General
Umutwe wa gatatu:Uburenganzira bw’umwana
Igihekane my/My
1. Erekana amashusho arimo ijwi my.
2. Erekana igihekane my/My.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Myasiro afite imyumbati.
b) Mukamyi ari mu myiyereko.
c) Iyi myambaro ni myiza.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Umusaza Myasiro
Umusaza Myasiro akunda abana cyane.
Akunda kwicarana na bo abavugiriza umwirongi.
Akabaha umwanya wo kwidagadura bagakora imyiyereko.
Iyo imyidagaduro irangiye, abakamyi bazanira abana amata.
Myasiro na we akabaha imyungu bakarya bishimye.
Barangiza buri wese akamuha imyembe agataha anezerewe.
a) Ni nde ukunda abana?
b) Ni bande bazanira abana amata?
c) Ni ibiki Myasiro aha abana?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, unazandike mu mukono.
a) imyuga – yiga - Myiyereko.
b) ararya – Myato - imyembe.
c) makumyabiri - myumbati - ni - Iyi.
1. Erekana amashusho arimo ijwi nk.
2. Erekana igihekane nk/Nk
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Nkuranga ashoreye inka.
b) Ayinkamiye yabonye inkende.
c) Kankindi aroza inkongoro.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Yabatoje kuba intore
Kankindi aharanira ko abana bava mu bwigunge.
Abana bo muri Gikonko yarabatoje baba intore.
Baramamaye muri Gikonko no mu nkengero zayo.
Baherutse ku Nkombo bahamiriza nta nkomyi.
Bahatambukana umucyo bahabwa inka nziza.
Iyo nkuru yamamaye muri Gikonko na Nkombo.
a) Ni iki Kankindi aharanira?
b) Abana Kankindi yatoje baherutse guhamiriza he?
c) Ni iki bahawe nyuma yo guhamiriza?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, unazandike mu mukono.
a) yikoreye - inkangara - Nkuranga.
b) zirororoka - Inkoko - cyane - za - Ayinkamiye.
c) inkende - Kankuyu - arareba .
1. Erekana amashusho arimo amajwi my/nk.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Nkubana arakuraho imyanda.
b) Kankuyo yambaye imyambaro myiza.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro bikurikira
5. Huza ibice by’amagambo bikurikira ukore ijambo, uryandike mu mukono.
6.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.
Urugero: imyumbati
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Nkima yemerewe gukina
Rimwe Nkende yagiye kureba Nkima ngo bikinire.
Nkima arabyishimira, afata umupira ngo bagende.
Ababyeyi ba Nkima baramubuza ngo atanduza imyambaro.
Nkima ababwira ko gukina bituma bidagadura.
Nkende yungamo ko gukina bituma basabana.
Ababyeyi ba Nkima bisubiraho, baramureka arakina.
a) Nkende yagiye kureba Nkima ngo bakore iki?
b) Kuki ababyeyi ba Nkima bari bamubujije gukina?
c) Nkima na Nkende bavuze ko imikino imara iki?
1. Erekana amashusho arimo ijwi nj.
2. Erekana igihekane nj/Nj.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Nganji atetse injugu.
b) Uruhinja barurinda gukonja.
c) Izi njanga zirakonje.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Yasubiye mu muryango
Nganji yavuye ku isoko i Janja hakonje.
Asanga Nkuranga ku muhanda ajunjamye atitira.
Yakanjakanjaga injanga yatoraguye mu myanda.
Abwira Nganji ko yifuza kuva mu nzererezi.
Nganji amugeza i Janja ku buyobozi bumwegereye.
Uwita ku mibereho myiza amusubiza mu muryango.
a) Ni hehe Nganji yari avuye?
b) Nkuranga yabwiye Nganji ko yifuza iki?
c) Ni iki uwita ku mibereho myiza yakoreye Nkuranga?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro unazandike mu mukono.
a) uruhinja - akikiye - Kanyanja.
b) injanga - Yamubujije - gukanjakanja.
c) irakonje - ya - Nganji - Inzu.
1. Erekana amashusho arimo ijwi mv.
2. Erekana igihekane mv/Mv.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Samvura arafumbiza imvaruganda.
b) Mvejuru afite imvi.
c) Uyu muvumvu ntavuga amahomvu.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Samvura yakiriwe mu muryango
Samvura yabaga mu kigo kirera abana i Gishamvu.
Umuvumvu Kanyanja amwakira mu muryango.
Kanyanja amurera neza kandi amurinda imvune.
Samvura na we amubera umwana mwiza wumvira.
Yakundaga gufasha Kanyanja mu gihe ahakura.
Akumva ashaka kuzaba umuvumvu nka Kanyanja.
a) Umuvumvu Kanyanja yareraga ate Samvura?
b) Samvura yabereye Kanyanja umwana umeze ute?
c) Samvura yifuzaga kuzaba iki?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro unazandike mu mukono.
a) imvi - Uyu - afite - muvumvu.
b) Imvaho - arasoma - Mvejuru.
c) atinya - Samvura - imvubu.
1. Erekana amashusho arimo amajwi nj/mv.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) I Janja haguye imvura.
b) Ribanje ni umuvumvu.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro bikurikira.
5. Huza ibice by’amagambo bikurikira ukore ijambo unaryandike mu mukono.
6.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.
Urugero: kujenjeka
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Umuryango wa Ribanje
Ribanje bamureze neza kuva ari uruhinja.
Se Nkubana na nyina Nyamvura bamwitagaho cyane.
Birinze kujenjeka mu kumurera bamuha uburere bwiza.
Bamuguriraga imyambaro myiza, bakamurinda imyanda.
Bamufashaga no gukina imikino yose yumvaga imushimishije.
Ribanje yakuze yisanzuye, yumva yishimiye umuryango we.
a) Ni nde bareze neza kuva akiri uruhinja?
b) Ni bande bitaga kuri Ribanje?
c) Kuki Ribanje yakuze yishimiye umuryango we?
1.Soma amagambo akurikira.
2. Soma interuro zikurikira.
a) Umuvumvu arakunja ishati.
b) Imyiyereko yabereye ku Nkombo.
3. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
5.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.
Urugero: inkongoro
6. Tondeka neza aya magambo ukore interuro unazandike mu mukono.
a) Murinja - imvura – Ayinkamiye - yugamye - i.
b)iboneye - Injijuke - imvugo - zikoresha.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Turere abana neza
Tubarere neza, tubumve kandi tubabe hafi.
Tubarerere mu muryango uzira imvururu, bakurane umutuzo.
Tworore inka babone amata, inkongoro ibahore hafi.
Tubatoze kumvira bose, bagire imyitwarire myiza.
Tubatere inkunga bagane ishuri kuko bazavamo injijuke.
Tubarinde kujunjama bigunze, tubareke bakine bidagadure.
a) Turerere abana mu muryango umeze ute ?
b) Kuki abana bagomba kugana ishuri?
c) Ni iki tugomba kurinda abana ?
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Majyambere ni intangarugero
Majyambere yiga mu majyaruguru ya Mpanga.
Yubahiriza amategeko yose yo ku ishuri.
Majyambere ntajya asiba ishuri kandi ntakererwa.
Ntajya asakuza akurikira neza mu ishuri.
Majyambere ntajya atinda mu nzira avuye kwiga.
Ubu bagenzi be bamutoreye kubabera umujyanama.
a) Majyambere yiga he?
b) Ni iki Majyambere yubahiriza?
c) Abanyeshuri bigana na Majyambere bamutoreye kubabera iki?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.
a) atuye - Mujyambere - majyaruguru - mu.
b) umujyojyo - yaguze - Jyambere.
c) acuruza - Majyambere - amajyani.
1. Erekana amashusho arimo amajwi mp/jy.
2.Soma amagambo akurikira.
3.Soma amagambo akurikira.
a) Nyampinga yabyaye impanga.
b) Mujyanama azajya mu majyaruguru.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro bikurikira.
5. Huza ibice by’amagambo bikurikira ukore ijambo, uryandike mu mukono.
6.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Umuyobozi ukwiriye
Byari ibyishimo twiga mu wa kabiri i Bujyujyu.
Ubwo twayoborwaga na Nyampinga mu ishuri ryacu.
Nyampinga yabaye intangarugero kurusha abandi banyeshuri batuyoboye.
Ntiyajyaga aturenganya, ahubwo yakundaga kuduha impanuro.
Buri gihe twajyaga inama twibukiranya amategeko twahawe.
Twamukundiye cyane ko atajyaga aduhutaza, tumuha impano.
a) Nyampinga yigaga mu mwaka wa kangahe?
b) Ni iki Nyampinga yakundaga guha abanyeshuri bigana?
c) Ni iki abanyeshuri bigana na Nyampinga bamuhaye?
1. Erekana amashusho arimo ijwi pf.
2. Erekana igihekane pf/Pf.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Gapfizi ni umwana ufite ikinyabupfura.
b) Apfe gupfundika uwo mugozi.
c) Mupfasoni arapfundura isafuriya.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Bupfura na Gapfizi
Bupfura na Gapfizi babonye ikimasa gifite ipfupfu.
Gapfizi abwira Bupfura ngo bagikore ku ipfupfu.
Bagiye kugikoraho kirikanga gica ikiziriko kiravuduka.
Bagira ubwoba bajya kwipfunda mu gikoni.
Nyina Kampire ahageze ababaza aho ikimasa cyagiye.
Bavuga mu kinyabupfura ko batumye gica ikiziriko.
a) Ni bande babonye ikimasa gifite ipfupfu?
b) Bupfura na Gapfizi bagiye kwipfunda he?
c) Ni nde wabajije Bupfura na Gapfizi aho ikimasa cyagiye?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.
a) ibiribwa-Pfundikira- isazi- bitajyaho.
b) ipfupfu- kimasa - Iki - gifite - rinini.
c) arapfundika-Upfuyisoni-umugozi.
1. Erekana amashusho arimo ijwi zw.
2. Erekana igihekane zw/Zw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Ikuzwe arabazwa na Hozwa.
b) Mukiza arabazwa Ikinyarwanda.
c) Nisingizwe atozwa ikinyabupfura.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Ikinyabupfura mu ishuri
Umwarimu Nisingizwe atoza abanyeshuri gutuza mu isuzuma.
Igihe kimwe, Ikuzwe yifuje gutizwa ikaramu.
Yongorera Hozwa, umwarimu aba yababonye.
Ababaza ibyo bavuga mu gihe cyo kubazwa.
Ikuzwe asubiza mu kinyabupfura ko yatiraga ikaramu.
Umwarimu Nisingizwe aramubabarira, amubwira kutazongera.
a) Ni nde utoza abanyeshuri gutuza mu isuzuma?
b) Ni iki Ikuzwe yifuje gutizwa?
c) Ni nde wavuganye na Ikuzwe bari mu isuzuma?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, unazandike mu mukono.
a) na - arahozwa - nyina - Ikuzwe.
b) kuvugana - isuzuma - Mu - tubuzwa.
c) ejo - azavuzwa - Nisingizwe.
1. Erekana amashusho arimo amajwi pf/zw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Gapfupfu arapfundikiza umupfundikizo.
b) Abana batozwe gusoma.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro bikurikira.
5. Huza ibice by’amagambo bikurikira ukore ijambo, uryandike mu mukono.
6.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Gapfupfu yemera ikosa
Gapfupfu yabonye ibiryo bibirira mu ziko arabipfundura.
Anezezwa no kwikinira, yibagirwa ko atongeye gupfundikira.
Se ahageze atangazwa no kubona inkono ipfunduye.
Amuhamagaye, Gapfupfu atangira kurangaguzwa afite ubwoba.
Araza yegera se, apfukama ataragira icyo abazwa.
Gapfupfu yemera ko yagize uburangare, se aramubabarira.
a) Ni nde wapfunduye ibiryo ?
b) Ni nde wasanze inkono idapfundikiye?
c) Gapfupfu ageze imbere ya se yakoze iki?
1. Erekana amashusho arimo ijwi nw.
2. Erekana igihekane nw/Nw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Umuganwa yitabiriye amasiganwa.
b) Mudaheranwa aroza mu kanwa.
c) Rusanganwa arogosha ubwanwa.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Tuvugishe ukuri
Muganwa yavuye ku ishuri apfutse umunwa.
Asanga se Mudaheranwa aha inka amamininwa.
Amubaza yishima mu bwanwa impamvu apfutse umunwa.
Muganwa amusubiza ko yakomeretse ku munwa asiganwa.
Mudaheranwa amubaza niba avugisha ukuri koko.
Muganwa aramwara avugisha ukuri ko yakomeretse akubagana.
a) Ni nde wavuye ku ishuri apfutse umunwa?
b) Muganwa yasanze Mudaheranwa akora iki?
c) Muganwa yakomeretse akora iki?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro unazandike mu mukono.
a) Muganwa - amamininwa - arasuka.
b) masiganwa – Sebaganwa- mu- agiye.
c) yahanwe - Kuzwa - na - Muganwa.
1. Erekana amashusho arimo ijwi nw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Mpano arasuka amamininwa.
b) Nikuzwe yahanwe na Muganwa.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro bikurikira.
5. Huza ibice by’amagambo bikurikira ukore ijambo, unaryandike mu mukono.
6.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.Mukizwa na Gapfizi
Mukizwa na Gapfizi bafashe umugozi bajya gukina.
Bawupfundika ku giti batangira kwicunda bumva umunyenga.
Mukizwa arahanuka yikubita hasi akomereka ku kananwa.
Bageze iwabo bababaza icyo yabaye barya iminwa.
Nyuma bavuga ko yahanutse mu giti bicunda.
Nyina amusigiraho umuti, azana igipfuko aramupfuka.
a) Mukizwa na Gapfizi bapfunditse umugozi ku ki?
b) Ni nde wahanutse mu giti?
c) Nyina wa Mukizwa yamukoreye iki?
1.Soma amagambo akurikira.
2. Soma interuro zikurikira.
a) Mbabazwa no kubona abana batiga.
b) Kwita ku bidukikije byaturinda amapfa.
c) Amajyambere azanwa no gukora.
3. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro bikurikira.
4.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.
5. Tondeka neza aya magambo ukore interuro uzandike mu mukono.
a) kare -ikinyabupfura- hakiri - batozwa - Abana.
b) kananwa-Ubwanwa- ku-bumera.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Akamaro ko kuvugisha ukuri
Mpano ahora atubwira akamaro ko kuvugisha ukuri.
Atubwira ko kuvugisha ukuri ari ubupfura bukenewe.
Bituma umuntu atarya iminwa, bikamurinda ipfunwe.
Ukuri kujyana no kutaba umupfapfa, ukavuga ibikwiye.
Ukuri kurinda umuntu kujya impaka adafitiye impamvu.
Abana batozwe kuvugisha ukuri aho bari hose.
a) Ni nde utubwira akamaro ko kuvugisha ukuri?
b) Mpano atubwira ko ukuri kurinda umuntu iki?
c) Abana bakwiye gutozwa iki?