General
INYIGISHO YA 12 IBITANGA URUMURI
12.0 Intangiriro
Kwigisha abana ibitanga urumuri bibafasha gutandukanya ibitanga urumuri karemano n’ibitanga
urumuri byakozwe n’abantu.
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa akamaro k’urumuri, bazahabwa ubumenyi n’ubushobozi bwo
gukoresha ibitanga urumuri biri ku rwego rwabo kandi bazanashishikarizwa kwirinda guteza impanuka
zishobora guterwa n’ibitanga urumuri kuri bo, ku bandi cyangwa ku bintu.
Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira
12.1 Ibitanga urumuri kamere (Umwaka wa mbere)
12.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora kuvuga ku bitanga urumuri karemano.
12.1.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazashishikarizwa kwirinda gutwika ibintu bitumura imyotsi mu
kirere kuko bishobora kwangiza ikirere izuba rigatwika isi.
12.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo: Ibitanga urumuri karemano: izuba, ukwezi, inyenyeri.
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya ibitanga urumuri karemano
b. Imfashanyigisho
Amashusho y’izuba, ukwezi n’inyenyeri
c. Imigendekere y’isomo
12.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Kugira ngo abana basobanukirwe akamaro k’izuba ku bihingwa, umurezi azafasha abana gushaka ikintu bubika
ku byatsi ku ishuri nk’ikijerekani cyangwa igitebo maze bazajye bitegereza umunsi ku munsi uko ibyatsi bihinduka
kubera kutabona izuba.
Na nyuma yo kugikuraho bazakomeza bitegereze uburyo ibyatsi bimera bisubirana ibara ryabyo kubera izuba.
12.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
12.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Gusuzuma ubushobozi bw’abana bikorwa buhorobuhoro. Umurezi ategura ibikorwa abana bagaragarizamo ubushobozi
bwabo nko gukora ibikinisho by’ibitanga urumuri kamere (inyenyeri n’ukwezi bikoze mu mpapuro), n’ibindi.
12.2 Ibitanga urumuri byakozwe n’abantu (umwaka wa 2)
12.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora kuvuga ku bitanga urumuri byakozwe n’abantu
12.2.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutangiza ibidukikije bakoresheje ibitanga urumuri
byakozwe n’abantu nko gutonyangiriza buji yaka aho ari ho hose, kujugunya ibitanga urumuri byakozwe n’abantu byapfuye cyangwa byarangiye aho ari ho hose (amatara n’amatoroshi byapfuye cyagwa byashize,
ibibiriti byashizemo imyambi,… )
• Uburere mbonezabukungu: muri iyi nyigisho abana bazasobanurwa ko batagomba kwangiza cyangwa gukoresha nabi ibitanga urumuri byakozwe n’abantu nko kumena amatara, gucana ikibiriti cyangwa buji bitari ngombwa,...
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutababaza bagenzi babo bakoresheje ibitanga urumuri byakozwe n’abantu nko kubatwika kaboresheje ikibiriti cyangwa buji, kubamurika mu maso bakoresheje itoroshi n’ibindi.
• Uburezi budaheza: muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi
kandi ko afite uburenganzira bwo gukoresha ibitanga urumuri byakozwe n’abantu.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye: muri iyi nyigisho abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa
umugore, umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira ku ikoreshwa ry’ ibitanga urumuri byakozwe n’abantu.
12.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo: Itara, ikibiriti, buji, itoroshi, amashanyarazi
Abana bazaba bashobora gusobanura no gutandukanya ibitanga urumuri byakozwe n’abantu.
d. Imfashanyigisho
Ibintu bifatika bitanga urumuri, ibishushanyo by’ibitanga urumuri byakozwe n’abantu
e. Imigendekere y’isomo
12.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
• Mu rwego rwo kwagura ubumenyi, umurezi ashobora kwereka abana uburyo bwo kongera urumuri.
Azafata amazi ashyire mu kirahure maze acanemo akoresheje itoroshi ya telefone.
Ibi bishobora kugaragara neza igihe hari urumuri ruke cyangwa ikirahuri giteretse nko mu gikarito.
• Umukino umurezi yakwifashisha muri uyu mutwe”
Biramurika biramurika
“Uyu mukino abana bawukina bazamura amaboko aho umurezi avuze izina ry’igitanga
urumuri. Iyo umurezi avuze ikidatanga urumuri abana bakomeza gukoma ibiganza ku
matako bunamye.uyu mukino ukinwa kimwe na “ziraguruka ziraguruka”
1. Biramurika biramurika (ibiganza bikubita ku matako)... itara!
Itara riramurika (amaboko hejuru)
2. Biramurika biramurika ...Itoroshi!
Itoroshi iramurika (amaboko hejuru)...Intebe!
3. Biramurika biramurika
Intebe ntizimurika (ibiganza ku matako)
Uyu mukino ufasha abana gutandukanya ibitanga urumuri n’ibindi bintu bidatanga urumuri.
12.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
12.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ibikorwa binyuranye nk’imikino bizagaragaza ubushobozi bw’umwana muri uyu mutwe.
Umurezi azitegereza umunsi ku munsi impinduka ya buri mwana ku bijyanye n’ubushobozi buteganyijwe ko umwana
azageraho muri uyu mutwe.
Abana bazakina umukino witwa “FORA MFITE IKI?”. Umurezi azategura udukarita duto “flash cards” z’ibitanga urumuri
byakozwe n’abantu; azabishyira mu gikarito; azajya ahamagara umwana umwumwe aze afate ikarita asobanure
igishushanyije kuri ako gakarita avuge n’akamaro kacyo maze abandi bana bavuge izina ry’icyo afite.
12.3 Tumenye gutandukanya ibitanga urumuri (umwaka wa gatatu)
12.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora gutandukanya ibitanga urumuri kamere n’ibyakozwe n’umuntu, kuvuga ku kamaro k’urumuri n’uburyo bwo kwirinda impanuka ziterwa na bimwe mu bitanga urumuri.
12.3.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutangiza ibidukikije bakoresheje ibitanga urumuri
byakozwe n’abantu nko gutonyangiriza buji yaka aho ari ho hose, kujugunya ibitanga urumuri byakozwe n’abantu
byapfuye cyangwa byarengeje igihe aho ari ho hose (amatara n’amatoroshi byapfuye cyagwa byashize,
ibibiriti byashizemo imyambi,… ) no kwirinda gutwika ibintu byose bizamura imyotsi mu kirere.
• Uburere mbonezabukungu: muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko batagomba kwangiza cyangwa gukoresha nabi
ibitanga urumuri nko kumena amatara, gucana ikibiriti cyangwa buji bitari ngombwa, kunyanyagiza imyambi...
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutababaza bagenzi babo bakoresheje
ibitanga urumuri nko kubatwika bakoresheje ikibiriti cyangwa buji, kubamurika mu maso bakoresheje itoroshi n’ibindi.
• Uburezi budaheza: muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko
afite uburenganzira bwo gukoresha ibitanga urumuri ndetse ko bagomba kurindwa kugira ngo batangizwan’ibitanga
urumuri bitewe n’ubumuga bafite.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye: Muri iyi nyigisho abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa
umugore,umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira ku ikoreshwa ry’ ibitanga urumuri.
12.3.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Gutandukanya ibitanga urumuri
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya ibitanga urumuri kamere n’ibyakozwe n’abantu.
b. Imfashanyigisho:
Ibitanga urumuri bifatika n’amashusho y’ibitanga urumuri - Igitabo k’ibidukikije
kamere n’ibyakozwe n’abantu, umwaka wa 1,2,3
c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Aya masomo, irya kabiri n’irya gatatu, ahuza ibikorwa n’isomo rya mbere. Mu isomo rya kabiri azibanda ku kamaro k’urumuri naho mu isomo rya gatatu umurezi azibanda ku mpanuka zaterwa na bimwe mu bitanga urumuri maze abashishikarize no kuzirinda.
Isomo rya 2: Akamaro k’urumuri
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga no gusobanura akamaro k’urumuri n’uburyo bwo kwirinda impanuka ziterwa na bimwe mu bitanga urumuri
b. Imfashanyigisho
Ibintu bifatika bitanga urumuri, ibishushanyo by’ibitanga urumuri karemano n’ibyakozwe n’abantu.
Isomo rya 3: Kwirinda impanuka zaterwa na bimwe mu bitanga urumuri.
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga no gusobanura uburyo bwo kwirinda impanuka ziterwa na bimwe mu bitanga urumuri
a. Imfashanyigisho
Ibintu bifatika bitanga urumuri, ibishushanyo by’ibitanga urumuri kemere n’ibyakozwe n’abantu.
12.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
• Mu kwerekana uko ibitanga urumuri byakozwe n’abantu bikoreshwa, umurezi azirinda guha abana ibishobora guteza
impanuka nk’ikibiriti, buji yaka cyangwa ibindi byakomeretsa abana. Mu gihe bibaye ngombwa ko babyegera cyangwa
babifataho umurezi azaba ari hafi kugira ngo hatagira ugira impanuka yo kwitwika cyangwa kubimena.
• Mu gusobanura no gutandukanya urumuri n’umwijima, umurezi ashobora kwifashisha ikiringiti.
Umurezi azatwikiriza ameza ikiringiti, apfuke kugeza hasi, umwana najyamo azabona umwijima,
nasohokamo azabona urumuri.
Umwana ashobora kujyamo afite igitabo yarambura akabona ko ntacyo abona ari mu mwijima ariko
yasohokamo agashobora kubona amashusho; bityo azasobanukirwa akamaro k’urumuri.
• Indirimbo umurezi yakwifashisha muri uyu mutwe.
BIRAMURIKA CYANE
Biramurika biramurika X2 cyane
Izuba
Riramurika riramurika X2 cyane
Ukwezi
Kuramurika kuramurika X2 cyane
Itara
Riramurika riramurika X2 cyane
Buji
Iramurika iramurika X2 cyane
Itoroshi
Iramurika iramurika X2 cyane
12.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
12.3.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Mu gihe umwana azaba ashobora gutandukanya ibitanga urumuri azaba agaragaje ubushobozi bujyanye n’uyu mutwe.
Bityo umurezi azategura ibikorwa azasuzumiraho ubushobozi bw’umwana kandi bizakorwa umunsi ku munsi.
Bimwe mu bikorwa ni nko guha abana urupapuro rushushanyijeho ibitanga urumuri bitandukanye ukabasaba
guca uruziga ku bitanga urumuri byakozwe n’abantu.