General
5 Kwimakaza imiyoborere myiza
Ubutumwa bugufi ni inyandiko itarengeje inyuguti ijana na mirongo
itandatu iyo bwoherejwe hakoreshejwe terefone igendanwa. Muri iki
gihe tugezemo, ubwo butumwa bworoheje itumanaho, kuko bushobora
kohererezwa abantu benshi icyarimwe, ku buryo mu gihe kitarenze
iminota itanu, ushobora kuba ubwiye abantu barenga ijana ubutumwa
bumwe kandi bukabagereraho mu gihe kimwe.
Kwandika ubwo butumwa bisaba kuvuga ibikenewe kuko ibyo wandika
biba bibaze. Nyamara hari amaterefone atanga uburyo bwo gucamo
kabiri ubutumwa burebure, ariko n'igiciro cyo kubwohereza gihita kikuba
kabiri.
Uko byagenda kose, kohereza ubutumwa birahendutse kurusha kuvugana
n'umuntu. Ubutumwa bwoherezwa kuri terefone kandi bufite umwihariko
wo kuba bushobora koherezwa mu ibanga mu gihe umuntu ari hamwe
n'abandi, bikamufasha kutiha rubanda ngo bumve ibyo batagenewe
cyangwa ngo abasakurize bitari ngombwa.
Ubutumwa bugufi bwoherezwa kuri terefone igendanwa, bumaze kuba
5.1. Gufatira ibyemezo hamwe
Imiyoborere myiza izanwa n'abayobozi beza bitorewe n'abaturage mu
matora akozwe mu mucyo. Umuyobozi mwiza yubahiriza amategeko
igihugu kigenderaho, aharanira ubumwe bw'abaturage, ubusugire
n'umutekano by'igihugu.
Ni yo mpamvu mbere yo gutangira imirimo abanza kubirahirira.
Umuyobozi mwiza arangwa n'imyitwarire myiza. Arangwa no gukunda
igihugu, agashyira inyungu zacyo imbere y'ize bwite.
Umuyobozi mwiza amenya uburenganzira bw'abo ayobora,
akabwubahiriza, akabutoza abo ayobora n'abo akorana na bo. Akumira
ubusumbane bushingiye ku kintu icyo ari cyo cyose hagati y'abo ayobora.Buri muturage agira uruhare mu iterambere ry'igihugu ke, akumva ko
areshya n'abandi kandi ko adahejwe ahantu aho ari ho hose.
Umuyobozi mwiza yakira neza abamugana, akabatega amatwi kandi
agakemura ibibazo byabo. Arangwa n'umuco wo gufatanya n'abandi
kandi agaha abo ayobora uburyo bwo gukora bisanzuye, ntabategekeshe
igitugu.
Akorera kuri gahunda, akubahiriza igihe, bityo agakemura ibibazo
by'abaturage, ntibamushake ngo bamubure cyangwa ngo bahore
basiragira ku biro bye. Yitabira umurimo agakangurira abo ayobora
gahunda za Leta. Aba intangarugero mu kuzishyira mu bikorwa no
kuzimenyesha abo ayobora. Arangwa n'ukuri mu byo akora akirinda
gukorera mu bwiru, agakorana n'inzego zashyizweho. Ibyemezo
bireba abaturage ntabifata wenyine, agisha inama abo ayobora kandi
agafata abayoborwa nk'abajyanama, akubahiriza ibyifuzo byabo.
Imiyoborere myiza irangwa kandi na demokarasi. Demokarasi na yo
ishingira ku matora anyuze mu mucyo. Ayo matora agomba gukorwa mu
bwisanzure kandi neza, akurikije amahame mpuzamahanga n'amategeko
igihugu kigenderaho. Ayo matora ni yo ashyiraho abayobozi bagomba
gushyira mu bikorwa ibyo abaturage bifuza. Icyo gihe abayobozi
bashyirwaho n'abaturage kandi bagakorera abaturage bitaba ibyo,
bakabavanaho biciye mu matora bakitorera abandi. Muri demokarasi
ntawuniganwa ijambo.
Umuyobozi mwiza kandi agomba kurangwa n'imyitwarire ishingiye
ku ndangagaciro. Yirinda ruswa kandi akayikumira, akagendera ku
kuri n'ubutabera, agaharanira amahoro. Aharanira uburezi budaheza,
agasigasira ibikorwa remezo.
Twanzure tuvuga ko imiyoborere myiza ishingira ku gukora ibintu
bizaramba no guteganyiriza ejo hazaza: Ibyemezo bifatwa biba bigamije
kwirinda gusigira amakimbirane n'ibibazo ab'ejo hazaza. Ubuyobozi
bwiza bwirinda kwangiza ibidukikije, bukirinda guteza amacakubiri
mu baturage, bukirinda kwangiza no gusesagura ubukungu bw'igihugu
n'umutungo kamere.
Bana rero nimwumve ko mugomba gukurikirana imiyoborere myiza
y'igihugu cyanyu kuko uko kiyobowe none ari byo bizatuma mubahoneza cyangwa nabi mu gihe kiri imbere.
A. Inyunguramagambo
Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe mu
mwandiko.
1. bikorwa remezo
2. uburezi budaheza
3. guhwitura
4. ubusugire bw'igihugu
5. urujijo
6. kugisha inama
7. gukorera mu bwiru
8. uruhare
9. kudaheza
10. gufata umwanzuro
11. kuniganwa ijambo
12. itsinda.
Imyitozo y'inyunguramagambo
1. Koresha mu nteruro yawe bwite amagambo
akurikira.
Ibikorwa remezo, guhwitura, gukorera mu bwiru, kugisha inama,
uruhare, kudaheza, kuniganwa ijambo.
2. Umukino wo gutahura amagambo: Tahura mu
kinyatuzu gikurikira amagambo ugomba kuzurishainteruro zikurikiyeho
Uzurisha izi nteruro amagambo wakuye mu kinyatuzu.
1. Umuyobozi mwiza areba inyungu z' .....
2. Umuyobozi mwiza aharanira ..... ry'abanyagihugu.
3. Umuyobozi mwiza akomera ku ..... bw'abanyagihugu.
4. Umuyobozi mwiza aharanira ..... n'..... by'abanyagihugu.
5. Umuyobozi mwiza agomba kuba ..... muri byose.
6. Umuyobozi mwiza yungurana ..... n'abo ayobora.
7. Umuyobozi mwiza afata abo ayobora nk'......
8. Umuyobozi mwiza yubahiriza ..... igihugu kigenderaho.
9. Umuyobozi mwiza aharanira ..... bw'igihugu.
10. Umuyobozi mwiza yubahiriza ..... bwa muntu.
11. Muri ..... ntawuniganwa ijambo.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magabo yanyu bwite.
1. Ni ibihe byiza bizanwa n'imiyoborere myiza?
2. Ni iyihe mpamvu ituma imiyoborere myiza iboneka?
3. Wifuza ko umuyobozi mu nzego za Leta yarangwa n'iki?
4. Wumva iki iyo bavuze ngo "imiyoborere myiza irangwa na
demokarasi?"
5. Ni iki ubuyobozi bwiza bugomba gukora kugira ngo budasigira
ibibazo urubyiruko?
6. Wumva wakurikirana ute ibijyanye n'imiyoborere myiza mu
gihe ukiri muto utarageza imyaka yo kwitorera abayobozi?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandikoSubiza ibi bibazo
1. Ni izihe ngingo z'ingenzi ziri muri uyu mwandiko?
2. Hina uyu mwandiko mu mirongo icumi.
D. Kungurana ibitekerezo
Mwungurane ibitekerezo kuri iyi ngingo:
Mu miyoborere y'inzego z'ibanze z'aho mutuye, mubona amahame
y'imiyoborere myiza yavuzwe mu mwandiko yubahirizwa. Niba ari
yego yubahirizwa gute, niba ari oya, ayo ubona atubahirizwa ni
ayahe?
Umukoro
Kora urutonde rw' ibintu icumi by'ingenzi wumva ubuyobozi bwiza
bukwiye gukorera abaturage.5.2. Gukorera mu mucyo
Gukorera mu mucyo ni rimwe mu mahame agenga imiyoboreremyiza. Iryo hame risaba ko ibikorwa by'abayobozi byose bijyanye
n'akazi bashinzwe, bigomba gutangarizwa abayoborwa kandi bakagira
uruhare mu guhitamo ibyo bashyira imbere, mu kubicunga, no kumenya
umusaruro wabivuyemo.
Dufatiye nk'urugero ku kigo cy'amashuri, abanyeshuri bagomba
kumenyeshwa umutungo w'ikigo, bakagira uruhare mu kugena ibikorwa
bikorerwa ku ishuri no mu micungire yabyo. Ku buryo bw'umwihariko,
ababyeyi bagomba kugira uruhare mu burere bw'abana babo, bakamenya
uko biga, bakagezwaho raporo z'imikorere y'abarezi n'ingengabihe
z'amasomo.
Gukorera mu mucyo rero bijyana no gutangaza ibyo ukora. Amakuru
yose ajyanye n'ibikorerwa abaturage agomba gushyirwa ahagaragara
kandi akagezwa ku baturage. Abaturage bagomba kumenya ibyemezo
bifatwa n'abayobozi n'ishyirwa mu bikorwa ryabyo, ku buryo
bashobora gukurikirana imikorere y'abagize inzego z'ubuyobozi kandi
bakayigiramo uruhare. Gukorera mu mucyo ni kimwe mu bituma igihugu
kigira imiyoborere myiza n'ubuyobozi buhamye kandi bufitiwe ikizere
n'abayoborwa.
Ku bijyanye n'imitangire y'akazi, gukorera mu mucyo bigomba gutuma
akazi gatangwa hakurikijwe ubushobozi bwa buri muntu. Kubona akazi
bigomba guca mu ipiganwa, maze hagatsinda uwarushije abandi. Icyo
gihe abasabye akazi bahabwa ikizamini kimwe, bagakosorwa kimwe maze
abatsinze bagatangazwa n'amanota yabo agashyirwa ahagaragarira buri
wese. Abakoze ikizamini bagira uburenganzira bwo kumenya amanota
babonye, byaba ngombwa bakerekwa n'uburyo cyakosowemo bagashira
amatsiko. Ibi byose bituma hatabaho amarangamutima cyangwa kubera
uwo ari we wese mu bagikoze.
Mbese twabihuza n'ibibera mu ishuri aho amanota agomba guhabwa
uwayakoreye, kandi abanyeshuri bose bagakosorwa kimwe,
bakanahabwa impapuro bakoreyeho kugira ngo bagenzure ko amanota
bahawe ari yo bakoreye koko.
Ku bijyanye n'amafaranga igihugu gikoresha, ari byo bita ingengo y'imari,
abaturage baba bagomba kugira uruhare mu kuyitegura, no kumenya
uko amafaranga ava mu misoro yabo akoreshwa.Gukorera mu mucyo bibumbye indangagaciro yo gukoresha ukuri,
ubutabera busaba ko buri wese ahabwa amahirwe angana na mugenzi
we, maze umwete n'umurava wa buri muntu bikaba ari byo bimuhesha
umwanya n'agaciro mu bandi. Gukorera mu mucyo ni ukwimika ukuri
no kwirinda kugendera ku kenewabo. Kubaho mu kuri ni ugukurikiza
amategeko, ugaca ukubiri no kubeshya no kubeshyera abandi maze buri
wese agashishikarira gukora.
Mu rwego rwo gukorera mu mucyo, abakozi ba Leta bari mu nzego
zo hejuru kandi bafite aho bahurira n'umutungo w'igihugu, bagaragaza
aho bavanye imitungo bafite kandi bakemera kugenzurwa mu micungire
y'ibya rubanda.
Kugira ngo intego z'iterambere zigerweho, haba hakwiye
impinduramatwara mu micungire y'imari y'igihugu hashyirwaho uburyo
bunoze bwo gutanga imisoro, kugaragaza uko umutungo w'igihugu
ukoreshwa no gukaza igenzuramikorere.
Kubera iyo mpamvu amashuri agomba gufasha abanyeshuri kumenya
kuvugisha ukuri, no kuguharanira. Banyeshuri rero nimwite ku kumenya
ibyo abayobozi banyu baba bagomba kubakorera, kandi mubigiremo
uruhare. Nimubigenza gutyo muzaba abaturage bajijutse n'abayobozi
beza b'igihugu cyanyu.
A. Inyunguramagambo
Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe mu
mwandiko.
a. Ipiganwa, b. Ikenewabo,
c. Gushishikara, d. Guca ukubiri n'ikintu,
e. Ubudakemwa, f. Ingengo y'imari,
g. Impinduramatwara, h. Igenzuramikorere,
i. Umwete n'umurava, j. Gushira amatsiko.
Imyitozo ku nyunguramagambo
1. Ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko, andukura
amagambo ari mu ruhushya rw'ibumoso uyahuzen'ibisobanuro byayo biri mu ruhushya rw'iburyo
2. Koresha mu nteruro yawe bwite aya magambo
akurikira ugendeye ku bisobanuro byayo.
Ipiganwa, gushira amatsiko, ubudakemwa, indangagaciro, kwimika,
kumurika, amakimbirane, impinduramatwara.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magambo yanyu bwite.
1. Gukorera mu mucyo ni rimwe mu mahame agenga
imiyoborere myiza. Iryo hame risaba iki?
2. Ubona abayobozi bo ku ishuri wigaho bakorera mu mucyo?
Sobanura.
3. Gukorera mu mucyo bijyana no kugeza amakuru y'ibikorwa
ku bo bigenewe. Ubona abaturage b'aho utuye bagezwaho
amakuru n'abayobozi?
4. Ubona gukorera mu mucyo bishobora gute kuba bumwe mu
buryo bwo kurwanya ruswa, akarengane n'ikenewabo?
5. Ni izihe ndangagaciro zijyana no gukorera mu mucyo?
6. Mwebwe nk'abanyeshuri mumaze gusoma uyu mwandiko,
ni izihe ngamba mwafata none zo kugendera ku kuri no
kuguharanira?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
Subiza ibi bibazo
1. Erekana ingingo z'ingenzi zigize uyu mwandiko.
2. Hina uyu mwandiko mu mirongo icumi.
D. Kungurana ibitekerezo
Mwungurane ibitekerezo kuri iyi ngingo
Mwumva mute ingingo ijyanye no gukorera mu mucyo? Muhimbekandi mukine agakino kagaragaza uburyo mubona byakorwa.
5.3. Uruhare rw’abaturage mu guteza imberedemokarasi
Demokarasi ni ubutegetsi bwa rubanda bushyirwaho na rubanda kandi
bugakorera rubanda. Ubutegetsi buba bufitwe muri rusange n'abaturage
bakabuha abazabahagararira bitoreye. Ubutegetsi bushyizweho
kuri ubwo buryo bukora mu nyungu rusange z'abaturage bose
hatitawe ku batoye n'abataratoye. Bwubahiriza amahame y'uko abantu
bose bareshya imbere y'amategeko, bafite uburenganzira bumwe kandi
bishyira bakizana. Imyanya y'ubuyobozi nta wuyihezwaho.
Kugira ngo demokarasi ishinge imizi, abaturage bagomba kubigiramo
uruhare. Bashobora kwishyira hamwe bagafata ubwabo ibyemezo
mu birebana n'inyungu rusange nta wundi babinyujijeho. Ibi bisaba
ko batumizwa mu nama buri gihe uko bibaye ngombwa cyangwa
bagashobora gutumizwa uko ibibazo bivutse. Abaturage kandi bashobora
kwitirirwa ibyemezo mu gihe byafashwe binyujijwe mu babahagarariye
bitoreye. Bituma bafatwa nk'urwego rwa poritiki rushobora gufata
ibyemezo mu miyoborere y'igihugu.
Muri demokarasi abaturage bagomba kugira uruhare mu miyoborere
y'igihugu. Mu ntangiriro demukarasi yaje ishimangira ihame ry'uruhare
rw'abaturage mu kwihitiramo ababahagararira. Uko iminsi yagiye
ihita, demukarasi yaje kuba uruhare rw'abaturage mu kwihitiramo
abayobozi, mu gushyiraho porogaramu na poritiki zinogeye abaturage,
mu kuzishyira mu bikorwa no mu kugenzura uburyo zubahirizwa. Kuba
abaturage ari bo batanga ubuyobozi, ni na bo bagomba gushingirwaho
mu byemezo bifatwa mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu. Ibyo bibaha
ububasha bwo gushyiraho no gukuraho abayobozi mu matora akozwe
mu bwisanzure bashingiye ku buryo banyuzwe cyangwa batanyuzwe
n'imikorere yabo. Nta busumbane mu matora kuko hakurikizwa ihame
ry'umuntu umwe, ijwi rimwe. Uwo waba uri wese, urupapuro watoreyeho
ruba ijwi rimwe kimwe n'iry'undi wese. Nta nzobere yagombye kubaho
mu birebana na poritiki, kuko abatora na bo baba bashobora gutorwa.
Nta n'umwe uba ahejwe ku myanya y'ubuyobozi. Igihugu kigendera ku
mahame ya demukarasi iyo cyubahiriza uko kugira uruhare rungana
kw'abaturage mu miyoborere y'igihugu no mu kugena iby'ingenzi
bigomba gushingirwaho mu miyoborere yacyo.
Abantu bagomba gusobanukirwa n'impamvu demokarasi idasigana
n'amatora. Kuba abantu badashobora gutekereza kimwe, byatumyehatekerezwa amatora, abaturage bakihitiramo abazabahagararira
kandi babagomba ibisobanuro mu gihe bibaye ngombwa. Uko kuba
uwatowe agomba guha uwamutoye ibisobanuro ni ingenzi kugira ngo
abatowe batirara ngo bigomeke ku babatoye. Uruhare rw'abaturage
mu miyoborere y'igihugu rutuma hatabaho bwa bwikanyize bw'umuntu
umwe bubyara gutegekesha igitugu. Imiyoborere ihinduka ibiganiro
by'imishyikirano bigamije ubwumvikane mu rwego rwa poritiki. Kugira
ngo iyi mishyikirano ishoboke, abaturage bahurira mu mashyirahamwe
ya poritiki, mu masendika, mu bitangazamakuru cyangwa mu miryango
itegamiye kuri Leta.
Ayo mashyirahamwe ni inkingi za ngombwa zituma habaho ubwumvikane
mu miyoborere y'igihugu. Ni yo abaturage banyuramo kugira ngo
babwire ababahagarariye ibitekerezo n'ibyifuzo byabo.
A. Inyunguramagambo
Tekereza maze usubize vuba kugira ngo ugaragaze ko
wumvise ibyavuzwe mu mwandiko.
Fora ndi nde cyangwa ndi iki?
1. Ngirwa n'abaturage, ngatangwa na bo maze nkabakorera. Ubwo
ndi nde?
2. Mbakorera bose ntitaye ku banshyizeho kandi abanshyigikiye
n'abatanshyigikiye mbareshyeshya imbere y'amategeko. Ubwo ndi
nde?
3. Uko ndi ni uko simpinduka ngomba gukurikizwa gutyo ibihe byose.
Ubwo ndi nde?
4. Uruhare rwange ni ngombwa kugira ngo habeho ubuyobozi
buhamye kandi bubereye bose. Ubwo ndi nde?
5. Aho mba aha ngira akageso ko kutifuza ko hagira uwo dufatanya
kuyobora kandi ibyemezo mfashe ngenyine ntibivuguruzwa. Ubwo
ndi nde?
6. Nakira abaturage bangannye nkabaha ubushobozi bwo kwishyiriraho
abayobozi no kumvikanisha ibitekerezo byabo. Ubwo ndi nde?
7. Banshyiraho kugira ngo bangendereho mbarinde kubangamiranamu nyungu zabo bwite. Ubwo ndi nde?
8. Iyo byakomeye baranyitabaza kugira ngo mbahurize mu biganiro
bigamije ubwumvikane muri poritiki. Ubwo ndi nde?
9. Mfatwa n'abahagarariye abaturage kugira ngo ndengere inyungu
zabo. Ubwo ndi nde?
10. Ni nge ngenyine usobanukiwe n'uruhare rw'abaturage mu guteza
imbere demokarasi ku buryo buri gihe bantumira kugira ngo
mbisobanurire abaje mu mahugurwa. Ubwo wanyita ngo iki?
11. Mu buzima bwange gufata ibyemezo nta we mbisabye ni
uburenganzira budakorwaho. Ibyo babyita ngo iki?
12. Ntabwo wemerewe gusuzugura amategeko ku bushake ngo
wikorerere ibyo wishakiye. Ubwo urabuzwa iki?
13. Noneho musigaye mwikorera ibyo mwishakiye kubera kutagira
uwo mwikanga. Ibyo mukora babyita ngo iki?
14. Njya aho nshaka hose mu gihugu cyange cyangwa hanze yacyo
igihe cyose mbishakiye ntawushobora kubimbuza. Uko kubahirizwa
k'uburenganzira bwo kujya aho nshatse babyita ngo iki?
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magambo yanyu bwite
1. Iyo bavuze demokarasi wumva iki?
2. Wagira ute uruhare mu guteza imbere demokarasi?
3. Ni akahe kamaro k'amatora muri demokarasi?
4. Usanga igihugu cyakwitwa ko kigendera ku matwara ya
demokarasi ryari?
5. Uruhare rw'umuturage mu miyoborere y'igihugu rugaragarira
he?
6. Usanga abaturage bagira ibihe bibazo mu gihugu kitarangwamo
amatora na demokarasi?
7. Kuba umuturage afite uruhare mu miyoborere y'igihugu bifite
akahe kamaro?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
Subiza ibi bibazo
1. Vuga ingingo z'ingenzi zigize uyu mwandiko.
2. Kora inshamake itarengeje imirongo icumi y'ibyavuzwe muri
uyu mwandiko.
D. Kungurana ibitekerezo
Mwungurane ibitekerezo kuri iyi ngingo
Mwumva mute ingingo ijyanye n'uruhare rw'abaturage mu guteza
imbere demokarasi?
5.4. Ikinyazina nyereka
Itegereze izi nteruro zikurikira, uzisome witonze, maze
utahure igisobanuro kihariye amagambo ari mu ibara
ry'igikara tsiriri ahuriyeho.
1. Ubuyobozi bushyizweho kuri ubwo buryo bukora mu nyungu rusange
z'abaturage bose.
2. Kugira ngo iyi mishyikirano ishoboke, abaturage bahurira mu
mashyirahamwe ya poritiki.
3. Uruhare rw'abaturage mu miyoborere y'igihugu rutuma hatabaho
bwa bwikanyize bw'umuntu umwe bubyara gutegekesha igitugu.
4. Ayo mashyirahamwe ni inkingi za ngombwa zituma habaho
ubwumvikane mu miyoborere y'igihugu.
Muri izi nteruro:
Amagambo yanditse atsindagiye afite umwihariko wo
kwerekana ikintu runaka?
Ongera usome witonze izi nteruro maze usobanure aho
ibyerekanwa n'amagambo ari mu nyuguti z'igikara tsiriri
biherereye.
1. Ubuyobozi bushyizweho kuri ubwo buryo bukora mu nyungu rusange
z'abaturage bose.
2. Ayo mashyirahamwe ni inkingi za ngombwa zituma habaho
ubwumvikane mu miyoborere y'igihugu.
3. Kugira ngo iyi mishyikirano ishoboke, abaturage bahurira mu
mashyirahamwe ya poritiki.
4. Uruhare rw'abaturage mu miyoborere y'igihugu rutuma hatabaho
bwa bwikanyize bw'umuntu umwe bubyara gutegekesha igitugu.
5. Bariya bana barashaka iki?
6. Barya bagabo bavugaga ukuri.
7. Bano bantu barasa cyane.
Inshoza y'ikinyazina nyereka
Uturango tw'ikinyazina nyereka hakurikijwe aho ibyo
byerekana biherereye
Ibyerekanwa bishobora kuba biri hafi y'uvuga cyangwa kure ye, bishobora
kuba biri hafi cyangwa kure y'ubwirwa cyangwa bikaba biri hafi cyangwa
kure ya bombi. Ibinyazina nyereka kandi bigira ibisobanuro bitandukanye
bitewe n'ibihe ibyerekanwa birimo: hashobora kubaho ibihe bya vuba
cyangwa ibya kera. Bisobanura ko ibinyazina bishobora kuganisha ku
bintu bitewe n'aho biri cyangwa bitewe n'ibihe byabereyemo. Duhereye
ku ngero zatanzwe, ibinyazina nyereka byagabanywamo amoko
atandatu ku buryo bukurikira:
1. Ibyerekana ibyo uvuga afashe yerekana cyangwa ibyo agiye kuvuga
(iyi);
2. Ibyerekana ibiri hafi y'uvuga ashobora gukoraho cyangwa ibyo amaze
kuvugaho ako kanya (bano);
3. Ibyerekana ibiri kure y'uvuga ariko bikaba hafi y'ubwirwa (ayo,
ubwo);
4. Ibyerekana ibiri kure y'uvuga n'ubwirwa bombi babona (bariya);
5. Ibyerekana ibyo uvuga n'ubwirwa baziranyeho mu bihe byahise bya
vuba (barya);
6. Ibyerekana ibyo uvuga n'ubwirwa bibukiranya ibya kera, ibyigezekuvugwaho hakaba hashize umwanya muremure (bwa).
Imbonerahamwe y’ibinyazina nyereka mumatsinda yabyo
Umwitozo
Soma witonze uyu mwandiko maze usimbuze utudomo dutatu
ikinyazina nyereka gikwiye ukurikije aho ibivugwa biherereye.
Bugabo akizwa n'imbeba
Bugabo yabaye aho n'umugore we... mugore kimwe n'abandi bose yaje
gusama. Hashize iminsi abwira umugabo we ati:
"Ndashaka inyama y'ikibirima." Umugabo arahagarara ariyumvira, ni ko
kwibaza ati:"Ariko ... nyama z'ikibirima ... mugore anyaka ni iza rubanza
ki?" Gusa ntiyabitindaho, ahamagara imbwa ye bajyana guhiga. Agezemu ishyamba aratega, arangije arataha
Bukeye ajya gusura umutego asanga wafashe imbeba. Nuko imbeba
iramubwira iti:"Yewe wa mugabo we, wankijije .... zuba, ko nange
nazagukiza imvura!" Bugabo arayisubiza ati: "Ubwo unyise umugabo,
reka ngukize. ... si izuba ni icyago!" Arayitegura irigendera, ajya gutega
ahandi. Mu gitondo agarutse, asanga noneho hafashwe ikibirima.
Arakikorera, arakijyana. Imvura iza kugwa, ajya kugama munsi y'urutare,
imbwa ye iramukurikira. ... rutare rukaba rutuwemo n'impyisi.
Impyisi itahutse, ikibirima kirasimbuka ngo kihungire. Impyisi ibwira
Bugabo iti:"Garura ... kibirima vuba! Nari niriwe n'ubusa, none mbonye
ibyo ndya. "Kubera ubwoba Bugabo n'imbwa ye biruka kuri ... kibirima
barakigarura. Impyisi ni ko kumubwira iti: "Umva rero wa mugabo we,
bwira ... mbwa yawe irye ... kibirima, nirangiza uyirye, maze nange
nkurye." Ikibivuga, ibona ingwe irinjiye, imbwa iti: "Tururururu!" Ingwe iba
ifashe ikibirima, ibwira Bugabo iti: "Iruka kuri ... mbwa uyifate uyinzanire.
Bitabaye ibyo ndakwica," Ayirutseho arayifata ayizanira ingwe, na yo
iramubwira iti:"Yibwire irye ... kibirima, nawe uyirye, impyisi ikurye,
nange nyirye."
Intare iba irahageze, ibwira Bugabo ko abwira imbwa ye ikarya ikibirima,
na we akayirya, impyisi ikamurya, na yo ingwe ikayirya, maze ... ngwe
na yo intare ikayirya. Bugabo ni ko kwibwira mu mutima we yigaya
ati:"Ni nge wizize burya umuntu arizira! ... gihe nirukaga ku mbwa iyo
nikomereza singaruke koko?" Akiri muri ibyo, abona ... mbeba yakijije
irinjiye, iti:" ... nduru numva ... yatewe n'iki"? Bugabo watitijwe n'ubwoba
bwo kuba ahagararanye n'intare ati:"... ntare irambwira ngo nindye ...
mbwa yange, nayo irye ... kibirima, impyisi ureba na yo iyirye, na yo
... ngwe iri hariya iyirye, hanyuma mu kurangiza ... ntare na yo iyirye."
Imaze kubyumva, imbeba yigirayo yegera ikibirima maze iraterura
iti:"Yewe wa mugabo we, bwira ... mbwa yawe irye ... kibirima, na we
uyirye, impyisi ikurye, ingwe iyirye, intare na yo irye ingwe, maze na
nge mbone uko mbarya mwese."
Intare yitegereza ingano ya ... mbeba, n'agasuzuguro iravuga iti: "...
kagabo ntikirarira ye!", itambuka ijya kuyikandagira. Nuko imbeba ivuza
induru maze izindi mbeba zirahurura. Imbeba zigeze..., intare irazireba,
iti: "Singiye kuribwa n'... busa". Intare irigendera. Ingwe ibibonye iti:"None... ntare igiye yagaruka ikansanga aha ikanyica naba nzize iki?" Na yo
irigendera. Impyisi na yo iti:"None ... ntindi y'ingwe irenga yaza kugaruka
ntiyanyica ra? Naba nzize iki?" Iragenda. Byose bimaze kugenda ... mbeba
yawe ibwira Bugabo iti: "Sinakubwiye ko nunkiza izuba nzagukiza imvura?
Iyo utankiza ... zuba wansanzeho, haba hacuze iki? Cyo ngaho igendere."
Nuko Bugabo arataha n'imbwa ye na ... kibirima akikoreye. Ageze
imuhira ashyikiriza umugore we ikibirima yari yamutumye. Umugore
amubonye ati: "Ahubwo umugabo ni ...!" Atitaye ku byabaye ku mugabowe, arateka ararya
5.5. Amasaha ya Kinyarwanda.
Kera amasaha ya kizungu ataraza, Abanyarwanda bari bafite
amasaha bagenderaho. Ntabwo yerekanaga igihe gihamye buri gihe,
byaterwaga n'uduce tunyuranye n'ibihe. Byaterwaga kandi n'ibikorwa
binyuranye by'abantu n'imirimo bakoraga mu bijyanye n'ubuhinzi
n'ubworozi. Dore uko yabaga akurikiranye kuva mu gitondo kugezamu kindi gitondo:
Imyitozo
Hitamo mu bisubizo bikurikira kimwe kiri cyo.Umaze
gusoma uru rutonde rw'amasaha ya Kinyarwanda,
ugereranyije n'amasaha ya kizungu:
1. Mu bunyoni ni nka:
a. saa kenda za mu gitondo
b. saa kumi z'umugoroba
c. saa kumi n'imwe n'igice za mugitondo
2. Mu nkoko za mbere ni nka:
a. saa saba n'igice z'ijoro
b. saa kenda z'ijoro
c. saa kumi za mugitondo
3. Ku gasusuruko ni nka:
a. saa mbiri za mu gitondo
b. saa ine za mugitondo
c. saa saba z'ijoro
4. Inyana zitaha ni nka:
a. saa kumi z'umugoroba
b. saa kumi n'imwe z'umugoroba
c. ssaa kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba
5. Inka zitaha ni nka:
a. saa kumi n'imwe z'umugoroba
b. saa kumi n'ebyiri z'umugoroba
c. saa moya z'umugoroba
6. Inka zikamwa ni nka:
a. saa kumi n'ebyiri z'umugoroba
b. saa moya z'umugoroba
c. saa mbiri z'umugoroba
7. Mu gicuku ni nka:
a. saa sita z'amanywa
b. saa sita z'ijoro
c. saa kumi za mu gitondo
8. Mu matarama ni nka:
a. saa mbiri z'ijoro
b. saa sita z'ijoro
c. saa tatu z'ijoro, saa yine
9. Abantu buriye uburiri ni nka:
a. saa moya z'ijoro
b. saa mbiri z'ijoro
c. saa tatu z'ijoro
10. Iyo witegereje usanga ibi bihe bya kinyarwanda byagenwe:
a. nta cyo bashingiyeho
b. bashingiye ku myitwarire y'abantu n'iy'inyamaswa
c. babitegetswe n'abakoroni
11. Abantu bashyizweyo ni nka:
a. saa saba z'ijoro
b. saa tanu z'ijoro
c. saa kumi za mu gitondo
12. Mu ruturuturu ni nka:
a. saa munani z'ijoro
b. saa kumi n'imwe za mu gitondoc. saa mbiri z'amanywa
5.6. Amezi ya kinyarwanda
Nk'uko babivuga mu kinyarwanda, imfura y'amezi ni Nzeri, kuko
kera ari yo yatangiraga umwaka gakondo wa kinyarwanda. Nzeri
yatangiraga umwaka kimwe n'ibiba ry'imyaka ryo mu kwa kenda.
Umwaka wa kinyarwanda wagiraga amezi cumi n'atatu. Ukwezi kwa
kinyarwanda kwamaraga iminsi makumyabiri n'umunani gusa (28)
kukaba kwarakurikizaga ukwezi ko ku ijuru (imboneko, inzora, imyijima
n'impera zako), kugakurikiza kandi ukwezi k'umugore kimwe n'ukwezi
kw'inka. Ayo mezi yakurikiranaga atya mbere y'umwaduko w'abazungu:
Nzeri, Ukwakira, Ugushyingo, Ukuboza, Mutarama, Gashyantare,
Werurwe, Mata, Gicurasi, Kamena, Nyakanga, Kanama, n'ukundi kwezi
bitaga Tumba Nyakime.
Ibibazo byo kumva umwandiko
Soma interuro zikurikira, maze wandike ijambo yego imbere
y'interuro ivuga ibiri byo na oya imbere y'igisubizo kitari cyo.
1. Umwaka wa kinyarwanda watangiraga muri Mutarama kubera ko
babaga babiba amasaka.
2. Umwaka wa kinyarwanda watangiranaga n'ibikorwa by'ubuhinzi
muri Nzeri.
3. Umwaka wa kizungu wari uhuje nezaneza amezi n'umwaka wa
kinyarwanda.
4. Amezi ya kinyarwanda n'aya kizungu yari ahuje iminsi.
5. Umwihariko w'amezi ya kizungu ni uko yahindaguraga iminsi.
6. Ukwezi kwa kinyarwanda n'uko ku ijuru byamaraga iminsi ingana
mu kinyarwanda.
7. Ukwezi k'umugore ni iminsi amara kugira ngo ahembwe amafaranga
yakoreye.
8. Itandukaniro hagati y'umwaka wa kizungu n'uwa kinyarwanda ni
uko amezi atangana kandi n'amezi ntanganye iminsi.
9. Umwaka wa kizungu n'uwa kinyarwanda binganya iminsi.
10. Ukwezi k'umugore ni iminsi amara hagati y'imihango n'indi.
11. Ukwezi kw'inka ni uko zibyaramo cyane.
5.7. Ibihe bya kinyarwanda
Ibihe bya kinyarwanda byashingiraga ahanini ku zuba. Ni gutyo abantu
bagena ibice by'umunsi bavuga ngo izuba rirarashe, rigeze ijuru hagati
cyangwa rirarenze. Ku Banyarwanda, kurenga kw'izuba kwari nko
gupfa kwaryo na ho kurasa bikaba kuzuka. Iyo izuba ryabaga rirenze,
bavugaga ko ryagiye kwa Mugwamporo. Ubwo Abagwamporo bagahita
baribaga, ijuru rigahinduka umutuku, bakarirya, bukaba burije. Bamaraga
kurirya, igufa ryaryo bakarikubita ku rutare rw'ijuru rikabyara ibishashi.
Rikarara ririkakamba bugacya rigeze iburasirazuba, rikongera rikarasa.
Ibyo bikaba ibihe byose. Na n'ubu bishobora kuba ari ko bikigenda mu
myumvire ya bamwe.
Nanone bashingiye ku miterere y'ikirere bagabanyaga umwaka mo ibihe
bibiri by'ingenzi: ibihe by'izuba niba ryacanye n'ibihe by'imvura niba nta
riva ahubwo hagwa imvura. Ibihe by'izuba byabaga bibiri, igihe kirekire
k'izuba ryinshi bita Impeshyi kiva muri Kamena, kigafata Nyakanga yanga
amabuguma na Kanama kanamira Nzeri. Hari n'Urugaryi ari cyo gihe
gito k'izuba gitangira muri Mutarama kikageza hagati muri Gashyantare,
kikicomeka hagati y'igihe kirekire k'imvura nyinshi ari cyo bita Itumba.
Gihera muri Werurwe kikageza muri Gicurasi. Nk'uko bigaragara ibyo
bihe by'imvura bigenda bibisikana n'iby'izuba. Umuhindo ni igihe gihera
muri Nzeri cyangwa mu Kwakira kwakira imbuto zose kikageza mu
Kuboza kuboza imiteja.
Ibihe bya kinyarwanda kandi byagenwaga hashingiwe ku bintu byabaga
byarabaye abantu bose bazi. Hari nk'ibiba ry'imyaka, isarura ryayo,
inzara nini zabaye nka Ruzagayura, Rumanurimbaba, Rwakayihura,
Gakwege n'izindi; indwara z'ibyorezo nka Muryamo, iyima ry'umwami
runaka cyangwa umwaduko w'abazungu. Umuntu mukuru yakubwira ko
ikintu iki n'iki cyabaye mu itema ry'amasaka, koyavutse muri Ruzagayura,
cyangwa se ku ngoma ya Gahindiro. Umunyarwanda akubwiye ko ikintu
iki n'iki cyabaye ku ngoma ya Gahindiro ariko, wagombye kumva ko
cyabaye kera cyane. Ibyo kubara imyaka nk'uku tuvuga ngo turi mumwaka w'ibihumbi bibiri na cumi na gatandatu ntibyabagaho.
A. Inyunguramagambo
Huza ukoresheje akambi amagambo n'ibisobanuro byayo
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo
yanyu bwite
1. Mu myumvire y'Abanyarwanda, izuba barigereranyaga n'iki?
Kubera iki?
2. Ko uryama ugasinzira, ubwirwa n'iki ko bukeye?
3. Ukurikije imyitwarire y'izuba umunsi wawugabanyamo ibihe
bice?
4. Imyitwarire y'ikirere yatangaga ibihe bihe?
5. Aho mutuye imihindagurikire y'ikirere iteza ibihe bibazo?
6. Abanyarwanda bagenaga igihe bamaze ku isi bahereye ku ki?
7. Mu bihe tugezemo igihe kigenwa gite?
8. Ugereranyije n'ibihe tugenderaho kuri ubu, ni ryari izuba riba
rigeze ijuru hagati? Umuntu yabibwirwa n'iki?
9. Ukeka ko ari ukubera iki Abanyarwnda bavugaga ko
Nyakanga yanga amabuguma?
10.Ukeka ko amazina Kanama, Ukwakira n'Ukuboza yaba
yaraturutse he?
Imyitozo
a. Uzuza mu nteruro zikurikira ibihe bya kinyarwanda
bikurikira:
ku kwezi, mu museke, mu gicuku, ijoro ryose, mu nkoko za mbere,
nijoro.
1. Yabategetse kujya bizindura ... bakaza kumufasha guhanura.
2. Yakundaga guhanura ...akangutse.
3. Mwene se yakundaga guhanura ... rubanda bicuye.
4. Yaraye agenda ... bucya angezeho.
5. Kuko hari ..., yabyutse bwangu akeka ko ari....
b. Uhereye ku bisobanuro uhabwa, tahura amezi ya
kinyarwanda wuzurisha ahari utudomo dutatu (...) muri
uyu mwandiko.
Abanyarwanda b'ubu bazi kandi bemera ko mu kwita amazina
amezi ya kinyarwanda, abakurambere bayasanishije n'ibyarangaga
imibereho yabo mu buhinzi n'ubworozi cyane cyane baganisha ku
kirere no kumusaruro. Hari benshi bayabona kuri karendari bakibaza
ibisobanuro byayo. Mu gukora uyu mwitozo urashira amatsiko.Mu kwezi kwa ..., abantu batinda kuryama bari mu gitaramo kuko
nta mirimo baba bafite ituma bazinduka. Hakurikiraho ukwezi kwa
... kurangwa n'igihe k'izuba rikaze cyane ku buryo abantu batinya
kwicara ku bitare by'amabuye kubera ubushyuhe bwinshi biba
bifite. Muri ... hagwa imvura nyinshi, bakayiha rugari maze ikerura
ikagwa. Birumvikana ko iyo mvura ituma habaho urwuri ruba
rutoshye cyane, inka zikarisha zigahaga zigatubura umukamo.
Ibyo bigashya bishyira ukwezi kwa .... Hakurikiraho ukwezi kwa ....,
aho ibicu byinshi bibyuka byabuditse hasi. Kuvaho haza ukwezi kwa
...., aho amasaka aba yeze cyane yabaye menshi maze amasekuru
akameneka kakahava kubera umuhini usekura ubudatuza. Hataho
ukwezi kw'izuba ryinshi, inka ziba zishonje kubera kubura urwuri,
kukazirana n'inka zishaje kuko muri icyo gihe ari zo zihura n'akaga
cyane zitembagara mu mabanga y'imisozi. Ni yo mpamvu bakwita
.... yanga amabuguma. Iryo zuba risiga ahantu hose hanamye,
ndetse iyo imvura ikomeje gutinda kugwa, muri uku kwezi ni ho
izuba ryangiza ibintu byinshi cyane ndetse hakaba n'amapfa abantu
bagasuhuka. Uko kukaba ukwezi kwa .... Mu kwezi kwa .... abahinzi
begura amasuka bagatangira imirimo yabo y'ubuhinzi kuko ibihe biba
bitangiye kumera neza, imvura itangiye kuboneka, ubwatsi na
bwo bwongeye kumera. Ukwezi gukurikiraho k'.... na ko kukakira
neza imyaka yose iba yatewe cyangwa yabibwe mu kwezi kubanza.
Nyuma y'uku kwezi ko kweza cyane no gusarura, hahita haza ukwezi
ko guhunika imyaka, kukitwa .... Iyo myaka yahunitswe ihura no
kubura izuba ikagenda isaza, indi ikiri mu mirima kuko iba yarezentisarurwe bikayiviramo kubora. Bakakwita .... kuboza imyaka
Imisuma
Iyo witegereje usanga imisuma ari uduce tw'amagambo twiyongereye ku
kinyazina ngenga tukongeraho igisobanuro kihariye. Iyo kiyongereyeho
umusuma - mbi, ikinyazina ngenga kiba kivuga abantu babiri
batarenze/ibintu bibiri bitarenze. Naho iyo, kiyongereyeho
umusuma -se kiba kivuga abantu benshi barenze babiri/ibintu
byinshi birenze bibiri.
Umusuma nyine wongera ku kinyazina ingingo isobanura ko usibye
ikivugwa nta kindi kiyongeraho. Ikindi kigaragara ni uko ikinyazina
ngenga kigenda gifata indangasano y'inteko y'izina gisimbura. Ubwo
kikisanisha n'amazina yo mu nteko zose.
Uturango tw' ikinyazina ngenga
Kuba ikinyazina ngenga gishobora guhindura inteko bisobanura ko
gihindura akaremajambo kacyo gahagarariye inteko kirimo. Ako
karemajambo nta kandi ni indangasano. Aka karemajambo gakurikirwa
n'igicumbi na cyo kigashobora gukurikirwa n'umusuma. Bityo rero
ikinyazina ngenga kikaba gishobora kugira ibice bitatu. Buri gihe kigira
indangasano n'igicumbi. Rimwe na rimwe hakiyongeraho umusuma
bitewe n'icyo umuntu yashatse kuvuga, nk'uko byasobanuwe hejuru aha.Imbonerahamwe y'ikinyazina ngenga.
5.8 Ubutumwa bugufi
Ubutumwa bugufi ni inyandiko itarengeje inyuguti ijana na mirongo
itandatu iyo bwoherejwe hakoreshejwe terefone igendanwa. Muri iki
gihe tugezemo, ubwo butumwa bworoheje itumanaho, kuko bushobora
kohererezwa abantu benshi icyarimwe, ku buryo mu gihe kitarenze
iminota itanu, ushobora kuba ubwiye abantu barenga ijana ubutumwa
bumwe kandi bukabagereraho mu gihe kimwe.
Kwandika ubwo butumwa bisaba kuvuga ibikenewe kuko ibyo wandika
biba bibaze. Nyamara hari amaterefone atanga uburyo bwo gucamo
kabiri ubutumwa burebure, ariko n'igiciro cyo kubwohereza gihita kikuba
kabiri.
Uko byagenda kose, kohereza ubutumwa birahendutse kurusha kuvugana
n'umuntu. Ubutumwa bwoherezwa kuri terefone kandi bufite umwihariko
wo kuba bushobora koherezwa mu ibanga mu gihe umuntu ari hamwe
n'abandi, bikamufasha kutiha rubanda ngo bumve ibyo batagenewe
cyangwa ngo abasakurize bitari ngombwa.Ubutumwa bugufi bwoherezwa kuri terefone igendanwa, bumaze kuba
uburyo bw'ingenzi mu itumanaho kuko bukoreshwa n'abantu hafi ya
bose ku isi.
Nyamara imikoreshereze yabwo ikwiye gusobanurwa neza. Bamwe
babwandika nabi ugasanga budasomeka. Kuri iyi ngingo rero dukwiye
kumenya ko "akarenze umunwa karushya ihamagara" kandi tukibuka
ko icyo wohereje cyanditse cyo kugisiba biba bitagishobotse. Bityo rero,
uwanditse ubutumwa akwiye kujya abanza kongera kubusoma mbere yo
kubwohereza kugira ngo atohereza ibitumvikana nk'uko abishaka.
Hari n'abantu bandika ubutumwa bwinshi ku buryo usanga batesha
umutwe abo babwoherereza, mu gihe bibereye mu kazi cyangwa bahuze.
Mu butumwa butesha igihe, harimo n'ubwoherezwa n'ababa bashaka
kwamamaza ibikorwa byabo. Ntibamenya ababukeneye ngo abe ari bo
babwoherereza.
Ikindi gikwiye kwitabwaho mu kohereza ubutumwa, ni ukumenya ko
ari ubutumwa bugufi nyine. Ni ngombwa rero kumenya kwandika mu
nshamake ibyo wifuza kuvuga, nturondogore cyangwa ngo uvuge ibitari
ngombwa.
Kohereza ubutumwa burebure rero ni ukutamenya kuvuga muri make
ibyo ukeneye kuvuga. Nitwihatire rero guhina amagambo mu butumwa
bugufi kandi twohereze ubwo twumva ari ngombwa, bizadufasha
kuzigama igihe n'amafaranga kandi bidufashe kutabangamira abo
tubwoherereza.
A. Inyunguramagambo
Mushake ibisobanuro by'aya magambo
1. Itumanaho 2. Kwamamaza
3. Kurondogora
Umwitozo ku nyunguramagambo
Sobanura uyu mugani ngo "akarenze umunwa karushyaihamagara", maze unawukoreshe mu nteruro iboneye.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byo kumva umwandiko mu
magambo yanyu bwite.
1. Ubutumwa bugufi bwoherezwa kuri terefone bworoheje gute
itumanaho?
2. Kuki bisaba guhina amagambo iyo wandika ubutumwa bugufi?
3. Ni uwuhe mwihariko gukoresha ubutumwa bugufi birusha
guhamagara ukavugana n'uwo wifuza kugezaho ubutumwa?
4. Kwandika mu nshamake bigirira akahe kamaro uwohereza
ubutumwa bugufi?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
Subiza ibi bibazo
1. Erekana ingingo z'ingenzi zigize uyu mwandiko.
2. Hina uyu mwandiko mu mirongo ibiri gusa ku buryo
wavanamo ubutumwa bugufi bwoherezwa kuri terefone.
Umukoro
Andika ubutumwa bugufi wakoherereza inshuti yawe uyibwira
amakuru yawe ku ishuri, cyangwa ababyeyi bawe ugira icyo ubasaba.
Isuzuma risoza umutwe wa gatanu
Umwandiko: Kubaza abayobozi ibyo bakora
Imiyoborere myiza ntibumbye gusa ingufu z'abayobozi mu gushyira muri
gahunda ibyo biyemeje. Imiyoborere myiza ishingira ku kugendera ku
mategeko, gukorera mu mucyo, no kubazwa ibyo ukoze nk'umuyobozi
ari byo twakwita igenzuramikorere.
Abayobozi bagomba kujyaho mu nzira ziboneye, ntibafate ubutegetsi
ku ngufu batabihawe n'abaturage, kandi bagakoresha ubwo buyobozi
neza.
Ubutegetsi bugomba kugabanywamo ibice bitatu kandi buri kimwe
kikigenga, ariko byose bikagenzurana. Ibyo bice ni ibi bikurikira. Icya
mbere ni inteko ishinga amategeko igizwe n'abadepite n'abasenateri
bashyiraho amategeko. Icya kabiri kigizwe n'abayobozi bashyira ayo
mategeko mu bikorwa, ari bo bagize inzego z'ubuyobozi kuva kuri
Perezida wa Repubulika kugera ku muyobozi w'umudugudu. Igice cya
gatatu ni urwego rw'ubucamanza rushinzwe guhana abatubahiriza
amategeko mu buryo butabera kandi budafite aho bubogamiye.
Mu rwego rwo kugendera ku mategeko, amategeko agomba
kurengera abantu bose nta vangura kandi ntihagire umuntu ujya hejuru
y'itegeko. Baba abayobozi, baba abayoborwa, ukoze ikosa agomba
kubibazwa. Ibyo bisaba ko haba hariho ubucamanza bwigenga, kandi
butavugirwamo n'abayobozi.
Mu gihugu kigendera ku mategeko usanga abaturage bita ku mategeko
atari uko bayatinya ahubwo kubera ko bazi akamaro kayo. Kugendera
ku mategeko rero si ukuyashyiraho gusa cyangwa kuyakoresha mu
gutera abaturage ubwoba. Buri gihugu cyaba icyamunzwe na ruswa
cyangwa igikoresha iterabwoba ku baturage, na cyo kigira amategeko
kigenderaho. Nyamara ubutegetsi bugendera ku mategeko bwimakaza
imikoranire y'abaturage n'ubuyobozi.
Inkozi z'ibibi icyo gihe zihanwa n'amategeko, ariko zikanandagazwa
mu itangazamakuru kandi zikigizwayo n'abaturage ku buryo zibura
imyanya no mu mirimo ya Leta.
Gukorera mu mucyo na byo biranga imiyoborere myiza. Hagomba
rero kubaho amashyirahamwe yigenga ageza ku baturage amakuru
kugira ngo bamenye ibyo abayobozi bakora. Muri yo twavuga
ubutabera bwigenga n'itangazamakuru ridakorera mu kwaha kwa Leta.
ariko n'amashyirahamwe ategamiye kuri Leta na yo aba akenewe.
Amategeko n'amabwiriza yose ashyirwaho agomba kwigwaho
kandi akaba yumvikana. Ubuyobozi bukorera mu mucyo bushyira
ahagaragara ibyo bukora n'impamvu bikorwa, ugomba kubikora,
n'icyo bigamije.
Kubazwa ibyo ukora nk'umuyobozi ni ngombwa, kuko uba uri intumwa
y'abaturage. Ni ukwemera kugenzurwa kandi mu byo ukora, kandi
ugakora wumva ko ibyo ukora hari undi uzabikubazaho. Hagomba
kubaho uburyo bwemewe na Leta bwo kubaza buri muyobozi ibyo
yakoze mu gihe ayobora.
Abanyamakuru, ndetse n'abagize amashyaka abangikanye n'iriri ku
buyobozi, bagomba guhora bacungira abaturage, ibitagenda neza
bakabibabwira, amakosa y'abayobozi agashyirwa ahagaragara,
abakora nabi bakegura. Abaturage kandi bagomba kugira uruhare
mu bibakorerwa no mu igenamigambi ry'igihugu.
I. Inyunguramagambo
1. Shaka ibisobanuro by'aya magambo ukurikije uko
yakoreshejwe mu mwandiko.
a. Igenzuramikorere.
b Inteko ishinga amategeko
c. Abayobozi bashyira mu bikorwa ayo mategeko
d. Urwego rw'ubucamanza
e. Kujya hejuru y'itegeko
f. Igihugu cyamunzwe na ruswa
g. Kwandagazwa
h. Amashyirahamwe ategamiye kuri Leta
i. Amashyaka abangikanye n'iriri ku buyobozi
j. Igenamigambi ry'igihugu
2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ziboneye
wihimbiye.
a. Igenamigambi ry'igihugu 2. Igenzuramikorere.
b. Inteko ishinga amategeko 4. Kujya hejuru y'itegeko
II. Ibibazo byo kumva umwandiko
1. Subiza ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magambo yawe bwite, utandukuye interuro ziri mu
mwandiko uko zakabaye.
a. Ni ayahe mahame aranga imiyoborere myiza?
b. Vuga ibice by'ubutegetsi mu buyobozi bugendera kuri
demokarasi.
c. Ni ba nde bashinzwe kugenzura abayobozi?
d. Itangazamakuru rimarira iki abaturage mu butegetsi
bugendera kuri Demokarasi?
III. Ikibonezamvugo
1. Koresha ikinyazina nyereka ukurikije icyo amagambo ari mu
nyuguti z'igikara tsiriri agusobanurira, maze uhindure ibikwiye
guhinduka.
a. Umugabo twahuye umwaka ushize turi kumwe yambwiye
ngo mutahe.
b. Umugabo tureba twembi ari mu biki ?
c. Umwana unyegereye ni mwishywa wange.
d. Umwana nkozeho ni umuhanga.
e. Igiti kikwegereye ni nde wakivunnye umutwe?f. Abantu uzi twahuye cya gihe bari abasirikare