• INYIGISHO YA GATANU : KURIRIMBA INDIRIMBO BAMENYEREYE

    5.0. Intangiriro

    Ubusanzwe abana batoya biga binyuze mu ndirimbo ndetse no mu mbyino, mu mikino no mu nkuru. Isomo ryo kuririmba iyo rihawe abana bakiri batoya duhereye ku bo mu mashuri y’inshuke, bikuza iterambere ry’ubwonko mu nzego zitandukanye. Mu by’ukuri, umwana utangiye kuririmba akiri mutoya, bimufasha guhora yibuka ibyo yize, yumvise cg se yabonye, gufata mu mutwe ibyo yumvise n’ibyo yabonye, n’ibindi. By’akarusho, iyo abana bamenyereye gucuranga ibyuma bya muzika bakiri bato, bizamura ubushobozi bwabo mu kwiga imibare na siyansi; mu gihe iyo binyuze mu mbyino, abana bazamura ubushobozi bwo gukoresha ibice by’umubiri wabo ndetse bakanakuza imibanire yabo n’abandi.

    5.0.1. Uruhererekane rw’amasomo

    good

    5.1. KURIRIRIMBA NO KUBYINA (Umwaka wa mbere)

    5.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora kuririmba no kubyina imbyino n’indirimbo bamenyereye.

    5.1.2. Ingingo nsanganyamasomo.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi mu kwigisha kubyina abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.
    • Uburezi budaheza: Mu gihe abana bazaba baririmba cyangwa babyina, buri wese mu bushobozi bwe azahabwa ibikoresho n’umwanya uhagije kugira
    • ngo ashobore gukoresha ibikoresho yagenewe. Umurezi yita kuri buri mwana wese agatanga ubufasha igihe umwana abukeneye.
    • Kwita ku bidukikije: Abana batozwa kuririmba no kubyina imbyino zishishikariza abantu twita kubidukikije barangiza bagakora isuku aho babyiniraga.

    5.1.3. Inama ku myigishirize y’amasomo.

    kigero cy’imyaka bafite kuko igipimo cyo gufata mu mutwe gishobora gutandukana bishingiye ku kigero cy’imyaka. Akenshi, abana bato ntibakunda ibintu birambirana, bityo umurezi agomba gutegura indirimbo n’imbyino bigufiya kandi bibemerera

    gukora imiyego itandukanye kuko mu mibereho y’umwana muto aba ashaka guhindukira mu bice bitandukanye ibi bikamufasha kuzamura ubushobozi bwo gukoresha ibice by’umubiri bitandukanye. Ni byiza ko amagambo ari mundirimbo

    z’abana batoya aba ari amagambo adakomeye abana basanzwe bumva kandi asanzwe bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Isomo rya 1: Indirimbo n’imbyino zoroheje zijyanye n’insanganyamatsiko igezweho

    a. Intego y’isomo: Kuririmba yumvikanisha amagambo avuga ajyanye n’insanganyamatsiko

    b. Imfashanyigisho: Ingoma, ibinyuguri, radiyo n’ibindi.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    • Inyoborabarezi yo mu mashuri y’inshuke,
    • Igitabo cy’Ubugeni n’umuco,
    • Ibindi bitabo bifitanye isano n’ubugeni n’umuco ku mashuri y’inshuke

    good

    good

    good

    good

    5.1.4. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    good

    5.1.5. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe

    Umurezi agomba kwibuka ko isuzuma ryo kuririmba no kubyina rikorwa buhoro buhoro abana bari mugikorwa kandi hitabwa kureba ubushake n’umurava abana bafite bwo kuririmba no kubyina bijyanye n’insanganyamatsiko igezweho ndetse no kureba ukuntu umwana abikora yishimye. Ubushake umwana agira bwo kugira icyo akora kijyanye no kuririmba cyangwa no kubyina imbere y’abandi bifatwa nk’intambwe ikomeye ku mwana mu gusabana nabandi. ibi bimufasha kandi kumenya ibyo anoza arebeye ku bandi cyangwa agendeye ku bufasha bw’umurezi. Ni yo mpamvu isuzuma rizakorwa kuri buri ntambwe y’igikorwa cyo kuririmba no kubyina by’umwana kandi rigamije kumufasha kugira ibyo anoza kurushaho.

    5.2. KURIRIMBA NO KUBYINA HUBAHIRIZWA INJYANA (Umwaka wa kabiri)

    5.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora kuririmba no kubyina imbyino n’indirimbo nyarwanda ndetse n’izahandi bubahiriza injyana.

    5.2.2. Ingingo nsanganyamasomo.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi mu kwigisha kubyina abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.
    • Uburezi budaheza: Mu gihe abana bazaba baririmba cyangwa babyina, buri wese mu bushobozi bwe azahabwa ibikoresho nu umwanya uhagije kugira ngo ashobore gukoresha ibikoresho yagenewe. Umurezi yita kuri buri mwana wese agatanga ubufasha igihe umwana ubukeneye.
    •  Kwita ku bidukikije: Abana batozwa kuririmba no kubyina imbyino zishishikariza abantu twita kubidukikije barangiza bagakora isuku aho babyiniraga.

    5.2.3. Inama ku myigishirize y’amasomo.

    Mugihe umurezi ategura indirimbo n’imbyino z’abana bato agomba kwita ku kigero cy’imyaka bafite kuko igimpimo cyo gufata mu mutwe gishobora gutandukana bishingiye ku kigero cy’imyaka. Abana bato ntibakunda ibintu birambirana bityo umurezi agomba gutegura indirimbo n’imbyino bigufiya kandi bibemerera gukora imiyego itandukanye kuko mumibereho y’umwana muto abashaka guhindukira mubice bitandukanye ibi bikamufasha kuzamura ubushobozi bwo gukoresha ibice by’ umubiri bitandukanye. Ni byiza ko indirimbo z’abana batoya zigirwa n’amagambo adakomeye kandi agomba kuba ari amagambo basanzwe bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Umurezi agomba twita gufasha abana guhuza injyana, amashyi ndetse n’imiririmbire

    Isomo: Indirimbo n’imbyino bijyanye n’insanganyamatsiko igezweho

    a. Intego y’isomo: Kuririmba yumvikanisha amagambo avuga, akabyina yubahiriza injyana kandi yizihiwe

    b. Imfashanyigisho: Ingoma, ibinyuguri, radiyo…

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    •  Inyoborabarezi yo mu mashuri y’inshuke,
    • Igitabo cy’Ubugeni n’umuco,
    • Ibindi bitabo bifitanye isano n’ubugeni n’umuco ku mashuri y’inshuke

    good

    ok

    ok

    ok

    5.2.4. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    ok

    5.2.5. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe

    Umurezi agomba kwibuka ko isuzuma ryo kuririmba no kubyina rikorwa buhoro buhoro abana bari mu gikorwa kandi hitabwa ku kureba ubushake n’umurava abana bafite bwo kuririmba no kubyina bijyanye n’insanganyamatsiko igezweho akabikora yishimye. Umurezi yita mu kureba ukuntu umwana ajyanisha imiyego, injyana n’ingoma by’indirimbo. Ubushake umwana agira bwo kugira icyo akora bufatwa nk’intambwe ikomeye umwana aheraho agira ibyo anoza arebeye ku bandi cyangwa agendeye ku bufasha bw’umurezi ni yo mpamvuzu isuzuma rizakora kuriburi ntambwe yigikorwa cy’umwana kandi rigamije kumufasha kugira ibyo anoza kurushaho.

    5.3 GUHIMBA, KURIRIMBA NO KUBYINA INDIRIMBO (Umwaka wa gatatu)

    5.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora kuririmba, kubyina no guhimba, indirimbo zabo bagaragaza imbamutima zikwiye kandi bifitiye icyizere.

    5.3.2. Ingingo nsanganyamasomo.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi : Mu bikorwa byateguwe n’umurezi mu kwigisha guhimba, kuririmba no kubyina indirimbo abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.
    •  Uburezi budaheza : Mu gihe abana bazaba bahimba, baririmba cyangwa babyina indirimbo, buri wese mu bushobozi bwe azahabwa ibikoresho n’umwanya uhagije kugira ngo ashobore gukoresha ibikoresho yagenewe.
    • Umurezi yita kuri buri mwana wese agatanga ubufasha igihe umwana ubukeneye.
    • Kwita ku bidukikije : Abana batozwa guhimba, kuririmba no kubyina imbyino zishishikariza abantu twita kubidukikije barangiza bagakora isuku aho babyiniraga.

    5.3.3. Inama ku myigishirize y’amasomo.

    Mugihe abana bari guhimba indirimbo umurezi agomba kubaba hafi akajya abafasha kugorora imvugo aho biringombwa.

    Isomo rya 1 : Indirimbo n’imbyino bamenyereye mu birori bitandukanye

    Intego y’isomo : Kuririmba yumvikanisha amagambo avuga kandi agaragaza imbamutima zikwiye.


    Imfashanyigisho: Ingoma, umurishyo, ibinyuguri, radiyo…

    Ibitabo byifashishijwe:

    • Inyoborabarezi yo mu mashuri y’inshuke,
    •  Igitabo cy’Ubugeni n’umuco,
    • Ibindi bitabo bifitanye isano n’ubugeni n’umuco ku mashuri y’inshuke

    ok

    good

    Isomo rya 2 : Kuririmba indirimbo bihimbiye

    a. Intego y’isomo : Guhimba indirimbo ngufi.

    b. Imfashanyigisho : ingoma, umurisho, ibinyuguri, amayugi, inanga…

    c. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Umurezi asaba abana gutuza bakamutega amatwi akabaririmbira indirimbo yahimbwe n’abandi bana.
    • Abana baratuza bagatega amatwi indirimbo umurezi abaririmbira
    •  Umurezi abaza abana niba nabo bahimba akaririmbo kabo
    • Abana basubiza umurezi ko nabo bahimba indirimbo yabo
    • Umurezi ashyira abana mumatsinda matoya akabasaba guhimba akaririmbo kagufi
    • Abana bajya mumastinda mato
    • Umurezi agera kuri buritsinda akarifasha kubona isanganyamatsiko n’injyana
    • Mumatsinda matoya abana bahimba indirimbo bajyanisha ninjyana bakayisubiramo ishuro irenze imwe.
    • Umurezi agera kuri buritsinda akumva aho bageze basubiramo indirimbo yabo yasanga bakeneye ubufasha akabubaha.
    •  Umurezi asaba buritsinda kuririmba no kubyina indirimbo bahimbye
    • Umurezi afatanyije n’abana bashimira buri tsinda.

    5.3.4. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    ok

    5.3.5. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe

    Umurezi agomba kwibuka ko isuzuma ryo kuririmba no kubyina rikorwa buhorobuhoro abana bari mu gikorwa kandi hitabwa ku kureba ubushake n’umurava abana bafite mugikorwa guhimba indirimbo kuyiririmba ndetse no kuyibyina bagaragaza amarangamutima yabo. Umurezi yita mukureba ukuntu umwana ajyanisha imiyego, injyana n’ingoma by’indirimbo. Ubushake umwana agira bwo kugira icyo akora bufatwa nk’intambwe ikomeye umwana aheraho agira ibyo anoza arebeye ku bandi cyangwa agendeye ku bufasha bw’umurezi ni yo mpamvuzu isuzuma rizakora kuri buri ntambwe y’igikorwa cy’umwana kandi rigamije kumufasha kugira ibyo anoza kurushaho ndeste no kumuha urubuga mu kugaragaza ibyo atekereza.

    ok

    ok

    INYIGISHO YA KANE :UBUKORIKORIINYIGISHO YA GATANDATU : IBIKORESHO BYA MUZIKA