Kinyarwanda book

1. 12

nk’ indyo yuzuye, imyambaro ikwiye, ubuvuzi nyabwo, amashuri meza. Usibye 

ibyo, bigishijwe uturimo dutandukanye, maze bakura bazi ko akabando 

k’iminsi ari umurimo. Ntibyatinze batsinda ikizamini cya Leta kuko biganaga 

ikinyabupfura n’ubuhanga ndetse n’abarimu bakabakunda birambuye. Ibyo 

bituma abandi bana babareberaho, maze na bo biyuha akuya barabigana mu 

matsinda anyuranye, harimo itsinda ryo kurwanya marariya, iryo kubungabunga 

ibidukikije. Bamaze kurangiza amashuri yisumbuye, bemerewe kujya kwiga 

muri za kaminuza zo mu mahanga. Kiza akurikirana ibyerekeye ikoranabuhanga 

naho Ishimwe we akurikira ibijyanye n’ubuvuzi. Nyamara nubwo kwa Cyubahiro 

na Kamariza hari impundu, kwa Ntambara na Nyiranuma ho hari ishavu, dore 

ko babagaho ku bugenge. Uti: “Ese ibyo bishoboka bite ko abantu babana ku 

bugenge boshye abatagira ubwenge?” 

Ntambara na Nyiranuma babanye bifashije mu buryo buringaniye, dore ko 

bavukaga mu ngo zidasaba umunyu, kandi na bo baribararangije mu Ishuri 

Nderabarezi rya Byumba.

 Ntibyatinze bibarutse ubwa mbere abana b’impanga ari bo: Semanywa na Keza. 

Babareze bibabaje kandi biteye agahinda, kuko batasibaga kurwana kubera 

ubusinzi bwa buri munsi. Wasangaga Ntambara na Nyiranuma baramukira mu 

kabari kari hafi y’ishuri, kwiyandikisha ngo bazishyura ukwezi gushize. Ubwo 

kandi na nyuma y’amasomo, wasangaga utubare twose, ni nde uciye hano ni 

Runaka, iyo atabaga umugore yabaga umugabo. Guteka byabaga rimwe ku munsi 

nabwo nijoro. Akenshi abana baryamaga batariye, maze bwacya bakarwanira 

mu nkono batabanje no kwikiza ubutuna.

Igihe cy’amanywa, abana babo birirwaga mu ngo za rubanda, rimwe bakabaha 

ibyo kurya, ubundi bakabibima. Hari ababahaga urw’amenyo babavugiraho 

ngo: “Ariko ubundi, aba ko ari abo kwa mwarimu, turabagaburira utw’abana 

bacu, hanyuma bage kurenzaho amata n’imigati, ubwo si ubucucu?” Bamwe 

bakabibaha, abandi bakabibima. Nyamara se babibonaga ryari? Ubwo abana 

bakirirwa bicira isazi mu jisho. Ntibyatinze, basezerewe ku kazi kubera 

imyitwarire idahwitse, haba hanze ndetse no ku kazi (gusiba, kudatanga 

umusaruro, kurwana no gusebanya). Udufaranga tw’imperekeza twabaye 

intica ntikize. Baturiye nk’abagiye gupfa. Koko rero “ntarutamburira imfusha”. 

Umunsi umwe haguye imvura y’amahindu, abana benshi bugama hanze kubera 

ko bari bataye urufunguzo, ikindi kandi no guhora bahanwa n’abaturanyi, 

byatumye bajya kwikinga munsi y’igiti cyari ku irembo ry’iwabo.

Muri iyo mvura, nibwo Keza yafatwaga n’umusonga ariko undi ntiyabimenya 

agira ngo ni ugukina. Uko amasaha yagendaga akura, ni na ko yarushagaho 

kuremba, maze atangira kubwira umuvandimwe we ko apfuye. Ubwo Semanywa 

ahuruza abaturanyi ngo bamujyane kwa muganga. Bamwe bumva umwana 

bwangu, ariko abandi bati: “Tujya kubayegamo kwa muganga se, ababyeyi 

babo ntibari kunywera iza yose hirya aha? Hari uwo bagurira agacupa?” Bakiri