General
6 Umuco w'amahoro
6.1. Umwana n’ingona
Umunsi umwe, umukobwa w'umwami yarohamye mu gishanga, umwami
ategeka ko bagikamya, bagakuramo umurambo w'umukobwa we
yakundaga cyane. Abaturage bakamije igishanga, bica ingona zose
zakibagamo. Umukobwa w'umwami bamusanze mu mwobo w'ingona
ishaje kurusha izindi.
Busunzu habe ngo izamenye ibyabaye! Ku bw'amahirwe, yari yasohotse
nijoro kwishakira ibyo irya izimirira kure mu giturage. Ku gasusuruko,
umwana wari ugiye gutashya ayisanga iri yonyine aho yaheze mu gihuru,
ayibaza icyo ihakora. Busunzu iti: "Nahabye ubu sinzi iyo ndi! Ungiriye
neza wansubiza iwange." Umwana ati: "Nta mazi agihari, igishanga
bagikamije." Busunzu iti: "Noneho njyana ku ruzi!"
Umwana ashatse ikirago n'imirunga, azingazingiramo Busunzu
arahambira. Akubise ku mutwe. Agenze hafi umunsi wose, inyana
zisubiye iswa aba ageze ku ruzi. Aho ku nkombe, aharambitse umuzigo
we. Aca imigozi yawuhambirije, azingura ikirago. Busunzu ni ko
kumubwira iti:"Nshuti yange se, ko amaguru yaguye ibinya kubera
urugendo rurerure, ntiwanshyira mu mazi wokabyara we!" Umwana ni
ko kuyibangatana ayigeza aho amazi amugera mu mavi arambika aho.
Busunzu ntiyashirwa iti: "N'ubundi wabikoze wibikora igice! Nyigiza
imbere aho amazi akugera mu rukenyerero, ahangaha sinashobora
koga neza." Umwana ayigejeje aho amazi amugera mu rukenyerero
imusaba kuyigiza aho amazi amugera mu gituza. Umwana ayihagejeje
imusaba kuyigiza aho amazi amugera ku ntugu! Ahageze iti: "Noneho
nshyira hasi." Umwana ayifashije mu mazi.
Mu gihe agiye kugaruka ku nkombe, Busunzu iba imufashe akaboko.
Umwana atabaje nyina biba iby'ubusa. Ni ko kubaza ingona ati: "Ese
ibi ni ibiki? ... ndekura." Busunzu iti: "Sinakurekura n'iyi nzara nshonje!"
Umwana ati: "Ndekura!" Busunzu iti:"N'iyo wagira ute sinakurekura
n'inzara mfite! Maze hashize iminsi ibiri ntarya none ngo ninkurekure?
Barakubeshye!" Umwana arayibaza ati:"Noneho urashaka kumbwira
ko inyiturano y'ineza ari igihemu?" Ingona iti:"Ineza yiturwa ubuhemu
ntabwo ijya yiturwa indi."
Umwana ni ko kuyibwira ati:"Yego ni byo! Ubu ni wowe umfiteho
ububasha. Ariko reka tubaze abagabo, twumve icyo babivugaho!" Ingona
iti: "Nihagira abagabo batatu bemeza nk'ibyange, ndakurya urabeshya!
Ndumva twembi tubyumva kimwe!"
Ikivuga ibyo, haba haje inka y'ibuguma ishotse. Ikutse, ingona irayibaza
iti:"Wowe ushaje bigeze aho, ukaba ufite ubwenge bungana butyo,
ntiwadukiranura ukatubwira niba inyiturano y'igikorwa kiza ari ineza
cyangwa niba ari igihemu?"
Ya buguma iti:"Wowe uravuga! Inyiturano y'ineza ni ubugome kandi
mbikubwiye nzi neza icyo mvuga. Nkiri muto, ngifite ingufu, navaga mu
rwuri nkasanga ubwatsi bwiza mu rugo n'ikibuye cy'umunyu nkarigata.
Bakanyuhagira, bakampanagura. Muri icyo gihe natangaga amata
menshi, kandi insumba zose n'ibimasa databuja atunze ni nge bikomokaho.
Ubu nashaje nkaba ntagikamwa ntakinabyara, ntawukindeba, nta
n'ukinjyana mu rwuri. Mu museso, ibibando ni byo binsohora mu rugo!
Ubwo nkihuta njya gushaka icyo ndya. Ngicyo icyo nshingiraho nemeza
ko igikorwa kiza kiturwa inabi." Ikimara kuvuga ibyo ikurura amagufa
n'uruhu rwayumiyemo izunguza umurizo wamazwe n'uburondwe ijya
kwishakira ubwatsi mu kinani.
Busunzu ibaza wa mwana iti: "Wumvise?" Umwana ati: "Numvise." Hahita
haza ifarasi yashaje yanitse amagufa. Busunzu ni ko kuyibaza iti: "Ko
uri mukuru mbibona, ukaba warabonye ibintu ukabona ibindi, ushobora
kunkiranura n'uyu mwana? Uwo ugiriye neza, akwitura ineza cyangwa
akwitura inabi?"
Ifarasi iti: "Ineza yiturwa inabi. Nkiri muto, ngifite ingufu nyinshi,
nahoranaga umuvure wuzuye ibisigazwa by'ingano n'undi ubogaboga
igikoma kirimo ubuki amasaha yose y'umunsi. Nuhagirwaga buri gitondo
ngatamirizwa inigi nziza zakorewe mu nganda ziyubashye. Imyaka
ikenda yose yihiritse ntwara databuja n'iminyago ye. Ubu nashaje,
bambyukiriza ku bibando buri gitondo banshora mu gihuru guhiga
ubwatsi ndya. Mwebwe muravuga!" Imaze gutanga ubwo buhamya,
isoma ku mazi yiyumvira irangije iradogagira irigendera. Igitirimuka
aho, Busunzu ishaka kurya umwana, ariko ayibera ibamba kuko hari
hasigaye kubaza umugabo wa gatatu.
Bakiri muri ibyo, babona Bakame ije isimbagurika yiryagagura.
Busunzu ngo iyirabukwe, irayihamagara iti:"Bakame, uri mukuru kandi
w'umunyabwenge, ntiwadukiza, ukatubwira niba ineza yiturwa inabi
cyangwa yiturwa ineza?"
Bakame iriyumvira, yishima mu bwanwa, irikurugutura maze irabaza iti:
"Nshuti yange Busunzu, hari ubwo wabaza umuntu ufite ubumuga bwo
kutabona niba imvi ari umweru cyangwa igikona ari umukara?" Ingona
iti: "Reka da, ibyo ntibibaho!" Bakame iti: "Ushobora kumbwira aho uyumwana utazi se ntumenye nyina ava akajya?" Busunzu iti:
A. Inyunguramagambo
Mushake ibisobanuro by'aya magambo mukurikije uko
yakoreshejwe mu mwandiko.
1. Busunzu 6. Ibuguma
2. Insumba 7. Ikinani
3. Kudogagira 8. Kwikurugutura
4. Kubogaboga 9. Kwanika amagufa
5. Kubera ibamba 10. Iminyago
Imyitozo y'inyunguramagambo
1. Shaka mu mwandiko amagambo afite igisobanuro gikurikira:
a. Gusinzira kubera ubushyuhe.
b. Kugwa mu mazi ugaheramo.
c. Kubura ntiwongere kuboneka.
d. Kuyoba cyane, kutamenya aho uri.
e. Umugozi ukomeye wo guhambiriza.
f. Kwikorera.
g. Umutwaro uremereye.
h. Guterura ikintu kitaremereye ukagenda wihuta.
i. Ubutaka bukora ku mugezi bukarinda amazi guta inzira yayo.
j. Igikorwa cy'ubugiranabi
k. Kujya kunywa amazi.
l. Kuva ku mugezi kunywa amazi.
m. Ahantu hari ubwatsi bwinshi kandi bwiza inka zirisha.
n. Inka y'ingabo.
o. Gukorera umuntu nk'ibyo yagukoreye.
p. Udukoko tuba ku nka tukayinyunyuza amaraso.
r. Kuvuga ufite ukuri.
s. Kwambara mu ruhanga cyangwa mu ijosi.
t. Kwambikwa, gutakwa.u. Gushira kw'iminsi.
2. Huza amagambo ari mu ruhushya A n'ibisobanuro byayomu ruhushya B
3. Himba interuro yawe kuri buri jambo muri aya akurikira.
a. Guhondobera b. Kuzimira
c. Gukubita ku mutwe d. Kubangatana
e. Kubogaboga f. Kudogagira
g. Kurabukwa h. Igitambambuga
i. Gukiranura
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Ongera usome neza umwandiko maze wuzuze interuro
zikurikira uhereye ku bivugwa mu mwandiko:
1. Uwanditse uyu mugani yashakaga kwerekana ko ..............
2. Umwana yagiriye neza ingona kuko ..............
3. Umwana yababajwe n'uko ..............
4. Muri uyu mwandiko ingona yagaragaje ko mu buzima hari
..............
5. Hagati y'umwana n'ingona hari ..............
6. Icyo umuntu yanenga ibuguma n'ifarasi ni uko ..............
7. Bakame ibaza ingona ibibazo, Bakame yashakaga gusuzuma
niba ..............8. Bakame yakemuye amakimbirane mu ..............
C. Kungurana ibitekerezo
Mwungurane ibitekerezo kuri ibi bibazo
1. Mutekereza iki kuri uyu mugani w'umwana n'ingona iyo
mwitegereje ibibera aho muba? Mukunze kubona ineza
yiturwa inabi cyangwa ineza ikunze kwiturwa ineza? Mutange
ibitekerezo n'ingero zifatika zishyigikira ibitekerezo byanyu.
2. Mwari gukemura mute izi mpaka iyo Busunzu n'umwana
bibitabaza?
D. Guhanga no gukina bigana
Muhereye ku nkuru mumaze gusoma, nimuhimbe agakino mwigana
abayivugwamo maze mugakinire mu ishuri.
6.2. Ikinyazina ngenga
Itegereze izi nteruro zakuwe mu mwandiko umaze
gusoma maze usubize ibibazo wabajijwe.
a. Si nge wahera.
b. Ntabwo ari yo.
c. Umwana ayisanga iri yonyine mu gihuru.
d. Bose baragushima.
e. Ngaho mwembi nimuve mu mazi.
f. Ndumva twembi tubyumva kimwe!
g. Ubu ni wowe umfiteho ububasha.
h. Ibibando ni byo binsohora mu rugo!
i. Ikorere ndebe ni cyo nshaka.
j. Mwebwe muravuga!
Ibibazo:
1. Aya magambo yanditse mu nyuguti z'igikara tsiri ahagarariye ba
nde?
2. Bene ayo magambo yerekana iki mu nteruro?3. Aya magambo ni bwoko ki?
Inshoza y'ikinyazina ngenga
Mfashe ko:
Inshoza y'ikinyazina ngenga
Ikinyazina ngenga ni ijambo rihagarariye uvuga, ubwirwa, ababwirwa,
uvugwa, abavugwa n'ibivugwa. Kerekana ukora cyangwa abakora
igikorwa mu nteruro. Dore uko biteye:
Mu nteko ya mbere:
Ngenga ya mbere y'ubumwe ni iy'uvuga: ge (gewe) ; nge (ngewe)
Ngenga ya kabiri y'ubumwe ni iy'ubwirwa: wowe
Ngenga ya gatatu y'ubumwe ni iy'uvugwa: we
Mu nteko ya kabiri:
Ngenga ya mbere y'ubwinshi ni iy'abavuga: twe/ twebwe
Ngenga ya kabiri y'ubwinshi ni iy'ababwirwa: mwe/ mwebweNgenga ya gatatu y'ubwinshi ni iy'abavugwa: bo
Uturango tw'ikinyazina ngenga
Gereranya izi nteruro ebyirebyiri zikurikira maze uvuge
itandukaniro riri hagati y'amagambo azirimo yanditsemu nyuguti z'igikara tsiriri.
Izi nteruro zigaragaza ko ibinyazina ngenga bishobora kwiyongerahouduce -se, -mbi, -nyine, -bwe. Utu duce twitwa imisuma
Imisuma
Iyo witegereje usanga imisuma ari uduce tw'amagambo twiyongereye ku
kinyazina ngenga tukongeraho igisobanuro kihariye. Iyo kiyongereyeho
umusuma - mbi, ikinyazina ngenga kiba kivuga abantu babiri
batarenze/ibintu bibiri bitarenze. Naho iyo, kiyongereyeho
umusuma -se kiba kivuga abantu benshi barenze babiri/ibintu
byinshi birenze bibiri.
Umusuma nyine wongera ku kinyazina ingingo isobanura ko usibye
ikivugwa nta kindi kiyongeraho. Ikindi kigaragara ni uko ikinyazina
ngenga kigenda gifata indangasano y'inteko y'izina gisimbura. Ubwo
kikisanisha n'amazina yo mu nteko zose.
Uturango tw' ikinyazina ngenga
Kuba ikinyazina ngenga gishobora guhindura inteko bisobanura ko
gihindura akaremajambo kacyo gahagarariye inteko kirimo. Ako
karemajambo nta kandi ni indangasano. Aka karemajambo gakurikirwa
n'igicumbi na cyo kigashobora gukurikirwa n'umusuma. Bityo rero
ikinyazina ngenga kikaba gishobora kugira ibice bitatu. Buri gihe kigira
indangasano n'igicumbi. Rimwe na rimwe hakiyongeraho umusuma
bitewe n'icyo umuntu yashatse kuvuga, nk'uko byasobanuwe hejuru aha.Imbonerahamwe y'ikinyazina ngenga.
Umwitozo
a. Uzuza izi nteruro ukoresheje ikinyazina ngenga gikwiye.
1. ... si ko mbyumva.
2. ... ntawuvuyemo twemeye ibyo utubwiye.
3. ... simbyemera maze ndore!
4. Ari Karori, ari na Karani ... ni abanyamafuti.
5. Kuki mwaje ... mwa bana mwe imuhira hasigaye nde?
6. Sigara aho ...niba udashaka kwifatanya n'abandi!
7. Si ... Mana yacu nibarorere tuzirwanaho.
8. Ni ... mbwira nimuze tugende.
9. Na ... kazane ntugasige.
11. Kuki ... mutabikora harabura iki?
12. Urakire! ...
13. Uzi ko ... tuberanye di!
b. Himba interuro zawe bwite ukoresheje ibinyazina bikuriki
ra: zonyine, twombi, wo, mwebwe, yose, ho, rwonyine, wose, byose,6.3. Porisi y’u Rwanda irakangurira
abaturarwanda kwirinda inkongi z’umuriro
Inkongi z'umuriro zikunze kwibasira inyubako zitandukanye, zigahitana
ubuzima bw'abantu zikanangiza ibintu byinshi. Iyo ibyo bibaye abatabazi
babigize umwuga batabara bwangu bakazimya izo nkongi.
Igitera inkongi z'umuriro ahanini ni ukwirara, ukutita ku bintu byateza
inkongi, impanuka n'ubumenyi buke ku nkongi. Hari kandi gukoresha
ibikoresho by'amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, gukoresha abantu
badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako, cyangwa
mu bikorwa by'amashanyarazi muri rusange. Indi mpamvu ni nko kwinjiza
ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi na cyo kiyakoresha
ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira. Iyo gisumbijwe ubushobozi
n'ibyakinjijwemo, bimwe muri byo birashya.
Kubera izo mpamvu, Porisi y'u Rwanda igira abaturage inama zo kwirinda
izo nkongi. Zimwe muri izo nama ni ugutunga ibikoresho by'ibanze byo
kuzimya inkongi, kwiga uko bikoreshwa no kujya babisuzumisha ku
babihugukiwe buri mezi atandatu kugira ngo babarebere ko ari bizima.Abantu kandi bagomba kugira ubwishingizi ku nkongi z'umuriro;
bakirinda kubika ibikomoka kuri peterori mu ngo; bakajya bazimya buji,
itara cyangwa itadowa mbere yo kuryama no kudasiga byaka ngo bage
kure yabyo.
Ni ngobwa kandi kwihutira gufunga umuriro w'amashanyarazi mbere
yo gutangira kuzimya umuriro mu gihe inyubako yatwitswe na yo.
Mu kuzimya umuriro bitabaza amazi, umucanga cyangwa ibitaka
byumutse mu gihe nta bushobozi cyangwa ibikoresho by'ibanze byo
kuzimya inkongi bafite. Mu gihe inkongi zatewe n'ibikomoka kuri
peteroli cyangwa gazi ni ngombwa kwirinda kuzizimisha amazi. Icyo
gihe bakoresha ibikoresho byitwa kizimyamwoto, ibitaka byumutse
cyangwa umucanga. Ni ngombwa kandi guhamagara Porisi mu gihe
habaye inkongi y'umuriro kuko hari ubwo umuriro ushobora kurenga
ubushobozi bw'abakoresha biriya bikoresho by'ibanze.
Mu gihe habaye inkongi kandi ni ngombwa kuzimya ibikoresho byose
bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo na mudasobwa no
gutandukanya ibikoresho bikoresha amashanyarazi muri rusange mu
gihe batakibikoresha.
Birakwiye kandi kugira umuco wo kugura kizimyamwoto uko yaba
ingana kose, yakwifashishwa igihe umuriro ukiri muke, byananirana
hakitabazwa izindi nzego.
Ku bijyanye n'ubwubatsi, ni ngombwa kubaka bubahiriza igishushanyo
mbonera kugira ngo byorohereze abaje mu butabazi kugera ahabaye
inkongi y'umuriro.
Mu rwego rwo gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro no gutabara
abari mu kaga, Porisi y'u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe
by'umwihariko kuzikumira, kuzirwanya ndetse no gutabara abari mu
kaga. Iri shami rihugura kandi rigatanga inyigisho ku buntu mu kwirinda,
gukumira, kurwanya no kuzimya inkongi no mu butabazi bw'ibanze.
Rigenzura ibijyanye n'ubwirinzi bw'inkongi n'ibiza mu nyubako nini n'into.
Ritabara byihuse mu gihe ubutabazi n'ubwirinzi by'ibanze byananiranye.
Banyeshuri rero mugerageze gukurikiza izo nama mugirwa, kugira ngo
muzage mwirinda kuba mwateza inkongi z'umuriro mu mashuri cyangwaiwanyu mu rugo.
Muge kandi mwirinda gukinisha insinga z'amashanyarazi kuko mushobora
kuhagirira impanuka.
A. Inyunguramagambo
Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe
mu mwandiko.
Akaga, bwangu, kwirara, iperereza, impanuka, ubuziranenge, itadowa,
inkongi, kubererekera, kizimyamwoto, gukumira, ikiza, ubukangurambaga
Umwitozo ku nyunguramagambo
Koresha aya magambo akurikira mu nteruro iboneye.
akaga, kwirara, bwangu, ubuziranenge, kubererekera, itadiwa,
ubukangurambaga.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magambo yanyu bwite.
1. Ni ibihe byago porisi y'Igihugu yahagurukiye kurwanya mu
minsi ishize?
2. Ibyo byago byagiye biterwa n'iki?
3. Ubaye ushinzwe kurwanya inkongi z'umuriro, wafasha ute
abaturage kugira ngo birinde?
4. Ni izihe ngamba porisi yafashe mu guhangana n'inkongi
z'umuriro?
5. Umuturanyi wanyu agize ibyago agahisha inzu itwitswe
n'amashanyarazi nta bikoresho byo kuzimya afite
wabyitwaramo ute?
C. Gusesengura umwandiko
Ni izihe ngingo z'ingenzi uyu mwandiko wubakiyeho?
D. Kungurana ibitekerezo
Wavuga iki ku bantu banga kugura kizimyamwoto bitwaje ko ihenda?
6.4. Malala Yusafuzayi n’imyigire y’abakobwamuri Pakisitani.
Malala Yusafuzayi (Malala Yousafzai) yari umwangavu wari ufite imyaka
cumi n'umwe ubwo yaharaniraga ko abana b'abakobwa biga mu gihugu
ke cya Pakistani bikamuviramo kuraswa amasasu mu mutwe. Mu mwaka
wa 2007, igihe Abatalibani bari bamaze kwirukanwa mu gihugu cya
Afuganistani n'ingabo z'Amerika, bahungiye mu misozi miremire iri ku
mupaka wa Afuganistani na Pakistani. Bakiri muri Afuganistani, bari
barashyizeho amategeko akarishye abuza abana b'abakobwa kujya mu
ishuri n'abagore kugira akazi ako ari ko kose bakora usibye kuguma mu
rugo bakarera abana. Aho birukaniwe muri icyo gihugu, bahise bajya
kwihimurira mu karere ka Swati (Swat) ko mu majyaruguru ya Pakistani,
akarere gahana imbibi na Afuganistani bari bavuyemo. Mu myemerere
yabo kugeza ubu ngo nta mukobwa ugomba kugera mu ishuri.
Muri aka karere ka Swati ni ho Malala Yusafuzayi yari atuye we
n'ababyeyi be. Icyo gihe yari afite imyaka cumi n'umwe. Se akaba yari
ahafite amashuri menshi y'abana b'abakobwa. Abatalibani bahageze
bahise bafunga ayo mashuri yose, barayatwika, batwika ibitabo bavuga
ko ari uburozi bw'abazungu bashyira mu bana babo. Uwashatse kurwanya
iyo myumvire yabo yahise yicwa. Malala Yusafuzayi yababajwe cyane
n'uko bamubujije gukomeza kwiga. Ni bwo atangiye kwandika ku rubuga
nkoranyambaga rwa BBC (soma bibisi) rwo mu rurimi rw'iwabo, avuga
uburyo abana b'abakobwa bahohoterwa n'Abatalibani. Ibyo yabikoraga
abifashijwemo na se kandi agakoresha izina ritari irye. Muri iyo myaka,
inyandiko z'uwo mwana wandika kuri interineti arwanya ibikorwa bibi
by'Abatalibani zaramenyekanye cyane muri icyo gihugu k'iwabo ariko
bakayoberwa umuntu uzandika.
Mu mwaka wa 2009, ingabo za Leta ya Pakistani zabashije kwirukana
Abatalibani muri ako gace, maze amashuri y'abana b'abakobwa
yongera gufungurwa. Ubwo Malala Yusafuzayi ajya ahagaragara ndetse
Leta ya Pakistani imushimira kuba yaravuganiye abana b'abakobwa
akagaragaza akarengane kabo. Mu mwaka wa 2012 ubwo yari afite
imyaka 15 gusa, intagondwa y'Umutalibani yamutegeye mu modoka
ajya ku ishuri imurasa amasasu mu mutwe, imusiga izi ko yapfuye. Ariko
ku bw'amahirwe, abatabaye basanga akirimo akuka, bajya kumuvuriza
mu gihugu cy'Ubwongereza.
Iyo nkuru y'umwana w'umukobwa warashwe kubera guharanira
uburengazira bwo kwiga yasakaye ku isi yose. Ni bwo amahanga
yatangiye kumuha ijambo ahantu hatandukanye kugira ngo asobanure
ibyo mu gihugu ke. Mu mwaka wa 2014 yahawe igihembo kiruta ibindi
ku isi kitiriwe Nobeli (Nobel). Yagiherewe rimwe n'umugabo w'umuhinde
Kayirashi Satiyariti (Kailash Satyarthi) witangiye guharanira ko abana
bato basaga ibihumbi magana inani bajyanwa mu ishuri aho gukoreshwa
imirimo y'ingufu.
Icyo gihembo kitiriwe Nobeli cyatangiye gutangwa mu 1901, kikaba
gihabwa abagize uruhare mu bikorwa byo kongerera isi ubumenyi
n'abaharaniye amahoro ku buryo bugaragara. Icyo gihembo kigizwe
n'impamyabumenyi, umudari w'ishimwe n'amafaranga y'amayero agera
ku bihumbi magana kenda akaba ahwanye n'amafaranga y'u Rwanda hafi
miriyoni magana inani. Mu muhango wo gushyikiriza Malala Yousafuzayi
icyo gihembo, umuyobozi wa komite itanga igihembo cy'amahoro kitiriwe
Nobeli ku isi, yashimangiye ko isi ikeneye abantu b'intwari nka Malala na
Satiyariti akaba yizeye ko kuba bahawe igihembo cy'amahoro bizatuma
bafatanya mu guharanira uburenganzira bw'abana bo muri Pasikitani
no mu Buhinde.
Malala amaze kwakira iki gihembo yavuze ko agituye abana bose
babujijwe uburenganzira bwo kwiga. Yagize ati:"Iki si igihe cyo kubagirira
impuhwe gusa, ahubwo ni igihe cyo kugaragaza ibikorwa bibarengera."
A. Inyunguramagambo1. Huza aya magambo n'ibisobaniro byayo ukoresheje akambi
iboneye.
a. ubushobozi kuko Umugore kubonwamo ntakwiye buke na arashoboye
we.
b. kwihutira abana Umugore kujyana abahungu mu akwiye ishuri baba
cyangwa abakobwa.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Hitamo muri ibi bisubizo bitatu biri hasi ikiri cyo maze
ucyandike mu ikaye yawe:
1. Araswa mu mutwe Malala Yusafuzayi.
a. Yari afite imyaka 17.
b. Yari afite imyaka 11.
c. afite imyaka 15.
2. Malala Yusafuzayi yazize
a. Kubuza abana b'abakobwa kwiga.
b. Kurwanya amatwara yabuzaga abana b'abakobwa kwiga.
c. Kujya kwiga muri bisi.
3. Ihohoterwa rivugwa muri uyu mwandiko ni
a. Ukwirukana Abatalibani mu gihugu cyabo cya Pakisitani.
b. Ukubuza abana b'abakobwa kujya mu ishuri n'abagore kugira akazi ako ari ko kose bakora usibye kuguma mu rugo
bakarera abana.
c Ukurwanya amatwara y'Abatalibani.
4. Basenya amashuri, Abatalibani.
a. Barwanyaga uburozi bw'abazungu mu bana babo.
b. Bihimuraga kuri se wa Malala wakuraga ibifaranga mu mashuri
ye ntabaheho.
c. Bihimuraga ku Banyepakisitani kuko bari barirukanywe mu
gihugu cyabo.
5. Atabariza abana b'abakobwa babujijwe kwiga, Malala
Yusafuzayi
a. Yabifashijwemo na se n'igitangazamakuru BBC.
b. Yabifashijwemo n'abaturage bw'igihugu ke.
c. Yabifashijwemo n'abatanga igihembo kitiriwe Nobeli.6. Abatalibani barwanyaga ko abakobwa biga kuko
a. Bari bamaze kwirukanwa mu gihugu cyabo n'ingabo za
Amerika.
b. Byari mu myemerere yabo.
c. Bari Abanyapakisitanikazi gusa.
7. Malala Yusafuzayi atangira urugamba rwe yari azi ko
a. Abatalibani bamumenye bamwica.
b. Azahabwa igihembo kitiriwe Nobeli.
c. Abatalibani bazirukanywa mu karere ka Swati.
8. Igihembo kiruta ibindi Malala Yusafuzayi yahawe ni
a. Ugushimwa n'igihugu ke ko yarwanyije akarengane k'abana
b'abakobwa.
b. Ikitiriwe Nobeli.
c. Ukuba yaragiye kuvurizwa mu Bwongereza.
9. Igihembo Malala yahawe agikesha kuba
a. Yari afite se uzwi wubatse amashuri menshi mu majyaruguru ya
Pakisitani.
b. Yararashwe azira guharanira uburenganzira bw'abana
b'abakobwa bwo kwiga.
c. Yarahagaritse amashuri ye kugira ngo yifatanye n'abandi
bakobwa bari bambuwe ubwo burenganzira.
10. Igihembo Malala yahawe cyatumye
a. Yikenura, akenura n'umuryango we ndetse ashyira amafaranga
menshi kuri konti.
b. Ashobora gushyira mu bikorwa umugambi we wo kurenganura
abana b'abakobwa.
c. Ashobora kugura intwaro zo kwihimura ku Batalibani bari
bara ba bujije uburenganzira bwo kwiga.
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
Subiza ibi bibazo
1. Ni izihe ngingo z'ingenzi zikubiye muri uyu mwandiko?
2. Andika mu nshamake itarengeje imirongo icumi ibivugwa muriuyu mwandiko.
D. Kungurana ibitekerezo
Mwungurane ibitekerezo kuri izi ngingo
1. Malala Yusafuzayi ni iki kuri wowe? Icyo wamwigiyeho ni iki?
2. Ubaye mu gihugu kidashaka ko abana b'abakobwa bajya
mu ishuri, gishaka ko abagore baguma mu rugo bagatekera
abagabo babo bakanarera abana wabyitwaramo ute ku myaka
yawe ubu?
Umukoro
Andika utabariza kandi ugaragaza uko umwana cyangwa undi muntu
yahohotewe.6.5. Ukuri kwa Minani
Igihe Minani yimenyerezaga kuzakora akazi ko mu biro afite imyakacumi n'umunani, isosiyete yakoreraga yamwohereje hamwe n'abandi
bakozi benshi, kwihugura mu ishuri rikuru ryigishaga ibijyanye n'akazi
bakoraga. Bajyagayo iminsi ibiri mu cyumweru indi minsi bakajya ku
kazi gasanzwe. Umunsi umwe, amasomo yarangiye mbere y'isaha
bari basanzwe batahiraho. Amategeko agenga isosiyete bakoreraga
yateganyaga ko mu gihe bigenze bityo, bagombaga gusubira ku kazi
igice cyose cy'umunsi gisigaye. Aho gusubira ku kazi nk'uko Minani
yabigenje, abandi banyeshuri barisohokeye bajya kwinezeza. Uwo munsi
byahuriranye n'uko umuyobozi ushinzwe amahugurwa yari yaje ku kazi
kabo. Abonye Minani amubaza impamvu atagiye kwiga uwo munsi,
anamubaza aho bagenzi be bandi bari.
Minani yahisemo kubwiza umukoresha we ukuri. Yamubwiye ko mwarimu
yabasezereye hakiri kare akagaruka ku kazi. Na ho ku byerekeranye
na bagenzi be yavuze ko adashobora kubavugira ko yaza kubibariza
buri wese ku giti ke.
Minani yashoboraga gusubiza akoresheje amayeri bigatuma bagenzi be
bamwemera. Ariko kandi, yahisemo kuvugisha ukuri. Kuvugisha ukuri
byatumye umutima utamucira urubanza. Byatumye kandi umukoresha
we amugirira ikizere. Yamwohereje mu rwego rushinzwe gukora imitako
mu mabuye y'agaciro. Nyuma y'imyaka cumi n'itanu, Minani yazamuwe
mu ntera ahabwa umwanya w'ubuyobozi muri iyo sosiyete. Ibyo bimaze
kuba, wa muyobozi yaramuhamagaye kugira ngo amushimire kandi
amwibutse cya gihe yamubwizaga ukuri, agira ngo ashimangire inyungu
abantu bavana mu kuvugisha ukuri.
Iyo abantu biyemeje kuvugisha ukuri kandi bagakora ibihuje n'ibyo
bavuga, imishyikirano bagirana n'abandi irushaho gushinga imizi kandi
igashimisha.
Kuvugisha ukuri bihesha izindi nyungu. Muri zo harimo kugira umutima
utagucira urubanza, kuvugwa neza, kugirirwa ikizere, haba mu
muryango, mu nshuti zacu ndetse no mu kazi dukora. Gusa nanone
nta wakwirengagiza ko ukuri guhora guhanganye n'ikinyoma kandi iyo
ntambara ikaba itari hafi kurangira. Uko guhangana kwageze mu nzego
zose z'imibereho y'abantu ndetse kugira n'ingaruka kuri buri muntu ku
giti ke. Uburyo umuntu abaho bugaragaza uruhande arimo; niba ariumunyakuri cyangwa umunyabinyoma.
Impamvu zituma abantu babeshya ni nyinshi. Hakunze kuvugwa
umururumba n'irari bishingiye ku bwikunde, gushaka gukira vuba, kwifuza
kugira ububasha, cyangwa kuzamuka mu nzego badakwiriye.
Hari igihe kandi abantu batinya ko baramutse bavugishije ukuri byabagwa
nabi cyangwa bigatuma abandi babibazaho. Ni ibintu bisanzwe mu bantu
kwifuza gukundwa cyangwa kwemerwa n'abandi. Icyakora, icyo kifuzo
cyo gushaka gushimisha abantu gishobora gutuma bagoreka ukuri,
n'iyo byaba atari cyane, kugira ngo batwikire amakosa yabo, bahishe
ibintu bidashimishije byababayeho, bashaka kugaragara neza mu maso
y'abantu.
Aho ukuri gutaniye n'ikinyoma ni uko ikintu gishingiye ku kuri kiramba,
ariko ibishingiye ku kinyoma bishira vuba. Banyeshuri rero muge
mugendera kure ikinyoma kuko iyo ubeshye abantu bagutakariza ikizere,
ukabura inshuti zagutabara mu gihe ugize ikibazo.
A. Inyunguramagambo
Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe
mu mwandiko.
1. Isosiyete
2. Imishyikirano
3. Gushinga imizi
4. Irari
5. Gutwikira amakosa
Imyitozo ku nyunguramagambo
Uzurisha izi nteruro amagambo ukuye mu mwandiko
kugira ngo ugaragaze ko wayumvise.
1. Uyu mugabo yamazwe n'... ku buryo afite ugushaka gukabije
kw'ibintu, n'ibyo abonye ntibimunyura ahora yifuza ibirenzeho.
2. Uyu we buri gihe ... ibintu abiha ku bushake igisobanuro
bidafite mu by'ukuri.3. Urebye igihe kirekire yari amaze uyu musaza ...............
4. Reka ... ngo ni uko navuze ko ari wowe wibye amafaranga
y'abandi.
5. Ukuri kugomba ... maze ikinyoma kigakubitirwa ahakubuye.
6. Kubera kutumva ibintu kimwe, aba bagabo bahora ................
7. Kurya ibiryo bidafite ubuziranenge byamuteye ................
B. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
Subiza mu magambo yawe bwite ibibazo byabajijwe ku
mwandiko
1. Minani atangira akazi yari mu kihe kigero?
2. Yakoraga iki?
3. Yagenderaga ku yihe ngengabihe?
4. Umuyobozi ushinzwe amahugurwa aje ku kazi yavumbuye iki?
5. Minani yitwaye ate mu bibazo yabajijwe n'umuyobozi we?
6. Imyitwarire ya Minani yamugiriye akahe kamaro?
7. Umuntu w'umunyakuri agaragara ate mu bandi?
8. Ni iki gitera abantu kubeshya?
C. Kungurana ibitekerezo
Hari aho wari wahura n'ikibazo ukumva ari ngombwa ko ubeshya?
D. Kujya impaka
Ari wowe Minani wari kumusubiza iki? Wari kubeshya cyangwa wari
kuvugisha ukuri maze bagenzi be bagahura n'ingorane bigatuma
bakwitwaraho umwikomo kuko wabareze? Kutavugisha ukuri se byobyari bikwiye?
6.6. Ikinyazina ndafutura
Mwitegereze izi nteruro zakuwe mu mwandiko mumaze
gusoma maze musubize ibibazo bikurikiraho.
a) Bajyagayo iminsi ibiri mu cyumweru indi minsi bakajya ku kazi
gasanzwe.
b) Izindi mpamvu zitera kubeshya ni ugushaka gukira vuba no
kugira ububasha.
c) Andi makosa aba agamije gutuma bagaragara neza mu maso
y'abantu.
d) Abandi banyeshuri barisohokeye bajya kwinezeza.
Ibibazo
1. Aya magambo yanditse mu nyuguti z'igikara tsiriri ahuriye ku kihe
gitekerezo?
2. Aya magambo ni bwoko ki?
Inshoza y'ikinyazina ndafutura
Ikinyazina ndafutura ni ijambo rijyana n'izina ariko ntirisobanure ku
buryo bwumvikana uvugwa, abavugwa cyangwa ibivugwa.
Amoko y'ibinyazina ndafutura
Ibinyazina ndafutura birimo amoko abiri: ikinyazina ndafutura kigufin'ikinyazina ndafutura kirekire.
Ikitonderwa: Ibinyazina ndafutura byitwa kandi ibinyazina ndasigura.
Umwitozo
Koresha ibi binyazina ndafutura mu nteruro wihimbiye: undi, indi, ayandi,
ahandi, ukundi, iyindi, andi, akandi, ubundi, urundi.
Mfashe ko:
Ikinyazina ndafutura / ndasigura, ari ijambo rijyana n'izina ariko
ntirisobanure neza abavugwa cyangwa ibivugwa.
Nshoboye:Gukoresha ikinyazina ndafutura mu nteruro
6.7. Ubuhanga n’ubushishozi bwa Salomoni
Dukurikije uko abantu babona ibintu, akenshi usanga ubutabera bufatwa
gusa nko kubahiriza amategeko nta kubogama. Ariko burya rimwe na
rimwe ubutabera buzanwa no kumenya gushishoza ugashyira mu gaciro.
Kera habayeho umwami w'igihangange wo mu Bayisiraheli akitwa
Salomoni. Imana yari yaramuhaye ubwenge n'ubuhanga kuko yari
yarabiyisabye kugira ngo ashobore gutunganya neza imirimo yari
ashinzwe yo kuyobora abaturage yamushinze, amenye gutandukanya
ikiza n'ikibi. Yakundaga gukoresha iminsi mikuru agatumira abagaragu
be akabagaburira akanabaha ibyo kunywa.
Umunsi umwe yakoresheje ibirori nk'ibyo, abagore babiri baza
kumureba baburana umwana. Uwa mbere araterura ati:"Mwami wange,
ndakwinginze ntega amatwi. Nturanye n'uyu mugore tukaba tubana mu
nzu imwe. Mperutse kubyara umwana w'umuhungu. Hashize iminsi itatuna we abyara umuhungu. Mubyumve ko tubana mu nzu twembi, nta wundi
muntu tubana. Iri joro, umuhungu w'uyu mugore yapfuye azize ko nyina
yamuryamiye. Hagati mu ijoro, yahengereye nsinziriye, arabyuka, afata
umuhungu wange wari undyamye iruhande, amwimurira mu buriri bwe,
afata umwana we wapfuye amuryamisha iruhande rwange. Mu gitondo
nkangutse, ngize ngo ngiye konsa umwana wange, nsanga yapfuye.
Hamaze gucya, nitegereje neza nsanga uwo mwana atari umuhungu
wange nibyariye."
Akimara kuvuga atyo, wa mugore wundi atangira gusakuza avuga
ati:"Ntabwo ari byo! Urabeshya umuhungu wange ni we muzima, uwawe
ni we wapfuye!" Wa mugore watanze ikirego na we ati:" Ni wowe
ubeshya! Umwana wawe ni we wapfuye, ahubwo rwose uwange ni we
muzima." Ubwo umwami yakurikiye ibyo bavuga byose nta na kimwe
cyamucitse. Barangije ni ko kubabwira ati: "Umwe muri mwe aremeza
ko umwana we ari we muzima, ko uw'undi ari we wapfuye. Undi na
we akemeza ko uw'undi ari we wapfuye uwe akaba ari muzima. None
nibanzanire inkota." Inkota barayimuzanira. Ni bwo atanze itegeko
ko umwana bamukatamo ibipande bibiri, umugore umwe agatwara
igipande kimwe, undi agatwara ikindi. Nyina w'umwana ata umutwe kuko
yakundaga umuhungu we cyane. Ni ko kubwira umwami ati: "Mwami
wange, mbabarira! Aho kwica uwo mwana, nimumuhe uyu mugore ari
muzima amwijyanire" Wa mugore wundi na we aranga ati:"Oya rwose
nibamukatemo ibipande bibiri, bityo ntazaba uwawe cyangwa uwange."
Umwami yahise afata ijambo ategeka ko umwana bamuha umugore
watanze ikirego kuko ari we nyina w'umwana. Aho abaturage ba
Salomoni bamenyeye uko yakijije urwo rubanza barabimwubahiye cyane.Kandi ni mu gihe, Imana yari yaramuhaye impano yo kuba intabera
A. Inyunguramagambo
Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe
mu mwandiko maze uyakoreshe mu nteruro ziboneye
wihimbiye: kubogama, gushishoza, gushyira mu gaciro,
guhengera, intabera.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko
1. Ni ba nde bavugwa muri uyu mwandiko?
2. Ikibazo gihari ni ikihe?
3. Umwami yitwaye ate mbere yo gukemura ikibazo?
4. Yavumbuye ate ubeshya n'uvugisha ukuri?
5. Ubutabera bugaragarira he?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
Subiza ibibazo bikurikira
1. Garagaza ingingo z'ingenzi zigize uyu mwandiko.
2. Vuga isomo ukuye muri uyu mwandiko.
D. Kungurana ibitekerezo
Muri iki gihe tugezemo mwakwitabaza ubuhe buryo kugira ngo
mukemure iki kibazo aba bagore bombi bari bafitanye?
E. Ihangamwandiko:
Tekereza maze uvuge ubundi buryo umwandiko washoboraga
kurangira butandukanye n'ubwo warangiyemo.
Umukoro
Muhimbe agakinamico, muteganye umwami ushyikirizwa ikirego
n'abagore babiri bari kuburana umwana. Umwami arashyikirizwa
ikirego n'umwe mu bagore, ahamagaze mugenzi we hanyumababurane.
6.8. Ikinyazina ngenera
Soma izi nteruro zikurikira witegereze amagambo
yanditse atsindagiye maze usubize ibibazo bikurikira.
a. Umuhungu w'uyu mugore ni umuhanga mu ishuri.
b. Kera habayeho umwami w'igihangange wo mu Bayisiraheli
akitwa Salomoni.
c. Salomoni yari yarahawe n'Imana imirimo yo kuyobora
rubanda.
d. Imana yari yaramuhaye impano yo kuba intabera.
e. Abaturage ba Salomoni bamenye uko yakijije urwo rubanza
barabimwubahiye cyane.
1. Bene aya magambo yitwa ngo iki?
2. Iyo uyitegereje usanga yitwara ate mu nteruro
cyanecyane ku mpera zayo?
3. Ibyo biba gihe ki?Inshoza y'ikinyazina ngenera
Ikinyazina ngenera ni ijambo rigaragaza nyiri ikintu, nyiri ahantu,
nyiri umuntu cyangwa nyiri igikorwa... rigahuza amazina abiri
agaragaza iyo sano kandi yuzuzanya cyangwa izina n'inshinga iri mu
mbundo byuzuzanya, izina n'ikinyazina nyamubaro, cyangwa izina
n'itsinda ry'amagambo ritangirwa n'indangahantu. Gihuza kandi izina
n'ikinyazina nyamubaro. Iyo witegereje ikinyazina ngenera usanga
gishobora guherwa n'inyajwi ebyiri:-a na -o. Giherwa na a iyo gihuza
amazina abiri cyangwa izina n'ikinyazina nyamubaro, kigaherwa na
o iyo gihuza izina n'imbundo cyangwa izina n'itsinda ry'amagambo
atangirwa n'indangahantu. Iyo gikurikiwe n'ijambo ritangirwa n'inyajwi,inyajwi yacyo irakatwa.
Imiterere y'ikinyazina ngenera
Ikinyazina ngenera iyo gihuza amazina abiri cyangwa gihuza izina
n'ikinyazina nyamubaro giherwa na a. Iyo gihuza izina n'imbundo
cyangwa izina n'indangahantu giherwa na o.
Imbonerahamwe ikurikira irerekana ibinyazina ngenera mu nteko zose.Imbonerahamwe y'ibinyazina ngenera
Imyitozo
1. Soma ibi bika bibiri maze utahure ibinyazina byose wize
ubyuzuze mu mbonerahamwe.
Akimara kuvuga atyo, wa mugore wundi atangira gusakuza avuga
ati:"Ntabwo ari byo! Urabeshya umuhungu wange ni we muzima,
uwawe ni we wapfuye!" Wa mugore watanze ikirego na we ati:"Ni
wowe ubeshya! Umwana wawe ni we wapfuye, ahubwo rwose
uwange ni we muzima." Ubwo umwami yakurikiye ibyo bavuga byose
nta na kimwe cyamucitse. Barangije ni ko kubabwira ati:"Umwe
muri mwe aremeza ko umwana we ari we muzima, ko uw'undi ari
we wapfuye. Undi na we akemeza ko uw'undi ari we wapfuye uwe
akaba ari muzima. None nibanzanire inkota."Inkota barayimuzanira.
Ni bwo atanze itegeko ko umwana bamukatamo ibipande bibiri,
umugore umwe agatwara igipande kimwe, undi agatwara ikindi.
Nyina w'umwana ata umutwe kuko yakundaga umuhungu we cyane.
Ni ko kubwira umwami ati:"Mwami wange, mbabarira! Aho kwica
uwo mwana, nimumuhe uyu mugore ari muzima amwijyanire." Wa
mugore wundi na we aranga ati:"Oya rwose nibamukatemo ibipandebibiri, bityo ntazaba uwawe cyangwa uwange."
2. Kora interuro ziboneye wifashishije ibinyazina wavumbuye
muri ibi bika.
3. Tondeka neza aya magambo ku buryo ukora interuro
iboneye: abaturage-ibikoresho-by'-Porisi-inama-kuzimya-yogutunga-Rwanda-ibanze-igira-y'u-byo-inkongi.
6.9. Mahoro Keziya yandikiye Rukundo
MAHORO Keziya Gikondo, tariki ya 30/03/2016
Ikigo cy'amashuri cya Kinunga
Umurenge wa Gikondo
Akarere ka Kicukiro
Ku nshuti yange nkunda cyane Rukundo,
Nshuti nkunda Rukundo,
Uraho urakoma? Nange ndaho ndakomeye. Iwacu bose baraho kandibaragutashya. Bahora bakumbaza nkababwira ko nange amakuru
yawe ntayaheruka. Ngo bashimishwaga n'uburyo twafatanyaga mu
masomo, tugakorera imikoro hamwe. Gusa ubu nabonye abandi bana
dufatanya kwiga nimugoroba, ariko wowe waramfashaga cyane kuko
wari uzi cyane indimi. Abo dusigaranye bose usanga mbarusha bikaba
ngombwa ko ari nge ubasobanurira ariko nge simbungukiraho cyane.
Ikinteye kukwandikira rero ndagira ngo nkumenyeshe ko nzaza
kubasura ejobundi ku wa kane nimugoroba. Sindamenya neza igihe
nzakugereraho ariko ndateganya guhaguruka ino aha nka saa kenda
n'igice. Nkumbuye bya bitaramo bya nijoro umusaza n'umukecuru
baducira imigani. Uwo nibuka cyane ni wa wundi wa Maguru n'insibika.
Ubantahirize cyane, mu gihe ntari nahagera ngo mbagwe mu nda.
Umbabarire rero nta makuru menshi mfite muri aka kanya. Nanditse
nihuta cyane kuko nangaga ko Minani nshaka guha iyi baruwa anshika
ntamugutumyeho.
Tashya bose, ni ah'ejo.
Uwawe utakwibagirwa,MAHORO Keziya.
Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku ibaruwa.
1. Uyu mwandiko ugamije iki?
2. Utaniye he n'indi myandiko yabanje nk'umwandiko "Ubuhanga
n'ubushishozi bwa Salomoni"?
3. Umwandiko uteye utya witwa ngo iki?
Inshoza y'ibaruwa isanzwe cyangwa ya gicuti
Abantu bagira uburyo bwinshi bwo guhanahana amakuru. Bashobora
kuvugana imbonankubone, bashobora guhamagarana kimwe n'uko
bashobora kwandikirana. Abantu bakunze kwandikirana iyo umwe ari
kure y'undi. Umwana ashobora kwandikira umubyeyi cyangwa inshuti ye.
Umubyeyi yakwandikira umwana we. Muri uko kwandikirana, uwandikaaba akeneye kugira icyo abwire uwo yandikiye, kandi anakeneye ko uwo
yandikiye na we amusubiza muri ubwo buryo bw'inyandiko. Ikinyabupfura
gitegeka uwandikiwe gusubiza uwamwandikiye. Urwo rwandiko abantu
bandikirana umwe agezaho undi amakuru ye cyangwa ayamubaza,
uwo abajije na we akamusubiza akoresheje inyandiko, ni rwo bita
ibaruwa isanzwe cyangwa ibaruwa ya gicuti. Mu ibaruwa ya gicuti baba
babwirana cyangwa babazanya amakuru. Indeshyo y'urwo rwandiko
iterwa n'icyo uwandika akeneye kubwira uwo yandikira. Uwandika avuga
ibimushimishije kimwe n'uko ashobora kuvuga ibimubabaje cyangwa
ibimubangamiye, ibyo yabonye cyangwa ibyo yumvise, uko yiyumva, ibyo
akunda n'ibyo yanga... Uwandika ibaruwa isanzwe yemerewe kuvuga
byose ariko mu kinyabupfura, akandika ibitunganye.
Gusesengura ibaruwa isanzwe: Ibice bigize ibaruwa isanzwe
Dufatiye urugero ku ibaruwa Mahoro Keziya yandikiye inshuti ye
Rukundo, dusanga ibaruwa ya gicuti ifite ibice bikurikira bigaragaza:
1. Uwandika n'aho abarizwa byandikwa hejuru mu nguni y'ibumoso
bw'urupapuro. Muri make ibi umuntu yabyita "Uwandika n'ahoabarizwa". Icyo gice ni iki gikurikira:
MAHORO Keziya
Ikigo cy'amashuri abanza cya KINUNGA
Umurenge wa GikondoAkarere ka Kicukiro
2. Aho ibaruwa yandikiwe n'itariki yandikiweho. Ibyo bijya hejuru munguni, iburyo bw'urupapuro. Icyo gice ni iki
Gikondo, tariki ya 30/3/2016
3. Uwandikiwe n'aho abarizwa bijya munsi ya aderese y'uwanditse.Icyo gice ni iki:
Ku nshuti yange nkunda cyane Rukundo
Umurenge wa GatsataAkarere ka Gasabo
4. Amagambo ahamagara uwandikiwe nk'aho yamusabye guhu guka
ngo yakire ubutumwa. Icyo gice cyandikwa munsi ya aderese
y'uwandikiwe, kigaherwa buri gihe n'akitso, ni iki gikuriki ra:
Nshuti nkunda Rukundo,
5. Munsi y'iki gice, haza igika gikubiyemo indamukanyo uwanditse
aha uwo yandikiye n'amakuru make ku miterere y'ubuzima bwe
n'ubw'umuryango. Icyo gice ni iki:
Uraho urakoma? Nange ndaho ndakomeye. Iwacu bose baraho
kandi baragutashya. Bahora bakumbaza nkababwira ko nange
amakuru yawe ntayaheruka. Ngo bashimihwaga n'uburyo
twafatanyaga mu masomo, tugakorera imikoro hamwe. Gusa
ubu nabonye abandi bana dufatanya kwiga nimugoroba, ariko
wowe waramfashaga cyane kuko wari uzi cyane indimi. Abo
dusigaranye bose usanga mbarusha bikaba ngombwa ko ari nge
ubasobanurira ariko nge simbungukiraho cyane.
6. Hakurikiraho igika cyangwa ibika bikubiyemo ubutumwa nyirizina.
Ubwo butumwa bushobora kuba ari ubutanga amakuru, bushobora
no kuba ari ubuyabaza. Aha buramenyesha uwandikiwe umunsi
azasurirwaho n'uwamwandikiye, n'ibyo umushyitsi ateze ku nshuti
ye. Ibi nta kinegu kirimo, uwandika yabigiriye ko uwo yandikira
baziranye cyane kandi bakaba basanzwe ari inshuti. Icyo gice ni iki:
Ikinteye kukwandikira rero ndagira ngo nkumenyeshe ko nzaza
kubasura ejobundi ku wa kane nimugoroba. Sindamenya neza
igihe nzakugereraho ariko ndateganya guhaguruka ino aha nka
saa kenda n'igice. Nkumbuye bya bitaramo bya nijoro umusaza
n'umukecuru baducira imigani. Uwo nibuka cyane ni wa wundi wa
Maguru n'insibika. Ubantahirize cyane, mu gihe ntari nahagerango mbagwe mu nda
7. Igika gisezera kirimo n'ibyiza uwandika yifuriza uwo yandikiye. Icyo
gika ni iki:
Umbabarire rero nta makuru menshi mfite muri aka kanya.
Nanditse nihuta cyane kuko nangaga ko Minani nshaka guha iyi
baruwa anshika ntamugutumyeho. Tashya bose, ni ah'ejo.
8. Umusozo w'ibaruwa n'umukono w'uwanditse. Icyo gice ni iki
gikurikira:
Uwawe utazakwibagirwa,
MAHORO Keziya.
Uwandika ibaruwa yitwararika gusiga umwanya ibumoso n'iburyo
bw'urupapuro kugira ngo uwakira ubutumwa abone aho afata abusoma
atabuhishe n'intoki kubera kubufatamo. Ibaruwa yanditse neza ibamo
ibika, ku buryo buri gitekerezo kiharira igika cyacyo. Buri gika gitangira
umurongo. Hagati y'igika n'ikindi hasigara umurongo utanditsemo.
Ibaruwa yanditse neza kandi iba ihumeka, ni ukuvuga ko utwatuzo
tugomba gukoreshwa neza mu nteruro: akitso kagatandukanya ibice
bibiri by'interuro, akabago kagatandukanya interuro ebyiri, akabazo
kagasoza interuro ibaza, agatangaro kagasoza interuro itangara,
cyangwa amarangamutima.
Byaba byiza hakoreshejwe interuro ngufi kuko zituma igitekerezo
cyumvikana neza kurushaho.
Nimwitegereze imbata y'ibaruwa isanzwe iri ku ipaji ikurikiraho,
muyishushanye, muyifate mu mutwe ku buryo muzajya muyubahirizamu gihe cyose mukeneye kwandika ibaruwa isanzwe.
6.10. Amagambo aranga igihe
Itegereze izi nteruro maze utahure ingingo amagambo
yanditse mu nyuguti z'igikara tsiriri abumbatiye.
1. Nzaza kubasura ejobundi ku wa kane nimugoroba.
2. Ubushize ubwo mperuka aho karandyoheye.
3. Numva ubutaha ningaruka bizarushaho kuba sawa.
4. Kagufata mu nda iyo ukabyukiyeho mu gitondo.
5. Ndateganya guhaguruka hano nyuma ya saa sita nka saa kenda
n'igice.
6. Nkumbuye bya bitaramo bya nijoro.
7. Nta makuru menshi mfite muri aka kanya.
8. Ni ah'ejobundi.Imyandikire y'amagambo aranga igihe
Umwitozo
Simbuza amagambo yanditse mu nyuguti z'igikara tsiriri
andi magambo aranga igihe bivuga kimwe. Ukoreshe
amagambo make ashoboka.
1. Hirya y'ejo nzakubwira icyo nzaba naragezeho.
2. Turaza guhura izuba rigeze ijuru hagati.
3. Abantu baryama bumaze guhumana.
4. Ubwo mperuka iwanyu nagiye nishimye.
5. Ubwo nzagaruka nzasange mwarampishiye imineke.
6. Turagaruka izuba rirenga.
7. Uze hatari hacya cyane.
8. Yangezeho ku gasusuruko.
9. Nakangutse mu gicuku.
10. Ibyo byose byabaye izuba riva.
Isuzuma risoza umutwe wa gatandatu
Umwandiko: Ubufatanye n'ubwuzuzanye mu muryango
Kuvukira aheza ntako bisa. Kuvuka neza si ibya bose kuko isuku
igira isoko, naho umwanda ukagira akazu. Ngayo amahirwe ndusha
abaturuka ahandi nge wavukiye mu gihugu k'imisozi igihumbi, kirimo
ibirunga kikaba gihorana amahumbezi. Igihugu keramo amaka
n'amahore, aho bahura bagacyura, ababyeyi bagatega ingori buri
munsi.
Nkivuka nasanze mama na data babana neza, bakunda abana babo,
bakunda umurimo, bakunda umuco ubaranga, bakunda ukuri. Banga
ubuhemu, banga mpemuke ndamuke. Badategereza ibitangaza
bahinnye amaboko, badategereza umwijima ngo babone uko
bajujubya abiyushye akuya, badategereza akimuhana kaza imvura
ihise. Birinda kubeshya, birinda guhemuka, baharanira kuvuga rumwe
n'abavandimwe, baharanira gufatanya n'inshuti. Uwo muco ndawutora,
nkunda gutega amatwi ibiganiro byabo, nkabakurikira mu murima,iteka nkishimira kumva abandi bana bambwira ko ndi inkubaganyi
nigana ibyo data akora. Nterwa ishema no guherekeza uwambyaye
mu bitaramo, no mu ruhame aho bamuhamagariye kunga inshuti,
gukiranura abavandimwe cyangwa kuyobora ubukwe.
Uko data yabaga abyutse mu museso yizeye ko adusize mu
bitotsi, narahagurukaga nkamurungurukira mu myenge y'urusika
rwakingirizaga aho nararaga, nkabona afashe isuka aho yabaga
imanitse nkumva ko agiye mu murima. Mama yabaga atamutanze
kubyuka, bakabadukira rimwe, we agafata ikibindi nkumva ko agiye
ku iriba kuko yahindukiraga ikibindi acyujuje amazi. Yamara kugitura
agafata imyeyo amaze gutereka inkono ku mashyiga no kumbyutsa
ngo nshanire. Ubwo ku mutima nkibwira ko abagore ari bo bavunika
cyane kuko nyuma y'iyo mirimo yose no kutugaburira ibiryo bihiye,
mama yafataga isuka agasanga data mu murima amushyiriye
n'impamba. Bikantera kwibaza niba data ashobora kuvoma, cyangwa
kwikorera ikibindi ntakimene, dore ko ntari nakamubonye akora uwo
murimo numvaga ari uw'abagore gusa.
Nkibaza impamvu mama ari we uteka wenyine buri gihe, data
yiyicariye kandi na we ntacyo byari kumutwara, ndetse ibiryo bigashya
nta ngorane ahuye na zo. Sinibuka umunsi, imvura yaragwaga
mama arwaye, aryamye hafi y'amashyiga, ge n'abavandimwe bange
bankurikira dupfumbase amashyiga kuko umuriro wari mu ziko
wari muke cyane, mbona data afashe inkono arayoza ayitereka
ku mashyiga, ashyiramo amazi n'ibiryo, nyuma yicara mu mwanya
mama yicaragamo atetse, aracanira, ibyo kurya bihiye aratugaburira.
Kuva uwo munsi numva ko umuntu ari nk'undi, ko batandukanywa
gusa n'umuteto. Ubwo mpita ntinyuka kubaza data niba ubusanzwe
hari abagabo bateka kandi bakarurira abana n'umugore. Icyo kibazo
cyange kirakaza mama aho aryamye maze anyuka inabi, ati:"Sigaho
kurimanganya wa nshyomotsi we!" Ubwoba n'ikimwaro bimfashe
nitegereza data wamaze umwanya yiyumvira. Ni ko kumbwira mu
ijwi ryoroheje ariko ritari ryiza ati:"Ikibabaza umubyeyi wese ni
ukubyara utazageza ingobyi imugongo kuko umuntu amenya uko
yaruhije abamubyaye iyo yaruhijwe n'abo yabyaye. Narababyaye
namwe muzabyare."
Umunsi umwe guhogorora byahuriranye n'ishya ry'ibigage, dutumira
inshuti n'abavandimwe. Ku badufashije mu burwayi bwa mama
twongeraho abasheshe akanguhe bo mu muryango wacu, uruhembo
rujyana n'umuganura. Abari aho bamaze gushira inyota data aterura
ijambo ashimira abamufashije umugore we arwaye, arisoza yifuza
ko ejo hazaza ubwo bufatanye bwasugira bugasagamba mu bantu.
Uko abatumirwa bagenda bakuranwa mu magambo basubiza imvugo
yabanje, bose bakagusha ku gitekerezo kiza cyo kwibuka gushimira
uwabanje ubuntu n'ineza kimwe no gutura abakuru umuganura
bakishimira uwo mutima mwiza w'ababyeyi bange, babifuriza kuzasiga
uwo muco utamwaye mu bato. Imyaka nari mfite ntiyanyemerega
gufata ijambo imbere y'iyo mbaga, bituma ndifatira mu mutima wange
nibaza impamvu abari aho bose banezerewe.
Byavuye mu gitabo cya RUGEMA, A., Rwemerikije, ibuye si umugati,
Urup. 5 — 13.
I. Inyunguramagambo
1. Iyo bakoresheje izi mvugo zikurikira wumva iki?
a. Isuku igira isoko.
b. Umwanda ugira akazu.
c. Igihugu gihorana amahumbezi.
d. Amaka n'amahore.
e. Mpemuke ndamuke.
f. Badategereza umwijima ngo babone uko bajujubya
abiyushye akuya.
g. Badateze akimuhana kaza imvura ihise.
h. Kunga inshuti.
i. Ubwo data yabaga atereye ikirago mu museso.
j. Bakabadukira rimwe.
k. Inshyomotsi.
l. Aterura ijambo.
2. Shaka mu mwandiko imbusane z'aya magambo.
Gupfa, ibyago, kurumba, gucyura (amatungo), kwanga, ikinyoma,ikimwaro, ahihishe, gutandukanya, kugaragaza, kuryamisha
3. Tanga impuzanyito z'aya magambo:
a. Isoko b. Ishema
c. Kubyara d. Kwijajara
e. Ikiniga
4. Simbuza amagambo yanditse mu nyuguti z'igikara tsiriri
ijambo rimwe bisobanura kimwe.
a. Ababyeyi bagatega ingori buri munsi.
b. Badategereza ibitangaza bizaza bahinnye amaboko.
c. Baharanira kuvuga rumwe n'abavandimwe.
d. Nkunda gutega amatwi ibiganiro byabo.
e. Ibyo kurya bihiye aratugaburira.
f. Ikibabaza umubyeyi wese ni ukubyara utazageza ingobyi
imugongo.
g. Bose bibuka gushimira uwabanje ubuntu n'ineza.
h. Ku badufashije mu burwayi bwa mama twongeraho
abasheshe akanguhe bo mu muryango wacu.
II. Ibibazo byo kumva umwandiko
1. Uvuga muri uyu mwandiko ari mu kihe kigero?
2. Ni iki yiratira abandi?
3. Ni izihe ndangagaciro zarangwaga mu muryango
yavukiyemo?
4. Ni uwuhe muco akomora ku babyeyi be?
5. Ni iyihe mirimo yakorwaga muri uyu muryango?
6. Abagize uyu muryango bubahiriza izihe gahunda za Leta?
7. Abagize uyu muryango babanye bate n'abaturanyi babo?
Bigaragazwa n'iki?
8. Umwandiko urangira ute?
9. Kuri wowe, iyi nkuru yabereye mu kihe gihugu? Kuki?
10. Uwahimbye uyu mwandiko yari agamije iki? (gusaba abantu
kuba inyangamugayo, gukunda umurimo no gufashanya
kw'ibitsina byombi,
11. Ni irihe somo uyu mwandiko ugusigiye mu birebana
n'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'ibitsina byombi?
III. Ikibonezamvugo
1. Tahura ibinyazina biri mu mwandiko umaze gusoma
ubitandukanye mu bwoko bwabyo ubishyira mu
mbonerahamwe.
2. Soma interuro zikurikira maze usubize ibibazo
wabajijwe.
a. Nge navukiye mu gihugu k'imisozi igihumbi.
b. Igihugu keramo amaka n'amahore.
c. Kuva uwo munsi numva ko umuntu ari nk'undi.
Amagambo ari mu nyuguti z'igikara tsiriri ni bwoko ki? Kuki
yanditse gutya?
IV. Ihimbamwandiko
Andikira inshuti yawe uyibwira umwandiko wagushimishije mu
gitabo cy'umwaka wa gatanu w'amashuri abanza n'impamvu
cyagushimishije. Urangize umugira inama yo gukunda gusomaunamwumvisha akamaro kabyo.
Imyandiko y’inyongera
Imwe mu mihango y’Abanyarwanda mu mezi
ya Kinyarwanda
Mu mpera z’ikinyejana cya cumi na gatanu, umwami Nsibura Nyebunga
na nyina Nyiransibura, bafatanyije n’Abanyarwanda barwaniraga
ingoma, bateye u Rwanda bafata ingoma y’ingabe, yari Rwoga icyo gihe,
bica umwami Ndahiro Cyamatare, umugabekazi n’abandi bakobwa bose
b’ibwami. Ibyo byabereye mu Kingogo, aho bise i Rubi rw’i Nyundo no
mu Miko y’Abakobwa ari mu kwezi kwa Gicurasi. U Rwanda rurubama,
abanzi bararuyogoza, abantu barashira, abasigaye bakuka umutima,
bata umuco, imihango iribagirana, ibyiza biratuba, ibibi biratubuka.
Nyuma y’imyaka cumi n’umwe muri ayo makuba, abiswe “Abaryankuna”
bazanye “umutabazi” Ruganzu Ndoli bamuvanye i Karagwe kwa
nyirasenge Nyabunyana. Ubwo yima ingoma yunamura u Rwanda,
arwirukanamo abanyamahanga, ahorera se. Kuva ubwo, Abanyarwanda
batangira kwibuka buri mwaka urupfu rw’umwami Ndahiro Cyamatare
n’abantu be mu “mihango y’Icyunamo cya Gicurasi.” Uko kwezi kose,
Abanyarwanda bakaba mu cyunamo, nta bukwe butaha, nta byishimo
bibaho, ingoma zaracecetse, amapfizi yaravanywe mu nka.
Nyuma y’imihango ya Gicurasi, mu mboneko za Kamena, ni bwo
bakoraga “Imihango yo gukura Gicurasi”, ari byo bitaga “kunamuka”
basohoka mu cyunamo k’icuraburindi rya Gicurasi. Iyo mihango
yamaraga umunsi wose igakurikirwa n’icyo bitaga “ibirori bya Kamena.”
Abantu bagakomorerwa bakongera kwishima, ingoma zikongera
kuvuga, ubukwe bugataha... Ibyo byishimo bikajyana no kwitegura
imihango y’umuganura yakorwaga muri Nyakanga. Buri mwaka,
bitangiriye ibwami, hakaba imihango yo kwibuka ibirori byabaye mu
gihe cyo gusangira umutsima w’amasaka n’uburo byasaruwe bwa
mbere u Rwanda rumaze “kunamuka” no “kwibohora.” Byabaga ari
nko gushimira Imana n’abakurambere ndetse n’Abatabazi, Ruganzu
Ndoli n’Abaryankuna, bagize uruhare mu kuvana u Rwanda muri rya
curaburindi ubwo igihugu cyari cyoramye, bisa nk’aho cyari cyaraguyemu kuzimu, kikaza kuzuka.
Imihango y’Umuganura yayoborwaga n’abiru b’Abatsobe ari bo bari
bakuru, ab’Abambogo bo kwa Musana n’abo kwa Myaka. Abiru bo kwa
Musana ni bo, muri Nzeri, babibaga imbuto z’umuganura (amasaka
n’uburo) babaga bavanye ibwami muri Kanama. Ayo masaka, bitaga
“amahore”, yeraga muri Mutarama cyangwa Gashyantare. Abambogo
bakayavanga n’uburo bakavugamo umutsima witwaga “umurorano”,
akaba ari wo umwami aryaho ategura “umuganura” nyirizina muri
Nyakanga.
Iyo mihango yo muri Mutarama yamaraga gushira, muri Gashyantare
Abambogo bakaza ibwami gufata “igitenga”, igitebo kinini cyabaga
cyubashywe cyane cyavaga ibwami kikajyanwa i Bumbogo, kikaba
ari cyo bazazanamo amasaka y’umuganura ibwami yabaga yeze muri
Kamena na Nyakanga, ari yo bitaga amaka. Igitenga cyagendaga iteka
kivugirwa n’ingoma, kikakirwa neza aho giciye hose, utacyubashye
akicwa cyangwa akanyagwa. Muri iyi mihango yo muri Nyakanga,
umwami ubwe ni we watekeraga Rubanda, by’umuhango, akarika, inkono
yatura agaturira, akavuga umutsima, akagabura, agaha abatware na
bo bakajya kugaburira ingabo zabo, maze u Rwanda rwose rugasangira
kivandimwe.
Iyi mihango yashushanyaga kuvuka, gupfa no kuzuka kwa buri mwaka
kw’ibintu byose n’abantu. Mu Rwanda, ukuvuka gutangirana n’umwaka
muri Nzeri, byagera muri Gicurasi, isi igasa nk’iyubamye, yageze mu
kuzimu, muri Kamena hagatangira icyunamuko, kijyana n’ibyishimo
by’umuganura, dushimira Imana n’Abakurambere kuzageza mu mpeshyimuri Nyakanga na Kanama.
Inyamaswa zigabana umuhigo
Umunsi umwe, inyamaswa zirya inyama zahigiye hamwe nuko zica
impongo. Mu gihe cyo kugabana, intare iza kubona ko zose nizifataho
itari buhage. Nuko itumira izindi nyamaswa zirimo n’izitarya inyama,
kugira ngo ize kuzirira. Mu nyamaswa zahageze zitarya inyama harimo
bakame.
Izindi zo zumvise intare izitumira mu nama, zirakeka ziti:”Buriya natwe
irashaka kuturya.” Nuko aho kujya mu nama zirahunga.
Ubwo inyamaswa zirya inyama zari zagize uruhare mu muhigo zari
zateranye, zirimo warupyisi, ingwe, n’imbwembwe.
Nuko intare ibwira warupyisi, iti:”Gabanya izi nyama sha Warupyisi!”
Warupyisi rwose n’ubwo yari izwiho ubusambo, yagerageje kugabanya
neza inyama. Ibanza gufata itako iti: “Iri ni iry’umwami nyiri ishyamba.”
Ifata n’umutima n’umwijima ndetse n’impyiko, iti:”Izi ni iz’umwami nyiri
ishyamba.”
Ahasigaye na yo yikurikizaho, ifata akaguru, igashyira ku ruhande iti:
“Aka ni akange.” Ifata akaboko iti:”Aka ni aka Rwara rw’umugara”:
ingwe. Ifata akandi kaboko igatererera imbwebwe. Ahasigaye inyama
zo mu nda na zo igenda izongera ku zo yari yageneye buri nyamaswa.
Igeze ku nkoro iyisaturamo ibice bitanu. Iravuga iti: “Kubera ko inkoro
iryoha, buri nyamaswa irabonaho agace.”
Ubwo intare umwami w’ishyamba aho yari iri, yari irimo guhekenya
amenyo, yarubiye. Nuko mu gihe Warupyisi itararangiza, irayisimbukira,
iyikubita ijanja mu jisho irarimena.
Ifata za nyama yongera kuzirunda, iti: “Nihagire undi ugabanya izi nyama
neza. Warupyisi ni igisambo. Nta kuntu yatugabanya uko bikwiye.”
Izindi nyamaswa zose zari aho zigira ubwoba. Zitinya kugabanya izo
nyama.
Aho bigeze, intare ibwira bakame, iti:”Gabanya izi nyama sha, kera
nari nkuziho ubugabo.” Nuko Bakame iratangira ifata inkoro iti: “Izi niiz’umwami kuko inkoro iribwa n’umugabo igasiba undi”. Ifata amaguru
yombi n’amatako, iti:”Izi ni iz’intare Rutontoma umwami nyira ishyamba.
Ifata umutima n’umwijima n’impyiko, iti:”Izi ni iza Rwabwiga, umwami
nyir’ishyamba.” Nuko intare ibibonye iraseka, iti: “ Sha Bakame wigiye
he kugabanya? “ Bakame iti: “Nabyigishijwe na ririya jisho rya Warupyisi
rinagana.” Nuko intare irayibwira, iti:
“Noneho genda ufata izisigaye uhereza izo nyamaswa zindi.”
Nuko ya ntare yihengekana imihore, izindi nyamaswa zisigara ziguguna
amagufwa.
Havamo ingwe, irazanga, ijya kwihigira inyamaswa yayo. Ariko guhera
ubwo inyamaswa zose zizira Bakame, aho ziyibonye zirayihiga.
Nguko uko Bakame yatangiye guhigwa n’inyamaswa zose zirya inyama
kuko yatinye ijisho ry’intare iburizamo izindi nyamaswa.Si nge wahera hahera umugani.
Amagambo mashya yakoreshejwe muri iki gitabo
Abakurambere: Abasokuruza cyangwa abantu babayeho kera.
Abantu bari barakigize indahiro: Baragitinyaga cyane kubera
ubugiranabi bwacyo
Abanyarwanda ni bene mugabo umwe: Abanyarwanda ni
abavandimwe.
Agakingirizo: Agakoresho korohereye bambika igitsina kugira ngo
abakora imibonano mpuzabitsina batandura indwara cyangwa
hakabaho gutwara inda.
Akabande: Ahantu hashashe munsi y’umusozi.
Akaga: Ibyago bikomeye.
Akarenze umunwa karushya ihamagara: Iyo uvuze ijambo
ridakwiye ntushobora kurigarura ahubwo utangira kugorwa no
gutanga ibisobanuro ku cyo wavuze.
Amakimbirane: Amahane, ubwumvikane buke.
Amakoro:Amaturo kera bajyanaga ibwami cyangwa mu bandi bantu
bakomeye
Amanjwe: Amagambo adafite agaciro, amatiku.
Amarangamutima: Ikimenyane, ugutonesha guterwa n’isano ufitanye
n’umuntu.
Ashyira nzira: Atangira urugendo, arahaguruka aragenda.
Azarengere: Azatabare.
Barikubura barataha: Barahaguruka, basubira iwabo.
Bene ako kageni: Gutyo, muri ubwo bwuryo.
Busunzu: Irindi zina rihabwa ingona.
Bwangu: Vuba bidatinze.
Gatumura: Ni ubwoko bw’ibihumyo (ibyoba) byibumbabumbye
bitumuka ivumbi iyo ubikubise cyangwa se ubiteye umugeri.Guca ibintu:Kugira nabi, kwangiza, kugira ibikorwa bibi
Guca inyuma uwo mwashakanye: Gukorana imibonano mpuzabitsina
n’undi muntu mutashakanye rwihishwa.
Guca iteka: Gutanga itegeko k’umwami.
Guca ukubiri n’ikintu: Kukigendera kure, kutagikora.
Gufata umwanzuro: Gutanga igisubizo ku kibazo kiganirwaho.
Guhaba: Kuyoba cyane, kutamenya aho uri.
Guhara ishema: Guta agaciro, gusubira inyuma, guta agaciro
Guhengera: Gucunga.
Guhezwa: Kwigizwayo, gukumirwa, guhabwa akato.
Guhohotera: Gukorera umuntu ibikorwa bibangamira uburengnzira bwe.
Guhondobera: Gusinzira kubera ubushyuhe.
Guhwitura: Gukosora umuntu ugamije kumwibutsa ibyo ashinzwe
gukora
Gukanira: Guhambira ugakomeza cyane.
Gukiranura: Kuvuga ufite ukuri.
Gukorera mu bwiru: Kutagaragaza neza ibyo ukora, guhishahisha
ibintu ntubishyire ku mugaragaro.
Gukubita ku mutwe: Kwikorera.
Gukuka: Kuva ku mugezi kunywa amazi ku nka cyangwa izindi
nyamaswa.
Gukumira: Kubuza ikintu kuba..
Gusabwa n’ibyishimo: Kugira ibyishimo byinshi bikagaragarira ku
maso no mu byo ukora.
Gushinga imizi: Gukomera cyane bitanyeganyaga.
Gushira amakenga: Gutinyuka, gushira ubwoba
Gushira amatsiko: Gusobanukirwa uko ibintu byagenze, kumenya
neza inkomoko y’ikintu.
Gushisha: Kubyibuha cyane.Gushishikara: gukora ikintu ukitayeho
Gushishoza: Banza ushishoze mbere yo kwemeza ufite ukuri.
Gushoka: Kujya kunywa amazi ku nka cyangwa izindi nyamaswa.
Gushwitura ibirondwe: Gukura ibirondwe ku nka.
Gushyira mu gaciro: Kugira ngo babashe gukemura ibibazo
by’abaturage abayobozi baba bagomba bushyira mu gaciro.
Gusimbuka makeri: Umukino bakora basutamye bagasimbagurika
nk’igikeri.
Gutahiriza umugozi umwe: Gukorera hamwe, kugira intego imwe.
Gutahura:Kuvumbura.
Gutamiriza: Kwambara umutako mu ruhanga cyangwa mu ijosi.
Gutamirizwa: Kwambikwa imitako.
Gutirimuka: Kuva ahantu hashize akanya gato.
Gutunga ugatunganirwa: Gutunga bikaguhira, ukabigiramo ibyishimo
n’umunezero, mbese ukabigiramo umudendezo.
Gutura ibyemezo hejuru y’abantu: Kugeza ku bantu ibyo bagomba
gukora utabanje kubabaza icyo babitekerezaho.
Ibigango: Ingufu, imbaraga z’umubiri.
Ibihangano: Ibintu byaturutse mu bwenge n’ibikorwa by’umuntu.
Ibikorwa remezo: Ibikorwa bigamimije kubaka igihugu kugira ngo
imibereho y’abantu irusheho kuba myiza. Mu bikorwa remezo
habarirwamo nk’imihanda, amazi, amashanyarazi,...
Ibirondwe: Udusimba tuba ku nka n’andi matungo tukayanyunyuzamo
amaraso.
Ibuguma: Inka ishaje cyane.
Ifuku: Agasimba kujya kumera nk’imbeba ariko kayiruta ho gato,
gacukura umwobo muremure mu butaka akaba arimo kaba. Gakunda
konona imyaka kuko kaguguna imizi y’ibihingwa cyanecyane ibyerera
mu butaka nk’ibijumba.
Igenzuramikorere: ibikorwa byo gukurikirana uko imirimo ikorwa.Igitambambuga: Umwana muto.
Igitonyanga mu nyanja : Utuntu duke cyane.
Ihazabu: Amafaranga acibwa mu rukiko nk’igihano cy’umuntu wakoze
icyaha.
Ikimasa: Inka y’ingabo.
Ikinani: Ahantu hadahinze haraye hakamera ibyatsi n’ibihuru.
Ikinege: Umwana wavutse ari wenyine mu muryango.
Ikivunge: Abantu benshi.
Ikiza: Icyago giterwa n’imvura nyinshi cyangwa izuba ryinshi, umuyaga
mwinshi cyangwa indi mihindagurikire y’isi.
Imibavu: Ubwoko bw’amavuta ahumura umwuka wayo ugatama hose.
Iminyago: Ibintu byasahuwe, byafatiwe ku rugamba.
Imishinga: Ibikorwa biteganyijwe bigomba amafaranga kugira ngo
bitungane.
Impamba: Ibiryo umuntu yitwazaga ari ku rugendo rwa kure. Muri iki
gihe abantu basigaye bitwaza amafaranga.
Impano: Ibintu bitangwa ku buntu mu rwego rwo gushimisha umuntu.
Impanuka: Icyago kiza kidateguje.
Impanuro: Inama ugirwa n’umuntu ugukuriye cyangwa ukurusha kuba
inararibonye.
Impinduramatwara: Imikorere mishya, uburyo bwo gukora
butandukanye n’ubwari busanzwe.
Impundu: Ni akamo k’ibyishimo bavuza kubera ikintu kiza gikozwe
mu gihe k’ibirori cyanecyane ubukwe cyangwa mu kwakira umuntu
bamugaragariza ko bamwishimiye. Mu muco nyarwanda, impundu
zivuzwa n’abagore.
Impuzu: Imyenda ya kera yakorwaga mu bishishwa by’ibiti, cyanecyane
imivumu.
Impwempwe: Ubwoya abantu bakuru bamera mu gatuza.
Inshuke: Abana bakiri bato bakiva ku ibere.Inda y’ uburiza: Inda ya mbere.
Indangagaciro: Imigenzereze myiza, ibikorwa byiza umuntu
ahamagarirwa gukora.
Ingamba:Ibyemezo bifatwa mu rwego rwo guharanira kugera ku kintu
runaka.
Ingengo y’imari: Umubare w’amafaranga igihugu giteganya gukoresha
mu gihe runaka.
Inkombe: Ubutaka bukora ku mugezi bukarinda amazi guta inzira yayo.
Inkongi: Umuriro ugurumana.
Insimburangingo: ibyuma cyangwa ibindi bikoresho bisimbura
urugingo rw’umubiri rwatakaye.
Insumba: Inka y’ingore.
Insya: Ubwoya abantu bakuru bamera ku gitsina.
Intabera: Umuntu utabogama, ukoresha ukuri.
Intaho: Aho umuntu aba.
Intanga: Ingirabuzima fatizo zikorwa n’imyanya ndangagitsina zivamo
abana; bivugwa no ku nyamaswa.
Inyangamugayo: Umuntu w’indahemuka kandi uvugisha ukuri
akanashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.
Inyoroshyo: Ruswa.
Inyunganirangingo: Ibyuma cyangwa ibindi bikoresho bifasha umuntu
ufite ubumuga mu kumwunganira ku ngingo z’umubiri zidakora neza.
Iperereza: Ikurikiranwa ry’ibyabaye habazwa ababibonye biba,
hanegeranywa ibimenyetso.
Ipiganwa: Guhangana mu biciro hagatsinda urushije abandi.
Ipiganwa: Irushanwa rigamije kugaragaza urusha abandi ubushobozi
mu kintu runaka
Ishwima: Inyoni zikunda kurya ibirondwe biba biri ku nka.
Ishyo: Inka nyinshi.Isuzuma: Igenzura rigamije kureba amafaranga yakoreshejwe.
Itadowa: Agatara gakozwe mu bikombe byavuyemo sositomati, karimo
urutambi, katagira ikirahure, gacumba umwotsi mwinshi iyo gacanye.
Itsinda: Ihuriro rinini cyangwa rito ry’abantu biyemeje gukorera hamwe.
Itumanaho: Ni uguhanahana amakuru n’ubutumwa butandukanye
hagati y’abantu.
Izina ryange rizwi neza hose: Abantu bose banziho ibyiza.
Izungura: igikorwa cyo kwegukana uburenganzira n’inshingano ku
mitungo yasizwe n’ababyeyi bawe.
Kizimyamwoto: Igikoresho kifashishwa mu kuzimya umuriro, mu gihe
hari ahahiye.
Kotsa umuntu igitutu: Kumuhatira gukora ikintu.
Ku bizigira:Igice cy’akaboko hagati y’inkokora n’urutugu.
Kubangatana: Guterura ikintu kikurusha ingufu ukagenda wunamirije.
Kubera ibamba: Kwanga ikintu ugatsemba, gutsimbarara.
Kubera: Gutanga amanota umuntu atakoreye.
Kubererekera: Kuvira mu nzira.
Kubogaboga: Kuzura kugera ku rugara, kuzura cyane ugasendera.
Kubogama: kudakoresha ukuri, kujya ku ruhande rw’uri mu makosa.
Kuburagiza: Kuburabuza.
Kudaheza: Kutagira uwo wigizayo, uwo ubuza amahirwe abandi bafite.
Kudindira: Kudatera imbere.
Kudogagira: Kugenda buhoro kubera intege nke.
Kugabana inka: Kugabirwa inka.
Kugaruka bwangu:Kugaruka vuba, kudatinda aho wari ugiye.
Kugisha inama: Gusaba ko abantu baguha ibitekerezo ku kintu runaka.
Kugishisha inka: Ni ukuzijyana ahantu kure hari ubwatsi zikamarayo
igihe.Kuvutsa ubuzima:Kwica
Kumukura:Kumusimbura.
Kumurika: Kwerekana.
Kuniganwa ijambo: Kudahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo,
wo kugira icyo uvuga ku bibazo biriho.
Kurabukwa: Kubona by’akanya gato, gukubita amaso.
Kuraga: Kuvuga ijambo cyangwa ugakora inyandiko ivuga uko
umutungo wawe uzakoreshwa nyuma y’urupfu rwawe.
Kuraguza: Ni ukujya kubaza umupfumu ibyo udasobanukiwe bijyanye
n’ibikubaho cyangwa ibizakubaho birenze ibyo twe tubona. Abajya
kuraguza baba bizera ko abapfumu bafite ububasha bwo kumenya
ibizaba.
Kureba igitsure: Kureba umuntu nabi umwereka ko utishimiye ibyo
avuga cyangwa se akora.
Kurimanganya:Kuriganya, kutavugisha ukuri.
Kurohama:Kugwa mu mazi ugaheramo.
Kurondogora: Kuvuga byinshi ukavuga n’ibidakenewe.
Kurorongotana: Kugenda uyobagurika kubera ko utazi iyo ujya.
Kuvubura: Gusohokamo amatembabuzi.
Kuvuga ni ugutaruka: Kureka ingingo waganiragaho itararangira
ugafata indi.
Kuzimira: Kubura ntiwongere kuboneka.
Kuziririza: Kuba utemerewe gukora ikintu, kukirya, kukica.
Kuzungura : Gusimbura umuntu.
Kwamamaza: Ni ukuranga ibicuruzwa byawe ubitaka kugira ngo
wongere umubare w’ababigura.
Kwambarana: Gutizanya imyenda umwe akambara iy’undi.
Kwanika amagufa: Kunanuka cyane.
Kwifureba:Kwifubika
Kwihirika: Gushira kw’iminsi.
Kwikoma isazi: Gukubita isazi ikuguyeho.
Kwikurugutura: Kwishyira urutoki mu gutwi ukuzibura kugira ngo
wumve neza.
Kwimika: Gushyira imbere, guha agaciro gakomeye.
Kwirara: Kumva ko nta kibazo ushobora kugira ntugire icyo witaho
cyangwa uteganya.
Kwisuzumisha: Kujya kwa muganga akagenzura ko utanduye indwara
cyangwa ko utasamye inda.
Kwitura ineza: Gukorera neza umuntu ikintu kiza kubera ko na we
yakugiriye neza mu gihe cyashize.
Kwitwararika: kwigengesera ngo utagira ibyo wangiza.
Kwizitura ineza: Gukorera umuntu ikintu kiza kubera ko na we
yakugiriye neza mu gihe cyashize.
Mataraga: Mazima atarwaye.
Mugikungahaze: Mugiteze imbere.
Nta mpungenge: Nta guhangayika, nta bwoba.
Ntawuduhutaza: Ntawudusagarira.
Turatekanye: Dufite amahoro.
Tutishishanya: Tudatinyana.
Ubucakwaha: Ubwoya abantu bakuru bamera mu kwaha.
Ubucuruzi bwa magendu: Ubucuruzi butemewe n’amategeko.
Ubudahangarwa: Ububasha umubiri ufite mu kurwanya indwara.
Ubudakemwa: Ukutagira ikibi kikugaragaraho cyangwa ukekwaho.
Ubugeni: Umwuga wo gukora ibintu binogeye amaso cyangwa
ibihangano binogeye amatwi.
Ubuhemu: Igikorwa cy’ubugiranabi ugiriye uwakugiriye neza.
Ubukambwe: Ubusaza, igihe k’iza bukuru ku mugabo.
Ubukangurambaga: Ibiganiro byumvisha abantu ububi bw’ikintu kandibibakangurira kukirinda.
Ubukorikori: Umwuga wo gukora ibintu bitandukanye ubikoresheje
intoki.
Ubumuga: Imiterere y’umuntu ufite ubumuga ku mubiri cyangwa mu
mutwe.
Uburezi budaheza: Uburezi butavangura abana, bose bakigira hamwe
baba abafite ibibazo baba n’abatabifite .
Uburondwe: Udukoko tuba ku nka tukayinyunyuza amaraso.
Ubushobozi kamere bw’umubiri: Ububasha umubiri ufite mu
kurwanya indwara wo ubwawo.
Ubusugire bw’igihugu: umutekano, imiyoborere itavangiwe n’ibindi
bihugu.
Ubuziranenge: Ukuba nta ibintu nta bwandu bifite ari bizima nta we
byagirira nabi
Ubuziranenge: Ukuba nta ibintu nta bwandu bifite ari bizima nta we
byagirira nabi
Ubwenegihugu: Uburenganzira umuntu aba afite ku gihugu kimwemera
nk’umuturage wacyo.
Ukuri guca mu ziko ntugushye: Ukuri kunyura mu bintu bikomeye
ariko kukageraho kukakirwa; ukuri ntushobora kugupfukirana, ukuri
kuratsinda.
Umucakara:Umugaragu, umuntu ukoreshwa imirimo y’agahato kandi
adahembwa.
Umudendezo : Amahoro asesuye.
Umugenga:Umuyobozi.
Umurunga: Umugozi ukomeye wo guhambiriza.
Umuryango w’Abibumbye: Ni umuryango ubumbye ibihugu bifite
ubwigenge kandi bikemererwa kuwinjiramo.
Umuzigo: Umutwaro uremereye.
Umwangavu: Umukobwa utangiye gupfundura amabere.
Umwishingizi: umuntu washyizweho ngo ahagararire umwanawatakaje ababyeyi mu gihe ataragira imyaka y’ubukure.
Urugerero: Ingando, cyangwa itorero abasore n’abagabo bajyagamo
ibwami cyangwa mu rugo rw’umutware, bakahitoreza kurengera
igihugu kandi bagakorera umutware imirimo itandukanye.
Uruhare: Umwanya umuntu agenera ikintu, icyo agomba kugikoraho.
Urujijo: Ikintu kidasobanutse, kitumvikana neza.
Urwikekwe: Amakenga.
Urwuri: Ahantu hari ubwatsi bwinshi kandi bwiza inka zirisha.
Uwanga amazimwe abandwa habona: Utifuza ko hagira
ukwirakwiza ibinyoma ku byo yakoze abishyira ku mugaragaro.
Uwububa abonwa n’uhagaze: Ukorera mu bwihisho ibintu ariko
bikanga bikagaragara.
Yaramuhumurije: Yamumaze ubwoba cyangwa igihunga.Yumvise bimurenze: Yumvise birenze uko yabyibwiraga
Ibitabo n’inyandiko byifashishijwe
- Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, 1982, Twisomere 3,
Igitabo cy’umunyeshuri, umwaka wa gatatu w’amashuri agamije
amajyambere y’imyuga, Kigali.
- Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, 1988,
Ikinyarwanda, gusoma no gusesengura imyandiko V.A, igitabo
cy’umunyeshuri, umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, Kigali.
- Murihano, B., 2005. Ibirari by’Insigamigani. Printer Set.
- Bigirumwami, A., 2004. Imigani Migufi, Ibisakuzo,
Inshamarenga. 2ème Ed. Diyosezi De Nyundo.
- Minisiteri y’ubuzima, (2000), Ibibazo urubyiruko rwibaza ku cyorezo cya
Sida.
- Ubuyobozi bw’Integanyanyigisho z’Amashuri Yisumbuye, Izina na
ntera, Igitabo cy’umunyeshuri, Ukwakira 1988.
- Rugema Aloys, Rwemerikije: Ibuye si umugati, Book, 1989, Kigali.