General
Umutwe wa munani:Ubuzima
Igihekane njw/Njw
1. Erekana amashusho arimo ijwi njw.
2. Erekana igihekane njw/Njw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Umusatsi wa Nyanjwenge ni injwiri.
b) Intebe za Kibanjwa zirakunjwa.
c) Sinanjwa arashinjwa amanjwe.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Nyanjwenge kwa muganga
Nyanjwenge yahoraga arwaragurika kandi yarataye ibiro.
Umusatsi we wari injwiri, uza guhinduka amoya.
Ababyeyi be bahoraga banjwa bamuha imiti ya kinyarwanda.
Akomeje kuremba, se Kibanjwa amujyana ku ivuriro rya Njwari.
Muganga aramusuzuma, abwira Kibanjwa ko Nyanjwenge arwaye bwaki.
Amubwira ko Nyanjwenge yagaburirwa ibiryo birimo intungamubiri agakira.
Kibanjwa agurisha intebe zikunjwa abona amafaranga.
Atangira kujya ahahira Nyanjwenge ibyo kurya byuzuye intungamubiri.
Ubu Nyanjwenge yakize bwaki, afite umubiri utoshye.
a) Nyanjwenge yari arwaye iki?
b) Muganga yagiriye se wa Nyanjwenge iyihe nama?
c) Kibanjwa yakuye he amafaranga yo guhaha?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane njw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Umusatsi wange ntabwo ari …………….
b) Yaguze intebe ………….
c) Ibiryo bigomba ............. mbere yo kubimira.
1. Erekana amashusho arimo ijwi dw.
2. Erekana igihekane dw/Dw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Uruyuki rwadwinze Madwedwe.
b) Iyi myenda idodwa na Kadwiri.
c) Basanze Budwiri adagadwa.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Madwedwe yitaweho
Madwedwe yazindutse ajya ku ishuri.
Ageze ahantu hari umudwedwe ananirwa kugenda araryama.
Budwiri bigana ahageze asanga Madwedwe aryamye atitira.
Ajya kureba nyina wa Madwedwe aho yirirwa adwedweza.
Nyina aza yiruka ahita amujyana kwa muganga.
Muganga asuzumye Madwedwe, asanga arwaye bwaki ibyimbisha.
Nyina aradagadwa avuga ko yari azi ko ari ukubyibuha.
Muganga amwohereza mu kigo mbonezamirire bamwitaho.
Madwedwe amaze gukira ashyikirizwa nyina ngo akomeze kumwitaho.
a) Madwedwe yananiwe kugenda ageze hehe?
b) Nyina wa Madwedwe yamujyanye hehe?
c) Muganga yohereje Madwedwe mu kihe kigo?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane dw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Uruyuki …………… ararira.
b) Iki giti ni ………………… .
c) Iyi myenda ................. na Budwiri.
1. Erekana amashusho arimo amajwi njw/dw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Imyenda ya Nyanjwenge idodwa na Kibanjwa.
b) Senjwiri yatemye umudwedwe.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro zikurikira
5. Shaka amagambo arimo ibihekane njw, dw muri iki kinyatuzu unayandike mu mukono.
6. Tondeka izi interuro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Kibanjwa amugira inama yo kugura intebe zikunjwa.
Madwedwe yashakaga kugura intebe.
Ubu Madwedwe yicara mu ntebe zikunjwa bikamushimisha.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Budwidwi ntakigunga
Umwarimu Kibanjwa yahoraga abona Budwidwi yigunga ntakine.
Aramwegera amubaza impamvu adakina na bagenzi be.
Budwidwi amusubiza ko aba yumva nta mbaraga afite.
Kibanjwa amwitegereje abona umusatsi waracuramye.
Ahamagaza umubyeyi we baraganira, amushinja kutita ku mwana we.
Kibanjwa amusaba kujya amwitaho akamugaburira ibirimo intungamubiri.
Kuva ubwo umubyeyi wa Budwidwi atangira kumwitaho.
Ubu Budwidwi afite imbaraga, asigaye akina na bagenzi be.
a) Kubera iki Budwidwi atakinaga na bagenzi be?
b) Umubyeyi wa Budwidwi yashinjwe iki?
c) Ni iki Kibanjwa yasabye umubyeyi wa Budwidwi?
1. Erekana amashusho arimo ijwi sy.
2. Erekana igihekane sy/Sy.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Busyete arasya ubunyobwa.
b) Gasyori arinda abana be gusyigingira.
c) Uyu mwana yashushanyije akanyamasyo.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Baretse ibiyobyabwenge
Hari mu kiruhuko Busyete ajya gusura Busyori iwabo.
Ahageze, Busyori azana umupira batangira gukina.
Umupira bakinaga ugwa mu bihuru, Busyete ajya kuwureba.
Atangazwa no kuhasanga abana bataye ishuri batumagura ibitabi.
Ahamagara Busyori ngo amufashe gucyaha abo bana.
Busyori ababwira ko ku ishuri bababujije kunywa ibiyobyabwenge.
Busyete na we yongeraho ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima.
Bumvise inama za Busyete na Busyori biyemeza kubireka.
Ubu baretse ibiyobyabwenge, basubira mu ishuri.
a) Busyete na Busyori basanze abana bakora iki?
b) Kuki ari bibi kunywa ibiyobyabwenge?
c) Ni ikihe kemezo abana banywaga ibiyobyabwenge bafashe?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane sy, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) .……………. kagenda buhoro.
b) Uru ..………… rusya amasaka neza.
c) Reka ................... iyo mineke!
1. Erekana amashusho arimo ijwi fw.
2. Erekana igihekane fw/Fw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Igifwera kiri ku rukoma.
b) Gafwero arwaye igifwana.
c) Imbwa irahekenya igufwa.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Igifwera cyatabaye akanyamasyo
Umugoroba umwe, igifwera cyarimo gitembera.
Kigeze mu ishyamba rya Gafwero, kihasanga akanyamasyo gasinziriye.
Kari kanaryamiye ijerekani irimo kanyanga.
Igifwera kigerageza kugakangura, ariko gakomeza kugona.
Gakangutse gasaba igifwera kugasindagiza kakajya mu rugo.
Bigezeyo, igifwera kimenya ko kasinzirijwe na kanyanga kanyoye.
Igifwera kigasobanurira ingaruka zo kunywa kanyanga.
Kikabwira ko kanyanga ari ikiyobyabwenge cyangiza ubuzima.
Akanyamasyo kiyemeza kutazongera kuyinywa maze kamena iyari isigaye.
a) Igifwera cyasanze akanyamasyo hehe?
b) Kuki akanyamasyo kari kasinziriye?
c) Akanyamasyo kiyemeje iki?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane fw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Imbwa irahekenya ………… .
b) Umuntu urwaye …………… ababara mu nda.
c) Gafwero yabonye ...................ku rukoma.
1. Erekana amashusho arimo ijwi sy/fw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Ibi bishyimbo byatangiye gusyunyura.
b) Mukagafwero yasyonyoye imineke.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro zikurikira.
5. Shaka amagambo arimo ibihekane sy, fw muri iki kinyatuzu, uyandike mu mukono.
6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Babona igifwera ku rukoma bagira ubwoba.
Busyete na Gafwero bakinaga umupira.
Bahamagara Mukamusyi akibakuriraho.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Mukagafwero yisubiyeho
Mukagafwero yakundaga kunywa ibiyobyabwenge.
Amafaranga ye yose ni ho yashiriraga.
Ntiyitaga ku bana be, bose bari barasyigingiye.
Amagufwa yabo yarabarikaga umubiri wose.
Umunsi umwe Mukagafwero yagiriwe inama na Mukabusyete.
Amwumvisha ko natareka ibiyobyabwenge, abana bazakomeza gusyigingira. Mukagafwero yitegereza abana agahinda karamwica.
Kuva ubwo areka ibiyobyabwenge, yita ku bana be.
Ubu mu mudugudu atuyemo, asigaye ari intangarugero.
a) Abana ba Mukagafwero bari bameze bate?
b) Byagenze bite Mukagafwero yitegereje abana be?
c) Mukagafwero amaze kureka ibiyobyabwenge yakoze iki?
1. Erekana amashusho arimo ijwi ndy.
2. Erekana igihekane ndy/Ndy.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Ndyamiye afite indyankwi ityaye.
b) Ibi biryo birimo indyoshyandyo.
c) Ndya indyo yuzuye buri munsi.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Turye indyo yuzuye
Bana turye indyo yuzuye.
Indyo yuzuye si irimo indyoshyandyo.
Indyo yuzuye ni irimo intungamubiri zose.
Indyo yuzuye ituma tugira imbaraga.
Bana turye indyo yuzuye.
Indyo yuzuye ituma tugira ubuzima bwiza.
Indyo yuzuye ituma tutarwara ibifwana.
Indyo yuzuye turya ituma twiga neza.
Bana turye indyo yuzuye.
a) Indyo yuzuye iba irimo iki?
b) Indyo yuzuye iturinda iyihe ndwara?
c) Ni iyihe nama tugirwa muri aka gakuru?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane ndy, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Busyete yaguze …………… ityaye.
b) Ibiryo birimo ……………….. biraryoha.
c) Tugomba kurya ........... yuzuye ngo tutarwara.
Igihekane cw/Cw
1. Erekana amashusho arimo ijwi cw/Cw.
2. Erekana igihekane cw/Cw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Uyu muriro wacwekereye.
b) Gacwezi arahira imicwira.
c) Icwende rya Semacwa ryamenetse.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Gacwezi yarakize
Gacwezi yararwaye cyane, imbaraga zose zirakendera.
Nyina atekereza kumuvuza ku mucwezi, yibwira ko arwaye amacwa.
Mukagacwezi, ugira abantu inama mu byerekeye ubuzima aramubuza.
Amubwira ko Gacwezi arwaye kubura amaraso.
Nyina wa Gacwezi amubaza icyo yakora ngo Gacwezi akire.
Mukagacwezi amusubiza ko umuti ari ukumuha indyo yuzuye.
Ubu Gacwezi aragaburirwa indyo yuzuye, arakina nta kibazo.
a) Ninde wabujije nyina wa Gacwezi kujya kumuvuza ku mucwezi?
b) Gacwezi yari arwaye iki?
c) Ni iki cyatumye Gacwezi yongera gukina nta kibazo?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane cw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Mukagacwezi arahirira inyana …..............................
b) Wo gacwa we! Wa muriro…………..............................
c) Iyo mwarimu yigisha dukurikira .............................
1. Erekana amashusho arimo amajwi ndy/cw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Indyabyatsi zikunda imicwira.
b) Gafwero aratyaza indyankwi.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro zikurikira.
5. Shaka amagambo arimo ibihekane ndy, cw muri iki kinyatuzu unayandike mu mukono.
6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Mukagacwezi akunda kuyahirira imicwira.
Iyo nyana irya indyo nziza.
Mukagacwezi yoroye inyana.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Ndyamiye akunda gukina
Umugoroba umwe Ndyamiye yacanye umuriro ashyiraho amazi.
Ajya gukina na bagenzi be mu kibuga kegereye imicwira.
Nyina avuye kugura icwende, asanga umuriro wacwekereye.
Ahamagara Ndyamiye amubwira ko umuriro wacwekereye.
Ndyamiye yihutira gusaba nyina imbabazi kuko yarangaye.
Nyina amubwira ko gukina bikomeza amagufwa.
Yongeraho ko gukina bituma umuntu yisanzura akagira inshuti.
Amwibutsa ko gukina ariko bitibagiza umuntu gukora uturimo.
a) Ndyamiye na bagenzi be bakiniraga he?
b) Nyina wa Ndyamiye yari avuye gukora iki?
c) Gukina bimarira iki umubiri?
Igihekane nshy/Nshy
1. Erekana amashusho arimo ijwi nshy.
2. Erekana igihekane nshy/Nshy.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Nshyuhiriza inshyushyu nywe ndashonje.
b) Nshyirira iyi nshyimbo mu nzu.
c) Abarezi batubuza kuba inshyanutsi.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Turinde intoki umwanda
Umugoroba umwe nasuye Shyirambere.
Nsanga ahanagura inshyimbo ya se.
Arambika inshyimbo hasi anshyuhiriza amazi.
Ayanshyirira mu gikombe ngo nkarabe intoki nywe inshyushyu.
Mubaza impamvu nakarabye mbere yo kunywa inshyushyu.
Ambwira ko ngomba gukaraba intoki mbere yo kurya no kunywa.
Yongeraho ko isuku yo ku ntoki irinda indwara zikomoka ku mwanda.
Mushimira ko anyigishije kwirinda indwara zikomoka ku mwanda.
a) Shyirambere yahanaguraga iki?
b) Tugomba gukaraba intoki ryari?
c) Isuku yo ku ntoki irinda iki?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane nshy, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Uyu mukambwe yitwaje ………….. .
b) ……….ni amata bakamye ako kanya.
c) ....................... amazi nkarabe.
1. Erekana amashusho arimo ijwi nty.
2. Erekana igihekane nty/Nty.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Ntyariza iyi ndyankwi.
b) Nyirantyoza atetse intyabire.
c) Muhizi ni intyoza.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Kwirinda biruta kwivuza
Abaturage bo mudugudu wa Ntyazo bahoraga barwaragurika.
Nyirantyoza, umujyanama mu byerekeye ubuzima abakoresha inama.
Ababwira ko barwaragurika kuko batarya indyo yuzuye.
Abibutsa kujya barya intyabire kuko zuzuyemo intungamubiri.
Abasaba kujya barya imboga kuko zirinda indwara.
Abibutsa no kujya banywa inshyushyu kuko yubaka umubiri.
Umusaza Busyete arahaguruka ashimira Nyirantyoza.
Avuga ko ibyo Nyirantyoza ababwiye byose biboneka iwabo.
Nyirantyoza asoza abibutsa ko kwirinda biruta kwivuza.
a) Umujyanama uvugwa muri iyi nkuru yitwa nde?
b) Ni akahe kamaro ko kurya imboga?
c) Ni nde washimiye Nyirantyoza?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane nty, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) ………...... ziraryoha.
b) ……….. iyi ndyankwi nge gutema igiti.
c) Uyu mwana ni .................... mu ishuri.
1. Erekana amashusho arimo ijwi nshy/nty.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Nyirantyoza yanshyiriye inshyimbo mu nzu.
b) Nshyuhiriza izi ntyabire.
4. Soma kandi wandike mu mukono interuro zikurikira.
a) Sentyoza aranywa inshyushyu.
b) Nyirantyoza arabuganiza amata mu cyansi.
5. Shaka amagambo arimo ibihekane nshy, nty muri iki kinyatuzu unayandike mu mukono.
6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Nge gusura Nyirantyabire.
Umpanagurire na ya nshyimbo yange.
Nshyuhiriza amazi nkarabe.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Mutembanshyushyu akomereka
Nitwa Mutembanshyushyu, rimwe ntyaza icyuma nakomeretse urutoki.
Data anshyira ku rutugu, yihutira kunshyikiriza umuganga.
Mpageze, umuganga Sentyoza anyakirana ubwuzu.
Anshyiriraho umuti byihuse, arangije anshyiriraho igipfuko.
Ambwira ko ngomba kujya nitonda mu gihe ntyaza.
Nakunze umuganga Sentyoza kubera ko yita ku barwayi.
Ubu nange ndiga nshyizeho umwete nshyashyanira kuzaba muganga.
Buri mugoroba nsoma ibitabo ngo ntyaze ubwenge.
a) Kubera iki se wa Mutembanshushyu yihutiye kumushyikiriza umuganga?
b) Umuganga yavuye ate Mutembanshyushyu?
c) Kubera iki Mutembanshyushyu yiga ashyizeho umwete?
1.Soma amagambo akurikira.
2. Soma interuro zikurikira.
a) Nyanjwenge aratyaza indyankwi.
b) Umuriro Madwedwe yacanye wacwekereye.
c) Gasyori arwaye igifwana.
d) Inshyushyu ibamo ibyubaka umubiri.
3. Uzurisha ijambo rikwiriye ririmo ibihekane njw, fw, nty, ndy, cw maze ukore interuro unayandike mu mukono.
a) Nyanshya ni ……….. mu masomo yose.
b) Madwedwe na Busyete barashyira amavuta mu …………
c) Gacwezi yaguze intebe ……………..
d) Kurya …………yuzuye bituma tugira ……...……akomeye.
4. Shaka amagambo arimo ibihekane njw, dw, sy, fw, ndy, cw, nshy, muri iki kinyatuzu maze uyandike mu mukono.
5. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Ndyamiye amusaba kukireka ngo atakica.
Aba abonye igifwera iruhande rwa za ntyabire.
Ageze mu nzira asanga Ndyamiye yica intyabire.
Ashaka kugikuraho yifashishije inshyimbo.
Budwiri yagiye kugura intebe zikunjwa kwa Gasyori.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Ubuzima bwacu
Umugoroba umwe Nyanshya yadusabye gutuza akatuganiriza.
Twese twahise tugira amatsiko twicara ku mukeka ducweje.
Yatubwiye ko kudwangadwanga ibiziba bitera igifwana dukwiye kubyirinda.
Yatwibukije ko kurya indyo yuzuye birinda indwara dukwiye kubiharanira.
Yatwibukije ko kunywa inshyushyu byubaka umubiri bikawurinda gusyigingira.
Yatubwiye ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima, dukwiye kubyirinda.
Yanatubwiye ko gukora imyitozo ngororamubiri, bikomeza amagufwa.
Yadusabye ko igihe turwaye, dukwiye kwivuza hakiri kare.
Mbega ngo Nyanshya aratubera intyoza! Yatwunguye byinshi!
a) Kuki abana batagomba kudwangadwanga ibiziba?
b) Kuki ari byiza gukora imyitozo ngororamubiri?
c) Ni iki abantu bagomba gukora iyo barwaye?
Imyandiko y’inyongera
Imivugo
1. Amahoro i Rwanda
Dukunde amahoro
Turwanye urwango
Amahoro aganze
Iwacu i Rwanda.
Kugira urukundo
Ntitukabyange
Amahoro aganze
Mu rwa Gasabo.
Bana mwese
Mukunde u Rwanda
Amahoro aganze
Iwacu i Rwanda.2. Bwiza wacu
Bwiza wacu
Umukobwa ukwiye
Ufasha ababyeyi.
Uturimo twose.
Afata utweyo
Ubwo agakubura
Utwanda twose
Akanaga hirya.
Amesa utwenda
Tugacya rwose
Bwiza wacu
Icyatwa iwacu.3. Tumurerere mu muryango
Umwana Nkuranga
Yataye ishuri
Kubera ababyeyi
Rurema yatwaye.
Nta myambaro atunga
Yambara injamba
Iyo imvura iguye
Imunyagira yose.
Umuvumvu Nkoronko
Yaramubonye
Arimo arya imvuzo
Amutwara iwe bwangu.
Amutekera injanga
Amukiza amavunja
Amwambika neza
Nkuranga aratuza.
Aba mu muryango
Amasomo aratsinda.4. Ukuri kurakiza
Nikuzwe w’i Mpanda
Yatumwe umujyojyo
Ageze kuri Pfunda
Amafaranga yajyanye
Ayigurira imigati.
Nikuzwe arataha
Asanga umusaza
Se yicaye hanze
Yogosha ubwanwa
Amubwiza ukuri kose.
Sinaguze umujyojyo
Niguriye imigati
None rero mubyeyi
Ngusanze ntakamba
Ngo uce inkoni izamba.5. Gwaneza arakeye
Gwaneza arakeye
Yatojwe kugenda
Asa neza mu bandi.
Umubyeyi umubyara
Yamutoje gukaraba
Imbyiro zigahunga.
Gwaneza arakeye
Asokoza buri munsi
Ntatunga ubujwiri.
Ishyaka rimuranga
Asukura aho arara
Icyumba ke kikera
Ni byinshi adutoza
Iyo turi ku ishuri
Twese turamushima
6. Dore ikoranabuhanga!
Ikoranabuhanga
Ni rudasumbwa
Rikundwa na bose
Rikamenywa na benshi.
Tereviziyo yange
Injyana hose
Imbwira byinshi
By’iwacu i Rwanda.
Inyereka Nyungwe
Nkabona GishwatiN’ibiti byiza
Bivura indwara.
Iyo nshaka
Amafoto meza
Mfata terefone
Ngafotora abantu
Ngafotora ibintu.
Iyo nkoresha interineti
Nge menya byinshi.
Menya abakinnyi beza
B’ibihugu byose.7. Dutembere u Rwanda
Nitwa Ntaganzwa
Ntuye i Matyazo
Nasuye ibyiza
Bitatse uru Rwanda.
Nasuye Nyungwe
Mbona inyoni nyinshi
Zirimo inkware
Mbona ibiti byiza
By’amahwa menshi.
Nageze mu Birunga
Mbona inyamaswa
Ingagi zikunzwe
Zirya inswa cyane.
Nasuye Burera
Nsura Ruhondo
Nambutswa neza
Rugenintwari
Angeza i Burera.
Namanutse imusozi
Nzamuka iyindi
Mba nguye hasi
Umubiri urapyoka
Nsoza urugendo.
Namenye u Rwanda
Rutatswe imisozi
Rurimo amashyamba
Ibiyaga n’ibirunga.8. Madwedwe
Umwana Madwedwe
Yabyirutse mureba
Adakunda ibirayi
Bivanzemo imbwija.
Ntiyaryaga utujanga
Ngo dukanuye amaso
Ntiyakundaga inshyushyu
Agahorera amazi
Ayasomeza ibijumba.
Bidatinze ararwara
Inda yose irabyimba
Amatama aratumbaImisatsi iba injwiri.
Nyina aravugishwa
Ngo arwaye igifwana
Igisyo kiramujyanye.
Mukuru we w’intyoza
Abasaba kumuvuza
Ngo barebe icyo arwaye.
Basanze Madwedwe
Azonzwe na bwaki
Bamuhata ibirayi
Bivanzemo imbwija
Bivanzemo injanga
Ngo atazicwa na bwaki.
Madwedwe arariye
Aba abonye indyo nyayo
Madwedwe aratoshye
Aba umwana ushamaje
Unakeye mu bandi.
Indirimbo
1. Umwanda wose urica
Umwanda wose urica, bana mubimenye.
Urwaza abantu benshi, namwe muwirinde.
Muzage mukunda, gukaraba neza.
Muzamere rero, nk’abana barezwe.
Mbyutsa mu gitondo, nkarabe umubiri.
Nsobanura byose, nge nirinda umwanda.
Untoze n’uburyo bwo gukora isuku`
Ibyo mbujijwe byose mbigendere kure.
Tubwire abana bose uko twirinda umwanda.
Turwanye ubugwari tunagira ishyaka.
Tuzage dukunda, gukaraba neza.
Tuzamere rero nk’abana barezwe.
2. Akanyamanza
Mbe kanyamanza keza
Ko mbona wishimye
Ni iki cyabiguteye
Ngo natwe tugufashe?
Erega ni ko mpora
Mwa banyeshuri mwe
Iyo mbona mukina
Numva nabakinamo!
Uge uza twikinire
Ntabwo tujunjama
Wenda wazatwigisha
Kuguruka nka we.