General
Kwimakaza 1 indangagaciro nyarwanda
1.1. Dukunda Igihugu cyacu
Buri gitondo mbere y'uko twinjira mu ishuri, duteranira imbere
y'ibendera ry'Igihugu, tukaririmba indirimbo yubahiriza Igihugu cyacu.
Ubwo turata ibyiza bitatse u Rwanda, tukishimira ko turubanyemo
neza, tukaniyemeza kurukorera kugira ngo ingufu zacu ziruteze imbere.
Dushimira abakurambere b'intwari bahanze u Rwanda, bakarwagura
ndetse bagahashya ubukoroni na mpatsibihugu. Mu ndirimbo yubahiriza
Igihugu, twiyemeza kwitangira amahoro no kurinda ibyiza tumazekugeraho tubikesha ubufatanye bwacu.
Iyo turirimba iyi ndirimbo numva nishimye, nkishimira ko igihugu cyacu
ari kiza kandi gifite amahoro. Mu miryango iwacu turatekanye, mu nzira
aho tugenda ntawuduhutaza, ku ishuri twigana tutishishanya. Turiga
tugatsinda tubifashijwemo n'abarimu bacu. Sogokuru akunda kumbwira
ko Abanyarwanda ari bene mugabo umwe. Ambwira ko tugomba
kubana kivandimwe, tugakundana, tugafashanya kandi tugakomera kuri
ubwo bumwe bwacu kuko ari ubukungu butagereranywa. Anyumvisha
ko tugomba gushyira imbere ko twese turi abana b'u Rwanda, bityo
tukarangwa no guhora dutahiriza umugozi umwe. Impanuro ze
zandemyemo umutima wo gukunda u Rwanda. Numva ntifuza ko hagira
uruvuga nabi cyangwa ngo arubuze amahoro.
Sogokuru yanyumvishije ko uwo ukunda umuvuga umutaka, ukamuratira
abatamuzi. Kubera izo mpamvu, ndarata u Rwanda kuko ari rwiza rukaba
rutwizihiye. Abarutuye turangwa n'urugwiro, abadusanze ntibinuba.
Ntibarambirwa kuko tubatambagiza urw'imisozi igihumbi bakanyurwa
n'ibihe byiza bidashyuha kandi ntibinakonje. Amashyamba, imisozi
n'ibiyaga bituma duhumeka umwuka mwiza uyunguruye. Amashyamba
ya kimeza n'ayatewe n'abarutuye ni intaho y'inyoni nyinshi n'inyamaswa
z'amoko anyuranye. Nawe se, ngizo ingagi zisigaye hake ku isi, intare
rutontoma umwami w'ishyamba, inzovu, twiga, impara n'imparage,
impyisi n'ingwe, inguge z'amoko yose, kagoma, ibikona, inkongoro,
sakabaka, inyange n'inyombya, isandi, imisure n'izindi.
Sogokuru yampishuriye kandi ko ukunda igihugu ke agikorera,
agafatanya n'abandi kugiteza imbere mu kigero arimo. Igihugu cyacu ni
kiza kuko gifite amahoro, bituma buri wese akora atekanye. Kugikunda
ni ukukifuriza amahoro arambye, abagituye twese tukaba tugomba
kuyaharanira. Twe abanyeshuri, tugomba kubana neza na bagenzi
bacu, tukiga kuko ari cyo ababyeyi badusaba kandi ari na cyo Igihugu
kidutezeho, ndetse tugaharanira gutsinda. Sogokuru yarambwiye ati:
"Mwebwe muri abajyambere, mukomeze muvome ubwenge, maze iki
gihugu cyababyaye muzagiteze imbere, mugikungahaze, bityo ibyo
muririmba mubishyire mu bikorwa."
Sogokuru yankanguriye kwirinda amanjwe, nkitabira gukora icyonshinzwe, nkirinda icyatuma abantu bashyamirana, bacikamo ibice.
Sogokuru yansobanuriye ko gukunda igihugu bidasaba kuba uri umuntu
mukuru, ahubwo bisaba kwita ku cyo ushinzwe no kutabangamira
inyungu rusange. Yanambwiye kandi ko ubufatanye ari intwaro yafashije
abakurambere kugera ku byiza turirimba buri gitondo. Ati: "Namwe
mukwiye kurangwa no gufashanya, abumva amasomo vuba kurusha
abandi bagasobanurira abatayumva, abafite intege bagasindagiza
abatazifite, abazima bakita ku barwaye, abanyangufu bakirinda guhutaza
abatazifite." Abasangiye igihugu barangwa n'umutima wo gusangira
ibyiza bafite, byaba bike, byaba byinshi, kandi bakabifata neza kugira
ngo bidasenyuka. Gukunda igihugu si ukwita ku bariho ubu, ahubwo ni
ukureba n'abazaza mu gihe kiri mbere. Gukunda igihugu si ukwiyitaho
gusa wowe ubwawe ahubwo ni ukwita no ku bandi kuko iyo ugirira
abandi ineza, nawe uba uyigirira.
Ugira ineza ukayisanga imbere. Agaciro si imyaka ufite, ahubwo ni ibyo
ushobora kwigezaho no kugeza ku bandi.A. Inyunguramagambo
Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe
mu mwandiko:
1. Abakurambere
2. Turatekanye
3. Ntawuduhutaza
4. Tutishishanya
5 Gutahiriza umugozi umwe
6. Intaho
7. Mugikungahaze
8. Amanjwe
9. Abanyarwanda ni bene mugabo umwe
Umwitozo w'inyunguramagambo
Soma, uhuze ijambo rivuye mu mwandiko n’igisobanurocyaryo ukoresheje akambi.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byo kumva umwandiko mu
magambo yanyu bwite.
1. Ni ba nde bavugwa muri uyu mwandiko?
2. Ni iki abanyeshuri bavugwa mu mwandiko bakora buri
gitondo?
3. Mu mwandiko batubwira ko uyu mwana uvugwamo iyo
baririmba iyi ndirimo yumva ameze ate?
4. Mu mwandiko batubwira ko sekuru w'uyu mwana ari izihe
nama yamugiriye?
5. Ni ibiki biranga abatuye u Rwanda bivugwa muri uyu
mwandiko?
6. Ni ibiki umuntu ukunda igihugu yakora?
7. Nk'umunyeshuri ukunda Igihugu cyawe ni iki usabwa gukora?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
1. Vuga ingingo z'ingenzi n'iz'ingereka ziri mu mwandiko umaze
gusoma.
2. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko.
3. Ni izihe ngero z'indangagaciro zigaragara mu mwandiko?D. Ihangamwandiko
Himba umwandiko utarengeje amapaji abiri, uvuga ku bikorwa
biranga umuntu ukunda igihugu ke.1.2. Ndabaga umukobwa w’intwari
Ndabaga yavutse ari ikinege. Akiri uruhinja, se yagiye ku rugerero,
asigarana na nyina, akura atazi se. Akajya abaza nyina aho se yagiye,
na we akamusubiza ko yagiye ku rugerero akagumayo, bitewe n'uko
nta muhungu yabyaye wo kumukura, akaba ari nta n'umuvandimwe
agira wamusimbura.
Ndabaga atangira kwiga imirimo ya gihungu buhorobuhoro, nko kurasa,
gusimbuka, gutera icumu, gufora umuheto, kwiruka, mbese imirimo ya
gihungu yose arayitoza ayimarayo. Nuko Ndabaga ajya no mu bacuzi
kwisatuza amabere, barangije barayashiririza ngo adapfundura. Nyina
amubajije icyo abigirira, amusubiza ko agomba kwiga imirimo y'abahungu
kugira ngo azarengere se. Aho amariye kuva mu bwangavu abwira nyinako ashaka kujya kuramutsa se, akamubona na we akamumenya, ariko
cyanecyane akamukura ku rugerero. Nyina arabyemera amushakiraimpamba, amuha Abanyabwishaza bagemuriye ababo ku rugerero
barajyana.
Ageze mu rugerero asaba abahungu b'ikigero ke kumwereka umuntu
witwa Nyamutezi. Abo abajije baramumwereka. Bararamukanya
baranezerwa. Bukeye Ndabaga abaza se icyatumye adataha, undi
amusubiza ko yabuze umusimbura kandi ko amaze kunanirwa kubera
ubusaza. Ndabaga amubwira ko icyamuzanye ari ukumukura maze
agataha akajya kuruhuka. Umusaza yatekereza ko Ndabaga ari
umukobwa akumva ko bitashoboka. Mu kumumara impungenge,
Ndabaga amubuza kuvuga ko ari umukobwa kuko yari yizeye ko imirimo
ya gihungu yose ayishoboye, kuko yayitoje bihagije. Ubwo yavugaga
nko kurasa, gutera icumu, kwiruka, gusimbuka...Anamwizeza ko iyo
atashoboye kumenyera iwabo kuko atari afite abayimwigisha, azayigiraku rugerero. Mu kumuhinyuza, Nyamutezi amuha umuheto ngo arebe
ko yamasha, amushingira intego, Ndabaga arayihamya. Amuha icumu
amwereka aho aritera. Aho yamweretse araharenza. Amushakira
abahungu bangana ngo basiganwe, arabanikira. Se abibonye arabishima,
yemera kumwerekana, nk'umukura we, umugenga w'urugerero
aramwemerera arataha.
Ubwo Ndabaga asigara ku rugerero, yiga kwiyereka imyiyereko yariho
icyo gihe, yose arayimenya. Aba intore nziza arashimwa arakundwa
cyane! Kubera ko yayoborwaga mu byo akora byose akumvira akitonda
cyane, bahoraga bamutangaho urugero, bituma atanga abandi kugabana
inka nyinshi. Abandi babibonye bamugirira ishyari, kuko abarushije
kugabana inka nyinshi kandi aje vuba. Ubwo harimo n'ab'iwabo bamuzi,
bakajya bajujura ko Ndabaga abarushije kugabana kandi ari umukobwa!
Ababyumvise babibwira umwami. Bukeye umwami aramuhamagara,
amujyana ahiherereye, amubaza niba ari umuhungu, cyangwa se
umukobwa. Ndabaga ikibazo kiramukomerera pe! Akumva namubwira
ko ari umuhungu, akamurahiza akarahira, akamubwira kumwambarira
ubusa agasanga ari umukobwa, biri bumubere icyaha gikomeye ! Yakubita
agatima kuri se wavuze ko ari umuhungu, na bwo akumva nabihakana biri
bumubere na we icyaha kuko yabeshye ibwami ! Ndabaga biramuyobera
arashoberwa. Umwami akomeza kumubaza, undi agira ubwoba, ariko
bigeze aho ahitamo kumubwiza ukuri ko ari umukobwa kuko ari nta
kundi yashoboraga kubigenza. Umwami amubwira uburyo ibye byari
byaramuyobeye kuko yamurebaga agasanga afite ingingo za gikobwa,
kandi yaba arasa, atera icumu, yiruka, yiyereka, byose akabikorana
ubwitonzi nta matwara ya gihungu amurangwaho.
Amubaza icyatumye yiga imirimo y'abahungu, undi amutekerereza
uburyo se yagiye ku rugerero ari agahinja, akarinda amenya ubwenge
ataramubona. Mu kubaza nyina igituma atabona se, akamubwira ko
yagiye ku rugerero, kandi ko adashobora gutaha adafite umukura kuko
atabyaye umuhungu. Ibi akaba ari byo byatumye yitoza imirimo igeneweabahungu kugira ngo azamucungure.
Umwami amaze kumva amagambo ya Ndabaga, atumiza Nyamutezi,
amubaza niba umwana we ari umukobwa cyangwa niba ari umuhungu.
Nyamutezi na we abanza kujijinganya nk'umukobwa we, ariko kuko byari
ngombwa kuvugisha ukuri, abwira umwami ko ari umukobwa. Abajijwe
icyatumye ashyira umukobwa mu itorero ry'abahungu, asubiza ko ari
uko yari amaze kunanirwa kubera ubusaza kandi agasanga umwana
we yari ashoboye imirimo ya gihungu. Umwami yaramuhumurije,
yiyemeza kumusezerera agataha, amuha inka nyinshi ariko asigarana
umukobwa yari yaramuhaye. Nyuma aza kuba umugore w'umwami
w'inkundwakaza. Kuva icyo gihe, umwami aca iteka ko ibinege bitagiragikura bizajya bisezererwa bigataha nta yandi mananiza
A. Inyunguramagambo
Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe
mu mwandiko:
1. Ikinege
2. Urugerero
3. Kumukura
4. Azarengere
5. Umugenga
6. Kugabana inka
7. Yaramuhumurije
8. Guca iteka
Umwitozo w'inyunguramagambo
Tanga interuro ebyirebyiri kuri buri jambo muri aya akurikira:
1. Ikinege
2. Kumara impungenge
3. Umugenga
4. Umukura we5. Itorero
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magambo yanyu bwite.
1. Vuga amazina abiri y'abantu bavugwa mu mwandiko.
2. Ni iyihe mirimo yari igenewe abahungu muri icyo gihe
Ndabaga yize gukora?
3. Ndabaga yabitewe n'iki kwiga imirimo ya gihungu?
4. Ndabaga abonanye na se yamugejejeho ikihe gitekerezo?
Umubyeyi we yabyakiriye ate?
5. Ndabaga ageze ku rugerero yitwaye ate?
6. Ni iki kigaragaza ko bagenzi be batishimiye iterambere
Ndabaga yagezeho? Babyitwayemo bate?
7. Mu kiganiro Ndabaga yagiranye n'umwami ni uwuhe muco
mwiza mukuyemo?
8. Ni iki cyatumye umwami aca iteka risonera abavutse ari
ibinege kujya ku rugerero?
9. Ni iki wakwigira kuri Ndabaga uhereye ku buryo yashoboye
imirimo yitwaga iya gihungu ubihuje n'ihame ry'uburinganire
bw'abahungu n'abakobwa muri iki gihe tugezemo?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
1. Vuga ingingo z'ingenzi ziri mu mwandiko umaze gusoma.
2. Tahura ingingo zigaragaza ubutwari ziri muri uyu mwandiko.
D. Umwitozo w'ubumenyingiro: kujya impaka no kungurana
ibitekerezo
Uhereye ku byiciro by'intwari mu Rwanda, uyu mukobwa
wamushyira mu kihe kiciro? Kubera iki?
E. Umukoro: gutanga ibitekerezo mu nyandiko
Andika umwandiko utarengeje amapaji abiri, uvuga ukuntu wumvauzaba intwari ishimwa n'ababyeyi, abarezi ndetse n'Igihugu.
1.3. Kurwanya ruswa
Itariki ya 9 Ukuboza buri mwaka, yahariwe kurwanya ruswa ku isi hose.
Ruswa ni uburyo cyangwa igikorwa cyose cyo gukoresha nabi ububasha
wahawe ku nyungu zawe bwite cyangwa ku z'agatsiko runaka. Ruswa
igaragara ku buryo bwinshi. Hari uwakira amaturo cyangwa impano
binyuranye kugira ngo ukunde ukore icyo wagombaga gukora nta
kiguzi. Ni ukwanga kandi kugira icyo ukora kugira ngo utiteranya. Ni
ukudakorera igihe ibyo ugomba gukora kugira ngo ukugana namara
gusiragira kenshi, yibwirize agire icyo akurebera n'ibindi.
Impamvu ari ngombwa kurwanya ruswa, ni uko ibyo igihugu
cyagakoresheje mu nyungu rusange byikubirwa na bamwe, bigatuma
iterambere ridindira. Urugamba rwo kuyitsinda ntirwakoroha buri wese
atarugizemo uruhare. Kuki se umuntu yatanga ruswa kugira ngo ahabwe
cyangwa akorerwe icyo yemererwa n'amategeko nta kiguzi, kandi
abo ayiha baba bahembwa amafaranga ava mu misoro y'abaturage?Ntibikwiye kandi ko umuntu yahabwa ibyo atagenewe, byari bigenewe
abandi babifitiye uburenganzira kubera ko yatanze inyoroshyo cyangwa
bitugukwaha.
Ni yo mpamvu mu rwego rwo kurengera inyungu z'abaturage, Leta
yashyizeho ingamba zitandukanye zo kurwanya ruswa. Muri izo
ngamba harimo ikoranabuhanga mu gutanga serivisi zinyuranye
ku baturage. Mu nkiko, hashyizweho uburyo bwo kugenzura uko
serivisi zitangwa n'ibyemezo bivugwamo akarengane. Hari kandi no
kugaragaza uburenganzira bw'umuburanyi, n'uwo yiyambaza mu
gihe ubwo burenganzira abwambuwe. Leta kandi ikangurira abagana
inkiko n'abakozi bazo kwamagana ruswa no gutangaza umuntu wese
waka cyangwa agatanga ruswa. Isaba inkiko guca imanza za ruswa mu
gihe kitarambiranye, no gushyikiriza Urwego rw'Umuvunyi abahamwe
n'icyaha cya ruswa, kugira ngo amazina yabo atangazwe, bityo
bakumirwe mu mirimo ya Leta. Hashyizweho gahunda ngarukamwaka
y'icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa. Hashyizweho kandi udusanduku
tw'ibitekerezo, kugira ngo buri wese atange amakuru yatuma imikorere
y'inkiko ijya mbere.
Hashyizweho itegeko rigamije gukumira, kurwanya no guhana ruswa
n'ibyaha bifitanye isano na yo. Ni yo mpamvu ibigo bitanga serivisi
bisabwa kugira inyandiko igaragaza uburyo ibyemezo bifatwa,
kugaragaza igihe ntarengwa mu gufata ibyemezo n'amategeko
akurikizwa no kubahiriza amabwiriza agenga ipiganwa mu gutanga
amasoko n'akazi. Ibigo bisabwa kandi kugira ubugenzuzi bw'imikorere
n'ubw'imicungire y'umutungo, kugaragariza raporo abo igenewe, kugira
amabwiriza agenga abayobozi n'abakozi, kudasumbanya, kudatinza no
kutaburagiza ababagana bakeneye gukorerwa imirimo runaka.
Uwo ari we wese wakiriye cyangwa watse ruswa ku buryo ubwo ari
bwo bwose, cyangwa yirengagije ibyo amategeko amusaba gutunganya,
kubera ruswa yakiriye uko yaba iteye kose, agenerwa ibihano birimo
gufungwa no gucibwa ihazabu.
Nubwo ingamba zo kurwanya ruswa zigenda ziyongera, abayaka na
bo bagenda bahindura uburyo bwo kuyaka. Buri muturarwanda akaba
asabwa kwirinda gutanga no kwakira ruswa mu buryo bwose, agatangaamakuru y'uwaka ruswa n'uyitanga. Muri uru rugamba, urubyiruko
nk'imbaraga z'u Rwanda rw'ejo hazaza rugomba kugira uruhare runini
mu gukumira ruswa kugira ngo idakomeza kudindiza iterambere
ry'igihugu.
Mu bagomba gutungirwa agatoki ahavugwa ruswa, harimo by'umwihariko
Urwego rw'Umuvunyi kuko rufite mu nshingano kurwanya ruswa
n'akarengane, kugeza bicitse burundu mu Rwanda. Udashobora kugera
ku Muvunyi, na we ntaterera iyo ngo abaryi ba ruswa bakomeze
bidagadure. Hari udusanduku dukunze kuboneka ahantu hatandukanye
inzego z'ubutegetsi zikorera kugira ngo byorohereze abantu gutanga
amakuru kuri ruswa mu ibanga. Ruswa ni mbi imunga ubukungu
bw'igihugu, igatuma serivisi zitangwa nabi, iterambere duharanira
ntirigerweho.
A. Inyunguramagambo
Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe
mu mwandiko.
1. Kudindira
2. Inyoroshyo
3 Ingamba
4. Ipiganwa
5. Kuburagiza
6. Ihazabu
Umwitozo w'inyunguramagambo
Tanga andi magambo asobanura kimwe
n'amagambo akurikira:
1. Ruswa
2. Kurwanya
3. Ingamba
4. Kudatinza
5. Gutungirwa agatoki
6. Guterera iyo
7. Kwidagadura
8. Kumunga
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magambo yanyu bwite.
1. Ruswa ni iki?
2. Ni ubuhe buryo butandukanye bukoreshwa mu gutanga ruswa?
3. Sobanura uburyo gutanga no kwakira ruswa bishobora
kudindiza iterambere ry'igihugu?
4. Ni kuki tugomba kurwanya ruswa?
5. Ni ibihe bihano bihabwa uwakiriye cyangwa uwatanze ruswa?
6. Ni izihe ngamba zafashwe mu rwego rwo kurwanya ruswa?
7. Ni ibiki buri muturage yakora mu rwego rwo kurwanya ruswa?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
1. Vuga ingingo z'ingenzi ziri mu mwandiko umaze gusoma.
2. Kora inshamake y'uyu mwandiko.
D. Umwitozo w'ubumenyingiro: Kungurana ibitekerezo
Uri umunyeshuri wiga mu mwaka ka gatanu w'amashuri abanza.
Ni uruhe ruhare wumva wagira mu rwego rwo gukumira ruswa no
kuyirwanya?
E. Umukoro: Gutanga ibitekerezo mu nyandiko
Hanga umuvugo uvuga ibibi bya ruswa ku buryo wawujyana mumarushanwa yo ku munsi wahariwe kurwanya ruswa mu Rwanda.
1.4. Gukorera mu mucyo
Burya kuganira n'abantu bakuru ni byiza cyane. Sinari nzi icyo gukorera
mu mucyo ari cyo, nabibwiwe na sogokuru.
Umunsi umwe, naganiriye na sogokuru maze ampa impanuro agira
ati: "Mwana wange, nongeye kubigusaba nkomeje, uzabe umugabo
maze wange umugayo. Uzirinde kurimanganya. Uzirinde gukoresha
amarangamutima, urangwe no gushishoza, ukuri n'ubutabera. Muri make,
uzaharanire kuba inyangamugayo kandi ukorere mu mucyo". Kubera
ko ntari nasobanukiwe neza n'ibyo ambwira, ndamubaza nti: "Gukorera
mu mucyo ni iki? Bisabwa ba nde? Bikorwa gute?"
Sogokuru arambwira ati: "Gukorera mu mucyo ni ukuvugisha ukuri no
kudahishahisha ibyo ukora. Ntibaca umugani se ngo 'uwububa abonwa
n'uhagaze.' Burya ibyo ukorera mu bwihisho biba ari bibi kandi biratinda
bikagaragara." Gukorera mu mucyo rero ni uguhishurira abandi ibyo
ukora no kwemera ko bakugenzura ku buryo bashobora gutahura no
kugaragaza amakosa wakoze. Waba kandi warakoze neza na byo
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
1. Ni iyihe nsangamatsiko iri kuvugwa muri uyu mwandiko?
2. Ni izihe nama umwana yagiriwe na sekuru?
3. Ni ibihe bibazo uyu mwana yabajije sekuru?
4. Ubona sekuru yaramushubije ku bibazo byose yabajije?
5. Gukorera mu mucyo ni iki?
6. Kuki tugomba gukorera mu mucyo?7. Ni gute mu ishuri dushobora gukorera mu mucyo?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
1. Vuga ingingo z'ingenzi ziri mu mwandiko umaze gusoma.
2. Kora inshamake y'uyu mwandiko.
D. Kungurana ibitekerezo
1. Usibye ibikorwa bivugwa mu mwandiko wasomye nta bindi
bigaragaza uko abantu bakorera mu mucyo watanga?
2. Usibye akamaro ko gukorera mu mucyo kavugwa mu
mwandiko wasomwe nta kandi kamaro ko gukorera mu mucyo
wavuga?
1.5. Uburyo bwo gutahura ingingo z'ingenzi mumwandiko
1.6. Ihinamwandiko
1. Inshoza y'inshamake y'umwandiko
2. Inshoza y'ihinamwandiko
3. Amabwiriza y'ihinamwandiko
Umwitozo:
Hina umwandiko "Dukunda Igihugu cyacu" mu mirongo itarenze
icumi.
Umukoro
Himba inkuru ivuga ku bikorwa biranga gukorera mu mucyo ndetsen'akamaro ko gukorera mu mucyo.
1.7. Igitekerezo cya Nyamutegerakazaza
Umugabo Nyamutegerakazaza wari utuye i Gihinga na Gihindamuyaga
yashatse umugore, ariko mu gihe yari atwite ari hafi kubyara, umugabo
ararwara, indwara imugezayo. Ageze aho ajya kuraguza, bamubwira
ko umugore we atwite inda y'umuhungu, ariko ko atazamubona, kuko
azavuka yarapfuye.
Nyamutegerakazaza yumvise ko agiye gupfa ntiyacika intege, ahubwo
atangira gutekereza icyo yakora kugira ngo ateganyirize umwana we.
Nuko yigira inama yo gusiga amusabiye umukobwa, akanamukwerera,
kugira ngo namara gukura atazabura umugore cyangwa akabura
umusabira.
Bukeye, Nyamutegerakazaza areba inka z'imbyeyi n'ibimasa, areba,
intama, areba ihene, amasaka, impu n' impuzu nyinshi, ashaka abagaragu
bo kubimutwaza. Nuko ashyira nzira, ajya gushaka aho yasabira
umwana wari ukiri mu nda.
Ngo bagere imbere, abona ifuku yafashwe n'umutego. Arayitegura,
arangije ayiha amasaka irahembuka. Igiye kugenda iramubaza, iti:
"Witwa nde ko ungiriye neza?" Arayibwira. Na yo iramubwira iti: "Genda
igihe nikigera nzitura iyi neza ungiriye."
Barakomeza, bageze imbere bahura n'imbeba zishonje ziri kuguguna
ibyatsi. Zibonye amasaka ziramusaba ziti: "Dufungurire!" Aziha amasaka
n' impu n'impuzu. Agiye kugenda ziramubaza ziti: "Wa mugabo we witwa
nde ko utugiriye neza?" Arazibwira. Ziti: "Genda umugeni uzamubona
kandi igihe nikigera tuzitura umwana wawe iyi neza utugiriye."
Nyamutegerakazaza arakomeza aragenda. Ageze mu ishyamba, ahura
n'intare ishaje, itagishoboye guhiga. Intare iramubwira iti: "Wamfunguriye."
Nyamutegerakazaza ayiha akamasa. Mbere y'uko igafata, iramubaza iti:
"None ko ungiriye neza witwa nde?" Nyamutegerakazaza arayibwira,
ati:"Ndi Nyamutegerakazaza nturutse i Gihinga na Gihindamuyaga,
ngiye gukwerera umwana ukiri mu nda." Intare iramubwira iti: "Genda
umugeni uramubona."
Yigiye imbere ahura n’isazi n’ishwima. Isazi zimusaba kuziha impu
zikanyunyuzamo ibizitunga, naho ishwima zimusaba gushitura ibirondwe
ku nka yari ashoreye. Nyamutegerakazaza asaba abari bamutwaje
guhagarara. Ahambura impu aziha isazi zitururaho, na ho ishwima
zishitura ibirondwe ku nka zirahaga. Birangije, biti: "Noneho twibwire,
tuzakwiture iyi neza utugiriye. Nyamutegerakazaza abibwira izina rye.
Biti: "Genda rero umugeni uramubona."
Nyamutegerakazaza, n'abikorezi be bakomeza urugendo. Aza guhura
n' umugabo uvuye mu rugo rwe, na we yari afite umugore utwite inda
y’ uburiza. Nyamutegerakazaza aramusuhuza, arangije aramwibwira
amubwira n' ikimugenza. Umugabo ati:"Nta mukobwa mfite, icyakora
umugore wange aratwite."Undi ati: "Yewe! Iyo nda ni yo nshaka, kuko
n' uwo nsabira ntaravuka. Ndagukwera, maze nubyara umukobwa
uzamushyingire umwana wange." Umugabo ati: "Ibyo na byo! Nyihera
inka, umugeni ndamukwemereye. Yaba uzavuka mu nda umugore wange
atwite cyangwa uzakurikiraho."Nuko amutura amayoga, baranywa,
arangije amuha inka yo kumukwera, barikubura barataha.
Nyamutegerakazaza ageze mu rugo ahamagara umugore we,
aramubwira, ati: "Dore nagiye ngirira neza abantu bose, n'ibintu
byose. Izina ryange rizwi neza hose. None uzabyara umwana
w'umuhungu narapfuye, ntuzagire izina umwita, bazage bamwita mwene
Nyamutegerakazaza." Umugore arikiriza. Nyamutegerakazaza amara
iminsi mike arapfa.
Bitinze umugore we abyara umwana w'umuhungu ntiyamwita izina koko.
Umwana arakura, agera ubwo aba umusore, bakajya bamwita."mwene
Nyamutegerakazaza". Amaze kuba umusore aza kubaza nyina ati:
"Data aba hehe?" Nyina aramusubiza ati: "So yarapfuye." Umwana
yongera kumubaza ati: "Ese yitwaga nde? " Nyina ati: "Yitwaga
Nyamutegerakazaza. Yari yaragiye inyuma y'ishyamba, asiga agushakiye
umugeni, avuyeyo aherako arapfa." Umwana ati: "Nzajya kureba aho
hantu data yajyanye inka zo kunkwerera."
Bukeye umwana afata impamba, arahaguruka ajya kureba aho se
yasize amusabiye umugeni. Aragenda, agiye kugera ku ishyamba
ahura n'ifuku. Ziramubaza ziti: "Witwa nde wa musore we ko tubona
ujya gusa na wa mugabo watugiriye neza?" Arazibwira ati: "Ndi
mwene Nyamutegerakazaza." Ifuku ziti: "Genda ariko umenye ko aho
ugiye bazakurushya, uzemere uruhe. Nibakohereza guhinga, uzageyo
uzahadusanga." Arazishimira, arangije akomeza inzira y'ishyamba, ifuku
na zo zinyura mu myobo, ziramukurikira.
Yigiye imbere ahura n' imbeba ziti: "Uri nde?" Arazibwira. Imbeba
zitema ishyamba arahita. Zirangije ziramuherekeza, zimwereka urugo
se yamusabiyemo umugeni. Nuko ahageze baramuzimanira, barangije
baramubaza bati: "Uri nde ko tutakumenye?" Arabasubiza, ati: "Ndi
mwene Nyamutegerakazaza waje gukwa inda." Babyumvise barumirwa,
kuko umugeni we bari baramushyingiye ahandi. Ni ko kwigira inama
yo kumurushya kugira ngo bamunanize, atahe atamubonye.
Nuko basaba abashumba kugishisha inka zose, kugira ngo bamubwire
ko inka se yabakwereye yari irwaye igahita ipfa, ko nta nka n'imwe
ibarizwa muri urwo rugo. Abashumba bakigeza inka mu ishyamba,
imvura irashoka. Intare yari yabimenye iratontoma, itera abashumba
ubwoba, barazishorera bazisubiza mu rugo. Mu gihe bari batangiye
kubimubwira babona inka zose zirahasesekaye.
Babonye ibyo bidakunze, bamuha ikigeragezo, bati: "Noneho muri iri
shyo ry'inka, genda utwereke izikomoka ku yo so yakoye." MweneNyamutegerakazaza abyumvise arumirwa, kuko atari azizi. Muri ako
kanya, ishwima imunyura hejuru iguruka, iramwongorera, iti:" Inka
tugiye kugwaho uvuge ko ari zo zikomoka ku yo so yakoye." Umusore
ajya mu ishyo, inka ishwima iguyeho akayikoraho, arinda azihetura
atibagiwemo n'imwe.
Bamuha ikindi kigeragezo bati: "Maze rero ntitwashyingira umukobwa
wacu umugabo uzamwicisha inzara. Dore isuka, ugende uhinge uriya
mushike, nukunanira, witahire." Umusore isuka arayifata. Bamweretse
umushike arumirwa, kuko uburyo hari hanini, ntiyari gushobora
kuharangiza mbere y'uko agera mu gihe cy'ubukambwe. Nyamara apfa
kujyamo aratangira ararima. Muri ako kanya, za fuku zanyuze iy'ikuzimu
ziba zirahasesekaye, ziramufasha, mu kanya wa mushike wose uba
uhindutse intabire.
Babibonye batumaho umugore we iyo bari baramushyingiye, azana
n'abana yari amaze kuhabyarira. Bazana abagore benshi, barimo uwo
se yamukwereye babakoranyiriza hamwe. Baramubwira bati: "Dore
aba bagore barimo uwo so yagukwereye, numumenya ukamufata
akaboko, turamuguha umujyane. Isazi imujya mu gutwi iti: "Uwo ngwa
ku jisho akikoma ku gahanga, abe ari we ufata akaboko." Nuko wa
musore arabegera, agenda asa n'ushishoza nk'ubazi neza, agiye kubona
abona uwo isazi iguye ku jisho, yikomye ku gahanga amufata akaboko
aseka, ati: "Uyu ni we wange." Umugore na we aramuhobera, basabwa
n'ibyishimo, abari aho bose babaha amashyi n'impundu.
Nuko bengesha amayoga, babanza gusubiza uwari umutunze ibyo yari
yarakoye, barangije baramushyingira. Bamuha inka, bamuha imyaka,
bamuha abikorezi baramuherekeza atwara umugore we n'abana be yari
amaze kubyara, aratunga aratunaginirwa.
Ineza iratinda ntihera.
Gira so yiturwa indi.
Akebo kajya iwa Mugarura.A. Inyunguramagambo
Nimushake ibisobanuro by'aya magambo mukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko:
Umwitozo w'inyunguramagambo
1. Koresha aya magambo mu nteruro ziboneye.
a) Kwitura ineza
b) Ishyo
c) Gusabwa n'ibyishimo
d) Gutunga ugatunganirwa.
2. 2. Nimusobanure iyi migani muvuge n'igihe
yakoreshwa:
a) Ineza iratinda ntihera.
2. Iyo Nyamutegerakazaza aba yaragiye agira nabi yari kwifuza
ko umwana we yitwa kuriya?
3. Uretse gusiga amukwerereye ubona ikintu kiza kiruta ibindi
Nyamutegerakazaza yasigiye umwana we ari iki?
4. Wowe umenye ko uzapfa vuba aha wakora iki?
5. Ese ko n'ubundi buri muntu aba agomba kuzapfa umunsi
umwe, ubona abantu babaho nk'aho bazapfa ngo bateganyirize
abana babo?
6. Iki gitekerezo kiratwigisha irihe somo ry'ingenzi?
7. Mu mwandiko baravugamo ko Nyamutegerakazaza yagiye
gukwera umwana utaravuka kandi agakwa inda itaravuka.
Kuri ubu ubona bishoboka?
8. Muri iki gihe ni ibihe bikorwa abantu bakora iyo bashatse
kuzigamira umwana ukiri muto cyangwa utaravuka?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
1. Ukeka ko uyu Nyamutegerakazaza yabayeho? Ni iki gisa
n'ikigaragaza ko yabayeho?
2. Bavuga ko yari atuye he?
3. Hari igihe bavuga yabereyeho?
4. Uhereye kuri ibi uyu mwandiko wawita iki?
5. Igitekerezo cyo muri rubanda rero kirangwa n'iki?
D. Gutekereza ku buryo bwimbitse no gutanga ibitekerezo
ku bivugwa mu mwandiko.
Insanganyamatsiko yo kujyaho impaka:
Mwene Nyamutegerakazaza amaze gutsinda ibigeragezo byose
bamushyizeho, bamuhaye umugore we ndetse n'abana yari yarabyaye
mu rugo yari yarashatsemo arabegukana. Ubona byari bikwiye ko
ajyana umugore n'abana atabyaye?
E. Ihangamwandiko
Wumva ikintu kiza umubyeyi wawe yagukorera none kugira ngo
aguteganyirize neza ari ikihe? Yaguteganyiriza uburyo uzashaka?
b) Gira so yiturwa indi.
c) Akebo kajya iwa Mugarura.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Nimusubize ibibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magambo yanyu bwite.
1. Kuki Nyamutegerakazaza yanze kwita umwana we izina
agashaka ko bazajya bamwita "mwene Nyamutegerakazaza?"
2. Iyo Nyamutegerakazaza aba yaragiye agira nabi yari kwifuza
ko umwana we yitwa kuriya?
3. Uretse gusiga amukwerereye ubona ikintu kiza kiruta ibindi
Nyamutegerakazaza yasigiye umwana we ari iki?
4. Wowe umenye ko uzapfa vuba aha wakora iki?
5. Ese ko n'ubundi buri muntu aba agomba kuzapfa umunsi
umwe, ubona abantu babaho nk'aho bazapfa ngo bateganyirize
abana babo?
6. Iki gitekerezo kiratwigisha irihe somo ry'ingenzi?
7. Mu mwandiko baravugamo ko Nyamutegerakazaza yagiye
gukwera umwana utaravuka kandi agakwa inda itaravuka.
Kuri ubu ubona bishoboka?
8. Muri iki gihe ni ibihe bikorwa abantu bakora iyo bashatse
kuzigamira umwana ukiri muto cyangwa utaravuka?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
1. Ukeka ko uyu Nyamutegerakazaza yabayeho? Ni iki gisa
n'ikigaragaza ko yabayeho?
2. Bavuga ko yari atuye he?
3. Hari igihe bavuga yabereyeho?
4. Uhereye kuri ibi uyu mwandiko wawita iki?
5. Igitekerezo cyo muri rubanda rero kirangwa n'iki?
D. Gutekereza ku buryo bwimbitse no gutanga ibitekerezo
ku bivugwa mu mwandiko.
Insanganyamatsiko yo kujyaho impaka:
Mwene Nyamutegerakazaza amaze gutsinda ibigeragezo byose
bamushyizeho, bamuhaye umugore we ndetse n'abana yari yarabyaye
mu rugo yari yarashatsemo arabegukana. Ubona byari bikwiye ko
ajyana umugore n'abana atabyaye?
E. Ihangamwandiko
Wumva ikintu kiza umubyeyi wawe yagukorera none kugira ngo
aguteganyirize neza ari ikihe? Yaguteganyiriza uburyo uzashaka?
Yakurihira amashuri? Yakubikira amafaranga menshi muri banki?
Sobanura impamvu wumva icyo uhisemo ari cyo kiza kuruta ibindi
Inshoza n'uturango by'igitekerezo cyo muri rubanda
Inshoza
Igitekerezo cyo muri rubanda ni igihangano cy'ubuvanganzo kijya
gusa n'umugani, bigatandukanywa n'uko cyo kidatangizwa na kera
habayeho ngo kirangizwe na si nge wahera.
Uturango
Mu gitekerezo cya rubanda havugwamo:
Umuntu utari umwami ariko witwara nk'igihangange rubanda
batwerera ibikorwa bigaragara nk'ibyabayeho ariko bivanzemo
n'ibigaragara nk'ibitangaza.
Muri make ibiranga igitekerezo cyo muri rubanda ni ibi bikurikira:
1. Uburyo bwo kubara inkuru mu bitekerezo
Ntibitangizwa na kera habayeho ngo birangizwe na si nge wahera,
kuko iyo bigenze gutyo kiba gihindutse umugani.
Bishingira ku mazina y'abantu babayeho, cyangwa bagaragara
nk'ababayeho mu mateka kuko usanga ari abantu bagenda
bavugwaho ku buryo butandukanye.
Bigaragaramo amakabyankuru n'ibitangaza.
2. Igihe n'ahantu:
a) Igihe: Ibitekerezo bya rubanda ntibitanga amacishirizo
agaragaza neza igihe ibintu byabereye.
b) Ahantu: Mu bitekerezo bya rubanda dusangamo kenshi
ahantu hazwi ibivugwa byabereye, aho igihangange kivugwacyari gituye, imisozi izwi iriho na n'ubu, ndetse n'ibintu bifatika
bigaragara nk'ibimenyetso byasizwe n'igihangange kivugwa mu
gitekerezo cya rubanda. Aha twatanga nk'ingero zikurikira:
Muri iki gitekerezo cya Nyamutegerakazaza: Havugwamo
aho yari atuye: I Gihinga na Gihindamuyaga ni imisozi izwi iri mu
Ntara y'Amajyepfo.
Mu gitekerezo cya Ngunda havugwamo ko imsozi yose y'u
Rwanda ari amabimba Ngunda yahingaga. Ni we wayihanze. Mu
Rwanda hari aho usanga udusozi twegeranye bakatwita amabimba
ya Ngunda.
Mu gitekerezo cya Cacana havugwamo:
Imisozi yose Cacana yaciyeho ahunga urupfu kuva mu magepfo
kugera mu majyaruguru. Ni imisozi iriho inazwi na n'ubu. Aho Cacana
yarwaniye n'urupfu ku gasozi ka Zoko. Ubu ni mu Murenge wa Mutete,
Akarere ka Gicumbi, Intara y'Amajyaruguru.
Izi ngero z'ahantu hazwi hariho na n'ubu ni zo usanga zishinga
itandukaniro rigaragara hagati y'igitekerezo n'umugani muremure,
kuko wo utagira utu turango two kuvuga ahantu hazwi ibintu
byabereye ku buryo byatera gutekereza ko ibivugwa byabayeho.
Nyamara igitekerezo cya rubanda cyo kizanamo utwo turango kugira
ngo ubyumva arusheho gusa n'uwemera ibivugwa nk'aho ari ukuri.
3. Amakabyankuru n'ibitangaza:
Muri iki gitekerezo cya Nyamutegerakazaza inyamaswa ziravuga,
zizi ubwenge, zifasha abantu ku buryo butangaje, zizi ibizabaho mu
gihe kiri imbere.
Ibi rero biri mu turango dutuma igitekerezo cya rubanda kegerana
cyane n'umugani muremure mu bibiranga.
4. Isomo mu buzima:
Buri gitekerezo kiba gifite isomo kifuza kutwigisha. Muri iki gitekerezo
cya Nyamutegerakazaza baratwigisha guteganyiriza ejo hazaza
no kugerageza gusiga izina ryiza tugira neza aho tunyuze hose,kugira ngo tutagenda twitwa ba ruvumwa. Ineza tugize tuyiturwa
ku buryo butandukanye kandi abo dusize bakabyungukiramo. Buri
muntu yari akwiye kwitwara nka Nyamutegerakazaza kuko buri
wese azi ko umunsi umwe azapfa, nyamara izina ryiza ryo ntiripfa.
Umukoro.
Hari ibindi bitekerezo bya rubanda byiza byo gusoma: Icya Ngunda,
ibya Semuhanuka, Igitekerezo cya Cacana n'ibindi. Shakisha ibitabo
birimo maze ubisome kugira ngo urusheho kwagura ubumenyi nokumva amasomo bitwigisha.
1.8. Ikeshamvugo ku nka, amata n’igisabo
1. Nimusome aka kandiko maze mugende
musimbuza amagambo aciyeho akarongo andi
akoreshwa mu mvugo iboneye mu Kinyarwanda.
Mu muco nyarwanda inka, amata n'igisabo ni ibintu byubahirizwa cyane
mu Rwanda. Inka ifatwa nk'ikimenyetso cy'ubukungu ku buryo buri
wese yumva yayitunga ngo imuhe amata. Hambere, amata iyo yabaga
yakamwe bayasukaga mu gisabo yamara gufata, bakayazunguzamo
akavamo amavuta yatekwaga mu biryo ari byo bitaga ibirunge cyangwa
akisigwa bakayita ikimuri.
Inka zanyweraga mu cyobo badahiyemo amazi, zamara kunywa amazi,
zikaryama.
Kugira inka cyari ikimenyetso cy'ubukungu ku buryo abantu
bashimishwaga no gutunga inka nyinshi zigabanyije mu matsinda, yabaga
ari hirya no hino mu gihugu.
2. Nimugaragaze buri jambo n'iryarisimbuye mumbonerahamwe iteye itya:
Dore izindi mvugo ziboneye zikoreshwa ku nka n'ibiyikomokaho, ndetse
n'ibikoresho byajyanaga na byo.
Ku birebana n'inka
Ku birebana n'amata
Ku birebana n'igisabo
Imyitozo
1. Simbuza amagambo adakwiye gukoreshwa
andi yabugenewe, maze usanishe uko bikwiye
interuro, kugira ngo zibe ziboneye.
Bwira ba bakozi baragira inka uti: "Nimubyuke dore bwakeye mutangire
gukama kandi mukame n'ingonga, hanyuma amata muyasuke mu bisabo
maze mujyane inka mu rwuri. Igihe cyo kunywa amazi nikigera, muzijyane
kuri cya kinogo twazisukiyemo amazi ejo.
Abana bazo mubashyire mu nzu yabo, umwe muri mwe aze kubahirira
ubwatsi. Ubwo araza no koza ibyansi, abyanike ku gatanda, kandi ibisabo
bitarimo amata, abimanike hariya ku rutara.
Amata mukimara gukama muge mufataho ayo mugurisha andi muyahe
abana bayanywe ariko mwabanje kuyateka. Muge kandi mwirinda
kuyamena mu gihe muri kuyasuka mu bisabo. Hanyuma ariya mabyi
yazo muze kuyayora, kandi muzishakire indi saso."
2. Huza imvugo iboneye yo mu ruhushya An'igisobanuro cyayo mu ruhushya B
Umwandiko: Indangagaciro z'Umunyarwanda
Indangagaciro ziranga umuco nyarwanda ni nk'amahame
Abanyarwarwanda bagenderaho amwe ababuza gukora ikibi n'andi
abategeka gukora ikiza.
Indangagaciro zikwiye kuranga umuntu kuva akiri muto twavugamo
izi zikurukira: guharanira ubumwe bw'Abanyarwanda, kwakira neza
abatugana, kwita ku batishoboye, kudahemuka no gukorana umwete.
Nyamara si zo ndangagaciro zonyinye ziranga Abanyarwanda.
Mu migenzereze yabo, Abanyarwanda hafi ya bose bubaha Imana
bikagaragaza ukwicisha bugufi. Ibyo bigaragarira mu mazina bita
abana babo no mu mvugo bakoresha umunsi ku munsi, zirimo imigani
y'imigenurano, indamukanyo n'intashyo zabo. Iyo basuhuzanya bagira
bati: "Mwaramukanye Imana?" Basezeranaho Bati: "Mubane n'Imana,
cyangwa bati: "Imana ibarinde."
Indangagaciro ziranga umuntu we ubwe ziza ku rwego rwa kabiri,
zikaba ari indangagaciro zituma yihesha ishema mu bandi. Muri zo
twavuga nko kwiyubaha ukirinda kwiyandarika, gukora ukirinda
kuba inyanda kuko agaciro kawe gashingiye ku byo wagezeho wowe
ubwawe, utibye, utandavuye cyangwa ngo uhemuke.
Hakurikiraho indangagaciro zihuza abantu bo mu muryango umwe,
zishingira cyane ku bumwe bw'abagize umuryango, gufashanya no
gutabarana. Izo rero ni indangagaciro ziranga umuryango ari wo
shingiro ry'imibanire y'abantu. Abanyarwanda bemera ko habaho
"ndinda" ebyiri. Umwana ukiri muto aravuga ati:"Ndinda dawe."
Umubyeyi na we yamara gusaza akitabaza umwana we agira ati:
"Ndinda mwana wange."
Ababyeyi rero uko batwitayeho tukiri abana bato, ni ko natwe tugomba
kubitaho bamaze gusaza tukabasazisha neza. Umubyeyi utita ku bana
be bakandagara, aba yihemukira we bwe. Nyamara n'abana bibagirwa
ababyeyi babo ntibabiteho igihe bageze mu za bukuru, baba babayeibigwari, bakabita "ibirumbo."
Hari kandi indangagaciro zidusabanya n'abandi bantu zikadutegeka
gusakaza umubano mwiza mu bantu no kuwusigasira. Umunyarwanda
uhuye n'undi muntu n'iyo baba bataziranye aramusuhuza, batandukana
akamusezeraho.
Muri izo ndagagaciro harimo izitubuza guhemuka, kubeshya no
kubeshyera abandi, gukwiza amacakubiri n'inzangano mu bantu.
Harimo kandi izidutegeka gutabara abari mu kaga, kubaha abandi,
kwakirana urugwiro abantu bose nta vangura, gushima uwakoze neza
ukagaya uwahemutse, no kwirinda ishyari.
Uretse izo ndangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda ku giti ke
cyangwa mu mibanire ye n'abandi, hari kandi indangagaciro zimuranga
nk' umwenegihugu. Umunyarwanda aharanira kurinda ubusugire
bw'Igihugu ke, kukirwanira ishyaka, akirinda kugitera cyangwa
kugisahura.
Izi ndangagaciro n'izindi tutarondoye, ni ryo shema ry' Abanyarwanda,ni zo pfundo ry'umuco udutandukanya n'abatari Abanyarwanda.
I. Inyunguramagambo
1. Uhereye ku buryo yakoreshejwe mu mwandiko, gerageza
gusobanura aya magambo maze ukoreshe buri ryose munteruro iboneye
2. Indangagaciro akenshi usanga zifite imbusane zazo, ni
ukuvuga ko iyo hatari ikiza haba hari ikibi. Tanga imbusanez'izi ndangagaciro:
II. Ibibazo byo kumva umwandiko:
1. Agaciro k'umuntu gashingira ku ki?
2. Ukurikije uko ryakoreshejwe mu mwandiko, ijambo "ndinda"
risobanura iki?
3. Ni izihe ndangagaciro zikwiye kuranga umuntu we ubwe?
4. Ni izihe ndangagaciro ziranga abantu bahuriye mu muryango
umwe ?
5. Umubano mwiza mu bantu usakara ute?
III. Imikoreshereze y'utwatuzo
Shyira utwatuzo dukwiye ahari akanyerezo mu nteruro
zigize aka gace k'umwundiko:
Ese uwavuga ibyo_ umuco nyarwanda yahera he_Yewe, ibyiza
by'umuco nyarwanda ntawabirondora ngo abirangize_Abanyarwanda
bafite umuco bihariye ubatandukanya n'abanyamahanga_None wowe
ntumaze kumenya imyinshi mu migenzo myiza y'umuco wacu_Ngaho
nawe gira icyo uvuga da_
IV. Ikeshamvugo
Uzurisha amagambo yabugenewe ku nka, ku mata no ku
gisabo ahari utudomo, aciyeho akarongo na yo uyasimbuze
imvugo iboneye.
Kera Abanyarwanda baragiraga ku gasozi, bakagira inka nyinshi
zigabanyije mu matsinda. Iyo inka zabaga zitashye ............
bagakama. Hari abantu babaga bazi gukama ningoga, bagakama
inka nyinshi mu mwanya muto. Amata bayakamiraga mu ............
bakayabuganiza mu ............
Babaga bafite kandi ibisabo byinshi bimwe bimanitse, ibindi
biteretsemo amata. Ku munsi wo gucunda, amata bayasukaga mu
bisabo bakayacunda, hanyuma bagakuramo amavuta.
V. Guhina umwandiko:
Andika interuro imwe ikubiyemo iby'ingenzi bivugwa muri uyu
mwandiko.
VI. Ihangamwandiko
Andika umwandiko utarengeje ipaji imwe uvuga uburyoukunda igihugu cyawe cy'u Rwanda n'icyo ugikundira