General
IGICE CYA MBERE: INTANGIRIRO RUSANGE
1.0. Intangiriro
Kugira ngo abarezi b’inshuke bashobore gushyira mu bikorwa integanyanyigisho
ishingiye ku bushobozi, hakenewe imfashanyigisho zinyuranye ziyiherekeza. Muri
zo harimo igitabo cy’umurezi kibafasha gutegura no kwigisha abana b’inshuke ku
buryo bwimbitse kandi buboneye.
1.1. Impamvu y’iki gitabo
Iki gitabo cyagenewe umurezi wigisha isomo ry’Ubugeni n’umuco mu mashuri
y’inshuke mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu. Inyigisho ziri muri
iki gitabo zitondetse uhereye mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu.
Cyateguwe kandi hifashishijwe integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi yateguwe
mu mwaka wa 2015.
1.2. Imiterere y’iki gitabo cy’Umurezi
Iki gitabo cy’Umurezi kigizwe n’inyigisho esheshatu (6). Izo nyigisho ni izi zikurikira:
• Inyigisho ya mbere: Gushushanya
• Inyigisho ya kabiri: Kubaka
• Inyigisho ya gatatu: Kubumba
• Inyigisho ya kane: Ubukorikori
• Inyigisho ya gatanu: Kuririmba no kubyina
• Inyigisho ya gatandatu: Ibikoresho bya Muzika
Izi nyigisho zigenda zigaruka muri buri mwaka ariko zigatandukanywa n’imitwe
ndetse n’amasomo agize buri mutwe muri buri mwaka. N’ubwo muri iki gitabo
cy’Umurezi wigisha mu mashuri y’inshuke, hari inyigisho, imitwe n’amasomo
byanogejwe ku buryo usanga bitanditse kimwe n’ibiri mu nteganyanyigisho, ntacyo
byangije ku byari biyiteganyijwemo; ahubwo byateguwe hagamijwe korohereza
umurezi uburyo bw’imyigishirize myiza kandi inoze mu isomo ry’ubugeni n’umuco.
1.3. Ibyo umurezi, umwana n’umubyeyi basabwa mu myigire
n’imyigishirize y’isomo ry’ubugeni n’umuco
1.3.1. Ibyo umurezi asabwa mu gihe yigisha isomo ry’ubugeni n’umuco
Umurezi asabwa kwita kuri ibi bikurikira igihe yigisha isomo ry’ubugeni n’umuco;
• Kuragwa n’urukundo n’urugwiro ku bana bose;
• Gutegura neza aho abana bigira, ndetse n’aho bakinira;
• Gutegura ibikoresho n’imfashanyigisho;
• Kwita ku mutekano w’abana;
• Kuyobora imikino n’ibikorwa by’abana;
• Gufasha buri mwana kugera ku ntego no ku bushobozi ategerejweho;
• Gutoza abana guhorana isuku aho bari hose;
• Gutoza no gufasha abana kwandurura no gusubiza buri gikoresho
cyakoreshejwe mu mwanya wacyo igihe igikorwa runaka kirangiye;
• Guha buri mwana ubufasha akeneye
• Gufasha abana bose kubaka no kuzamura ubushobozi bujyanye n’ikigero
cyabo mu isomo ry’ubugeni n’umuco;
• Gutahura abana bafite ibibazo bitandukanye no kubaha ubufasha buhagije
kugira ngo bashobore kwiga isomo ry’ubugeni n’umuco nta mbogamizi.
1.3.2. Ibyo umwana asabwa mu gihe yiga isomo ry’ubugeni n’umuco
Igihe umwana yiga isomo ry’ubugeni n’umuco asabwa ibi bikurikira:
• Gutega amatwi amabwiriza ahabwa n’umurezi;
• Gukora ibikorwa byose bijyanye n’isomo ry’ubugeni n’umuco,
• Gusobanurira abandi igihangano ke yakoze;
• Gukorera hamwe na bagenzi be;
• Gusaranganya na bagenzi be ibikoresho baba bahawe;
• Gusobanuza umurezi cyangwa n’undi wese wamufasha ku byo adasobanukiwe;
• Kwibwiriza gusukura aho yakoreye;
• Kwibwiriza kwisukura ubwe;
• Kwibwiriza kwandurura no gusubiza ibikoresho yakoresheje mu mwanya wabyo.
1.3.3. Ibyo umubyeyi asabwa igihe akurikirana imyigire y’umwana mu
isomo ry’ubugeni n’umuco
Ababyeyi bagira uruhare rugaragara mu gufasha abana mu bikorwa bijyanye
n’ubugeni n’umuco mu buryo bukurikira:
• Gukundisha abana ibikorwa bijyanye n’ubugeni n’umuco;
• Gushakira abana ibikoresho bikenerwa mu isomo ry’ubugeni n’umuco;
• Guha umwana umwanya uhagije umutega amatwi;
• Gufasha umwana gukora neza umukoro yahawe umwerekera uko uwo
mukoro ukorwa;
• Kuririmbira umwana;
• Gushimira umwana ku byo yakoze;
• Gutoza umwana kugira isuku aho ari hose
• Gutoza umwana kugira no kurangwa n’ikinyabupfura
• Gukundisha umwana isomo ry’ubugeni n’umuco.
1.4. Imikoreshereze y’igitabo cy’umunyeshuri
Umurezi igihe ari kwigisha isomo ry’ubugeni n’umuco ni byiza kureba ko buri
mwana afite igitabo. Umurezi asabwa kureba mu gitabo cy’umunyeshuri aho isomo
agiye kwigisha riherereye agasaba abana kurambura ku rupapuro ririho. Ibyo bi
rinda umwana kurambura aho yishakiye hadafitanye isano n’isomo bagiye kwiga.
Umurezi kandi abaza abana ibibazo bijyanye n’ibyo babona kuri urwo rupapuro.
Igihe abana basubiza ibyo babona mu gitabo, byorohereza umurezi kwinjiza abana
mu isomo kuko ibyo babona mu gitabo bifitanye isano n’igikorwa gisabwa kuri iryo
somo.
Nyuma y’uko abana bavuze ibyo babonye mu gitabo, umurezi aboneraho kubasaba
gukora igikorwa gisa nk’icyo babonye mu gitabo. Ibyo bizaborohereza guhita bakora
icyo gikorwa kuko bazaba barebera mu gitabo bafite. Mu igihe abana bakoresha
ibitabo, babifashwamo n’umurezi ari nako abibutsa uburyo bwo kubifata neza.
1.5. Kwita ku burezi bw’abana bafite ibyo bagenerwa byihariye mu myigire yabo
Umurezi agomba kumenya abana bafite ibibazo byihariye ndetse n’impano
zinyuranye kugira ngo ashobore kubitaho ku buryo bwihariye. Agomba kubashakira
imikoro yihariye, kubabaza ibibazo byihariye ndetse no kubategurira ibikorwa
byihariye kandi yitaye ku byo buri mwana akeneye mu myigire ye.
1.6. Isuzumabushobozi
Isuzumabushobozi ku isomo ry’ubugeni n’umuco ni igikorwa gikorwa n’umurezi
hagamijwe kureba intambwe umwana agenda atera mu kubaka ubushobozi runaka
burebana n’ubugeni. Iri suzumabushobozi rikorwa haba mu ntangiriro y’igikorwa
cy’umwana, mu gihe k’igikorwa nyirizina cyangwa mu gusoza igikorwa. Iyo
hakorwa isuzumabushobozi, umurezi yita kureba niba umwana ari kugera ku ntego
z’igikorwa. Ibi abikora yitegereza uko umwana akora igikorwa, akamubaza ibibazo
bijyanye n’ibyo ari gukora hagamijwe kumva uko umwana asobanura ibyo yakoze
n’uko abihuza n’isomo yize.
Isuzumabushobozi rikorwa kandi, umurezi areba ibyo umwana yakoze akabigereranya
n’ibyo yakoze mu gihe cyashize, ari nako amusaba kugaragaza itandukaniro riri
hagati y’ibyo amaze gukora, ibyo yakoze ndetse n’iby’abandi bakoze mu isomo
ry’ubugeni n’umuco. Mu gusuzuma kandi, umurezi areba uko umwana yitabira
igikorwa, umwete agikorana, uko agisobanura n’uko afatanya n’abandi.
Umurezi agomba guha agaciro ibikorwa byose umwana yakoze niyo mpamvu kureba
ireme n’ubwiza bw’ibyo umwana yakoze cyangwa yahanze ataricyo cyingenzi mu
bugeni n’umuco, ahubwo gushima ibyo yakoze no kumugira inama yibyo yakora
kugirango akore ibyiza kurenzaho ni cyo k’ingenzi.
Ni byiza ko ibyo abana bakoze bishyirwa mu ishuri aho babireba bakaba
babyifashisha mu mikino no mu mbyino, ibindi bikaba byashyirwa mu nguni
z’ibikorwa zitandukanye.