• 2 uburenganzira bwa muntu

    2.1. Uburenganzira bw’umwana
    good
    Duturanye n'umugabo Muyoboke uburanira abandi mu nkiko. 
    Abantu bavuga ko yize akaminuza mu by'amategeko. Ku ishuri, 
    umwarimu yaduhaye umukoro wo gushaka ingero n'ibisobanuro 
    by'uburenganzira bw'umwana. Nkigera mu rugo, nahise njya 
    gusobanuza Muyoboke ibijyanye n'uburenganzira bw'umwana kuko ari 
    wo mukoro umwarimu yaduhaye.

    Muyoboke yampaye igihe ke rwose maze ambwira uburenganzira 
    abana dufite kandi tugomba guharanira. Yabanje kumbaza ati: "Iyo 

    bavuze umwana wumva bashatse kuvuga iki?" Ndamusubiza nti: "Kuri 

    nge, umwana ni umuntu ukiri muto utaragera igihe cyo gushaka." Nuko 
    aransubiza ati: "Rwose igisubizo cyawe ni cyo kirumvikana. Ariko 
    kubera ko turi mu burenganzira, kandi uburenganzira bukaba butangwa 
    n'itegeko, ni byiza kuyashingiraho kugira ngo tumenye neza uwo twita 
    umwana uwo ari we. Amategeko avuga ko umwana ari umuntu wese 
    utarageza ku myaka cumi n'umunani y'amavuko.

    Umwana afite uburenganzira bwo kubaho kuva agisamwa. Ni yo 
    mpamvu nta mubyeyi wemerewe gukuramo inda uko ashaka. Dore ubu 
    ukimara kuvuka wahawe izina, wandikishwa mu bitabo by'irangamimerere 
    nk'uko amategeko abiteganya. Uri Umunyarwanda kuko ubwenegihugu 
    bwawe ari ubunyarwanda hakurikijwe itegeko ribigenga. N'iyo ujya 
    kuba warabyawe n'umunyarwandakazi, so ari umunyamahanga, wari 
    guhita ubona ubwenegihugu nyarwanda nta kindi usabwe. Nkubajije 
    ababyeyi bawe wabambwira kuko ubazi kandi ni bo bakurera nta wundi 
    basiganya. Iyo bitajya gushoboka ko ubana n'ababyeyi bawe kandi ubafite, 
    bagombaga kuguha ibikurera kandi ukajya ubasura igihe ushakiye, mu gihe 
    bitabangamiye umutekano wawe n'uw'Igihugu. Uzi ko burya umwana 
    utaragira imyaka itandatu y'amavuko agomba kubana na nyina mu 
    gihe bitabangamiye inyungu ze n'ubwo ababyeyi baba baratandukanye? 
    Udafite ababyeyi, ni ngombwa kugira umwishingizi, cyangwa umubera 
    umubyeyi ataramubyaye, cyangwa se ikigo cyabigenewe kikamwitaho, 
    bitaba ibyo akishingirwa na Leta.

    Kwiga bituma ujijuka kandi bikagutegurira kuzabaho neza mu gihe kizaza. 
    Kwiga rero na byo ni uburenganzira bw'umwana. Kubera iyo mpamvu 
    buri mwana w'Umunyarwanda afite uburenganzira bwo kwiga. Ababyeyi 
    n'abandi barera abana batari ababo bafite inshingano yo kubohereza mu 
    ishuri. Leta y'u Rwanda kandi isobanura neza mu mabwiriza yayo, ko nta 
    kigo cy'amashuri abanza ya Leta kemerewe gusaba amafaranga y'ishuri. 
    Kubera iyo mpamvu nta mwana ugomba kwirukanwa mu mashuri kubera 
    ikibazo cy'amafaranga, ivangura rishingiye ku gitsina cyangwa ku kuba 
    abana n'ubumuga n'ibindi. Abarezi birukana abanyeshuri bashobora 
    kubihanirwa kubera ko baba babangamiye uburenganzira bwabo.
    Uko byagenda kose rero ufite uburenganzira bwo kubaho ku buryo 
    ntawemerewe kugukubita, kukuvutsa ubuzima, kuguhohotera cyangwa 

    kugufata nk'umucakara. Ufite uburenganzira bwo gutungwa n'ababyeyi 

    bawe hanyuma baba batakiriho ugasigarana umutungo wabo ari byo bita 
    kuzungura, kabone n'ubwo baba barashakanye bitemewe n'amategeko 
    cyangwa baratandukanye. Abavandimwe bawe ntibemerewe 
    kukwambura ubwo burenganzira kabone n'iyo waba uri umukobwa 
    ufite uburenganzira bwo kuzungura ababyeyi bawe. Ufite uburenganzira 
    bwo gukorera mu mudendezo, gusengera mu idini ushaka, emwe no 
    gushinga urugo n'uwo wifuza kurushingana na we mu gihe ugeze igihe 
    cyo gushinga urugo. Ntawufite uburenganzira bwo kuguhatira gushaka 
    ukiri umwana.

    Abana kandi bagomba kurindwa imirimo ivunanye. Bafite gusa inshingano 
    zo gufasha ababyeyi mu mirimo yo mu rugo, ariko nta muntu wemerewe 
    kubakoresha mu kazi ako ari ko kose n'ubwo yaba abahemba umushahara 
    kuko byabangamira iterambere ryabo kandi bikabicira ubuzima.

    Abana bafite kandi uburenganzira bwo gukina kugira ngo umubiri wabo 
    ugire ubuzima bwiza. Ababyeyi ndetse n'abarezi bagomba kubarinda 
    ibyatuma ubuzima bwabo buhungabana. Muri ibyo harimo kubarinda 
    icyabateza impanuka yatuma bakomereka cyangwa bakandura 
    indwara. Ni yo mpamvu bagomba kugirirwa isuku kandi bakayitozwa, 
    bakambikwa imyenda ibafasha guhangana n'ibihe binyuranye, bakavuzwa 
    igihe barwaye ndetse bagahabwa n'inkingo zose kugira ngo bagire 
    ubuzima buzire umuze". 
    A. Inyunguramagambo

    Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe mu 
    mwandiko. 

     1. Ubwenegihugu
     2. Kukuvutsa ubuzima
     3. Guhohotera
     4. Umucakara
     5. Kuzungura 
     6. Umudendezo 

    Umwitozo w'inyunguramagambo
    Tanga interuro zirimo aya magambo
    :
     1. Guhohotera
     2. Umucakara
     3. Kuzungura 
     4. Umudendezo 
    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko

     1. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko, uburenganzira ni iki?
     2. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko, umwana ni muntu ki?
     3. Tanga urugero rwa bumwe mu burenganzira bw'umwana 
    buvugwa mu mwandiko?
     4. Ni akahe kamaro ko kwiga?
     5. Ni izihe nshingano z'ababyeyi zivugwa muri uyu mwandiko?

    C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
     1. Vuga ingingo z'ingenzi ziri mu mwandiko umaze gusoma. 
     2. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
     3. Tanga ingero z'aho ubona uburenganzira bw'umwana bwubahirizwa 
    n'aho ubona bubangamirwa.

    D. Kungurana ibitekerezo
     1. Usibye uburenganzira bw'umwana buvugwa mu mwandiko 
    wasomye nta bundi burenganzira bw'umwana watanga?
     2. Ganira na mugenzi wawe mwicaranye ku burenganzira 

    bw'umwana umubwire uko ubyumva.

    Umukoro
     Niba hari ahantu wumva uburenganzira bwawe bwarigeze 
    guhungabanywa (aho wigeze gukubitwa urenganywa, aho waba 
    warimwe ibiryo ukaburara, ...) cyangwa warabibonye ku wundi, 

    andika inkuru uvuga uko byagenze utarengeje paji ebyiri.

    2.2. Uburenganzira ku mutungo


    Hari uburyo bwinshi umuntu ashobora kubonamo umutungo. Umutungo 
    ushobora guturuka ku izungura, ku masezerano y'ubuguzi, ku bihembo 
    biturutse ku kazi ukora, ku mpano, ku nguzanyo, ku nyungu zikomoka 
    ku bucuruzi, ku igurishwa ry'umusaruro ukomoka ku buhinzi, ubworozi 
    cyangwa ibihangano by'ubugeni n'ubukorikori. Hari kandi umutungo 
    ushobora kugeraho ukoresheje ubumenyi n'ubushobozi wungukiye mu 
    ishuri nko kwandika ibitabo, guhanga ibintu by'ikoranabuhanga n'ibindi.

    Izungura ni uguhabwa uburenganzira n'inshingano ku mutungo n'imyenda 
    bya nyakwigendera. Iyo umuntu amaze gupfa, inzira ikurikizwa mu 
    kwegurira umutungo asize abamukomokaho cyangwa abandi bantu ni 
    yo yitwa izungura cyangwa umurage. Amategeko agena abazungura 

    umutungo wa nyakwigendera, uko bawushyikirizwa, uko wegeranywa 

    bakawugabana. Izungura rishobora gukorwa nta rage cyangwa 
    rigakorwa hakurikijwe irage. Irage ni ibyo nyiri umutungo yageneye 
    buri mwana cyangwa n'undi asigira umutungo we amaze gupfa. Ubwo 
    rero umutungo w'umwana w'imfubyi cyangwa igice cyawo, ushobora 
    kuba ugizwe n'umurage w'ababyeyi be.

    Muri rusange rero abana b'abahungu hamwe n'abana b'abakobwa 
    bafite uburenganzira bungana bwo kuzungura umutungo w'ababyeyi 
    babo bapfuye. Nubwo ababyeyi baba barapfuye batabonye uko baraga 
    abana babo umutungo wabo, umutungo basize uba ari uw'abana basize. 
    Uwo mutungo ushobora kuba ugizwe n'amazu, amasambu, amafaranga 
    n'ibindi byasizwe n'ababyeyi nubwo baba batarashakanye byemewe 
    n'amategeko cyangwa barerwa n'umwishingizi.

    Umwishingizi yita ku mutungo w'abana arera mu buryo butababangamiye. 
    Umwishingizi yita ku mutungo w'abana kugeza igihe bahawe ubukure 
    n'amategeko cyangwa kugeza igihe bagize imyaka makumyabiri n'umwe. 
    Umwishingizi nta burenganzira afite bwo gukoresha uko ashatse umutungo 
    w'uwo yishingiye mu zindi nyungu ze zihariye. Ibi byamukururira ibihano 
    birimo gutanga ihazabu cyangwa gufungwa. Ntiwazungura umutungo 
    w'umwishingizi wawe keretse iyo yakuraze byemewe n'amategeko. 
    Iyo hari abavandimwe be ni bo bonyine bafite uburenganzira bwo 
    kumuzungura.

    Iyo umuntu atwaye inzu cyangwa undi mutungo bitari ibye aba yibye. Mu 
    Rwanda abaturanyi cyangwa abavandimwe bajya bigarurira umutungo 
    w'abana bibana. Igihe hatari urengera abana abavandimwe cyangwa 
    abaturanyi bigarurira umutungo wabo. Ibindi bihe usanga umuvandimwe 
    cyangwa umwishingizi yigaruriye umutungo noneho agasigara afashe ba 
    bana ba nyirumutungo nabi. Ibyo Leta ntibishyigikira ari na yo mpamvu 
    bihanwa n'amategeko.

    Nyamara umutungo w'umuntu akenshi awukomora ku gukora. Buri 
    muntu iyo yiyemeje gukorana umwete n'umurava yiteza imbere kandi 
    agateza imbere igihugu ke. Umwana wifuza kubigeraho agomba 
    gutangira hakiri kare.

    Bana rero mutangire mwige mushyizeho umwete kuko umutungo 


    wa mbere muri iki gihe tugezemo ari ukwiga. Ariko mushobora no 
    korora amatungo magufi, mugahinga ibiti byera imbuto, mugatangira 
    kwizigamira hakiri kare.
    A. Inyunguramagambo
    Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe 

    mu mwandiko.good

    Umwitozo ku nyunguramagambo

    Tanga interuro zawe bwite zirimo aya magambo:

    good

    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Musubize ibibazo bikurikira byabajijwe ku mwandiko 
    mu magambo yanyu bwite

     1. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko, umutungo uturuka 
    hehe?
     2. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko, kuzungura ni iki?
     3. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko, indishyi z'akababaro ni 
    iki?
     4. Ni izihe nshingano z'umwishingizi?
    C. Gusesengura umwandiko
     Erekana ingingo z'ingenzi zivugwa muri uyu mwandiko.
    D. Ihangamwandiko
     Himba umwandiko uvuga ibintu uteganya gukora kugira ngo nawe 

    utangire kubona umutungo hakiri kare.

    2.3. Uburenganzira bw’abanyantege nke

    good

    Muhirwa yari afite umugore witwa Mukandori n'abana batanu ndetse 
    agomba no kwita kuri nyina wari mu za bukuru. Umuryango wa Muhirwa 
    wari ukennye, ku buryo abana be batashoboraga kwiga ngo barangize 
    amashuri. Mu rugo bari batunzwe no guca inshuro kugira ngo babone 
    ikibatunga. Babagaho mu buzima bugoranye. Muhirwa yari umugabo 
    w'ibigango, ushoboye gukora ariko kubera umuryango munini yari afite, 
    kandi nta sambu cyangwa amatungo yari afite, utwo akoreye twose 
    tugasa nk'igitonyanga mu nyanja.

    Umunsi umwe haza gutera intambara. Iyo ntambara yasanze umugore 
    we atwite kandi afite n'abana babiri bakiri inshuke mu gihe Muhirwa atari 
    imuhira kuko yari yaragiye gupagasa ngo abone icyatunga umuryango 
    we.
    Intambara yatumye umuryango wa Muhirwa uhunga nta bikoresho 
    by'ibanze ujyanye. Dore nawe, umugore we Mukandori yari afite inda 
    y'imvutsi, afite inshuke ebyiri ndetse agomba no gusindagiza nyirabukwe. 
    Mukandori yeguye utwenda, afata udushyimbo n'utundi twaka bari 

    basigaranye akorera abana be bakuru maze na we arabashorera

    baragenda. Yagombaga kugendera magufi nyirabukwe nubwo na we 
    atari yorohewe. Kubera ikivunge k'impunzi, Mukandori yaje kuburana 
    n'abana be babiri bakuru. Bari nko mu kigero k'imyaka cumi n'itanu na 
    cumi n'itatu. Aba bana ni bo bari bashoboye kugira ibyo bikorera byo 
    kurya. Iyi mibereho yo guhangayika n'intege nke z'urugendo byatumye 
    Mukandori akuramo inda. Ubwo nyirabukwe na we utari ufite uko 
    yimereye ni we wasigaye ahubwo agomba kwita ku mukazana we dore 
    ko nta kanunu k'abuzuku bari baburanye bari bafite. Iyo ataza kugira 
    abaturanyi ngo bamujyane ku ivuriro ryari hafi y'aho bari bahungiye 
    na we ntiyari kubaho.
    Ku ivuriro bitaye kuri Mukandori baramuvura arakira ndetse kubera ko 
    hari n'ikigo nderabuzima, ba bana b'inshuke na nyirakuru wabo babitaho 
    kugira ngo bashobore kurokora ubuzima bwabo. Umugore wa Muhirwa, 
    Mukandori yamaze ukwezi kose mu bitaro kuko yari yarazahaye mbere 
    yo koroherwa agasanga abandi aho bari barahungiye. Impunzi zari 
    zarashyizwe mu nkambi zitandukanye, maze imiryango y'abagiraneza 
    itangira kwita no guhuza imiryango yatatanye.
    Inkuru y'uko Mukandori yari ari mu bitaro ntabwo Muhirwa yayimenye. 
    Ahubwo yakomeje kurorongotana ashakisha hirya no hino aho 
    umugore we yahungiye. Nuko ku bw'amahirwe aza guhura n'abana 
    be bakuru bari baraburanye na nyina. Muhirwa yaribwiraga ati: "Ubu 
    umugore wange ibye byararangiye. Abana bange bato na mama na 
    bo ibyabo byararangiye." Muhirwa yumvaga yishinja kuba atarakoze 
    ibyo yagombaga gukora. Nuko akibwira ati: "Ubundi iyo ntaza gusiga 
    umugore wange wari hafi kubyara, ubu nta cyo aba yarabaye." Kubera 
    ibibazo yibazaga, Muhirwa yari amaze gutakaza ibiro byinshi. Yirirwaga 
    abaririza niba ntawuzi uko byagendekeye umugore we, abana be ndetse 
    na nyina, akabura uwamuha amakuru y'imvaho.
    Nyuma y'amezi abiri Muhirwa ashakisha hirya no hino yaje kugera ku kigo 
    nderabuzima cyari mu nkambi yitaruye iyo yabagamo, ashakisha abana 
    be bato. Nuko aza kumva umwana amuhamagara ngo: "Papa!" Yumva 
    arikanze, arakebaguza agira ngo hari undi uwo mwana ahamagara. 
    Arebye hafi ye abura umuntu. Ni bwo yabonye akana ke k'agakobwa 
    kiruka kamusanga. Nuko n'ubwuzu bwinshi aragaterura. Arakabaza ati:"
    Hano wahageze ute? Abandi se bari he"? Umwana ataramusubiza aba 

    abonye Mukandori ari kumwe na nyina basohoka mu kigo nderabuzima .

    bafite ibikapu byarimo ibiribwa bari bavuye gufata ku kigo nderabuzima. 
    Nuko barahoberana, barishima. Muhirwa ashimishwa no kongera 
    kubona umuryango we, bajya kumwereka icumbi barimo. Muhirwa 
    ntabwo yicaye ahubwo yaravuze ati: "Ubu ngiye kuzana abana bakuru 
    twabanaga tuze twegere iki kigo nderabuzima gifasha abanyantege nke."
    A. Inyunguramagambo
    Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe 
    mu mwandiko:
    good
    Umwitozo ku nyunguramagambo
    Soma, uhuze ijambo rivuye mu mwandiko n'igisobanuro 
    cyaryo ukoresheje akambi.
    good
    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Nimusubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu 
    magambo yanyu bwite. 
    1. Ni ba nde bavugwa muri uyu mwandiko?
     2. Kuki uyu mugabo uvugwa muri uyu mwandiko intambara 
    yateye ataba mu rugo rwe?
     3. Uyu muryango ugeze mu nzira byawugendekeye gute?
     4. Uyu mugore uvugwa muri uyu mwandiko yafashijwe na ba nde 
    mu bibazo yahuye na byo?

    C. Gusesengura umwandiko


     1. Vuga ingingo z'ingenzi ziri mu mwandiko umaze gusoma. 



     2. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?

    Umukoro
     Andika inkuru ivuga ku burenganzira bw'abanyantege nke uvuge 
    n'ukuntu ubona bwubahirizwa mu gace utuyemo.
    2.4. Uburenganzira bw’abafite ubumuga
    good




    Mu minsi ishize naganiriye na Muyoboke umugabo uhugukiwe n'ibijyanye 

    n'amategeko n'uburengazira bwa muntu. Nifuzaga kumenya ibijyanye 
    n'uburenganzira bw'abafite ubumuga kuko umwarimu wacu yari 
    yabiduhayemo umukoro. Yatangiye ansobanurira ubumuga icyo ari cyo, 
    umuntu ufite ubumuga uwo ari we n'uburenganzira afite. Yabinsobanuriye 
    atya:"Ufite ubumuga ni umuntu wese wavutse adafite ubushobozi 
    nk'ubw'abandi mu byerekeranye n'ubuzima cyangwa wabutakaje 
    biturutse ku ndwara, impanuka, intambara cyangwa izindi mpamvu 
    zishobora gutera ubumuga. Ubumuga rero butuma umuntu atakaza 
    bumwe mu bushobozi bw'ubuzima bwe bityo akaba adafite amahirwe 
    angana n'ay'abandi. Hari abafite ubumuga buhoraho nka bariya ubona 
    bagendera ku igare ry'abafite ubumuga, abamugaye ingingo, abatumva 
    neza, abafite ubumuga bwo kutabona n'ubwo mu mutwe. Hari kandi 
    n'abo umuntu yavuga ko bafite ubumuga bw'igihe gito nk'abafite 
    ibikomere cyangwa imvune."
    Ku byerekeranye n'uburenganzira, yarambwiye ati: "Ufite ubumuga wese 
    afite uburenganzira bungana n'ubw'abandi imbere y'amategeko. Umwana 
    ufite ubumuga ntahezwa mu ishuri yigana n'abatabufite. Agomba kubahwa 
    no guhabwa agaciro bikwiye ikiremwa muntu. Ba nyiri ibigo cyangwa 
    amashyirahamwe byita ku bafite ubumuga bagomba gukora ibishoboka 
    byose kugira ngo buzuze ibyangombwa bituma abafite ubumuga bagira 
    umutekano n'ubuzima bwiza. Bagomba kugira ibikoresho bihagije bituma 
    abamugaye bagira ubuzima bukwiye kandi bakagira n'uruhare mu 
    mu by'ubuzima bwo mu mutwe.


    Mu bijyanye n'umurimo, ntitugakorere ivangura iryo ari ryo ryose abafite 


    ubumuga ahubwo tubahe amahirwe yo kubona umurimo kuruta utabufite 

    niba banganya ubushobozi mu kazi cyangwa banganyije amanota mu 
    ipiganwa. Umuntu wese ukoreye ufite ubumuga icyaha k'ivangura 
    cyangwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ahanishwa igihano gisumba 
    ibindi mu biteganywa n'amategeko ku birebana n'icyo cyaha.

    Erega abafite ubumuga na bo ni abantu nka twe twese, bafite 


    uburenganzira bwo kugera no gukoresha ahantu rusange 

    bitabavunnye. Ni yo mpamvu, mu nyubako zitanga serivisi zigenewe rubanda 
    hagomba guteganywa inzira zorohereza abamugaye ingingo kugera 
    aho bashaka serivisi hose, ubwiherero ndetse n'urukarabiro byihariye. 
    Na bo bakeneye kubaho bigenga cyanecyane ahantu rusange bitabaye 
    ngombwa ko bahora baherekejwe iteka n'ababitaho.Twibatererana na 
    bo ni abakiriya bacu, abafatanyabikorwa bacu, rimwe na rimwe usanga 
    bari ku rwego rumwe natwe, ari inshuti zacu, abavandimwe bacu, bashiki 
    bacu, abo dufitanye isano n'abandi.
    
    A. Inyunguramagambo
    Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe 
    mu mwandiko: 

    Umwitozo w'inyunguramagambo

     1. Tanga interuro yawe bwite imwimwe irimo aya 
    magambo akurikira bigaragaza ko wumvishije icyo 
    asobanura:
     a) Ipiganwa
     b) Ibiza
     c) Kunganirwa
     2. Mu rwego rwo guca imvugo zisesereza abafite 
    ubumuga amagambo amwe yakoreshwaga kera 
    yavuyeho asimbuzwa imvugo zitarimo gusesereza 
    no gutera ipfunwe. Mu matsinda nimwuzuze iyi 
    mbonerahamwe y'imvugo zajyaga zikoreshwa 
    n'izigomba gukoreshwa ubu:
    good

    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Nimusubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu 
    magambo yanyu bwite.
    1. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko ubumuga ni iki?
     2. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko ubumuga buturuka 
    hehe?

    3. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko uburenganzira 
    bw'abafite ubumuga ni ubuhe? 
     4. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko ni ibiki bibujijwe 
    gukorerwa abantu bafite ubumuga?
     5. Ni ibiki Leta ikorera abantu bafite ubumuga?
    C. Gusesengura umwandiko
     1. Vuga ingingo z'uburenganzira bw'abafite ubumuga zivugwa mu 
    mwandiko umaze gusoma. 
     2. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
    D. Kungurana ibitekerezo
     Usibye uburenganzira bw'abafite ubumuga buvugwa mu mwandiko 
    wasomwe nta bundi burenganzira abafite ubumuga ubona bakwiye 
    guhabwa uhereye ku bo uzi mu gace utuyemo cyangwa abo mwigana?
    Umukoro
     Andika inkuru ivuga ku burenganzira bw'abafite ubumuga uvuge 
     n' ukuntu ubona bwubahirizwa mu gace mutuyemo.
    2.5. Indango z’inshinga
    Soma interuro zikurikira maze uvuge icyo inshinga 
    ziciyeho akarongo zivuga mu butumwa zitanga.
     1. Ndagenda uyu munsi.
     2. Singenda none.
     3. Uraza cyangwa ntabwo uza?
     4. Mwitonde mutagwa!
     5. Mwirinde gukora ibyaha mutazahanwa.
     6. Udakora ntakarye!
     7. Ntimukangize ibidukikije!
    Muri izi nshinga, ni izihe zihakana n'izemeza?
    Inshinga zemeza: ndagenda, uraza, mwitonde, mwirinde, gukora.
    Inshinga zihakana: singenda, ntabwo uza, mutagwa, mutazahanwa, 
    udakora ntakarye, ntimukangize.

    Kuva mu ndango yemeza tujya mu ndango ihakana, hari amagambo 

    twifashisha.
    Amagambo cyangwa uturemajambo twagiye dufasha mu guhakana ari 
    two, si-, ntabwo, ta-, nta-, na ntisi- : gakora muri ngenga ya mbere ubumwe honyine, mu ndango ihakana
    ta- : gakoreshwa muri ngenga zose, ariko muri ngenga ya mbere 
    gakoreshwa gahinduka "nta" iyo gakoreshejwe mu buryo bumwe na 
    bumwe bw'itondaguranshinga. Urugero: Nintatsinda nzababara.
    nti- : Iyo gahuye na ngenga irangwa n'inyajwi "i" iburizwamo kagafata 
    iyo nyajwi. Ni yo mpamvu gahinduka ntu- muri ngenga ya kabiri ubumwe 
    cyangwa nta- muri ngenga ya gatatu ubumwe.
    Gakoreshwa :
    a) Muri ngenga ya kabiri y'ubumwe: ntugende, ntuzagende.
    b) Muri ngenga ya gatatu y'ubumwe: ntazagende, ntagende.
    c) Muri ngega ya mbere y'ubwinshi: ntitugende, ntituzagende.
    d) Muri ngenga ya kabiri y'ubwinshi: ntimuzagende, ntimugende.
    e) Muri ngenga ya gatatu y'ubwinshi: ntibagende, ntibazagende.
    Umwitozo:
    Tondagura inshinga ziri mu dukubo mu ndago ihakana no mu 
    gihe cyasabwe aho biri:
    a) Umuco wo kuzigama (wakwiriye: shyira mu ndagihe, mu ndango 
    ihakana) mu Banyarwanda.
    b) Hari ibiti biterwa mu myaka (konona; indagihe y'ubusanzwe; indango 
    ihakana).
    c) Jenoside (kongera kubaho ukundi: Inzagihe, mu ndango ihakana).
    d) (Kwironda: Inzagihe mu ntegeko, ngenga ya kabiri y'ubwinshi, 
    indango ihakana), mukurikije ikintu icyo ari cyo cyose, ahubwo 
    muzage mugirana ubumwe n'ubufatanye na buri wese.
    e) (Kongera: Inzagihe, ngenga ya mbere ubumwe, indango ihakana) 
    kunywa itabi.
    2.6. Amagambo akatwa
    Ikata ry'inyajwi zisoza
    Soma izi interuro maze utahure amagambo afite 
    inyajwi zakaswe kubera ko ayo magambo yahuriye 
    n'andi mu nteruro.
    1. Amashyamba n'amazi biri mu bidukikije bifite akamaro kanini ku 
    buzima bwacu? 
    2. Abantu bose bafite icyo bakora nk'abahinzi, aborozi, abanyamyuga 
    ndetse n'abakorera umushahara, bagomba kwitabira kuzigama.
    3. Amaso ye ni nk'ayawe mureba kimwe.
    Ibinyazina ngenera n'byungo "na" na "nka" Inyajwi zisoza 
    ikinyazina ngenera n'ibyungo "na" na "nka" zirakatwa iyo zikurikiwe 
    n'ijambo ritangiwe n'inyajwi.
    Inyajwi zisoza zidakatwa
    Soma izi interuro maze utahure amagambo afite inyajwi 
    zitakaswe kandi ayo magambo yahuriye n'andi mu 
    nteruro. 
    1. Mu ishyamba rya Nyungwe habamo ibintu byinshi bishimisha 
    ababisura.
    2. Ibiremwa biri ku isi byose biruzuzanya.
    3. Uzage uzigama amafaranga kurusha uko uyasohora bizagufasha. 
    4. Kwiga ni uguhora wihugura, si uguhabwa impamyabushobozi ngo 
    urekere aho.
    5. Turwanye ingengabitekerezo ya jenoside aho turi hose. 
    6. Iyo duharaniye ubwuzuzanye n'uburinganire tuba twubahiriza ihame 

    ko abantu bose bavukana uburenganzira bungana. 

    2.6. Amagambo akatwa

    Ikata ry'inyajwi zisoza
    Soma izi interuro maze utahure amagambo afite 
    inyajwi zakaswe kubera ko ayo magambo yahuriye 
    n'andi mu nteruro.
    1. Amashyamba n'amazi biri mu bidukikije bifite akamaro kanini ku 
    buzima bwacu? 
    2. Abantu bose bafite icyo bakora nk'abahinzi, aborozi, abanyamyuga 
    ndetse n'abakorera umushahara, bagomba kwitabira kuzigama.
    3. Amaso ye ni nk'ayawe mureba kimwe.
    Ibinyazina ngenera n'byungo "na" na "nka" Inyajwi zisoza 
    ikinyazina ngenera n'ibyungo "na" na "nka" zirakatwa iyo zikurikiwe 
    n'ijambo ritangiwe n'inyajwi.
    Inyajwi zisoza zidakatwa
    Soma izi interuro maze utahure amagambo afite inyajwi 
    zitakaswe kandi ayo magambo yahuriye n'andi mu 
    nteruro. 
    1. Mu ishyamba rya Nyungwe habamo ibintu byinshi bishimisha 
    ababisura.
    2. Ibiremwa biri ku isi byose biruzuzanya.
    3. Uzage uzigama amafaranga kurusha uko uyasohora bizagufasha. 
    4. Kwiga ni uguhora wihugura, si uguhabwa impamyabushobozi ngo 
    urekere aho.
    5. Turwanye ingengabitekerezo ya jenoside aho turi hose. 
    6. Iyo duharaniye ubwuzuzanye n'uburinganire tuba twubahiriza ihame 

    ko abantu bose bavukana uburenganzira bungana. 

    Mfashe ko:
    1. Inyajwi zisoza amagambo ntizikatwa.
    2. Urugero: Jya uhora uharanira kujijuka! Inyajwi "i" isoza akabimbura 
    "nyiri", n'inshinga mburabuzi "ni" na "si" ntizikatwa. Naho "nyira"
    ivuga "nyina wa" ikoreshwa mu mazina, ifatana n'ijambo ibanjirije.
    Ingero:
    - Nyiri aya makaye ari he ko yayanyagije?
    - Nyirabukwe yamutuye.
    - Gusoma neza si ugusoma wiruka mu nyuguti, gusoma neza ni 
    ukwitonda ukavuga amagambo uko yanditse.
    1. Inyajwi zisoza indangahantu "ku" na "mu" ntizikatwa kandi zandikwa 
    iteka zitandukanye n'ijambo rikurikira. 
    Urugero: Duharanire gukwiza amahoro mu isi yose duhereye ku 
    ishuri twigaho.
    Umwitozo: Kosora amakosa y'imyandikire ari muri izi 
    nteruro.
    1. Nuva kw'ishuri uge kuhira za ngemwe zibiti twateye ejo bundi.
    2. Gukund'umurimo bizatuma duter'imbere, tuve mu ubukene 
    bwa karande.
    3. Gusoma ibitabo byinshi bifasha kwiyungura ubumenyi nubwenge 
    nubushobozi mu byo dukora.
    2.7. Amarangamutima
    Soma amagambo aciyeho akarongo muri izi nteruro 
    maze utekereze ku miterere n'umumaro wayo, utahure 
    uko yakwitwa.
    1. Yooo! Mbese burya ni uko bagenze!
    2. Ye baba wee! Ubwo ko bajya kumwiba ayo mafaranga yoseyose 
    kuki atari yarayazigwamye muri banki?
    3. Ahaaa! Aho wenda waba watemye ibiti bya Leta!

    4. Ayayaya! Mbega ibintu byiza! Aya manota yose ni ayawe!

    Amagambo aciyeho akarongo muri izi nteruro agaragaza ibiri ku mutima 
    w'uvuga. Aha mbere biragaragara ko ababajwe n'ibyabaye. Mu nteruro 
    ya kabiri uvuga aratangara ariko agaragaza kwifatanya n'uwagize 
    ibyago byo kwibwa. Mu nteruro ya gatatu, uvuga arihanangiriza uwo 
    bavugana, amwumvisha ko atangajwe n'ibyo yumvise.
    Aya magambo kimwe n'andi ateye nk'aya aranga ibiri ku mutima 
    w'uvuga. Ni ukuvuga ibyiyumvo afite. Mu byiyumvo habamo: akababaro, 
    gutangara, kwifatanya n'uwagize ibyago, ibyishimo, ...

    Inshoza y'amarangamutima:

    Amarangamutima ni amagambo adahinduka, agaragaza ibyiyumvo 
    by'uvuga.
    2.8. Inyigana

    Soma witonze aka gace k'umwandiko maze utekereze ku 
    miterere n'umumaro by'amagambo aciyeho akarongo:

    Huun. ! Huun! Ihene itangira kubyogabyoga. Dore ishyano! Ibya hano 
    biguruka nta mababa! Itangira gutekereza impyisi. Huun! Huun! Iyo ni 
    gica cy'urukinga n'urutamu ku mugongo! Mutamu ireba hirya no hino, 
    ibura uburyama n'ubuhagarara, ubwoba burayisaga isigara ihinda 
    umushyitsi. Huun! Iratitirije amaso atera ibishashi, iteye iyo shashi 
    y'inshirasoni. Nyirashyano itekereza ibyo guhunga isanga bitagishobotse 
    iti: "Ahasigaye ni ukurwana." Ngo "tiku! Tiku!" Rwasakiranye: ngiryo 
    ihembe ngiryo iryinyo birakururana rubura gica. Isake irinda iyibikiraho, 
    umuseke ureya. Mu rukerera, Mutamu iti: "Nuko nabeshyaga n'ubundi 
    nta hene irwanya impyisi, iki cyago cyanyishe."
    Huun. ! Huun!: Aya magambo arigana impyisi ihuma.

    Tiku! Tiku! : Aya magambo arigana urusaku ruturuka ku bintu 

    bisekuranye. Atwumvisha uburyo Mutamu yabanje kwirwanaho 

    igatikura impyisi ikoresheje umutwe n'amahembe.

    Inshoza y'inyigana
    Inyigana ni amagambo yigana urusaku rw'ibintu, urw'inyoni cyangwa 
    inyamaswa.
    Umwitozo: Tahura amarangamutima cyangwa inyigana 
    ziri muri izi nteruro.

    Mee! Mee! Uwo ni nyiribyago Sehene wize guhebeba ngo none 
    yamwumva igataha.
    Mu kanya gato, Mutamu itangira gutaka iti:"Ayii we! Ahuu! Cya cyago 
    kiranyishe!"
    Ihene iti:"Meee!" Inka iti: "Maaaa!" Intama iti:"Baaa!" Nti:"Byira mbyiruke 
    mwana w' i Rwanda!"

    Mu gitondo inyoni zose ziba ziririmba. Inuma igira iti:"Gugu, Gugugu, 

    Gugu!" Inyombya iti:"swiririri". Akayaga kaba gahuhera ngo 
    "shiiii!" Niwumva rero inyoni ziririmba, ntugatangire kwiganyiriza 
    ngo'orororo!" Ahubwo jya uhita wiyorosora ibiringiti vuba 

    ngo"shiku! "

    2.9. Inkuru ishushanyije: Dukine kuko ari byiza, 

    ariko ntibitwibagize inshingano zacu

    good

    good

    good

    good

    good

    good

    A. Inyunguramagambo

     1. Shaka ibisobanuro by'aya magambo: 

    good

    C. Gusesengura inkuru ishushanyije no gutahura 
    ibiyiranga

     a) Mu matsinda nimwekane ingingo z'ingenzi zigize iyi nkuru.
     b) Mu matsinda nimugerageze gutahura ibiranga inkuru 
    ishushanyije muhereye ku buryo yanditse musubiza ibibazo 
    bikurikira:
     i) Mukireba kuri iyi nkuru mutaranayisoma mubona igizwe n'iki?
     ii) Amagambo y'abakinnyi yanditse he? Agaragazwa n'iki ko 
    ari ay'umukinnyi runaka?
     iii) Ibice bigize inkuru bikurikirana gute? Iyo uyisoma uhera he 
    uga na he?
     iv) Muhereye ku bisubizo mwabonye mwavuga ko inkuru 
    ishushanyije irangwa n'iki?
    Ibiranga inkuru ishushanyije
    Inkuru ishushanyije igizwe n'ibice bibiri by'ingenzi: ibishushanyo 
    n'amagambo.Yandikwa mu tuzu tugize imbonerahamwe akenshi 
    iba ifite inkingi ebyiri cyangwa zirenga. Amagambo avugwa mu 
    nkuru aba ari mu tuziga cyangwa utuzu dufite akambi bita "ingobe"
    kaganisha ku uvuga, cyangwa utubumbe tugaragaza ko umuntu arimo 
    gutekereza. Hari n'amagambo asobanura uko abantu bitwaye mu 
    nkuru. Ayo magambo ashyirwa mu kanya gasigara hejuru y'akazu 
    gashushanyijemo nta kambi cyangwa utubumbe tuganisha ku uvuga 
    kayajyaho. Inkuru ishushanyije isomwa uva ibumoso ugana iburyo 

    no kuva hejuru ugana hasi nk'uko wasoma inkuru yanditse bisanzwe.

    D. Gukina bigana

    Mukine inkuru ishushanyije mwigana abakinnyi uko 
    bayikinnye, buhorobuhoro muyifate mu mutwe ku buryo 
    muyikina mudasoma.


    E. Guhanga inkuru ishushanyije.
     Nimutekereze ibyakorwa mu guhanga inkuru ishushanyije maze 
    mubitondeke muhereye ku cyo mwaheraho kugeza ku cyo 
    mwarangirizaho musubiza ikibazo gikurikira: "Ugiye guhanga inkuru 

    ishushanyije wakora iki?"

    Mfashe ko:

    Inkuru ishushanyije ari inkuru igizwe n'ibishushanyo ndetse n'amagambo 

    yanditse mu tuzu.

    Nshoboye:

    – Gusoma no gusesengura inkuru ishushanyije.
    – Gukoresha amagambo mashya nandika inkuru.
    Isuzuma risoza umutwe wa kabiri
    Igisobanuro cy'uburenganzira bwa muntu
    Umwarimu yaduhaye umukoro wo kuzagaruka ku ishuri 
    dushobora gutanga ibisobanuro ku bijyanye n'uburenganzira 
    bwa muntu, cyanecyane ubw'abana, ubw'abanyantege nke ndetse 
    n'uburenganzira ku mutungo.
    Natekereje ku ijambo " uburenganzira " numva ntarisobanukiwe neza 
    kuko bwari na bwo bwa mbere ndyumva. Si nge warose ngera mu rugo. 
    Nuko nsaba ababyeyi bange uruhushya rwo kujya kwa Muyoboke, 
    umunyamategeko duturanye ngo amfashe gusobanukirwa n'umukoro 
    umwarimu yaduhaye. 
    Nuko ngeze kwa Muyoboke arambaza ati:"Kanyamatsiko se kandi 
    nakumarira iki ?" Ako ni akazina yampimbye kuko nkunze kumubaza 
    utuntu twinshi. Ni ko kumubwira nti:"Nagira ngo munsobanurire 
    ibijyanye n'uburenganzira bw'abana. Ariko munsobanurire mbere na 

    mbere iryo jambo"uburenganzira" mbanze ndyumve neza."

    Muyoboke ni ko kumbwira ati:"Mu Rwanda ndetse no ku isi yose, buri muntu 
    uwo ari we wese n'ubwo yaba ari umwana muto afite uburenganzira bwinshi. 
    Uburenganzira umuntu arabuvukana. Ni nk'izina ryawe, indeshyo yawe, 
    ururimi uvuga cyangwa ibyo wizera. Ni bimwe mubikugize. Uburenganzira 
    ntibugurishwa. Abantu mu bihugu byose biyemeje kubwubahiriza, kuko 
    ari bwo butuma bubahana. Ubwo burenganzira buboneka mu cyo twita 
    amategeko, haba mu Itegeko Nshinga cyangwa andi mategeko. Aya 
    mategeko afata ibikureba byose nk'ibintu bifite agaciro karemereye kuruta 
    ibindi byose. Kandi ibyo bikureba biba bigomba kurengerwa hakurikijwe ayo 
    mategeko. Ni yo mpamvu igihe hagize ubangamira uburenganzira bwawe, 
    Leta igomba kukurengera. Bityo ukaba ugomba kumenya uburenganzira 
    bwawe kugira ngo igihe bibaye ngombwa ubuharanire.

    Muri make, uburenganzira ni ibyo amategeko akwemerera. Kandi ibyo 
    amategeko akwemerera ntawemerewe kubikuvutsa kuko bigenze 
    bityo yaba aguhohoteye. Dukunze kugira inama abantu ngo bage 
    bamenya amategeko kugira ngo bamenye ibyo bemerewe n'ibyo 
    batemerewe.

    Amategeko y'u Rwanda, Itegeko Nshinga ndetse n'andi mategeko, 
    arengera uburenganzira bwa buri wese. Hari kandi n'amategeko 
    mpuzamahanga arengera abantu banyuranye. Ayo mategeko n'Igihugu 
    cyacu kirayemera kandi cyayashyizeho umukono, kinayinjiza mu 
    Itegeko Nshinga. Igihe ibihugu byinshi bifite amategeko, bikubahiriza 
    uburenganzira harimo n'ubw'abana, bivuga ko uburenganzira bw'abana 
    ari ingenzi. Nk'ubu, buri wese afite uburenganzira bwo kubaho 
    no kwiyubaha, kugira umutungo, kuvurwa, kwiga no kuba twese 
    tureshya imbere y'Ubutabera . Amategeko y'u Rwanda arengera 
    ubwo burenganzira atitaye ku myaka y'umuntu. Rero igihe uwo ariwe 
    wese akoze ikosa ryo kukuvutsa uburenganzira bwawe aba yishe ayo 
    mategeko yose. Kandi uwishe amategeko arabihanirwa. Igihe uzi icyo 
    amategeko avuga ku burenganzira bwawe ukaba waharanira ubwo 
    burenganzira biba byatunganye, kuko icyo gihe no gufata ibyemezo 

    birakorohera".

    I. Inyunguramagambo
     1. Koresha aya magambo mu nteruro zumvikana kandi 
    ziboneye: Uburenganzira, kurengerwa, aguhohoteye, 
    ibyemezo, umunyamategeko
     2. Andika amagambo ari mu mwandiko asobanura 
    kimwe n'aya akurikira: gusinya, gukurikizwa, umuntu wize 
    cyangwa umuntu ukora ibijyanye n'amategeko, umuntu ufite 
    inyota yo kumenya ibintu.
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
     1. Nk'uko bivugwa mu mwandiko, uburenganzira ni iki?
     2. Ni ubuhe bumwe mu burenganzira buri muntu wese yemerewe, 
    buvugwa muri uyu mwandiko?
     3. Ni ayahe mategeko avugwa mu mwandiko? 
     4. Iyo umuntu atubahirije uburenganzira bwawe, aba akoze iki?
     5. Ni irihe somo uvanye muri uyu mwandiko?
    III. Ikibonezamvugo
    1. Shyira izi nshinga mu ndango ihakana.
     a. Ndaza
     b. Ndaje 
     c. Nuza ndishima
     d. Nimukora muzatera imbere.
     2. Shyira mu ndango yemeza.
     a. Ntituzahahurira
     b. Nudatsinda sinzaguhemba.
     c. Ntimugahorane impungege z'uko muzamera ejo.
     3. Andika uko bikwiye interuro zikurikira
     a. Amazi numwuka duhumeka ni ibintu dukenera kurusha 
    nibyo turya.
     b. Muge mukundana nkabavandimwe.
     c. Abana bose, baba abafite ubumuga nabatabufite, ntibagomba 

    kuvutswa uburenganzira bwo kwiga.

    IV. Guhanga bandika.
     Andika inkuru wabwira abantu mubana ku bijyanye 
    n'uburenganzira bw'umwana mwize n'ibyagushimishije. 
    Uratangira gutya:
     Muri iyi minsi twize ibijyanye n'uburenganzira bw'abantu 
    batandukanye: ubw'abana, ubw'abamugaye n'ubw'abanyantege nke. 
    Twagiye dusoma imyandiko itandukanye, tukanayisesengura, ndetse 
    hari n'uwo twakinnye.

     Mu burengazira bw'abana twize ko......
     Ku bijyanye n'uburenganzira bw'abamugaye twize ko....
     Ku bijyanye n'uburenzira bw'abanyantege nke twize ko, ...

     Mu kwanzura navuga ko ...

    

    Kwimakaza 1 indangagaciro nyarwanda3 Gufata neza ibidukikije