya gatatu gusa. Iyo  ikinyazina ngenera kibanjirije ijambo riteruwe
    n’inyajwi igicumbi cyacyo 
    baragikata.

    Ingero:

    - Urugo rwa Kagabo.
    - Ibiti byo mu ishyamba
    - Inzu ya Bugingo
    - Inzu y’ibiti
    - Amazi yo kunywa
    - Umwaka wa munani
    - Igihe cyo gukora
    - Ishuri ry’inshuke. 

    #b)Intego y’ikinyazina ngenera

    - Intego y’ikinyazina ngenera iteye itya: indangakinyazina- igicumbi  (Rkzn-C).
    - Ikinyazina ngenera kigira indomo iyo gisimbuye ijambo cyagombye 
    kunga n’irindi. Icyo gihe intego yacyo iba indomo - indangakinyazina 
    – igicumbi (D- Rkzn-C) 
    - Ikinyazina ngenera kigira ibicumbi bibiri: igicumbi –a n’igicumbi –o. 


    Igicumbi –a (kigaragaza nyiri ikintu)

    d

    Igicumbi –o (gikora imbere y’indangahantu n’imbere y’imbundo)

    5

    c) Imbonerahamwe y’ikinyazina ngenera

    m

    4.2.1.2. Ikinyazina ngenga
    a. Inshoza y’ikinyazina ngenga n’uturango twacyo
    - Ikinyazina ngenga ni ikinyazina gihagararira uvuga, uvugwa,  abavugwa, ikivugwa, ubwirwa, ababwirwa,
    uvugwa n’abavugwa. 

    - Iki kinyazina muri ngenga ya mbere mu bumwe n’ubwinshi kerekana  uvuga, muri ngenga ya kabiri mu
    bumwe n’ubwinshi bikerekana 
    ubwirwa naho muri ngenga ya gatatu kikerekana uvugwa cyangwa 
    ikivugwa ariko kikigaragaza mu nteko z’amazina. 
    - Ibinyazina ngenga bigira ngenga eshatu; iya mbere n’iya kabiri mu  bumwe no mu bwinshi na ngenga ya
    gatutu yigaragariza mu nteko  
    19.

    Ingero:

    - Leta ni yo ikunze gufata iya mbere mu guteza imbere  ikoranabuhanga.
    - Nge, mwe n’abandi batari aha tugomba kwitabira iterambere.

    b. Intego y’ikinyazina ngenga

    - Intego y’ikinyazina ngenga ni Rkzn-C. 
    - Ikinyazina ngenga kigira ibicumbi bibiri: igicumbi –e muri ngenga 
    ya mbere n’iya kabiri mu bumwe n’ubwinshi no muri ngenga ya 
    gatatu mu nteko ya mbere. Hari kandi igicumbi –o kigaragara muri 

    ngenga ya gatatu kuva mu nteko ya kabiri kugeza mu ya 19

    Ingero:
    r

    Ikitonderwa:

    - Ikinyazina ngenga gishobora gukorana n’icyungo “na” n’ingereranya  nka” bikiyunga cyangwa ntibyiyunge. 
    - Ikinyazina ngenga kiyunga n’icyungo cyangwa ingereranya iyo  gikoreshejwe muri ngenga ya mbere n’iya kabiri gusa. 
    Ingero: nange, natwe, nawe, namwe, nkamwe, nkange...
    - Ikinyazina ngenga ntikiyunga n’icyungo na cyangwa ingereranya nka iyo gikoreshejwe muri ngenga ya gatatu. 
     
    Urugero: Na
    we akora i Kigali.
    - Ikinyazina ngenga gikoresha imisuma ikurikira: -we, –bwe, nyine, 
    -mbi na –se.

    Ingero:

    Abantu twese turashishikarizwa kurwanya indwara z’ibyorezo. Twese turashishikarizwa kurwanya indwara z’ibyorezo.

    c. Imbonerahamwe y’ikinyazina ngenga
    3
    r
    t

    4.2.1.3. Ikinyazina ngenera ngenga

    a)Inshoza n’uturango tw’ikinyazina ngenera ngenga
    Ikinyazina ngenera ngenga ni ikinyazina ngenera cyongeweho cyangwa  kiyunze n’ikinyazina ngenga
    bigafatira hamwe inyito. Ikinyazina 
    ngenera ngenga kerekana nyiri ikintu n’icyo atunze. Iki kinyazina 
    gikurikira izina ariko gishobora no kurisimbura. Ibinyazina ngenera  ngenga ni byinshi cyane kubera ko
    buri ngenga iba ishobora kwiyunga 
    n’izindi zose kandi mu nteko zose. Inteko y’ikinyazina ngenera ngenga 
    ifatirwa ku kinyazina ngenera.

    Ingero: 

    - Inka yabo yarabyaye.
    - Iyabo yarabyaye.

    b)Intego y’ikinyazina ngenera ngenga 

    - Intego y’ikinyazina ngenera ngenga ni Rkzn-C-Rkzn-C cyangwa 

    D-Rkzn-C-Rkzn-C iyo cyasimbuye izina.

    Ingero:

    4

    - Ikinyazina ngenera ngenga kigizwe n’ikinyazina ngenera kiyunze  n’ikinyazina ngenga cyo muri ngenga
    ya mbere n’iya kabiri mu 
    bwinshi indangakinyazina tu- na mu- zihinduka cu- na nyu- kandi 
    n’igicumbi cya ngenga kikaburizwamo.

    Urugero:

    Umurima wacu: u-a-cu- Φ u→ w/-J
    Igiti cyanyu: ki-a-nyu- Φ i→ y/-J
    - Iyo ikinyazina ngenera ngenga kigizwe n’ikinyazina ngenera kiyunze 
    n’ikinyazina ngenga cyo muri ngenga ya gatatu mu nteko ya mbere 
    igicumbi cya ngenera n’indangakinyazina ya ngenga biburizwamo.

    Urugero: 

    Umwana we: u- Φ- Φ -e u→ w/-J
    Abana be: ba- Φ- Φ -e a→ Φ/-J

    Abe ndabazi: a-ba- Φ- Φ -e a→ Φ/-J

    d. Imbonerahamwe y’ikinyazina ngenera ngenga

    t

    4.2.1.4. Ikinyazina nyereka 

    a)Inshoza y’ikinyazina nyereka n’uturango twacyo

    Ikinyazina nyereka ni ijambo ryerekana irindi jambo rigaragiye. 
    Ikinyazina nyereka kibanziriza buri gihe ijambo kigaragiye cyangwa 
    kikarisimbura. 

    b)Intego y’ikinyazina nyereka

    - Intego y’ikinyazina nyereka muri rusange ni Rkzn-C.
    - Tugendeye ku ngingo yo kwereka bibumbatiye, ikinyazina nyereka 
    kigabanyijemo amatsinda atandatu atandukaniye ku bicumbi. 
    - Itsinda rimwe ry’ikinyazina nyereka ntirigira igicumbi. Intego yaryo  ni D-Rkzn.
    - Ibicumbi by’ikinyazina nyereka ni : -Φ, -o, -no, -riya , -rya , -a . 

    Ingero

    Uyu mwana arakubagana  u-yu-Φ 
     
    Ino karamu yandika nabi  i-no


    c) Imbonerahamwe y’ikinyazina nyereka

    r

    h

    Ikitonderwa
    Ikinyazina nyereka gishobora kubanzirizwa n’akajambo nga- kacyongerera 
    inyito yo gutsindagira.

    Ingero

    - Nguriya: nga-u-riya         a→ Φ /-J
    - Ngiyo: nga-i-i-o a→ Φ /-J i→ y/-J 
    - Ngakariya: nga-ka-riya

    IV.3. AMAGAMBO ADAHINDUKA

    Igikorwa 
    Soma interuro zikurikira, witegereze amagambo y’umukara tsiri maze utahure muri yo amagambo
    adahinduka hanyuma ukore  
    ubushakashatsi ugaragaze ubwoko bwayo.


    - Uyu mwana agenda nka se/Aba bana bagenda nka ba se. 

    - Nzajya kumusura ejobundi/Tuzajya kubasura ejobundi. 
    - Ikirahuri Cyahanutse kikubita hasi ngo «pooo»!/Ibirahuri
    byahanutse byikubita hasi ngo”pooo”! –
    - Uyu mwana ni mwiza cyane/Aba bana ni beza cyane
    - Dore re! Ubu se urajya he?/Dore re! Ubu se murajya he?
    4.2.1. Umugereka (Ingera)
    Umugereka ni ijambo (urujyano rw’amagambo) ubusanzwe ridasesengurwa.
    Risobanura izina, ntera, inshinga, ikinyanshinga cyangwa undi mugereka.
    Rivuga uburyo, ahantu, igihe cyangwa inshuro. Mu Kinyarwanda dusangamo amoko anyuranye y’imigereka.

    Ingero:

    a) Umugereka w’uburyo
    Urugero:
    - Utunze amashyo menshi cyane nagutega amatwi.
    - Mutoni agenda buhoro.
    - Mutambuke bucece mudakanga abanyeshuri bari mu kizamini.
    - Mwige neza.

    b) Umugereka w’igihe

    Urugero:
    - Wakwize none ugifite umwanya uhagije!
    - Abaziga ejo bazitwaze impamba.
    - Muzubaka ingo zanyu ryari?
    - Nimugoroba nimutaha munyure kwa Kanyana.

    c)
    Umugereka w’ahantu
    Urugero:
    - Shyira ejuru mbone uko nikorera.
    - Umunyuze epfo atayoba.
    - Umugume hambavu atagucika.
    - Muge muvuga ibintu mutabica iruhande.

    d) Umugereka w’inshuro

    Urugero:
    - Musibye gatatu kose mutaboneka mu ishuri.

    - Yasuye kenshi Inzu Ndangamurage y’u Rwanda.

    Ikitonderwa :
    Umugereka ushobora kugenga isanisha.

    Ingero

    - Yararwaye agera kure kubi.
    - Kera kabaye araza.
    - Mutegure ejohazaza.
    - Buhorobuhoro bugeza umuhovu ku ruzi.
    - Hari abakeka ko imigereka imwe yagoragozwa igihe bitegereje impinduka igira.
    Ntabwo bishoboka; ahubwo iyo migereka yindi iba 
    yakomotse ku yindi y’umwimerere.

    Ingero

    Ruguru→haruguru
    Hasi→munsi
    Mbere→hambere
    Nyuma→hanyuma, inyuma
    Epfo→hepfo
    Irya→hirya, hahurya

    4.2.2 Inyigana

    Inyigana ni ijambo riremerwa ku myumvikanire y’urusaku rw’ibintu bimwe na bimwe ndetse n’urw’abantu.
    Rishobora kuremerwa kandi ku 
    migaragarire y’ikintu.
    Akenshi inyigana iterurwa n’amagambo aremeye 
    ku gicumbi –ti cyangwa igaterurwa n’icyungo
    «
    ngo» mu mikoresherezwe yayo isanzwe.

    a) Inyigana zishingiye ku rusaku

    Ingero:
    - Inka iti: « Mbaaa
    - Ikibwana bakubise kiti: « Bwe!»
    - Intama iti: « Maaa
    - Ihene iti: « Meee
    - Injangwe iti: « Nyawuuu
    - Imbeba iti: « Jwiiii !»
    - Ibuye no mu mazi ngo: « Dumburi
    - Amazi no mu gacuma ngo: « Dudududu
    - Amashyi ngo: « Kacikacikaci
    - Inkono ivuga ku mashyiga ngo: « Togotogo

    b) Inyigana zishingiye ku migaragarire

    Ingero
    - Umurabyo ngo: « Pya
    - Cacana ati: « Pya
    - Umujura amuca mu myanya y’intoki ngo: « Pyo
    - Gahire bamukubise urushyi rurivugiza ngo: « Pya!»

    4.2.3 Icyungo

    Icyungo ni ijambo (cyangwa urujyano rw’amagambo) ridasesengurwa .
    Rihuza andi magambo abiri cyangwa inyangingo ebyiri.

    a) Imiterere y’icyungo

    Icyungo gishobora kugira imiterere itandukanye. Icyungo gishobora
    kuba ari:
    - Ijambo risanzwe: na, nka, cyangwa, erega, ngo…
    - Inyumane: yuko, kuko,
    - Urujyano rw’amagambo: kugira ngo, icyo bikora (cyakoze, cyokora,
    cyokoze, icyokoze, na icyakora), kubera ko, n’iyo…

    b) Ubwoko bw’ibyungo

    Ibyungo biri ukubiri, hari ibyungo ngombwa n’ibyungo ntagombwa.
    Ibyungo ngombwa: ni ibiva mu nteruro igahindura ingingo cyangwa
    ikayitakaza.

    Ingero:

    - Agenda nk’Abagesera ⧧ Agenda Abagesera.
    - Barashaka ko muvuga ⧧ Barashaka muvuga.
    - N’ikizamini naragitsinze nkanswe umukoro ⧧ N’ikizamini naragitsinze umukoro.

    - Urayura boshye ushonje ⧧ Urayura ushonje.

    Ibyungo ntagombwa: ni ibyungo biva mu nteruro ntibihindure ingingo.
    Ingero:
    - Ariga ariko ntatsinda. → Ariga ntatsinda.
    - Turahaguruka maze turiga. → Turahaguruka turiga.
    - Bagerayo nuko bararyama. → Bagerayo bararyama.

    4.2.4. Indangahantu

    Indangahantu ni ijambo ribanziriza irindi rivuga aho umuntu cyangwa
    ikintu biherereye cyangwa ahabera ikintu iki n’iki. Urwo rujyano rubera
    inshinga ruhamwa cyangwa icyuzuzo nziguro.

    Indangahantu ziboneka mu nteko eshatu: Inteko ya 17:
    ku, inteko ya
    18: mu, inteko ya 19: i. Indangahantu “ku” na “mu”, iyo zikurikiwe
    n’izina ridafite indomo cyangwa n’ibinyazina bimwe na bimwe
    (ikinyazina ngenga, ikinyazina nyereka, ikinyazina nyamubaro) zigira
    impindurantego «muri» na «kuri».

    Ingero

    - Uzamurege kuri nyirasenge.
    - Ya modoka igeze kuri Buranga.
    - Impeshyi itangira muri Kamena.
    - Ni muremure kuri we.
    - Umwe muri twe arasigara.
    - Ntimuzagende muri ya ndege.
    - Uzamuhishire kuri wa mutobe.
    - Uyu mwitozo urakorerwa muri abiri (amakayi).
    - Bafashe umwe muri barindwi babategeka kwishyura ibyibwe.

    4.2.5. Ikegeranshinga

    Ikegeranshinga ni ijambo muri rusange ridahinduka. Rigira inshoza yo gutegeka.
    Ibyegeranshinga bikunda kugaragara ni ibi:
    cyo, cyono, dore, gira, enda, have, hinga, hoshi,
    mbiswa, mpano
    na ngo.


    Ingero

    - Dore ibyiza by’ikoranabuhanga!
    - Ishi, ishi hama hamwe ngukame!
    - Cyono ngwino nkwihoreze shenge!
    - Mpano winjyanira imari utanyishyuye!

    - Ngo tugende twabatindije.

    4.2.6. Akamamo
    Akamamo ni ijambo ridasesengurwa. Rigirwa n’umugemo umwe.
    Rigaragira irindi rikariha inyito itangara cyangwa itsindagiriza. Rishobora
    no guherekeza ikegeranshinga cyangwa irangamutima. Akamamo kagira
    inyito yo:

    Gutangara:

    Ingero: Aragarutse da! Mbisa nige ma! Ngo azagaruka ra!
    Aravunikawe!
    Kwakura:
    Ingero: Bigarure ye! Ntiwumva ye!
    Gutsindagiriza:
    Ingero : Mukubite se! Bikore ga! Andika ye!

    Ikitonderwa

    - Akamamo “da” gakunda kubwirwa umuntu w’igitsina gabo naho
    akamamo “ma” gakunda kubwirwa umuntu w’igitsina gore.
    - Akamamo kajyanye n’ikegeranshinga kagira inyito yo gutangara.

    Ingero :
    Mbiswa da! Dore re!
    - Akamamo kajyanye n’irangamutima na ko kagira inyito yo gutangara.

    Ingero:
    Ayi we! Ayi nya!

    4.2.7. Irangamutima

    Irangamutima ni ijambo ridasesengurwa ; rigaragaza uko umuntu amerewe mu mutima; yaba yishimye
    cyangwa ababaye; yaba ashima cyangwa agaya. Amarangamutima agira inyito zitandukanye.

    Ingero
    m
    m

    Imyitozo

    1. Itegereze interuro zikurikira utahure amagambo adahinduka arimo uvuge ubwoko bwayo.
    a) Dore da! Wibagiwe ko dukoresha mudasobwa!
    b) Yavuye kwa muganga buhorobuhoro agera mu rugo.
    c) Ikoranabuhanga rihambaye rikomoka i Bwotamasimbi.
    d) Yooo! Wananutse bigeze aho? Ihangane.

    2. Vuga ubwoko bw’amagambo atsindagiye mu nteruro zikurikira.

    a) Ayinya! Waketse ko ntazi gukoresha mudasobwa.
    b) Ahaa! Nzaba ntegereje umwanzuro uzafatirwa mu nama.
    c) Reka da! Sinzaboneka ku munsi w’umuganda.

    IV.4. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Hanga umwandiko ugaragaza ibibi n’ibyiza by’ikoranabuhanga. Tahura
    ibinyazina wize wakoresheje muri uwo mwandiko, ugaragaze intego yabyo n’amategeko y’igenamajwi yubahirijwe.
     Umwandiko wawe 
    nturenze amagambo ijana na mirongo itanu.

    Ubu nshobora:

    - Gusobanurira abandi uko ikoranabuhanga n’itumanaho byihutisha iterambere.
    - Gutahura, gukoresha neza mu nteruro no gusesengura amagambo amwe mu magambo
    ahinduka (ibinyazina ngenera, 
    ibinyazina ngenga, ibinyazina ngenera ngenga n’ikinyazina
    nyereka)
    - Gutahura no gukoresha mu mvugo no mu nyandiko amwe mu
    magambo adahinduka.

    Ubu ndangwa:

    No gukoresha ikoranabuhanga n’itumanaho kugira ngo mbashe gukataza mu iterambere.


    IV.5. Isuzuma risoza umutwe wa kane

    soma umwandiko ukurikira usubize ibibazo byawubajijweho.
    Umwandiko: Yarazikabije!
    Mu nzozi ze, Uwineza yahoraga atekereza kuzavamo umuntu ukomeye cyane.
    Agitangira ishuri ry’inshuke yihatiye kwita ku burere n’inyigisho 
    yahabwaga n’abarezi be.
    Azamukana umwete udasanzwe mu masomo ye 
    ku ishuri, yagera no mu rugo ababyeyi be bakabimufashamo.

    Akiri mu mashuri abanza, uyu mwana w’umukobwa yajyaga abona 
    indege zihita mu kirere k’iwabo akabwira ababyeyi
    be ko yifuza ko 
    bagura indege.
    Ababyeyi be bakamusubiza ko indege ihenda cyane ku 
    buryo kuyisukira bitaba iby’ubonetse wese.
    Cyokora Uwineza akababaza 
    impamvu batagana banki ibegereye ngo bayiguze ayo mafaranga menshi
    maze bihahire iyo nyamibwa.

    Mu gutekereza ku ndege, Uwineza yifuzaga kuyitunga ariko 
    akanasobanukirwa imiterere n’imikorere yayo.
    Buri gihe yahoranaga 
    amatsiko y’ibikoresho by’ikoranabuhanga yabonaga mu rugo iwabo, mu
    baturanyi babo ndetse no ku ishuri. Igihe babaga bagiye kwiga isomo ryerekeye ikoranabuhanga agatega
    amatwi ibisobanuro byose bahabwa
    n’umwarimu wabo, akanabaza ibibazo byinshi rwose! Uko yagendaga
    azamuka mu myigire ye ni ko yarushagaho gusobanukirwa ko ya ndege yahoraga arota ifite imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga kandi ko abayigendamo baba bakomeza kugenzura umurongo w’itumanaho hagati
    yabo n’abo basize aho baturutse tutibagiwe n’abari aho iyo ndege igana.

    Kubera umwete yakurikiranaga amasomo ye, byatumaga agira amanota 
    y’indashyikirwa.
    Iwabo bamuguriye mudasobwa akajya ayifashisha 
    mu kongera ubumenyi n’ubushobozi mu
     ikoranabuhanga n’itumanaho 
    byunganira ibyo yigira mu ishuri.

    Ntibyatinze ikizamini cya Leta kiraza maze si ukugitsinda 
    arakihanangiriza.
    Ahabwa kwiga mu ishami ririmo ikoranabuhanga 
    n’itumanaho.
    Icyo kiciro yakiganye umwete n’ikinyabupfura bidasanzwe 
    rwose nuko na cyo akinywa nk’unywa amazi,
    maze akirangizanya 
    amanota y’agahebuzo yo ku rwego rwo hejuru.
    Ahabwa umwanya muri 
    kaminuza y’ikoranabuhanga n’itumanaho maze si ukubicukumbura
    abivaimuzingo. Ibi byamuhesheje amahirwe yo gukomerezaho kwiga ishuri ry’ibijyanye no gutwara indege.
    Uko agenda arushaho kubiminuza, mu mashuri yo mu Rwanda n’ayo hanze, yageze ku rwego rwo gutwara ndetse
    no gukanika indege.
    Uwo mwuga yawukoranye ubushake n’ubwitange, bituma abantu benshi bafite

    imirimo ikoreshwa ikoranabuhanga n’itumanaho bamuhundagazaho ibyo

    abakorera. Ikinyabupfura ke kandi cyamuhesheje gukora ubukwe bwiza, arushingana n’umusore bahuje
     imico bamenyaniye muri iyo mirimo 
    y’ikoranabuhanga n’itumanaho. Ibi byabahesheje amafaranga menshi
    ku buryo bageze no ku rwego rwo kwigurira indege zikora umurimo wo gutwara abantu mu rwego mpuzamahanga.
    Mu bwubahane bushingiye 
    ku buringanire n’ubwuzuzanye ubu we n’umuryango we baratengamaye
    babikesha ikoranabuhanga n’itumanaho.

    I. Kumva no gusesengura umwandiko

    1. Rondora abanyarubuga bagaragara mu mwandiko.
    2. Gereranya ibivugwa muri uyu mwandiko n’umutwe wawo werekana isano bifitanye.
    3. Wifashishije umwandiko sobanura uko Uwineza yagaragaje ubutwari.
    4. Erekana insanganyamatsiko ikubiye muri uyu mwandiko unayigereranye n’uko bimeze mu
    Gihugu cyacu muri iki gihe.

    5. Garagaza ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko.
    6. Ni iki washimira Uwineza.

    II. Inyunguramagambo

    1. Sobanura aya magambo ukurikije inyito afite mu mwandiko.
    a) Kuyisukira
    b) Inyamibwa
    c) Arakihanangiriza
    d) Abiva imuzingo
    e) Baratengamaye

    2. Ubaka interuro iboneye ukoresheje buri jambo muri aya

    akurikira:
    a) Nk’unywa amazi
    b) Agahebuzo
    c) Kumuhundagazaho
    d) Kubicukumbura

    e) Indashyikirwa

    III.Ikibonezamvugo
    1.Vuga ubwoko bw’amagambo atsindagiye ari mu nteruro zikurikira, usesengure amagambo ahinduka
    ugaragaza uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi.

    a) Umva ra! Ikoranabuhanga ryakemuye ibibazo byinshi cyane.
    b) Ayinya! Rya jyori ryo kwa Ndakazaryiga ikoranabuhanga!
    c) Yewe da! Ukunze ikoranabuhanga nta we bitashimisha.
    d) Niko se ma ! Ugira ngo urugo rwabo ntirwubatswe n’Imana!

    2. 
    Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo: cyono, buhorobuhoro, i, ororororooo!
    a) …………. ngwino dushyigikirane.
    b) Atera hejuru ataka ngo: «…………. »
    c) …………. twese tuzahuguka mu by’ikoranabuhanga.
    d) ……….. Burayi bateye imbere mu ikoranabuhanga.

    UMUTWE WA GATATU:KUBAHIRIZA UBURENGANZIRA BWA MUNTUUMUTWE WA GATANU:GUKUNDA IGIHUGU