General
Topic 5:Umutwe wa gatanu:Isuku
Igihekane ns/Ns
1. Erekana amashusho arimo ijwi ns.
2. Erekana igihekane ns/Ns.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Mukansanga agiye i Kansi.
b) Nsoro yateye insina.
c) Niyonsaba yansoromeye insenda.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Icyumba cya Kansinga
Niyonsaba yagiye i Kansi gusura Kansinga.
Bajya mu cyumba baraganira.
Kansinga amwakiriza imineke bejeje ku nsina zabo.
Niyonsaba abona icyumba cya Kansinga kirimo isuku.
Amubaza icyo akora ngo icyumba gise neza.
Amusobanurira ko buri munsi ahasukura, agatondeka ibintu.
Niyonsaba yiyemeza kujya asukura icyumba buri munsi.
a) Ni iki Kansinga yakirije Niyonsaba?
b) Kansinga akora iki ngo icyumba ke gise neza?
c) Ni iki Niyonsaba yiyemeje?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane ns ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Uyu ………..... twagiye ku ishuri.
b) Igitoki kera ku ……………….............
c) Uyu mubyeyi ................ umwana we.
1. Erekana amashusho arimo ijwi mby.
2. Erekana igihekane mby/Mby.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Kanyombya yahimbye imbyino nziza.
b) Mbyayingabo arahanagura imbyeyi.
c) Mbyuka nkaraba ngo ntagira imbyiro.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Kanyombya na Mbyayingabo
Kanyombya ni umuririmbyi uzwi mu Karumbya.
Buri munsi ahimba indirimbo zerekeye isuku.
Yasuye Mbyayingabo utuye i Nsoro asanga yarembye.
Ajya aho aryamye abona inkuta zuzuyeho imbyiro.
Kanyombya ahita aririmba ko umwanda urembya abantu.
Arangije, asukurira Mbyayingabo igitanda no munsi yacyo.
Mbyayingabo amwizeza ko nakira azajya asukura icyumba.
a) Kanyombya ni umuririmbyi uzwi he?
b) Ni hehe Kanyombya yasukuye?
c) Ni iki Mbyayingabo azajya akora nakira?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane mby, ukore interuro, unayandike mu mukono.
a) Umuririmbyi ....……..neza.
b) Arakuba …… ku isafuriya.
c) Reka ........... nge ku ishuri ntakererwa.
1. Erekana amashusho arimo amajwi ns/mby.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Imbyeyi ironsa akanyana.
b) Mukansonera yarimbye.
4. Tondeka aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.
a) ziryana - Insenda - kanwa - mu.
b) zimbyutsa-Inyombya-gitondo-buri.
5. Shaka amagambo arimo ibihekane ns/mby muri iki kinyatuzu, uyandike mu mukono.
6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Nsoro arahaguruka arayibyina.
Mukambyeyi biramushimisha cyane.
Mukambyeyi yateye imbyino.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Mukansoro agira isuku
Mukansoro atuye mu mudugudu wa Kanserege.
Buri munsi asukura aho arara.
Abyuka inyombya ziririmba, abashumba bakama imbyeyi.
Agakingura icyumba ke ngo kinjiremo umwuka mwiza.
Asasura ibyo yarayeho, agahita asukura icyumba cyose.
Akoresha amazi neza ngo atayasesagura agahombya ababyeyi.
Ibyo araramo abimesa mu minsi itatu kuko biba byanduye.
a) Kuki Mukansoro akingura icyumba ke?
b) Ni ukubera iki Mukansoro akoresha amazi neza?
c) Kuki Mukansoro amesa ibyo yarayemo mu minsi itatu?
1. Erekana amashusho arimo ijwi shy/Shy.
2. Erekana igihekane shy/Shy.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Niyonsaba akaraba amazi ashyushye.
b) Bashyitsi yakubye imbyiro ku isafuriya.
c) Mukashyaka atuye i Shyorongi.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Umwuka mwiza
Muri Gashyantare Shyaka yagiye mu cyumba cya Bashyitsi.
Akinjiramo atangira kwitsamura no gukorora cyane.
Arebye abona amadirishya yose arafunze.
Asobanurira Bashyitsi akamaro ko gufungura amadirishya.
Amubwira ko kuyafungura bituma ubushyuhe bugabanuka.
Barayafungura hinjiramo umwuka mwiza.
Bashyitsi yiyemeza kuzajya afungura amadirishya buri gitondo.
a) Shyaka yagiye mu cyumba cya Bashyitsi ryari?
b) Shyaka yabwiye Bashyitsi ko gufungura amadirishya bimaze iki?
b) Bashyitsi azajya afungura amadirishya ryari?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane shy, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Mukashyaka …………ibishyimbo ku isahani.
b) Umuyobozi bamukomeye …………
c) Aba bana barasarura ................
1. Erekana amashusho arimo ijwi nsh.
2. Erekana igihekane nsh/Nsh.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Nshimiye asukura amadirishya buri munsi.
b) Mukashyaka afite inshuti nyinshi.
c) Nshizirungu araganira na Nshongore.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Tugire isuku
Nshuti na Nshizirungu biga i Runyombyi.
Akenshi na kenshi umwarimu wabo agenzura isuku.
Uyu munsi habonetse abana benshi batogeje amenyo.
Ababwira kujya bayoza inshuro eshatu ku munsi.
Yabasabye no kujya baca inzara kenshi ngo zidakura.
Nshuti yanditse ibyo bababwiye mu nshamake.
Ageze mu rugo abiganiriza inshuti ye Shyirambere.
a) Ni nde ugenzura isuku?
b) Umwarimu yababwiye kujya boza amenyo inshuro zingahe?
c) Ni nde wanditse ibyo bababwiye mu nshamake?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
a) Yaguze ............... zo kudoda.
b) Aba bakobwa babyina bambaye ..............
c) Nshimiye ni .................... yange.
1. Erekana amashusho arimo amajwi shy/nsh.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Nshuti avuye mu ishyamba.
b) Nshunguyinka arasukura idirishya.
4. Tondeka aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.
a) amazi-Kanyombya-ashyuhije.
b) Gatesi-Insharwatsi-yarumye.
5. Shaka amagambo arimo ibihekane shy/nsh muri iki kinyatuzu, uyandike mu mukono.
6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana.Mukashyaka na Nshongore bararya inanasi.
Mukashyaka arasukura inanasi.Nshongore arahata inanasi.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Nshuti mu gikoni
Mu gitondo, Nshuti akaraba amazi ashyushye.
Rimwe, nyina yagiye kuyashyushya asanga ikibiriti cyashize.
Yihutira kukigura ku mucuruzi Kanyombya ubegereye.
Akizanye arasa imyambi inshuro nyinshi umuriro wanga kwaka.
Nshuti yibaza uko abona amazi ashyushye yo gukaraba.
Agize amahirwe umuriro uraka, nyina ayashyushya bwangu.
Nshuti akaraba vubavuba ajya ku ishuri.
a) Nshuti akaraba amazi ameze ate?
b) Ikibiriti bakiguze kwa nde?
c) Nshuti abonye amazi yakarabye ate?
1. Erekana amashusho arimo ijwi gw.
2. Erekana igihekane gw/Gw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira
.a) Mugwaneza arasigwa amavuta.
b) Rugwiro agwa neza.
c) Rugwiza si ikigwari.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Isuku ni ingenzi
Mugwiza na Mugwaneza batuye mu Bigogwe.
Abana babo Rugwiro na Simbi ni impanga.
Buri munsi babyuka buhirira umugwegwe bitereye.
Barangiza bagakaraba umubiri wose bakajya kwiga barimbye.
Ku ishuri birinda ubugwari bagahorana ubugwaneza.
Bava kwiga ababyeyi bakabakirana urugwiro rwinshi.
Bakaraba intoki amazi meza mbere yo kurya.
a) Ni iki Rugwiro na Simbi babyuka bakora?
b) Ku ishuri Rugwiro na Simbi birinda iki?
c) Rugwiro na Simbi bakora iki mbere yo kurya?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane gw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Imvura ............tuzatera imyaka.
b) Kabagwira yabakiranye…………….
c) Uyu mwana .............. amavuta.
1. Erekana amashusho arimo ijwi jw.
2. Erekana igihekane jw/Jw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Gwaneza afite ijwi ryiza.
b) Nshuti arareba ikijwangajwanga
c) Mugwiza arasoma inyajwi.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Imbeba Bujwiri
Imbeba Bujwiri ituye ku Ijwi yatashye irembye.
Igeze mu rugo yumva abana batajwigira.
Iricara irajwigira ishavujwe no kubura abana bayo.
Bari bagiye gusura umuturanyi wabo Kajwiga.
Kajwiga ibonye basa nabi irabuhagira ibambika neza.
Abana bumvise amajwi ya nyina baturumbuka bayisanga.
Bujwiri yanejejwe no kubona abana bayo bakeye.
a) Imbeba Bujwiri ituye hehe?
b) Ni iki cyatumye imbeba Bujwiri ijwigira?
c) Ni iki cyanejeje Bujwiri?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane jw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Bujwiri aririmba ………… ryiza.
b) Imbeba …….. mu mwobo.
c) Aba bana barasoma .................
1. Erekana amashusho arimo amajwi gw/jw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
Mugwaneza afite ijwi riranguruye.
Nshongore yasimbutse aragwa.
4. Tondeka aya magambo ukore interuro, uzisome uzandike mu mukono.
a) Gwiza - ijwi - afite - ryiza
b) Akabeba - mu - karajwigirira - mwobo
5. Shaka amagambo arimo ibihekane gw na jw muri iki kinyatuzu, uyandike mu mukono.
6.Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Ikijwangajwanga kirarira amagi.
Ikijwangajwanga gitera amagi mu cyari.
Ikijwangajwanga cyaritse mu giti.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Duhorane isuku
Uwizihijwe yagiye mu marushanwa yo kubyina mu Bigogwe.
Mbere yo gutangira amarushanwa bareba niba bisukuye.
Bageze kuri Uwizihijwe basanga, afite imbyiro.
Bamubwira ko atabyinira abantu atisukuye.
Ajya iwabo wa Kuzwa utuye hafi aho, arisukura.
Agaruka akeye bamwemerera kurushanwa.
Avuga ko atazongera kujijwa ko azajya ahora yisukuye.
a) Amarushanwa yo kubyina yabereye he?
b) Ni iki barebaga mbere yo gutangira amarushanwa?
c) Uwizihijwe amaze kwisukura byagenze bite?
1.Soma amagambo akurikira.
2. Soma interuro zikurikira.
Nshimiye arashushanya urusamagwe.
Munyeshyaka yateye imigwegwe myinshi.
3. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro zikurikira.
4. Shaka amagambo arimo ibihekane ns, mby, shy, nsh, gw, jw muri iki kinyatuzu, uyandike mu mukono.
5. Uzurisha izi nteruro amagambo arimo ibihekane shy, gw, jw ukore interuro unazandike mu mukono.
a) Simbyuka imvura irimo ....
b) Nshongore arakaraba amazi ………
c) Nsabimana aririmba .................. rya mbere.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Inama nziza
Mugwiza na Mukambyeyi ni abana bagira ishyaka.
Bahora bashishikajwe no gusukura iwabo mu rugo.
Buri munsi iyo babyutse batunganya uburiri bwabo.
Bafungura amadirishya, mu nzu hakinjira umwuka mwiza.
Bamesa kenshi ibyo bararamo, bakabyanika ku zuba.
Ubu babaye intangarugero, isuku yabo ivugwa hose.
Inshuti zabo zibigiraho byinshi.
a) Ni iki gihora gishishikaje Mugwiza na Mukambyeyi?
b) Kuki Mugwiza na Mukambyeyi bafungura amadirishya?
c) Mugwiza na Mukambyeyi banika he ibyo bameshe?