Topic outline
General
IGICE CYA I: INTANGIRIRO RUSANGE
1.1. Intangiriro
Ubumenyi bw’Ibidukikije ni ryo shingiro ry’ibyigwa bigenewe abana biga mu mashuri y’inshuke bafite kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Ibikorwa bikubiye mu nyigisho zigize ikigwa cy’Ubumenyi bw’Ibidukikije bifasha umwana wiga mu ishuri ry’inshuke: • Kwitegereza bimufasha kubona ibisubizo by’ibibazo yibaza ari nako agenda ashira amatsiko aterwa n’ibintu binyuranye abona aho atuye, bityo agasonukirwa n’isi atuyeho. Ibi bituma akurana imyitwarire ikwiye irinda ubuzima bwe n’ubw’abandi, agira uruhare mu kwita no kubungabunga ibidukikije.
• Kugaragaza ko yiyizi nk’umuntu mu muryango kandi agasobanukirwa ko abo babana mu muryango hari ibyo bahuriraho n’ibyo batandukaniraho. Yitoza kugirira isuku umubiri we no kugira uruhare mu kurya indyo yuzuye.
• Kugaragaza ko asobanukiwe n’ibimera, ibisimba, ibidukikije kamere ndetse n’ibyakozwe n’abantu biranga aho atuye, agira uruhare mu kubibungabunga kandi ashimira Imana ku byo yaremye.
1.2. Impamvu z’iki gitabo Igitabo cy’Ubumenyi bw’Ibidukikije cy’umwarimu mu mashuri y’inshuke kizafasha umurezi kimwereka uburyo bwo kuyobora abana bo muri iki kiciro cy’uburezi ku bijyanye n’imyigire n’imyigishirize y’ikigwa cy’Ubumenyi bw’Ibidukikije. Iki gitabo kizafasha mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe abarezi bahuraga na byo mu myigishirize y’iki kigwa. Bazasangamo ingero z’uburyo buboneye bwo kwigisha abana bo mu mashuri y’inshuke binyuze mu kwitegereza, mu mikino, indirimbo n’imivugo. Iki gitabo kigaragaza ingero z’imfashanyigisho zishobora kwifashishwa mu kwigisha amasomo atandukanye y’Ubumenyi bw’Ibidukikije ndetse n’ibikorwa binyuranye byakorwa n’abana ubwabo cyangwa bayobowe n’umurezi. Iki gitabo cyongerera umurezi ubushobozi bwo guhuza ubumenyi bw’ibidukikije n’ibindi byigwa kuko mu mashuri y’inshuke, ikigwa (Learning area) kitigishwa ukwacyo nko mu bindi byiciro by’uburezi.
1.3. Imiterere y’iki gitabo Iki gitabo cy’Ubumenyi bw’Ibidukikije cy’umwarimu cyubakiye ku nyigisho cumi n’eshanu, nk’uko zigaragara mu nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Buri nyigisho itangirwa n’imbonerahamwe igaragaza imitwe yose n’amasomo ayigishwamo kuva mu mwaka wa mbere kugera mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’inshuke.
Buri mutwe ugizwe n’ingingo zikurikira:
• Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
• Ingingo nsanganyamasomo
• Inama ku myigishirize ya buri somo
• Izindi nama zirebana n’umutwe
• Ingero z’ibikorwa bihuza umutwe n’ibindi byigwa
• Isuzumabushobozi risoza umutwe
1.4. Uburyo bw’imyigire n’imyigishirize bukoreshwa mu kwigisha isomo ry’Ubumenyi bw’Ibidukikije mu mashuri y’inshuke
Imyigire n’imyigishirize y’amasomo yo mu kigwa cy’Ubumenyi bw’Ibidukikije ishingiye ku bikorwa biha uruhare umwana mu myigire ye. Mu kwigisha ubumenyi bw’ibidukikije ni ngombwa kubihuza n’ubuzima busanzwe herekanwa akamaro isomo rifitiye abana.
Mu kwigisha amasomo y’Ubumenyi bw’Ibidukikije, umurezi agirwa inama yo gukoresha ingendoshuri, udukino, indirimbo n’imivugo byibanda mu ugushyira abana mu matsinda mato. Afasha buri mwana gukuza ubushobozi bwo kwivumburira, akina yitegereza akorakora, yihumuriza, abaza kandi yungurana ibitekerezo n’abandi.
Uko ikigwa cy’Ubumenyi bw’Ibidukikije gihuzwa n’ibindi byigwa
Insanganyamatsiko zikoreshwa mu kwigisha ibindi byigwa, zakuwe mu kigwa cy’Ubumenyi bw’ibidukikije. Imbonerahamwe ikurikira ni urugero rugaragaza ibikorwa byakorwa mu bindi byigwa bashingiye ku kigwa cy’Ubumenyi bw’ Ibidukikije baramutse bageze ku mutwe w’ibice by’ikimera: imbuto
Umwana akora ibikorwa bitandukanye bimufasha gukoresha ibyumviro binyuranye by’umubiri akurikije insanganyamatsiko y’uwo munsi. Umurezi ategura imfashanyigisho zifatika kandi zinyuranye kugira ngo yorohereze umwana kwiga binyuze mu byumviro binyuranye by’umubiri.Umurezi azirikana kandi guha agaciro uburezi budaheza no kwita ku bana bafite ibibazo byihariye
1.5. Ibyo umurezi, umwana n’umubyeyi basabwa mu myigire n’imyigishirize y’Ubumenyi bw’Ibidukikije.
Uburezi bw’umwana busaba ubufatanye bw’umwana we ubwe, umubyeyi ndetse n’umurezi.
1.5.1 Ibyo umurezi asabwa gukora igihe yigisha Ubumenyi bw’Ibidukikije.
Kugira ngo imyigire n’imyigishirize igende neza, umurezi w’inshuke asabwa ibi bikurikira:
• Umurezi agomba gushyikirana n’ababyeyi bikamufasha kumenya amakuru y’umwana,
• Gutanga amakuru ku bijyanye n’iterambere ry’umwana yifashishije ikusanyanyandiko;
• Gutanga ibikorwa bituma abanyeshuri bagira uruhare mu myigire yabo bakoresheje ibyumviro binyuranye;
• Gutegura imfashanyigisho zijyanye n’isomo agiye kwigisha kandi zitarangaza abanyeshuri ariko ashobora no gufatanya na bo kuzikora cyangwa akazibatuma;
• Gutegura ibikorwa n’imyitozo aha abana ashingiye ku buzima bwabo bwa buri munsi no ku bintu basanzwe babona;
• Kwita ku bana bose anakangurira buri wese kugira uruhare mu byo akora;
• Guha umwana umwanya uhagije wo kugaragariza bagenzi be ibyo ashoboye no kubabwira ubushakashatsi yakoze;
• Gutanga imyitozo yibanda ku bintu umwana ahura na byo mu buzima bwe bwa buri munsi kandi ikaba imusaba gutekereza ku rwego rwe;
• Guhitamo aho amasomo atangirwa haba hanze cyangwa mu ishuri yibanda ku gushyira abana mu matsinda ndetse no mu nguni zo mu ishuri yateguye akurikije insanganyamatsiko;
• Kwigisha abana uhereye ku byo bazi mbere yo kugera ku isomo rishya kugira ngo bibafashe kwivumburira isomo ry’umunsi;
• Kwinjiza ingingo nsanganyamasomo mu kigwa cy’Ubumenyi bw’Ibidukikije, akoresheje imikino, indirimbo, inkuru n’ibikorwa bitandukanye;
• Guha abana imyitozo ihagije ituma bazamura ubushobozi nsanganyamasomo kuko butagombera ikigwa runaka;
• Kwigisha amasomo y’Ubumenyi bw’Ibidukikije ayahuza n’ibindi byigwa
• Guhora yihugura uko ashoboye mu bijyanye n’ubumenyi bw’imikurire n’imihindagurikire y’umwana , n’uko imyigishirize yo mu mashuri y’ishuke imusaba kubihuza n’ubushobozi bwite bwa buri umwana ku giti ke..
1.5.2 Ibyo umwana asabwa mu gihe yiga Ubumenyi bw’Ibidukikije
Kugira ngo imyigire n’imyigishirize igende neza, umwana wo mu ishuri ry’inshuke asabwa ibi bikurikira:
• Kumenya gukorana n’abandi, kwihangana no kwemeranya ku gisubizo kiri cyo;
• Gukora ibikorwa bye bwite cyangwa gufatanya na bagenzi be;
• Kwifashisha imfashanyigisho agakora umukoro ahawe n’umurezi no kwihangira ibye;
• Kubaha bagenzi be no kugira ikinyabupfura mu ishuri n’ahandi hose; • Gufata no gukoresha neza ibikoresho bye n’iby’abandi.
• Kumenya kwitegereza, gukorakora no gushyira ibintu mu buryo hakurikijwe ubushobozi bwabo;
• Kwiga bakina.
1.5.3 Uruhare rw’umubyeyi mu myigire n’imyigishirize y’Ubumenyi bw’Ibidukikije
Umwana wiga muri iki kiciro cy’amashuri y’inshuke aba akiri muto ku buryo ababyeyi basabwa kumuba hafi cyane mu buzima bushya bw’ishuri aba atangiye. Ababyeyi basabwa ibi bikurikira:
• Guha umwana ibikoresho byose nk’uko byagenwe n’ishuri yigaho;
• Kubaza umwana ibyo yakoze ku ishuri buri munsi. Ibi bikorwa hagendewe ku kigero cy’umwana;
• Guha umwana umwanya wo gukora imikoro yo mu rugo no gukina yigana ibyo bize;
• Kuyobora umwana igihe akora imikoro yo mu rugo;
• Gushimira umwana ku byo akora no kumutera umwete;
• Gusura kenshi umwana ku ishuri no kuvugana kenshi n’umurezi ku myigire y’umwana;
• Kugira imigirire yubaha ibikorwa bijyanye n’ibidukikije mu rugo; n’ ibindi.
• Gutega amatwi igihe umwana abara inkuru y’ibyakozwe ku ishuri.
• Kumva neza ibibazo umwana abaza igihe aganira ku birebana n’Ubumenyi b’Ibidukikije no kumuha ibisubizo biri byo, bisobanutse, byoroshye kandi biri ku kigero agezemo.
1.6. Kwita ku burezi bw’abana bafite ibyo bagenerwa byihariye mu myigire yabo
Umurezi azakoresha uburyo bukwiye bwo gufasha abana bafite imbogamizi mu myigire yabo hitabwa ku bibazo bafite kugira ngo na bo bakurikire amasomo nk’abandi. Bimwe mu byo umurezi azakora ni ibi bikurikira:
• Kubategurira imyitozo iri ku rwego rwabo, ibikoresho n’imfashanyigisho byihariye mu gihe biga no mu gihe bakora isuzuma;
• Gukurikirana ko na bo bagira uruhare mu myigire kimwe n’abandi bana;
• Gukurikirana ko bakina kimwe n’abandi bana hitawe ku mwihariko wa buri mwana;
• Kubakorera ubuvugizi igihe bikenewe hagamijwe kubabonera ubufasha bwihariye.
1.7. Isuzumabushobozi mu kigwa cy’Ubumenyi bw’Ibidukikije
• Isuzumabushobozi rigomba gushingira ku bushobozi umwana agenda yubaka mu buzima bwe bwa buri munsi bugaragara mu gihe ashyira mu bikorwa ibyo yize mu kigwa cy’Ubumenyi bw’ibidukikije.
• Isuzumabushobozi ryo kunoza imyigire n’imyigishirize rigamije gusuzuma ko abana bari kwiga uko bikwiye Ubumenyi bw’Ibidukikije, rikorwa mu gihe k’isomo. Umurezi akoresha uburyo buziguye n’ubutaziguye yifashishije ibibazo n’imyitozo itanzwe mu buryo bwo mu mikino n’indirimbo.
• Nubwo hateganyijwe isuzuma risoza umutwe, umurezi agomba guhora yibuka ko nta mwanya wihariye wagenewe isuzuma mu myigishirize yo mu mashuri y’ishyuke ; bityo akamenya kwitegereza, kumva no kwita kuri buri gikorwa cy’umwana kigaragaje ubushobozi agezeho mu kigwa cy’Ubumenyi bw’ibidukikije. Ubushobozi bw’umwana bugaragarira :
- Mu bikorwa n’imyitwarire ye igihe akina,
- Igihe atanga ibitekerezo bye, - Igihe abaza ibibazo cyangwa asubiza avuga.
- Igihe asubiza yandika cyangwa ashushanya ku rwego rwe.
• Ahereye ku ngingo ngenderwaho mu gusuzuma urwego rw’ubushobozi (ubumenyi, ubumenyingiro n’ubukesha) kandi akoresheje uburyo bumworoheye, umurezi agenda abika buhoro buhoro kandi ku gihe amakuru ajyanye n’ubushobozi bwa buri munyeshuri , ashobora kwifashisha ifishi y’iterambere ry’umwana. Ibi bigakorwa umunsi ku wundi.
• Gutegura imyitozo ihanitse yo guha abana bagaragaje ubushobozi by’ibyo biga mu buryobwihuse,
• Gutegura uburyo bwo kuzamurira ubushobozi abo bifata umwanya ngo bagaragaze ubushobozi.
• Mu isuzumabushobozi, ikigero cy’ubushobozi bw’umwana nticyandikwa mu mibare, mu ijanisha cyangwa se mu bundi buryo bwose bugereranya abana. Ahubwo hakoreshwa amagambo agaragaza ibyo umwana ashoboye.
1.8. Ibitabo byifashishijwe mu itegurwa ry’amasomo
Ibitabo byifashishijwe mu gutegura amasomo atandukanye bigaragara mu mpera z’iki gitabo.
1.9. Imbonerahamwe y’ibyigwa
IGICE CYA II: IMYIGISHIRIZE YA BURI NYIGISHO
INYIGISHO YA 1 UMURYANGO WANGE
1.0 Intangiriro
Kwigisha umwana umuryango we no kwivuga umwirondoro ni igikorwa k’ingenzi. Muri iyi nyigisho, azahabwa urubuga rwo kwibwira bagenzi be no kubatega amatwi; azahuriramo n’imikino imutoza kuvuga ashize amanga mu ijwi ryumvikana. Ubumenyi butandukanye bushingiye ku mazina ye ku mazina y’abagize umuryango we, ku mazina ya bagenzi be no kumenya ko habaho ibitsina bibiri: igitsina gabo n’igitsina gore, buzamwubakamo imbaraga zo kwigirira ikizere. Ibi byose bizakomeza kumutoza gushimira Imana yamuremye ikamuha umuryango n’inshuti.
Amasomo akurikira ntabwo yigishwa akurikiranye kugira ngo atarambira abana. Igihe azigishirizwa bigaragara mu isaranganyamasomo. Mu mbonerahamwe ikurikira akarongo kavuga ko uwo mutwe utigishwa muri uwo mwaka.
1.1 Ngewe: Kwivuga umwirondoro (Umwaka wa mbere)
1.1.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora kuvuga umwirondoro wabo mu ruhame mu ijwi ryumvikana; no kugaragaza ko Imana yaremye umuntu ikamuha ubushobozi bwishi.
1.1.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Mu gihe baganira ku mwirondoro wabo, abana bazaba bashobora gutega amatwi bagenzi babo no guha agaciro igitekerezo cya buri wese. Bazitoza guhana umwanya mu mikino yo mu nguni no mu biganiro.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Mu gihe abana baganira ku mwirondoro wabo cyane cyane mu isomo bigamo igitsina gore n’igitsina gabo, bagomba kwibukiranya ko abahungu n’abakobwa badasumbanya uburenganzira n’ubushobozi. Ibyo bigashimangirwa no mu mikino ndetse n’amatsinda bakoreramo aho hatabaho ayiganjemo igitsina kimwe.
• Uburezi budaheza: Abana bafite ubumuga, imyitwarire n’ibibazo byihariye bagomba gufashwa badahutajwe kugira ngo na bo bagire uruhare mu isomo. Abana bafite ubumuga bwo kutavuga neza n’abakerewe kumenya kuvuga umurezi agomba kubafasha mu buryo bundi bwabafasha gutanga ibitekerezo ku mwirondoro wabo bitabaye ngombwa ko bavuga.
1.1.3 Inama ku myigishirize y’aya masomo Isomo rya mbere:
Kuvuga amazina ye n’imyaka ye
a. Intego y’isomo
Umwana azaba ashobora kuvuga amazina ye n’imyaka ye no gutega amatwi imyirondoro ya bagenzi be.
b. Imfashanyigisho
Ifoto y’umwana (aho bishoboka) cyangwa igishushanyo umwana yikoreye, ifoto y’umuryango (aho bishoboka) cyangwa igishushanyo umwana yikoreye, ibumba, umupira wo gukina, umugozi wo gusimbuka.
c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Aya masomo yombi akurikira yigishwa kimwe n’isomo rya mbere. Umurezi ariko arasabwa kugendera ku nama ziri mu ngingo 1.1.4 muri iki gitabo.
Isomo rya 2: Kuvuga igitsina ke: gutandukanya abahungu n’abakobwa, abagabo n’abagore
a. Intego y’isomo Abana bazaba bashobora gutandukanya abantu bashingiye ku gitsina
b. Imfashayigisho Igishushanyo kiriho abagize umuryango, umuhungu, umukobwa n’ababyeyi babo bombi. - ibipupe, igitabo: Ngewe n’umuryango wange umwaka wa 1.
1.1.4 Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Iyi nyigisho ijyanye n’umwirondoro isaba ubwigengesere buhanitse ku ruhande rw’umurezi: mu gihe abana bavuga ku bagize umuryango wabo n’amazina yabo, boroherezwa mu buryo bwo kudakoresha papa cyangwa se mama mu gihe abo bavugwa haruguru batabafite. N’umwana utabafite cyangwa se ubafite atazi ko abafite, ahabwa uburenganzira bungana n’abandi mu guhabwa ijambo ryo kuvuga ku muryango we n’ubwo utandukanye n’uteganyijwe mu nteganyanyigisho.
1.1.5 Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
1.1.6 Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Imbonerahamwe y’umwirondoro yateguwe mu isomo rya mbere izamanikwa ahagaragara ku buryo ikoreshwa buri munsi mu mwitozo wo kumenyekenisha ko ageze mu ishuri cyangwa se ko atashye. Mu gihe bakora uwo mwitozo, no mu gihe bakina indi mikino umurezi akomeza gusuzuma niba baramenye kuvuga umwirondoro wabo.
1.2. Umuryango wange muto (umwaka wa mbere)
1.2.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora kuvuga ku bagize umuryango wabo muto, isano bafitanye n’uruhare rwa buri wese ku mibereho myiza y’umuryango.
1.2.2 Ingingo nsanganyamasomo:
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Mu gihe baganira ku bagize umuryango wabo, abana bazaba bashobora kuvuga uruhare rwa buri muntu ugize umuryango we n’amasano bafitanye no guha agaciro uruhare rwa buri wese. Abana bazakomeza kugira umuco wo gukorera hamwe nk’umuryango. Buri mwana azatozwa umuco wo gushimira Imana yabahaye umuryango no kugira umuco wo gufashanya.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Mu gihe abana baganira cyanecyane muisomo bigamo umuryango wabo bagomba kwibukiranya ko igitsina gore n’igitsina gabo badasumbanya uburenganzira n’ubushobozi. Ibyo bigashimangirwa no mu mikino itandukanye bakina ndetse n’ibikorwa bakora, hakirindwa ubwiganze bw’igitsina kimwe mu matsinda bakoreramo.
• Uburezi budaheza: Abana bafite ubumuga, imyitwarire n’ibibazo byihariye bagomba gufashwa badahutajwe kugira ngo na bo bagire uruhare mu isomo. Abana bafite ubumuga bwo kutavuga neza n’abakerewe kumenya kuvuga umurezi agomba kumufasha mu buryo bundi bwamufasha gutanga ibitekerezo ku mwirondoro we bitabaye ngombwa ko avuga.
1.2.3 Inama ku myigishirize y’aya masomo:
Isomo rya mbere: Abagize umuryango muto: data, mama, abana
a. Intego y’isomo
Kuvuga amazina y’abagize umuryango no kuvuga isano afitanye n’abagize umuryango we muto.
b. Imfashanyigisho.
Amashusho yerekana umuryango, Ibitabo by’umunyeshuri byerekana amashusho y’umuryango, ibumba, CD aho bishoboka, impapuro, ibirere, umupira wo gukina, umugozi wo gusimbuka.
c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa:
Aya masomo abiri akurikira yigishwa kimwe n’isomo: “Abagize umuryango muto”. Umurezi azifashisha izindi nama zatanzwe mu mutwe wa kabiri.
Isomo rya 2: Abagize umuryango muto ab’igitsina gore, n’ab’igitsina gabo, abakuru n’abato.
a. Intego
Abana bazaba bashobora kuvuga amatsinda mato y’abagize umuryango wabo.
b. Imfashanyigisho
Ibishushanyo n’amafoto by’abagize umuryango, n’imyambaro ibagaragaza. - Igitabo “Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 3”.
Isomo rya 3:Ubufatanye bw’abagize umuryango
a. Intego
Abana bazaba bashobora gusobanura uburyo umuryango wabo ufatanya mu rugo
b. Imfashanyigisho
Ibishushanyo n’amafoto by’abagize umuryango muto, n’imyambaro ibagaragaza. - Igitabo “Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 1”.
1.2.4 Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Twite ku nama zatanzwe ku mutwe : Kwivuga umwirondoro
1.2.5 Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
1.2.6 Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe:
Ibihangano abana bakoze ku muryango wabo, bizamurikwa ahagaragara ku buryo biba bimwe mu byo abana bahitamo gukinisha buri munsi. Mu gihe bakina na byo cyangwa bashaka kugira icyo bongeraho, umurezi aboneraho gusuzuma niba baramenye koko abagize umuryango wabo muto, isano bafitanye n’uruhare rwa buri wese mu mibereho myiza y’umuryango.
1.3 Umuryango mugari (Umwaka wa kabiri)
1.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora gukoresha uko bikwiye amagambo aranga amasano y’abantu bo mu muryango mugari wabo no guha agaciro abagize umuryango.
1.3.2 Ingingo nsanganyamasomo
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Mu gihe baganira ku bagize umuryango
wabo mugari, abana bazaba bashobora gukomeza guha agaciro abawugize.
Bitoza kugira umuco mwiza wo gukundana no gufashanya, kubaha abantu
bakuze no kwita kubanyantege nke. Ingingo y’ubufatanye bw’abagize umuryango
izaganirwaho buri uko abana bagenda bamenya amasano bafitanye banasangiza
bagenzi babo uburyo bwo gufatanya mu miryango itandukanye.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Mu gihe abana
baganira cyane cyane mw’isomo bigamo ubufatanye bw’abagize umuryango
bagomba kwibukiranyako igitsina gore n’igitsina gabo badasumbanya
uburenganzira n’ubushobozi mu muryango. Ibyo bigashimangirwa no mu mikino
itandukanye bakina ndetse n’ibikorwa bakora, hakirindwa ubwiganze bw’igitsina
kimwe mu matsinda bakoreramo.
• Uburezi budaheza: Abana bafite ubumuga, imyitwarire n’ibibazo byihariye
bagomba gufashwa badahutajwe kugira ngo na bo bagire uruhare mu isomo.
Mu busabane agirana n’ababyeyi, umurezi n’umubyeyi bibukiranya ko umwana
wese ari nk’undi; ibi bituma abana bitoza kubaha abantu bose uko bari, bityo
n’abana bakitoza kubaha abakuru bafite ubumuga kimwe n’abatabufite mumuryango wabo mugari.
1.3.3 Inama ku myigishirize y’aya masomo:
Isomo rya mbere : Abagize umuryango mugari: papa, mama, mukuru,
murumuna, sogokuru, nyogokuru.
a. Intego y’isomo
Kuvuga amazina y’abagize umuryango mugari no kuvuga isano bafitanye.
b. Imfashanyigisho
Amashusho yerekana umuryango, ibitabo by’umunyeshuri byerekana amashusho
y’umuryango, ibumba, CD aho bishoboka, impapuro, ibirere, umupira wo gukina,
umugozi wo gusimbuka.c. Imigendekere y’isomo
Isomo rya 2: Kuvuga abagize umuryango mugari
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga ku bagize umuryango wabo mugari
b. Imfashanyigisho
Ibishushanyo n’amafoto by’abagize umuryango mugari, n’imyambaro ibagaragaza. -Igitabo “Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 2”.
Isomo rya 3: Kuvuga abagize umuryago mugari no kurondora ibyo
bahuriyeho n’ibyo batandukaniyeho
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga ibyo abagize umuryangobahuriyeho n’ibyo
batandukaniyeho.
b. Imfashanyigisho
Ibishushanyo n’amafoto by’abagize umuryango mugari, n’imyambaro ibagaragaza. -
Igitabo “Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 2”.
Isomo rya 4: Ubufatanye bw’abagize umuryango
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura uburyo abagize umuryango wabo bafatanya
b. Imfashanyigisho
Amashusho agaragaza abagize umuryango bari gukora imirimo itandukanye
1.3.4 Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
• Ingingo UBUFATANYE BW’ABAGIZE UMURYANGO yateguwe nk’isomo, ifatwe
nk’indangagaciro igenda iganirwaho uko abana biga abagize imiryango yabo. Ni
byiza guhita baganira n’uburyo abagize umuryango bafatanya mu buzima bwa
buri munsi.1.3.5 Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
1.3.6 Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe:
Mu gihe bakina bakoresha igiti cy’amasano bubatse, banakina imikino yigana mu nguni
umurezi aboneraho gusuzuma niba baramenye koko amasano bafitanye n’abagizeumuryango wabo, n’ubufatanye bwa buri wese mu mibereho myiza y’umuryango.
1.4 Ibyo abantu bahuriyeho n’ibyo batandukaniyeho (Umwaka wa gatatu)
1.4.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora gutahura ko abantu bose ari bamwe n’ubwo bafite
ibibatandukanya.
1.4.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Mu gihe baganira ku byo abantu bahuriyeho
n’ibyo batandukaniyeho abana bazaba bashobora gukomeza guha agaciro buri
muntu wese batitaye ku bimutandukanya n’abandi. Bitoza kugira umuco mwiza
wo kuzuzanya no gukorera hamwe
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Mu gihe abana
baganira bagomba kwibukiranya ko n’ubwo abantu b’igitsina gore n’ab’igitsina
gabo batandukanye, badasumbanya uburenganzira n’ubushobozi. Ibyo
bigashimangirwa no mu mikino itandukanye bakina ndetse n’ibikorwa bakora,
hakirindwa ubwiganze bw’igitsina kimwe mu matsinda bakoreramo.
• Uburezi budaheza: Abana bafite ubumuga, imyitwarire n’ibibazo byihariye
bagomba gufashwa badahutajwe kugira ngo na bo bagire uruhare mu isomo.
Mu busabane bagirana umurezi n’umubyeyi bibukiranya ko umwana wese ari
nk’undi; ibi bituma abana bitoza kubaha abantu bose uko bari, bityo n’abana
bakitoza kubaha abakuru n’abato, abafite ubumuga kimwe n’abatabufite.
1.4.3 Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Ibyo abantu bahuriyeho
a. Intego y’isomo
Kurondora ibintu abantu bahuriyeho.
b. Imfashanyigisho
Amashusho yerekana abantu batandukanye basangir, Ibitabo by’umunyeshuri
by’ibidukikije, ibumba, CD aho bishoboka, impapuro, ibirere, umupira wo gukina,umugozi wo gusimbuka, …
c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Isomo rya 2 ryigishwa kimwe n’isomo rya mbere.
Isomo rya 2: Ibyo abantu batandukaniyeho.
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga ibyo abantu bahuriyeho n’ibyo batandukaniyeho.
b. Imfashanigisho
Amashusho y’abantu batandukanye.
• Rizatangwe nk’irya mbere. Ariko mu fashanyigisho umurezi azibande ku byoabantu batandukaniyeho: ibara ry’uruhu, imyemerere, imiterere y’umubiri…
1.4.4 Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
• Inkuru :
Umuryango wa Furaha
Furaha ni umuganga iwacu muri Gisagara. Yavukiye mu gihugu cy’ubudage, ageze mu
Rwanda arahakunda, arahakorera ahubaka n’umuryango. Umugore we Uwamahoro
acuruza imyambaro mu rusisiro. Babyaranye abana batatu : Mahoro asa na se cyane
ari ku ruhu no ku isura.Ni muremure kandi arananutse afite n’misatsi y’amarende.
Muhire ni umwana w’umuhungu usa na nyina, arabyibushye kandi ni urukara cyane.
Kanyange ni we bucura, uruhu rwe ruravanze, ntiwamenya niba ari umuzungu cyangwa
umwirabura. Icyo tubakundira ni uko nubwo ari abasirimu, bataduheza mu busitani
bwabo. Kenshi baradutumira, tukambara neza, tugakina, tukanasangira amafunguro
yo ku cyumweru nimugoroba.
• Mu mashusho umurezi ategura gukoresha, aho bishoboka akoresha amafotoasanzwe; kuko ni yo agaragaza neza bimwe mubiranga abantu.
1.4.5 Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa.
1.4.6 Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe:
Mu gihe bakina bakoresha amashusho y’ibintu n’abantu byakoreshejwe muri uyu
mutwe, banakina imikino yigana mu nguni umurezi aboneraho gusuzuma niba
baramenye koko ibyo abantu bahuriyeho n’ibyo batandukaniyeho.
1.5 Abagize umuryango wange mugari (Umwaka wa gatatu)
1.5.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora gukoresha uko bikwiye amagambo aranga amasano y’abantubo mu muryango mugari wabo.
1.5.2. Ingingo nsanganyamasomo:
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Mu gihe baganira ku bagize umuryango
wabo mugari n’amasano bafitanye, abana bazaba bashobora gukomeza guha
agaciro abawugize, bitoza kugira umuco mwiza wo gukundana no gufashanya,
kubaha abantu bakuze no kwita ku banyantege nke. Ingingo y’ubufatanye
bw’abagize umuryango izaganirwaho buri uko abana bagenda bamenya amasano
bafitanye banasangiza bagenzi babo uburyo bwo gufatanya mu miryango
itandukanye.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Mu gihe abana
baganira cyanecyane mu mikino bigamo ubufatanye bw’abagize umuryango
bagomba kwibukiranya ko igitsina gore n’igitsina gabo badasumbanya
uburenganzira n’ubushobozi mu muryango. Ibyo bigashimangirwa no mu mikino
itandukanye bakina ndetse n’ibikorwa bakora, hakirindwa ubwiganze bw’igitsina
kimwe mu matsinda bakoreramo.
• Uburezi budaheza: Abana bafite ubumuga, imyitwarire n’ibibazo byihariye
bagomba gufashwa badahutajwe kugira ngo na bo bagire uruhare mu isomo.
Mu busabane agirana n’ababyeyi, umurezi n’umubyeyi bibukiranya ko umwana
wese ari nk’undi; ibi bituma abana bitoza kubaha abantu bose uko bari, bityo
n’abana bakitoza kubaha abakuru, abafite ubumuga kimwe n’abatabufite mu
muryango wabo mugari.1.5.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Abagize umuryango mugari: papa, mama, mukuru,
murumuna, sogokuru, nyogokuru, data wacu,
mama wacu, masenge, marume
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga amazina y’abagize umuryango mugari
b. Imfashanyigisho
Amashusho y’abagize umuryango mugari
Isomo rya 2: Ubufatanye bw’abagize umuryango
a. Intego y’isomo
Kuvuga amazina y’abagize umuryango mugari, kuvuga isano bafitanye bazirikana ku
bufatanye bwabo mu iterambere ry’umuryango.
b. Imfashanyigisho:
Amashusho yerekana umuryango mugari, ibitabo by’umunyeshuri byerekanaamashusho y’umuryango mugari, ibumba, CD aho bishoboka, impapuro, Ibirere.
c. Imigendekere y’isomo
1.5.4 Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutweIngingo ubufatanye bw’abagize umuryango n’ubwo yateguwe nk’isomo ryihariye mu
nteganyanyigisho, ifatwe nk’indangagaciro igenda iganirwaho uko abana biga abagize
imiryango yabo n’amasano bafitanye. ni byiza guhita baganira n’uburyo abagize
umuryango bafatanya mu buzima bwa buri munsi.1.5.5 Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
1.5.6 Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Mu gihe bakina cyangwa baganira ku bagize imiryango yabo n’amasano bafitanye,
no mu gihe banakina imikino yigana mu nguni, umurezi aboneraho gusuzuma niba
baramenye koko amasano bafitanye n’abagize umuryango wabo, n’ubufatanye bwaburi wese mu mibereho myiza y’umuryango.
INYIGISHO YA 2 AHO DUTUYE
Muri iyi nyigisho “aho dutuye” umwana azungukiramo ubumenyi bushingiye ku
miterere n’ibintu biboneka aho atuye ahereye iwabo mu rugo, inzu n’imiterere yayo,
mu mududgudu ndetse no mu gihugu ke.Amasomo akubiye muri iyi nyigisho murayasanga mu mbonerahamwe ikurikira:
2.1. Iwacu mu rugo (Umwaka wa mbere)
2.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora gutandukanya ibice bigize urugo no kuvuga akamaro ka burigice cy’urugo.
2.1.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Mu gihe baganira ku bice bigize urugo
rwabo, abana bazaba bashobora kuvuga ku kamaro ka buri gice cy’urugo. Bityo,
bizateza imbere indangagaciro zitandukanye zirimo kugira isuku, gukoresha buri
gikoresho cyo mu rugo icyo cyagenewe no kugifata neza. Igihe itsinda rikorera
hamwe umwitozo wo kubaka urugo, abana bigiramo gukorera hamwe no kujya
inama. Muri uyu mutwe umwana azaboneramo ubumenyi bw’ingenzi bukuza
inyota n’umuco mwiza wo gukunda iwabo.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Mu gihe abana
baganira ku bice bigize ingo zabo banavuga ku kamaro ka buri gice, bagomba
kwibukiranya ko igitsina gore n’igitsina gabo badasumbanya uburenganzira
n’ubushobozi ku birebana n’urugo rwabo. Ibyo bigashimangirwa no mu mikino
itandukanye bakina ndetse n’ibikorwa bakora, hakirindwa ubwiganze bw’igitsina
kimwe mu matsinda bakoreramo.
• Uburezi budaheza: Abana bafite ubumuga, imyitwarire n’ibibazo byihariye
bagomba gufashwa badahutajwe kugira ngo na bo bagire uruhare mu isomo.
Mu busabane umurezi agirana n’imiryango yabo, bagomba kurebera hamwe
uburyo abana bafite ubumuga badahezwa mu gukoresha ibice byose bigizeurugo rwabo uko babikeneye.
• Uburere mbonezabukungu: Mu gihe abana baganira ku buryo bwo gushyira
ibikoresho mu mwanya wabyo no kubirinda kononekara, umurezi ashobora
kwagura ikiganiro mu ruhare iyo myitwarire myiza igira mu icungamutungo.2.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Ibice by’ingenzi bigize iwacu mu rugo
a. Intego y’isomo
Kurondora ibice bigize urugo
b. Imfashanyigisho
Amashusho yerekana ibice by’ingenzi bigize iwacu mu rugo, Ibitabo by’umunyeshuri
byerekana amashusho y’ibice by’ingenzi bigize iwacu mu rugo, udutafari twokubakisha, impapuro,uduti, ibirere
Isomo rya 2: Akamaro ka buri gice cy’urugo
a. Intego y’isomo
Kurondora ibice bigize urugo no kuvuga akamaro ka buri gice cy’urugo.
b. Imfashanyigisho
Amashusho yerekana ibice by’ingenzi bigize iwacu mu rugo, Ibitabo by’umunyeshuri
byerekana amashusho y’ibice by’ingenzi bigize iwacu mu rugo, udutafari two
kubakisha, impapuro,uduti, ibirerec. Imigendekere y’isomo
2.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
• Mu gihe gusohoka bidashobotse, intangiriro y’aya masomo ishobora kuba
umuvugo muto uvuga ku: IWACU MU RUGO.2.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
2.1.6 Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ibihangano abana bakoze ku bice bigize urugo, bizamurikwa ahagaragara ku buryo biba
bimwe mu byo abana bahitamo gukinisha buri munsi. Mu gihe bakina na byo cyangwa
bashaka kugira icyo bongeraho, umurezi aboneraho gusuzuma niba baramenye kokoibice bigize urugo n’akamaro kabyo.
2.2 Inzu y’iwacu (Umwaka wa kabiri)
2.2.1.Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora gutandukanya ibyumba bigize inzu, akamaro ka buri cyumba
k’inzu n’ibikoresho bihaboneka.
2.2.2. Ingingo nsanganyamasomo:
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Mu gihe baganira ku byumba bigize inzu,
abana bazaba bashobora kuvuga ku kamaro ka buri cyumba. Bityo, bizateza
imbere indangagaciro zitandukanye zirimo kugira isuku, kugumisha ibikoresho
mu mwanya byagenewe, kubikoresha icyo byagenewe no kubifata neza. Igihe
itsinda rikorera hamwe umwitozo wo kubaka cyangwa gushushanya urugo
n’inzu, abana bigiramo gukorera hamwe no kujya inama. Muri uyu mutwe
umwana azaboneramo ubumenyi bw’ingenzi bukuza inyota n’umuco mwiza wo
gukunda iwabo no kwitoza kuhafata neza muri rusange.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Mu gihe abana
baganira ku byumba bigize inzu zabo banavuga ku kamaro kabyo, bagomba
kwibukiranya ko igitsina gore n’igitsina gabo badasumbanya uburenganzira
n’ubushobozi ku birebana n’urugo rwabo. Ntibikwiriye ko umwana umwe ahabwa
icyumba kiza cyangwa kinini bashingiye ku gitsina ke. Ibyo bigashimangirwa no
mu mikino itandukanye bakina ndetse n’ibikorwa bakora, hakiridwa ubwiganze
bw’igisina kimwe mu matsinda bakoreramo.
• Uburezi budaheza: Abana bafite ubumuga, imyitwarire n’ibibazo byihariye
bagomba gufashwa badahutajwe kugira ngo na bo bagire uruhare mu isomo. Mu
busabane umurezi agirana n’imiryango yabo, bagomba kurebera hamwe uburyo
abana bafite ubumuga bahabwa uburenganzira bungana n’abavandimwe babo
mu gukoresha ibyumba bigize inzu uko babikeneye.
• Uburere mbonezabukungu: Mu giheabana baganira ku buryo bwo gushyira
ibikoresho mu mwanya wabyo no kubirinda kononekara, umurezi ashobora
kwagura ikiganiro mu ruhare iyo myitwarire myiza igira mu icungamutungo.
2.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo:
Isomo rya 1: Ibyumba by’ingenzi bigize inzu yacu n’ akamaro kabyo.
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya ibyumba by’ingenzi bigize inzu y’iwabo
n’akamaro kabyo
b. ImfashanyigishoIgishushanyo k’inzu
Isomo rya 2: Ibikoresho biboneka mu byumba bitandukanye by’inzu.
a. Intego y’isomo
Kurondora ibyumba bigize inzu n’akamaro kabyo no kuvuga bimwe mu bikoresho
bigaragara mu byumba bitandukanye by’inzu.
b. Imfashanyigisho
Amashusho yerekana inzu, ibitabo by’umunyeshuri byerekana amashusho y’ibyumba
by’ingenzi bigize inzu, udutafari two kubakisha, impapuro, uduti, ibirerec. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Imbata y’iri somo irasa n’iy’isomo rya mbere gusa imfashanyigisho amashusho
bikongerwamo ibyo inzu ya kijyambere yihariye.
Isomo rya 3: Ibikoresho biboneka mu byumba bitandukanye by’inzu ya
kijyambere
a. Intego y’isomo
Kurondora ibyumba bigize inzu ya kijyambere, akamaro kabyo no kuvuga bimwe mu
bikoresho bigaragara mu byumba bitandukanye by’inzu.
b. Imfashanyigisho
Birasa n’ibyo mu isomo rya mbere, amashusho yihariye y’ibyumba biboneka gusa munzu ya kijyambere.
2.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
• Mu gihe gusohoka bishoboka n’inzu yo gusura ihari, ni byiza ko iryo somo
ritangwa mu rugendo shuri.
• Mu gihe abana bakora ibikoresho byo muri buri cyumba ni byiza kwemerera
abana gutanga ingero z’ibikoresho byose batekereza, kabone n’aho umurezi
yaba atabizi.2.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
2.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ibihangano abana bakoze ku byumba bigize inzu bizamurikwa ahagaragara ku buryo
biba bimwe mu byo abana bahitamo gukinisha buri munsi. Mu gihe bakina na
byo cyangwa bashaka kugira icyo bongeraho, umurezi aboneraho gusuzuma niba
baramenye gutandukanya ibyumba bigize inzu n’akamaro ka buri cyumba n’ibikoresho
byihariye bya buri cyumba.
2.3 Iwacu mu rugo (umwaka wa 3)
2.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora gutandukanya ibice bigize urugo n’inzu, akamaro ka buri gice
cy’urugo n’inzu n’ibikoresho bihaboneka.
2.3.2. Ingingo nsanganyamasomo:
Murebe inama zatanzwe
• Iwacu mu rugo mu mwaka wa mbere.• Inzu y’iwacu mu mwaka wa kabiri.
2.3.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo:
Isomo rya mbere: Ibice by’ingenzi bigize urugo n’inzu
a. Intego y’amasomo
Kurondora ibice bigize urugo n’ibigize inzu no kuvuga akamaro ka buri gice kigize urugo
n’inzu.
b. Imfashanyigisho
Amashusho yerekana ibice by’ingenzi bigize inzu n’urugo, Ibitabo by’umunyeshuri
byerekana amashusho y’ibice by’ingenzi bigize urugo n’inzu, udutafari two kubakisha,
impapuro, uduti, ibirere, ibumbac. Imigendekere y’isomo
Isomo rya 2:Ibikoresho bigaragara mu bice by’urugo n’inzu.
a. Intego y’amasomo
Kurondora bimwe mu bikoresho bigaragara mu bice bitandukanye bigize urugo n’inzu.
b. Imfashanyigisho
Amashusho yerekana bimwe mu bikoresho bigaragara mu bice bitandukanye bigize
urugo n’inzu, ibitabo by’umunyeshuri byerekana amashusho ya bimwe mu bikoresho
bigaragara mu bice bitandukanye by’urugo n’inzu, udutafari two kubakisha, impapuro,
uduti, ibirere, ibumba, ---c. Imigendekere y’isomo
2.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
• Mu gihe gusohoka bidashobotse, intangiriro y’aya masomo ishobora kuba
akavugo gato cyangwa akaririmbo kavuga ku: IWACU MU RUGO.
Urugero: NUGERA IWACU.
Nugera iwacu
Uzasanga hakeye.Uzabona uruganiriro
Dutaramiramo twese.
Nukebuka hirya
Ubone aho turira.
Nzagutambagiza hose
Ugere n’aho turara.
Nugera iwacuUzasanga hakeye.
2.3.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ibihangano abana bakoze kuri bimwe mu bikoresho biboneka mu rugo no mu nzu,
bizamurikwa ahagaragara ku buryo biba bimwe mu byo abana bahitamo gukinisha
buri munsi. Mu gihe bakina na byo cyangwa bashaka kugira icyo bongeraho, umurezi
aboneraho gusuzuma niba baramenye koko bimwe mu bikoresho biboneka mu rugono mu nzu
2.4 Igihugu cyange (umwaka wa 3)
2.4.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora kuvuga izina ry’ igihugu n’amazina y’umukuru w’igihugu
2.4.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite
ubumuga bw’ingingo ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo
kugira igihugu , no kugira uhare mu bikorwa n’ imiyoborere y’icyo gihugu.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye bwo
kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana asobanukirwe
n’iri somo.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro:
Muri nyigisho umwana atozwa gukunda igihugu n’abagituye, kugira ishema ryo kwitwa umunyarwanda, gushimira Imana ko yamuhaye igihugu kiza no gusengera igihugu
ke.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko n’ubwo igitsina gabo n’ igitsina gore
bashobora kugira itandukaniro rito rishingiye ku bice byabo by’umubiri, ko bose bafite
uburenganzira bungana ku gihugu cyabo.
• Uburere mbonezamyororokere:
Muri iyi nyigisho, abana bazasobanurirwa ko buri gihe cyose bakwiye guhesha agaciro
umuco w’igihugu bambika neza umubiri wabo n’imyanya ndangagitsina yabo. Abana
bagomba gusobanurirwa ko bagomba kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsinda
ndetse no kudaceceka ibikorwa byose bijyana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
bahuye na byo.
• Umuco w’ubuziranenge: Abana bazatozwa kugira umuco w’ isuku.
2.4.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Igihugu cyange n’ amazina y’umukuru w’igihugu
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga izina ry’igihugu cyabo n’iry’ umukuru w’igihugu;
b. Imfashanyigisho:
Ikarita y’ igihugu n’ifoto y’umukuru w’ igihugu. Igitabo “ Ngewe n’umuryango wange,umwaka wa 3”
Aya masomo ahuza ibikorwa n’irya mbere ariko umurezi azajya ategura imfashanyigishozijyanye na buri somo.
Isomo rya kabiri: Ibendera ry’igihugu cy’ u Rwanda n’amabara
Abana bazaba bashobora kuvuga amabara agize ibendera ry’igihugu cyabo, gutahura
ibendera ry’igihugu cyabo mu yandi mabendera.
d. Imfashanyigisho
Ibendera ry’ igihugu ubwaryo, ishushanyo kigaragaza ibendera ry’igihugu, impapuro
z’amabara y’ ibendera. Igitabo: ibigo n’imirimo ikorerwa aho dutuye, umwaka wa 3.
Isomo rya gatatu: kuririmba indirimboyubahiriza igihugu cy’u Rwanda
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobonukirwa n’uko bifata iyo baririmba indirimo yubahiriza
igihugu, no kuririmba indirimo yubahiriza igihugu.
b. Imfashanyigisho
Ibendera ry’ igihugu; igitabo: Ibigo n’imirimo ikorerwa aho dutuye, umwaka wa 3.
2.4.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo, imivugo,
n’ imfashanyigisho zitandukanye zijyanye n’ igihugu cyange. Umurezi agomba gutoza
abana kuririmba neza indirimbo yubuhaririza igihugu no gukunda igihugu n’abagituye.
Umukino wo gufora.
Umurezi ategure udutebo tubiri ; kamwe gashushanyijeho ikarita y’u Rwanda, n’akandi
kadashushanyijeho. Ategure n’amafoto y’abantu batandukanye harimo n’ay’umukuru
w’igihugu cy’u Rwanda.
Uko umukino ukinwa :
Amafoto yose yubitse, mu matsinda mato buri mwana atoranye ifoto imwe.
Nabona ari iy’umukuru w’igihugu, amuvuge izina, ayishyire mu gatebo kariho ikarita
y’u Rwanda. Nabona atari umukuru w’igihugu, avuge ati,”oya si we”, ayishyire mugatebo kadashushanyijeho.
2.4.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
2.4.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Muri uyu mutwe, umurezi azajya agenda asuzuma ubushobozi umwana agezeho.
Azifashisha ibikorwa binyuranye nko gushushanya ibendera ry’ u Rwanda basiga
amabara ahuye n’ ay’ibendera ry’ igihugu, kuririmba indirimbo yubahiriza igihugun’ibindi.
INYIGISHO YA 3 UMUBIRI WANJYE
3.0 Intangiriro
Kwigisha abana umubiri wabo bibafasha kumenya no gutandukanya ibice by’umubiri
wabo, akamaro kabyo n’ubwuzuzanye bwabyo. Abana batozwa uburyo bwo gusukura
no kurinda umubiri wabokandi bagatozwa kwimakaza umuco w’isuku bakiri bato.
Muri iyi nyigisho abana basobanukirwa ko abantu baremye mu buryo butandukanye
kandi bufite umwihariko kuri buri wese. Iyi nyigisho kandi igamije gusobanurira abana
ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari umuntu nk’abandi kandi ko nawe afite
ubushobozi.Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira.
3.1 Ibice by’ingenzi bigize umubiri w’umuntu (Umwaka wa mbere)
3.1.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora kuvuga ku bice by’ingenzi bigize umubiri w’umuntu
bagaragaza ibyo babona kuri ibyo bice, akamaro kabyo, no gushimira Imana yaremye
umuntu
3.1.2 Ingingo nsanganyamasomo
• Uburezi budaheza:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari
umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira nko kwiga, gukina,… kimwe n’abandi.
Bityo rero umwana ufite ubumuga bw’ingingo ntagomba kugira ibyo ahezwamo.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye
bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone
mu isomo haba ari uwiga neza areba, yumva, akoraho cyangwa agendagenda.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro:
Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko ibice by’imibiri yabo bitagomba gukoreshwa mu
bikorwa bibi nko kurwana, guterana imigeri, gucirana, gusekana n’ibindi. Batozwa
kandi ko hagize uhutaza undi akoreresheje ibice by’umubiri, bagomba gusabana
imbabazi bakanababarirana.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko n’ubwo igitsina gabo n’ igitsina gore
bashobora kugira itandukaniro rito rishingiye ku bice byabo by’umubiri, ko bagomba
kubahana no kuzuzanya. Bityo, ibikorwa byose n’imikino haba ku ishuri cyangwa
ahandi hose bagomba kubikorera hamwe kandi kimwe.
• Uburere mbonezamyororokere:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa uko bakorera isuku imyanya ndangagitsina
n’uko bakwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kudaceceka ibikorwabyose bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umuco w’ubuziranenge:
Abana bazatozwa kuzirikana ko ibice by’umubiri wabo bigomba guhora bisukuye.
3.1. 3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Ibice by’ingenzi bigize umubiri w’umuntu: umutwe,
igihimba, amaboko n’amaguru
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya ibice by’ingenzi bigize umubiri w’umuntu.
b. Imfashanyigisho
Ibishushanyo n’amafoto bigaragaza ibice by’umubiri w’umuntu, igipupe cy’umuhungu
n’icy’umukobwa, igitabo “Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 1”,c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Iri somo rya kabiri rihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri iri rya kabiri umurezi
aryigisha yereka abana akamaro ka buri gice k’igenzi cy’umubiri w’umuntu.
Isomo rya 2: Akamaro k’umutwe, igihimba, amaboko n’amaguru
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga no kugaragaza akamaro k’ibice by’ingenzi by’umubiri
w’umuntu (umutwe, igihimba, amaboko n’amaguru).
b. Imfashanyigisho
Ibishushanyo n’amafoto bigaragaza ibice by’umubiri w’umuntu, ibipupe. Igitabo
“Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 1”
3.1. 4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Agakino ko gutangiza isomo: abana baravuga ibice byabo by’umubiri banabikoraho
Umutwe x3
Umugongo x3
Inda x3
Amaguru x3Amaboko x
Agakino ko gukoresha mu musozo w’isomo
SIMONI ARAVUZE (rebera ku makarita ya Save the Children)3.1. 5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
3.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Mu isuzumabushobozi ry’uyu mutwe, umurezi azifashisha ibikorwa bitandukanye nko
gusiga amabara atandukanye mu bice bitatu by’ingenzi by’umubiri w’umuntu: umutwe
(umutuku), igihimba (ubururu) amaguru n’amaboko (umuhondo); indirimbo n’imikino
ijyanye n’ibice bigize umubiri w’umuntu. Azibuka ko isuzuma rikorwa umunsi ku munsi
kandi agenda yandika amakuru ya buri mwana mu gitabo cyabugenewe.
3.2 Ibyumviro by’umubiri wacu (Umwaka wa kabiri)
3.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora kuvuga akamaro k’ibyumviro by’umubiri wabo, n’uburyo
babifata neza.
3.2.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Uburezi budaheza:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bushingiye ku
byumviro nko kutumva, kutabona, kutavuga,… ari umuntu nk’abandi kandi ko afite
uburenganzira kimwe n’abandi bwo kwiga, gukina, n’ibindi. Bityo rero umwana ufite
ubwo bumuga ntagomba kugira ibyo ahezwamo.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye
bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone
mu isomo haba ari uwiga neza areba, yumva cyangw akorakoraho.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro:
Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko ibyumviro bye bitagomba gukoreshwa mu bikorwabibi nko gucirana, gusekana, kuryana inzara, n’ibindi.Batozwa kandi ko hagize ubabaza
undi cyangwa umupfobeje akoreresheje ibyumviro, bagomba gusabana imbabazi
kandi bakababarirana.
• Umuco w’ubuziranenge:
Abana bazatozwa kuzirikana ko ibyumviro byabo bigomba guhora bisukuye kandi ko
bagomba kwirinda ibyaribyo byose byakwangiza ibyumviro byabo.
3.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Kubona
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kwerekana icyumviro cyo kubona, gusobanura akamaro
kacyo no gusobanura uko basukura ndetse bakanarinda icyumviro cyo kubona.
b. Imfashanyigisho
Igishushanyo cy’umuntu kigaragaza neza ibice by’umubiri, igishushanyo cy’umutwe
kigaragaza amaso neza, ibipupe, ibikoresho binyuranye kandi bifite amabara
atandukanye, igitabo: “Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 2”.c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Aya masomo akurikira ashobora kuyoborwa kimwe n’isomo rya mbere ariko umurezi
agomba guhindura imfashanyigisho ndetse n’imikino bijyanye n’icyumviro agezeho
Isomo rya 2: Kumva ukoresheje ururimi
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kwerekana ururimi nk’icyumviro cy’uburyohe, ibisharira,
ibirura,… , no gusobanura akamaro kacyo ndetse n’uko barinda icyumviro cy’ururrimi.
b. Imfashanyigisho
Igishushanyo cy’umuntu kigaragaza neza ibice by’umubiri, igishushanyo cy’umutwe
kigaragaza ururimi neza, igitabo: “Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 2”.
Isomo rya 3: Kumva ukoresheje amatwi
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kwerekana amatwi nk’icyumviro cyo kumva amajwi,
urusaku,… no gusobanura akamaro kacyo ndetse n’uko barinda icyumviro cy’amatwi.b. Imfashanyigisho
Igishushanyo cy’umuntu kigaragaza neza ibice by’umubiri, igishushanyo cy’umutwe
kigaragaza amatwi neza, igitabo: “Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 2”
Isomo rya 4: Kumva ukoresheje uruhu
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kwerekana uruhu nk’icyumviro cyo kumva ibihanda,
ibyorohereye, ibinyerera, ibishyushye, ibikonje, … gusobanura akamaro kacyo,
uko barinda icyumviro cy’uruhu ndeste no gukoresha uruhu rwabo bumva ibintu
bitandukanye.
b. Imfashanyigisho
Igishushanyo cy’umuntu kigaragaza neza ibice by’umubiri, ibikoresho bifite uruhu
rworohereye, runyerera, ruhanda; icupa ririmo amazi ashyushye, icupa ririmo amazi
akonje, igitabo: “Ngewe n’umuryango wange umwaka wa 2”.
Isomo rya 5: Guhumurirwa
a. Intego y’ isomo
Abana bazaba bashobora kwerekana amazuru nk’icyumviro cyo kumva ibihumura
n’ibinuka, gusobanura akamaro kacyo, uko barinda icyumviro cyo guhumeka ndeste
no gukoresha amazuru yabo bumva ibintu bihumura cyangwa binuka.
b. Imfashanyigisho
Igishushanyo cy’umuntu kigaragaza neza ibice by’umubiri, igishushanyo cy’umutwe
kigaragaza amazuru neza, ibintu bifite impumuro zinyuranye, igitabo: “Ngewe
n’umuryango wange: umwaka wa 2”.
3.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Umurezi azakoresha udukino n’indirimbo bitandukanye kugira ngo ayobore ibikorwa
by’uyu mutwe neza.
Agakino : NDAVUGA IBYO NABONYE
Umurezi arereka abana ibintu binyuranye hanyuma abihishe.Arabaza abana umwe umwe ibyo babonye.
3.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
3.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Umurezi azazirikana ko isuzuma rikorwa kuva isomo ritangiye kugeza ku musozo waryo.
Agomba guhora yitegereza umwana kandi agahora yandika impinduka mu iterambere
rye. Azifashisha ibikorwa binyuranye nk’imivugo n’indirimbo bikomatanya akamaro
k’ibyumviro by’umuntu. Bakabivuga bakora n’ibimenyetso bijyanye.
Urugero rw’ umuvugo : IBYUMVIRO BYANGE
Mfite amatwi abiri amfasha kumva
Mfite izuru ritoya rimfasha kumva ibihumura
Ururimi rwanjye rumfasha kumva ibiryoshye
uuuuuuuuuh !
Uruhu rwanjye ndarufubika iyo nkonje
Iyo ndambuye amaso yanjye abiri mbona ibintu byose
Iyo mpumirije ntacyo mbona !
3.3 Imyambaro( Umwaka wa kabiri)
3.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora gutandukanya imyamabaro, kugaragaza uruhare rwabo mu
isuku yayo no guhitamo ijyanye n’ibihe.
3.3.2. Ingingo nsanganyamasomo:
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Mu gihe baganira ku myamabaro yabo,
abana bazakomeza kungurana ibitekerezo mu muco w’amahoro mu mikinire
yabo, batarwanira imyamabaro itari iyabo, batangiza imyambaro ya bagenzi
babo mu gihe bakina, bayanduza cyangwa bayishanyagura.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Mu gihe
abana baganira ku myamabaro, bibukiranya ko nta kibazo giterwa n’uko hari
imyamabaro igenewe igitsina kimwe n’indi ibitsina byombi bisangiye. Ibyo
biganiro bigashimangirwa no mu mikino itandukanye bakina ndetse n’ibikorwabakora, hakiridwa ubwiganze bw’igitsina kimwe mu matsinda bakoreramo.
• Uburezi budaheza: Abana bafite ubumuga, imyitwarire n’ibibazo byihariye
bagomba gufashwa badahutajwe kugira ngo na bo bagire uruhare mu isomo.
Mu busabane agirana n’ababyeyi, umurezi n’umubyeyi bibukiranya ko umwana
wese ari nk’undi; ko bose bafite uburenganzira bungana mu guhitamo no kwita
ku myamabaro yabo. Ibi bituma abana bitoza kubaha abantu bose uko bari,
bityo bakitoza kubaha abafite ubumuga kimwe n’abatabufite; batozwa kudaseka
ababana n’ubumuga butuma bagira imyambaro itamenyerewe mu buzima
busanzwe.
3.3.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo:
Isomo rya mbere: Imyambaro y’abana
a. Intego y’amasomo
Kurondora amazina y’imyambaro y’abana itandukanye.
b. Imfashanyigisho
Imyambaro itandukanye, Amashusho yerekana amoko atandukanye y’imyambaro,
Ibitabo by’umunyeshuri byerekana amashusho y’imyambaro, Akameza, Impapuro,
Udufashi tw’imyenda, Ibirerec. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Aya masomo akurikira ategurwe nk’isomo rya mbere.
Isomo rya 2: Imyambaro y’abakuru
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya imyambaro y’abantu bakuru n’iy’abana
b. Imfashanyigisho
Imfashanyigisho zifatika z’imyambaro y’abantu bakuru
Isomo rya 3: Imyambaro yambarwa ku zuba mu mbeho no mu gihe
cy’imvura
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya imyambaro yambarwa ku zuba n’iyambarwa
mu gihe cy’imvura.
b. ImfashanyigishoImfashanyigisho zifatika z’imyambaro itandukanye.
3.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe.
• Ingingo ISUKU Y’IMYAMBARO n’ubwo yateguwe nk’isomo ryihariye mu
nteganyanyigisho, ifatwe nk’indangagaciro igenda iganirwaho uko abana biga
kurondora amazina y’imyambaro. Ni byiza guhita baganira n’uburyo bwo
kuyigirira isuku burimo: kutavangavanga imeshe n’itameshe, kuyimesa igihe
yanduye no kuyibika neza aho yagenewe igihe isukuye.
• Iyi ndirimbo ishobora kwifashishwa mu ntangiriro y’aya masomo.
Urugero: INJANGWE YANGE.
Injangwe injagwe yange
Irwaye mu mutwe
Mama azayigurira ingofero nziza
Ingofero nziza , n’udukweto twiza trala
N’udukweto twiza.
Injangwe injangwe yange
Irwaye mu matwi
Mama azayigurira utwuma tw’amatwi.
Utwuma tw’amatwi, ingofero nziza, n’udukweto twiza trala
N’udukweto twiza.
Injagwe injangwe yange
Irwaye mu maso
Mama azayigurira amataratara
Amataratara, utwuma tw’amatwi, ingofero nziza,n’udukweto twiza trala
N’udukweto twiza.3.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa.
3.3.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe:
Imyambaro n’ibihangano abana bakoze ku myambaro, bizamurikwa ahagaragara ku
buryo biba bimwe mu byo abana bahitamo gukinisha buri munsi. Mu gihe bakina
na byo cyangwa bashaka kugira icyo bongeraho, umurezi aboneraho gusuzuma niba
baramenye koko kurondora amazina y’imyambaro.
3.4 Ibice by’umubiri w’umuntu n’ isuku yabyo (Umwaka wa gatatu)
3.4.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora kuvuga ibice by’ ingenzi bigize umubiri w’ umuntu, kandi
basobanukiwe n’ uburyo bwo kubigirira isuku.
3.4.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Uburezi budaheza:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bushingiye ku gice
cy’ umubiri we ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira kimwe n’abandi
bwo kwiga, gukina, n’ibindi. Bityo rero umwana ufite ubwo bumuga ntagomba kugira
ibyo ahezwamo.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye
bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone
mu isomo yaba ari ufite ibice by’ umubiri byuzuye ndetse n’ ufite ibituzuye.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro:
Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko ibice by’ umubiri we bitagomba gukoreshwa
mu bikorwa bibi bihutaza abandi. Batozwa kandi ko hagize ubabaza undi cyangwa
umupfobeje ashingiye ku bice by’umubiri , agomba kumusaba imbabazi undi na we
akamubabarira.
• Umuco w’ubuziranenge:
Abana bazatozwa kuzirikana ko ibice by’ umubiri byabo bigomba guhora bisukuyekandi ko bagomba kwirinda ibyari byo byose byakwangiza ibice by’umubiri wabo.
3.4.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Ibice bigize umutwe
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kwerekana igice cy’umutwe, kuvuga ibice by’ ingezi bigize
umutwe, akamaro kabyo no gusobanura uko isuku yabyo ikorwa.
b. Imfashanyigisho
Igishushanyo cy’umuntu kigaragaza neza ibice by’ingenzi bigize umutwe w’ umuntu
(agahanga, umusatsi, ugutwi, ijisho, umunwa, izuru, akananwa), ibipupe, igitabo:
“Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 3”.
c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Aya masomo ashobora kuyoborwa kimwe n’isomo rya mbere ariko umurezi agomba
guhindura imfashanyigisho ndetse n’imikino bijyanye n’isomo agezeho.
Isomo rya 2: Ibice bigize igihimba
a. Intego y’isomo
Umwana azaba ashobora kugaragaza ibice bigize igihimba no kugira uruhare mu isuku
yabyo
b. Integanyanyigisho
Ibishushanyo cy’ umubiri w’ umuntu , Igitabo “ Ngewe n’ umuryango wange; umwaka
wa 3)
Isomo rya 3: Imyanya ndangagitsina
a. Intego y’isomo
Umwana azaba ashobora kuvuga uko bakorera isuku imyanya ndangagitsina n’ uko
bakwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
b. Imfashanyigisho
Ibishushanyo by’ umubiri w’ umuntu n’ ibikoresho by’isuku bikenewe, Igitabo “Ngewe
n’ umuryango wange: umwaka wa 3”
Isomo rya 4: Ibice bigize amaboko
a. Intego y’isomo
Umwana azaba ashobora kugaragaza ibice bigize amaboko no kugira uruhare mu isuku
yabyo.
b. Imfashanyigisho
Ibishushanyo by’umubiri w’umuntu n’ibikoresho by’isuku bikenewe, Igitabo “Ngewe
n’ umuryango wange: umwaka wa 3”
Isomo rya 5: Ibice bigize amaguru
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kugaragaza ibice bigize amaguru no kugira uruhare mu isukuy’ abyo
b. Imfashanyigisho
Ibishushanyo by’ umubiri w’ umuntu n’ ibikoresho by’ isuku bikenewe, Igitabo “Ngewe
n’ umuryango wange, umwaka wa 3”
Isomo rya 6: Isuku y’ibice by’umubiri w’umuntu
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kugaragaza ibice bigize umutwe n’igihimba no kugira uruhare
mu isuku yabyo.
b. Imfashanyigisho
Ibishushanyo by’ umubiri w’ umuntu n’ ibikoresho by’ isuku bikenewe, Igitabo “Ngewe
n’ umuryango wange: umwaka wa 3”
3.4. 4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo,
imivugo, n’ imfashanyigisho zitandukanye ziboneka aho batuye cyangwa aho ishuri riri.
Abana nanone bagomba gutozwa ko isuku igomba guhoraho hitawe kandi ku bibazo
byihariye bya buri mwana (urugero: Gukaraba mu ntoki mbere yo kurya na nyuma
yo kurya, uvuye mu bwiherero , n’ ibindi…), guca inzara, koga umubiri buri munsi….
Umurezi agomba kuganiriza abana akamaro k’ibyo byose. Kwibutsa abana kunyurwa
n’uko Imana yabaremye kandi ko buri wese afite umwihariko we.3.4.5. Ingero z’ibyigwa bihuza uyu umutwe n’ibindi byigwa
3.4.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
• Ibikorwa binyuranye nko gushushanya umuntu no kuvuga ibice by’ umubiri we;
kuvuga uburyo bunyuranye bwo kugirira isuku umubiri wabo; gukina umukino
werekana ibice by’ umuburi wabo. Umurezi yakoresha ibi bikorwa asuzuma
ubushobozi bw’umwana. Ariko ibi bikorwa ntibikorwa rimwe, umurezi ahora
yitegereza umwana kugira ngo arebe ubushobozi agezeho.
Urugero rw’ akaririmbo: “KEZA ARAVUZE, MUGABO ARAVUZE, ARAVUZE, FATA
UMUTWE WAWE……..”
• Ibikorwa byo gushushanya, gukina no kuririmba bishobora no kunganirwa
n’ibindi bitandukanye bitewe n’imiterere y’ishuri.
Urugero:
4.0 Intangiriro
Kwigisha abana ibiribwa n’ibinyobwa bibafasha kumenya no gutandukanya amoko
y’ibiribwa n’ibinyobwa n’akamaro kabyo. Abana bazasobanurira ko ari ngombwa
gusukura ibiribwa mbere yo kubirya cyangwa kubinywa. Muri iyi nyigisho kandi abana
bazatozwa umuco w’ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa no kwirinda ibisindisha.
Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira.
– Ahari ibumba bashobora kubumba– Ahari urutoki bashobora gukora umwana mu mwanana
INYIGISHO YA 4 IBIRIBWA N’IBINYOBWA
4.0 Intangiriro
Kwigisha abana ibiribwa n’ibinyobwa bibafasha kumenya no gutandukanya amoko
y’ibiribwa n’ibinyobwa n’akamaro kabyo. Abana bazasobanurira ko ari ngombwa
gusukura ibiribwa mbere yo kubirya cyangwa kubinywa. Muri iyi nyigisho kandi abana
bazatozwa umuco w’ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa no kwirinda ibisindisha.Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira.
4.1. Ibiribwa n’ibinyobwa biboneka iwacu (Umwaka wa mbere)
4.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora gutandukanya amoko y’ibiribwa n’ibinyobwa biboneka aho
batuye, kubigirira isuku no gushimira Imana yabiremye.
4.1.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Umuco w’ubuziranenge: Abana bazatozwa kuzirikana ko bagomba kurya ndetse
bakanywa ibisukuye kandi bakabifatisha intoki zisukuye. Abana bazashishikarizwa
kwirinda kurya cyangwa kunywa ibyarengeje igihe cyangwa ibyagaze n’ibyaboze.
• Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite
ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kurya no
kunywa ibyo abandi barya cyangwa banywa. Bityo rero umwana ufite ubumuga
ntagomba guhezwa mu gusangira n’abandi mu gihe barya cyangwa banywa.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko
agomba gusangira n’abandi atarwana cyangwa ngo yiharire ibyo kurya cyangwa
kunywa. Batozwa umuco wo gusangira igihe cyose ari ngomwa.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Muri iyi nyigisho
abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa umugore,
umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira bwo kurya nk’ibyo undi
arya. Abahungu n’abakobwa bagomba gusangira igihe cyose bibaye ngombwa.
• Uburere mbonezabukungu: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko
batagomba gupfusha ubusa ibiryo cyangwa ibinyobwa (babimena cyangwa
babitokoza) kuko ababyeyi baba babitanzeho amafaranga babigura cyangwa
babihinga.
4.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Amoko y’ibiribwa biboneka aho batuye
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvangura no gutandukanya amoko y’ibiribwa biboneka aho
batuye.
b. Imfashanyigisho
Amashusho, impapuro, ibase n’amazi, isabune, n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mudukino.
c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Iri somo rya kabiri rihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri iri rya kabiri umurezi
aryigisha yifashishije ibinyobwa abana babona iwabo.
Isomo rya 2: Amoko y’ibinyobwa biboneka aho batuye
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvangura no gutandukanya amoko y’ibinyobwa biboneka
aho batuye
b. Imfashanyigisho
Ibinyobwa binyuranye biboneka aho dutuye, amashusho y’ibinyobwa bikomoka ku
bimera, igitabo: ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera umwaka wa 1,2,3
Isomo rya 3: Isuku y’ibiribwa biboneka aho dutuye
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura uburyo bunyuranye bwo gusukura ibiribwa
biboneka iwabo
b. Imfashanyigisho
Ibiribwa binyuranye biboneka aho dutuye, Amashusho y’ibiribwa bikomoka ku bimera,amazi, ibesani, igitabo: Ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera umwaka wa 1,2,3
c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Iri somo rya kane rihuza ibikorwa n’isomo rya gatatu ariko muri iri rya kane umurezi
yibanda ku isuku y’amazi yo kunywa no gushyira ibinyobwa mu bikoresho bisukuye
(amacupa, ibikombe). Azazirikana kandi kwibutsa abana ko ibinyobwa bigomba
gupfundikirwa kugira ngo bidatokorwa.
Isomo rya 4: Isuku y’ibinyobwa biboneka aho batuye
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura uburyo bunyuranye bwo gusukura ibinyobwa
biboneka iwabo.
b. Imfashanyigisho
Ibinyobwa binyuranye biboneka aho dutuye, Amashusho y’ibinyobwa bikomoka ku
bimera, Igitabo: Ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera umwaka wa 1, 2, 3.
4.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Agakino kafasha kuyobora uyu mutwe
Umurezi arashyira ibiribwa binyuranye aho abana bose babireba
Umwana umwumwe azajya agenda afate icyo akunda kurya
Abandi barahita baririrmba
Uku ni ko ndya ibishyimbo ibishyimbo ibishyimbo
Uku ni ko ndya ibishyimbo buri munsi
Uku ni ko ndya ibijumba ibijumba ibijumbaUku ni ko ndya ibijumba buri munsi
Uku ni ko ndya ……… ………. ……….
Uku ni ko ndya ……… buri munsi4.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
4.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Umurezi azasuzuma ubushobozi umwana ageraho umunsi ku munsi. Azamutegurira ibikorwa
binyuranye byamufasha guteza imbere ubushobozi bwe nko gusiga amabara atandukanye mu
biribwa; urugero: ibijumba (umutuku), ibitoki (icyatsi kibisi), imineke (umuhondo), kubumba
ibiribwa binyuranye n’ibindi.
4.2 Ibiribwa n’ibinyobwa bikomoka ku bimera (umwaka wa kabiri)
4.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora gutandukanya no gutanga ingero z’ibiribwa binyuranye
bikomoka ku bimera.
4.2.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Umuco w’ubuziranenge: Abana bazatozwa kuzirikana ko bagomba kurya
ndetse bakanywa ibiribwa n’ibinyobwa bikomoka ku bimera bisukuye kandi
bakabifatisha intoki zisukuye. Abana bazashishikarizwa kwirinda kurya cyangwa
kunywa ibyarengeje igihe, ibyagaze, ibyaboze cyangwa ibisindisha.
• Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu
ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kurya
no kunywa ibyo abandi barya. Bityo rero umwana ufite ubumuga ntagomba
guhezwa mu gusangira n’abandi mu gihe barya cyangwa banywa.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko
agomba gusangira n’abandi atarwana cyangwa ngo yiharire ibyo kurya cyangwakunywa. Batozwa umuco wo gusangira igihe cyose ari ngomwa.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Muri iyi nyigisho
abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa umugore,
umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira bwo kurya no kunywa
nk’ibyo undi cyangwa arya. Abahungu n’abakobwa bagomba gusangira igihe
cyose bibaye ngombwa.
• Uburere mbonezabukungu: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko
batagomba gupfusha ibiryo cyangwa ibinyobwa ubusa (babimena cyangwa
babitokoza) kuko ababyeyi babo baba babitanzeho amafaranga babigura
cyangwa babihinga.
4.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Ibiribwa bikomoka ku bimera: imboga, ibijumba/
(imizi), imbuto
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya amoko y’ibiribwa bikomoka ku bimera
b. Imfashanyigisho
Ibiribwa binyuranye biboneka aho dutuye, Amashusho y’ibiribwa bikomoka ku bimera,
imbuto zikoze mu mpapuro (papier maché), Igitabo: Ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera
umwaka wa 1,2,3c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa:
Iri somo rya kabiri rihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri iri rya kabiri umurezi
aryigisha yifashishije ibinyobwa bikomoka ku bimera.
Isomo rya 2: Ibinyobwa bikomoka ku bimera
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga no gutandukanya amoko y’ibinyobwabikomoka kubimera
b. Imfashanyigisho
Ibinyobwa binyuranye bikomoka ku bimera, Amashusho y’ibinyobwa bikomoka ku
bimera, igitabo: Ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera : umwaka wa 1,2,3
4.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Umuvugo « IBIRIBWA BYANGE »
Zunguza zunguza zunguza igiti cy’umwembe
Umwe wawe n’undi wange
Zunguza zunguza zunguza igiti cya voka
Imwe yawe n’indi yange
Randura randura randura karoti
Imwe yawe n’indi yawe
Kata kata kata ishu
Rimwe ryange n’irindi ryawe
Kura kura kura ikijumba
Kimwe cyawe n’ikindi cyange
Kura kura kura umwumbati
Umwe wange n’undi wawe
Byose ni ibirbwa byange !
Indirimbo: UMURIMA W’IMBOGA
Iyo tugiye mu murima dukata imboga
Dukata imboga x2
Nanone ! ndakata imboga dukata imboga4.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
4.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ibikorwa bitandukanye nko kuvangura ibiribwa bikomoka ku bimera nk’aho abana
bazahabwa igitebo kirimo ibiribwa bikomoka ku bimera binyuranye maze bakabivangura,
bagashyira imboga ukwazo, imbuto ukwazo, ibinyabijumba ukwabyo n’ibindi ; bifasha
umurezi gusuzuma ubushobozi bw’umwana kandi yibuka ko bidakorwa rimwe.
4.3 Ibiribwa n’ibinyobwa bikomoka ku matungo (Umwaka wa gatatu)
4.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora kuvuga ku biribwa n’ibinyobwa bikomoka ku matungo
bagaragaza akamaro kabyo ku mubiri w’umuntu n’isuku yabyo.
4.3.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Umuco w’ubuziranenge: Abana bazatozwa kuzirikana ko bagomba kurya
ndetse bakanywa ibiribwa n’ibinyobwa bikomoka ku matungo bisukuye kandi
bakabifatisha intoki zisukuye. Abana bazashishikarizwa kwirinda kurya cyangwa
kunywa ibyarengeje igihe cyangwa ibyaboze.
• Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu
ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kurya
no kunywa ibyo abandi barya. Bityo rero umwana ufite ubumuga ntagomba
guhezwa mu gusangira n’abandi mu gihe barya cyangwa banywa.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko
agomba gusangira n’abandi atarwana cyangwa ngo yiharire ibyo kurya cyangwa
kunywa. Batozwa umuco wo gusangira igihe cyose ari ngomwa.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Muri iyi nyigisho
abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa umugore,
umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira bwo kurya no kunywa
nk’ibyo undi arya cyangwa anywa. Abahungu n’abakobwa bagomba gusangira
igihe cyose bibaye ngombwa.
• Uburere mbonezabukungu: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko
batagomba gupfusha ubusa ibiryo cyangwa ibinyobwa bikomoka ku matungo
(babimena cyangwa babitokoza) kuko ababyeyi babo baba babitanzehoamafaranga kugira ngo babibone.
4.3.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Ibiribwa bikomoka ku matungo
a. Intego y’isomo
Gutandukanya no gusobanura ibiribwa binyuranye bikomoka ku matungo
b. Imfashanyigisho
Ibiribwa binyuranye bikomoka ku matungo, amashusho y’ibiribwa bikomoka ku
matungo, Igitabo: Ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera umwaka wa 1,2,3.c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Isomo rya 2, 3 na 4 bihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri buri somo umureziaryigisha yifashishije imfashanyigisho zijyanye n’isomo kandi agenda ahindura imikino.
Isomo rya 2: Akamaro k’ibiribwa ku mubiri wacu
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura akamaro k’ibiribwa ku mubiri wacu.
b. Imfashanyigisho
Ibiribwa binyuranye biboneka aho dutuye n’amashusho y’ibinyobwa bikomoka ku
matungo, Igitabo: Ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera: umwaka wa 1,2,3
Isomo rya 3: Isuku y’ibiribwa bikomoka ku matungo
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura uko isuku y’ibiribwa bikomoka ku matungo
ikorwa.
b. Imfashanyigisho
Ibiribwa binyuranye biboneka aho dutuye n’amashusho y’ibinyobwa bikomoka ku
matungo, Igitabo: Ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera umwaka wa 1,2,3
Isomo rya 4: Ubwuzuzanye bw’ibiribwa bikomoka ku matungo
n’ibindi biribwa bazi
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura ubwuzuzanye bw’ibiribwa bikomoka ku matungo
n’ibindi biribwa bazi.
b. Imfashanyigisho
Ibiribwa binyuranye biboneka aho dutuye n’amashusho y’ibinyobwa bikomoka ku
bimera no ku matungo, Igitabo: Ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera, umwaka wa 1,2,3
4.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Umurezi azazirikana gukoresha imfashanyigisho zifatika kandi zibonaka aho abanabatuye kugira ngo abana basobanukirwe neza.
4.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
5.0. Intangiriro4.3.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Muri uyu mutwe, umurezi azagenda asuzuma buhorobuhoro iterambere ry’umwana
yifashishije ibikorwa binyuranye nko kuvangura ibiribwa bikomoka ku matungo
n’ibiribwa bikomoka ku bimera, gusura ibiribwa mu murima, gukina bigana bakoresheje
ibiribwa n’ibindi.
INYIGISHO YA 5 IBIGO N’IMIRIMO IKORERWA AHO DUTUYE
Kwigisha abana ibigo n’imirimo ikorerwa aho batuye bibafasha gusobukirwa imyuga
ikorerwa aho batuye, abayikora, n’akamaro kayo, bikazatuma umwana akura afite
ishyaka, akorana umurava, afata ingamba zo kuzaba umuyobozi cyangwa umukozi mu
bigo bimwe bigararagara aho atuye. Ibi bizatuma umwana akura yishimira gufasha
no gukorana n’abandi aho batuye, no gukura afite inyota yo guhanga udushya. Buri
mwana wese azatozwa kubaha Imana n’ibyo yaremye byose akagira umuco wo
gusenga Imana kandi akamenya ko abantu basengera ahantu hanyuranye nyamara
bose bemera Imana.
Muri iyi nyigisho abana basobonukirwa ko abantu baremye mu buryo butandukanye
kandi bufite umwihariko kuri buri wese. Iyi nyigisho kandi igamije gusobanurira abana
ko umuntu wese agira umwihariko we kandi ko ugomba guhabwa agaciro.Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira:
5.1 Ishuri ryange (Umwaka wa mbere)
5.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora gutandukanya abarezi babo n’abatari abarezi ku ishuri.
Gutandukanya ishuri yigamo n’andi mashuri. Gukoresha ibikoresho by’ishuri akurikijeumumaro wa buri gikoresho.
5.1.2. Ingingo nsanganyamasomo:
• Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko abantu azabona
ku ishuri hashobora kubamo abafite ubumuga bunyuranye kandi agasobanurirwa
ko abo bantu bafite uburenganzira nk’ abandi.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye
bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana
wese yibone mu isomo haba ari ufite ubumuga ndetse ndetse n’ abatabufite.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro
Muri iyi nyigisho umwana atozwa kugira umuco wo kutikubira, no gusangira
n’abandi ibikoresho by’ishuri. Gutozwa gukunda ishuri, kubaha abarezi na
bagenzi be, gufata neza ibikoresho by’ishuri no kwandurura ibikoresho bamaze
gukoresha. Gushimira Imana yamuhaye abarezi beza, gusenga mbere na nyuma
y’amasomo. Abana batozwa kandi ko hagize ubabaza undi bagomba gusabana
imbabazi kandi bakababarirana.
• Umuco w’ubuziranenge:
Abana bazatozwa kuzirikana ko bagomba gufata neza ibyo babona ku ishuri no
kubigirira isuku.
5.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Abantu dusanga ku ishuri
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya abarezi babo n’abandi barezi ndetse n’abndi
bantu baba ku ishuri.
b. Imfashanyigisho
Abantu n’inyubako dusanga ku ishuric. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Aya masomo ashobora kuyoborwa kimwe n’isomo rya mbere, ariko umurezi agomba
guhindura imfashanyigisho ndetse n’imikino bijyanye n’isomo agezeho.
Isomo rya 2: Amazu agize ishuri
a. Intego y’isomo
Umwana azaba ashobora gukoresha buri nyubako icyo igenwe
b. Imfashanyisho
Amashusho n’inyubako z’ishuri
Isomo rya 3: Ibigize inyubako z’ishuri
a. Intego y’isomo
Umwana azaba ashobora gutandukanya no gukoresha nyubako y’ishuri icyo igenewe
(ibyumba by’ amashuri, ibiro by’ubuyobozi n’ubwiherero)
b. ImfashanyigihoAmashusho n’inyubako
Isomo rya 4: Ibikoresho dusanga mu ishuri
a. Intego y’isomo
Umwana azaba ashobora kuvuga no gufata neza ibikoresho biri mu ishuri.
b. Imfashanyigisho
Ibikoresho binyuranye dusanga mu ishuri
Isomo rya 5: Ibikorwa babona ku ishuri ryabo
a. Intego y’isomo
Umwana azaba ashobora gutandukanya ibikorwa binyuranye abona ku ishuri
b. Imfashanyigisho
Amashusho y’ibikorwa bikorerwa ku ishuri
5.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo,
imivugo, n’ imfashanyigisho zitandukanye ziboneka ku ishuri. Abana nanone bagomba
gutozwa gukunda ishuri, gufata neza ibikoresho by’ishuri, bagatozwa no kubaha
abarezi n’abatari abarezi, nogutozwa umuco wo gukorera hamwe. Abana bakwiye
gutozwa indangagaciro yo gushimira Imana abarezi beza, abayobozi beza, ababyeyi
beza yabahaye, n’ ibindi.5.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
5.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Umurezi azasuzuma ubushobozi b’umwana muri uyu mutwe yitegreza imyitwarire
y’umwana ku ishuri areba ko ashibora gutandukanya abamurera, abayobozi b’ishuri
kandi ko ashobora kuvuga ibikoresho akoresha ku ishuri ndetse akaba azi kubikoresha
neza. Ibikorwa binyuranye bikorwa ku ishuri bishobora gufasha umurezi gusuzuma
iterambere ry’umwana mu bijyanye n’uyu mutwe.
5.2 Urusengero (umwaka wa mbere)
5.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora kuvuga ku bantu, ibikoresho n’ibikorwa babona mu
rusengero.
5.2.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Uburezi budaheza:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari
umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kujya mu rusengero nk’abandi,
kandi na bo bagomba kugira uruhare mu bikorwa bihakorerwa.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye
bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone
mu isomo rijyanye n’urusengero, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro:
Muri iyi nyigisho umwana atozwa gukunda no kubaha Imana n’ibyo yaremye byose.
Agomba kwishimira gufasha no gukorana n’abandi mu rusengero, no kwiyumvisha ko
abantu basengera ahantu hanyuranye ariko bose bemera Imana imwe.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko n’ubwo igitsina gabo n’igitsina gore
bashobora kugira itandukaniro rito rishingiye ku bice by’umubiri wabo, ko bagomba
kubahana no kuzuzanya mu bikorwa byose bakora ku rusengero.
• Uburere mbonezamyororokere:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko buri gihe cyose bagiye mu rusengero
bagomba kujyayo bafite isuku ndetse no mu myanya ndangagitsina yabo no kutiyambika
ubusa bagaragaza imyanya ndanga gitsina. Abana bagomba gusobanurirwa ko
bagomba kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsinda ndetse no kudaceceka ibikorwa
byose bijyane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahuye nabyo.
• Umuco w’ubuziranengeAbana bazatozwa kugira uruhare mu bikorwa by’isuku bikorerwa mu rusengero.
5.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Abantu dusanga mu nsengero
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kugaragaza inshingano z’abantu batandukanye bakorera ku
rusengero
b. Imfashanyigisho
Ibishushanyo n’amafoto bigaragaza abantu batandukanye bari mu rusengeroc. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Aya masomo ahuza ibikorwa n’irya mbere ariko umurezi azibuka gusobanura byimbitse
buri somo agendeye ku ntego zaryo
Isomo rya 2: Ibikoresho dusanga mu rusengero
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kugaragaza akamaro k’ibikoresho bakunze kubona ku
rusengero
b. Imfashanyigisho
Umusaraba, Bibiliya, Korowani, Ibitabo by’indirimbo, ishapule, ingoma, buji,ibitambaro, indabo, Igitabo: « Ibigo n’imirimo ikorerwa aho dutuye », n’ibindi.
Isomo rya 3: Ibikorerwa mu rusengero
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kugaragaza akamaro k’ ibikoresho bakunze kubona ku
rusengero
b. Imfashanyigisho
Umusaraba, Bibiliya, Korowani, Ibitabo by’indirimbo, ishapule, ingoma, buji,
ibitambaro, indabo, Igitabo: “Ibigo n’imirimo ikorerwa aho dutuye”, n’ibindi.
Isomo rya 4: Iminsi basengeraho
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya iminsi rusange yo gusengeraho ku madini
n’amatorero anyuranye.
b. Imfashanyigisho
Amashusho cyangwa ikarita yerekana inyubako zisengerwamo ndetse n’iminsi yo
kujya aho basengera.
5.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo,
imivugo n’ imfashanyigisho zitandukanye ziboneka ku rusengero. Abana bagomba
kandi gutozwa gukunda no kubaha Imana, kwishimira gufasha no gukorana n’abandi
mu rusengero kandi bakamenya ko abantu basengera ahantu hanyuranye ariko bose
bemera Imana imwe.
5.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
5.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ubushobozi bw’umwana muri uyu mutwe buzagenda bupimwa umunsi ku munsi
hagendewe ku bikorwa bitandukanye umwana azagenda akora nko guhuza abakuru
b’insengero n’insengero zabo (Padiri., Shehe, Pasitori, …...), kuganira ku bijayne n’idini
cyangwa itorero asengeramo n’ibindi.
5.3 Iduka (umwaka wa kabiri)
5.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora kuvuga ku maduka bagaragaza ibicuruzwa, abayacururizamo
n’ibirebana n’ibikorwa byo ku gura no kugurisha.
5.3.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Uburezi budaheza:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu
nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kujya mu iduka guhaha nk’abandi, kandi
ko na bo bagomba kugira uruhare mu bikorwa bihakorerwa.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye
bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone
mu isomo rijyanye n’iduka, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro:
Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwishimira akamaro k’amaduka, gufata neza ibintu
bakura mu maduka, kugira umuco wo gukoresha amafaranga neza ndetse no kuzigama,
gusubiza amafaranga bagaruye mu gihe babatumye.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko n’ubwo igitsina gabo n’ igitsina gore
bashobora kugira itandukaniro rito rishingiye ku bice byabo by’umubiri, ko bagomba
kubahana no kuzuzanya mu byo ababyeyi batuma abana kugura.
• Umuco w’ubuziranenge:
Abana bazatozwa kugira uruhare mu bikorwa by’iwabo ba batoza kugura ibintu
mw`iduka ba kabanza gusuzuma ko bitaboze cyangwa byarengeje igihe.
• Uburere mbonezabukungu
Abana bazatozwa gufata neza amafaranga igihe bagiye babatumye guhaha mu iduka.Batozwa kandi gusubiza amafaranga babagaruriye bamaze guhaha.
5.3.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe inguni y’imikino itandukanye yigana
iduka, indirimbo, imivugo, n’imfashanyigisho zitandukanye ziboneka mu iduka aho
batuye. Abana kandi bagomba gutozwa kugira umuco wo gufata neza ibyo baguze.
Kandi buri mwana akabihabwamo uruhare. Bagatozwa kugira umuco wo kubaha igihe
babatumye mu iduka.
Isomo rya mbere: Abantu bakorera mu iduka, ibintu dusanga mu iduka
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya ibiceri n’inoti.
b. Imfashanyigisho
Ibintu bimwe bigaragara dusanga mu iduka, amashusho yerekana amaduka n’ibyo
tuhasangac. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Aya masomo ahuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko umurezi azibuka kwifashisha
imfashanyigisho zifatika (nk’amafaranga) zijaynye na buri somo
Isomo rya 2: Amafaranga
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya amafaranga n’ibindi bintu, kuvuga ku kamaro
k’amafaranga
b. Imfashanyigisho
Amafaranga, inote, ibiceri, Igitabo cy’umunyeshuri: Ibigo n’imirimo ikorerwa aho
dutuye, umwaka wa 1,2,3
Isomo rya 3: Kugura no kugurisha
a. Intego y’isomo
Gutandukanya ibikorerwa mu iduka, gutandukanya ibiceri n’inoti
b. Imfashanyigisho
Ibiceri, inoti, n’ibindi abana bakwishakira
5.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo,imivugo, n’ imfashanyigisho zitandukanye ziboneka mu iduka. Abana bagomba kandi
gutozwa uko bitwara igihe bagiye mu iduka, iyo bafite amafaranga n’icyo bagomba
kuyakoresha.5.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
5.3.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Muri uyu mutwe umwana azagaragaza ubushobozi mu bikorwa binyuranye nko
gushushanya iduka n’abantu ndetse n’ibintu biboneka mu iduka berekana abagura
n’abagurisha bakoresheje amafaranga (ibiceri, inoti, n’ibindi), gukina igana abagura
n’abagurisha n’ibindi. Umurezi azagenda yitegereza iterambere ry’umwana muri uyu
mutwe maze agende abyandike mu gitabo cyabugenewe.
5.4 Isoko (Umwaka wa kabiri)
5.4.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora kuvuga ku bintu no kubantu dusanga ku isoko no ku mirimo
ihakorerwa.
5.4.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Uburezi budaheza:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari
umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kujya mu isoko guhaha nk’abandi,
kandi na bo bagomba kugira uruhare mu bikorwa bihakorerwa.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye
bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone
mu isomo rijyanye n’isoko, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro
Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwishimira akamaro k’isoko, gufata neza ibintu
bagura mu isoko, kugira umuco wo gukoresha amafaranga neza ndetse no kuzigama,
gusubiza amafaranga bagaruye mu gihe batumwe guhaha.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko n’ubwo igitsina gabo n’igitsina gore
bashobora kugira itandukaniro rito rishingiye ku bice byabo by’umubiri, ko bagomba
kubahana no kuzuzanya mu byo ababyeyi batuma abana kugura mu isoko.
• Uburere mbonezamyororokere
Abana bazasobanurirwa ko mu isoko ari ahantu hahurira abantu benshi kandi
banyuranye, bityo bakwiye kujyayo bambaye bikwije.
• Umuco mbonezabukungu
Abana basobanurirwa akamaro k’isoko mu mutungo w’urugo.
• Umuco w’ubuziranenge
Abana bazatozwa kugira umuco wo koza ibivuye mu isoko, kubibika neza no kurebaniba ibyo baguze mu isoko bikiri bizima, bigifite ubuziranenge.
5.4.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe inguni y’imikino itandukanye yigana
isoko, indirimbo, imivugo, n’imfashanyigisho zitandukanye ziboneka mu iduka aho
batuye. Abana nanone bagomba gutozwa kugira umuco wo gufata neza ibyo baguze
kandi buri mwana akabigiramo uruhare. Abana batozwa kugira umuco wo kubaha
igihe babatumye ku isoko.
Isomo rya mbere: Abantu bakorera mu isoko
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga abantu banyuranye dusanga ku isoko.
b. Imfashanyigisho
Ibintu bimwe bigaragara dusanga ku isoko, amashusho yerekana isoko n’ibyo
tuhasanga.c. Imigendekere y’isomo
ikitonderwa
Aya masomo ahuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko umurezi azajya ayobora ibikorwa
abiganisha ku ntego y’isomo.
Isomo rya 2: Ibintu dusanga mu isoko
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gushyira mu matsinda ibicuruzwa bigaragara ku isoko
bashingiye ku ngingo runaka, bahawe cyangwa bihitiyemo.
b. Imfashanyigisho
Bimwe mu bicuruzwa dusanga mu isoko, amashusho yerekana isoko n’ibyo tuhasanga,
amafaranga mato, ibiceri, inoti, Ibigo n’imirimo ikorerwa aho dutuye, umwaka wa
1,2,3.
Isomo rya 4: Ibikorwa bikorerwa ku isoko
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya ibikorwa bikorerwa ku isoko
b. Imfashanyigisho
Bimwe mu bicuruzwa dusanga mu isoko, amashusho yerekana isoko n’ibyo tuhasanga,
amafaranga mato, ibiceri, inoti, Igitabo : « Ibigo n’ imirimo ikorerwa aho dutuye,
umwaka wa 1,2,3 »5.4.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
5.4.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
5.4.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ubushobozi bw’abana buzasuzumwa biciye mu bikorwa binyuranye nko gushushanya
isoko n’abantu ndetse n’ibintu biboneka mu isoko berekana abagura n’abagurisha
bakoresheje amafaranga (ibiceri, inoti, n’ibindi), bakina bigana n’ibindi. Umurezi
azagenda yitegereza buri gikorwa uko umwana agenda agikora.
5.5 Ivuriro (umwaka wa 2)
5.5.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora kuvuga ku bantu, ibikorwa n’ibintu dusanga ku ivuriro.
5.5.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Uburezi budaheza
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari
umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwitabwaho nk’abandi ku ivuriro
no koroherezwa igihe ari ngombwa, ari ku ivuriro cyangwa ajyayo.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye
bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone
mu isomo rijyanye n’ivuriro, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro:
Muri iyi nyigisho umwana atozwa gusobakirwa n’akamaro k’ivuriro, kwita kubanyantege nke, harimo n’abarwayi. Gusura no gusengera abarwayi.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko n’ubwo igitsina gabo n’igitsina gore
bashobora kugira itandukaniro rito rishingiye ku bice byabo by’umubiri, ko bagomba
kubahana no kuzuzanya ku ivuriro kandi ko bafite uburenganzira bungana mu guhabwa
serivisi ku ivuriro.
• Uburere mbonezabukungu
Abana bazasobanurirwa uruhare rw’ivuriro mu kongera umutungo w’urugo. Abantu
bazima batarwaye bakora imirimo yongera umutungo.
• Umuco w’ubuziranenge:
Abana bazatozwa kugira umuco wo gukaraba, koga no kwisukura mu buryo bwo
kwirinda indwara. Gukurikiza amabwiriza ya muganga mu bijyanye n’ ubuziranenge
bw’ imiti bahawe, n’ ibindi.
5.5.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe inguni y’imikino itandukanye yigana
ibikorwa byo kuvura no kwivuza.
Isomo rya 1: Ivuriro n’ibihakorerwa
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya ibikorwa bikorerwa ku ivuriro
b. Imfashanyigisho
Ibikoresho bimwe bigaragara dusanga ku ivuriro, amashusho yerekana ivuriro
n’imirimo ihakorerwac. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Aya masomo ahuza ibikorwa n’isomo rya mbere.
Isomo rya 2: Ibintu dusanga mu ivuriro
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga amazina y’ibintu bimwe na bimwe dusanga ivuriro
bashingiye ku ngingo runaka, bahawe cyangwa bihitiyemo
b. Imfashanyigisho
Amashusho ya bimwe mu bikoresho dusanga mu ivuriro « Ibigo n’imirimo ikorerwa
aho dutuye, umwaka wa 1,2,3 »
Isomo rya 3: Ibikorwa bikorerwa ku ivuriro
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga ibikorwa bikorerwa ku ivuriro
b. Imfashanyigisho
Amashusho yerekana ivuriro n’ibyo tuhasanga « Ibigo n’imirimo ikorerwa aho dutuye,
umwaka wa 1,2,3 »
5.5.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo,
imivugo, inguni zo mu ishuri n’imfashanyigisho zitandukanye ziboneka ku ivuriro.
Abana bagomba kumarwa ubwoba baterwa no kwa muganga.5.5.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
5.5.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ibikorwa birimo nko gushushanya ivuriro n’abantu ndetse n’ibintu biboneka mu ivuriro
byerekana abaganga abarwayi ibikoresho byo kwa muganga bizagaragaza ubushobozi
bw’umwana. Umurezi guhera mu ntagiriro y’uyu mutwe azajya areba impinduka mu
iterambere ry’umwana. Abana bashobora no gukina bigana uvura n’abivuza.
5.6 Imyuga ikorerwa aho dutuye (Umwaka wa gatatu)
5.6.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora kuvuga ku myuga ikorerwa mu bigo biri aho batuye n’akamaro
kayo.
5.6.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Uburezi budaheza
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari
umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo gukora cyangwa kwiga imyuga
inyuranye ikorerwa aho dutuye.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye bwo
kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone mu
isomo rijyanye n’imyuga ikorerwa aho batuye, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro
Muri iyi nyigisho umwana atozwa kubaha abantu bakora imyuga itandukanye bityo
kandi bagashima Imana yahaye abantu ubwenge n’ ubuhanga bwo gukora imyuga
itandukanye.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko nubwo abagabo n’abagore bashobora
kugira itandukaniro rito rishingiye ku bice byabo by’umubiri, ko bagomba kubahana
no kuzuzanya mu gukora imirimo ijyanye n’imyuga ikorerwa aho batuye batarobanuye
igitsina.
• Uburere mbonezabukungu
Abana bazasobanurirwa akamaro k’imyunga ikorerwa aho batuye mu kongera
umutungo w’urugo.
5.6.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe inguni y’imikino itandukanye yiganaibikorwa bijyanye n’imyuga inyuranye igaragara aho batuye.
Isomo rya 1: Imyuga ikorerwa aho batuye n’abayikora
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga imyuga ikorerwa aho batuye n’ abayikora.
b. Imfashanyigisho
Igitabo: “Ibigo n’ imirimo ikorerwa aho dutuye, umwaka wa 1, 2, 3”. Amashusho
atandukanye agaragaza imyuga ikorerwa aho batuye.c. Imigendekere y’isomo
Isomo rya 2: Akamaro k’imyuga ikorerwa mu bigo by’aho dutuye
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutahura akamaro k’ ibigo bikorera aho batuye.
b. Imfashanyigisho
Ibikoresho cyangwa amashusho yerekana ibikorwa bijyanye n’imyuga ikorerwa hafi
y’aho batuye cyangwa ishuri riri. Igitabo: “Ibigo n’ imirimo ikorerwa aho dutuye,
umwaka wa 1, 2, 3”.
Isomo rya 3: Ubwuzuzanye bw’imirimo
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura aho imirimo ijyanye n’imyuga iboneka aho
batuye ihurira n’aho itandukaniye.
b. Imfashanyigisho
Ibikoresho cyangwa amashusho yerekana ibikorwa bijyanye n’imyuga ikorerwa hafi
y’aho batuye cyangwa ishuri riri. Igitabo: “Ibigo n’ imirimo ikorerwa aho dutuye,
umwaka wa 1, 2, 3”.
5.6.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo,
imivugo, inguni zo mu ishuri n’imfashanyigisho zitandukanye zijyanye n’imirimo
ikorerwa aho batuye cyangwa bigira. Abana bagomba kandi gutozwa uko bitwara igihe
bagiye gusura ibikorwa bijyanye n’umwuga uyu n’uyu.
5.6.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
5.6.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Umurezi azifashisha ibikorwa binyuranye mu gusuzuma ubushobozi bw’umwana
guhera mu ntangiriro y’uyu mutwe. Ibyo bikorwa ni nko kuganira ku cyo azakora
naba mukuru kijyanye n’imyuga, gukina agakina bigana abakora imyuga inyuranye
bihitiyemo.
5.7 Icungamutungo rirandeba (Umwaka wa gatatu)
5.7.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora kugaragaza uruhare rwabo mu micungire y’umutungo mu
rugo.
5.7.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Uburezi budaheza:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari
umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kugira uruhare mu micungire
y’umutungo.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye
bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibonemu isomo rijyanye n’icungamutungo, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko n’ubwo igitsina gabo n’igitsina gore
bashobora kugira itandukaniro rito rishingiye ku bice byabo by’umubiri, ko bagomba
kubahana no kuzuzanya mu bijyanye no gucunga umutungo, uko waba ungana kose.
• Uburere mbonezamyororokere
Abana bazasobanurirwa ko umutungo ugomba gukoreshwa mu kubona imyambaro
yo kwambara yubahisha imyanya y’ibanga . Abana bagomba kwigishwa ko bagomba
kwirinda ababashukisha amafaranga n’ibindi bintu bagamije kubangiriza imyanya
myibarukiro.
• Uburere mbonezabukungu
Abana basobanurirwa ibigize umutungo w’iwabo mu rugo ndetse no ku ishuri,
banatozwe kubifata neza.
5.7.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe inguni y’imikino itandukanye yigana
ibikorwa bijyanye n’icungamutungo.
Isomo rya 1: Ibigize umutungo w’urugo
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kubika ibikoresho byabo neza.
b. Imfashanyigisho
Igitabo: “Ibigo n’ imirimo ikorerwa aho dutuye, umwaka wa 1, 2, 3”.
Amashusho atandukanye agaragaza abantu babika neza ibikoresho.c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Aya masomo ahuza ibikorwa n’isomo rya mbere
Isomo rya 2: Ubufatanye bw’abagize umuryango mu gucunga
umutungo w’urugo
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gukorera hamwe mu gushaka no gukoresha neza umutungo
w’urugo .
b. Imfashanyigisho
Amashusho atandukanye agaragaza ibintu bigize umutungo, ibiceri, inoti, n’ibindi
bikoresho byifashishwa mu mikino. Igitabo: “Ibigo n’ imirimo ikorerwa aho dutuye,
umwaka wa 1, 2, 3”.
Isomo rya 3: Ibigize umutungo w’ishuri
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kwita no gukoresha neza ibikoresho byo ku ishuri.
b. Imfashanyigisho
Amashusho atandukanye agaragaza ibintu bigize umutungo, ibiceri, inoti, n’ibindi
bikoresho byifashishwa mu mikino. Igitabo: “Ibigo n’imirimo ikorerwa aho dutuye,
umwaka wa 1, 2, 3”.
Isomo rya 4: Akamaro k’amafaranga
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga akamaro k’amafaranga
b. Imfashanyigisho
Amashusho atandukanye agaragaza ibintu bigize umutungo, ibiceri, inoti, n’ ibindi
bikoresho byifashishwa mu mikino.Igitabo: “Ibigo n’ imirimo ikorerwa aho dutuye,
umwaka wa 1, 2, 3”. Igitabo: “Ibigo n’imirimo ikorerwa aho dutuye, umwaka wa 1, 2,3”
Isomo rya 5: Gukoresha amafaranga neza no kuyazigama
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gukoresha neza amafaranga no kuyazigama
b. Imfashanyigisho
Amashusho atandukanye agaragaza ibintu bigize umutungo, ibiceri, inoti, n’ ibindi
bikoresho byifashishwa mu mikino. Igitabo: “Ibigo n’ imirimo ikorerwa aho dutuye,
umwaka wa 1, 2, 3”. Igitabo: “Ibigo n’ imirimo ikorerwa aho dutuye, umwaka wa 1, 2,
3”.
5.7.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo, imivugo,
inguni zo mu ishuri n’imfashanyigisho zitandukanye zijyanye n’ICUNGAMUTUNGO.5.7.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
5.7.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Umurezi azasuzuma ubushobozi bw’umwana buhorobuhoro kuva mu ntagiriro z’uyu
mutwe. Umurezi ashobora kwifashisha ibikorwa bitandukanye nko gukina bigana
uko bafasha ababyeyi mu rugo bakora umwitozo wo gufata neza umutungo wo mu
rugo (urugero: Kwegeranya ibikoresho byo ku meza ngo bitangirika,…) , hanyumabakazabwira umurezi uko bakoze uwo mwitozo.
INYIGISHO YA 6 UBURYO BWO GUTWARA ABANTU
6.0. Intangiriro
Kwigisha abana uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bibafasha kumenya no
gutandukanya uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ari bwo: gutwara abantu n’ibintu
ku butaka, mu kirere no mu mazi. Muri iyi nyigisho kandi, abana bazasobanurirwa
uburyo bwo gukoresha neza umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira.
6.1 Uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ku butaka (umwaka wa
mbere)
6.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora gutandukanya uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ku
butaka no gukoresha umuhanda neza
6.1.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite
ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kugenda ku
butaka, gutwara ibinyabiziga byabugenewe.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho abana batozwa ko
bagomba kugenda mu nzira cyangwa mu muhanda neza batarwana cyangwa
ngo bakandagirane. Abana batozwa kandi gukoresha neza umuhanda hagamijwe
kwirinda impanuka.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Muri iyi nyigisho
abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa umugore,
umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda
cyangwa mu nzira no gutwara ibinyabiziga ibyo ari byo byose.
• Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutangiza umuhanda.
Haba ari ugutamo imyanda cyangwa kwangiza indabo n’ibiti bikikije umuhanda.6.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Gutwara abantu n’ibintu ku butaka: kugenda
n’amaguru, kwikorera imitwaro, guheka abana no
guheka abantu barwaye mu ngobyi
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvangura no gutandukanya uburyo bwo gutwara abantu
n’ibintu ku butaka: kugenda n’amaguru, kwikorera imitwaro, guheka abana, guheka
abantu barwaye mu ngobyi.
b. Imfashanyigisho
Amashusho n’ibikinisho bigaragaza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ku butaka,
Igitabo: “Ubwikorezi n’itumanaho umwaka wa1, 2, 3”.
c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Iri somo rya kabiri rihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri iri rya kabiri umurezi
aryigisha yifashishije amashusho n’ibikinisho bijyanye: igare, ipikipiki, imodokazinyuranye bihetse abantu cyangwa ibintu.
Isomo rya 2: Gutwara abantu n’ibintu ku butaka: - gutwara ibintu ku
igare, ku ipikipiki, mu modoka, ku ngorofani n’ibindi
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvangura no gutandukanya uburyo bwo gutwara abantu
n’ibintu ku butaka: - gutwara, ibintu ku igare, ku ipikipiki, mu modoka, ku ngorofani
n’ibindi.
b. Imfashanyigisho
Amashusho n’ibikinisho bigaragaza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ku butaka. -
Igitabo: « Ubwikorezi n’itumanaho umwaka wa1, 2, 3 ».
6.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Mu kwigisha uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ku butaka umurezi azazirikana ko
agomba kujyana abana ku muhanda bakitegereza uburyo bunyuranye bwo gutwara
abantu n’ibintu ku butaka. Umurezi azasobanurira abana uburyo bwiza bwo kugenda
ku muhanda.6.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
6.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ibikorwa birimo gushushanya no gusiga amabara ibinyabiziga bitandukanye
bizagaragaza iterambere ry’umwana mu bushobozi buteganyijwe muri uyu mutwe.
Umurezi azitegereza impinduka zigenda ziba ku mwana guhera mu ntangiriro kandi
azagenda abyandika mu gitabo cyabugenewe.
6.2 uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu mazi no mu kirere
(Umwaka kabiri)
6.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora gutandukanya uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu mazino mu kirere babona aho batuye
6.2.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite
ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo gukora ingendo
mu mazi cyangwa mu kirere igihe cyose abikeneye.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Muri iyi nyigisho
abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa umugore,
umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira bwo gukora ingendo mu
mazi cyangwa mu kirere igihe cyose abikeneye.
• Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutangiza ibiyaga biirinda
gutamo imyanda.
6.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu mazi:
Ubwato
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bukoreshwa
mu mazi
b. Imfashanyigisho
Amashusho, impapuro, ibase n’amazi, n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu dukino
c. Imigendekere y’isomoIkitonderwa
Iri somo rya kabiri rihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri iri rya kabiri umurezi
aryigisha yifashishije ibikinisho by’indege. Kubw’amahirwe indege itambutse mu
kirere bari kwiga iri somo, yasohora abana hanze bakayireba cyangwa akazayibereka
undi munsi izahita.
Isomo rya 2: Uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere: Indege
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bukoreshwa
mu kirere.
b. Imfashanyigisho
Amashusho, amafoto, impapuro, urudodo, n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu
dukino.
6.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Kugira ngo abana bige uyu mutwe banezerewe kandi babishaka, umurezi azabaha
amahirwe yo gukina bigana ibinyabiziga ndetse no gukora ibikinisho bijyanye na byo.6.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
6.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ibikorwa byo guhuza uburyo butandukanye bwo gutwara abantu n’ibintu ku butaka,
mu mazi no mu kirere, gukina bigana ubwato n’ibindi bizafasha umurezi gusuzuma
iterambere ry’umwana kuva mu ntangiriro.
6.3 Uburyo butandukanye bwo gutwara abantu n’ibintu (umwaka wa
gatatu)
6.3.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora kuvuga ku buryo bwo gutwara abantu n’ibintu ku butaka,
mu mazi no mu kirere.
6.3.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite
ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo gukoresha
uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ubwo ari bwo bwose haba ku butaka, mu
mazi cyangwa mu kirere.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko
agomba kugenda mu nzira cyangwa mu muhanda neza atarwana cyangwa ngo
akandagirane.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Muri iyi nyigisho
abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa umugore,
umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwo
gutwara abantu n’ibintu ubwo ari bwo bwose haba ku butaka, mu mazi cyangwa
mu kirere. Buri wese, yaba umugabo cyangwa umugore, umukobwa cyangwa
umuhungu, yemerewe gutwara ibinyabiziga nk’imodoka, igare, ipikipiki, indege,
ubwato,…
• Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutangiza umuhanda
no kuwukoresha neza birinda impanuka. Haba ari ugutamo imyanda cyangwa
kwangiza indabo n’ibiti bikikije umuhanda cyangwa guta imyanda mu biyaga.
6.3.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu: ku butaka,
mu mazi no mu kirere.
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvangura no gutandukanya uburyo bwo gutwara abantun’ibintu ku butaka, mu mazi no mu kirere.
b. Imfashanyigisho
Amashusho n’ibikinisho bigaragaza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ku butaka,
Igitabo: “Ubwikorezi n’itumanaho umwaka wa1, 2, 3”.c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Iri somo rya kabiri rihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri iri rya kabiri umureziaryigisha yifashishije urugendoshuri maze agasobanurira abana imyitwarire ikwiye
kuri buri buryo bwo gutwara abantu n’ibintu.Isomo rya 2: Imyitwarire ikwiye kuri buri buryo bwo gutwara abantu
n’ibintu.
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura imyitwarire ikwiye kuri buri buryo bwo gutwara
abantu n’ibintu
b. Imfashanyigisho
Urugendoshuri, amashusho y’ibintu byifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu,
ibikinisho. - Igitabo: “Ubwikorezi n’itumanaho umwaka wa1,2, 3”
Isomo rya 3: Gukora ibikinisho bifitanye isano n’uburyo bwo gutwara
abantu n’ibintu.
a. Intego Y’isomo
Abana bazaba bashobora gukora ibikinisho bifitanye isano n’uburyo bwo gutwara
abantu n’ibintu (imodoka, indege, ubwato, igare,…)
b. Imfashanyigisho
Amashusho, amafoto, impapuro, urudodo, n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu dukino no gukora ibikinisho bifitanye isano n’uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu.
• Iri somo rya gatatu rihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri iri rya gatatu
umurezi aryigisha yifashishije ibikinisho bikoze abana bareberaho kandi7.0. Intangiriro
Kwigisha abana uburyo bw’itumanaho bibafasha kumenya, gutandukanya no
gusobanura uburyo bw’itumanaho bukoreshwa aho batuye batanga. Abana
bazatozwa gutanga ubutumwa nkuko babuhawe kandi bashishikarizwa kugira umuco
wo kuvugisha ukuri. Batozwa kandi umuco wo gusoma no kwirinda guca ibinyamakuru
kuko biba bibumbiyemo ubumenyi bushobora gukoreshwa no mugihe kizaza.
Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikiraazategura imfashanigisho zihagije zizafasha abana gukora ibi bikinisho. Umurezi
azaha abana uburenganzira bwo gukora igikinisho bashatse kandi uko bashatse.
Isomo rizarangira abana bakinisha ibikinisho bakoze.
6.3. 4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Kugira ngo abana bige uyu mutwe banezerewe kandi babishaka, umurezi azabaha
amahirwe yo gukina bigana ibinyabiziga ndetse no gukora ibikinisho byabyo.Umuvugo
umurezi yakwifashisha muri uyu mutwe.
« INDEGE YANGE »
Indege yange
Indege yange
Kunda indege
Mama yagiye mu ndege
Ngewe nkunda ubwato
Ubwato bwange
Ubwato bwange
Nagiye mu bwato ku Kivu
Imodoka yange
Imodoka yange
Nzajya mu mugiMu modoka.
6.3. 5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
6.3. 6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Umurezi azifashisha ibikorwa bitandukanye mu isuzumabushobozi kuva umutwe
utangiye kugeza urangiye. Ibyo bikorwa ni nko guhuza uburyo butandukanye bwo
gutwara abantu ku butaka, mu mazi no mu kirere ndetse no kubikina bigana
6.4 Kwirinda impanuka mu muhanda
6.4.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora kwitwara neza ku muhanda bifashishije ibyapa bihaboneka
n’amabwiriza areba abanyamaguru.
6.4.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite
ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo gukoresha
uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu kandi ko atagomba guhutazwa haba mu
muhanda cyangwa ahandi.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko
agomba kugenda mu muhanda neza akirinda kubangamira abandi cyangwa
ibinyabizizga mu buryo bwo kwirinda impanuka.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Muri iyi nyigisho
abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa umugore,
umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira bwo gukoresha uburyo
bwo gutwara abantu n’ibintu kandi ko agomba kurindwa impanuka iyo ariyo
yose ndetse bagafashwa mu buryo bumwe igihe cyose haba habaye ikibazo
k’impanuka.
6.4.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Uburyo bwo kwirinda impanuka ku muhanda.
a. Intego y’ isomo:
Abana bazaba bashobora gusobanura uburyo bakwirinda impanuka ku muhanda.
b. Imfashanyigisho
Urugendoshuri, amashusho n’ibikoresho byifashishwa mu kwirinda impanuka - Igitabocy’ubwikorezi n’itumanaho umwaka wa1,2, 3.
c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Iri somo rya kabiri rihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri iri rya kabiri umurezi
aryigisha yifashishije ibyapa binyuranye kandi bakora urugendoshuri ku muhandakugira ngo abana babone ibyapa bige n’icyo bisobanura babireba.
Isomo rya 2: Bimwe mu byapa byifashishwa mu buryo bwo kwirinda
impanuka mu muhanda
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura bimwe mu byapa byifashishwa mu buryo bwo
kwirinda impanuka mu muhanda.
b. Imfashanyigisho
Urugendoshuri, amashusho n’ibikoresho byifashishwa mu kwirinda impanuka,
amashusho y’ibyapa, Igitabo: “Ubwikorezi n’itumanaho, umwaka wa1,2,3”
6.4.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Muri uyu mutwe umurezi azazirikana ko azakorera urugendoshuri ku muhanda
umwegereye uko uri kose waba ari kaburimbo cyangwa uw’ibitaka.6.4.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
6.4.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Gukina udukino dutandukanye tugaragaza uburyo bwo kwambuka umuhanda birinda
impanuka ndetse no kwambuka neza umuhanda batashye bizagaragaza ubushobozi
umwana azakura kuri uyu mutwe. Umurezi azajya asuzuma umunsi ku munsi icyoumwana yunguka bigendeye ku bushobozi bw’ingenzi buteganyijwe muri uyu mutwe..
INYIGISHO YA 7 UBURYO BW’ITUMANAHO
7.0. Intangiriro
Kwigisha abana uburyo bw’itumanaho bibafasha kumenya, gutandukanya no
gusobanura uburyo bw’itumanaho bukoreshwa aho batuye batanga. Abana
bazatozwa gutanga ubutumwa nkuko babuhawe kandi bashishikarizwa kugira umuco
wo kuvugisha ukuri. Batozwa kandi umuco wo gusoma no kwirinda guca ibinyamakuru
kuko biba bibumbiyemo ubumenyi bushobora gukoreshwa no mugihe kizaza.Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira
7.1 Uburyo bw’itumanaho bukunze gukoreshwa Telefone, Radiyo na
Televiziyo (Umwaka wa mbere)
7.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora gutandukanya uburyo bw’itumanaho bukoreshwa aho
batuye.
7.1.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite
ubumuga bw’ingingo ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo
gukoresha uburyo bw’itumanaho bunyuranye kimwe n’abandi. Bityo reroumwana ufite ubumuga bw’ingingo ntagomba kugira ibyo ahezwamo.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko
mugihe cyo gukoresha ibikoresho by’itumanaho nka telefoni ko bagomba
kwirinda kuvugiraho amagambo adakwiye ashobora gukomeretsa bagenzi babo
kandi ko batangomba kurwanira ibikoresho by’itumanaho ibyo bikoresho igihe
cyo kubikoresha.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Muri iyi nyigisho
abana bazasobanurirwa ko abagabo cyangwa abagore, abahungu cyangwa
abakobwa bafite uburenganzira bungana bwo gutunga no gukoresha ibikoresho
by’itumanaho.
• Uburere mbonezabukungu: muri iyi nyigisho abana bashishikarizwa kutangiza
ibikoresho by’itumanaho kuko bigurwa amafaranga.
7.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Uburyo bw’itumanaho buboneka aho batuye:
Telefone, radiyo, televiziyo
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya uburyo bw’itumanaho buboneka aho batuye:
Telefone, radiyo, televiziyo.
b. Imfashanyigisho
Amashusho, ibikoresho by’itumanaho binyuranye biboneka aho dutuye (Telefone,
radiyo, televiziyo). - Igitabo: Ubwikorezi n’itumanaho umwaka wa1, 2, 3.c. Imigendekere y’isomo
7.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Mu kwigisha uyu mutwe, umurezi azazirikana ko byaba byiza yifashishije
imfashanyigisho zifatika kuko ari bwo abana babyumva neza.
Indirimbo izakoreshwa mu ntagiriro y’isomo:
TELEFONE YA PAPA
Ntelefona papa X3
Buri munsi
Allo!
Ntelefona mama X3
Buri munsi
Allo!7.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
7.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Umwana azaragaza ubushobozi akora ibikinisho bya telefone, televiziyo cyangwa
radiyo maze bakine bigana uko bikoreshwa ndetse anabikinisha yigana; azamenya
guhamagara akoresheje telephone n’ibindi. Umurezi azajya amutegurira uburyo
bunyuranye bwo gusuzuma iterambere ry’umwana buhorobuhoro
7.2 Uburyo bw’itumanaho bukunze gukoreshwa: Telefone, Radiyo,
Televiziyo, Ibaruwa n’Ikinyamakuru (Umwaka wa kabiri)
7.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora gutandukanya uburyo bw’itumanaho bukoreshwa aho
batuye.
7.2.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite
ubumuga bw’ingingo ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira nko
gukoresha uburyo bw’itumanaho bunyuranye kimwe n’abandi. Bityo rero
umwana ufite ubumuga bw’ingingo ntagomba kugira ibyo ahezwamo.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko mu
gihe cyo gukoresha ibikoresho by’itumanaho nka telefoni ko bagomba kwirinda
kuvugiraho amagambo adakwiye ashobora gukomeretsa bagenzi babo kandi ko
batangomba kurwanira ibikoresho by’itumanaho igihe cyo kubikoresha.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Muri iyi nyigisho
abana bazasobanurirwa ko abagabo cyangwa abagore, abahungu, abakobwa
cyangwa abahungu bafite uburenganzira bungana bwo gutunga no gukoresha
ibikoresho by’itumanaho.
• Uburere mbonezabukungu: Muri iyi nyigisho abana bashishikarizwa kutangiza
ibikoresho by’itumanaho kuko bigurwa amafaranga (gutura telefone mu mazi,guca ibinyamakuru,…).
7.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Uburyo bw’itumanaho buboneka aho batuye:
Telefone, radiyo, televiziyo, ibaruwa, ikinyamakuru.
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya uburyo bw’itumanaho buboneka aho batuye:
Telefone, radiyo, televiziyo, ibaruwa , ikinyamakuru.
b. Imfashanyigisho
Amashusho, ibikoresho by’itumanaho binyuranye biboneka aho dutuye (Telefone,
radiyo, televiziyo, ibaruwa , ikinyamakuru). - Igitabo: “Ubwikorezi n’itumanahoumwaka wa1, 2, 3”.
c. Imigendekere y’isomo
7.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Mu kwigisha uyu mutwe, umurezi azazirikana ko byaba byiza yifashishije
imfashanyigisho zifatika kuko ari bwo abana babyumva neza.
Aho agasanduku k’ibitekerezo katari, umurezi azagakora mu bikarito.7.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
7.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Mu gihe cyo gukina umwana ashobora gukora ibikorwa bigaragaza ubushobozi arina byo umuyobozi azaheraho asuzuma iterambere umwana agezeho. Ibyo bikorwa
ni nko kuvangura ibikoresho by’itumanaho mu bindi bikoresho byaba ibishushanyijecynagwa imfashanyigisho zifatika
7.3 Uburyo butandukanye bw’itumanaho. (umwaka wa gatatu)7.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora kuvuga no gukoresha uburyo butandukanye bw’itumanaho buboneka aho batuye.
7.3.2. Ingingo nsanganyamasomo• Uburezi budaheza: Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite
ubumuga bw’ingingo ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwogukoresha uburyo bw’itumanaho bunyuranye kimwe n’abandi. Bityo rero
umwana ufite ubumuga bw’ingingo ntagomba kugira ibyo ahezwamo.• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho umwana atozwa ko
mugihe cyo gukoresha ibikoresho by’itumanaho nka telefoni ko bagomba
kwirinda kuvugiraho amagambo adakwiye ashobora gukomeretsa bagenzi babo
kandi ko batangomba kurwanira ibikoresho by’itumanaho igihe cyo kubikoresha. • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Muri iyi nyigisho
abana bazasobanurirwa ko abagabo cyangwa abagore, abahungu, abakobwa
cyangwa abahungu bafite uburenganzira bungana bwo gutunga no gukoresha
ibikoresho by’itumanaho.
• Uburere bwonezabukungu: muri iyi nyigisho abana bashishikarizwa kutangiza
ibikoresho by’itumanaho kuko bigurwa amafaranga (gutura telefone mu mazi,
guca ibinyamakuru, kubyaza ingoma,…).
7.3.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Uburyo bw’itumanaho
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya uburyo bw’itumanaho buboneka aho batuye:
Telefone, radiyo, televiziyo, ibaruwa , ikinyamakuru, ifirimbi, inzogera, ingoma.
b. Imfashanyigisho
Amashusho, ibikoresho by’itumanaho binyuranye biboneka aho abana batuye n’aho
ishuri riri (Telefone, radiyo, televiziyo, ibaruwa , ikinyamakuru, ifirimbi, inzogera,
ingoma)
• Igitabo: “Ubwikorezi n’itumanaho umwaka wa1, 2, 3”.c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Iri somo rya kabiri rihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri iri rya kabiri umureziazibanda ku ikoreshwa by’ibikoresho by’itumanaho.
Isomo rya 2: Uko buri buryo bw’itumanaho bukoreshwa
a. Intego
Abana bazaba bashobora kwerekana uko ibikoresho by’itumanaho bikoreshwa
b. Imfashanyigisho:
Ingoma, ifirimbi, inzogera, telephone, radiyo, televisiyo cyangwa amashusho yabyo,
Igitabo: “Ubwikorezi n’itumanaho umwaka wa1, 2, 3”.
7.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Mu kwigisha uyu mutwe, umurezi azazirikana ko byaba byiza yifashishije
imfashanyigisho zifatika kuko ari bwo abana babyumva neza.
Umukino utangira isomo: ndahobera inshuti yange
• Umurezi azashyira abana ku kibuga abasabe gukora imirongo ibiri buri wese
agire uwo bateganye.
• umurezi navuza ingoma abana baragenda ku karasisi
• umurezi navuza ifirimbi barahagarara barebane babiribabiri
• umurezi navuza ifirimbi buri mwana arahoberana n’uwo bateganye barebana.
• Umurezi azabikora inshuro eshatu7.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
7.3.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Mu gihe cyo gukina umwana ashobora gukora ibikorwa bigaragaza ubushobozi ari
nabyo umuyobozi azaheraho asuzuma iterambere umwana agezeho. Ibyo bikrwa ni
nko kuvangura ibikoresho by’itumanaho mu bindi bikoresho byaba ibishushanyijecynagwa imfashanyigisho zifatika.
INYIGISHO YA 8IMINSI MIKURU IJYANYE N’UMUCO
8.0. Intangiriro
Kwigisha abana iminsi mikuru ijyanye n’umuco wabo bibafasha kumenya no
gutandukanya isabukuru y’amavuko, kubatizwa, kwita umwana izina n’ubukwe,
bikazafasha abana kwizihiza iminsi mikuru ijyanye n’umuco bishimye. Iyi nyigisho izaha
abana ubushobozi bwo gukunda umuco nyarwanda, kwishimira ubuzima, gusabana
no kwishimira impano ya buri wese. Izafasha kandi abana guha agaciro imyemerere
ya buri wese. Iyi nyigisho kandi igamije gusobanurira abana ko umuntu ufite ubumuga
bw’ingingo ari umuntu nk’abandi kandi ko na we afite uburenganzira bwo gusabana
n’abandi mu minsi mikuru.Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira.
8.1 Iminsi mikuru mu muryango
8.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora kuvuga iminsi mikuru mu muryango bagaragaza ibiranga
iminsi mikuru, n’ imyitwarire ikwiye mu minsi mikuru.
8.1.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Uburezi budaheza:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari
umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwizihiza iminsi mikuru kimwe
n’abandi.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye
bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone
mu isomo rijyanye n’iminsi mikuru mu muryango.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro:
Muri nyigisho umwana atozwa kwitwara neza mu minsi mikuru, basabana, basangira
ibyateguwe mu mahoro , mu bwuzuzanye, no kwirinda kunywa ibisindisha.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko n’ubwo igitsina gabo n’ igitsina gore
bashobora kugira itandukaniro rito rishingiye ku bice byabo by’umubiri, ko bagomba
kubahana no kuzuzanya mu bikorwa byose bakora mu minsi mikuru.
• Uburere mbonezamyororokere:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko buri gihe cyose bagiye mu minsi mikuru
bagomba kujyayo bafite isuku ndetse no mu myanya ndangagitsina yabo no kutiyambika
ubusa bagaragaza imyanya ndanga gitsina. Abana bagomba gusobanurirwa ko
bagomba kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kudaceceka ibikorwa
byose bijyane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahuye na byo.
• Umuco w’ubuziranenge:
Abana bazatozwa kugira uruhare mu bikorwa by’ isuku bikorerwa mu minsi mikuru.
8.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: isabukuru y’amavuko
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga imyaka ye n’ ibyo bakunze kubona ku munsi mukuru
w’ amavuko.
b. Imfashanyigisho
Amashusho agaragaza iminsi mikuru y’amavuko , Igitabo “ Ngewe n’ umuryangowange, umwaka wa 1”
c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Amasomo akurikira yigishwa nk’isomo rya mbere kandi akubahiriza inama zijyanye
n’uyu mutwe zigaragara mu ngingo 8.1.4 y’ikigitabo.
Isomo rya 2: Kubatizwa
a. Intego
Abana bazaba bashobora kuvuga ibyo bakunze kubona mu munsi mukuru wo kubatizwa
b. Imfashanyigisho
Amashusho agagaragaza umunsi mukuru wo kubatizwa, padiri, ishapule, kiliziya, aho
babatiriza, pasiteri, Umusaraba, Bibiliya, Ibitabo by’ indirimbo, ingoma, buji. Igitabo:
“Ngewe n’umuryango wange, umwaka wa 1”
Isomo rya 3: Kwita izina
a. Intego y’isomo:
Abana bazaba bashobora kwita izina abandi bana bavutse bagiriye mu muhango wo
kwita izina
b. Imfashanyigisho
Amashusho agaragaza umuhango wo kwita izina. Igitabo: “Ngewe n’ umuryango
wange, umwaka wa 1”.
Isomo rya 4: Ubukwe
a. Intego y’isomoAbana bazaba bashobora kuvuga ibyo bakunze kubona mu munsi mukuru w’ubukwe
b. Imfashanyigisho
Amashusho agaragaza ubukwe, Igitabo: “Ngewe n’ umuryango wange, umwaka wa 1”
8.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo,
imivugo, n’imfashanyigisho zitandukanye zijyanye n’iminsi mikuru. Abana bagomba
kandi gutozwa gukunda no kubaha Imana, kwishimira gufasha no gukorana n’abandi
mu minsi mikuru, kandi bakamenya ko abantu bizihiza iminsi mikuru mu buryo
butandukanye bitewe n’umuco n’imyemerere yabo.8.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
8.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ubushobozi bw’umwana buzagaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo kuvuga ku
bukwe batashye cyangwa bwabaye iwabo, ku mihango y’ubukwe n’ibindi. Umurezi
azajya asuzuma kuva mu ntangiriro z’uyu mutwe ubushobozi umwana agenda yunguka
maze abyandike mu gitabo cyabugenewe.
8.2: Iminsi mikuru y’ingenzi ishingiye ku myemerere (Umwaka wa
kabiri)
8.2.1.Ubushobozi bw’ingenzi bugamije
Abana bazaba bashobora kuvuga iminsi mikuru y’ingenzi ishingiye ku myemerere,
basobanure ibiranga buri munsi mukuru n’uko gabomba kwitwara bikwiye muri iyo
minsi mikuru cyane cyane mu nyubako bizihirizamo iminsi mikuru y’imyemerere yabonko mu nsengero, kiriziya cyangwa umusigiti.
8.2.2.Ingingo nsanganyamasomo
• Uburezi budaheza:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari
umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwizihiza iminsi mikuru kimwe n’
abandi. Buri mwana azasobanukirwa ko agomba kubaha imyemyerere ya mugenzi we
kandi ko ntawe ukwiye guhenzwa kubera imyemerere ye.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye
bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone
mu isomo rijyanye n’ iminsi mikuru ishingiye ku myemerere yabo.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro
Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwitwara neza mu minsi mikuru, basabana, basangira
ibyateguwe mu mahoro , mu bwuzuzanye, no kwirinda kunywa ibisindisha.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko abantu b’igitsina gabo n’ igitsina gore
bagomba kubahana no kuzuzanya mu bikorwa byose bakora mu minsi mikuru ishingiye
ku myemerere yabo.
• Uburere mbonezamyororokere
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko buri gihe cyose bagiye mu minsi mikuru
bagomba kujyayo bafite isuku y’umubiri wose no kutiyambika ubusa bagaragaza
imyanya ndanga gitsina. Abana bagomba gusobanurirwa ko bagomba kwirinda
ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kudaceceka ibikorwa byose bijyane
n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahuye na byo cyane mu gihe cyo kwizihiza iyo
minsi mikuru inshingiye ku myemerere.
• Umuco w’ubuziranenge:
Abana bazatozwa kugira uruhare mu bikorwa by’ isuku bikorerwa mu minsi mikuru
kandi bazatozwa ko batagomba kurya cyangwa kunywa ibifite umwanda cyangwa
byarengeje igihe mu gihe cyo kwizihiza iminsi mikuru ishingiye ku myemerere.
• Uburere mbonezabukungu
Abana bazatozwa ko batagomba gusesaguza cyangwa kwaka ababyeyi babo ibintuby’umurengera mu gihe cyo kwizihiza iminsi mikuru ishingiye ku myererere.
8.2.3. Inama ku myigishirize y’amasomo
Isomo rya 1: Umunsi mukuru wa Noheli
a. Intego y’isomo: Abana bazababashobora gusobanura icyo bizihiza ku munsi
mukuru wa Noheli no kuvuga igihe bawizihiriza.
b. Imfashanyigisho: amashushuro y’akana Yezu kari kumwe na Bikiramariya
Mariya na Yozefu mu kirugu, ishusho ry’igiti cya Noheli, ishusho ya Pere Noel,
ishusho y’ikirugu, ishusho ya Kiliziya n’iy’urusengero.c. Imigendekere y’isomo
Isomo rya 2: Umunsi w’ Isabato
a. Intego: Abana bazaba bashobora kuvuga ikiba ku isabato no kuvuga abasenga
kuri uwo munsi.
b. Imfashanyigisho: igishushanyo cy’urusengero, Bibiliya yera
Isomo rya 3: Eid-El-Filtr
a. Intego: abana baza bashobora gusobanura abizihiza Eid-El-Filtri no gusobanura
icyo abayizihiza bazirikana kuri uwo munsi
b. Imfashanyigisho: igishushanyo cy’umusigiti, amafoto y’abasiramu
n’abasiramukazi bambaye bagaraganzwa n’imyambarire yabo, ikorowani.
Isomo rya 4: Umunsi mukuru wa Pasika
a. Intego: Abana baza babashobora kuvuga icyo bizihiza ku munsi mukuru wa
Pasika
b. Imfashanyigisho: umusaraba, amashusho agaragaza Yezu azuka n’andi
mashusho ajyanye n’umunsi mukuru wa Pasika
8.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo, imivugo,
n’imfashanyigisho zitandukanye zijyanye n’ iminsi mikuru ishingiye ku myemerere.
Imyemerere ya buri mwana igomba kubahirizwa. Abana nanone bagomba gutozwa
gukunda no kubaha Imana, kwishimira gufasha no gukorana n’abandi mu minsi mikuru
ijyanye n’imyemerere, kandi bakamenya ko abantu bizihiza iminsi mikuru mu buryo
butandukanye bitewe n’ imyemerere yabo.8.2.5 Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
8.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ubushobozi bw’umwana buzagaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo kuvuga ku
minsi mikuru ijyanye n’imyemerere yabo bizihije cyangwa batumiwemo , ku mihango
y’idini yabo kuri uwo munsi mukuru n’ibindi. Umurezi azajya usuzuma kuva mu
ntangiriro z’uyu mutwe ubushobozi umwana agenda yunguka maze abyandike mugitabo cyabugenewe
8.3 : Iminsi mikuru n’umuco nyarwanda (umwaka wa gatatu)
8.3.1.Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora kuririmba, kubyina, kuvuga imivugo migufi no guhamiriza
bigaragaza umuco nyarwanda.
8.3.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Uburezi budaheza:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari
umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwizihiza iminsi mikuru n’umuco
nyarwanda kimwe n’ abandi kandi ko nawe ashobora kuba intwari.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye
bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone
mu isomo rijyanye n’ iminsi mikuru ijyanye n’umuco nyarwanda.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro:
Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwitwara neza mu minsi mikuru ijyanye n’umuco
nyarwanda, basabana, basangira ibyateguwe mu mahoro , mu bwuzuzanye, no
kwirinda kunywa ibisindisha.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko n’ubwo igitsina gabo n’ igitsina gore
bashobora kugira itandukaniro rito rishingiye ku bice byabo by’umubiri, ko bagomba
kubahana no kuzuzanya mu bikorwa byose bakora mu minsi mikuru ijyanye n’umuco
nyarwanda
• Uburere mbonezamyororokere:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko buri gihe cyose bagiye mu minsi mikuru
ijyanye n’umuco nyarwanda bagomba kujyayo bafite isuku ndetse biyuhagiye umubiri
wose no mu myanya ndangagitsina yabo no kutiyambika ubusa bagaragaza imyanya
ndanga gitsina. Abana bagomba gusobanurirwa ko bagomba kwirinda ihohoterwa
rishingiye ku gitsinda ndetse no kudaceceka ibikorwa byose bijyane n’ihohoterwa
rishingiye ku gitsina bahuye nabyo cyane mu gihe cyo kwizihiza iyo iminsi mikuru
n’umuco nyarwanda.
• Umuco w’ubuziranenge:
Abana bazatozwa kugira uruhare mu bikorwa by’ isuku bikorerwa mu minsi mikuru
ijyanye n’umuco nyarwanda kandi bazatozwa ko batagomba kurya cyangwa kunywa
ibifite umwanda cyangwa byarengeje igihe mu gihe cyo kwizihiza iminsi mikuru ijyanye
n’umuco nyarwanda.• Umuco wo kwita ku bidukikije
Abana batozwa ko batagomba kwangiza ibidukikije mu gihe cyo kwizihiza iminsi mikuru
ijyanye n’umuco nyarwanda. Bazatozwa kubyinira ahabugenewe birinda kwangiza
ubusitani bw’ishuri, kujugunya ahabonetse hose ibyavuyemo ibyo biyakirije.
8.3.3. Inama ku myigishirize y’aya asomo
Isomo rya 1: Umunsi mikuru y’intwari, umuganura, ubunani
a. Intego: abana bazaba bashobora kuvuga ibikorwa biranga iminsi mikuru
ijyanye n’umuco
b. Imfashanyigisho: ibikoresho bijyanye no kuririmba, kubyina no guhamiriza,
indangaminsi, ishusho y’umusirikari, ishusho y’abantu bari gusangira
amafunguro nyarwanda: umutsima w’amasaka, ikigage,….c. cIbice by’isomo
Isomo rya 2: Kwizihiza iminsi mikuru: Indirimbo, imbyino, imivugo,
umuhamirizo, imbyino zihimbaza Imana
a. Intego: abana bazaba bashobora kuririmba , kubyina, kuvuga imivugo, bijyanye
n’umuco nyarwanda .b. Imfashanyigisho: ibikoresho bijyanye no kuririmba, kubyina no guhamiriza
8.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo, imivugo,
n’ imfashanyigisho zitandukanye zijyanye n’ iminsi mikuru n’umuco nyarwanda.
Abana nanone bagomba gutozwa gukunda umuco nyarwanda. umurezi azashakira
abana imyenda n’ibikoresho bijyanye n’umuco nyarwanda maze bige babifite cyangwa
babyambaye; ni nk’imikenyero, umugara, ingabo n’ibindi.
Umurezi ashobora kwifashisha umuvugo ukurikira muri iri somo.
INTWARI Z’URWANDA
Ntwari z’u Rwanda turabakunda
Tubakundira umuco mwiza wabaranze
Dukunda ubusabane bwarangaga
Cyane cyane ku munsi w’umuganura
No ku munsi w‘ubunani
Muragahora muratwa!9 Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
8.3.5 Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ubushobozi bw’umwana buzagaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo kuvuga ku
minsi mikuru n’umuco nyarwanda batumiwemo, kubyina bijyanye n’umuco nyarwanda
, n’ibindi. Umurezi azajya usuzuma kuva mu ntangiriro z’uyu mutwe ubushoboziumwana agenda yunguka maze abyandike mu gitabo cyabugenewe.
INYIGISHO YA 9 IBIMERA
9.0. Intangiriro
kwigisha umwana ibimera, ni ukumwongerera ubumenyi afite ku ruhare rwabyo mu
buzima bwa muntu. Muri iyi nyigisho azigamo ibimera bitandukanye biboneka aho
atuye no ku ishuri, ibice bitandukanye by’ikimera n’ibyo gikenera kugira ngo gikure
neza. Azigiragamo kandi ibikorwa mu rwego rwo kubyitaho. Ibi bizamutoza imico
myiza yo gukunda ibimera no kubyitaho, abonereho no kwirinda ibimera byamugirira
nabi.Uko amasomo akurikirana muri uyu mutwe bigaragara ku mbonerahamwe ikurikira
9.1 Ibimera tubona mu rugo no ku ishuri (umwaka wa mbere)
9.1.3.Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora gutandukanya no kuvuga ku bimera biboneka aho batuye.
9.1.2.Ingingo nsanganyamasomo
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Mu gihe baganira ku bimera biboneka iwabo
n’aho bigira, abana bazaba bashobora kumenya umwihariko w’aho batuye no
gusigasira uwo mwihariko. Abana bagenda bavumbura buhorobuhoro agaciro
k’ibimera aho batuye n’aho bigira. Batangira kwitoza imico myiza yo kubikoreshaneza no kubirinda.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Mu gihe abana
baganira ku bimera, bose bahabwa ijambo kimwe, kandi ibitekerezo byabo
bikakirwa hatitawe ku gitsina gore cyangwa se igitsina gabo. Uwo muco mwiza
uzashimangirwa no mu mikino itandukanye bakina ndetse n’ibikorwa bakora,
hakirindwa ubwiganze bw’igitsina kimwe mu matsinda bakoreramo.
• Uburezi budaheza: Abana bafite ubumuga, imyitwarire n’ibibazo byihariye
bagomba gufashwa badahutajwe kugira ngo na bo bagire uruhare mu isomo.
Abana bafite ubumuga bwo kutavuga neza n’abakerewe kumenya kuvuga,
umurezi agomba kubafasha mu buryo bundi bwabafasha gutanga ibitekerezo ku
bimera by’iwabo, bitabaye ngombwa ko bavuga.
• Kwimakaza umuco w’ubuziranenge: Mu gihe biga ibimera byagira ingaruka
mbi ku buzima bwabo, abana batozwa kutarya ibyo babonye byose ngo ni uko
bibaryohera cyangwa ko ari utubuto dusa neza.
9.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo:
Isomo rya mbere: Ibimera biboneka iwacu
a. Intego y’isomo
Kuvuga amazina y’ibimera bitandukanye biboneka mu rugo no ku ishuri.
b. Imfashanyigisho
Amashusho yerekana ibimera bitandukanye biri mu murima, ibitabo by’umunyeshuri
byerekana amashusho y’ibimera, akarima k’ishuri, impapuro, ibirere, umupira wo
gukina, umugozi wo gusimbuka.…c. . Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Iri somo rya 2 ritangwa nk’irya mbere. Ibikorwa by’umurezi ni iby’abana bigenda
byerekeza ku kureba mu bimera babonye ibyabateza impanuka:
Isomo rya 2: Ibimera byateza impanuka
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kurondora cyangwa kwerekana ibimera byatera impanuka
b. Imfashanyigisho
Ibimera binyuranye cyangwa amashusho yabyo
Ibimera bibabana: Amasusa n’ibisura n’ibindi
Ibimera bifite amahwa: Indabo z’amaroza, igiti cy’umunyinya…
Ibimera bifite amata: Umuyenzi, umukoni…
9.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Hari ibimera byangiza ubuzima kandi abana bakunda gukina n’imbuto zabyo. Mu
rwego rwo kurinda abana impanuka zikaze zishobora no guhitana ubuzima bwabo, ni
ngombwa kubibutsa ko ibintu byose bidakinishwa cyangwa bitaribwa.Urugero : Intobo, rwiziringa, isusa, umuyenzi, n’ibindi.
• Indirimbo :
Icunga : (rishobora gusimbuzwa irindi zina ry’ikimera)
Icunga ni ikiti gitangaje
Giteye mu butaka, umutwe hejuru.
1. Ku giti hajeho amashami ,
amashami meza meza pe!
Amashami ku giti, giteye mu butaka
Umutwe hejuru!
2. Ku mashami hajeho udushami
Udushami twiza twiza pe!
Udushami ku mashami
Amashami ku giti giteye mu butaka
Umutwe hejuru!
3. Ku dushami hajeho uturabo
Uturabo twiza twiza pe!
Uturabo ku dushami
Udushami ku mashami
Amashami ku giti, giteye mu butaka
Umutwe hejuru.9.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
9.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ibihangano abana bakoze ku bimera, bizashyirwa ahagaragara ku buryo biba bimwe mu
byo abana bahitamo gukinisha buri munsi. Mu gihe bakina na byo cyangwa bashaka
kugira icyo bongeraho, umurezi aboneraho gusuzuma niba baramenye koko amazinay’ibimera biboneka aho batuye.
9.2 Ibice bigize ikimera n’akamaro kabyo. (Umwaka wa kabiri)
9.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora gutandukanya ibice by’ikimera no kuvuga akamaro ka
buri gice.
9.2.2. Ingingo nsanganyamasomo:
• Kwita ku bidukikije : Mu gihe baganira ku bice bigize ikimera, abana bazaba
bashobora kumenya ko ikimera gifite ubuzima kandi ko buri gice k’ikimera
kigifitiye akamaro. Bityo bagakomeza kwitoza umuco mwiza wo kubirinda.
Urugero: Kudasoroma indabo kuko ziba zizakura zikabyara imbuto. Kudasoroma
amabababi kuko igiti kiyakeneye ngo gihumeke.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gabo n’igitsina gore: Mu gihe abana
baganira ku bice bigize ikimera, bose bahabwa ijambo kimwe, kandi ibitekerezo
byabo bikakirwa hatitawe ku kuba ari umuhungu cyangwa umukobwa . Uwo muco
mwiza ugashimangirwa no mu mikino itandukanye bakina ndetse n’ibikorwa
bakora, hakirindwa ubwiganze bw’igitsina kimwe mu matsinda bakoreramo.
• Uburezi budaheza: Abana bafite ubumuga, imyitwarire n’ibibazo byihariye
bagomba gufashwa badahutajwe kugira ngo na bo bagire uruhare mu isomo.
Abana bafite ubumuga bwo kutavuga neza n’abakerewe kumenya kuvuga,
umurezi agomba kubafasha mu buryo bundi bumworohereza gutanga ibitekerezo
ku bice bigize ikimera.
• Kwimakaza umuco w’ubuziranenge: Mu gihe biga ibice by’ikimera, bakomeza
gusobanukirwa n’ibimenyetso babisangaho byerekana ko byagira ingaruka mbi
ku buzima bwabo; ibifite amababi y’amata cyangwa ibifite amahwa. Abana
batozwa kuva bakiri bato kutarya ibyo babonye byose ngo ni uko bibaryohera
cyangwa ko ari utubuto dusa neza.
• Uburere mbonezabukungu: Mu gihe baganira ku kamaro k’ibimera, abana
n’umurezi bibukiranya ko ibimera bimwe na bimwe bikenerwa bitari mu busitani
bikaba ngombwa ko bigurwa. Ugurisha abonaamafaranga yakemuza ibibazo byo
mu rugo.
Aha bitoza kurinda no kutangiza ibimera bafite kugira ngo birinde kujya kubigura,ayo amafaranga yakemura ibindi bibazo.
9.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo ryambere: Ibice bigize ikimera
a. Intego y’isomo
Kurondora ibice bitandukanye by’ikimera.
b. Imfashanyigisho
Amashusho yerekana ibice by’ikimera, ibitabo by’umunyeshuri byerekana ibice
by’ikimera, ibimera bitandukanye biranduye : bigaragaza ibice by’ingenzi bikigize,
ibumba, impapuro, ibirere.c. Imigendekere y’isomo
Isomo rya 2: Ubwuzuzanye hagati y’ibice bigize ikimera
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura ubwuzuzanye hagati y’ibice by’ikimera
b. Imfashanyigisho
Ibimera cyangwa amashusho yabyo
• Uko abana bagenda basobanukirwa n’ibice bigize ikimera, mu biganiro, mu
mikino iherekeza iyo nshoza, ibibazo by’umurezi bifasha abana kuzirikana kubwuzuzanye bubiri hagati; bakiga ko buri gice gifitiye akamaro ibindi bisigaye:
Ingero :
• Imizi ivoma mu butaka ibitunga ikimera cyose.
• Imizi ituma igiti gifata mu butaka.
• Uruti rutuma igiti gihagarara.
• Amababi atuma igiti gihumeka.
• Indabo zituma igiti kizaho imbuto.
• Imbuto barazitera, bigatuma ubwoko bw’ibimera budacika.
Isomo rya 3: Akamaro k’ibimera
a. Intego y’isomo
Kuvuga akamaro k’ibimera.
b. Imfashanyigisho
Amashusho yerekana ibice by’ikimera, ibitabo by’umunyeshuri byerekana ibice
by’ikimera, ubusitani bw’ishuri, ibumba, impapuro, amakaramu y’igiti, amakaramu
y’igiti y’amabara, ibirere.c. . Imigendekere y’isomo
9.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe :
Indirimbo : Icunga (rishobora gusimbuzwa irindi zina ry’ikimera)
Icunga ni igiti gitangaje
Giteye mu butaka, umutwe hejuru.
1. Ku giti hajeho amashami ,
Amashami meza meza pe!
Amashami ku giti, giteye mu butaka
Umutwe hejuru!
2. Ku mashami hajeho udushami
Udushami twiza twiza pe!
Udushami ku mashami
Amashami ku giti giteye mu butaka
Umutwe hejuru!
3. Ku dushami hajeho uturabo
Uturabo twiza twiza pe!
Uturabo ku dushami
Udushami ku mashami
Amashami ku giti, giteye mu butaka
Umutwe hejuru.
4. Mu turabo hajemo utubuto
Utubuto twiza twiza pe!
Utubuto mu turabo’
Uturabo ku dushami
Udushami ku mashami
Amashami ku giti, giteye mu butaka ,Umutwe hejuru.
Indirimbo : Amaso yange arera de!
Amaso yange arera de !
Asa n’amababa y’utunyange.
Umubiri wange urakeye pe !
Nariye imboga n’imbuto bihagije.
Irire ikinyomoro wongere amaraso.
Wirire n’icunga wikingire ibicurane!
Wihate imbuto n’imboga bihagije.9.2.5.Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
9.2.6 Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ibihangano abana bakoze ku bimera, bizamurikwa ahagaragara ku buryo biba bimwe
mu byo abana bahitamo gukinisha buri munsi. Mu gihe bakina na byo cyangwa bashaka
kugira icyo bongeraho, umurezi aboneraho gusuzuma niba baramenye koko amazinay’ibimera biboneka aho batuye.
9.3 Ibyo ibimera bikenera kugira ngo bikure neza (umwaka wa gatatu)Umushinga w’ishuri: akarima kacu
9.3.1 Intangiriro
Nk’uko bigaragara mu nyandiko nyinshi zivuga ku mikurire y’ubwenge bw’umwana
muri rusange, byaragaragaye ko:
• Umwana yigira mu bikorwa ahura na byo mu buzima bwa buri munsi ari mu rugo
ari no ku ishuri cyangwa mu nzira anyuramo
• Ibyo umwana abona n’ibyo akina na byo byose abanza kubibona mu buryo
bw’imbumbe. Nyuma agenda avumbura buri kimwe mu bigize iyo mbumbe
buhorobuhoro.
• Uko abantu batandukanye ni nako bigira mu buryo butandukanye.
Imyigishirize ishingiye ku mushinga w’ishuri ukomatanyije, ni bumwe mu buryo bwiza
bwo guhuriza izo ngingo zombi mu myigire y’umwana ya buri munsi. Ni uburyo buha
umwana guhuriza hamwe ubushobozi afite avumbura mu buzima bwe bwa buri munsi
n’ubumenyi butandukanye akura mu byo yiga.
Ubu buryo bw’imyigishirize bushingiye ku mushinga w’ishuri ni inyongera ku buryo
busanzwe bukoreshwa mu rwego rwo kongerera abana impinduka. Mu mushinga
umwe gusa, umwana agaragaza ubushobozi bwe bujyanye n’ibyigwa bitandukanye
byateganyijwe mu nteganyanyigisho y’amashuri y’inshuke, akina, yitegereza avumbura,
atanga ibitekerezo, abaza ibibazo.
Ubu buryo bw’imyigishirize bushingiye ku mushinga w’ishuri, bwinjiza ibyo umwana
akeneye kwiga mu buzima bwe bwa buri munsi, bigatuma uruhare rwe muri iyo
myigishirize rwiyongera, umurezi nawe akaboneraho amakuru ahagije yo guhamyaurwego rw’ubushobozi buri mwana agenda ageraho.
9.3.2 Intego rusange:
Uyu mushinga “Akarima kacu” ushingiye kuri zimwe mu ntego rusange z’uburezi
bw’inshuke:
• Kuvumbura amatsiko y’abana no kubatera inyota yo kwiyungura ubumenyi mu
ngeri zinyuranye harimo no kurengera ibidukikije.
• Guteza imbere uburyo bwo gutekereza bushakisha impamvu zitera ibintu runaka
kugira ngo biyubakemo ubushobozi bwo gusuzuma, gucukumbura no gukemura
ibibazo bahura na byo.
• Guha abana urubuga rwo guhura no kwishimana na bagenzi babo, bityo
bakarushaho gusabana no kwigira ku bandi, kwigirira ikizere, no kubona ko na
bo hari ibyo bashoboye.
• Guha abana urubuga batangiramo ibitekerezo byabo uko babyumva,
bagaragarizamo imbamutima n’ibyifuzo byabo babinyujije mu rurimi no mu
zindi nzira zinyuranye z’ubugeni.
• Guteza imbere ubushobozi bw’abana mu rurimi kavukire no mu gutekereza.
9.3.3 Amakuru y’ingenzi ku mushinga
a. Aho uzakorerwa : Ku ishuri ry’inshuke rya Rubegera ya mbere.
b. Igihe uzamara : Igihembwe cy’amezi atatu
c. Ibizakenerwa :
• Akarima k’ishuri gateguye neza
• Ifumbire
• Ibikoresho byo mu buhinzi abana bashobora kwifashisha: incyamuro, igikoresho
gikurura ibyatsi (rato) , ibikoresho bivomerera, imirama (amashu na karoti),
ingemwe z’ibinyomoro.
• Ibikoresho byifashishwa bandika banashushanya,
• Ingengabihe
d. Ni iki cyaduteye guhitamo uyu mushinga?
Mu cyumweru gishize ku munsi mukuru w’igiti, ubuyobozi bw’ikigo bwahaye ishuri
ryacu impano y’akarima k’ishuri. Abanyeshuri babiri Rusaro na Benimana baturutse
mu mwaka wa gatatu A w’amashuri y’inshuke basubije neza ibibazo byari byateguwe
n’abashyitsi badusuye baturutse muri TTC Rubengera.
e. Ni bande bazagira uruhare muri uyu mushinga?
9.3.4. Gahunda ya buri cyumweru• Abana bose bo mu mwaka wa gatatu A.
• Ababyeyi bose b’abana bo mu mwaka wa gatatu A.
• Abarezi bose bagera mu ishuri ryo mu mwaka wa gatatu A.
f. Abana bavuga iki ku nyigo y’umushinga?
Byose byatangiye baduhaye impano y’akarima k’ishuri ku munsi w’igiti. Abana batanze
ibitekerezo bikurikira:
• Duhingemo ibiti by’ishyamba , kuko ari ku munsi w’igiti
• Akarima ni gato, ntikaberanye n’ishyamba.
• Imboga ni zo nziza …
• Tuzatere ibiti by’ibinyomoro n’amatunda, mama afite ingemwe mu karima
k’igikoni.
• Nange papa afite umurama w’amashu , nzawumusaba duhinge imboga z’amashu.
• Nge ndabona hubatse neza, twasukamo amazi , tukajya dukiniramo iby’abana ,
tubumbabumba ibintu bitandukaye !
Byarangiye dufashe umwanzuro wo guhingamo imboga z’amashu na karoti , tukajya
duha ibibabi byazo inkwavu tworoye. Umunsi zizera tuzagira umunsi wo kuzitegura
neza dusabane tuzisangira.
Muri iyi mbonerahamwe, murasangamo ingero z’ibikorwa bya buri cyumweru. Umurezi
hamwe n’abana n’ababyeyi, barebeye hamwe ku mwihariko w’aho ishuri riherereye,
bashobora kubihindura bagasanisha umushinga n’imiterere y’ubutaka bwabo, ikirerek’iwabo ndetse n’ubushobozi bw’ishuri.
ICYUMWERU CYA MBERE
Iterambere mu mibanire n’imbamutima:
- Batanga ibitekerezo ku byo bishimiye bakoze cyangwa ibyo batishimiye.
- Bakorera hamwe kandi bumvikana ku buryo basangira ibikoresho by’ubuhinzi.
- Bagabana neza imirimo n’ibihe byo kuyikora.
Ubugeni n’umuco :
- Bashushanya karoti n’amashu.
Ibonezabuzima:
- Igihe baganira ku byiza byo guhinga no kurya imbuto n’imboga.
- Igihe bagenda, bacukura, bavangavanga, bunama, bunamuka n’ibindi byinshi bisaba imiyego y’ingingo zabo.
9.3.5. Izindi nama zijyanye n’imyigishirize ishingiye ku mushinga w’ishuri
a. Umushinga w’ishuri urakura:
Ni iby’ingenzi gushyiraho uburyo bwegereye abana bwo kugenzura iterambere ry’ibikorwa by’umushinga wabo. Bibatera ishema, bakabigaragaza mu buryo batanga ibitekerezo byo kuwitaho. Bahora bafite ibyo kuvuga ku cyo bashaka
cyangwa batekereza ku bizakurikira ibyo bakoze. Ibi kandi bigaragara igihe baratira abantu batandukanye ibyo bagezeho: ababyeyi babo, abandi barezi n’abantu bakuru bagenda basura ishuri ryabo. Bibongerera ubushake bwo gukunda ishuri no
gusonzera kuhagaruka.
• Ushobora gushyiraho nk’amatsinda agenzura uko ibyo bahinze bikura akabisangiza abandi.
• Ushobora gutegura ahantu hagaragara hashyirwaibishushanyo bigaragaza
imikurire y’umushinga. (Kugira icyo mwongeraho ku gihe runaka mwagennye
kibo roheye: rimwe ku munsi, rimwe ku minsi ibiri cyangwa se rimwe mu cyumweru)
b. Imyitwarire y’abakuru: Umurezi, ubuyobozi n’ababyeyi bagomba kuba maso no kwitondera ubujyanama batanga ku byo abana bababwira cyangwa ibisubizo batanga ku bibazo bababaza ku bijyanye n’umushinga wabo.
c. Gukoresha neza igihe: Ni byiza gutekereza ku gihe umushinga uzamara, ugakora kuburyo abana bawutangiye babona ibyo bakoze.
Urugero : Si byiza gutangira umushinga w’ubuhinzi mu kwezi kwa nyuma k’umwaka kandi ibyo bahinze byerera amezi atatu.
d. Kwinjiza ibyigwa bitandukanye mu mushinga umwe:
Ni iby’agaciro iyo umurezi abonye ibikorwa, imikino, indirimbo, inkuru, imivugo bikuza umushinga kandi bibonekamo n’ubushobozi buteganywa mu bindi byigwa.
Ayo masomo ashobora gutangirwa mu bikorwa by’umushinga bitabaye ngombwa ko habaho umwanya udasanzwe wo gusubira mu nshoza yayo.
Urugero:
• Niba mwarize kubara kugera kuri kane, mukaba mugeze igihe cyo kubara kugera kuri gatanu , ushobora gutegura umurongo uzateraho ingemwe eshanu z’amashu, mu gihe buri tsinda ritera rigatera ribara ibyo ziteye, irivumbuye ko urugemwe rurenga ari urwa gatanu rigashimirwa, iribinaniwe na ryo rigafashwa rigenda ribimenya buhorobuhoro.
e. Ibyo abarezi n’abandi bantu bakuru bakwiye kwirinda
• Kubwira umwana ngo: “Have byakunaniye! Reka nkwereke uko bikorwa”.
Ni byiza kumubwira: “Aho ugejeje ukoze neza, uko ukomeza kugerageza uraza kubishobora”.
• Gukorera abana ibyo bashobora kwikorera, ugamije kubona ibitunganye ku
rwego rwawe, gusiganwa n’igihe cyangwa gushaka amanota y’abasura akarima k’ishuri ryawe
INYIGISHO YA 10 INYAMASWA
10.0 Intangiriro
Kwigisha abana amatungo, inyamaswa n’inyoni bitandukanye bifasha abana gutandukanya amatungo aboneka aho batuye, aho aba n’ibyo arya n’akamaro kayo. Iyi nyigisho izafasha abana gutandukanya inyamaswa zo mu gasozi ni zo mu mazi zinyuranye harimo n’udukoko duto cyanecyane udutera indwara n’uburyo bwo kwirinda indwara. Abana bazishimira kandi bamenye agaciro k’inyamaswa Imana yaremye. Bazatozwa kwirinda gushotora inyamaswa n’udukoko bishobora kugirira nabi umuntu. Abana bazatozwa umuco wo gushimira Imana yaremye inyamaswa.
Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira:
10.1 Amatungo (umwaka wa mbere)
10.1.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora gutandukanya amatungo aboneka aho batuye bagaragaza bimwe mu biyaranga.
10.1.2. Ingingo nsanganyamasomo
- Uburezi budaheza
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwiga nk’abandi.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone mu isomo rijyanye n’inyamaswa.
- Umuco w’amahoro n’indangagaciro
Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwita ku matungo aboneka aho batuye. Bashimira
Imana yaremye inyamaswa.
- Umuco w’ubuziranenge:
Abana bazatozwa kugira uruhare mu bikorwa by’ isuku mu gihe bita ku matungo
bakaraba intoki nyuma yo kwita ku matungo cyangwa nyuma yo gusura aho amatungo aba.
- Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gore n’igitsina gabo
Abana bose abahungu n’abakobwa batozwa kwita ku matungo kimwe.
- Uburere mbonezabukungu
Abana bazatozwa umuco wo kwita ku matungo no kumenya akamaro kayo mu bukungu bw’umuryango.
10.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Ingero z’amatungo yo mu rugo
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya amatungo aboneka aho batuye.
b. Imfashanyigisho
Amashusho y’amatungo
c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Aya masomo aho amatungo aba n’ibyo amatungo arya yigishwa nk’irya mbere.
Umurezi azategura imfashanyigisho zijyanye n’aya masomo.
Isomo rya 2: Aho amatungo yo mu rugo aba
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga aho amatungo yo mu rugo aba.
b. Imfashanyigisho
Amashusho agaragaza aho amatungo aba, Igitabo cy’umunyeshuri: “Amatungo”.
Isomo rya 3: Ibyo amatungo yo mu rugo arya.
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya ibyo amatungo yo mu rugo arya.
b. Imfashanyigisho
Amashusho agaragaza ibyo amatungo arya, Igitabo cy’umunyeshuri, “Amatungo”
10.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo,
imivugo, n’imfashanyigisho zitandukanye zijyanye n’amatungo, aho aba n’ibyo arya.
Abana bagomba kandi gutozwa gukunda no kubaha Imana, guha agaciro amatungo
bakanatozwa gusenga bashimira Imana ko yaremye amatungo mu buryo butandukanye.
Aya masomo yose yigishwa kimwe n’iry’amatungo. Bazatozwa gutandukanya ibyo amatungo yo mu rugo arya. Umurezi ahindura isomo n’imfashanyigisho kandi akagenda yagura ibibazo abaza abana.
10.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
10.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ubushobozi bw’umwana buzasuzumwa buhorobuhoro hifashishwa imyitozo itandukanye nko kuvuga izina ry’itungo yeretswe, gukora amatsinda y’amatungo ari ku dukarita, guhuza uduce tw’ishusho ry’itungo bakase, kugenda bigana itungo,...
10.2 Inyamaswa zo mu gasozi, inyoni n’udukoko duto (umwaka wa 2)
10.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora gutandukanya inyamaswa zo mu gasozi n’udukoko dutera indwara no kwirinda izabagirira nabi.
10.2.2. Ingingo nsanganyamasomo
- Uburezi budaheza:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwiga nk’abandi.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone mu isomo rijyanye n’inyamaswa zo mu gasozi, inyoni n’udukoko duto.
- Umuco w’amahoro n’indangagaciro:
Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwishimira no kumenya agaciro k’inyamaswa Imana yaremye no Kwirinda inyamaswa zishobora kubagirira nabi n’utundi dukoko twose ndetse bagashimira Imana yaremye inyamaswa.
- Umuco w’ubuziranenge:
Abana bazatozwa kugira uruhare mu bikorwa by’ isuku, mu gihe bakoze ku dusimba duto bagakaraba intoki.
10.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Inyamaswa zo mu gasozi
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga amazina n’imiterere y’inyamaswa zo mu gasozi no kuzitandukanya.
b. Imfashanyigisho
Amashusho agaragaza inyamaswa zo mu gasozi
c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Aya masomo yigishwa nk’isomo ryo ku nyamaswa zo mu gasozi. Umurezi azifashisha
amashusho ajyanye n’iri somo.
Isomo rya 2: Inyoni zinyuranye
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga amazi y’inyoni zinyuranye babona aho batuye.
b. Imfashanyigisho:
Amashusho agaragaza inyoni zinyuranye
Isomo rya 3: Udusimba duto
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga amazina y’udusimba duto tunyuranye.
b. Imfashanyigisho
Amashusho agaragaza udusimba duto tunyuranye, Igitabo cy’umunyeshuri:
“Inyamaswa zo mu gasozi, Umwaka wa 2”.
10.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo,
imivugo, n’imfashanyigisho zitandukanye zijyanye n’inyamaswa zo mu gasozi, inyoni zinyuranye n’udusimba duto.
Abana nanone bagomba gutozwa gukunda no kubaha Imana, guha agaciro inyamaswa, inyoni n’udusimba duto.
Bagomba kandi gutozwa gusenga bashimira Imana yaremye inyamaswa zo mu gasozi, inyoni n’udukoko duto mu buryo butandukanye. Aya masomo yose yigishwa kimwe n’iry’inyamaswa zo mu gasozi. Bazigishwa kandi udukoko dutera indwara n’uko batwirinda.
10.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
10.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ubushobozi bw’umwana buzasuzumwa buhorobuhoro umurezi yifashishije ibikorwa nko kuvangura inyamaswa (inyamaswa nini, Inyoni, udukoko duto), gukina bigana inyamaswa n’ibindi.
10.3 Inyamaswa zo mu mazi (umwaka wa 2)
10.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora gutandukanya inyamaswa zo mu mazi.
10.3.2. Ingingo nsanganyamasomo
- Uburezi budaheza:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwiga nk’abandi.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone mu isomo rijyanye n’inyamaswa zo mu mazi.
- Umuco w’amahoro n’indangagaciro:
Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwishimira no kumenya agaciro k’inyamaswa Imana yaremye no kwirinda inyamaswa zo mu mazi zishobora kubagirira nabi. Bashimira Imana yaremye inyamaswa zo mu mazi.
- Umuco w’ubuziranenge:
Abana bazatozwa kurya amafi atarangiritse.
Uburere mbonezabukungu
Abana bazasobanurirwa ko amafi atanga amafaranga.
10.3.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya 3: Inyamaswa zo mu mazi
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga amazina y’inyamaswa zo mu mazi no kuzitandukanya.
b. Imfashanyigisho
ˍ Amashusho y’amafi, imvubu, ingona, indagara.
ˍ Imfashanyigisho zifatika: Indagara zumye, ifi iramutse ibonetse.
c. Imigendekere y’isomo
Isomo rya 2: Akamaro k’amafi
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga akamaro k’amafi
b. Imfashanyigisho
Amashusho y’amafi
c. Imigendekere y’isomo
10.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo, imivugo, n’ imfashanyigisho zitandukanye zijyanye n’inyamaswa zo mu mazi n’akamaro k’amafi.
Abana bagomba kandi gutozwa guha agaciro inyamaswa zo mu mazi, bakanatozwa no gusenga bashimira Imana yaremye inyamaswa zo mu mazi mu buryo butandukanye.
10.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
10.3.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Umurezi azasuzuma ubushobozi bw’abana buhorobuhoro agenda ategura ibikorwa
bifasha abana kwerekana ibyo bashoboye nko gushushanya amafi, kuvangura amafi
mu zindi nyamaswa n’ibindi.
10.4 Inyamaswa n’aho ziba (Umwaka wa gatatu)
10.4.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora gutandukanya no gusobanura inyamaswa bagaragaza aho ziba, ibyo zirya no kwirinda izabagirira nabi.
10.4.2. Ingingo nsanganyamasomo
- Uburezi budaheza:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwiga nk’abandi.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone mu isomo rijyanye n’inyamaswa n’aho ziba.
- Umuco w’amahoro n’indangagaciro
Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwishimira no kumenya agaciro k’inyamaswa Imana
yaremye no kwirinda inyamaswaizo ari zo zose zishobora kubagirira nabi. Bashimira
imana yaremye inyamaswa kubera akamaro kazo.
- Umuco w’ubuziranenge
Abana bazatozwa kugira uruhare mu kugirira inyamaswa isuku naho ziba no koga nyuma yo kuva aho inyamaswa ziba.
- Uburere mbonezabukungu
Abana bazigishwa ko inyamaswa zitanga amafaranga.
10.4.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Aho inyamaswa ziba
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya inyamaswa n’aho ziba.
b. Imfashanyigigisho
Amashusho y’inyamaswa zinyuranye.
c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Aya masomo azigishwa nk’isomo rya mbere
Isomo rya 2: Ibyo inyamaswa zirya
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura ibyo inyamaswa zirya.
b. Imfashanyigisho
Amashusho y’inyamaswa n’ibyo zirya.
Isomo rya 3: Inyamaswa zakwirindwa n’uburyo bwo kuzirinda.
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura uko bakwirinda inyamaswa za bagirira nabi.
b. Imfashanyigisho
Amashusho y’inyamaswa zishobora kugirira nabi umuntu
10.4.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Aya masomo agomba kwigishwa hifashishijwe imikino itandukanye, indirimbo, imivugo, n’ imfashanyigisho zitandukanye zijyanye n’inyamaswa zitandukanye azirikana kuzamura urwego rw’imitekerereze ya buri mwana.
Azanibutswa ko zimwe mu nyamaswa dutunze harimo izo kwirinda urugero: imbwa n’injangwe.
10.4.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
10.4.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Umurezi ashobora kwifashisha ibikorwa binyuranye nko kuvangura inyamaswa zo mu
mazi mu zindi nyamaswa, kuzishushanya n’ibindi.
INYIGISHO YA 11 AMAZI
11.0 Intangiriro
Kwigisha abana amazi bibafasha kumenya akamaro k’amazi n’uburyo bwo kuyakoresha neza mu buzima
bwa buri munsi.
Muri iyi nyigisho abana bazasobanukirwa ko amazi ari ngombwa mu ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Batozwa umuco wo kunywa amazi meza, bazirinda kunywa amazi mabi, babishishikarize na bagenzi babo.
Bazanatozwa umuco wo kudasesagura amazi bayamena cyangwa bayapfusha ubusa.
Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira.
11.1 Akamaro k’amazi mu rugo no ku ishuri. (umwaka wa mbere)
11.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora kuvuga ku kamaro k’amazi mu buzima bwa buri munsi no
gushimira Imana yaremye amazi
11.1.2. Ingingo nsanganyamasomo
- Umuco w’ubuziranenge
Muri iyi nyigisho abana bazatozwa kunywa no gukoresha amazi meza. Bazashishikarizwa
kandi kwirinda kwituma ku gasozi kuko iyo imvura iguye imanura uwo mwanda ukajya mu mazi ukayanduza.
- Kwita ku bidukikije
Muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutangiza amazi ayo ari yo yose, haba ari ay’isoko,
ay’ibiyaga cyangwa imigezi. Bazigishwa kwirinda kwituma mu mazi cyangwa gutamo imyanda iyo ari yo yose.
- Uburere mbonezabukungu
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko batagomba gusesagura amazi kuko yishyurwa.
- Umuco w’amahoro n’indangagaciro
Muri iyi nyigisho abana batozwa gusangira amazi batayarwanira, bakirinda kurwanira ku mugezi cyangwa
mu nzira bava kuvoma.
Bazigishwa kwirinda guterana amazi igihe bakina kuko bibabaza bagenzi babo.
- Uburezi budaheza
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu
nk’abandi kandi ko afite uburenganzira ku mazi meza.
- Uburinganire n’ubwuzuzanye
Muri iyi nyigisho abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa umugore, umukobwa cyangwa
umuhungu afite uburenganzira ku ikoreshwa ry’amazi kandi ko buri wese afite inshingano zingana n’iz’undi mu
gushaka mazi, nko kuvoma.
11.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Akamaro k’amazi ku bantu.
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura akamaro k’amazi n’uburyo bwo kuyakoresha neza mu buzima bwa buri munsi
b. Imfashanyigisho
Amashusho yerekana uburyo amazi akoreshwa, ibivomesho, ibidahisho, ibyuhizo
n’ibikoresho by’isuku. - Igitabo k’ibidukikije kamere n’ibyakozwe n’abantu, umwaka wa 1, 2, 3.
c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Iri somo rya kabiri rihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri iri rya kabiri umurezi yigisha yifashishije
amashusho n’ibikinisho bijyanye. Umurezi azafasha abana gusobanukirwa abereka uko bavomera kandi abaha
amahirwe na bo bakavomera.
Isomo rya 2: Akamaro k’amazi ku bihingwa.
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura akamaro k’amazi ku bihingwa.
b. Imfashanyigisho
Amashusho yerekana umuntu uri kuvomera ibihingwa, rozwari cyangwa indobo, igihingwa kibisi n’igihingwa cyumye;
Igitabo k’ibidukikije kamere n’ibyakozwe n’abantu umwaka wa 1, 2, 3.
11.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
• Mu kwigisha akamaro k’amazi umurezi azirikana gukoresha imfashanyigisho zifatika kandi abereka uko amazi
akoreshwa maze agaha abana amahirwe yo kwigana ibiri mu mu bushobozi bwabo.
• Mu kwagura ubumenyi umurezi azategura imfashanyigisho zitandukanye zafasha umwana kugira ubundi
bumenyi nko kujugunya impapuro n’amabuye mu mazi bakamenya ko hari ibintu bireremba n’ibicubira,
gucuranura mazi mu bikombe bifite amabara atandukanye maze bakamenya ko amazi atagira ibara ahubwo
afata ibara ry’ikintu arimo.
• Umurezi azakurikirana umunsi ku munsi ko akamaro k’amazi kumvikanye neza: nko kureba ko abana bibuka
gukaraba intoki mbere na nyuma yo gufata ifunguro ku ishuri, nyuma yo kuva mu bwihererero;
kureba ko bibuka kunywa amazi meza ku ishuri kandi ibyo byose bakabikora badasesagura amazi.
11.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
11.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ubushobozi bw’umwana umurezi azabupimira mu bikorwa binyuranye nko kuvangura akamaro k’amazi yifashishije
udukarita duto (flash cards) turiho abantu bari gukora imirimo itandukanye, imyinshi ari ijyanye n’ikoreshwa ry’amazi,
kumenya gukaraba igihe ari ngombwa n’ibindi. Ibyo byose umurezi azabigenzura buri munsi.
11.2 Amasoko y’amazi /aho dukura amazi (umwaka wa kabiri)
11.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora gusobanura uburyo butandukanye bwo kubona amazi aho batuye
11.2.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Umuco w’ubuziranenge: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutangiza amazi bayanduza cyangwa bayatoba ku
buryo butandukanye.
Bazashishikarizwa kandi kwirinda kwituma ku gasozi kuko iyo imvura iguye imanura uwo mwanda ukajya mu mazi
ukayanduza. Bazasobanurirwa kandi ingaruka zo koga mu mazi mabi nko mu biziba cyangwa mu migezi itemba
ndetse bazigishwa ko bibujijwe kunywa amazi mabi.
• Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutangiza amazi ayo ari yo yose, yaba ari ay’isoko, ay’ibiyaga
cyangwa imigezi. Bazigishwa kwirinda kwituma mu mazi cyanecyane ay’ibiyaga n’imigezi cyangwa gutamo imyanda iyo
ari yo yose.
• Uburere mbonezabukungu: muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko batagomba gusesagura amazi aho yaba yavuye
hose.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: muri iyi nyigisho abana batozwa gusangira amazi batayarwanira,
bakirinda kurwanira ku mugezi cyangwa mu nzira bava kuvoma.
Bazigishwa kwirinda guterana mazi igihe bakina kuko bibabaza bagenzi babo.
• Uburezi budaheza: muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi
ko afite uburenganzira ku mazi meza.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gore n’igitsina gabo: muri iyi nyigisho abana bazasobanukirwa ko buri wese
yaba umugabo cyangwa umugore, umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira ku ikoreshwa ry’amazi kandi ko
buri wese afite inshingano zingana n’iz’undi mu gushaka amazi, nko kuvoma.
11.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya 1: amasoko karemano y’amazi: imvura, ibiyaga, imigezi, kano
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura uburyo butandukanye bwo kubona amazi aho batuye no gutandukanya
amazi meza n’amazi mabi.
b. Imfashanyigisho
Amashusho y’amasoko y’amazi aboneka ku ishuri no mu rugo, amacupa y’amazi atandukanye (ameza n’amabi).
c. Imigendekere y’isomo
Isomo rya 2: Amasoko y’amazi ahangwa n’abantu: Robine
a) Intego:
Gutandukanya amasoko karemano n’amasoko ahangwa n’abantu.
b) Imfashanyigisho
Igishushanyo kiriho abantu bagiye kuvoma ahantu hari robine.
11.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
• Niba ishuri ritegereye umugezi cyangwa ikiyaga, umurezi ashobora gukora ibyiganano yifashishije umucanga n’amazi.
• Iri somo niryigishwa igihe k’imvura umurezi azafatanya n’abana gutega amazi y’imvura kugira ngo yereke abana uburyo
imvura ari imwe mu masoko y’amazi.
Riryigishijwe mu gihe kitari ik’imvura, umurezi ashobora kuzabibereka igihe izagwira.
• Hari ibikoresho by’ikoranabuhanga, umurezi yakwereka abana umugezi, ibiyaga,...
11.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
11.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Abana bazagaragaza ubushobozi mu bikorwa binyuranye nko guhanga ikiyaga n’umugezi bifashishije umucanga
n’amazi. Umurezi azazirikana ko agomba guha abana imfashanyigisho zibafasha kugaragaza ubushobozi bwabo kandi
azajya yitegereza umunsi ku munsi impinduka mu iterambere ry’umwana.
11.3 Kunywa amazi meza no gukoresha amazi neza (Umwaka wa gatatu)
11.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora kuvuga akamaro ko kunywa amazi meza, n’uburyo bwo gukoresha amazi neza.
11.3.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Umuco w’ubuziranenge: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kunywa amazi meza,
kugirira isuku amazi yo kunywa, kwirirnda gutokoza cyangwa gutoba amazi yo kunywa ndetse no kuyapfundikira.
• Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kwirinda kujugunya amacupa avamo amazi yo kunywa aho
ariho hose. Bazatozwa ko bagomba kuyashyira ahabugenewe.
• Uburere mbonezabukungu: muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko batagomba gusesagura amazi yo kunywa
ndetse n’andi yose.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: muri iyi nyigisho abana batozwa gusangira amazi batayarwanira kandi bakirinda kurwanira amacupa avamo amazi.
• Uburezi budaheza: muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite
ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira ku mazi meza yo kunywa.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gore n’igitsina gabo: muri iyi nyigisho abana bazasobanukirwa ko buri wese
yaba umugabo cyangwa umugore, umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira ku mazi meza yo kunywa.
11.3.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Uburyo bwo kubona amazi meza
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya no gusobanura uburyo bukoreshwa iwabo mu rugo basukura amazi no kugira akamenyero ko kuyanywa.
b. Imfashanyigisho
Amazi, amashusho yerekana uburyo butandukanye bwo kubona amazi meza yo kunywa.
c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Aya masomo: irya kabiri, irya gatatu n’irya kane yigishwa kimwe n’isomo rya mbere, ariko umurezi azitondera ibikurikira:
– Mu isomo rya kabiri azashishikariza abana kunywa amazi meza kandi azanabasobanurira ingaruka zo kunywa
amazi mabi nko kurwara inzoka, impiswi n’ibindi.
– Mu isomo rya gatatu umurezi azibanda ku kamaro ko gukoresha amazi meza harimo kwirinda umwanda
n’indwara zitandukanye.
– Mu isomo rya kane umurezi azashishikariza abana kudasesagura amazi, birinda gufungura robine igihe atari
ngombwa, gufunga robine igihe icyo bari kuvomeramo cyuzuye cyangwa igihe ayo bavomye ahagije
bigereranije n’icyo bagiye kuyakoreha.
Isomo rya 2: Kunywa amazi meza
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura akamaro ko kunywa amazi meza.
b. Imfashanyigisho
Amacupa arimo amazi meza, amashusho y’umwana ari kunywa amazi meza, amashusho y’uburyo
butandukanye bwo gusukura amazi.
Isomo rya 3: Akamaro ko gukoresha amazi meza
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura akamaro ko gukoresha amazi meza
b. Imfashanyigisho
Ijerekani irimo amazi, ishusho y’ikigega kirimo amazi gifite na robine
Isomo rya 4: Uburyo bwo gukoresha amazi neza
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura uburyo bwo gukoresha neza amazi batayasesagura.
b. Imfashanyigisho
Ishusho y’umwana uri gufungura amazi kuri robine, ishusho y’umwana uri kuvomera indabo
11.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
• Umurezi azifashisha imikino, indirimbo n’imivugo bitandukanye kugira ngo abana basobanukirwe uyu mutwe.
• Mu kwagura ubumenyi, umurezi ashobora kwifashisha ibase irimo amazi abana bagakina birebamo.
Abana bazabona ko bashobora kubona isura yabo mu mazi cyangwa ikindi kintu kandi bazanavuga ku itandukaniro
ry’ikintu barebeye mu mazi no kukireba uko bisanzwe (urugero: nibashinga inkoni hafi y’ibase y’amazi bakayirebera
mu mazi bazabona isa n’ihese.)
• Indirimbo yakwifashishwa: amazi yo mu icupa ko ari make
AMAZI YO MU ICUPA KO ARI MAKE
Amazi yo mu icupa ko ari make x2
Ko atazamara inyota bikambaraza
Rimwe nkwihoreze
Kabiri nkwihoreze.
Amazi yo mu icupa ko ari make
Ko atazamara inyota bikambaraza
11.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
11.3.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Umurezi azafasha abana kwerekana ubushobozi bungukiye muri uyu mutwe yifashishije
ibikorwa binyuranye nk’imivugo, indirimbo, imikino n’ibindi.
AMAZI MEZA
Amazi meza
Aba asukuye
Amazi meza
Nta bara agira
Amazi meza
Nta myanda iba irimo
Amazi meza
Abikwa mu kajerekani kogeje
Amazi meza
Aba apfundikiye.
Amazi meza
NI UBUZIMA!
INYIGISHO YA 12 IBITANGA URUMURI
12.0 Intangiriro
Kwigisha abana ibitanga urumuri bibafasha gutandukanya ibitanga urumuri karemano n’ibitanga
urumuri byakozwe n’abantu.
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa akamaro k’urumuri, bazahabwa ubumenyi n’ubushobozi bwo
gukoresha ibitanga urumuri biri ku rwego rwabo kandi bazanashishikarizwa kwirinda guteza impanuka
zishobora guterwa n’ibitanga urumuri kuri bo, ku bandi cyangwa ku bintu.
Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira
12.1 Ibitanga urumuri kamere (Umwaka wa mbere)
12.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora kuvuga ku bitanga urumuri karemano.
12.1.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazashishikarizwa kwirinda gutwika ibintu bitumura imyotsi mu
kirere kuko bishobora kwangiza ikirere izuba rigatwika isi.
12.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo: Ibitanga urumuri karemano: izuba, ukwezi, inyenyeri.
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya ibitanga urumuri karemano
b. Imfashanyigisho
Amashusho y’izuba, ukwezi n’inyenyeri
c. Imigendekere y’isomo
12.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Kugira ngo abana basobanukirwe akamaro k’izuba ku bihingwa, umurezi azafasha abana gushaka ikintu bubika
ku byatsi ku ishuri nk’ikijerekani cyangwa igitebo maze bazajye bitegereza umunsi ku munsi uko ibyatsi bihinduka
kubera kutabona izuba.
Na nyuma yo kugikuraho bazakomeza bitegereze uburyo ibyatsi bimera bisubirana ibara ryabyo kubera izuba.
12.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
12.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Gusuzuma ubushobozi bw’abana bikorwa buhorobuhoro. Umurezi ategura ibikorwa abana bagaragarizamo ubushobozi
bwabo nko gukora ibikinisho by’ibitanga urumuri kamere (inyenyeri n’ukwezi bikoze mu mpapuro), n’ibindi.
12.2 Ibitanga urumuri byakozwe n’abantu (umwaka wa 2)
12.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora kuvuga ku bitanga urumuri byakozwe n’abantu
12.2.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutangiza ibidukikije bakoresheje ibitanga urumuri
byakozwe n’abantu nko gutonyangiriza buji yaka aho ari ho hose, kujugunya ibitanga urumuri byakozwe n’abantu byapfuye cyangwa byarangiye aho ari ho hose (amatara n’amatoroshi byapfuye cyagwa byashize,
ibibiriti byashizemo imyambi,… )
• Uburere mbonezabukungu: muri iyi nyigisho abana bazasobanurwa ko batagomba kwangiza cyangwa gukoresha nabi ibitanga urumuri byakozwe n’abantu nko kumena amatara, gucana ikibiriti cyangwa buji bitari ngombwa,...
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutababaza bagenzi babo bakoresheje ibitanga urumuri byakozwe n’abantu nko kubatwika kaboresheje ikibiriti cyangwa buji, kubamurika mu maso bakoresheje itoroshi n’ibindi.
• Uburezi budaheza: muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi
kandi ko afite uburenganzira bwo gukoresha ibitanga urumuri byakozwe n’abantu.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye: muri iyi nyigisho abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa
umugore, umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira ku ikoreshwa ry’ ibitanga urumuri byakozwe n’abantu.
12.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo: Itara, ikibiriti, buji, itoroshi, amashanyarazi
Abana bazaba bashobora gusobanura no gutandukanya ibitanga urumuri byakozwe n’abantu.
d. Imfashanyigisho
Ibintu bifatika bitanga urumuri, ibishushanyo by’ibitanga urumuri byakozwe n’abantu
e. Imigendekere y’isomo
12.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
• Mu rwego rwo kwagura ubumenyi, umurezi ashobora kwereka abana uburyo bwo kongera urumuri.
Azafata amazi ashyire mu kirahure maze acanemo akoresheje itoroshi ya telefone.
Ibi bishobora kugaragara neza igihe hari urumuri ruke cyangwa ikirahuri giteretse nko mu gikarito.
• Umukino umurezi yakwifashisha muri uyu mutwe”
Biramurika biramurika
“Uyu mukino abana bawukina bazamura amaboko aho umurezi avuze izina ry’igitanga
urumuri. Iyo umurezi avuze ikidatanga urumuri abana bakomeza gukoma ibiganza ku
matako bunamye.uyu mukino ukinwa kimwe na “ziraguruka ziraguruka”
1. Biramurika biramurika (ibiganza bikubita ku matako)... itara!
Itara riramurika (amaboko hejuru)
2. Biramurika biramurika ...Itoroshi!
Itoroshi iramurika (amaboko hejuru)...Intebe!
3. Biramurika biramurika
Intebe ntizimurika (ibiganza ku matako)
Uyu mukino ufasha abana gutandukanya ibitanga urumuri n’ibindi bintu bidatanga urumuri.
12.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
12.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ibikorwa binyuranye nk’imikino bizagaragaza ubushobozi bw’umwana muri uyu mutwe.
Umurezi azitegereza umunsi ku munsi impinduka ya buri mwana ku bijyanye n’ubushobozi buteganyijwe ko umwana
azageraho muri uyu mutwe.
Abana bazakina umukino witwa “FORA MFITE IKI?”. Umurezi azategura udukarita duto “flash cards” z’ibitanga urumuri
byakozwe n’abantu; azabishyira mu gikarito; azajya ahamagara umwana umwumwe aze afate ikarita asobanure
igishushanyije kuri ako gakarita avuge n’akamaro kacyo maze abandi bana bavuge izina ry’icyo afite.
12.3 Tumenye gutandukanya ibitanga urumuri (umwaka wa gatatu)
12.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora gutandukanya ibitanga urumuri kamere n’ibyakozwe n’umuntu, kuvuga ku kamaro k’urumuri n’uburyo bwo kwirinda impanuka ziterwa na bimwe mu bitanga urumuri.
12.3.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutangiza ibidukikije bakoresheje ibitanga urumuri
byakozwe n’abantu nko gutonyangiriza buji yaka aho ari ho hose, kujugunya ibitanga urumuri byakozwe n’abantu
byapfuye cyangwa byarengeje igihe aho ari ho hose (amatara n’amatoroshi byapfuye cyagwa byashize,
ibibiriti byashizemo imyambi,… ) no kwirinda gutwika ibintu byose bizamura imyotsi mu kirere.
• Uburere mbonezabukungu: muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko batagomba kwangiza cyangwa gukoresha nabi
ibitanga urumuri nko kumena amatara, gucana ikibiriti cyangwa buji bitari ngombwa, kunyanyagiza imyambi...
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutababaza bagenzi babo bakoresheje
ibitanga urumuri nko kubatwika bakoresheje ikibiriti cyangwa buji, kubamurika mu maso bakoresheje itoroshi n’ibindi.
• Uburezi budaheza: muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko
afite uburenganzira bwo gukoresha ibitanga urumuri ndetse ko bagomba kurindwa kugira ngo batangizwan’ibitanga
urumuri bitewe n’ubumuga bafite.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye: Muri iyi nyigisho abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa
umugore,umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira ku ikoreshwa ry’ ibitanga urumuri.
12.3.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Gutandukanya ibitanga urumuri
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya ibitanga urumuri kamere n’ibyakozwe n’abantu.
b. Imfashanyigisho:
Ibitanga urumuri bifatika n’amashusho y’ibitanga urumuri - Igitabo k’ibidukikije
kamere n’ibyakozwe n’abantu, umwaka wa 1,2,3
c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Aya masomo, irya kabiri n’irya gatatu, ahuza ibikorwa n’isomo rya mbere. Mu isomo rya kabiri azibanda ku kamaro k’urumuri naho mu isomo rya gatatu umurezi azibanda ku mpanuka zaterwa na bimwe mu bitanga urumuri maze abashishikarize no kuzirinda.
Isomo rya 2: Akamaro k’urumuri
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga no gusobanura akamaro k’urumuri n’uburyo bwo kwirinda impanuka ziterwa na bimwe mu bitanga urumuri
b. Imfashanyigisho
Ibintu bifatika bitanga urumuri, ibishushanyo by’ibitanga urumuri karemano n’ibyakozwe n’abantu.
Isomo rya 3: Kwirinda impanuka zaterwa na bimwe mu bitanga urumuri.
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora kuvuga no gusobanura uburyo bwo kwirinda impanuka ziterwa na bimwe mu bitanga urumuri
a. Imfashanyigisho
Ibintu bifatika bitanga urumuri, ibishushanyo by’ibitanga urumuri kemere n’ibyakozwe n’abantu.
12.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
• Mu kwerekana uko ibitanga urumuri byakozwe n’abantu bikoreshwa, umurezi azirinda guha abana ibishobora guteza
impanuka nk’ikibiriti, buji yaka cyangwa ibindi byakomeretsa abana. Mu gihe bibaye ngombwa ko babyegera cyangwa
babifataho umurezi azaba ari hafi kugira ngo hatagira ugira impanuka yo kwitwika cyangwa kubimena.
• Mu gusobanura no gutandukanya urumuri n’umwijima, umurezi ashobora kwifashisha ikiringiti.
Umurezi azatwikiriza ameza ikiringiti, apfuke kugeza hasi, umwana najyamo azabona umwijima,
nasohokamo azabona urumuri.
Umwana ashobora kujyamo afite igitabo yarambura akabona ko ntacyo abona ari mu mwijima ariko
yasohokamo agashobora kubona amashusho; bityo azasobanukirwa akamaro k’urumuri.
• Indirimbo umurezi yakwifashisha muri uyu mutwe.
BIRAMURIKA CYANE
Biramurika biramurika X2 cyane
Izuba
Riramurika riramurika X2 cyane
Ukwezi
Kuramurika kuramurika X2 cyane
Itara
Riramurika riramurika X2 cyane
Buji
Iramurika iramurika X2 cyane
Itoroshi
Iramurika iramurika X2 cyane
12.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
12.3.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Mu gihe umwana azaba ashobora gutandukanya ibitanga urumuri azaba agaragaje ubushobozi bujyanye n’uyu mutwe.
Bityo umurezi azategura ibikorwa azasuzumiraho ubushobozi bw’umwana kandi bizakorwa umunsi ku munsi.
Bimwe mu bikorwa ni nko guha abana urupapuro rushushanyijeho ibitanga urumuri bitandukanye ukabasaba
guca uruziga ku bitanga urumuri byakozwe n’abantu.
INYIGISHO YA 13 IBIHE BY’IKIRERE
13.0. Intangiriro
Kwigisha abana ibihe n’imiterere y’ikirere bizabafasha kumenya ibiranga igihe, igihe k’izuba, ibihe by’imvura,
ibihe by’ibicu, ibihe by’umuyaga.
Ibyobikazabafasha kumenya uburyo bitwara mu bihe bitandukanye bambara imyambaro ijyanye na buri gihe.
K’ikirere.
Abana bazishimira kandi bamenye agaciro k’ibihe by’ikirere bashimira Imana uburyo yaremye ibihe by’ikirere
bitandukanye.
Ibyo bizafasha buri mwana guhitamo imyambaro akurikije uko ikirere giteye bikabafasha kwirinda indwara.
Amasomo azigishwa muri uyu mutwe agaragara ku mbonerahamwe ikurikira
13.1 Ibihe n’imiterere yabyo(Umwaka wa mbere)
13.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora kuvuga ku kubihe by’ikirere no kubyerekana ku gishushanyo kibigaragaza.
13.1.2. Ingingo nsanganyamasomo
- Uburezi budaheza:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu
nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwiga nk’abandi.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye
bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone
mu isomo rijyanye n’ibihe n’imiterere yabyo.
- Umuco w’amahoro n’indangagaciro:
Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwifubika igihe hakonje no gukuramo umupira igihe hashyushye.
- Umuco w’ubuziranenge:
Abana bazatozwa kugira umuco wo kwirinda gutumura umukungugu mu gihe k’izuba,
ba gatozwa kandi kudaterana ibyondo igihe k’imvura no kudaterana umukungugu igihe k’izuba.
- Uburinganire bw’igitsina gore n’igitsina gabo.
Abana bose abahungu n’abakobwa batozwa kwita ku mihindagurikire y’ikirere kimwe.
- Uburere mbonezabukungu
Abana bazatozwa umuco wo gufata neza imyambaro, inkweto, inyubako birinda
gukinira mu byondo cyangwa mu mazi igihe k’imvura.
- Kwita ku bidukikije
Abana bazatozwa gutoragura imyanda yagushijwe n’umuyaga mu busitani bwo ku ishuri cyangwa mu rugo.
Is1o3m.1o.:3 .I bInihaem bay k’uik imreyrieg:i sIhbiirhieza b yya’i zbuubria s, oibmihoe by’imvura, ibihe by’ibicu,
ibihe by’umuyaga
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya ibihe by’ikirere no kugaragaza imyitwarire ikwiye ijyanye na buri gihe.
b. Imfashanyigisho
Amashusho agaragaza ibihe by’ikirere.
c. Imigendekere y’isomo
13.1.4. Izindi nama n’amakuru ku myigishirize y’uyu mutwe
Kugira ngo abana basobanukirwe ibihe by’ikirere, umurezi azihatira gusohora abana bakitegereza ibihe bitandukanye,
akabaza ibibazo bibafasha kuzamura imitekerereze yabo bakora ubushakashatsi.
Umurezi agomba kugira ikarita mu ishuri igaragaza ibihe by’ikirere.
Abana bakazajya bimura urushinge bakurikije ibihe by’uwo munsi, ashishikariza abana kuvuga.
13.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
13.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Umurezi azasuzuma ubushobozi bw’umwana umunsi ku munsi mu bikorwa bitandukanye nko gushushanya
ibihe by’ikirere bitandukanye no kuvuga ku bihe by’ikirere bya buri munsi..
13.2 Imyambaro ijyanye n’ibihe by’ikirere(Umwaka wa kabiri)
13.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora kuvuga ku biranga buri gihe k’ikirere no kugaragaza imyifatire ikwiye ijyanye na buri gihe.
13.2.2. Ingingo nsanganyamasomo
- Uburezi budaheza:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwiga nk’abandi.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone mu isomo rijyanye n’ibihe n’imiterere yabyo.
- Umuco w’amahoro n’indangagaciro:
Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwifubika igihe hakonje no gukuramo umupira igihe hashyushye.
- Umuco w’ubuziranenge:
Abana bazatozwa kugira umuco wo kwirinda gutumura no guterana umukungugu mu
gihe k’izuba, bagatozwa kandi kudaterana ibyondo igihe k’imvura.
- Uburinganire bw’igitsina gore n’igitsina gabo.
Abana bose, abahungu n’abakobwa batozwa kwita ku mihindagurikire y’ikirere kimwe.
- Uburere mbonezabukungu
Abana bazatozwa umuco wo gufata neza imyambaro, inkweto, inyubako birinda gukinira mu byondo cyangwa mu
mazi igihe k’imvura.
• Kwita ku bidukikije: Abana bazatozwa gutoragura imyanda yagushijwe n’umuyaga mu busitani bwo ku ishuri
cyangwa mu rugo.
13.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo: Imyambaro yambarwa ku zuba, mu mbeho no mu gihe k’imvura
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora imyambaro ijyanye na buri gihe k’ikirere.
b. Imfashanyigisho
Ingero z’imyambaro yambarwa hakonje nk’ikote, umupira w’imbeho, ingero
z’imyambaro bambara ku izuba nk’isengeri, ishati,…
c. Imigendekere y’isomo
13.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
Mu kwigisha uyu mutwe umurezi azajya ashingira ku bihe biteganyijwe uwo munsi.
Ibihe nibihinduka undi munsi ashobora gusaba abana kubiganiraho kugira ngo abana babyumve neza.
13.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
13.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ubushobozi umwana azakura muri uyu mutwe buzajya bugaragara igihe cyose azajya ashobora kumemya uko igihe gihindutse haba igihe aje kwiga cyangwa atashye.
Umurezi azajya asuzuma umunsi ku munsi niba umwana azi gutandukanya ibihe by’ikirere cya buri munsi. Uko igihe gihindutse umwana ashobora gukora ibikorwa bitandukanye byerekana ko asobanukiwe n’ihinduka ry’ibihe nko kubishushanya,
gukina bigana umuntu ukonje, ugenda mu mvura cyangwa umuntu ufite ubushyuhe kubera izuba, guhitamo imyenda ijyanye n’igihe k’ikirere.
13.3 Tumenye guteganya ibihe by’ikirere(umwaka wa gatatu)
13.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora guteganya ibikorwa byabo bashingiye k’uko ikirere kiri bube kimeze, bahereye ku bimenyetso bakesha kwitegereza. Kugaragaza imyitwarire ijyanye n’uko ibihe by’ikirere biteganyijwe.
13.3.2. Ingingo nsanganyamasomo
- Uburezi budaheza:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu
nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kurindwa ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere nk’abandi.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone mu isomo rijyanye n’ibihe n’imiterere yabyo.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro:
Muri iyi nyigisho umwana atozwa kwifubika igihe hakonje ndetse no kwitwaza umupira
mu gihe k’imbeho n’umutaka mu gihe k’imvura ateganya ko igihe gishobora guhinduka.
• Umuco w’ubuziranenge:
Abana bazatozwa kugira umuco wo kwirinda gutumura umukungugu mu gihe k’izuba,
ba gatozwa kandi kudaterana ibyondo igihe k’imvura no kudaterana umukungugu igihe k’izuba.
- Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gore n’igitsina gabo.
Abana bose abahungu n’abakobwa batozwa kwifubika igihe hakonje no kwitwaza umutaka mu gihe k’imvura.
- Uburere mbonezabukungu
Abana bazatozwa umuco wo gufata neza imyambaro, inkweto inyubako birinda
gukinira mu byondo cyangwa mu mazi igihe k’imvura.
- Kwita kubidukikije: abana bazatozwa gutoragura imyanda yagushijwe n’umuyaga
mu busitani bwo ku ishuri cyangwa mu rugo.
13.3.3. Inama ku myigishirirze y’amasomo
Isomo rya mbere: Guteganya igihe witegereje imiterere y’ikirere
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora guteganya uko ikirere kiri bube kimeze, bahereye ku
bimenyetso bakesha kwitegereza. Kugaragaza imyitwarire ijyanye n’uko ibihe by’ikirere biteganyijwe.
b. Imfashanyigisho
Amafoto yerekana imiterere inyuranye y’ibihe, amashusho ajyanye n’imyifatire ikwiye
ijyanye n’umunsi uteganyijwe
c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Iri somo rya kabiri rizahuza ibikorwa n’isomo rya mbere aho umurezi azibanda ku
gushushikariza abana kugira imyitwarire ikwiye bitewe n’ibihe cyanecyane kwifubika
igihe hakonje, kutagenda mu mvura n’ibindi.
Isomo rya kabiri : Imyitwarire ikwiye bitewe n’ibihe biteganyijwe.
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora guhitamo imyambaro n’ibikoresho bijyanye n’ibihe by’ikirere biteganyijwe.
b. Imfashanyigisho
Amafoto yerekana imiterere inyuranye y’ibihe, amashusho ajyanye n’imyifatire ikwiye ijyanye n’umunsi uteganyijwe
13.3.4. Izindi nama n’andi makuru kuri uyu mutwe.
Mu kwigisha uyu mutwe umurezi azajya ashingira ku bihe biteganyijwe uwo munsi.
Ibihe nibihinduka undi munsi ashobora gusaba abana kubiganiraho kugirango abana babyumve neza.
13.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
13.3.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ubushobozi umwana azakura muri uyu mutwe buzajya bugaragara igihe cyose azajya ashobora kumemya igihe
gihindutse haba igihe aje kwiga cyangwa atashye.
Umurezi azajya asuzuma umunsi ku munsi niba umwana azi gutandukanya ibihe by’ikirere cya buri munsi.
Uko igihe gihindutse umwana ashobora gukora ibikorwa bitandukanye byereka ko asobanukiwe n’ihinduka ry’ibihe cyane cyane agaragaza ko arangwa n’imyitwarire ikwiye bitewe n’ibihe by’ikirere nko kwifubika igihe hakonje kutagenda mu mvura, kudakinira mu biziba imvura ihise,..
INYIGISHO YA 14 UBUTAKA
14.0. Intangiriro
Kwigisha abana ubutaka bizabafasha gutandukanya amoko y’ubutaka no gusobanura akamaro kabwo.
Muri iyi nyigihso abana bazasobanurirwa ko bagomba kwirinda kurya ibitaka, kwirinda gukinira mu bitaka
ibyo ari byo byose no gukaraba neza intoki igihe bamaze gukina n’ibitaka. Abana kandi bazashishsikarizwa
kwirinda kwangiza bamena bimwe mu bikoresho byakozwe mu butaka nk’inkono, ibibindi by’imitako n’ibindi.
Muri iyi nyigisho kandi umurezi azasobanurira abana ko ubutaka bushobora gutera impanuka bitewe n’imiterere yabwo.
Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira
14.1 Amoko y’ubutaka (umwaka wa mbere)
14.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora kuvuga ku moko y’ubutaka babona aho batuye bagaragaza
ibiburanga n’akamaro kabwo.
14.1.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazashishikarizwa kwirinda kwanduza ubutaka
babutamo imyanda nk’amashashi, amacupa n’ibindi.
Abana babifashijwemo n’umurezi, bazatera ibiti ku ishuri kugira ngo barinde ubutaka gutwarwa n’isuri.
Mu rwego rwo gukomeza kurinda ubutaka isuri,abana bazahabwa ubutumwa bwo kubwira ababyeyi
babo ko bagomba guca imiringoti n’amaterasi mu rwego rwo kubungabunga ubutaka.
• Uburere mbonezabukungu: abana bazashishikarizwa kwirinda kwangiza bamena ibyakozwe mu butaka
nk’inkono, icyungo cyangwa ibibindi by’indabo kuko bigurwa amafaranga.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho abana bazatozwa kudasigana ibitaka cyangwa ibyondo
igihe cyo gukina, cyangwa guterana imicanga /ibitaka mu maso kuko bibabaza bagenzi babo.
• Umuco w’ubuziranenge: abana bazashishikarizwa gukaraba intoki bakoresheje isabune n’amazi meza nyuma
yo gukina n’ibitaka. Bazibutswa kandi ko bagomba gukina neza batiyanduza igihe cyo gukina n’ibitaka.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gore n’igitsina gabo: Muri iyi nyigisho abana bazasobanukirwa ko
buri wese yaba umugabo cyangwa umugore, umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira bungana ku bikorwa bikoresha ubutaka nko kubaka kandi ko bafite uburenganzira bungana ku ikoreshwa ry’ ibikoze mu
ibumba nko guteka mu nkono, gutegura indabo mu bibindi byabugenewe n’ibindi.
14.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Amoko y’ubutaka
a. Intego y’isomo
Gutandukanya amoko y’ubutaka, gusobanura akamaro kabwo no kwirinda impanuka
zaterwa n’imiterere y’ubutaka.
b. Imfashanyigisho
Ubutaka bunyuranye, amazi, isuka, igitiyo,…
c. Imigendekere y’isomo
14.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
- Uyu mutwe uteganyijwe kwigishwa mu mwaka wa mbere ariko umurezi azazirikana ko azaha abana bo mu yindi myaka:
uwa kabiri n’uwa gatatu, amahirwe yo gukina n’ubutaka abinyujije mu mikino yo mu nguni.
- Gusobanurira abana ko hashobora kubaho impanuka zaterwa n’imiterere y’ubutaka.
Umurezi ashobora gutanga urugero rw’ahabaye inkangu niba abana bahazi cyangwa ahatengutse byaba
ngombwa bakahasura; agasobanurira abana ko batagomba guhagarara munsi y’umukingo kuko ushobora kubagwaho.
Ni no muri uru rwego umurezi azabwira abana ko bibujijwe kujya mu birombe bigana abantu bakuru cyangwa
babakurikiyeyo ku bana babituriye.
- Umuvugo wakwifashishwa mu ntangiriro
Akabindi kange
Akabindi kange uri keza
Akabindi kange ndagakunda
Akabindi kange nzagufata neza
Akabindi kange sinzakumena.
14.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
14.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Gukina imikino inyuranye bigana abakoresha ubutaka, gukora ibikinisho bakoresheje ibumba, gukina mu mucanga.
Umurezi azategura inguni eshatu z’ubutaka : iy’ibumba, iy’umucanga n’iy’ubutaka
buhingwa maze asabe buri mwana age mu nguni ashaka maze akore cyangwa akine
ibyo ashaka akoresheje ubutaka ahasanze.
14.2 kubumba ibintu bitandukanye (Umwaka wa 2,3)
Mu waka wa 2 n’uwa 3 abana bazahabwa umwanya wo kubumba ibintu bitandukanye bashatse babona aho batuye.
Singombwa ko ibyo babumbye biba byiza ku rwego rw’umunyabugeni.
Umwana abikora ku rwego rwe agasobanura icyo yabumbye.
INYIGISHO YA 15 KWIHANGIRA IBIKINISHO
15.0. Intangiriro
Kwigisha abana kwihangira ibikinisho bizabafasha kumva agaciro k’ubukorikori,
kwishimira ibihangano bakoze n’impano za buri wese. Bagashimira Imana yaremye
abantu ikabaha ubwenge bwo gukora ubushakashatsi bityo bikazabafasha kwihangira
ibikinisho. Bizabafasha kandi guha agaciro ibiboneka aho batuye no gukunda ibikorerwa iwabo.
Amasomo akubiye muri iyi nyigisho aragaragara mu mbonerahamwe ikurikira
15.1 Kwihangira ibikinisho (umwaka wa kabiri)
15.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora guhanga ku rwego rwabo ibikinisho bihitiyemo bakoresheje
ibikoresho boboneka aho batuye cyangwa bidahenze.
15.1.2. Ingingo nsanganyamasomo
- Uburezi budaheza:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’ingingo ari
umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo kwiga nk’abandi.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye
bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone
mu isomo rijyanye no gukora ibikinisho.
- Umuco w’amahoro n’indangagaciro:
Muri iyi nyigisho umwana atozwa kumva agaciro k’ubukikori, gufata neza ibikoresho
- Umuco w’ubuziranenge:
Abana bazatozwa kugira umuco wo kwirinda gushyira mu kamwa ibikinisho bakoze
cyangwa ibyo bakoresha.
- Uburinganire bw’igitsina gore n’igitsina gabo.
Abana bose, abahungu n’abakobwa batozwa gukora ibikinisho bimwe.
- Uburere mbonezabukungu
Abana bazatozwa umuco wo gufata neza ibikinisho bazirikana ko harimo ibigurwa.
- Kwita kubidukikije:
Abana bazatozwa gutoragura imyanda iri aho bakoreye ibikinisho.
15.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo: Kwihangira ibikinisho mu bikoresho babona aho batuye kandi bidahenze
a. Intego y’isomo
Kwihangira ibikinisho mu bikoresho babona aho batuye.
b. Imfashanyigisho:
Ibikenyeri, udukombe, ibitambaro, udupfundikizo tw’indobo, ubudodo, uducupa
twavuyemo amazi, udukarito,…..
c. Imigendekere y’isomo
15.1.4. Inama n’amakuru ku myigishirize y’uyu mutwe
• Umukino : FUNGA FUNGURA IBIGANZA
Abana barakina bafunga bafungura ibiganza bakurikije amabwiriza y’umurezi.
• Uyu mukino ufasha umwana kumenyereza intoki bityo bikamworohera gufata
ibikoresho mu gihe cyo gukora imfashanyigisho.
• Mu gukora ibikinisho umurezi azibanda ku mfashanyigisho ziboneka aho abana batuye
• Umwana azahabwa uburenganzira bwo gukora igikinisho ashaka
• Ibikinisho abana bakoze bikwa mu ishuri, abana bazajye babikinisha igihe babishatse.
15.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
15.1.6. Isuzumabushobozi risoza umutwe
Mu gusuzuma ubushobozi abana bungukiye muri uyu mutwe, umurezi azabikora
buhorobuhoro uko umwana agenda yiyungura ubushobozi mu guhanga ibikinisho.
Aya makuru umurezi azajya agenda ayabika mu gitabo cyabugenewe.
15.2 Kwihangira ibikinisho (umwaka wa gatatu)
15.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Abana bazaba bashobora kwihangira ibikinisho bifashishije ibikoresho biboneka aho batuye n’uburyo bworoheje.
15.2.2. Ingingo nsanganyamasomo
- Uburezi budaheza:
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu
nk’abandi kandi ko afite uburenganzira bwo guhanga ibikinisho nk’abandi.
Muri iyi nyigisho umurezi azazirikana ko agomba gukoresha uburyo butandukanye
bwo kwigisha ndetse n’imfashanyigisho zitandukanye kugira ngo buri mwana yibone mu isomo rijyanye no gukora ibikinisho.
- Umuco w’amahoro n’indangagaciro:
Muri iyi nyigisho umwana atozwa kumva agaciro k’ubukorikori no gufataneza ibikoresho.
- Umuco w’ubuziranenge:
Abana bazatozwa kugira umuco wo kwirinda gushyira mu kanwa ibikinisho bakoze cyangwa ibyo bakoresha.
Uburinganire bw’igitsina gore n’igitsina gabo.
Abana bose abahungu n’abakobwa batozwa gukora ibikinisho bimwe.
- Uburere mbonezabukungu
Abana ba zatozwa umuco wo gufata neza ibikinisho bazirikana ko harimo ibigurwa.
- Kwita ku bidukikije:
Abana bazatozwa gutoragura imyanda iri aho bakoreye ibikinisho.
15.2.3. Inama ku myigishirize y’amasomo
Isomo: Ingero z’ibikinisho: Gukora imodoka, indege inzu, ibendera, indorerwamo, ubwato, umupira
a. Intego y’isomo
Gutahura igikinisho cyakorwa mu gikoresho runaka no gukora ibikinisho binyuranye.
b. Imfashanyigisho
Ibikinisho n’ibikoresho binyuranye byo kwifashisha mu gukora ibikinisho
c. Imigendekere y’isomo
15.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
- Mu gukora ibikinisho umurezi azibanda ku mfashanyigisho ziboneka aho abana batuye
- Umwana azahabwa uburenganzira bwo gukora igikinisho ashaka ku rwego ashoboye kabone n’iyo wabona atabishoboye neza.
- Ibikinisho abana bakoze bibikwa mu ishuri kugira ngo abana bazajye babikinisha igihe babishatse.
- Abana bazemererwa gutahana bimwe mu bikinisho bakoze babyereke ababyeyi babo.
15.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
15.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Mu gusuzuma ubushobozi bw’umwana umurezi azashingira ku bikinisho umwana
yakoze kandi azabikora umunsi ku munsi. Iterambere umwana agezeho umurezi azajya
aryandika mu gitabo cyabugenewe.
IBITABO BYIFASHISHIJWE
MINEDUC. (2018). Ibipimo ngenderwaho by’ibanze ku mashuri y’inshuke mu Rwanda.
Kigali: MINEDUC.
REB. (2015). Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali: REB.
REB. (2015). Inyoborabarezi ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali: REB.
REB. (2018). Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke. Kigali: REB.
REB. (2019). Ibidukikije kamere n’ibyakozwe n’abantu. Umwaka wa 1, 2, 3. Kigali: REB.
REB. (2019). Inyamaswa ziba mu mazi, umwaka wa 3. Kigali: REB.
REB. (2019) . Inyamaswa zo mu gasozi umwaka wa 2. Kigali: REB.
REB. (2019). Amatungo, umwaka wa 1. Kigali: REB.
REB. (2019). Ubwikorezi n’itumanaho umwaka wa1, 2, 3. Kigali: REB.
REB. (2019). Ibigo n’imirimo ikorerwa aho dutuye: Umwaka wa 1, 2, 3. Kigali: REB.
REB. (2019). Ibiribwa, ibinyobwa n’ibimera umwaka wa 1,2,3. Kigali: REB.
REB. (2019). Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 1. Kigali: REB.
REB. (2019). Ngewe n’umuryango wange: umwaka wa 3. Kigali: REB.
REB. (2019). Ngewe n’umuryango wange umwaka: wa 2. Kigali: REB.
REB. (2019).Ubugeni n’umuco umwaka wa 1, 2, 3. Kigali: REB.