General
3 Gufata neza ibidukikije
3.1. Ibidukikije
Ibidukikije muri rusange bigizwe n'ubutaka, ibiburiho n'ibiburimo,
amazi n'ibiyarimo, umwuka n'ikirere, ibinyabuzima biri ku isi n'ibikorwa
by'umuntu. Umuntu akaba ari we uri hagati ya byose.
U Rwanda ni igihugu k'imisozi miremire. Kubera ubwinshi bwayo rwitwa
"Igihugu k 'imisozi igihumbi." Iyo misozi igiye ibisikana n'ibisiza, ibibaya
bitembamo amasoko, imigezi mito n'imigezi minini. Hamwe na hamwe
hashashe ibidendezi by'amazi byitwa ibiyaga. Imisozi y'i Rwanda yisakaye
amashyamba atuma isa neza kandi akayirinda isuri. Muri ayo mashyamba
hari ayatewe mu bikorwa by'umuganda, aterwa n'abaturage ku giticyabo n'aya kimeza nka Nyungwe, Gishwati, Mukura, Cyamudongo,
urugano rwo mu Birunga, ishyamba riboneka muri Parike y'Akagera
n'ishyamba rya Busaga. Ibyiza by'amashyamba ntawutabizi kuko
tuyakesha umwuka mwiza duhumeka, ku buryo bayita ibihaha by'iyi si
dutuyeho. Ni yo atuma habaho imvura ituma tweza imyaka, tukabona
ibidutunga, akarwanya isuri ndetse agafata ubutaka. Ni na yo kandi
ntaho y'inyoni n'inyamaswa.
Kubera izo mpamvu tuba tugomba kuyafata neza, tuyaharurira tuvanamo
ibyatsi bibi, tuyakonorera kandi tutayaragiramo inka ziyavunagura; na
none kandi tubuza abana kurira ibiti babigonda cyangwa babyicundaho.
Kugira ngo tubone ibyo turya, hagomba inkwi zo kubiteka, kandi
ziva mu biti byatemwe. Gutema ibiti umuntu ntiyabireka burundu
ariko kandi ibitemwe byibura byajya bisimbuzwa ibindi. Umuririmbyi
w'Umunyarwanda ni we wigeze kuvuga ngo:"Nutema kimwe uge utera
bibiri!" Kandi ni inama nziza. Mu rwego rw'imiturire, abantu na bo
bakwirinda gusatira amashyamba bayatema ngo babone aho batura.
Ikindi twakwigiraho ni ibara ry'amazi atemba mu migezi iboneka mu
gihugu cyacu. Amazi y'iyo migezi asa n'igitaka; bisobanura ko imisozi yacu
igenda ikukumuka, itaka ritembera mu migezi na yo ikaritunda irijyana
imahanga tugahomba nk'uko umubyinnyi w' Umunyarwanda yigeze
kubivuga. Mu migezi yo mu Rwanda hari itemba igana iburasirazuba
ikisuka mu ruzi rw'Akagera. Iyo ni igizwe na Mwogo, Rukarara,
Mbirurume, Satinsyi, Mukungwa, Base, Bakokwe, Nyabugogo, Akanyaru,
Karangaza, Kagitumba n'iyindi. Naho itemba igana iburengerazuba
ni Sebeya, Koko, Karunduru, Rusizi n'iyindi. Iyo migezi ibonekamo
ibinyabuzima bitandukanye. Habamo amafi, imvubu, ingona, ingaru,
inyogaruzi n'izindi.
U Rwanda kandi rufite ibirunga birimo Kalisimbi, Muhabura, Bushokoro
bamwe bita Bisoke, Sabyinyo, Gahinga. Imisozi yo hagati mu gihugu yitwa
ibitwa. Ni imisozi itari miremire cyane ariko ikagira umwihariko wo
kuba ishashe hejuru mu mpinga harambuye. Dufite kandi Ibisiza n'ibibaya
bifite ubutumburuke bugufi ibyinshi bikaba byiganje mu burasirazuba
bw'u Rwanda ariko ntitwakwibagirwa ikibaya cya Bugarama kibonekamu burengerazuba.
Mu biyaga byo mu Rwanda twavuga nka Kivu, Burera, Ruhondo,
Muhazi, Mugesera, Cyohoha, Rweru, Sake, Cyambwe, Nasho, Ihema,
Rwanyakizinga, n'ibindi bito. Inyamaswa ziboneka mu migezi akenshi
ziboneka no mu biyaga.
Abana na bo bafite inyungu z'uko ibidukikije birindwa kandi bigacungwa
neza kubera ko imibereho myiza yabo ari byo ishingiyeho. Abana
bagomba kubungabunga ibidukikije kuko ari byo bituma ubuzima
bw'umuntu buba bwiza. Bakwiye kuzirikana ko buri kintu mu bidukikije
gifite akamaro kihariye; bakihatira kugira ubumenyi ku bidukikije bityo
bagasobanurira bagenzi babo, ababyeyi babo ndetse n'abaturanyi
ibyiza dukesha ibidukikije n'inyungu dufite mu kubifata neza. Kugira
ngo bongere ubumenyi bwabo ku bidukikije, abana bashobora gusoma
ibitabo, ibinyamakuru, kubaza ababyeyi n'abarimu babo, abashakashatsi,
abayobozi, kumva radiyo, kureba ibiganiro bya tereviziyo n'ibindi.
Aya makuru yatuma abana bagena ibikorwa bakora mu rwego rwo
gufata neza ibidukukije. Ibyo bikorwa byaba nko gukora ubusitani,
gutera indabyo, gutera ibiti, gutoragura imyanda inyanyagiye aho
bakinira, gusiba utwobo turekamo amazi y'imvura, gukubura, korora
amatungo magufi nk'inkoko, ihene, intama, ingurube, imbata, imbeba za
kizungu, inkwavu n'andi. Bashobora na none kurema amatsinda agamije
kurengera ibidukikije, guhimba indirimbo n'imivugo ijyanye no kurengera
ibidukikije, gukinira ku bibuga bateyeho ibyatsi n'ibindi.
Abana mu rwego rwo kurengera ibidukikije, bakwirinda ibi bikurikira:
guta imyanda aho babonye hose, gutoba amazi, kwihagarika no kwituma
ku gasozi, kwangiza ibimera, gutwika ibyatsi n'amashashi, kujugunya
imyanda mu migezi, mu masoko no mu biyaga kuko byanduza amazi
kandi kunywa amazi mabi bikaba bitera indwara nyinshi. Bakwiye no
kwirinda kwica inyamaswa, kwirinda kwiyanduza bicara ahantu hadafite
isuku, kwisiga imyanda n'ibindi.
None se ibi byose ko ubyumvise, wowe nk'umunyeshuri wo mu mwakawa gatanu wiyemeje gukora iki ngo urengere ibidukikije?
A. Inyunguramagambo
Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe mu
mwandiko.
1. Imisozi yisakaye amashyamba
2. Intaho
3. Gusatira
4. Ibihaha by'isiImyitozo ku nyunguramagambo
1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro zawe bwite
zigaragaza ko wumva icyo asobanura:
a. Gusatira b. Intaho c. Ibihaha
2. Uzurisha amagambo ukuye mu mwandiko interuro zikurikira
a. Pariki ya ................. iherereye mu burengerazuba bw'u Rwanda.
b. Muri pariki y ................. habayo ingagi zinjiza amadovize.
c. Isunzu rya ................. rigabanya amazi y'uruzi rwa ................. n'uruzi
rwa .................
d. Abana na bo barasabwa kutanduza amazi y'.................n'ay'.................
3. Tanga impuzanyito z' amagambo yakoreshejwe mu
mwandiko
a. Ibihingwa b. Akuze cyane c. Ibibondo
4. Tanga imbusane z'amagambo akurikira yakoreshejwe mu
mwandiko
a.Migufi b. Minini c. Byiza
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko
1. Uyu mwandiko uribanda ku ki?2. Kuki u Rwanda rwitwa Igihugu k'imisozi igihumbi?
3. Andika nibura inyamaswa eshatu ziba mu mazi zivugwa mu
mwandiko.
4. Kuki abana na bo bagomba kubungabunga ibidukikije?
5. Andika nibura ibintu bibiri abana basabwa mu kurengera
ibidukikije.
6. Ni hehe abana bakura amakuru yo kurengera ibidukikije?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa muri uyu mwandiko?
2. Erekana ingingo z'ingenzi zivugwa muri uyu mwandiko?
D. Umwitozo w'ubumenyingiro
Andika ingaruka ziterwa no gutema ibiti bigashira ku musozi.
3.2. Ingiro nkora n’ingiro ntega
Nimusome interuro zikurikira maze muzishyire mu
matsinda mukurikije ko ari ruhamwa ikora igikorwa
cyangwa ko ikorerwaho igikorwa.
1. Abantu bose barinde ibidukikije kwangirika!
2. Ibidukikije birindwe n'abantu bose kwangirika!
3. Ibiti biduha akuka keza.
4. Duhabwa akuka keza n'ibiti.
5. Ababyeyi bakwiye gutoza abana kwita ku bidukikije bakiri
bato.
6. Abana bakwiye gotozwa n'ababyeyi babo kwita ku bidukikije
bakiri bato.
Iyo bavuze ingiro y'inshinga baba bashaka kuvuga uburyo inshinga
ihindura imiterere bitewe n'uko ruhamwa yitwaye mu gikorwa kivugwa
n'inshinga.
1. Bavuga ko inshinga iri mu ngiro nkora iyo ruhamwa ari yo ikora
igikorwa kivugwa n'inshinga.
2. Bavuga ko inshinga iri mu ngiro ntega iyo ruhamwa ari yoikorerwaho igikorwa kivugwa mu nshinga.
Imyitozo
A. Hindura interuro zikurikira mu ngiro nkora cyangwa ntega
1. Abana bigishwa n'ababyeyi.
2. Abantu bagurisha ibiti bakabona amafaranga.
3. Imbwa yapfuye irahambwa, ntijugunywa mu mazi.
4. Kuki abana b'abahungu n'ab'abakobwa batera ibiti?
B. Uzurisha ijambo utoranyije mu dukubo
1. Gutema amashyamba ................. isuri (bitera, biterwa).
2. N'ibidukikije ................. na jenoside (byashenywe, byashenye).
3. Koga amazi mabi ................. indwara ya tirikomonasi (bitera,
biterwa).
4. Abatagira ingingo zose z'umubiri................. na bo bakiga
(barafasha, barafashwa).
Isuzuma risoza umutwe wa gatatu
Imiterere y'ikirere yagiye ihinduka uko ibihe bigenda biha ibindi. Kuri
ubu, isi imaze hafi imyaka miriyari eshanu iriho. Muri icyo gihe cyose
yabayeho, ibintu byagiye bihinduka, ibihe bigahinduka, n'imiterere
y'ikirere ikagenda ihindagurika.
Turebye uko isi yacu iteye, izengurutswe n'ikirere kigizwe n'imyuka
itandukanye. Iyo myuka itabayeho, nta kinyabuzima cyaba k'isi.
Ikirere gikikije isi yacu rero twakigereranya n'inyanja zuzuye imyuka.
Iyo myuka igenda isunikana, hazamo imiyaga, ikibirindura, igatembera.
Ni yo mpamvu burya iyo imvura igiye kugwa, habanza kubaho imiyaga.
Ni imyuka yo mu kirere iba isunikana. Ibyo ni byo bituma ikirere
kidukikije kigenda gihinduka, rimwe hagakonja, ubundi hagashyuha,
ikindi gihe imvura ikagwa.
Uko iyo myuka itembera rero ni ko ihindura ikirere cy'ahantu aha
n'aha. Hamwe imvura iba iri kugwa, ahandi izuba rikava. Iyo myuka
ni yo itanga ibihe by'ubuhinzi kuko ituma igihe kimwe kiba ik'imvuraikindi kikaba ik'izuba.
Muri icyo kirere ni ho dusanga umwuka duhumeka witwa okisijene,
ndetse n'umwuka wa karuboni ibimera bikenera kugira ngo bishobore
gukura.
Abantu n'ibimera rero ni magirirane. Impamvu ni uko umwuka
dusohora ari wo bikenera, na ho byo uwo bisohora tukaba ari wo
twe tuba dukeneye kugira ngo duhumeke.
Mu by'ukuri, imiterere y'ikirere k'isi yacu dutuyemo, igirwamo uruhare
rukomeye n'izuba. Ni ryo ryohereza urumuri n'ubushyuhe ku isi. Iyo
myuka isanzwe iri mu kirere, ifite akamaro kuko ituma ku isi habaho
ubushyuhe bugereranyije n'ubukonje butarenze urugero. Iyo myuka
rero, iboneza imirasire y'izuba ikatugeraho itabangamiye ubuzima
bwacu. Ni na yo igarura ubushyuhe ku isi igatuma hataba ubukonje
bukabije.
Muri iki gihe tugezemo, muri iyo myuka hivangamo ituruka mu myotsi
y'ibyo ducana: amashyamba yahiye, imyuka ituruka mu nganda, imyotsi
y'amamodoka n'amapikipiki. Iyo myuka mu by'ukuri itari myiza igenda
ibangamira imiterere y'ikirere kandi igenda yiyongera uko bwije n'uko
bukeye.
Uko abantu bagiye biyongera ku isi bakanahakorera ibikorwa byinshi
bitandukanye, ni ko ikirere gikikije isi kigenda kinjiramo imyuka myinshi
idakenewe. Iyo myuka abantu bohereza mu kirere, ni yo ituma kigenda
gihindagurika.
Ibyo bigira ingaruka mbi ku mihindagurikire y'ikirere, rimwe imvura
ikabura ntigwire igihe, ubundi yagwa ikaza ari nyinshi igatera imyuzure.
Haba ubwo igwa igihe gito ikagenda imyaka itarera, ubundi ikagwa
igihe kirekire imyaka yeze ikayiboza. Izuba na ryo iyo ricanye riza
rikaze cyane, rigatera abantu bamwe kurwara, amazi agakama aho
yari ari, ubwatsi bw'amatungo bukabura.
Ibyo byose kera ntibyahozeho. Imvura yagwiraga igihe cyayo, abantu
bakamenya igihe bagomba guhingira n'igihe bazasarurira.
Ibyo rero bikwiye gutuma twibaza tuti:"Ese nibikomeza gutya, mu
gihe kiri imbere bizaba bimeze bite? " Nidukomeza se kohereza
mu kirere imyuka icyangiza, abadukomokaho ejo ubuzima bwabo
ntibuzahahungabanira ? Nibikomeza se, ntihazagera igihe ikirere
kigahinduka burundu, izuba ryava rigatwika ikinyabuzima cyose kiri
ku isi cyangwa imvura ikagwa, ahantu henshi hakuzura amazi.
Aha rero birasaba ko abantu bose babimenya, maze buri wese agafata
ingamba ku bimureba, kugira ngo ubuzima bukomeze busagambe ku isi.
I. Inyunguramagambo
1. Tanga ibisobanuro by'aya magambo ukurikije uko
yakoreshejwe mu mwandiko.
a. Uko ibihe bigenda biha ibindi b. Okisijene
c. Karuboni d. Turi magirirane
2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ziboneye
wihimbiye.
a. Uko ibihe bigenda biha ibindi b. Okisijene
c. Karuboni d. Turi magirirane
II. Ibibazo ku mwandiko.
Subiza ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo yawe
bwite, utandukuye interuro ziri mu mwandiko uko zakabaye.
a. Ni gute abantu n'ibimera ari magirirane ?
b. Kuki iyo imvura igiye kugwa habanza kubaho imiyaga ?
c. Izuba ridufitiye akahe kamaro?
d. Ni ibihe bintu bivugwa mu mwandiko bituma mu kirere hajyamo
imyuka ihumanye?
e. Hari ibindi wowe uzi bitavuzwe mu mwandiko?
f. Tanga urugero rw'uruganda rwo mu Rwanda rwaba rwangiza
ikirere.
g. Ubona hakorwa iki kugira ngo hagabanywe imyuka mibi ihumanya
ikirere ?
III. Gutanga ibitekerezo ku byavuzwe mu mwandiko.
Ingingo yo gutangaho ibitekerezo:
Inganda zirakenewe kuko ari zo zitunganya ibintu dukenera mu
buzima bwacu bwa buri munsi. Nyamara zohereza imyuka mibi mu
kirere, ku buryo byatangiye kugira ingaruka ku buzima bw'abantu.
Hari abicwa n'ubushyuhe bukabije, hari aho imyaka itakera kubera
ihindagurika ry'ikirere. Mubona hakorwa iki? Inganda zihagarikwe
cyangwa tureke ikirere cyangirike n'ubwo cyo kidashobora gusanwa?
IV. Ikibonezamvugo.
1. Soma interuro zikurikira maze uvuge niba inshinga iciyeho
akarongo iri mu ngiro nkora cyangwa mu ngiro ntega.
a. Abantu bangiza ibidukikije.
b. Ibidukikije byangizwa n'abantu.
c. Amazi anyobwa nta bara agira, ntanuka, ntahumura.
d. Gukunda no gukundwa birashimisha
2. Shyira inshinga ziciyeho akarongo mu ngiro ntega maze
uhindure ibikwiye guhinduka kugira ngo ubutumwa
bukomeze kuba bumwe.
a. Ababyeyi bagomba kurinda abana ihohoterwa.
b. Abana bagomba kubaha ababyeyi.
c. Kuzigama ifaranga rimwe biruta kwinjiza amafaranga ijana.
d. Abantu twese twifuza gukunda.
3. Shyira inshinga ziciyeho akarongo mu ngiro nkora maze
uhindureibikwiye guhinduka kugira ngo ubutumwa
bukomeze kuba bumwe.
a. Ni ngombwa ko abafite ubumuga bafashwa mu myigire yabo.
b. Isuri irwanywa n'ibiti.
c. Abantu bahabwa umwuka mwiza n'ibimera.
d. Abana biga neza bakundwa n'abarezi.e. Ibitabo bikwiye gusomwa n'abantu bose.