Topic outline
General
Kwimakaza 1 indangagaciro nyarwanda
1.1. Dukunda Igihugu cyacu
Buri gitondo mbere y'uko twinjira mu ishuri, duteranira imbere
y'ibendera ry'Igihugu, tukaririmba indirimbo yubahiriza Igihugu cyacu.
Ubwo turata ibyiza bitatse u Rwanda, tukishimira ko turubanyemo
neza, tukaniyemeza kurukorera kugira ngo ingufu zacu ziruteze imbere.
Dushimira abakurambere b'intwari bahanze u Rwanda, bakarwagura
ndetse bagahashya ubukoroni na mpatsibihugu. Mu ndirimbo yubahiriza
Igihugu, twiyemeza kwitangira amahoro no kurinda ibyiza tumazekugeraho tubikesha ubufatanye bwacu.
Iyo turirimba iyi ndirimbo numva nishimye, nkishimira ko igihugu cyacu
ari kiza kandi gifite amahoro. Mu miryango iwacu turatekanye, mu nzira
aho tugenda ntawuduhutaza, ku ishuri twigana tutishishanya. Turiga
tugatsinda tubifashijwemo n'abarimu bacu. Sogokuru akunda kumbwira
ko Abanyarwanda ari bene mugabo umwe. Ambwira ko tugomba
kubana kivandimwe, tugakundana, tugafashanya kandi tugakomera kuri
ubwo bumwe bwacu kuko ari ubukungu butagereranywa. Anyumvisha
ko tugomba gushyira imbere ko twese turi abana b'u Rwanda, bityo
tukarangwa no guhora dutahiriza umugozi umwe. Impanuro ze
zandemyemo umutima wo gukunda u Rwanda. Numva ntifuza ko hagira
uruvuga nabi cyangwa ngo arubuze amahoro.
Sogokuru yanyumvishije ko uwo ukunda umuvuga umutaka, ukamuratira
abatamuzi. Kubera izo mpamvu, ndarata u Rwanda kuko ari rwiza rukaba
rutwizihiye. Abarutuye turangwa n'urugwiro, abadusanze ntibinuba.
Ntibarambirwa kuko tubatambagiza urw'imisozi igihumbi bakanyurwa
n'ibihe byiza bidashyuha kandi ntibinakonje. Amashyamba, imisozi
n'ibiyaga bituma duhumeka umwuka mwiza uyunguruye. Amashyamba
ya kimeza n'ayatewe n'abarutuye ni intaho y'inyoni nyinshi n'inyamaswa
z'amoko anyuranye. Nawe se, ngizo ingagi zisigaye hake ku isi, intare
rutontoma umwami w'ishyamba, inzovu, twiga, impara n'imparage,
impyisi n'ingwe, inguge z'amoko yose, kagoma, ibikona, inkongoro,
sakabaka, inyange n'inyombya, isandi, imisure n'izindi.
Sogokuru yampishuriye kandi ko ukunda igihugu ke agikorera,
agafatanya n'abandi kugiteza imbere mu kigero arimo. Igihugu cyacu ni
kiza kuko gifite amahoro, bituma buri wese akora atekanye. Kugikunda
ni ukukifuriza amahoro arambye, abagituye twese tukaba tugomba
kuyaharanira. Twe abanyeshuri, tugomba kubana neza na bagenzi
bacu, tukiga kuko ari cyo ababyeyi badusaba kandi ari na cyo Igihugu
kidutezeho, ndetse tugaharanira gutsinda. Sogokuru yarambwiye ati:
"Mwebwe muri abajyambere, mukomeze muvome ubwenge, maze iki
gihugu cyababyaye muzagiteze imbere, mugikungahaze, bityo ibyo
muririmba mubishyire mu bikorwa."
Sogokuru yankanguriye kwirinda amanjwe, nkitabira gukora icyonshinzwe, nkirinda icyatuma abantu bashyamirana, bacikamo ibice.
Sogokuru yansobanuriye ko gukunda igihugu bidasaba kuba uri umuntu
mukuru, ahubwo bisaba kwita ku cyo ushinzwe no kutabangamira
inyungu rusange. Yanambwiye kandi ko ubufatanye ari intwaro yafashije
abakurambere kugera ku byiza turirimba buri gitondo. Ati: "Namwe
mukwiye kurangwa no gufashanya, abumva amasomo vuba kurusha
abandi bagasobanurira abatayumva, abafite intege bagasindagiza
abatazifite, abazima bakita ku barwaye, abanyangufu bakirinda guhutaza
abatazifite." Abasangiye igihugu barangwa n'umutima wo gusangira
ibyiza bafite, byaba bike, byaba byinshi, kandi bakabifata neza kugira
ngo bidasenyuka. Gukunda igihugu si ukwita ku bariho ubu, ahubwo ni
ukureba n'abazaza mu gihe kiri mbere. Gukunda igihugu si ukwiyitaho
gusa wowe ubwawe ahubwo ni ukwita no ku bandi kuko iyo ugirira
abandi ineza, nawe uba uyigirira.
Ugira ineza ukayisanga imbere. Agaciro si imyaka ufite, ahubwo ni ibyo
ushobora kwigezaho no kugeza ku bandi.A. Inyunguramagambo
Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe
mu mwandiko:
1. Abakurambere
2. Turatekanye
3. Ntawuduhutaza
4. Tutishishanya
5 Gutahiriza umugozi umwe
6. Intaho
7. Mugikungahaze
8. Amanjwe
9. Abanyarwanda ni bene mugabo umwe
Umwitozo w'inyunguramagambo
Soma, uhuze ijambo rivuye mu mwandiko n’igisobanurocyaryo ukoresheje akambi.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byo kumva umwandiko mu
magambo yanyu bwite.
1. Ni ba nde bavugwa muri uyu mwandiko?
2. Ni iki abanyeshuri bavugwa mu mwandiko bakora buri
gitondo?
3. Mu mwandiko batubwira ko uyu mwana uvugwamo iyo
baririmba iyi ndirimo yumva ameze ate?
4. Mu mwandiko batubwira ko sekuru w'uyu mwana ari izihe
nama yamugiriye?
5. Ni ibiki biranga abatuye u Rwanda bivugwa muri uyu
mwandiko?
6. Ni ibiki umuntu ukunda igihugu yakora?
7. Nk'umunyeshuri ukunda Igihugu cyawe ni iki usabwa gukora?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
1. Vuga ingingo z'ingenzi n'iz'ingereka ziri mu mwandiko umaze
gusoma.
2. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko.
3. Ni izihe ngero z'indangagaciro zigaragara mu mwandiko?D. Ihangamwandiko
Himba umwandiko utarengeje amapaji abiri, uvuga ku bikorwa
biranga umuntu ukunda igihugu ke.1.2. Ndabaga umukobwa w’intwari
Ndabaga yavutse ari ikinege. Akiri uruhinja, se yagiye ku rugerero,
asigarana na nyina, akura atazi se. Akajya abaza nyina aho se yagiye,
na we akamusubiza ko yagiye ku rugerero akagumayo, bitewe n'uko
nta muhungu yabyaye wo kumukura, akaba ari nta n'umuvandimwe
agira wamusimbura.
Ndabaga atangira kwiga imirimo ya gihungu buhorobuhoro, nko kurasa,
gusimbuka, gutera icumu, gufora umuheto, kwiruka, mbese imirimo ya
gihungu yose arayitoza ayimarayo. Nuko Ndabaga ajya no mu bacuzi
kwisatuza amabere, barangije barayashiririza ngo adapfundura. Nyina
amubajije icyo abigirira, amusubiza ko agomba kwiga imirimo y'abahungu
kugira ngo azarengere se. Aho amariye kuva mu bwangavu abwira nyinako ashaka kujya kuramutsa se, akamubona na we akamumenya, ariko
cyanecyane akamukura ku rugerero. Nyina arabyemera amushakiraimpamba, amuha Abanyabwishaza bagemuriye ababo ku rugerero
barajyana.
Ageze mu rugerero asaba abahungu b'ikigero ke kumwereka umuntu
witwa Nyamutezi. Abo abajije baramumwereka. Bararamukanya
baranezerwa. Bukeye Ndabaga abaza se icyatumye adataha, undi
amusubiza ko yabuze umusimbura kandi ko amaze kunanirwa kubera
ubusaza. Ndabaga amubwira ko icyamuzanye ari ukumukura maze
agataha akajya kuruhuka. Umusaza yatekereza ko Ndabaga ari
umukobwa akumva ko bitashoboka. Mu kumumara impungenge,
Ndabaga amubuza kuvuga ko ari umukobwa kuko yari yizeye ko imirimo
ya gihungu yose ayishoboye, kuko yayitoje bihagije. Ubwo yavugaga
nko kurasa, gutera icumu, kwiruka, gusimbuka...Anamwizeza ko iyo
atashoboye kumenyera iwabo kuko atari afite abayimwigisha, azayigiraku rugerero. Mu kumuhinyuza, Nyamutezi amuha umuheto ngo arebe
ko yamasha, amushingira intego, Ndabaga arayihamya. Amuha icumu
amwereka aho aritera. Aho yamweretse araharenza. Amushakira
abahungu bangana ngo basiganwe, arabanikira. Se abibonye arabishima,
yemera kumwerekana, nk'umukura we, umugenga w'urugerero
aramwemerera arataha.
Ubwo Ndabaga asigara ku rugerero, yiga kwiyereka imyiyereko yariho
icyo gihe, yose arayimenya. Aba intore nziza arashimwa arakundwa
cyane! Kubera ko yayoborwaga mu byo akora byose akumvira akitonda
cyane, bahoraga bamutangaho urugero, bituma atanga abandi kugabana
inka nyinshi. Abandi babibonye bamugirira ishyari, kuko abarushije
kugabana inka nyinshi kandi aje vuba. Ubwo harimo n'ab'iwabo bamuzi,
bakajya bajujura ko Ndabaga abarushije kugabana kandi ari umukobwa!
Ababyumvise babibwira umwami. Bukeye umwami aramuhamagara,
amujyana ahiherereye, amubaza niba ari umuhungu, cyangwa se
umukobwa. Ndabaga ikibazo kiramukomerera pe! Akumva namubwira
ko ari umuhungu, akamurahiza akarahira, akamubwira kumwambarira
ubusa agasanga ari umukobwa, biri bumubere icyaha gikomeye ! Yakubita
agatima kuri se wavuze ko ari umuhungu, na bwo akumva nabihakana biri
bumubere na we icyaha kuko yabeshye ibwami ! Ndabaga biramuyobera
arashoberwa. Umwami akomeza kumubaza, undi agira ubwoba, ariko
bigeze aho ahitamo kumubwiza ukuri ko ari umukobwa kuko ari nta
kundi yashoboraga kubigenza. Umwami amubwira uburyo ibye byari
byaramuyobeye kuko yamurebaga agasanga afite ingingo za gikobwa,
kandi yaba arasa, atera icumu, yiruka, yiyereka, byose akabikorana
ubwitonzi nta matwara ya gihungu amurangwaho.
Amubaza icyatumye yiga imirimo y'abahungu, undi amutekerereza
uburyo se yagiye ku rugerero ari agahinja, akarinda amenya ubwenge
ataramubona. Mu kubaza nyina igituma atabona se, akamubwira ko
yagiye ku rugerero, kandi ko adashobora gutaha adafite umukura kuko
atabyaye umuhungu. Ibi akaba ari byo byatumye yitoza imirimo igeneweabahungu kugira ngo azamucungure.
Umwami amaze kumva amagambo ya Ndabaga, atumiza Nyamutezi,
amubaza niba umwana we ari umukobwa cyangwa niba ari umuhungu.
Nyamutezi na we abanza kujijinganya nk'umukobwa we, ariko kuko byari
ngombwa kuvugisha ukuri, abwira umwami ko ari umukobwa. Abajijwe
icyatumye ashyira umukobwa mu itorero ry'abahungu, asubiza ko ari
uko yari amaze kunanirwa kubera ubusaza kandi agasanga umwana
we yari ashoboye imirimo ya gihungu. Umwami yaramuhumurije,
yiyemeza kumusezerera agataha, amuha inka nyinshi ariko asigarana
umukobwa yari yaramuhaye. Nyuma aza kuba umugore w'umwami
w'inkundwakaza. Kuva icyo gihe, umwami aca iteka ko ibinege bitagiragikura bizajya bisezererwa bigataha nta yandi mananiza
A. Inyunguramagambo
Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe
mu mwandiko:
1. Ikinege
2. Urugerero
3. Kumukura
4. Azarengere
5. Umugenga
6. Kugabana inka
7. Yaramuhumurije
8. Guca iteka
Umwitozo w'inyunguramagambo
Tanga interuro ebyirebyiri kuri buri jambo muri aya akurikira:
1. Ikinege
2. Kumara impungenge
3. Umugenga
4. Umukura we5. Itorero
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magambo yanyu bwite.
1. Vuga amazina abiri y'abantu bavugwa mu mwandiko.
2. Ni iyihe mirimo yari igenewe abahungu muri icyo gihe
Ndabaga yize gukora?
3. Ndabaga yabitewe n'iki kwiga imirimo ya gihungu?
4. Ndabaga abonanye na se yamugejejeho ikihe gitekerezo?
Umubyeyi we yabyakiriye ate?
5. Ndabaga ageze ku rugerero yitwaye ate?
6. Ni iki kigaragaza ko bagenzi be batishimiye iterambere
Ndabaga yagezeho? Babyitwayemo bate?
7. Mu kiganiro Ndabaga yagiranye n'umwami ni uwuhe muco
mwiza mukuyemo?
8. Ni iki cyatumye umwami aca iteka risonera abavutse ari
ibinege kujya ku rugerero?
9. Ni iki wakwigira kuri Ndabaga uhereye ku buryo yashoboye
imirimo yitwaga iya gihungu ubihuje n'ihame ry'uburinganire
bw'abahungu n'abakobwa muri iki gihe tugezemo?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
1. Vuga ingingo z'ingenzi ziri mu mwandiko umaze gusoma.
2. Tahura ingingo zigaragaza ubutwari ziri muri uyu mwandiko.
D. Umwitozo w'ubumenyingiro: kujya impaka no kungurana
ibitekerezo
Uhereye ku byiciro by'intwari mu Rwanda, uyu mukobwa
wamushyira mu kihe kiciro? Kubera iki?
E. Umukoro: gutanga ibitekerezo mu nyandiko
Andika umwandiko utarengeje amapaji abiri, uvuga ukuntu wumvauzaba intwari ishimwa n'ababyeyi, abarezi ndetse n'Igihugu.
1.3. Kurwanya ruswa
Itariki ya 9 Ukuboza buri mwaka, yahariwe kurwanya ruswa ku isi hose.
Ruswa ni uburyo cyangwa igikorwa cyose cyo gukoresha nabi ububasha
wahawe ku nyungu zawe bwite cyangwa ku z'agatsiko runaka. Ruswa
igaragara ku buryo bwinshi. Hari uwakira amaturo cyangwa impano
binyuranye kugira ngo ukunde ukore icyo wagombaga gukora nta
kiguzi. Ni ukwanga kandi kugira icyo ukora kugira ngo utiteranya. Ni
ukudakorera igihe ibyo ugomba gukora kugira ngo ukugana namara
gusiragira kenshi, yibwirize agire icyo akurebera n'ibindi.
Impamvu ari ngombwa kurwanya ruswa, ni uko ibyo igihugu
cyagakoresheje mu nyungu rusange byikubirwa na bamwe, bigatuma
iterambere ridindira. Urugamba rwo kuyitsinda ntirwakoroha buri wese
atarugizemo uruhare. Kuki se umuntu yatanga ruswa kugira ngo ahabwe
cyangwa akorerwe icyo yemererwa n'amategeko nta kiguzi, kandi
abo ayiha baba bahembwa amafaranga ava mu misoro y'abaturage?Ntibikwiye kandi ko umuntu yahabwa ibyo atagenewe, byari bigenewe
abandi babifitiye uburenganzira kubera ko yatanze inyoroshyo cyangwa
bitugukwaha.
Ni yo mpamvu mu rwego rwo kurengera inyungu z'abaturage, Leta
yashyizeho ingamba zitandukanye zo kurwanya ruswa. Muri izo
ngamba harimo ikoranabuhanga mu gutanga serivisi zinyuranye
ku baturage. Mu nkiko, hashyizweho uburyo bwo kugenzura uko
serivisi zitangwa n'ibyemezo bivugwamo akarengane. Hari kandi no
kugaragaza uburenganzira bw'umuburanyi, n'uwo yiyambaza mu
gihe ubwo burenganzira abwambuwe. Leta kandi ikangurira abagana
inkiko n'abakozi bazo kwamagana ruswa no gutangaza umuntu wese
waka cyangwa agatanga ruswa. Isaba inkiko guca imanza za ruswa mu
gihe kitarambiranye, no gushyikiriza Urwego rw'Umuvunyi abahamwe
n'icyaha cya ruswa, kugira ngo amazina yabo atangazwe, bityo
bakumirwe mu mirimo ya Leta. Hashyizweho gahunda ngarukamwaka
y'icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa. Hashyizweho kandi udusanduku
tw'ibitekerezo, kugira ngo buri wese atange amakuru yatuma imikorere
y'inkiko ijya mbere.
Hashyizweho itegeko rigamije gukumira, kurwanya no guhana ruswa
n'ibyaha bifitanye isano na yo. Ni yo mpamvu ibigo bitanga serivisi
bisabwa kugira inyandiko igaragaza uburyo ibyemezo bifatwa,
kugaragaza igihe ntarengwa mu gufata ibyemezo n'amategeko
akurikizwa no kubahiriza amabwiriza agenga ipiganwa mu gutanga
amasoko n'akazi. Ibigo bisabwa kandi kugira ubugenzuzi bw'imikorere
n'ubw'imicungire y'umutungo, kugaragariza raporo abo igenewe, kugira
amabwiriza agenga abayobozi n'abakozi, kudasumbanya, kudatinza no
kutaburagiza ababagana bakeneye gukorerwa imirimo runaka.
Uwo ari we wese wakiriye cyangwa watse ruswa ku buryo ubwo ari
bwo bwose, cyangwa yirengagije ibyo amategeko amusaba gutunganya,
kubera ruswa yakiriye uko yaba iteye kose, agenerwa ibihano birimo
gufungwa no gucibwa ihazabu.
Nubwo ingamba zo kurwanya ruswa zigenda ziyongera, abayaka na
bo bagenda bahindura uburyo bwo kuyaka. Buri muturarwanda akaba
asabwa kwirinda gutanga no kwakira ruswa mu buryo bwose, agatangaamakuru y'uwaka ruswa n'uyitanga. Muri uru rugamba, urubyiruko
nk'imbaraga z'u Rwanda rw'ejo hazaza rugomba kugira uruhare runini
mu gukumira ruswa kugira ngo idakomeza kudindiza iterambere
ry'igihugu.
Mu bagomba gutungirwa agatoki ahavugwa ruswa, harimo by'umwihariko
Urwego rw'Umuvunyi kuko rufite mu nshingano kurwanya ruswa
n'akarengane, kugeza bicitse burundu mu Rwanda. Udashobora kugera
ku Muvunyi, na we ntaterera iyo ngo abaryi ba ruswa bakomeze
bidagadure. Hari udusanduku dukunze kuboneka ahantu hatandukanye
inzego z'ubutegetsi zikorera kugira ngo byorohereze abantu gutanga
amakuru kuri ruswa mu ibanga. Ruswa ni mbi imunga ubukungu
bw'igihugu, igatuma serivisi zitangwa nabi, iterambere duharanira
ntirigerweho.
A. Inyunguramagambo
Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe
mu mwandiko.
1. Kudindira
2. Inyoroshyo
3 Ingamba
4. Ipiganwa
5. Kuburagiza
6. Ihazabu
Umwitozo w'inyunguramagambo
Tanga andi magambo asobanura kimwe
n'amagambo akurikira:
1. Ruswa
2. Kurwanya
3. Ingamba
4. Kudatinza
5. Gutungirwa agatoki
6. Guterera iyo
7. Kwidagadura
8. Kumunga
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magambo yanyu bwite.
1. Ruswa ni iki?
2. Ni ubuhe buryo butandukanye bukoreshwa mu gutanga ruswa?
3. Sobanura uburyo gutanga no kwakira ruswa bishobora
kudindiza iterambere ry'igihugu?
4. Ni kuki tugomba kurwanya ruswa?
5. Ni ibihe bihano bihabwa uwakiriye cyangwa uwatanze ruswa?
6. Ni izihe ngamba zafashwe mu rwego rwo kurwanya ruswa?
7. Ni ibiki buri muturage yakora mu rwego rwo kurwanya ruswa?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
1. Vuga ingingo z'ingenzi ziri mu mwandiko umaze gusoma.
2. Kora inshamake y'uyu mwandiko.
D. Umwitozo w'ubumenyingiro: Kungurana ibitekerezo
Uri umunyeshuri wiga mu mwaka ka gatanu w'amashuri abanza.
Ni uruhe ruhare wumva wagira mu rwego rwo gukumira ruswa no
kuyirwanya?
E. Umukoro: Gutanga ibitekerezo mu nyandiko
Hanga umuvugo uvuga ibibi bya ruswa ku buryo wawujyana mumarushanwa yo ku munsi wahariwe kurwanya ruswa mu Rwanda.
1.4. Gukorera mu mucyo
Burya kuganira n'abantu bakuru ni byiza cyane. Sinari nzi icyo gukorera
mu mucyo ari cyo, nabibwiwe na sogokuru.
Umunsi umwe, naganiriye na sogokuru maze ampa impanuro agira
ati: "Mwana wange, nongeye kubigusaba nkomeje, uzabe umugabo
maze wange umugayo. Uzirinde kurimanganya. Uzirinde gukoresha
amarangamutima, urangwe no gushishoza, ukuri n'ubutabera. Muri make,
uzaharanire kuba inyangamugayo kandi ukorere mu mucyo". Kubera
ko ntari nasobanukiwe neza n'ibyo ambwira, ndamubaza nti: "Gukorera
mu mucyo ni iki? Bisabwa ba nde? Bikorwa gute?"
Sogokuru arambwira ati: "Gukorera mu mucyo ni ukuvugisha ukuri no
kudahishahisha ibyo ukora. Ntibaca umugani se ngo 'uwububa abonwa
n'uhagaze.' Burya ibyo ukorera mu bwihisho biba ari bibi kandi biratinda
bikagaragara." Gukorera mu mucyo rero ni uguhishurira abandi ibyo
ukora no kwemera ko bakugenzura ku buryo bashobora gutahura no
kugaragaza amakosa wakoze. Waba kandi warakoze neza na byo
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
1. Ni iyihe nsangamatsiko iri kuvugwa muri uyu mwandiko?
2. Ni izihe nama umwana yagiriwe na sekuru?
3. Ni ibihe bibazo uyu mwana yabajije sekuru?
4. Ubona sekuru yaramushubije ku bibazo byose yabajije?
5. Gukorera mu mucyo ni iki?
6. Kuki tugomba gukorera mu mucyo?7. Ni gute mu ishuri dushobora gukorera mu mucyo?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
1. Vuga ingingo z'ingenzi ziri mu mwandiko umaze gusoma.
2. Kora inshamake y'uyu mwandiko.
D. Kungurana ibitekerezo
1. Usibye ibikorwa bivugwa mu mwandiko wasomye nta bindi
bigaragaza uko abantu bakorera mu mucyo watanga?
2. Usibye akamaro ko gukorera mu mucyo kavugwa mu
mwandiko wasomwe nta kandi kamaro ko gukorera mu mucyo
wavuga?
1.5. Uburyo bwo gutahura ingingo z'ingenzi mumwandiko
1.6. Ihinamwandiko
1. Inshoza y'inshamake y'umwandiko
2. Inshoza y'ihinamwandiko
3. Amabwiriza y'ihinamwandiko
Umwitozo:
Hina umwandiko "Dukunda Igihugu cyacu" mu mirongo itarenze
icumi.
Umukoro
Himba inkuru ivuga ku bikorwa biranga gukorera mu mucyo ndetsen'akamaro ko gukorera mu mucyo.
1.7. Igitekerezo cya Nyamutegerakazaza
Umugabo Nyamutegerakazaza wari utuye i Gihinga na Gihindamuyaga
yashatse umugore, ariko mu gihe yari atwite ari hafi kubyara, umugabo
ararwara, indwara imugezayo. Ageze aho ajya kuraguza, bamubwira
ko umugore we atwite inda y'umuhungu, ariko ko atazamubona, kuko
azavuka yarapfuye.
Nyamutegerakazaza yumvise ko agiye gupfa ntiyacika intege, ahubwo
atangira gutekereza icyo yakora kugira ngo ateganyirize umwana we.
Nuko yigira inama yo gusiga amusabiye umukobwa, akanamukwerera,
kugira ngo namara gukura atazabura umugore cyangwa akabura
umusabira.
Bukeye, Nyamutegerakazaza areba inka z'imbyeyi n'ibimasa, areba,
intama, areba ihene, amasaka, impu n' impuzu nyinshi, ashaka abagaragu
bo kubimutwaza. Nuko ashyira nzira, ajya gushaka aho yasabira
umwana wari ukiri mu nda.
Ngo bagere imbere, abona ifuku yafashwe n'umutego. Arayitegura,
arangije ayiha amasaka irahembuka. Igiye kugenda iramubaza, iti:
"Witwa nde ko ungiriye neza?" Arayibwira. Na yo iramubwira iti: "Genda
igihe nikigera nzitura iyi neza ungiriye."
Barakomeza, bageze imbere bahura n'imbeba zishonje ziri kuguguna
ibyatsi. Zibonye amasaka ziramusaba ziti: "Dufungurire!" Aziha amasaka
n' impu n'impuzu. Agiye kugenda ziramubaza ziti: "Wa mugabo we witwa
nde ko utugiriye neza?" Arazibwira. Ziti: "Genda umugeni uzamubona
kandi igihe nikigera tuzitura umwana wawe iyi neza utugiriye."
Nyamutegerakazaza arakomeza aragenda. Ageze mu ishyamba, ahura
n'intare ishaje, itagishoboye guhiga. Intare iramubwira iti: "Wamfunguriye."
Nyamutegerakazaza ayiha akamasa. Mbere y'uko igafata, iramubaza iti:
"None ko ungiriye neza witwa nde?" Nyamutegerakazaza arayibwira,
ati:"Ndi Nyamutegerakazaza nturutse i Gihinga na Gihindamuyaga,
ngiye gukwerera umwana ukiri mu nda." Intare iramubwira iti: "Genda
umugeni uramubona."
Yigiye imbere ahura n’isazi n’ishwima. Isazi zimusaba kuziha impu
zikanyunyuzamo ibizitunga, naho ishwima zimusaba gushitura ibirondwe
ku nka yari ashoreye. Nyamutegerakazaza asaba abari bamutwaje
guhagarara. Ahambura impu aziha isazi zitururaho, na ho ishwima
zishitura ibirondwe ku nka zirahaga. Birangije, biti: "Noneho twibwire,
tuzakwiture iyi neza utugiriye. Nyamutegerakazaza abibwira izina rye.
Biti: "Genda rero umugeni uramubona."
Nyamutegerakazaza, n'abikorezi be bakomeza urugendo. Aza guhura
n' umugabo uvuye mu rugo rwe, na we yari afite umugore utwite inda
y’ uburiza. Nyamutegerakazaza aramusuhuza, arangije aramwibwira
amubwira n' ikimugenza. Umugabo ati:"Nta mukobwa mfite, icyakora
umugore wange aratwite."Undi ati: "Yewe! Iyo nda ni yo nshaka, kuko
n' uwo nsabira ntaravuka. Ndagukwera, maze nubyara umukobwa
uzamushyingire umwana wange." Umugabo ati: "Ibyo na byo! Nyihera
inka, umugeni ndamukwemereye. Yaba uzavuka mu nda umugore wange
atwite cyangwa uzakurikiraho."Nuko amutura amayoga, baranywa,
arangije amuha inka yo kumukwera, barikubura barataha.
Nyamutegerakazaza ageze mu rugo ahamagara umugore we,
aramubwira, ati: "Dore nagiye ngirira neza abantu bose, n'ibintu
byose. Izina ryange rizwi neza hose. None uzabyara umwana
w'umuhungu narapfuye, ntuzagire izina umwita, bazage bamwita mwene
Nyamutegerakazaza." Umugore arikiriza. Nyamutegerakazaza amara
iminsi mike arapfa.
Bitinze umugore we abyara umwana w'umuhungu ntiyamwita izina koko.
Umwana arakura, agera ubwo aba umusore, bakajya bamwita."mwene
Nyamutegerakazaza". Amaze kuba umusore aza kubaza nyina ati:
"Data aba hehe?" Nyina aramusubiza ati: "So yarapfuye." Umwana
yongera kumubaza ati: "Ese yitwaga nde? " Nyina ati: "Yitwaga
Nyamutegerakazaza. Yari yaragiye inyuma y'ishyamba, asiga agushakiye
umugeni, avuyeyo aherako arapfa." Umwana ati: "Nzajya kureba aho
hantu data yajyanye inka zo kunkwerera."
Bukeye umwana afata impamba, arahaguruka ajya kureba aho se
yasize amusabiye umugeni. Aragenda, agiye kugera ku ishyamba
ahura n'ifuku. Ziramubaza ziti: "Witwa nde wa musore we ko tubona
ujya gusa na wa mugabo watugiriye neza?" Arazibwira ati: "Ndi
mwene Nyamutegerakazaza." Ifuku ziti: "Genda ariko umenye ko aho
ugiye bazakurushya, uzemere uruhe. Nibakohereza guhinga, uzageyo
uzahadusanga." Arazishimira, arangije akomeza inzira y'ishyamba, ifuku
na zo zinyura mu myobo, ziramukurikira.
Yigiye imbere ahura n' imbeba ziti: "Uri nde?" Arazibwira. Imbeba
zitema ishyamba arahita. Zirangije ziramuherekeza, zimwereka urugo
se yamusabiyemo umugeni. Nuko ahageze baramuzimanira, barangije
baramubaza bati: "Uri nde ko tutakumenye?" Arabasubiza, ati: "Ndi
mwene Nyamutegerakazaza waje gukwa inda." Babyumvise barumirwa,
kuko umugeni we bari baramushyingiye ahandi. Ni ko kwigira inama
yo kumurushya kugira ngo bamunanize, atahe atamubonye.
Nuko basaba abashumba kugishisha inka zose, kugira ngo bamubwire
ko inka se yabakwereye yari irwaye igahita ipfa, ko nta nka n'imwe
ibarizwa muri urwo rugo. Abashumba bakigeza inka mu ishyamba,
imvura irashoka. Intare yari yabimenye iratontoma, itera abashumba
ubwoba, barazishorera bazisubiza mu rugo. Mu gihe bari batangiye
kubimubwira babona inka zose zirahasesekaye.
Babonye ibyo bidakunze, bamuha ikigeragezo, bati: "Noneho muri iri
shyo ry'inka, genda utwereke izikomoka ku yo so yakoye." MweneNyamutegerakazaza abyumvise arumirwa, kuko atari azizi. Muri ako
kanya, ishwima imunyura hejuru iguruka, iramwongorera, iti:" Inka
tugiye kugwaho uvuge ko ari zo zikomoka ku yo so yakoye." Umusore
ajya mu ishyo, inka ishwima iguyeho akayikoraho, arinda azihetura
atibagiwemo n'imwe.
Bamuha ikindi kigeragezo bati: "Maze rero ntitwashyingira umukobwa
wacu umugabo uzamwicisha inzara. Dore isuka, ugende uhinge uriya
mushike, nukunanira, witahire." Umusore isuka arayifata. Bamweretse
umushike arumirwa, kuko uburyo hari hanini, ntiyari gushobora
kuharangiza mbere y'uko agera mu gihe cy'ubukambwe. Nyamara apfa
kujyamo aratangira ararima. Muri ako kanya, za fuku zanyuze iy'ikuzimu
ziba zirahasesekaye, ziramufasha, mu kanya wa mushike wose uba
uhindutse intabire.
Babibonye batumaho umugore we iyo bari baramushyingiye, azana
n'abana yari amaze kuhabyarira. Bazana abagore benshi, barimo uwo
se yamukwereye babakoranyiriza hamwe. Baramubwira bati: "Dore
aba bagore barimo uwo so yagukwereye, numumenya ukamufata
akaboko, turamuguha umujyane. Isazi imujya mu gutwi iti: "Uwo ngwa
ku jisho akikoma ku gahanga, abe ari we ufata akaboko." Nuko wa
musore arabegera, agenda asa n'ushishoza nk'ubazi neza, agiye kubona
abona uwo isazi iguye ku jisho, yikomye ku gahanga amufata akaboko
aseka, ati: "Uyu ni we wange." Umugore na we aramuhobera, basabwa
n'ibyishimo, abari aho bose babaha amashyi n'impundu.
Nuko bengesha amayoga, babanza gusubiza uwari umutunze ibyo yari
yarakoye, barangije baramushyingira. Bamuha inka, bamuha imyaka,
bamuha abikorezi baramuherekeza atwara umugore we n'abana be yari
amaze kubyara, aratunga aratunaginirwa.
Ineza iratinda ntihera.
Gira so yiturwa indi.
Akebo kajya iwa Mugarura.A. Inyunguramagambo
Nimushake ibisobanuro by'aya magambo mukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko:
Umwitozo w'inyunguramagambo
1. Koresha aya magambo mu nteruro ziboneye.
a) Kwitura ineza
b) Ishyo
c) Gusabwa n'ibyishimo
d) Gutunga ugatunganirwa.
2. 2. Nimusobanure iyi migani muvuge n'igihe
yakoreshwa:
a) Ineza iratinda ntihera.
2. Iyo Nyamutegerakazaza aba yaragiye agira nabi yari kwifuza
ko umwana we yitwa kuriya?
3. Uretse gusiga amukwerereye ubona ikintu kiza kiruta ibindi
Nyamutegerakazaza yasigiye umwana we ari iki?
4. Wowe umenye ko uzapfa vuba aha wakora iki?
5. Ese ko n'ubundi buri muntu aba agomba kuzapfa umunsi
umwe, ubona abantu babaho nk'aho bazapfa ngo bateganyirize
abana babo?
6. Iki gitekerezo kiratwigisha irihe somo ry'ingenzi?
7. Mu mwandiko baravugamo ko Nyamutegerakazaza yagiye
gukwera umwana utaravuka kandi agakwa inda itaravuka.
Kuri ubu ubona bishoboka?
8. Muri iki gihe ni ibihe bikorwa abantu bakora iyo bashatse
kuzigamira umwana ukiri muto cyangwa utaravuka?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
1. Ukeka ko uyu Nyamutegerakazaza yabayeho? Ni iki gisa
n'ikigaragaza ko yabayeho?
2. Bavuga ko yari atuye he?
3. Hari igihe bavuga yabereyeho?
4. Uhereye kuri ibi uyu mwandiko wawita iki?
5. Igitekerezo cyo muri rubanda rero kirangwa n'iki?
D. Gutekereza ku buryo bwimbitse no gutanga ibitekerezo
ku bivugwa mu mwandiko.
Insanganyamatsiko yo kujyaho impaka:
Mwene Nyamutegerakazaza amaze gutsinda ibigeragezo byose
bamushyizeho, bamuhaye umugore we ndetse n'abana yari yarabyaye
mu rugo yari yarashatsemo arabegukana. Ubona byari bikwiye ko
ajyana umugore n'abana atabyaye?
E. Ihangamwandiko
Wumva ikintu kiza umubyeyi wawe yagukorera none kugira ngo
aguteganyirize neza ari ikihe? Yaguteganyiriza uburyo uzashaka?
b) Gira so yiturwa indi.
c) Akebo kajya iwa Mugarura.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Nimusubize ibibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magambo yanyu bwite.
1. Kuki Nyamutegerakazaza yanze kwita umwana we izina
agashaka ko bazajya bamwita "mwene Nyamutegerakazaza?"
2. Iyo Nyamutegerakazaza aba yaragiye agira nabi yari kwifuza
ko umwana we yitwa kuriya?
3. Uretse gusiga amukwerereye ubona ikintu kiza kiruta ibindi
Nyamutegerakazaza yasigiye umwana we ari iki?
4. Wowe umenye ko uzapfa vuba aha wakora iki?
5. Ese ko n'ubundi buri muntu aba agomba kuzapfa umunsi
umwe, ubona abantu babaho nk'aho bazapfa ngo bateganyirize
abana babo?
6. Iki gitekerezo kiratwigisha irihe somo ry'ingenzi?
7. Mu mwandiko baravugamo ko Nyamutegerakazaza yagiye
gukwera umwana utaravuka kandi agakwa inda itaravuka.
Kuri ubu ubona bishoboka?
8. Muri iki gihe ni ibihe bikorwa abantu bakora iyo bashatse
kuzigamira umwana ukiri muto cyangwa utaravuka?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
1. Ukeka ko uyu Nyamutegerakazaza yabayeho? Ni iki gisa
n'ikigaragaza ko yabayeho?
2. Bavuga ko yari atuye he?
3. Hari igihe bavuga yabereyeho?
4. Uhereye kuri ibi uyu mwandiko wawita iki?
5. Igitekerezo cyo muri rubanda rero kirangwa n'iki?
D. Gutekereza ku buryo bwimbitse no gutanga ibitekerezo
ku bivugwa mu mwandiko.
Insanganyamatsiko yo kujyaho impaka:
Mwene Nyamutegerakazaza amaze gutsinda ibigeragezo byose
bamushyizeho, bamuhaye umugore we ndetse n'abana yari yarabyaye
mu rugo yari yarashatsemo arabegukana. Ubona byari bikwiye ko
ajyana umugore n'abana atabyaye?
E. Ihangamwandiko
Wumva ikintu kiza umubyeyi wawe yagukorera none kugira ngo
aguteganyirize neza ari ikihe? Yaguteganyiriza uburyo uzashaka?
Yakurihira amashuri? Yakubikira amafaranga menshi muri banki?
Sobanura impamvu wumva icyo uhisemo ari cyo kiza kuruta ibindi
Inshoza n'uturango by'igitekerezo cyo muri rubanda
Inshoza
Igitekerezo cyo muri rubanda ni igihangano cy'ubuvanganzo kijya
gusa n'umugani, bigatandukanywa n'uko cyo kidatangizwa na kera
habayeho ngo kirangizwe na si nge wahera.
Uturango
Mu gitekerezo cya rubanda havugwamo:
Umuntu utari umwami ariko witwara nk'igihangange rubanda
batwerera ibikorwa bigaragara nk'ibyabayeho ariko bivanzemo
n'ibigaragara nk'ibitangaza.
Muri make ibiranga igitekerezo cyo muri rubanda ni ibi bikurikira:
1. Uburyo bwo kubara inkuru mu bitekerezo
Ntibitangizwa na kera habayeho ngo birangizwe na si nge wahera,
kuko iyo bigenze gutyo kiba gihindutse umugani.
Bishingira ku mazina y'abantu babayeho, cyangwa bagaragara
nk'ababayeho mu mateka kuko usanga ari abantu bagenda
bavugwaho ku buryo butandukanye.
Bigaragaramo amakabyankuru n'ibitangaza.
2. Igihe n'ahantu:
a) Igihe: Ibitekerezo bya rubanda ntibitanga amacishirizo
agaragaza neza igihe ibintu byabereye.
b) Ahantu: Mu bitekerezo bya rubanda dusangamo kenshi
ahantu hazwi ibivugwa byabereye, aho igihangange kivugwacyari gituye, imisozi izwi iriho na n'ubu, ndetse n'ibintu bifatika
bigaragara nk'ibimenyetso byasizwe n'igihangange kivugwa mu
gitekerezo cya rubanda. Aha twatanga nk'ingero zikurikira:
Muri iki gitekerezo cya Nyamutegerakazaza: Havugwamo
aho yari atuye: I Gihinga na Gihindamuyaga ni imisozi izwi iri mu
Ntara y'Amajyepfo.
Mu gitekerezo cya Ngunda havugwamo ko imsozi yose y'u
Rwanda ari amabimba Ngunda yahingaga. Ni we wayihanze. Mu
Rwanda hari aho usanga udusozi twegeranye bakatwita amabimba
ya Ngunda.
Mu gitekerezo cya Cacana havugwamo:
Imisozi yose Cacana yaciyeho ahunga urupfu kuva mu magepfo
kugera mu majyaruguru. Ni imisozi iriho inazwi na n'ubu. Aho Cacana
yarwaniye n'urupfu ku gasozi ka Zoko. Ubu ni mu Murenge wa Mutete,
Akarere ka Gicumbi, Intara y'Amajyaruguru.
Izi ngero z'ahantu hazwi hariho na n'ubu ni zo usanga zishinga
itandukaniro rigaragara hagati y'igitekerezo n'umugani muremure,
kuko wo utagira utu turango two kuvuga ahantu hazwi ibintu
byabereye ku buryo byatera gutekereza ko ibivugwa byabayeho.
Nyamara igitekerezo cya rubanda cyo kizanamo utwo turango kugira
ngo ubyumva arusheho gusa n'uwemera ibivugwa nk'aho ari ukuri.
3. Amakabyankuru n'ibitangaza:
Muri iki gitekerezo cya Nyamutegerakazaza inyamaswa ziravuga,
zizi ubwenge, zifasha abantu ku buryo butangaje, zizi ibizabaho mu
gihe kiri imbere.
Ibi rero biri mu turango dutuma igitekerezo cya rubanda kegerana
cyane n'umugani muremure mu bibiranga.
4. Isomo mu buzima:
Buri gitekerezo kiba gifite isomo kifuza kutwigisha. Muri iki gitekerezo
cya Nyamutegerakazaza baratwigisha guteganyiriza ejo hazaza
no kugerageza gusiga izina ryiza tugira neza aho tunyuze hose,kugira ngo tutagenda twitwa ba ruvumwa. Ineza tugize tuyiturwa
ku buryo butandukanye kandi abo dusize bakabyungukiramo. Buri
muntu yari akwiye kwitwara nka Nyamutegerakazaza kuko buri
wese azi ko umunsi umwe azapfa, nyamara izina ryiza ryo ntiripfa.
Umukoro.
Hari ibindi bitekerezo bya rubanda byiza byo gusoma: Icya Ngunda,
ibya Semuhanuka, Igitekerezo cya Cacana n'ibindi. Shakisha ibitabo
birimo maze ubisome kugira ngo urusheho kwagura ubumenyi nokumva amasomo bitwigisha.
1.8. Ikeshamvugo ku nka, amata n’igisabo
1. Nimusome aka kandiko maze mugende
musimbuza amagambo aciyeho akarongo andi
akoreshwa mu mvugo iboneye mu Kinyarwanda.
Mu muco nyarwanda inka, amata n'igisabo ni ibintu byubahirizwa cyane
mu Rwanda. Inka ifatwa nk'ikimenyetso cy'ubukungu ku buryo buri
wese yumva yayitunga ngo imuhe amata. Hambere, amata iyo yabaga
yakamwe bayasukaga mu gisabo yamara gufata, bakayazunguzamo
akavamo amavuta yatekwaga mu biryo ari byo bitaga ibirunge cyangwa
akisigwa bakayita ikimuri.
Inka zanyweraga mu cyobo badahiyemo amazi, zamara kunywa amazi,
zikaryama.
Kugira inka cyari ikimenyetso cy'ubukungu ku buryo abantu
bashimishwaga no gutunga inka nyinshi zigabanyije mu matsinda, yabaga
ari hirya no hino mu gihugu.
2. Nimugaragaze buri jambo n'iryarisimbuye mumbonerahamwe iteye itya:
Dore izindi mvugo ziboneye zikoreshwa ku nka n'ibiyikomokaho, ndetse
n'ibikoresho byajyanaga na byo.
Ku birebana n'inka
Ku birebana n'amata
Ku birebana n'igisabo
Imyitozo
1. Simbuza amagambo adakwiye gukoreshwa
andi yabugenewe, maze usanishe uko bikwiye
interuro, kugira ngo zibe ziboneye.
Bwira ba bakozi baragira inka uti: "Nimubyuke dore bwakeye mutangire
gukama kandi mukame n'ingonga, hanyuma amata muyasuke mu bisabo
maze mujyane inka mu rwuri. Igihe cyo kunywa amazi nikigera, muzijyane
kuri cya kinogo twazisukiyemo amazi ejo.
Abana bazo mubashyire mu nzu yabo, umwe muri mwe aze kubahirira
ubwatsi. Ubwo araza no koza ibyansi, abyanike ku gatanda, kandi ibisabo
bitarimo amata, abimanike hariya ku rutara.
Amata mukimara gukama muge mufataho ayo mugurisha andi muyahe
abana bayanywe ariko mwabanje kuyateka. Muge kandi mwirinda
kuyamena mu gihe muri kuyasuka mu bisabo. Hanyuma ariya mabyi
yazo muze kuyayora, kandi muzishakire indi saso."
2. Huza imvugo iboneye yo mu ruhushya An'igisobanuro cyayo mu ruhushya B
Umwandiko: Indangagaciro z'Umunyarwanda
Indangagaciro ziranga umuco nyarwanda ni nk'amahame
Abanyarwarwanda bagenderaho amwe ababuza gukora ikibi n'andi
abategeka gukora ikiza.
Indangagaciro zikwiye kuranga umuntu kuva akiri muto twavugamo
izi zikurukira: guharanira ubumwe bw'Abanyarwanda, kwakira neza
abatugana, kwita ku batishoboye, kudahemuka no gukorana umwete.
Nyamara si zo ndangagaciro zonyinye ziranga Abanyarwanda.
Mu migenzereze yabo, Abanyarwanda hafi ya bose bubaha Imana
bikagaragaza ukwicisha bugufi. Ibyo bigaragarira mu mazina bita
abana babo no mu mvugo bakoresha umunsi ku munsi, zirimo imigani
y'imigenurano, indamukanyo n'intashyo zabo. Iyo basuhuzanya bagira
bati: "Mwaramukanye Imana?" Basezeranaho Bati: "Mubane n'Imana,
cyangwa bati: "Imana ibarinde."
Indangagaciro ziranga umuntu we ubwe ziza ku rwego rwa kabiri,
zikaba ari indangagaciro zituma yihesha ishema mu bandi. Muri zo
twavuga nko kwiyubaha ukirinda kwiyandarika, gukora ukirinda
kuba inyanda kuko agaciro kawe gashingiye ku byo wagezeho wowe
ubwawe, utibye, utandavuye cyangwa ngo uhemuke.
Hakurikiraho indangagaciro zihuza abantu bo mu muryango umwe,
zishingira cyane ku bumwe bw'abagize umuryango, gufashanya no
gutabarana. Izo rero ni indangagaciro ziranga umuryango ari wo
shingiro ry'imibanire y'abantu. Abanyarwanda bemera ko habaho
"ndinda" ebyiri. Umwana ukiri muto aravuga ati:"Ndinda dawe."
Umubyeyi na we yamara gusaza akitabaza umwana we agira ati:
"Ndinda mwana wange."
Ababyeyi rero uko batwitayeho tukiri abana bato, ni ko natwe tugomba
kubitaho bamaze gusaza tukabasazisha neza. Umubyeyi utita ku bana
be bakandagara, aba yihemukira we bwe. Nyamara n'abana bibagirwa
ababyeyi babo ntibabiteho igihe bageze mu za bukuru, baba babayeibigwari, bakabita "ibirumbo."
Hari kandi indangagaciro zidusabanya n'abandi bantu zikadutegeka
gusakaza umubano mwiza mu bantu no kuwusigasira. Umunyarwanda
uhuye n'undi muntu n'iyo baba bataziranye aramusuhuza, batandukana
akamusezeraho.
Muri izo ndagagaciro harimo izitubuza guhemuka, kubeshya no
kubeshyera abandi, gukwiza amacakubiri n'inzangano mu bantu.
Harimo kandi izidutegeka gutabara abari mu kaga, kubaha abandi,
kwakirana urugwiro abantu bose nta vangura, gushima uwakoze neza
ukagaya uwahemutse, no kwirinda ishyari.
Uretse izo ndangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda ku giti ke
cyangwa mu mibanire ye n'abandi, hari kandi indangagaciro zimuranga
nk' umwenegihugu. Umunyarwanda aharanira kurinda ubusugire
bw'Igihugu ke, kukirwanira ishyaka, akirinda kugitera cyangwa
kugisahura.
Izi ndangagaciro n'izindi tutarondoye, ni ryo shema ry' Abanyarwanda,ni zo pfundo ry'umuco udutandukanya n'abatari Abanyarwanda.
I. Inyunguramagambo
1. Uhereye ku buryo yakoreshejwe mu mwandiko, gerageza
gusobanura aya magambo maze ukoreshe buri ryose munteruro iboneye
2. Indangagaciro akenshi usanga zifite imbusane zazo, ni
ukuvuga ko iyo hatari ikiza haba hari ikibi. Tanga imbusanez'izi ndangagaciro:
II. Ibibazo byo kumva umwandiko:
1. Agaciro k'umuntu gashingira ku ki?
2. Ukurikije uko ryakoreshejwe mu mwandiko, ijambo "ndinda"
risobanura iki?
3. Ni izihe ndangagaciro zikwiye kuranga umuntu we ubwe?
4. Ni izihe ndangagaciro ziranga abantu bahuriye mu muryango
umwe ?
5. Umubano mwiza mu bantu usakara ute?
III. Imikoreshereze y'utwatuzo
Shyira utwatuzo dukwiye ahari akanyerezo mu nteruro
zigize aka gace k'umwundiko:
Ese uwavuga ibyo_ umuco nyarwanda yahera he_Yewe, ibyiza
by'umuco nyarwanda ntawabirondora ngo abirangize_Abanyarwanda
bafite umuco bihariye ubatandukanya n'abanyamahanga_None wowe
ntumaze kumenya imyinshi mu migenzo myiza y'umuco wacu_Ngaho
nawe gira icyo uvuga da_
IV. Ikeshamvugo
Uzurisha amagambo yabugenewe ku nka, ku mata no ku
gisabo ahari utudomo, aciyeho akarongo na yo uyasimbuze
imvugo iboneye.
Kera Abanyarwanda baragiraga ku gasozi, bakagira inka nyinshi
zigabanyije mu matsinda. Iyo inka zabaga zitashye ............
bagakama. Hari abantu babaga bazi gukama ningoga, bagakama
inka nyinshi mu mwanya muto. Amata bayakamiraga mu ............
bakayabuganiza mu ............
Babaga bafite kandi ibisabo byinshi bimwe bimanitse, ibindi
biteretsemo amata. Ku munsi wo gucunda, amata bayasukaga mu
bisabo bakayacunda, hanyuma bagakuramo amavuta.
V. Guhina umwandiko:
Andika interuro imwe ikubiyemo iby'ingenzi bivugwa muri uyu
mwandiko.
VI. Ihangamwandiko
Andika umwandiko utarengeje ipaji imwe uvuga uburyoukunda igihugu cyawe cy'u Rwanda n'icyo ugikundira
2 uburenganzira bwa muntu
2.1. Uburenganzira bw’umwana
Duturanye n'umugabo Muyoboke uburanira abandi mu nkiko.
Abantu bavuga ko yize akaminuza mu by'amategeko. Ku ishuri,
umwarimu yaduhaye umukoro wo gushaka ingero n'ibisobanuro
by'uburenganzira bw'umwana. Nkigera mu rugo, nahise njya
gusobanuza Muyoboke ibijyanye n'uburenganzira bw'umwana kuko ari
wo mukoro umwarimu yaduhaye.
Muyoboke yampaye igihe ke rwose maze ambwira uburenganzira
abana dufite kandi tugomba guharanira. Yabanje kumbaza ati: "Iyobavuze umwana wumva bashatse kuvuga iki?" Ndamusubiza nti: "Kuri
nge, umwana ni umuntu ukiri muto utaragera igihe cyo gushaka." Nuko
aransubiza ati: "Rwose igisubizo cyawe ni cyo kirumvikana. Ariko
kubera ko turi mu burenganzira, kandi uburenganzira bukaba butangwa
n'itegeko, ni byiza kuyashingiraho kugira ngo tumenye neza uwo twita
umwana uwo ari we. Amategeko avuga ko umwana ari umuntu wese
utarageza ku myaka cumi n'umunani y'amavuko.
Umwana afite uburenganzira bwo kubaho kuva agisamwa. Ni yo
mpamvu nta mubyeyi wemerewe gukuramo inda uko ashaka. Dore ubu
ukimara kuvuka wahawe izina, wandikishwa mu bitabo by'irangamimerere
nk'uko amategeko abiteganya. Uri Umunyarwanda kuko ubwenegihugu
bwawe ari ubunyarwanda hakurikijwe itegeko ribigenga. N'iyo ujya
kuba warabyawe n'umunyarwandakazi, so ari umunyamahanga, wari
guhita ubona ubwenegihugu nyarwanda nta kindi usabwe. Nkubajije
ababyeyi bawe wabambwira kuko ubazi kandi ni bo bakurera nta wundi
basiganya. Iyo bitajya gushoboka ko ubana n'ababyeyi bawe kandi ubafite,
bagombaga kuguha ibikurera kandi ukajya ubasura igihe ushakiye, mu gihe
bitabangamiye umutekano wawe n'uw'Igihugu. Uzi ko burya umwana
utaragira imyaka itandatu y'amavuko agomba kubana na nyina mu
gihe bitabangamiye inyungu ze n'ubwo ababyeyi baba baratandukanye?
Udafite ababyeyi, ni ngombwa kugira umwishingizi, cyangwa umubera
umubyeyi ataramubyaye, cyangwa se ikigo cyabigenewe kikamwitaho,
bitaba ibyo akishingirwa na Leta.
Kwiga bituma ujijuka kandi bikagutegurira kuzabaho neza mu gihe kizaza.
Kwiga rero na byo ni uburenganzira bw'umwana. Kubera iyo mpamvu
buri mwana w'Umunyarwanda afite uburenganzira bwo kwiga. Ababyeyi
n'abandi barera abana batari ababo bafite inshingano yo kubohereza mu
ishuri. Leta y'u Rwanda kandi isobanura neza mu mabwiriza yayo, ko nta
kigo cy'amashuri abanza ya Leta kemerewe gusaba amafaranga y'ishuri.
Kubera iyo mpamvu nta mwana ugomba kwirukanwa mu mashuri kubera
ikibazo cy'amafaranga, ivangura rishingiye ku gitsina cyangwa ku kuba
abana n'ubumuga n'ibindi. Abarezi birukana abanyeshuri bashobora
kubihanirwa kubera ko baba babangamiye uburenganzira bwabo.
Uko byagenda kose rero ufite uburenganzira bwo kubaho ku buryo
ntawemerewe kugukubita, kukuvutsa ubuzima, kuguhohotera cyangwakugufata nk'umucakara. Ufite uburenganzira bwo gutungwa n'ababyeyi
bawe hanyuma baba batakiriho ugasigarana umutungo wabo ari byo bita
kuzungura, kabone n'ubwo baba barashakanye bitemewe n'amategeko
cyangwa baratandukanye. Abavandimwe bawe ntibemerewe
kukwambura ubwo burenganzira kabone n'iyo waba uri umukobwa
ufite uburenganzira bwo kuzungura ababyeyi bawe. Ufite uburenganzira
bwo gukorera mu mudendezo, gusengera mu idini ushaka, emwe no
gushinga urugo n'uwo wifuza kurushingana na we mu gihe ugeze igihe
cyo gushinga urugo. Ntawufite uburenganzira bwo kuguhatira gushaka
ukiri umwana.
Abana kandi bagomba kurindwa imirimo ivunanye. Bafite gusa inshingano
zo gufasha ababyeyi mu mirimo yo mu rugo, ariko nta muntu wemerewe
kubakoresha mu kazi ako ari ko kose n'ubwo yaba abahemba umushahara
kuko byabangamira iterambere ryabo kandi bikabicira ubuzima.
Abana bafite kandi uburenganzira bwo gukina kugira ngo umubiri wabo
ugire ubuzima bwiza. Ababyeyi ndetse n'abarezi bagomba kubarinda
ibyatuma ubuzima bwabo buhungabana. Muri ibyo harimo kubarinda
icyabateza impanuka yatuma bakomereka cyangwa bakandura
indwara. Ni yo mpamvu bagomba kugirirwa isuku kandi bakayitozwa,
bakambikwa imyenda ibafasha guhangana n'ibihe binyuranye, bakavuzwa
igihe barwaye ndetse bagahabwa n'inkingo zose kugira ngo bagire
ubuzima buzire umuze".
A. Inyunguramagambo
Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe mu
mwandiko.
1. Ubwenegihugu
2. Kukuvutsa ubuzima
3. Guhohotera
4. Umucakara
5. Kuzungura
6. Umudendezo
Umwitozo w'inyunguramagambo
Tanga interuro zirimo aya magambo:
1. Guhohotera
2. Umucakara
3. Kuzungura
4. Umudendezo
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko
1. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko, uburenganzira ni iki?
2. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko, umwana ni muntu ki?
3. Tanga urugero rwa bumwe mu burenganzira bw'umwana
buvugwa mu mwandiko?
4. Ni akahe kamaro ko kwiga?
5. Ni izihe nshingano z'ababyeyi zivugwa muri uyu mwandiko?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
1. Vuga ingingo z'ingenzi ziri mu mwandiko umaze gusoma.
2. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
3. Tanga ingero z'aho ubona uburenganzira bw'umwana bwubahirizwa
n'aho ubona bubangamirwa.
D. Kungurana ibitekerezo
1. Usibye uburenganzira bw'umwana buvugwa mu mwandiko
wasomye nta bundi burenganzira bw'umwana watanga?
2. Ganira na mugenzi wawe mwicaranye ku burenganzirabw'umwana umubwire uko ubyumva.
Umukoro
Niba hari ahantu wumva uburenganzira bwawe bwarigeze
guhungabanywa (aho wigeze gukubitwa urenganywa, aho waba
warimwe ibiryo ukaburara, ...) cyangwa warabibonye ku wundi,andika inkuru uvuga uko byagenze utarengeje paji ebyiri.
2.2. Uburenganzira ku mutungo
Hari uburyo bwinshi umuntu ashobora kubonamo umutungo. Umutungo
ushobora guturuka ku izungura, ku masezerano y'ubuguzi, ku bihembo
biturutse ku kazi ukora, ku mpano, ku nguzanyo, ku nyungu zikomoka
ku bucuruzi, ku igurishwa ry'umusaruro ukomoka ku buhinzi, ubworozi
cyangwa ibihangano by'ubugeni n'ubukorikori. Hari kandi umutungo
ushobora kugeraho ukoresheje ubumenyi n'ubushobozi wungukiye mu
ishuri nko kwandika ibitabo, guhanga ibintu by'ikoranabuhanga n'ibindi.
Izungura ni uguhabwa uburenganzira n'inshingano ku mutungo n'imyenda
bya nyakwigendera. Iyo umuntu amaze gupfa, inzira ikurikizwa mu
kwegurira umutungo asize abamukomokaho cyangwa abandi bantu ni
yo yitwa izungura cyangwa umurage. Amategeko agena abazunguraumutungo wa nyakwigendera, uko bawushyikirizwa, uko wegeranywa
bakawugabana. Izungura rishobora gukorwa nta rage cyangwa
rigakorwa hakurikijwe irage. Irage ni ibyo nyiri umutungo yageneye
buri mwana cyangwa n'undi asigira umutungo we amaze gupfa. Ubwo
rero umutungo w'umwana w'imfubyi cyangwa igice cyawo, ushobora
kuba ugizwe n'umurage w'ababyeyi be.
Muri rusange rero abana b'abahungu hamwe n'abana b'abakobwa
bafite uburenganzira bungana bwo kuzungura umutungo w'ababyeyi
babo bapfuye. Nubwo ababyeyi baba barapfuye batabonye uko baraga
abana babo umutungo wabo, umutungo basize uba ari uw'abana basize.
Uwo mutungo ushobora kuba ugizwe n'amazu, amasambu, amafaranga
n'ibindi byasizwe n'ababyeyi nubwo baba batarashakanye byemewe
n'amategeko cyangwa barerwa n'umwishingizi.
Umwishingizi yita ku mutungo w'abana arera mu buryo butababangamiye.
Umwishingizi yita ku mutungo w'abana kugeza igihe bahawe ubukure
n'amategeko cyangwa kugeza igihe bagize imyaka makumyabiri n'umwe.
Umwishingizi nta burenganzira afite bwo gukoresha uko ashatse umutungo
w'uwo yishingiye mu zindi nyungu ze zihariye. Ibi byamukururira ibihano
birimo gutanga ihazabu cyangwa gufungwa. Ntiwazungura umutungo
w'umwishingizi wawe keretse iyo yakuraze byemewe n'amategeko.
Iyo hari abavandimwe be ni bo bonyine bafite uburenganzira bwo
kumuzungura.
Iyo umuntu atwaye inzu cyangwa undi mutungo bitari ibye aba yibye. Mu
Rwanda abaturanyi cyangwa abavandimwe bajya bigarurira umutungo
w'abana bibana. Igihe hatari urengera abana abavandimwe cyangwa
abaturanyi bigarurira umutungo wabo. Ibindi bihe usanga umuvandimwe
cyangwa umwishingizi yigaruriye umutungo noneho agasigara afashe ba
bana ba nyirumutungo nabi. Ibyo Leta ntibishyigikira ari na yo mpamvu
bihanwa n'amategeko.
Nyamara umutungo w'umuntu akenshi awukomora ku gukora. Buri
muntu iyo yiyemeje gukorana umwete n'umurava yiteza imbere kandi
agateza imbere igihugu ke. Umwana wifuza kubigeraho agomba
gutangira hakiri kare.Bana rero mutangire mwige mushyizeho umwete kuko umutungo
wa mbere muri iki gihe tugezemo ari ukwiga. Ariko mushobora no
korora amatungo magufi, mugahinga ibiti byera imbuto, mugatangira
kwizigamira hakiri kare.
A. Inyunguramagambo
Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwemu mwandiko.
Umwitozo ku nyunguramagamboTanga interuro zawe bwite zirimo aya magambo:
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibibazo bikurikira byabajijwe ku mwandiko
mu magambo yanyu bwite
1. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko, umutungo uturuka
hehe?
2. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko, kuzungura ni iki?
3. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko, indishyi z'akababaro ni
iki?
4. Ni izihe nshingano z'umwishingizi?
C. Gusesengura umwandiko
Erekana ingingo z'ingenzi zivugwa muri uyu mwandiko.
D. Ihangamwandiko
Himba umwandiko uvuga ibintu uteganya gukora kugira ngo naweutangire kubona umutungo hakiri kare.
2.3. Uburenganzira bw’abanyantege nke
Muhirwa yari afite umugore witwa Mukandori n'abana batanu ndetse
agomba no kwita kuri nyina wari mu za bukuru. Umuryango wa Muhirwa
wari ukennye, ku buryo abana be batashoboraga kwiga ngo barangize
amashuri. Mu rugo bari batunzwe no guca inshuro kugira ngo babone
ikibatunga. Babagaho mu buzima bugoranye. Muhirwa yari umugabo
w'ibigango, ushoboye gukora ariko kubera umuryango munini yari afite,
kandi nta sambu cyangwa amatungo yari afite, utwo akoreye twose
tugasa nk'igitonyanga mu nyanja.
Umunsi umwe haza gutera intambara. Iyo ntambara yasanze umugore
we atwite kandi afite n'abana babiri bakiri inshuke mu gihe Muhirwa atari
imuhira kuko yari yaragiye gupagasa ngo abone icyatunga umuryango
we.
Intambara yatumye umuryango wa Muhirwa uhunga nta bikoresho
by'ibanze ujyanye. Dore nawe, umugore we Mukandori yari afite inda
y'imvutsi, afite inshuke ebyiri ndetse agomba no gusindagiza nyirabukwe.
Mukandori yeguye utwenda, afata udushyimbo n'utundi twaka baribasigaranye akorera abana be bakuru maze na we arabashorera
baragenda. Yagombaga kugendera magufi nyirabukwe nubwo na we
atari yorohewe. Kubera ikivunge k'impunzi, Mukandori yaje kuburana
n'abana be babiri bakuru. Bari nko mu kigero k'imyaka cumi n'itanu na
cumi n'itatu. Aba bana ni bo bari bashoboye kugira ibyo bikorera byo
kurya. Iyi mibereho yo guhangayika n'intege nke z'urugendo byatumye
Mukandori akuramo inda. Ubwo nyirabukwe na we utari ufite uko
yimereye ni we wasigaye ahubwo agomba kwita ku mukazana we dore
ko nta kanunu k'abuzuku bari baburanye bari bafite. Iyo ataza kugira
abaturanyi ngo bamujyane ku ivuriro ryari hafi y'aho bari bahungiye
na we ntiyari kubaho.
Ku ivuriro bitaye kuri Mukandori baramuvura arakira ndetse kubera ko
hari n'ikigo nderabuzima, ba bana b'inshuke na nyirakuru wabo babitaho
kugira ngo bashobore kurokora ubuzima bwabo. Umugore wa Muhirwa,
Mukandori yamaze ukwezi kose mu bitaro kuko yari yarazahaye mbere
yo koroherwa agasanga abandi aho bari barahungiye. Impunzi zari
zarashyizwe mu nkambi zitandukanye, maze imiryango y'abagiraneza
itangira kwita no guhuza imiryango yatatanye.
Inkuru y'uko Mukandori yari ari mu bitaro ntabwo Muhirwa yayimenye.
Ahubwo yakomeje kurorongotana ashakisha hirya no hino aho
umugore we yahungiye. Nuko ku bw'amahirwe aza guhura n'abana
be bakuru bari baraburanye na nyina. Muhirwa yaribwiraga ati: "Ubu
umugore wange ibye byararangiye. Abana bange bato na mama na
bo ibyabo byararangiye." Muhirwa yumvaga yishinja kuba atarakoze
ibyo yagombaga gukora. Nuko akibwira ati: "Ubundi iyo ntaza gusiga
umugore wange wari hafi kubyara, ubu nta cyo aba yarabaye." Kubera
ibibazo yibazaga, Muhirwa yari amaze gutakaza ibiro byinshi. Yirirwaga
abaririza niba ntawuzi uko byagendekeye umugore we, abana be ndetse
na nyina, akabura uwamuha amakuru y'imvaho.
Nyuma y'amezi abiri Muhirwa ashakisha hirya no hino yaje kugera ku kigo
nderabuzima cyari mu nkambi yitaruye iyo yabagamo, ashakisha abana
be bato. Nuko aza kumva umwana amuhamagara ngo: "Papa!" Yumva
arikanze, arakebaguza agira ngo hari undi uwo mwana ahamagara.
Arebye hafi ye abura umuntu. Ni bwo yabonye akana ke k'agakobwa
kiruka kamusanga. Nuko n'ubwuzu bwinshi aragaterura. Arakabaza ati:"
Hano wahageze ute? Abandi se bari he"? Umwana ataramusubiza abaabonye Mukandori ari kumwe na nyina basohoka mu kigo nderabuzima .
bafite ibikapu byarimo ibiribwa bari bavuye gufata ku kigo nderabuzima.
Nuko barahoberana, barishima. Muhirwa ashimishwa no kongera
kubona umuryango we, bajya kumwereka icumbi barimo. Muhirwa
ntabwo yicaye ahubwo yaravuze ati: "Ubu ngiye kuzana abana bakuru
twabanaga tuze twegere iki kigo nderabuzima gifasha abanyantege nke."
A. Inyunguramagambo
Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe
mu mwandiko:
Umwitozo ku nyunguramagambo
Soma, uhuze ijambo rivuye mu mwandiko n'igisobanuro
cyaryo ukoresheje akambi.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Nimusubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magambo yanyu bwite.
1. Ni ba nde bavugwa muri uyu mwandiko?
2. Kuki uyu mugabo uvugwa muri uyu mwandiko intambara
yateye ataba mu rugo rwe?
3. Uyu muryango ugeze mu nzira byawugendekeye gute?
4. Uyu mugore uvugwa muri uyu mwandiko yafashijwe na ba nde
mu bibazo yahuye na byo?C. Gusesengura umwandiko
1. Vuga ingingo z'ingenzi ziri mu mwandiko umaze gusoma.
2. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?UmukoroAndika inkuru ivuga ku burenganzira bw'abanyantege nke uvugen'ukuntu ubona bwubahirizwa mu gace utuyemo.2.4. Uburenganzira bw’abafite ubumuga
Mu minsi ishize naganiriye na Muyoboke umugabo uhugukiwe n'ibijyanyen'amategeko n'uburengazira bwa muntu. Nifuzaga kumenya ibijyanyen'uburenganzira bw'abafite ubumuga kuko umwarimu wacu yariyabiduhayemo umukoro. Yatangiye ansobanurira ubumuga icyo ari cyo,umuntu ufite ubumuga uwo ari we n'uburenganzira afite. Yabinsobanuriyeatya:"Ufite ubumuga ni umuntu wese wavutse adafite ubushobozink'ubw'abandi mu byerekeranye n'ubuzima cyangwa wabutakajebiturutse ku ndwara, impanuka, intambara cyangwa izindi mpamvuzishobora gutera ubumuga. Ubumuga rero butuma umuntu atakazabumwe mu bushobozi bw'ubuzima bwe bityo akaba adafite amahirweangana n'ay'abandi. Hari abafite ubumuga buhoraho nka bariya ubonabagendera ku igare ry'abafite ubumuga, abamugaye ingingo, abatumvaneza, abafite ubumuga bwo kutabona n'ubwo mu mutwe. Hari kandin'abo umuntu yavuga ko bafite ubumuga bw'igihe gito nk'abafiteibikomere cyangwa imvune."Ku byerekeranye n'uburenganzira, yarambwiye ati: "Ufite ubumuga weseafite uburenganzira bungana n'ubw'abandi imbere y'amategeko. Umwanaufite ubumuga ntahezwa mu ishuri yigana n'abatabufite. Agomba kubahwano guhabwa agaciro bikwiye ikiremwa muntu. Ba nyiri ibigo cyangwaamashyirahamwe byita ku bafite ubumuga bagomba gukora ibishobokabyose kugira ngo buzuze ibyangombwa bituma abafite ubumuga bagiraumutekano n'ubuzima bwiza. Bagomba kugira ibikoresho bihagije bitumaabamugaye bagira ubuzima bukwiye kandi bakagira n'uruhare mumu by'ubuzima bwo mu mutwe.Mu bijyanye n'umurimo, ntitugakorere ivangura iryo ari ryo ryose abafiteubumuga ahubwo tubahe amahirwe yo kubona umurimo kuruta utabufiteniba banganya ubushobozi mu kazi cyangwa banganyije amanota muipiganwa. Umuntu wese ukoreye ufite ubumuga icyaha k'ivanguracyangwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ahanishwa igihano gisumbaibindi mu biteganywa n'amategeko ku birebana n'icyo cyaha.Erega abafite ubumuga na bo ni abantu nka twe twese, bafiteuburenganzira bwo kugera no gukoresha ahantu rusangebitabavunnye. Ni yo mpamvu, mu nyubako zitanga serivisi zigenewe rubanda
hagomba guteganywa inzira zorohereza abamugaye ingingo kugera
aho bashaka serivisi hose, ubwiherero ndetse n'urukarabiro byihariye.
Na bo bakeneye kubaho bigenga cyanecyane ahantu rusange bitabaye
ngombwa ko bahora baherekejwe iteka n'ababitaho.Twibatererana na
bo ni abakiriya bacu, abafatanyabikorwa bacu, rimwe na rimwe usanga
bari ku rwego rumwe natwe, ari inshuti zacu, abavandimwe bacu, bashiki
bacu, abo dufitanye isano n'abandi.A. Inyunguramagambo
Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe
mu mwandiko:
Umwitozo w'inyunguramagambo
1. Tanga interuro yawe bwite imwimwe irimo aya
magambo akurikira bigaragaza ko wumvishije icyo
asobanura:
a) Ipiganwa
b) Ibiza
c) Kunganirwa
2. Mu rwego rwo guca imvugo zisesereza abafite
ubumuga amagambo amwe yakoreshwaga kera
yavuyeho asimbuzwa imvugo zitarimo gusesereza
no gutera ipfunwe. Mu matsinda nimwuzuze iyi
mbonerahamwe y'imvugo zajyaga zikoreshwa
n'izigomba gukoreshwa ubu:B. Ibibazo byo kumva umwandikoNimusubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mumagambo yanyu bwite.1. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko ubumuga ni iki?2. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko ubumuga buturuka
hehe?
3. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko uburenganzira
bw'abafite ubumuga ni ubuhe?
4. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko ni ibiki bibujijwe
gukorerwa abantu bafite ubumuga?
5. Ni ibiki Leta ikorera abantu bafite ubumuga?
C. Gusesengura umwandiko
1. Vuga ingingo z'uburenganzira bw'abafite ubumuga zivugwa mu
mwandiko umaze gusoma.
2. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
D. Kungurana ibitekerezo
Usibye uburenganzira bw'abafite ubumuga buvugwa mu mwandiko
wasomwe nta bundi burenganzira abafite ubumuga ubona bakwiye
guhabwa uhereye ku bo uzi mu gace utuyemo cyangwa abo mwigana?
Umukoro
Andika inkuru ivuga ku burenganzira bw'abafite ubumuga uvuge
n' ukuntu ubona bwubahirizwa mu gace mutuyemo.
2.5. Indango z’inshinga
Soma interuro zikurikira maze uvuge icyo inshinga
ziciyeho akarongo zivuga mu butumwa zitanga.
1. Ndagenda uyu munsi.
2. Singenda none.
3. Uraza cyangwa ntabwo uza?
4. Mwitonde mutagwa!
5. Mwirinde gukora ibyaha mutazahanwa.
6. Udakora ntakarye!
7. Ntimukangize ibidukikije!
Muri izi nshinga, ni izihe zihakana n'izemeza?
Inshinga zemeza: ndagenda, uraza, mwitonde, mwirinde, gukora.
Inshinga zihakana: singenda, ntabwo uza, mutagwa, mutazahanwa,
udakora ntakarye, ntimukangize.Kuva mu ndango yemeza tujya mu ndango ihakana, hari amagambo
twifashisha.
Amagambo cyangwa uturemajambo twagiye dufasha mu guhakana ari
two, si-, ntabwo, ta-, nta-, na ntisi- : gakora muri ngenga ya mbere ubumwe honyine, mu ndango ihakana
ta- : gakoreshwa muri ngenga zose, ariko muri ngenga ya mbere
gakoreshwa gahinduka "nta" iyo gakoreshejwe mu buryo bumwe na
bumwe bw'itondaguranshinga. Urugero: Nintatsinda nzababara.
nti- : Iyo gahuye na ngenga irangwa n'inyajwi "i" iburizwamo kagafata
iyo nyajwi. Ni yo mpamvu gahinduka ntu- muri ngenga ya kabiri ubumwe
cyangwa nta- muri ngenga ya gatatu ubumwe.
Gakoreshwa :
a) Muri ngenga ya kabiri y'ubumwe: ntugende, ntuzagende.
b) Muri ngenga ya gatatu y'ubumwe: ntazagende, ntagende.
c) Muri ngega ya mbere y'ubwinshi: ntitugende, ntituzagende.
d) Muri ngenga ya kabiri y'ubwinshi: ntimuzagende, ntimugende.
e) Muri ngenga ya gatatu y'ubwinshi: ntibagende, ntibazagende.
Umwitozo:
Tondagura inshinga ziri mu dukubo mu ndago ihakana no mu
gihe cyasabwe aho biri:
a) Umuco wo kuzigama (wakwiriye: shyira mu ndagihe, mu ndango
ihakana) mu Banyarwanda.
b) Hari ibiti biterwa mu myaka (konona; indagihe y'ubusanzwe; indango
ihakana).
c) Jenoside (kongera kubaho ukundi: Inzagihe, mu ndango ihakana).
d) (Kwironda: Inzagihe mu ntegeko, ngenga ya kabiri y'ubwinshi,
indango ihakana), mukurikije ikintu icyo ari cyo cyose, ahubwo
muzage mugirana ubumwe n'ubufatanye na buri wese.
e) (Kongera: Inzagihe, ngenga ya mbere ubumwe, indango ihakana)
kunywa itabi.
2.6. Amagambo akatwa
Ikata ry'inyajwi zisoza
Soma izi interuro maze utahure amagambo afite
inyajwi zakaswe kubera ko ayo magambo yahuriye
n'andi mu nteruro.
1. Amashyamba n'amazi biri mu bidukikije bifite akamaro kanini ku
buzima bwacu?
2. Abantu bose bafite icyo bakora nk'abahinzi, aborozi, abanyamyuga
ndetse n'abakorera umushahara, bagomba kwitabira kuzigama.
3. Amaso ye ni nk'ayawe mureba kimwe.
Ibinyazina ngenera n'byungo "na" na "nka" Inyajwi zisoza
ikinyazina ngenera n'ibyungo "na" na "nka" zirakatwa iyo zikurikiwe
n'ijambo ritangiwe n'inyajwi.
Inyajwi zisoza zidakatwa
Soma izi interuro maze utahure amagambo afite inyajwi
zitakaswe kandi ayo magambo yahuriye n'andi mu
nteruro.
1. Mu ishyamba rya Nyungwe habamo ibintu byinshi bishimisha
ababisura.
2. Ibiremwa biri ku isi byose biruzuzanya.
3. Uzage uzigama amafaranga kurusha uko uyasohora bizagufasha.
4. Kwiga ni uguhora wihugura, si uguhabwa impamyabushobozi ngo
urekere aho.
5. Turwanye ingengabitekerezo ya jenoside aho turi hose.
6. Iyo duharaniye ubwuzuzanye n'uburinganire tuba twubahiriza ihameko abantu bose bavukana uburenganzira bungana.
2.6. Amagambo akatwa
Ikata ry'inyajwi zisoza
Soma izi interuro maze utahure amagambo afite
inyajwi zakaswe kubera ko ayo magambo yahuriye
n'andi mu nteruro.
1. Amashyamba n'amazi biri mu bidukikije bifite akamaro kanini ku
buzima bwacu?
2. Abantu bose bafite icyo bakora nk'abahinzi, aborozi, abanyamyuga
ndetse n'abakorera umushahara, bagomba kwitabira kuzigama.
3. Amaso ye ni nk'ayawe mureba kimwe.
Ibinyazina ngenera n'byungo "na" na "nka" Inyajwi zisoza
ikinyazina ngenera n'ibyungo "na" na "nka" zirakatwa iyo zikurikiwe
n'ijambo ritangiwe n'inyajwi.
Inyajwi zisoza zidakatwa
Soma izi interuro maze utahure amagambo afite inyajwi
zitakaswe kandi ayo magambo yahuriye n'andi mu
nteruro.
1. Mu ishyamba rya Nyungwe habamo ibintu byinshi bishimisha
ababisura.
2. Ibiremwa biri ku isi byose biruzuzanya.
3. Uzage uzigama amafaranga kurusha uko uyasohora bizagufasha.
4. Kwiga ni uguhora wihugura, si uguhabwa impamyabushobozi ngo
urekere aho.
5. Turwanye ingengabitekerezo ya jenoside aho turi hose.
6. Iyo duharaniye ubwuzuzanye n'uburinganire tuba twubahiriza ihameko abantu bose bavukana uburenganzira bungana.
Mfashe ko:
1. Inyajwi zisoza amagambo ntizikatwa.
2. Urugero: Jya uhora uharanira kujijuka! Inyajwi "i" isoza akabimbura
"nyiri", n'inshinga mburabuzi "ni" na "si" ntizikatwa. Naho "nyira"
ivuga "nyina wa" ikoreshwa mu mazina, ifatana n'ijambo ibanjirije.
Ingero:
- Nyiri aya makaye ari he ko yayanyagije?
- Nyirabukwe yamutuye.
- Gusoma neza si ugusoma wiruka mu nyuguti, gusoma neza ni
ukwitonda ukavuga amagambo uko yanditse.
1. Inyajwi zisoza indangahantu "ku" na "mu" ntizikatwa kandi zandikwa
iteka zitandukanye n'ijambo rikurikira.
Urugero: Duharanire gukwiza amahoro mu isi yose duhereye ku
ishuri twigaho.
Umwitozo: Kosora amakosa y'imyandikire ari muri izi
nteruro.
1. Nuva kw'ishuri uge kuhira za ngemwe zibiti twateye ejo bundi.
2. Gukund'umurimo bizatuma duter'imbere, tuve mu ubukene
bwa karande.
3. Gusoma ibitabo byinshi bifasha kwiyungura ubumenyi nubwenge
nubushobozi mu byo dukora.
2.7. Amarangamutima
Soma amagambo aciyeho akarongo muri izi nteruro
maze utekereze ku miterere n'umumaro wayo, utahure
uko yakwitwa.
1. Yooo! Mbese burya ni uko bagenze!
2. Ye baba wee! Ubwo ko bajya kumwiba ayo mafaranga yoseyose
kuki atari yarayazigwamye muri banki?
3. Ahaaa! Aho wenda waba watemye ibiti bya Leta!4. Ayayaya! Mbega ibintu byiza! Aya manota yose ni ayawe!
Amagambo aciyeho akarongo muri izi nteruro agaragaza ibiri ku mutima
w'uvuga. Aha mbere biragaragara ko ababajwe n'ibyabaye. Mu nteruro
ya kabiri uvuga aratangara ariko agaragaza kwifatanya n'uwagize
ibyago byo kwibwa. Mu nteruro ya gatatu, uvuga arihanangiriza uwo
bavugana, amwumvisha ko atangajwe n'ibyo yumvise.
Aya magambo kimwe n'andi ateye nk'aya aranga ibiri ku mutima
w'uvuga. Ni ukuvuga ibyiyumvo afite. Mu byiyumvo habamo: akababaro,
gutangara, kwifatanya n'uwagize ibyago, ibyishimo, ...
Inshoza y'amarangamutima:
Amarangamutima ni amagambo adahinduka, agaragaza ibyiyumvo
by'uvuga.
2.8. Inyigana
Soma witonze aka gace k'umwandiko maze utekereze ku
miterere n'umumaro by'amagambo aciyeho akarongo:
Huun. ! Huun! Ihene itangira kubyogabyoga. Dore ishyano! Ibya hano
biguruka nta mababa! Itangira gutekereza impyisi. Huun! Huun! Iyo ni
gica cy'urukinga n'urutamu ku mugongo! Mutamu ireba hirya no hino,
ibura uburyama n'ubuhagarara, ubwoba burayisaga isigara ihinda
umushyitsi. Huun! Iratitirije amaso atera ibishashi, iteye iyo shashi
y'inshirasoni. Nyirashyano itekereza ibyo guhunga isanga bitagishobotse
iti: "Ahasigaye ni ukurwana." Ngo "tiku! Tiku!" Rwasakiranye: ngiryo
ihembe ngiryo iryinyo birakururana rubura gica. Isake irinda iyibikiraho,
umuseke ureya. Mu rukerera, Mutamu iti: "Nuko nabeshyaga n'ubundi
nta hene irwanya impyisi, iki cyago cyanyishe."
Huun. ! Huun!: Aya magambo arigana impyisi ihuma.
Tiku! Tiku! : Aya magambo arigana urusaku ruturuka ku bintu
bisekuranye. Atwumvisha uburyo Mutamu yabanje kwirwanahoigatikura impyisi ikoresheje umutwe n'amahembe.
Inshoza y'inyigana
Inyigana ni amagambo yigana urusaku rw'ibintu, urw'inyoni cyangwa
inyamaswa.
Umwitozo: Tahura amarangamutima cyangwa inyigana
ziri muri izi nteruro.
Mee! Mee! Uwo ni nyiribyago Sehene wize guhebeba ngo none
yamwumva igataha.
Mu kanya gato, Mutamu itangira gutaka iti:"Ayii we! Ahuu! Cya cyago
kiranyishe!"
Ihene iti:"Meee!" Inka iti: "Maaaa!" Intama iti:"Baaa!" Nti:"Byira mbyiruke
mwana w' i Rwanda!"
Mu gitondo inyoni zose ziba ziririmba. Inuma igira iti:"Gugu, Gugugu,
Gugu!" Inyombya iti:"swiririri". Akayaga kaba gahuhera ngo
"shiiii!" Niwumva rero inyoni ziririmba, ntugatangire kwiganyiriza
ngo'orororo!" Ahubwo jya uhita wiyorosora ibiringiti vubango"shiku! "
2.9. Inkuru ishushanyije: Dukine kuko ari byiza,ariko ntibitwibagize inshingano zacu
A. Inyunguramagambo1. Shaka ibisobanuro by'aya magambo:
C. Gusesengura inkuru ishushanyije no gutahura
ibiyiranga
a) Mu matsinda nimwekane ingingo z'ingenzi zigize iyi nkuru.
b) Mu matsinda nimugerageze gutahura ibiranga inkuru
ishushanyije muhereye ku buryo yanditse musubiza ibibazo
bikurikira:
i) Mukireba kuri iyi nkuru mutaranayisoma mubona igizwe n'iki?
ii) Amagambo y'abakinnyi yanditse he? Agaragazwa n'iki ko
ari ay'umukinnyi runaka?
iii) Ibice bigize inkuru bikurikirana gute? Iyo uyisoma uhera he
uga na he?
iv) Muhereye ku bisubizo mwabonye mwavuga ko inkuru
ishushanyije irangwa n'iki?
Ibiranga inkuru ishushanyije
Inkuru ishushanyije igizwe n'ibice bibiri by'ingenzi: ibishushanyo
n'amagambo.Yandikwa mu tuzu tugize imbonerahamwe akenshi
iba ifite inkingi ebyiri cyangwa zirenga. Amagambo avugwa mu
nkuru aba ari mu tuziga cyangwa utuzu dufite akambi bita "ingobe"
kaganisha ku uvuga, cyangwa utubumbe tugaragaza ko umuntu arimo
gutekereza. Hari n'amagambo asobanura uko abantu bitwaye mu
nkuru. Ayo magambo ashyirwa mu kanya gasigara hejuru y'akazu
gashushanyijemo nta kambi cyangwa utubumbe tuganisha ku uvuga
kayajyaho. Inkuru ishushanyije isomwa uva ibumoso ugana iburyono kuva hejuru ugana hasi nk'uko wasoma inkuru yanditse bisanzwe.
D. Gukina bigana
Mukine inkuru ishushanyije mwigana abakinnyi uko
bayikinnye, buhorobuhoro muyifate mu mutwe ku buryo
muyikina mudasoma.E. Guhanga inkuru ishushanyije.
Nimutekereze ibyakorwa mu guhanga inkuru ishushanyije maze
mubitondeke muhereye ku cyo mwaheraho kugeza ku cyo
mwarangirizaho musubiza ikibazo gikurikira: "Ugiye guhanga inkuruishushanyije wakora iki?"
Mfashe ko:
Inkuru ishushanyije ari inkuru igizwe n'ibishushanyo ndetse n'amagamboyanditse mu tuzu.
Nshoboye:
– Gusoma no gusesengura inkuru ishushanyije.
– Gukoresha amagambo mashya nandika inkuru.
Isuzuma risoza umutwe wa kabiri
Igisobanuro cy'uburenganzira bwa muntu
Umwarimu yaduhaye umukoro wo kuzagaruka ku ishuri
dushobora gutanga ibisobanuro ku bijyanye n'uburenganzira
bwa muntu, cyanecyane ubw'abana, ubw'abanyantege nke ndetse
n'uburenganzira ku mutungo.
Natekereje ku ijambo " uburenganzira " numva ntarisobanukiwe neza
kuko bwari na bwo bwa mbere ndyumva. Si nge warose ngera mu rugo.
Nuko nsaba ababyeyi bange uruhushya rwo kujya kwa Muyoboke,
umunyamategeko duturanye ngo amfashe gusobanukirwa n'umukoro
umwarimu yaduhaye.
Nuko ngeze kwa Muyoboke arambaza ati:"Kanyamatsiko se kandi
nakumarira iki ?" Ako ni akazina yampimbye kuko nkunze kumubaza
utuntu twinshi. Ni ko kumubwira nti:"Nagira ngo munsobanurire
ibijyanye n'uburenganzira bw'abana. Ariko munsobanurire mbere nambere iryo jambo"uburenganzira" mbanze ndyumve neza."
Muyoboke ni ko kumbwira ati:"Mu Rwanda ndetse no ku isi yose, buri muntu
uwo ari we wese n'ubwo yaba ari umwana muto afite uburenganzira bwinshi.
Uburenganzira umuntu arabuvukana. Ni nk'izina ryawe, indeshyo yawe,
ururimi uvuga cyangwa ibyo wizera. Ni bimwe mubikugize. Uburenganzira
ntibugurishwa. Abantu mu bihugu byose biyemeje kubwubahiriza, kuko
ari bwo butuma bubahana. Ubwo burenganzira buboneka mu cyo twita
amategeko, haba mu Itegeko Nshinga cyangwa andi mategeko. Aya
mategeko afata ibikureba byose nk'ibintu bifite agaciro karemereye kuruta
ibindi byose. Kandi ibyo bikureba biba bigomba kurengerwa hakurikijwe ayo
mategeko. Ni yo mpamvu igihe hagize ubangamira uburenganzira bwawe,
Leta igomba kukurengera. Bityo ukaba ugomba kumenya uburenganzira
bwawe kugira ngo igihe bibaye ngombwa ubuharanire.
Muri make, uburenganzira ni ibyo amategeko akwemerera. Kandi ibyo
amategeko akwemerera ntawemerewe kubikuvutsa kuko bigenze
bityo yaba aguhohoteye. Dukunze kugira inama abantu ngo bage
bamenya amategeko kugira ngo bamenye ibyo bemerewe n'ibyo
batemerewe.
Amategeko y'u Rwanda, Itegeko Nshinga ndetse n'andi mategeko,
arengera uburenganzira bwa buri wese. Hari kandi n'amategeko
mpuzamahanga arengera abantu banyuranye. Ayo mategeko n'Igihugu
cyacu kirayemera kandi cyayashyizeho umukono, kinayinjiza mu
Itegeko Nshinga. Igihe ibihugu byinshi bifite amategeko, bikubahiriza
uburenganzira harimo n'ubw'abana, bivuga ko uburenganzira bw'abana
ari ingenzi. Nk'ubu, buri wese afite uburenganzira bwo kubaho
no kwiyubaha, kugira umutungo, kuvurwa, kwiga no kuba twese
tureshya imbere y'Ubutabera . Amategeko y'u Rwanda arengera
ubwo burenganzira atitaye ku myaka y'umuntu. Rero igihe uwo ariwe
wese akoze ikosa ryo kukuvutsa uburenganzira bwawe aba yishe ayo
mategeko yose. Kandi uwishe amategeko arabihanirwa. Igihe uzi icyo
amategeko avuga ku burenganzira bwawe ukaba waharanira ubwo
burenganzira biba byatunganye, kuko icyo gihe no gufata ibyemezobirakorohera".
I. Inyunguramagambo
1. Koresha aya magambo mu nteruro zumvikana kandi
ziboneye: Uburenganzira, kurengerwa, aguhohoteye,
ibyemezo, umunyamategeko
2. Andika amagambo ari mu mwandiko asobanura
kimwe n'aya akurikira: gusinya, gukurikizwa, umuntu wize
cyangwa umuntu ukora ibijyanye n'amategeko, umuntu ufite
inyota yo kumenya ibintu.
II. Ibibazo byo kumva umwandiko
1. Nk'uko bivugwa mu mwandiko, uburenganzira ni iki?
2. Ni ubuhe bumwe mu burenganzira buri muntu wese yemerewe,
buvugwa muri uyu mwandiko?
3. Ni ayahe mategeko avugwa mu mwandiko?
4. Iyo umuntu atubahirije uburenganzira bwawe, aba akoze iki?
5. Ni irihe somo uvanye muri uyu mwandiko?
III. Ikibonezamvugo
1. Shyira izi nshinga mu ndango ihakana.
a. Ndaza
b. Ndaje
c. Nuza ndishima
d. Nimukora muzatera imbere.
2. Shyira mu ndango yemeza.
a. Ntituzahahurira
b. Nudatsinda sinzaguhemba.
c. Ntimugahorane impungege z'uko muzamera ejo.
3. Andika uko bikwiye interuro zikurikira
a. Amazi numwuka duhumeka ni ibintu dukenera kurusha
nibyo turya.
b. Muge mukundana nkabavandimwe.
c. Abana bose, baba abafite ubumuga nabatabufite, ntibagombakuvutswa uburenganzira bwo kwiga.
IV. Guhanga bandika.
Andika inkuru wabwira abantu mubana ku bijyanye
n'uburenganzira bw'umwana mwize n'ibyagushimishije.
Uratangira gutya:
Muri iyi minsi twize ibijyanye n'uburenganzira bw'abantu
batandukanye: ubw'abana, ubw'abamugaye n'ubw'abanyantege nke.
Twagiye dusoma imyandiko itandukanye, tukanayisesengura, ndetse
hari n'uwo twakinnye.
Mu burengazira bw'abana twize ko......
Ku bijyanye n'uburenganzira bw'abamugaye twize ko....
Ku bijyanye n'uburenzira bw'abanyantege nke twize ko, ...Mu kwanzura navuga ko ...
3 Gufata neza ibidukikije
3.1. Ibidukikije
Ibidukikije muri rusange bigizwe n'ubutaka, ibiburiho n'ibiburimo,
amazi n'ibiyarimo, umwuka n'ikirere, ibinyabuzima biri ku isi n'ibikorwa
by'umuntu. Umuntu akaba ari we uri hagati ya byose.
U Rwanda ni igihugu k'imisozi miremire. Kubera ubwinshi bwayo rwitwa
"Igihugu k 'imisozi igihumbi." Iyo misozi igiye ibisikana n'ibisiza, ibibaya
bitembamo amasoko, imigezi mito n'imigezi minini. Hamwe na hamwe
hashashe ibidendezi by'amazi byitwa ibiyaga. Imisozi y'i Rwanda yisakaye
amashyamba atuma isa neza kandi akayirinda isuri. Muri ayo mashyamba
hari ayatewe mu bikorwa by'umuganda, aterwa n'abaturage ku giticyabo n'aya kimeza nka Nyungwe, Gishwati, Mukura, Cyamudongo,
urugano rwo mu Birunga, ishyamba riboneka muri Parike y'Akagera
n'ishyamba rya Busaga. Ibyiza by'amashyamba ntawutabizi kuko
tuyakesha umwuka mwiza duhumeka, ku buryo bayita ibihaha by'iyi si
dutuyeho. Ni yo atuma habaho imvura ituma tweza imyaka, tukabona
ibidutunga, akarwanya isuri ndetse agafata ubutaka. Ni na yo kandi
ntaho y'inyoni n'inyamaswa.
Kubera izo mpamvu tuba tugomba kuyafata neza, tuyaharurira tuvanamo
ibyatsi bibi, tuyakonorera kandi tutayaragiramo inka ziyavunagura; na
none kandi tubuza abana kurira ibiti babigonda cyangwa babyicundaho.
Kugira ngo tubone ibyo turya, hagomba inkwi zo kubiteka, kandi
ziva mu biti byatemwe. Gutema ibiti umuntu ntiyabireka burundu
ariko kandi ibitemwe byibura byajya bisimbuzwa ibindi. Umuririmbyi
w'Umunyarwanda ni we wigeze kuvuga ngo:"Nutema kimwe uge utera
bibiri!" Kandi ni inama nziza. Mu rwego rw'imiturire, abantu na bo
bakwirinda gusatira amashyamba bayatema ngo babone aho batura.
Ikindi twakwigiraho ni ibara ry'amazi atemba mu migezi iboneka mu
gihugu cyacu. Amazi y'iyo migezi asa n'igitaka; bisobanura ko imisozi yacu
igenda ikukumuka, itaka ritembera mu migezi na yo ikaritunda irijyana
imahanga tugahomba nk'uko umubyinnyi w' Umunyarwanda yigeze
kubivuga. Mu migezi yo mu Rwanda hari itemba igana iburasirazuba
ikisuka mu ruzi rw'Akagera. Iyo ni igizwe na Mwogo, Rukarara,
Mbirurume, Satinsyi, Mukungwa, Base, Bakokwe, Nyabugogo, Akanyaru,
Karangaza, Kagitumba n'iyindi. Naho itemba igana iburengerazuba
ni Sebeya, Koko, Karunduru, Rusizi n'iyindi. Iyo migezi ibonekamo
ibinyabuzima bitandukanye. Habamo amafi, imvubu, ingona, ingaru,
inyogaruzi n'izindi.
U Rwanda kandi rufite ibirunga birimo Kalisimbi, Muhabura, Bushokoro
bamwe bita Bisoke, Sabyinyo, Gahinga. Imisozi yo hagati mu gihugu yitwa
ibitwa. Ni imisozi itari miremire cyane ariko ikagira umwihariko wo
kuba ishashe hejuru mu mpinga harambuye. Dufite kandi Ibisiza n'ibibaya
bifite ubutumburuke bugufi ibyinshi bikaba byiganje mu burasirazuba
bw'u Rwanda ariko ntitwakwibagirwa ikibaya cya Bugarama kibonekamu burengerazuba.
Mu biyaga byo mu Rwanda twavuga nka Kivu, Burera, Ruhondo,
Muhazi, Mugesera, Cyohoha, Rweru, Sake, Cyambwe, Nasho, Ihema,
Rwanyakizinga, n'ibindi bito. Inyamaswa ziboneka mu migezi akenshi
ziboneka no mu biyaga.
Abana na bo bafite inyungu z'uko ibidukikije birindwa kandi bigacungwa
neza kubera ko imibereho myiza yabo ari byo ishingiyeho. Abana
bagomba kubungabunga ibidukikije kuko ari byo bituma ubuzima
bw'umuntu buba bwiza. Bakwiye kuzirikana ko buri kintu mu bidukikije
gifite akamaro kihariye; bakihatira kugira ubumenyi ku bidukikije bityo
bagasobanurira bagenzi babo, ababyeyi babo ndetse n'abaturanyi
ibyiza dukesha ibidukikije n'inyungu dufite mu kubifata neza. Kugira
ngo bongere ubumenyi bwabo ku bidukikije, abana bashobora gusoma
ibitabo, ibinyamakuru, kubaza ababyeyi n'abarimu babo, abashakashatsi,
abayobozi, kumva radiyo, kureba ibiganiro bya tereviziyo n'ibindi.
Aya makuru yatuma abana bagena ibikorwa bakora mu rwego rwo
gufata neza ibidukukije. Ibyo bikorwa byaba nko gukora ubusitani,
gutera indabyo, gutera ibiti, gutoragura imyanda inyanyagiye aho
bakinira, gusiba utwobo turekamo amazi y'imvura, gukubura, korora
amatungo magufi nk'inkoko, ihene, intama, ingurube, imbata, imbeba za
kizungu, inkwavu n'andi. Bashobora na none kurema amatsinda agamije
kurengera ibidukikije, guhimba indirimbo n'imivugo ijyanye no kurengera
ibidukikije, gukinira ku bibuga bateyeho ibyatsi n'ibindi.
Abana mu rwego rwo kurengera ibidukikije, bakwirinda ibi bikurikira:
guta imyanda aho babonye hose, gutoba amazi, kwihagarika no kwituma
ku gasozi, kwangiza ibimera, gutwika ibyatsi n'amashashi, kujugunya
imyanda mu migezi, mu masoko no mu biyaga kuko byanduza amazi
kandi kunywa amazi mabi bikaba bitera indwara nyinshi. Bakwiye no
kwirinda kwica inyamaswa, kwirinda kwiyanduza bicara ahantu hadafite
isuku, kwisiga imyanda n'ibindi.
None se ibi byose ko ubyumvise, wowe nk'umunyeshuri wo mu mwakawa gatanu wiyemeje gukora iki ngo urengere ibidukikije?
A. Inyunguramagambo
Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe mu
mwandiko.
1. Imisozi yisakaye amashyamba
2. Intaho
3. Gusatira
4. Ibihaha by'isiImyitozo ku nyunguramagambo
1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro zawe bwite
zigaragaza ko wumva icyo asobanura:
a. Gusatira b. Intaho c. Ibihaha
2. Uzurisha amagambo ukuye mu mwandiko interuro zikurikira
a. Pariki ya ................. iherereye mu burengerazuba bw'u Rwanda.
b. Muri pariki y ................. habayo ingagi zinjiza amadovize.
c. Isunzu rya ................. rigabanya amazi y'uruzi rwa ................. n'uruzi
rwa .................
d. Abana na bo barasabwa kutanduza amazi y'.................n'ay'.................
3. Tanga impuzanyito z' amagambo yakoreshejwe mu
mwandiko
a. Ibihingwa b. Akuze cyane c. Ibibondo
4. Tanga imbusane z'amagambo akurikira yakoreshejwe mu
mwandiko
a.Migufi b. Minini c. Byiza
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko
1. Uyu mwandiko uribanda ku ki?2. Kuki u Rwanda rwitwa Igihugu k'imisozi igihumbi?
3. Andika nibura inyamaswa eshatu ziba mu mazi zivugwa mu
mwandiko.
4. Kuki abana na bo bagomba kubungabunga ibidukikije?
5. Andika nibura ibintu bibiri abana basabwa mu kurengera
ibidukikije.
6. Ni hehe abana bakura amakuru yo kurengera ibidukikije?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa muri uyu mwandiko?
2. Erekana ingingo z'ingenzi zivugwa muri uyu mwandiko?
D. Umwitozo w'ubumenyingiro
Andika ingaruka ziterwa no gutema ibiti bigashira ku musozi.
3.2. Ingiro nkora n’ingiro ntega
Nimusome interuro zikurikira maze muzishyire mu
matsinda mukurikije ko ari ruhamwa ikora igikorwa
cyangwa ko ikorerwaho igikorwa.
1. Abantu bose barinde ibidukikije kwangirika!
2. Ibidukikije birindwe n'abantu bose kwangirika!
3. Ibiti biduha akuka keza.
4. Duhabwa akuka keza n'ibiti.
5. Ababyeyi bakwiye gutoza abana kwita ku bidukikije bakiri
bato.
6. Abana bakwiye gotozwa n'ababyeyi babo kwita ku bidukikije
bakiri bato.
Iyo bavuze ingiro y'inshinga baba bashaka kuvuga uburyo inshinga
ihindura imiterere bitewe n'uko ruhamwa yitwaye mu gikorwa kivugwa
n'inshinga.
1. Bavuga ko inshinga iri mu ngiro nkora iyo ruhamwa ari yo ikora
igikorwa kivugwa n'inshinga.
2. Bavuga ko inshinga iri mu ngiro ntega iyo ruhamwa ari yoikorerwaho igikorwa kivugwa mu nshinga.
Imyitozo
A. Hindura interuro zikurikira mu ngiro nkora cyangwa ntega
1. Abana bigishwa n'ababyeyi.
2. Abantu bagurisha ibiti bakabona amafaranga.
3. Imbwa yapfuye irahambwa, ntijugunywa mu mazi.
4. Kuki abana b'abahungu n'ab'abakobwa batera ibiti?
B. Uzurisha ijambo utoranyije mu dukubo
1. Gutema amashyamba ................. isuri (bitera, biterwa).
2. N'ibidukikije ................. na jenoside (byashenywe, byashenye).
3. Koga amazi mabi ................. indwara ya tirikomonasi (bitera,
biterwa).
4. Abatagira ingingo zose z'umubiri................. na bo bakiga
(barafasha, barafashwa).
Isuzuma risoza umutwe wa gatatu
Imiterere y'ikirere yagiye ihinduka uko ibihe bigenda biha ibindi. Kuri
ubu, isi imaze hafi imyaka miriyari eshanu iriho. Muri icyo gihe cyose
yabayeho, ibintu byagiye bihinduka, ibihe bigahinduka, n'imiterere
y'ikirere ikagenda ihindagurika.
Turebye uko isi yacu iteye, izengurutswe n'ikirere kigizwe n'imyuka
itandukanye. Iyo myuka itabayeho, nta kinyabuzima cyaba k'isi.
Ikirere gikikije isi yacu rero twakigereranya n'inyanja zuzuye imyuka.
Iyo myuka igenda isunikana, hazamo imiyaga, ikibirindura, igatembera.
Ni yo mpamvu burya iyo imvura igiye kugwa, habanza kubaho imiyaga.
Ni imyuka yo mu kirere iba isunikana. Ibyo ni byo bituma ikirere
kidukikije kigenda gihinduka, rimwe hagakonja, ubundi hagashyuha,
ikindi gihe imvura ikagwa.
Uko iyo myuka itembera rero ni ko ihindura ikirere cy'ahantu aha
n'aha. Hamwe imvura iba iri kugwa, ahandi izuba rikava. Iyo myuka
ni yo itanga ibihe by'ubuhinzi kuko ituma igihe kimwe kiba ik'imvuraikindi kikaba ik'izuba.
Muri icyo kirere ni ho dusanga umwuka duhumeka witwa okisijene,
ndetse n'umwuka wa karuboni ibimera bikenera kugira ngo bishobore
gukura.
Abantu n'ibimera rero ni magirirane. Impamvu ni uko umwuka
dusohora ari wo bikenera, na ho byo uwo bisohora tukaba ari wo
twe tuba dukeneye kugira ngo duhumeke.
Mu by'ukuri, imiterere y'ikirere k'isi yacu dutuyemo, igirwamo uruhare
rukomeye n'izuba. Ni ryo ryohereza urumuri n'ubushyuhe ku isi. Iyo
myuka isanzwe iri mu kirere, ifite akamaro kuko ituma ku isi habaho
ubushyuhe bugereranyije n'ubukonje butarenze urugero. Iyo myuka
rero, iboneza imirasire y'izuba ikatugeraho itabangamiye ubuzima
bwacu. Ni na yo igarura ubushyuhe ku isi igatuma hataba ubukonje
bukabije.
Muri iki gihe tugezemo, muri iyo myuka hivangamo ituruka mu myotsi
y'ibyo ducana: amashyamba yahiye, imyuka ituruka mu nganda, imyotsi
y'amamodoka n'amapikipiki. Iyo myuka mu by'ukuri itari myiza igenda
ibangamira imiterere y'ikirere kandi igenda yiyongera uko bwije n'uko
bukeye.
Uko abantu bagiye biyongera ku isi bakanahakorera ibikorwa byinshi
bitandukanye, ni ko ikirere gikikije isi kigenda kinjiramo imyuka myinshi
idakenewe. Iyo myuka abantu bohereza mu kirere, ni yo ituma kigenda
gihindagurika.
Ibyo bigira ingaruka mbi ku mihindagurikire y'ikirere, rimwe imvura
ikabura ntigwire igihe, ubundi yagwa ikaza ari nyinshi igatera imyuzure.
Haba ubwo igwa igihe gito ikagenda imyaka itarera, ubundi ikagwa
igihe kirekire imyaka yeze ikayiboza. Izuba na ryo iyo ricanye riza
rikaze cyane, rigatera abantu bamwe kurwara, amazi agakama aho
yari ari, ubwatsi bw'amatungo bukabura.
Ibyo byose kera ntibyahozeho. Imvura yagwiraga igihe cyayo, abantu
bakamenya igihe bagomba guhingira n'igihe bazasarurira.
Ibyo rero bikwiye gutuma twibaza tuti:"Ese nibikomeza gutya, mu
gihe kiri imbere bizaba bimeze bite? " Nidukomeza se kohereza
mu kirere imyuka icyangiza, abadukomokaho ejo ubuzima bwabo
ntibuzahahungabanira ? Nibikomeza se, ntihazagera igihe ikirere
kigahinduka burundu, izuba ryava rigatwika ikinyabuzima cyose kiri
ku isi cyangwa imvura ikagwa, ahantu henshi hakuzura amazi.
Aha rero birasaba ko abantu bose babimenya, maze buri wese agafata
ingamba ku bimureba, kugira ngo ubuzima bukomeze busagambe ku isi.
I. Inyunguramagambo
1. Tanga ibisobanuro by'aya magambo ukurikije uko
yakoreshejwe mu mwandiko.
a. Uko ibihe bigenda biha ibindi b. Okisijene
c. Karuboni d. Turi magirirane
2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ziboneye
wihimbiye.
a. Uko ibihe bigenda biha ibindi b. Okisijene
c. Karuboni d. Turi magirirane
II. Ibibazo ku mwandiko.
Subiza ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo yawe
bwite, utandukuye interuro ziri mu mwandiko uko zakabaye.
a. Ni gute abantu n'ibimera ari magirirane ?
b. Kuki iyo imvura igiye kugwa habanza kubaho imiyaga ?
c. Izuba ridufitiye akahe kamaro?
d. Ni ibihe bintu bivugwa mu mwandiko bituma mu kirere hajyamo
imyuka ihumanye?
e. Hari ibindi wowe uzi bitavuzwe mu mwandiko?
f. Tanga urugero rw'uruganda rwo mu Rwanda rwaba rwangiza
ikirere.
g. Ubona hakorwa iki kugira ngo hagabanywe imyuka mibi ihumanya
ikirere ?
III. Gutanga ibitekerezo ku byavuzwe mu mwandiko.
Ingingo yo gutangaho ibitekerezo:
Inganda zirakenewe kuko ari zo zitunganya ibintu dukenera mu
buzima bwacu bwa buri munsi. Nyamara zohereza imyuka mibi mu
kirere, ku buryo byatangiye kugira ingaruka ku buzima bw'abantu.
Hari abicwa n'ubushyuhe bukabije, hari aho imyaka itakera kubera
ihindagurika ry'ikirere. Mubona hakorwa iki? Inganda zihagarikwe
cyangwa tureke ikirere cyangirike n'ubwo cyo kidashobora gusanwa?
IV. Ikibonezamvugo.
1. Soma interuro zikurikira maze uvuge niba inshinga iciyeho
akarongo iri mu ngiro nkora cyangwa mu ngiro ntega.
a. Abantu bangiza ibidukikije.
b. Ibidukikije byangizwa n'abantu.
c. Amazi anyobwa nta bara agira, ntanuka, ntahumura.
d. Gukunda no gukundwa birashimisha
2. Shyira inshinga ziciyeho akarongo mu ngiro ntega maze
uhindure ibikwiye guhinduka kugira ngo ubutumwa
bukomeze kuba bumwe.
a. Ababyeyi bagomba kurinda abana ihohoterwa.
b. Abana bagomba kubaha ababyeyi.
c. Kuzigama ifaranga rimwe biruta kwinjiza amafaranga ijana.
d. Abantu twese twifuza gukunda.
3. Shyira inshinga ziciyeho akarongo mu ngiro nkora maze
uhindureibikwiye guhinduka kugira ngo ubutumwa
bukomeze kuba bumwe.
a. Ni ngombwa ko abafite ubumuga bafashwa mu myigire yabo.
b. Isuri irwanywa n'ibiti.
c. Abantu bahabwa umwuka mwiza n'ibimera.
d. Abana biga neza bakundwa n'abarezi.e. Ibitabo bikwiye gusomwa n'abantu bose.
4 Ubuzima bw'imyororokere
4.1. Tuboneze ubuzima bw’imyororokere
Abana bane biga mu Mujyi wa Kigali ari bo Sugi, Manzi, Mudahemuka na Sano,
umunsi umwe baganiriye ku buzima bw'imyororokere.Bagiranye ikiganiro gikurikira:
Manzi: Ese Sugi, kuki iwanyu bakwise Sugi?
Sugi: Data yambwiye ko yarinyise kugira ngo nzabe
umukobwa w'imico myiza, uzahesha ishema ababyeyi.
Mudahemuka: Nyamara buriya hari n'ikindi bivuze. Ubundi isugi ni
umukobwa utarigeze ukora imibonano mpuzabitsina.
Bishobora no kuba igisabo kitigeze gicundirwamo,
cyangwa igicuma kitarakoreshwa.Sugi: Umva Mudahemuka ibyo azanye! Iby'imibonano
mpuzabitsina urumva bitureba ko twe tukiri abana.
Mudahemuka: Nyamara biratureba. None se ntiwabonye ko no mu
bitabo bitandukanye babivugaho. Nge ababyeyi bange
barangije no kubinsobanurira kuko ngo tugomba
kubimenya hakiri kare kugira ngo tutazabigwamo
tutabizi.
Sano: Ibyo nange mama yabimbwiyeho. Ngo abakobwa
bageze mu kigero cy'ubwangavu n'abahungu bageze
mu kigero cy'ubugimbi baba bashobora gushukwa ku
buryo bworoshye.
Mudahemuka: Ni igihe cyo gukomera ku busugi ku bakobwa
n'ubumanzi ku bahungu.
Manzi: None se ni ukuvuga ko imanzi ari umuhungu na we
utarigeze ukora imibonano mpuzabitsina?
Mudahemuka: Yego nyine! Ubwo se ntiwari uzi icyo izina ryawe
risobanura?
Manzi: Aho ho urabeshye rwose! Ubwo se ninkura nkashaka
umugore nzareka kwitwa Manzi? Nge nzi ko imanzi
ari umuntu w'intwari kandi ni cyo izina ryange rivuga.
Mudahemuka: Ibyo na byo ni byo. Ariko umenye ko hari n'imanzi
kera bacaga ku mubiri nk'imitako.
Sano: Ariko ibyo byose wowe ubimenya ute Mudahemu?
Mudahemuka: Nge rwose nganira n'ababyeyi bange kandi nkababaza
i bibazo byose numva ntasobanukiwe. Mama aherutse
kubinsobanurira neza: Uzi ko hari abagore bakuze
bashukashuka abahungu bamaze kuba ingimbi,
bakabakoresha imibonano mpuzabitsina! Babashukisha
amafaranga, terefoni n'ibindi bintu bihenze.
Sano: Ibyo rwose ni byo. Ngo hari abagabo bakuze usanga
bihererana abakobwa b'abangavu, bakabakoresha
imibonano mpuzabitsina babashukishije ubusabusa.
Sugi: Ubwo se abahungu na bo barabashuka cyangwa ni bo
bijyana yo?
Mudahemuka: Umwana wese utarageza imyaka cumi n'umunani burya
ntaba yakamenye kwifatira ikemezo. Uretse rero koabakobwa bo bibagiraho ingaruka ku buryo bugaragara
bagatwara inda, burya n'abahungu barahangirikira
kuko baba bishoye mu bintu bataremererwa bibangiza
mu mutwe bagata ishuri cyangwa bagahinduka
inzererezi.
Sano: Nge rero ndumva twebwe abakobwa ari twe dufite
ibibazo bikomeye. Uzi gutwara inda ukiri umwana
muto sha?
Sano: None se umwana wo mu wa gatanu yatwara inda?
Sugi: Cyane rwose! Iyo umukobwa yatangiye kujya
mu mihango, aba ashobora gusama. Iyo akoze
imibonano mpuzabitsina idakingiye atwara inda
cyangwa akandura indwara zinyuranye.
Sugi: Ubu ngiye kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyanshora
muri ibyo bintu.
Manzi: Nange rwose ibyo bintu nzabigendera kure. Nta
mpamvu yo kwiyicira ubuzima.
Mudahemuka: Mufashe rwose imigambi myiza nge nari
nyisanganywe.
Sano: Nange rwose ibyo bintu nzabyirinda. Gusa tuge
tubibwira n'abandi na bo bafate ingamba zo
kubirwanya.
A. Inyunguramagambo
Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe
mu mwandiko.
1. umwangavu, 2. isugi, 3.imanzi, 4.ingimbi,
Umwitozo w'inyungaramagambo
1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro zawe bwite
zigaragaza ko wumva icyo asobanura:
a. Umwangavu
b. Ingimbi
2. Uzurisha amagambo ukuye mu dukubo interuro
zikurikira (agakingirizo, kuniga, ingimbi, umwangavu,
gusama).
a. Uyu mukobwa amaze kuba ..................
b. Yakoze imibonano mpuzabitsina akoresha .................. kuko
atifuzaga .................. inda.
c. Umuhungu w' .................. atangira kumera inshakwaha, insya,
ubwanwa n'ubwoya ku maguru no kumaboko, no ..................
ijwi.
B. Ibibazo ku mwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magambo yanyu bwite.
1. Ni ba nde bavugwa mu mwandiko?
2. Ni zihe ngaruka zishobora kugera ku mukobwa w'umwangavu
wishoye mu mibonano mpuzabitsina ?
3. Ni ryari umunyeshuri wo mu wa gatanu yatwara inda?
4. Ni zihe ngaruka zishobora kugera ku bahungu b'ingimbi
bishoye mu mibonano mpuzabitsina?
5. Abanyeshuri bavugwa mu kiganiro bafashe ikihe kemezo?
C. Gusesengura umwandiko
1. Ni iki kivugwa muri iki kiganiro muri rusange?
2. Garagaza isomo ukuye muri iki kiganiro.
D. Kungurana ibitekerezo
Ni ibihe byemezo wafata kugira ngo wirinde kwishora mu mibonano
mpuzabitsina ukiri muto?
Ni ngombwa kwirinda ubusambanyi kuko harimo ingaruka
nyinshi zirimo gutwara inda, kwandura indwara, guta ishuri,
urupfu n'ibindi.
- Kugira abandi inama mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.- Gukoresha neza mu nteruro ziboneye amagambo nungutse.
4.2. Uturemajambo tw’amazina rusange mbonera
arimo amategeko y’igenamajwi ajyanyen’ingombajwi
Itegereze amagambo aciyeho akarongo muri uyu
mwandiko ukurikira maze uyashakire: Intego,
indomo, indanganteko n'igicumbi.
Nibura umukobwa agomba gutegereza kugeza ku myaka cumi n'umunani
kugira ngo abe yashobora kubyara. Ndetse amategeko y'Igihugu yo
ateganya ko agomba gushaka ku myaka makumyabiri n'umwe. Kubyara
mbere y'iyo myaka, bigira ingaruka zikomeye haba ku mubiri we ndetse
no mu mibereho ye, mu bukungu no mu mibanire ye n'abandi.
Mu gihe umukobwa ageze mu gihe cy'ubwangavu, aba akwiye
gusobanurirwa ibijyanye n'imihango, uburyo bwo kwisukura, n'uburyo
agomba kwitwara mu gihe ari mu mihango. Umukobwa agomba
gutegurirwa ibikoresho byabugenewe byo kwibindisha, nk'udutambaro
dusukuye cyangwa kotegisi, amazi asukuye n'isabune byo kwisukura.
Uruhare rw'ababyeyi, urw'abarezi ndetse n'abo babana ruba rukenewe
mu gufasha umukobwa muri iki gihe. Bagomba kumusobanurira
ibizamubaho hakiri kare, bakamwumvisha neza ko ari ibintu bisanzwebibaho ku bakobwa bose bafite ubuzima butarimo ikibazo.
Gereranya intego n'imvugo maze ushake amategeko
y'igenamajwi yakoreshejwe.
Kugira ngo umuntu agere ku mategeko y'igenamajwi agereranya intego
n'imvugo, maze akagerageza kuvumbura impamvu amajwi amwe n'amwe
yagiye ahinduka.
Dore izindi ngero z'amazina, uturemajambo twayo, uko avugwan'amategeko y'iganamajwi akoreshwa.
Ikitonderwa
Hari ibicumbi bifata ingombajwi "z" mu nteko ya 10 bitari biyisanganywe.
Ingero:
Urugi => inzugi
Uruyuzi => inzuzi
Urwabya =>inzabya
Umwitozo
Garagaza intego, imvugo n'amategeko y'igenamajwi yakoreshejwe mu
mazina akurikira:
1. Inzuki
2. Inzoga
3. Udutebo
4. Indango
5. Imfizi
6. Impuha
7. Imvaho8. Imbogo
Mfashe ko:
Nshoboye:
Ikitonderwa
Hari ibicumbi bifata ingombajwi "z" mu nteko ya 10 bitari biyisanganywe.
Ingero:
Urugi => inzugi
Uruyuzi => inzuzi
Urwabya =>inzabya
Umwitozo
Garagaza intego, imvugo n'amategeko y'igenamajwi yakoreshejwe mu
mazina akurikira:
1. Inzuki
2. Inzoga
3. Udutebo
4. Indango
5. Imfizi
6. Impuha
7. Imvaho
8. Imbogo
4.3. Twirinde abadushora mu mibonano mpuzabitsina
Kagabo ni umuhungu w'ingimbi ufite inshuti zo mu kigero ke ndetse
n'abandi bamurusha imyaka mike. Bakunze gukina agapira nimugoroba
iyo bakitse amasomo, cyangwa se bamaze kuvomera iwabo amazi.
Umunsi umwe batashye, bagenzi be bahereye ku biheri yari afite mu
maso, bamwumvisha ko bikizwa no gukora imibonano mpuzabitsina.
Icyo kintu Kagabo kimwanga mu nda, aribwira ati: " Nzashyirwa ari
uko mbajije data! "
Umugoroba umwe, yegera se aho yari yicaye ari gusoma igitabo, ni ko
kumutekerereza ibyo bagenzi be bamubwiye bavuye gukina agapira.
Nuko se aramubwira ati: "Mwana wange rwose ndagushimira ko utamize
bunguri ibyo inshuti zawe zakubwiye ahubwo ukabanza gusobanuza.
Iki gihe ugezemo ni icyo kujya ubaza kugira ngo umenye. Ubu ntukiri
akana gato kandi nanone nturaba umuntu mukuru. None rero ntabwo
urageza igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina. Uko ugenda ukurarero, hari ibintu bigenda bihinduka mu mubiri wawe, birimo n'ibyo biheri
biza mu maso ku bantu bamwe na bamwe. Biterwa n'imisemburo iba
igenda yiyongera uko ukura. Akenshi birikiza ariko bibaye bikurya wajya
kwa muganga ukamugisha inama. Ndizera, mwana wange ko uzajya
ufata ibyemezo byiza. Mbere yo gufata ikemezo icyo ari cyo cyose, uge
ubanza wibaze uti: "Ese iki kemezo ni kiza ? Ese kirankwiye? Iki kibazo
kizajya kigufasha guhitamo neza."
Gukora imibonano mpuzabitsina igihe kitaragera ni bibi haba ku
mukobwa cyangwa ku muhungu. N'iyo bitagira igikomere bigusigira
ku mubiri wawe, hari ingaruka mbi zindi bigusigira. Nihagira abashaka
kugushuka, ikemezo kiza wafata ni ukubabwira ko igihe cyawe kitaragera,
ko utiteguye gukora imibonano mpuzabitsina. Ugomba kwiyemeza
kubahakanira. Ni cyo kemezo kiruta ibindi, kandi ukabakangurira
gutekereza ku byemezo byabo na bo."
Kagabo akomeza kubaza se ati: "Dawe, none se biremewe kugirana
ubucuti n'umukobwa mu gihe tutarakura?"
Se aramusubiza ati : "Birashoboka rwose! Hari uburyo bwinshi bwo
kwereka umuntu ko umukunze. Reba nk'ababyeyi bawe cyangwa
inshuti. Urabakunda kandi ubitaho, si byo se? Ubereka urukundo mu
buryo bwinshi kandi butandukanye. Ushobora rwose kugirana ubucuti
n'umukobwa ndetse mukabukomeza ku buryo urukundo rwanyu rugenda
rukura rugashinga imizi. Niba umukobwa ukunda na we agukunda,
mushobora kugaragarizanya urukundo, bitanyuze mu gukora imibonano
mpuzabitsina. Mushobora kwandikirana inzandiko n'imivugo, kubwirana
udukuru n'amabanga, kuririmba n'ibindi.
Umenye rero ko ntawemerewe kubuza amahoro umukobwa amutesha
umutwe, cyangwa amushyiraho igitutu. Nta muntu wemerewe
gukorakora undi. Nta bwo byemewe guhatira umuhungu cyangwa
umukobwa gukora imibonano mpuzabitsina. Iyo ibyo bibaye, byitwa
ihohotera rishingiye ku gitsina. Guhohoterwa bibabaza buri wese.
Sinarangiza ntongeye kugushimira kuba watekereje kungisha inama
nk'umubyeyi wawe. Ni byiza cyane. Abana rero baba abahungu cyangwa
abakobwa bakwiye kugufataho urugero maze bakajya bagisha inama
ababyeyi babo ku bijyanye n'imihindagurikire y'umubiri wabo. Bibayena ngombwa wabaza umwarimu wawe cyangwa undi muntu mukuru
ubona ko atagushuka. Ni bo bonyine bashobora kukugira inama nziza
zikurinda ibishuko ushobora guhura na byo."
A. Inyunguramagambo
Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe mu
mwandiko.
1. Gukika amasomo
2. Gushyirwa
3. Kumira bunguri
4. Imisemburo
5. Gushinga imizi
6. Kotsa umuntu igitutu
Imyitozo y'inyunguramagambo
1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro zawe bwite.
a. Gukika amasomo
b. Kumira bunguri
c. Imisemburo
d. Kotsa umuntu igitutu
2. Uzuza izi nteruro zikurikira ukoresheje aya magambo ari
mu dukubo (ikemezo, urukundo, inzandiko, igitutu)
1. Hari .............. zandikwa zikaba zifite agaciro gakomeye.
2. Nafashe .............. cyo kwirengagiza .............. banshyiraho
bampatira gukora ibyo ntashaka.
3. Iyo ufite .............. ukunda n'abanzi bawe.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Subiza ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo
yawe bwite mutandukuye interuro ziri mu mwandiko.
1. Kugira ibiheri mu maso bisobanura ko ukeneye gukora
imibonano mpuzabitsina? None se biterwa n'iki? Ubirwayeyabigenza ate?
2. Ese ujya wereka urukundo ababyeyi, abavandimwe n'inshuti?
Ubigenza ute?
3. Umuhungu n'umukobwa bashobora kugirana ubucuti
butaganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina? Babigenza
bate?
4. Ese biroroshye gukora ibintu bitandukanye n'ibya bagenzi
bawe?
5. Ni iki cyagufasha gufata ibyemezo byawe bwite?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
Subiza neza ibibazo bikurikira
1. Ni iki kivugwa muri rusange muri uyu mwandiko?
2. Garagaza ingingo z'ingenzi zigize uyu mwandiko
D. Kunguranaho ibitekerezo
Ese wowe ujya ubaza ababyeyi bawe ku bijyanye
n'imihindagurikire y'umubiri wawe no ku bijyanye n'imikorere
y'imyanya ndangabitsina? Bwira abandi inama bakugiriye.
UmukoroKora inshamake y'ibyo mwunguranyeho ibitekerezo.
4.4. Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Indwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina ni indwara ziva ku
muntu uzirwaye zikajya ku wundi mu gihe k'imibonano mpuzabitsina. Izo
ndwara ziterwa n'udukoko duto twitwa virusi, bagiteri cyangwa indiririzi;
dukunda kwibera mu bice by'umubiri ahantu hashyuha kandi hahehereye,
nko mu myanya ndangagitsina y'umugore, cyangwa iy'umugabo.
Udukoko twitwa virusi dushobora gutera indwara z'umwijima bita epatite
B (hepatite B) na SIDA. Bagiteri zigatera imitezi, mburugu, n'uburagaza
na ho indiririzi zigatera tirikomunansi n'izindi. Zimwe muri izi ndwara
nka SIDA, indwara z'umwijima na mburugu zishobora kwandurira kandi
mu zindi nzira zitari iz'imibonano mpuzabitsina nko mu nshinge zanduye
umuntu ashobora guterwa.
Impuguke zishinzwe gukumira indwara zidakira mu Kigo k'Igihugu
Gishinzwe Ubuzima, zemeza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bike
bya Afurika bikingira abana bavutse indwara z'umwijima.
SIDA si yo yonyine ikomeye mu ndwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina, hari n'izindi nyinshi kandi mbi cyane. Uko umuntu yandura
izo ndwara ni ko byorohera agakoko gatera SIDA kwinjira bitewe
n'ibisebe biza mu gitsina.
Bimwe mu bimenyetso biranga uwanduye indwara zifata imyanya
ndangagitsina ni ukuribwa kuri iyo myanya ku bagore, udusebe
cyangwa uduheri ku gitsina cy'umugabo cyangwa icy'umugore. Hari
kandi amashyira aturuka mu gitsina cy'umugabo, kokerwa igihe umuntu
yihagarika, kwishimagura, kuzana ubushye no guhinda umuriro. Abana
bavutse ku bantu banduye bene izo ndwara bakunze kugira amashyira
mu maso bakivuka. Ku bagore ho uburwayi buboneka cyanecyane mu
bubobere buba mu gitsina. Gusa, akenshi abagore hari n'igihe batamenya
ko banduye izo ndwara bakabibwirwa na muganga.
Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zishobora kwirindwa,
mu gihe abantu bose bari mu kigero cyo gukora imibonano
mpuzabitsina bifashe bakareka ingeso y'ubusambanyi. Kwifata
byananiranye bakoresha agakingirizo.
Umugabo n'umugore na bo bagomba kwirinda gucana inyuma. Igihe hari
ubonye kimwe mu bimenyetso byavuzwe agomba kwisuzumisha. Uwanduye
agomba kwivuza kare kandi bakivuza kwa muganga ubihugukiwemo.
Iyo izi ndwara zivuwe neza kandi ku gihe zirakira kandi ni bwo buryo
bwo kurinda ko zikwirakwira. Iyo uzirwaye ativuje, zimunga umubiri
we zikangiza imyanya ndangagitsina ku mugabo no ku mugore, bikaba
byanavamo ubundi bumuga bwageza ku gucika igitsina cyangwa no
gupfa.
Bana rero mwumvise ko indwara zandurira mu myanya ndangabitsina ari
nyinshi kandi zikagira ingaruka zikomeye ku buzima. Nyamara kuzirinda
birashoboka kandi biroroshye. Nimufate ingamba zikomeye rero kugira
ngo zitazabamungira ubuzima.
A. Inyunguramagambo
Mushake ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe
mu mwandiko.
1. Agakingirizo
2. Guca inyuma uwo mwashakanye
3. Kwisuzumisha
Koresha amagambo akurikira mu nteruro zawe bwite.
1. Agakingirizo
2. Guca inyuma uwo mwashakanye
3. Kwisuzumisha
Uzurisha amagambo ukuye mu dukubo interuro
zikurikira (ubushakashatsi, miriyoni, SIDA, igitsina).
1.. Buri munsi umuntu azigamye amafaranga igihumbi, mu minsi
igihumbi yaba afite ...............
2. ............... ntiburavumbura umuti wa ............... ngo ikire burundu.
3. Uburagaza bushobora gutuma ............... kivaho kigacika.
Umukino wo gutahura amagambo
Tahura muri iki kinyatuzu amagambo ugomba kuzurisha interurozikurikiyeho.
1. Si byiza guha ................ abanduye ................itera SIDA.
2. Abantu banywa ibiyoga bitujuje ubuziranenge barangwa n.................
3. Umuryango w'Abibumbye ari wo................mu magambo ahinnye
y'Icyongereza uvuga ko ................ n'................ bakoze imibonano
mpuzabitsina baranduye indwara nka ................n'................bashobora
kubyara ................ banduye.
4. ................ basabwa ................ ntibakore imibonano mpuzabitsina kuko
baba bakiri bato.
5. ................ iba mu mazi kandi ifite agaciro kanini mu bukungu bw'u
Rwanda.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo
yanyu bwite.
1. Ni izihe ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zivugwa
mu mwandiko?
2. Ni ibiki biranga uwanduye indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina?
3. Ese twakwirinda dute indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina?
4. Andika ingaruka zo kutivuza indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina?
5. Ni uwuhe mwanzuro ufashe umaze gusoma uyu mwandiko?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
Subiza neza ibi bibazo
a. Ni iki kivugwa muri rusange muri uyu mwandiko?
b. Garagaza ingingo z'ingenzi zigize uyu mwandiko.
D. Kungurana ibitekerezo:
1. Ese ubona wakora iki mu gihe ushaka kutandura indwara
zandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi ushaka no kubyara
abana?
2. Ni gute twahagarika ikwirakwizwa ry'indwara zandurira mumibonano mpuzabitsina?
Umukoro:
Kora inshamake y'ibyavuzwe n'amatsinda atandukanye ku ngingozunguranyweho ibitekerezo.
Mfashe ko:
Ari ngombwa kwirinda ubusambanyi kuko harimo ingaruka nyinshizirimo n'urupfu.
Nshobora
- Kugira abandi inama mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.
- Gukoresha neza mu nteruro ziboneye amagambo nungutse.
4.5. Ubugimbi n’ubwangavu
Burya nugira ibibazo uge wiyambaza ababyeyi bawe kuko badashobora
kukubeshya cyangwa kugira icyo bagukinga. Uge ubizera. Kurikirana
ikiganiro Mahungu yagiranye na se ku birebana n'ubugimbi n'ubwangavu
maze umbwire ko hari uwari kumurusha kubimusobanurira. Nta
cyo yamuhishe ahubwo n'ibyo atashoboraga gutinyuka kumubazayarabimusobanuriye.
Igitondo kimwe, Mahungu yarabyutse asanga ikabutura yararanye
kimwe n'imyanya ndangagitsina ye byatose. Arebye asanga ni ibintu
by'umweru bifashe kandi bitanuka nk'inkari. Bwari ubwa mbere ibyo
bintu bimubayeho, ku buryo yumvise bimuyobeye, akamara umunsi wose
ahangayitse, yibaza niba atarwaye.
Ku mugoroba, Mahungu yegereye se, amubwira ibyamubayeho. Se
aramubwira ati:" Mwana wange ntugire ubwoba. Ibyo byakubayeho
nijoro byitwa kwiroteraho. Abahungu n'abagabo akenshi bibabaho
basinziriye. Birashoboka ko ubyuka ugasanga wiroteyeho. Rwose ibyo
ni ibintu bisanzwe, kandi nta cyo wabikoraho. Ntibiguhangayikishe rero,
ahubwo bitabaye ntiwaba uri muzima.
Mbese ubu ugeze mu gihe kidasanzwe cy'ubuzima bwawe kitwa ubugimbi.
Ubugimbi ni igihe k'impinduka mu mubiri no mu bitekerezo. Bamwe
babutangira hagati y'imyaka cumi na cumi n'itanu, cyangwa mbere
y'aho gato, bukaba bushobora gukomeza kugeza ku myaka makumyabiri
n'umwe."
Nuko yungamo ati:"Ubu ijwi ryawe rigiye kuzahinduka, umere
ubucakwaha, insya, ubwanwa, impwempwe ndetse n'ubwoya ku maguru
nkange! Ahubwo uzaba muremure, ugire ibigango, ndetse uge ubira
ibyuya byinshi."
Uzajya unashyukwa rimwe na rimwe. Bigaragazwa n'uko igitsina
cyahagurutse kigakomera. Gushyukwa bishobora kuba nijoro cyangwa
ku manywa ndetse wumva wifuza gukora imibonano mpuzabitsina, ariko
uzabyirinde kuko utarageza igihe cyabyo. Iyo ibi bimenyetso bijyanye
n'ubugimbi byagaragaye rero, uba ushobora no gutera umukobwa
inda. Abahungu ntibavukana intanga, batangira kuzigira muri iki gihe
cy'ubugimbi bigakomeza ubuzima bwabo bwose. Ariko rero ubyumve
neza, kuba wabasha gutera umukobwa inda ntibivuga ko igihe kigeze
cyo gukora imibonano mpuzabitsina no gutera inda. Uzabanza ukure,
nyuma witegure kuba umubyeyi no kubaka urwawe rugo. Ni byiza ku
ngimbi nkawe kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina ugategerezaigihe uzabera umuntu mukuru wubatse urugo rwawe.
Imihindagurikire y'umubiri ni ikintu gisanzwe mu mikurire ya buri muntu.
Ni ikimenyetso kerekana ko umubiri ukura kandi urimo guhinduka. Nta
mpungenge n'imwe bigomba kugutera. Ugomba ahubwo kugira ishema
ry'uko ukura neza haba ku mubiri haba no mubitekerezo!"
"Kimwe n'abahungu, abakobwa na bo bagira mpinduka, iyo bavuye mu
bwana binjira mu bwangavu. Baba bitwa abangavu. Kimwe n'abahungu
na bo muri iki kigero barakura bakaba barebare, bakamera ubucakwaha,
amabere n'insya. Na bo bakunze kubira ibyuya kurenza ibisanzwe kandi
bakazana ibiheri mu maso.
Aho batandukaniye n'abahungu rero, abakobwa bamera amabere,
ndetse bakagira amatako magari. Ikindi kandi bakajya mu mihango buri
kwezi, ari byo kuva amaraso mu myanya ndangagitsina. Ibyo bitangira
hagati y'imyaka ikenda na na cumi n'ine. Uko kuva amaraso kuba buri
kwezi ni byo bita kujya mu mihango, kandi bimara iminsi kuva kuri itatu
kugeza kuri itanu.
Iyo umukobwa atangiye kubona imihango ni ikimenyetso cy'uko ashobora
gusama. Ariko n'ubwo ashobora gusama, umubiri we n'ibitekerezo
bye biba bitari byakura neza kugira ngo abe akwiye gutwita. Kimwe
n'abahungu, abakobwa na bo bakeneye kubanza gukura neza mu gihe
cy'ubwangavu bitegura kwinjira mu kiciro cy'abantu bakuru."
"Kuvuga ni ugutaruka! Hari ikintu nabonye ku kigo cyanyu kiranshimisha
cyane, ku buryo n'ahandi hose ku bigo by'amashuri bikwiye kubabera
urugero. Uzi ko ku kigo cyanyu abahungu mufite ubwiherero bwanyu
n'abakobwa bakagira ubwabo. Nageze mu bw'abakobwa nsanga hari
akumba kagenewe abakobwa bari mu mihango ku buryo umwana
bitunguye ahasanga amazi n'amasabune byo kwisukura ndetse na
kotegisi (cotex) akoresha kugira ngo amaraso y'imihango atagaragara
ku myenda ye."
Izi nama nkugiriye rero ntuzihererane ahubwo uge uganiriza bagenzi
bawe batarabimenya kandi mufatire hamwe imyanzuro ikwiye yo
kutishora mu mibonano mpuzabitsina kuko mutarageza igihe. Ahubwo
mwihatire kwiga kugira ngo mutegure neza ubuzima bwanyu bw'ejohazaza.
A. Inyunguramagambo
Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe mu
mwandiko.
1. Ubucakwaha 2. Insya
3. Impwempwe 4. Ibigango
5. Intanga 6. Kuvuga ni ugutaruka
7. Nta mpungenge
Imyitozo y'inyunguramagambo
1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro zawe bwite
zigaragaza ko wumva icyo asobanura:
a. Ubucakwaha b. Insya
c. Impwempwe d. Ibigango
e. Intanga f. Kuvuga ni ugutaruka
2. Tanga imbusane z'amagambo akurikira uyakuye mu
mwandiko
a. Abahungu
b. Mukuru
c. Ku manywa
d. Uguhangayika
3. Tanga impuzanyito z'amagambo akurikira:
a. Uguhangayika
b. Abari
c. Sifilisi
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko
1. Iyo bavuze ubugimbi cyangwa ubwangavu, wumva iki?
2. Ni kuyihe myaka umuhungu aba ingimbi na ho umukobwa
akaba umwangavu?
3. Ni izihe mpinduka z'umubiri abahungu bagira iyo bageze mubugimbi?
4. Ese iyo umuhungu yiroteyeho cyangwa agize impinduka mu
mubiri, bisobanura ko ageze igihe cyo gukora imibonano
mpuzabitsina? Kuki?
5. Ni izihe mpinduka z'umubiri abakobwa bagira iyo bageze mu
bwangavu?
6. Ni uwuhe mwihariko ibigo bimwe bigenera abakobwa bajya
mu mihango? Ubivugaho iki?
7. Wowe wumva watinyuka kubaza ababyeyi bawe ibyakubayeho
bijyanye n'imihindagurikire y'umubiri wawe? Kubera iki?
8. Ni iki wumva wungutse umaze gusoma uyu mwandiko?
9. Ni iyihe nama ukuye muri uyu mwandiko?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
Subiza neza ibi bibazo
1. Vuga ingingo z'ingenzi zigize uyu mwandiko
2. Garagaza isomo ukuye muri iyi nkuru.
D. Kungurana ibitekerezo
Tanga ibitekerezo kuri iyi ngingo
1.Hakwiye gukorwa iki kugira ngo ingimbi n'abangavu
basobanukirwe imihindagurikire y'umubiri wabo?
2.Musome inkuru zikurikira maze mwungurane ibitekerezo ku
bibazo:
Uyu ni umwanya wakugenewe wowe munyeshuri kugira ngo urusheho
gusobanukirwa n'ibijyanye n'imibonano mpuzabitsina. Soma ibi bibazo
ingimbi n'abangavu bakunze kwibaza, wumve ko ubisobanukiwe. Niba
utabisobanukiwe ubaze umwarimu wawe cyangwa ababyeyi bawe.
a. Karekezi ni mubyara wa Mahungu. Ubusanzwe akunda gukina
n'abandi bana. Umunsi umwe Mahungu yamubonye aho
gukina yicaye iruhande rw'ikibuga yigunze afite ibitekerezo
byinshi. Ni ko kumwegera aramubaza ati: "Bite shahu ko
ndeba nta kigenda?" Mubyara we ni ko kumubwira ati:
"Yewe, ibintu byaraye bimbayeho byanyobeye. Nabyutse,nsanga agakabutura kange katose mbona n'ibindi bintu ntazi
byanyanduje. Sha ubanza narwaye ya mitezi bavuze!"
Ikibazo: Wumva wafasha iki Karekezi kugira ngo ibyamubayeho
bitamutesha umutwe?
b. Karara yatunguwe no kubona imihango bwa mbere ari ku
ishuri. Igihe cy'akaruhuko ko hagati y'amasomo kigeze atinya
gusohoka nk'abandi kuko yibwiraga ko kuba yanduje imyenda
ye abandi babibona bakamushungera, bikaba byamutera isoni
n'ikimwaro.Wamufasha ute gukemura ikibazo afite?
Ikibazo: Wafasha ute Karara gukemura ikibazo afite?
3. Ese birasanzwe ko abahungu bamwe cyangwa abakobwa
bakura vuba kurusha abandi?
4. Kuki ibice bimwe by'umubiri bikura vuba kurenza ibindi?
5. Gushyukwa ni iki?
6. Ese amasohoro ashobora gusohokera rimwe n'inkari?
7. Gusiramura ni iki?
8. Ni gute wasukura imyanya ndangagitsina y'umuhungu?
9. Intanga ngabo ni iki?
10. Gutera inda bisaba iki?11. Ni gute umuntu yakwirinda gutera inda?
Mfashe ko:
Ari ngombwa gusobanukirwa imikorere y'umubiri ku ngimbi n'abangavu;maze ibyo badasobanukiwe bakabaza ababarera.
Nshobora:
Kugira abandi inama mu bijyanye n'imikorere y'umubiri ku ngimbi
n'abangavu.Gukoresha neza mu nteruro ziboneye amagambo nungutse.
4.6. Isuku y’imyanya ndangagitsina
Abantu ntibakunze kuganira beruye ku bijyanye n'imyanya ndangagitsina
yabo, yemwe n'isuku yayo! Kandi nyamara ni ngombwa kumenya kugirira
isuku iyo myanya ku buryo bukwiye kuko ari ibintu byo kwitondera.
Imyanya ndangagitsina y'abagore n'abakobwa iteye ku buryo ivubura
ubwayo amatembabuzi ashinzwe kuyisukura n'udukoko dushinzwe
kurwanya utundi dukoko duturutse hanze dushobora gutera indwara.
Amatembabuzi yo mu myanya ndangagitsina y'abagore n'abakobwa
ubusanzwe nta mpumuro yihariye agira.
Akenshi abagore n'abakobwa bakunze gukoresha imibavu kugira ngo
birinde iyi mpumuro cyangwa se bagakaraba kenshi ndetse cyane.
Ubusanzwe umubiri wifitiye ubudahangarwa bwawo ariko umwanda
mwinshi ushobora kubwangiza.
Ni byiza kwambara amakariso akoze mu ipamba kandi kumeswa
byibura buri munsi bishobotse mu mazi atetse. Mu gihe amaze kumeswa,
amakariso agomba kwanikwa ku zuba kandi mu gihe bishoboka agaterwa
ipasi mbere yo kwambarwa. Ni ngombwa kwitwararika ibi bikurikira:
Guhindura imyenda y'imbere igihe wanyagiwe cyangwa wabize ibyuya
byinshi, kwirinda kumesanya amakariso n'indi myenda, cyangwa gutoraamakariso hasi ugahita uyambara.
Mu buryo bwo kwirinda uburwayi buterwa n'umwanda mu myanya
ndangagitsina gore, hari inama zikwiye kubahirizwa. Zimwe muri zo ni
izi zikurira.
Ni ngombwa kwirinda kwambara imyenda igufashe igihe kirekire kuko
bituma iyo myanya itutubikana hakaba hazamo impumuro mbi cyangwa
za mikorobe, Inama ya kabiri ni ukwirinda kwambarana n'abandi
imyenda y'imbere. Iya gatatu ni ugukaraba intoki mbere yo gukora mu
gitsina. Inama ya kane ni uguhanagura ubwiherero bwicarwaho n'umuti
wabigenewe cyangwa ushyireho agatambaro.
Mu gihe uvuye kwituma, igihe wihanagura ni byiza kubikora uvana imbere
ujyana inyuma kugira ngo wirinde ko imyanda yo mu kibuno yajya mu
gitsina.
Ni ngombwa kandi kugira umuco wo gusiga utanduje ubwiherero, kugira
ngo umuntu uza kubujyamo nyuma yawe atahagirira ibibazo.
Gukaraba mu gitsina buri kanya na byo si byiza, kuko bituma hata
ubudahangarwa bwaho: inshuro eshatu ku munsi ziba zihagije. Ni
ngombwa gukoresha amazi yonyine, bishobotse atetse kandi meza
atanduye kandi ukiyuhagira amasabune meza akoranywe ubuziranenge.
Mu gihe k'imihango, hindura udutambaro tw'isuku mu masaha
makumyabiri n'ane ukurikije uko uva.
Abahungu n'abagabo bagirwa inama yo kwisiramuza kuko birinda za
mikorobe zakwitekera munsi y'igihu gitwikiriye umutwe w'igitsina cyabo.
Abadasiramuye basabwa korosoraho icyo gihu bagakaraba imbere neza
n'amazi meza, kuko hazamo imyanda iyo kitogejwe neza.
Si byiza rero ko abantu birengagiza inama zirebana n'ubuzima. Ni
ngombwa kumenya ko kwirinda ari byiza kurusha kwivuza. Birakwiye
kurushaho kugirira isuku imyanya ndangagitsina no kubitoza abana,kuko bibarinda indwara.
A. Inyunguramagambo
Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe mu
mwandiko.
1. Ubushobozi kamere bw'umubiri
2. Kuvubura
3. Kwitwararika
4. Kwambarana
5. Imibavu
6. Ubudahangarwa
Umwitozo w'inyunguramagambo
1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro zawe bwite
zigaragaza ko wumva icyo asobanura:
a. Ubushobozi kamere bw'umubiri
b. Kuvubura
c. Kwitwararika
d. Kwambarana
e. Imibavu
f. Ubudahangarwa
2. Uzurisha amagambo akurikira mu nteruro zatanzwe:
umutungo kamere, kwitwararika, ivubura, ubudahangarwa.
1. Igihugu cyacu gifite ............. mu butaka no mu mazi.
2. Iyi soko ............. amazi meza.
3. Tugomba ............. kugira ngo tudakomeretsa abahuye
n'ihohoterwa.
4. Umubiri winjiwemo na virusi itera Sida utakaza .............bwawo.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko.
1. Ari igitsina gore n'igitsina gabo ni ikihe gikwiriye kugirirwa
isuku cyane? Sobanura igisubizo cyawe.
2. Isuku y'igitsina gabo ikorwa ite?
3. Kuki ari ngombwa gukaraba intoki mbere yo gukora kugitsina?
4. Sobanura ukuntu kwirinda biruta kwivuza?
5. Ni ibihe bikoresho by'ingenzi byifashishwa mu isuku y'imyanya
ndangagitsina gore?
6. Hari inama zirenga icumi zivugwa mu mwandiko ku isuku
y'imyanya ndangagitsina: tangamo nibura eshanu.
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
Subiza ibibazo bikurikira
1. Bwira umuntu utagirira isuku imyanya ndangagitsina ye
ingaruka zabyo.
2. Garagaza isomo ukuye muri uyu mwandiko.
D. Kungurana ibitekerezo
Tanga ibitekerezo kuri iyi ngingoBwira abandi ingaruka zo kutagirira isuku imyanya ndangabitsina.
Mfashe ko:
Ari ngombwa kugira isuku y'imyanya ndangagitsina kuko biturindaindwara nyinshi.
Nshobora
Kugira abandi inama mu bijyanye n'isuku y'imyanya ndangagitsinaGukoresha neza mu nteruro ziboneye amagambo nungutse.
4.7. Ntera
Soma aka gace k'umwandiko maze usubize ibibazo
byabajijjweho.
Tugomba guharanira ubuzima bwiza bw'imyororokere kugira ngo tugire
amagara mazima. Kugira ngo ibyo tubigereho tugomba kunywa amazimeza. Imisarane twitumamo igomba kuba ari miremire kandi igahora
ikorerwa isuku. Imyenda twambara ikwiye kuba ari mishyashya
itarambawe n'abandi cyanecyane iy'imbere nk'amakariso. Icyumba
turaramo kigomba kuba ari kigari kandi gisukuye.
Mumenye rero ko indwara nyinshi ahanini ziterwa n'amazi mabi maze
muharanire kuzirinda.
Ibibazo byo gusubiza:
1. Amagambo yanditse atsindagiye ni ayahe? Yandike.
2. Ukurikije ibisobanuro byayo muri rusange urumva avuga iki?
3. Aya magambo afite uwuhe mumaro ku magambo ajyana na yo?
4. Aya magambo mwayita iki muhereye ku bisubizo mumaze kubona?
5. Musabwe gutanga igisobanuro k'izina muhaye aya magambo,
mwayasobanura ngo iki?
6. Musesenguye aya magambo, mwabona agizwe n'utuhe turemajambo?
1. Inshoza
Ntera ni ijambo rigaragira izina rikisanisha na ryo, rigafata
indanganteko yaryo ho indangasano.
Mu rwego rw'iyigantego, ntera ni ijambo rirangwa n'uturemajambo
tubiri ari two: Indangasano n'igicumbi.
2. Uturango
- Ntera yisanisha n'izina biri kumwe.
- Ifata indanganteko yaryo ikaba ari yo iba indangasano yayo.
Haba amagambo agira indanganteko yihishe. Iyo ntera iyakurikiye
irayigaragaza (Imana nzima; ishyamba rigari).
- Mu nteruro ntera yisanisha n'izina igaragiye, igahuza inteko na ryo.
- Ntera ishobora kwinjira mu nteko zose z'amasano.
Intego ya ntera
Muri izi nteruro nimwitegereze noneho imiterere ya ntera zirimon'uburyo zagiye zihinduka maze musubize ibibazo bikurikiraho:
1. Umwenda mwiza ugira amabara meza n'indodo nshyashya.
2. Ahantu heza ni ahari akuka keza n'ikirere kiza kidakonja bikabije
cyangwa ngo gishyuhe bikabije.
Musubize ibibazo bikurikira:
1. Muri izi nteruro ntera zirimo ni izihe?
2. Izo ntera uzigereranyije n'amazina, ubona zibura zifite inyuguti
izitangira kimwe n'amazina ? Niba ari oya ubona akaremajambo
zibura ari akahe ?
3. Ni ikihe gice cyagiye gihinduka bitewe n'izina ntera
iherekeje? Icyo gice twakita ngo iki, tugereranyije n'igice kitwara nka
cyo mu mazina ?
4. Ni ikihe gice kitagiye gihinduka ku mazina yose ntera yagaragiye?
5. Ni iyihe myanzuro mwafata muhereye ku bisubizo mumaze gutanga?
3. Uturemajambo twa ntera
Ntera igira uturemajambo tubiri tw'ingenzi: indangasano (RS)
n'igicumbi (C).
Igice gihinduka ni indangasano naho ikidahinduka ni igicumbi.
Indangasano
Indangasano ya ntera isa n'indanganteko y'izina igaragiye. Ihinduka
bitewe n'izina iherekeje.
IgicumbiUrutonde rw’ibicumbi bya ntera
Ikitonderwa
Igicumbi –re na –to byisubiramo ku buryo bifata indangasano ebyiri.
Ingero: -igihe kirekire (ki-re-ki-re)
-Igihugu gitogito (ki-to-ki-to)
Ibicumbi -gufi, -ke, -to bishobora kwiyongeraho-ya
Ingero: Umuntu mugufiya, amagambo makeya
Igicumbi -niya gishobora kugira impindurantego nyinshi.
Ingero: nuya, niniya, nzunyu, nzinya, nzuzunya, nunuya, niniriya, nziginya,
nzugurunyu...
Ibicumbi -shya, -to bishobora kwisubiramo
Ingero: umwenda mushyashya, igiti gitoto.
4. Amategeko y’igenamajwi akoreshwa muri ntera
Amategeko y’igenamajwi akoreshwa muri ntera ni nk’akoreshwa mu izina.
Ingero
- Ubutunzi bwiza: bu-iza :uĺw/-J
- Intera ndende: n-re-n-re: rĺd/n-
- Imyaka myinshi: mi-inshi: iĺy/-J
5. Imbonerahamwe igaragaza imikoreshereze ya ntera, intego,amategeko y’igenamajwi mu nteko zitandukanye.
Tahura ntera zakoreshejwe muri uyu mwandiko uzishyire mu
mbonerahamwe, uvuge n'inteko zirimo.
Muri iyi si nini kandi nziza dutuye, harimo ibintu byinshi kandi bidushimisha.
Ubuzima ubwabwo ni bwiza iyo ufite amagara mazima.
Tubugiramo iminsi mikuru itunezeza.
Iyo tugeze mu mpera z'umwaka, intashyo zo kwifurizanya umwaka
mushya muhire ziracicikana. Muri izo ntashyo kandi bifurizanya kugira
ubuzima burebure, n'amahoro.
Muri icyo gihe k'impera z'umwaka, abana bato n'abantu bakuru baba
bambaye imyenda mishyashya kandi barangwa n'ibyishimo.
Isi kandi iriho ibiti bitoshye n'ibyatsi bibisi bihumeka umwuka mubi
dusohora ariko bigasohora umwuka mwiza dukeneye. Iriho amazimagari arimo amafi atandukanye arimo udufi tunzinya kandi tugufi
tungana n'agatoki n'andi manini angana n'inzu. Ayo mafi aryoha cyane
iyo afashwe akiri mataraga.
Nyamara mu bintu byiza byose tubona kuri iyi si, nta kintu kiruta kwiga
ukamenya.
Mfashe ko:
Ntera ari ijambo rigaragira izina kandi rikisanisha naryo. Ikaba igira
uturemajambo tubiri aritwo: Indangasano (RS), n'igicumbi (C).
Indangasano ya ntera isa n'indanganteko y'izina igaragiye. Ihinduka
bitewe n'izina iherekeje.
Igicumbi ari igice cya ntera kidahinduka na rimwe akaba ari na cyo
kibumbatiye igisobanuro cyayo.
Nhoboye
– Gukoresha ntera mu nteruro
– Gusesengura ntera ngaragaza uturemajambo twayon'amategeko y'igenamajwi.
4.8 Izina ntera
Soma izi nteruro maze utahure imiterere n'umumaroby'amagambo yanditse atsindagiye.
1. Umwiza arahenda, umwiza sinamurenganya.
2. Akeza karigura.
3. Aheza ho gutura ni ahatari mu gishanga kandi ntihabe ku musozi
uhanamye.4. Ababi bazahanwa, abeza bahembwe.
Mu matsinda musubize ibi bibazo:
a. Aya magambo yanditse atsindagiye afite uwuhe mumaro?
b. Aya magambo yanditse atsindagiye yashobora kubangikana
n'amazina akayagaragira?
c. Ibicumbi byayo biteye nk'iby'ayahe magambo twize?
1. Inshoza y'izinantera
Izina ntera ni ijambo riteye nk'izina ku ruhande rumwe ku rundi
rikitwara nka ntera.
Ku ruhande rumwe, risa n'izina kuko rigira indomo kimwe n'izina; kandi
rikaba rishobora gufata umwanya n'umumaro waryo mu nteruro.
Urugero:
Aheza tuzahurirayo.
Ku rundi ruhande risa na ntera kuko rifite igicumbi gisa n'icya ntera,
mbese ugasanga ari ntera yafashe indomo. Nyamara bitandukanywa
n'uko ritagaragira izina ngo ririsobanure, ahubwo rikarisimbura.
Urugero:
Tuvuze ngo "Ahantu aheza tuzahurirayo" iyo nteruro yaba ikocamye.
2. Uturango tw'izinantera
.Izina ntera ku ruhande rumwe ryitwara nk'izina ku rundi rikitwara
nka ntera.
Ryitwara nk'izina kuko: rigira indomo.
Ryitwara nka ntera kuko:
rigira igicumbi gisa n'icya ntera.
Ingero: abeza, abenshi, abahire
. ryisanisha mu nteko zitandukanye.Ingero: umwiza, abeza, urwiza, ikiza, inziza, aheza,
Umwitozo
Vuga niba ijambo ryanditse ritsindagiye ari izina, ntera
cyangwa izinantera ukurikije ibibiranga maze unasobanure
impamvu y'icyo wahisemo.
Iyo abageni bashyingiranywe ababagaragiye bose babifuriza urugo
ruhire, bakabifuriza ishya n'ihirwe no kubyara bagaheka.
Uruhire rugaragazwa n'urukundo rutagatifu ruranga abashakanye,
abana bakarerwa neza, bagakurana ubuntu n'ubuziranenge. Urubi
rurangwa n'intonganya n'umwiryane, induru z'urudaca, n'uburere bubi
ku bana.
Uburere bubi n'ubwiza ni byo bituma mu bana habonekamo abeza
cyangwa ababi, naho ubundi abana bose baba bameze kimwe mu ivuka.
Kera rero bacaga umugani ngo "urushako ruto rurica" cyangwa ngo
"ubuto buroshya bugashukana". Muzirinde rero kwihutira gushaka
mukiri bato, mubanze mutegereze imyaka y'ubukure, mwige muminuze.Izo ni zo nama nziza mbahaye, imbi muzazigendere kure.
Mfashe ko:
Izina ntera ari ntera yafashe indomo bityo ikaba yitwara nk"izina
cyangwa nka ntera ku rundi ruhande.
Nshoboye– Gukoresha izina izina ntera mu nteruro.
4.9. Igisantera
Nimusome izi nteruro maze mutahure imitereren'umumaro by'amagambo yanditse atsindagiye.
1. Imyanya ndangagitsina.
2. Imibonano mpuzabitsina.
3. Umuco nyarwanda nimuwukomeze.
4. Umugabo mbwa aseka imbohe.
5. Umutima muhanano ntiwuzura igituza.
6. Uburere mboneragihugu.
7. Imikino mpuzamahanga.
1. Inshoza y'igisantera
Igisantera ni ijambo rigaragira izina rikarivugaho imiterere, imimerere
kimwe na ntera ariko rikaba ridafite igicumbi cya ntera kandi rikaban'abanyamahanga, kuko bagikomeye ku ndangagaciro zabo, bakaba
badapfa kwakira imico mvamahanga ituma umuco karande wabo
wangirika.
Ibyo bizakomeza kwitabwaho abana nibakomeza guhabwa uburere
mboneramuco, abakuru bagahabwa inyigisho mbonezamubano zo
kubahugura.
Gusa uko byagenda kose, Abanyarwanda ntibakumira imico
itandukanye mvamahanga ngo bikunde, kubera ko ubuhahirane
mpuzamahanga bugenda butera imbere. Bahurira na bo mu mikino
ngororamubi, mu myidagaduro n'ibitaramo ndangamuco, kandi ni
ho isi igeze.
Icya ngombwa ni uko bagomba kumenya kwakira ibyiza, ibibi
bakabirekera bene byo.
2. Tanga izindi nteruro ukoreshemo ibisantera nibura icumi.
ritisanisha igihe cyose n'izina biri kumwe.
Ingero:
Tuvuga: Umuco nyarwanda; ntituvuga: Umuco munyarwanda
Ariko dushobora kuvuga: Amazi masabano, tukongera tukavuga:
Ikibindi gisabano.
2. Uturango tw'ibisantera
Uturango duhuza ibisantera na ntera
Ibisantera byitwara nka ntera kuko biherekeza amazina.
Bifite umumaro nk'uwa ntera wo gusobanura amazina bigaragiye.
Bitandukanywa na ntera n'uko ibicumbi byabyo atari bimwe n'ibya
ntera.
Uturango dutandukanya ibisantera na ntera.
Ibicumbi by'ibisantera bitandukanye n'ibya ntera.
Ibisantera ntibishobora kwisanisha n'amazina bigaragiye mu nteko
zose kimwe na ntera.
Imyitozo:
1. Garagaza ibisantera biri muri aka kandiko uhereye ku
turango twabyo.
Umuco mwiza uranga Abanyarwanda ugaragarira mu ndirimbon'imbyino gakondo. Umuco nyarwanda uri mu mico ishimwa
n'abanyamahanga, kuko bagikomeye ku ndangagaciro zabo, bakaba
badapfa kwakira imico mvamahanga ituma umuco karande wabo
wangirika.
Ibyo bizakomeza kwitabwaho abana nibakomeza guhabwa uburere
mboneramuco, abakuru bagahabwa inyigisho mbonezamubano zo
kubahugura.
Gusa uko byagenda kose, Abanyarwanda ntibakumira imico
itandukanye mvamahanga ngo bikunde, kubera ko ubuhahirane
mpuzamahanga bugenda butera imbere. Bahurira na bo mu mikino
ngororamubi, mu myidagaduro n'ibitaramo ndangamuco, kandi ni
ho isi igeze.
Icya ngombwa ni uko bagomba kumenya kwakira ibyiza, ibibi
bakabirekera bene byo.2. Tanga izindi nteruro ukoreshemo ibisantera nibura icumi.
Mfashe ko:
gisantera ari ijambo ryitwara kandi rikagira umumaro nk'uwa ntera
ariko ntigire ibicumbi bya ntera kandi ntiyisanishe n'izina igihe cyose.
NshoboyeGukoresha igisantera mu mvugo no mu nyandiko.
Iwacu imuhira i Huye dukunda gukina hamwe n'abana duturanye. Hari
igihe dukina umukino wo kumenya ibyerekezo vuba. Uyobora umukino
agenda avuga ibyerekezo bitandukanye agira ati:" Iburyo, ibumoso,
imbere, inyuma." Ugiye mu kerekezo gitandukanye n'icyo yavuze
aba atsinzwe. Nagiye i Nyamasheke nsanga na bo bakina nkatwe.Ese namwe iwanyu iheru iyo mu majyaruguru iyi mikino irahaba?
Ndifuza gutemberera ahantu hatandukanye mu Rwanda rwacu nkareba
uko abana baho bakina. Nzajya i Rwamagana, i Byumba, i Karongi, i
Nyagatare, i Rubavu, n' i Kigali mu murwa mukuru.
Ariko nimbasura iyo iwanyu nkarara, muzamenye ko nikundira
kuryama ivure kuko nitinyira imbeho. Kandi bambwiye ko aho mu mu
majyaruguru hakonja.
Nzabasura rero dukine dusabane.
Amagambo aranga ahantu (imuhira, iheru, iburyo, ibumoso, ivure,
ikambere, imbere, inyuma) n'amagamabo akomoka kuri "i" y'indangahantu
ikurikiwe n'ikigenera "wa" n'ikinyazina ngenga (iwacu, iwanyu, iwabo...)
yandikwa mu ijambo rimwe. Ariko iyo "i" y'indangahantu ikurikiwe
n'izina ry'ahantu yandikwa itandukanye n'iryo zina kandi yo ikandikwa
mu nyuguti nto keretse iyo itangira interuro.
Ingero: i Butare, i Kigali, i Kibungo.
Umwitozo
Andika aka gace k'umwandiko ukosora amakosa y'imyandikire
arimo
[...] Bahaguruka kuKamonyi, bataha kuKakiru. Bukeye baboneza
iy'IGisaka barara I Rwamagana, bucya bajya I Mukiza kwa Kimenyi.
Bagezeyo babwira Kimenyi, bati: "Ndabarasa yadutumye ngo:
Wamutumyeho umuntu w'umukogoto muzarushanwa kumasha, none
twamuzanye."
Kimenyi ati: "Nimunyereke uwo mwazanye!" Babwira Kazenga
arahaguruka, yari akiri agasore k'ingaragu. Kimenyi amukubise amaso
aramusuzugura, ati: "Uru ruhinja ni rwo rwaje kurushanwa na Kimenyi!"
Intumwa za Ndabarasa, ziti: "Ni uwo, ahasigaye tubwire igihe tuzahurira
mukarushanwa."
Kimenyi, ati: "Umusibo n' ejo, ejo bundi nkamusezerera mukitahira."Nuko Abanyarwanda barikubura basubira mu i cumbi rya bo [.....]Mfashe ko:
Amagambo aranga ahantu n'amagambo akomoka kuri "i"
y'indangahantu ikurikirwa n'ingenera "wa" n'ikinyazina ngenga
yandikwa mu ijambo rimwe.
Nshoboye:Gukoresha neza amagambo aranga ahantu mu nteruro.
Isuzuma risoza umutwe wa kane
Umwandiko: Kwirinda abadushora mu mibonano mpuzabitsina.
Iyo uganiriye n'urubyiruko ku bijyanye n'ingaruka ziterwa no gukora
imibonano mpuzabitsina, abenshi basubiza ko ingaruka ari ukwandura
indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no guterwa inda ku
bakobwa.
Nyamara abenshi ntibamenya ingaruka zijyanye n'ibyiyumvo, nko
kumva wisuzuguye, cyangwa kumva wanze ubuzima nk'uko bikunze
kugendekera abenshi mu bakoze imibonano mpuzabitsina batiteguye
cyangwa igihe kitaragera.
Hari rwose n'abahindura imyitwarire, bagatangira gusuzugura
ababyeyi n'abarezi babo. Bagahinduka inzererezi, kwiga bikabananira.
Bagatangira kurangwa n'imyambarire idahwitse, no kurara aho
babonye.
Nyamara urubyiruko rumenye izo ngaruka, rwafata ingamba zo
kwirinda imibonano mpuzabitsina igihe kitaragera. Burya n'iyo
hatabayeho guterwa inda cyangwa kwandura indwara zandurira
mu myanya ndangabitsina, bisigira ibikomere biremereye ubikoze,
ugasanga ubuzima buramunaniye, agata ishuri cyangwa agashaka
imburagihe.
Gutwara inda bituma ubuzima buhinduka. Kwandura indwara
zandurira mu mibonano mpuzabitsina byo bituma imibereho iba mibi,ndetse n'ubuzima bukaba bwahatakarira.
Gukoresha agakingirizo n'ubwo birinda ibyo byombi, ntibirinda
ingaruka zo mu rwego rw'ibyiyumvo. Izo ngaruka zirimo izo kumva
ufite ikimwaro mu bandi, kwiyanga, ndetse no kuraruka. Hari
n'indwara zishobora kwandurira ku ruhu, aho agakingirizo katagera,
nka candidoze.
Gukora imibonano mpuzabitsina ntibigarukira ku bitsina gusa no ku
mubiri. Ahubwo byinjira mu byiyumvo, mu bwonko, mu bitekerezo,
ndetse no mu myitwarire. Mbese umubiri n'ubuzima bwose bugerwaho
n'icyo gikorwa. Ni yo mpamvu n'ingaruka zitagarukira ku mubiri gusa,
ahubwo zigera no mu mitekerereze no mu byemezo tugenda dufata
nyuma yaho.
Ni yo mpamvu ari ngombwa ko tuganira ku bijyanye n'imibonano
mpuzabitsina, abantu bakamenya ingaruka zayo ku muntu uyishoyemo igihe
kitaragera.
Abenshi muri mwe ntibarumva ibijyanye n'imibonano mpuzabitsina.
Ababyeyi banyu wenda ntibarabibabwira. Hari ibitangazamakuru
na za firimi zimwe na zimwe usanga akenshi bibigaragaza nk'aho ari
ibintu byiza.
Nyamara ntihagire ubashuka. Ibyo mwigishwa n'umwarimu mu
ishuri cyangwa ababyeyi banyu cyangwa abandi babarera ni byo
kuri. Kwigisha abana ko bagomba kwirinda bakoresheje agakingirizo
cyangwa bagakoresha imiti ibuza gusama na byo ni amaburakindi.
Impamvu ni uko ibyo ngibyo bitabarinda kwangirika mu byiyumvo,
mu mitekerereze no mu myitwarire.
Guhora yicuza icyo yabikoreye, kumva afite ikimwaro, guhindura
imyitwarire, kurarukira iyo mibonano ntiyongere kwitangira, ni zimwe
mu ngaruka zitari izo ku mubiri zigaragara mu bana bato bishoye mu
mibonano mpuzanbitsina.
Ikintu cya mbere ugomba gukora rero waba umukobwa cyangwa
umuhungu ni ukwanga. Iyo uhakanye, ugomba no kubyerekana, wiyakaushaka kugushuka, ukamubwira ko bidashoboka.
Ikigaragara ni uko abenshi babivuga, badashikamye. Ntabwo
ukwiye gushidikanya rero iyo wanga. Abashobora kugushora
mu mibonano mpuzabitsina barimo abantu bakuze bagushukisha
impano n'amafaranga. Barimo inshuti zawe zishobora kugushuka
baba abo muhuje igitsina bakwigisha ibibi cyangwa abo mudahuje
igitsina bagushukisha urukundo rutariho. Ikindi ni ukureba firime
zigaragaramo imibonano mpuzabitsina, uba witera ibishuko bitari
ngombwa.
Bana rero ntimukajenjeke kuri iyo ngingo kandi ntimuzihemukire
na gato.
I. Inyunguramagambo
1. Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe
mu mwandiko.
a. Kuraruka b. Amaburakindi
c. Badashikamye d. Ntimuzajenjeke
e. Gushaka imburagihe.
2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ziboneye
wihimbiye.
a Kuraruka b Kwangirika mu myitwarire
c Amaburakindi d Gushikama
e Ntimuzajenjeke
II. Ibibazo byo kumva umwandiko.
Subiza ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo
yawe bwite, utandukuye interuro ziri mu mwandiko uko
zakabaye.
1. Wowe wumva ingaruka ziterwa no gukora imibonano
mpuzabitsina ari izihe?
2. Ingaruka zijyanye n'ibyiyumvo, imitekerereze n'imyitwarire
ku muntu wakoze imibonano mpuzabitsina igihe kitaragera
zigaragazwa n'iki?
3. Ababyeyi bawe bari bakubwira ibijyanye n'ubuzima bwawebw'imyororokere n'uko ugomba kubwitwaramo? Niba ari oya,
wowe uzabibazaho ryari ko ukeneye kubimenya?
4. Ni abahe bantu bashobora gushuka umuhungu cyangwa
umukobwa gukora imibonano mpuzabitsina? Sobanura
igisubizo cyawe.
5. Kureba firime bishobora gutuma dukora imibonano
mpuzabitsina igihe kitaragera. Urumva wakora iki kugira ngo
utagwa muri uwo mutego?
III. Ikibonezamvugo
1. Andika interuro ebyirebyiri ukoreshemo ntera,
amazina ntera n'ibisantera.
2. Sesengura aya mazina ugaragaze uturemajambo
n'amategeko y'igenamajwi yakoreshejwe
a. Umunyu.
b. Amazi.
c. Umwuko.
d. Ibyifuzo.
e. Udutambaro.
3. Andukura aka gace k'umwandiko ugenda ukosora
ahari amakosa y'imyandikire.
Hari abantu benshi bumva ko kujya I Kigali bakava i wabo mu cyaro ari
byo byiza. Urubyiruko usanga ruva IKarongi, I Huye, I Rusizi, I Byumba,
n'ahandi hatandukanye mu gihugu rukaza gushakira imibereho mu mugi
wa Kigali. Abenshi muri urwo rubyiruko iyo bageze I Kigali bavuye I
wabo, barahagera bakabura akazi. Abakobwa bibaviramo kwiyandarika
naho abahungu bagahinduka abajura n'inzererezi.
Nyamara ibyo si byo kuko ahantu hose hari ubuzima. Aho i wanyu ubu
mushobora kuhigira mukarangiza amashuri yisumbuye. Mushobora
kwiga imyuga, mukorora cyangwa mugahinga. Mwitegereje I buryo n'I
bumoso bwanyu mwahabona abantu babayeho neza kandi bataragombye
kujya I Kigali.
Nimwicare rero i wanyu i muhira, mubanze mutekereze neza, mushakeicyo gukora hafi yanyu mbere na mbere aho kugishakishiriza I kantarange.
irigendera. Impyisi na yo iti:"None ... ntindi y'ingwe irenga yaza kugaruka
ntiyanyica ra? Naba nzize iki?" Iragenda. Byose bimaze kugenda ... mbeba
yawe ibwira Bugabo iti: "Sinakubwiye ko nunkiza izuba nzagukiza imvura?
Iyo utankiza ... zuba wansanzeho, haba hacuze iki? Cyo ngaho igendere."
Nuko Bugabo arataha n'imbwa ye na ... kibirima akikoreye. Ageze
imuhira ashyikiriza umugore we ikibirima yari yamutumye. Umugore
amubonye ati: "Ahubwo umugabo ni ...!" Atitaye ku byabaye ku mugabo
we, arateka ararya.5.5. Amasaha ya Kinyarwanda.
Kera amasaha ya kizungu ataraza, Abanyarwanda bari bafite
amasaha bagenderaho. Ntabwo yerekanaga igihe gihamye buri gihe,
byaterwaga n'uduce tunyuranye n'ibihe. Byaterwaga kandi n'ibikorwa
binyuranye by'abantu n'imirimo bakoraga mu bijyanye n'ubuhinzi
n'ubworozi. Dore uko yabaga akurikiranye kuva mu gitondo kugezamu kindi gitondo:
5 Kwimakaza imiyoborere myiza
Ubutumwa bugufi ni inyandiko itarengeje inyuguti ijana na mirongo
itandatu iyo bwoherejwe hakoreshejwe terefone igendanwa. Muri iki
gihe tugezemo, ubwo butumwa bworoheje itumanaho, kuko bushobora
kohererezwa abantu benshi icyarimwe, ku buryo mu gihe kitarenze
iminota itanu, ushobora kuba ubwiye abantu barenga ijana ubutumwa
bumwe kandi bukabagereraho mu gihe kimwe.
Kwandika ubwo butumwa bisaba kuvuga ibikenewe kuko ibyo wandika
biba bibaze. Nyamara hari amaterefone atanga uburyo bwo gucamo
kabiri ubutumwa burebure, ariko n'igiciro cyo kubwohereza gihita kikuba
kabiri.
Uko byagenda kose, kohereza ubutumwa birahendutse kurusha kuvugana
n'umuntu. Ubutumwa bwoherezwa kuri terefone kandi bufite umwihariko
wo kuba bushobora koherezwa mu ibanga mu gihe umuntu ari hamwe
n'abandi, bikamufasha kutiha rubanda ngo bumve ibyo batagenewe
cyangwa ngo abasakurize bitari ngombwa.
Ubutumwa bugufi bwoherezwa kuri terefone igendanwa, bumaze kuba
5.1. Gufatira ibyemezo hamwe
Imiyoborere myiza izanwa n'abayobozi beza bitorewe n'abaturage mu
matora akozwe mu mucyo. Umuyobozi mwiza yubahiriza amategeko
igihugu kigenderaho, aharanira ubumwe bw'abaturage, ubusugire
n'umutekano by'igihugu.
Ni yo mpamvu mbere yo gutangira imirimo abanza kubirahirira.
Umuyobozi mwiza arangwa n'imyitwarire myiza. Arangwa no gukunda
igihugu, agashyira inyungu zacyo imbere y'ize bwite.
Umuyobozi mwiza amenya uburenganzira bw'abo ayobora,
akabwubahiriza, akabutoza abo ayobora n'abo akorana na bo. Akumira
ubusumbane bushingiye ku kintu icyo ari cyo cyose hagati y'abo ayobora.Buri muturage agira uruhare mu iterambere ry'igihugu ke, akumva ko
areshya n'abandi kandi ko adahejwe ahantu aho ari ho hose.
Umuyobozi mwiza yakira neza abamugana, akabatega amatwi kandi
agakemura ibibazo byabo. Arangwa n'umuco wo gufatanya n'abandi
kandi agaha abo ayobora uburyo bwo gukora bisanzuye, ntabategekeshe
igitugu.
Akorera kuri gahunda, akubahiriza igihe, bityo agakemura ibibazo
by'abaturage, ntibamushake ngo bamubure cyangwa ngo bahore
basiragira ku biro bye. Yitabira umurimo agakangurira abo ayobora
gahunda za Leta. Aba intangarugero mu kuzishyira mu bikorwa no
kuzimenyesha abo ayobora. Arangwa n'ukuri mu byo akora akirinda
gukorera mu bwiru, agakorana n'inzego zashyizweho. Ibyemezo
bireba abaturage ntabifata wenyine, agisha inama abo ayobora kandi
agafata abayoborwa nk'abajyanama, akubahiriza ibyifuzo byabo.
Imiyoborere myiza irangwa kandi na demokarasi. Demokarasi na yo
ishingira ku matora anyuze mu mucyo. Ayo matora agomba gukorwa mu
bwisanzure kandi neza, akurikije amahame mpuzamahanga n'amategeko
igihugu kigenderaho. Ayo matora ni yo ashyiraho abayobozi bagomba
gushyira mu bikorwa ibyo abaturage bifuza. Icyo gihe abayobozi
bashyirwaho n'abaturage kandi bagakorera abaturage bitaba ibyo,
bakabavanaho biciye mu matora bakitorera abandi. Muri demokarasi
ntawuniganwa ijambo.
Umuyobozi mwiza kandi agomba kurangwa n'imyitwarire ishingiye
ku ndangagaciro. Yirinda ruswa kandi akayikumira, akagendera ku
kuri n'ubutabera, agaharanira amahoro. Aharanira uburezi budaheza,
agasigasira ibikorwa remezo.
Twanzure tuvuga ko imiyoborere myiza ishingira ku gukora ibintu
bizaramba no guteganyiriza ejo hazaza: Ibyemezo bifatwa biba bigamije
kwirinda gusigira amakimbirane n'ibibazo ab'ejo hazaza. Ubuyobozi
bwiza bwirinda kwangiza ibidukikije, bukirinda guteza amacakubiri
mu baturage, bukirinda kwangiza no gusesagura ubukungu bw'igihugu
n'umutungo kamere.
Bana rero nimwumve ko mugomba gukurikirana imiyoborere myiza
y'igihugu cyanyu kuko uko kiyobowe none ari byo bizatuma mubahoneza cyangwa nabi mu gihe kiri imbere.
A. Inyunguramagambo
Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe mu
mwandiko.
1. bikorwa remezo
2. uburezi budaheza
3. guhwitura
4. ubusugire bw'igihugu
5. urujijo
6. kugisha inama
7. gukorera mu bwiru
8. uruhare
9. kudaheza
10. gufata umwanzuro
11. kuniganwa ijambo
12. itsinda.
Imyitozo y'inyunguramagambo
1. Koresha mu nteruro yawe bwite amagambo
akurikira.
Ibikorwa remezo, guhwitura, gukorera mu bwiru, kugisha inama,
uruhare, kudaheza, kuniganwa ijambo.
2. Umukino wo gutahura amagambo: Tahura mu
kinyatuzu gikurikira amagambo ugomba kuzurishainteruro zikurikiyeho
Uzurisha izi nteruro amagambo wakuye mu kinyatuzu.
1. Umuyobozi mwiza areba inyungu z' .....
2. Umuyobozi mwiza aharanira ..... ry'abanyagihugu.
3. Umuyobozi mwiza akomera ku ..... bw'abanyagihugu.
4. Umuyobozi mwiza aharanira ..... n'..... by'abanyagihugu.
5. Umuyobozi mwiza agomba kuba ..... muri byose.
6. Umuyobozi mwiza yungurana ..... n'abo ayobora.
7. Umuyobozi mwiza afata abo ayobora nk'......
8. Umuyobozi mwiza yubahiriza ..... igihugu kigenderaho.
9. Umuyobozi mwiza aharanira ..... bw'igihugu.
10. Umuyobozi mwiza yubahiriza ..... bwa muntu.
11. Muri ..... ntawuniganwa ijambo.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magabo yanyu bwite.
1. Ni ibihe byiza bizanwa n'imiyoborere myiza?
2. Ni iyihe mpamvu ituma imiyoborere myiza iboneka?
3. Wifuza ko umuyobozi mu nzego za Leta yarangwa n'iki?
4. Wumva iki iyo bavuze ngo "imiyoborere myiza irangwa na
demokarasi?"
5. Ni iki ubuyobozi bwiza bugomba gukora kugira ngo budasigira
ibibazo urubyiruko?
6. Wumva wakurikirana ute ibijyanye n'imiyoborere myiza mu
gihe ukiri muto utarageza imyaka yo kwitorera abayobozi?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandikoSubiza ibi bibazo
1. Ni izihe ngingo z'ingenzi ziri muri uyu mwandiko?
2. Hina uyu mwandiko mu mirongo icumi.
D. Kungurana ibitekerezo
Mwungurane ibitekerezo kuri iyi ngingo:
Mu miyoborere y'inzego z'ibanze z'aho mutuye, mubona amahame
y'imiyoborere myiza yavuzwe mu mwandiko yubahirizwa. Niba ari
yego yubahirizwa gute, niba ari oya, ayo ubona atubahirizwa ni
ayahe?
Umukoro
Kora urutonde rw' ibintu icumi by'ingenzi wumva ubuyobozi bwiza
bukwiye gukorera abaturage.5.2. Gukorera mu mucyo
Gukorera mu mucyo ni rimwe mu mahame agenga imiyoboreremyiza. Iryo hame risaba ko ibikorwa by'abayobozi byose bijyanye
n'akazi bashinzwe, bigomba gutangarizwa abayoborwa kandi bakagira
uruhare mu guhitamo ibyo bashyira imbere, mu kubicunga, no kumenya
umusaruro wabivuyemo.
Dufatiye nk'urugero ku kigo cy'amashuri, abanyeshuri bagomba
kumenyeshwa umutungo w'ikigo, bakagira uruhare mu kugena ibikorwa
bikorerwa ku ishuri no mu micungire yabyo. Ku buryo bw'umwihariko,
ababyeyi bagomba kugira uruhare mu burere bw'abana babo, bakamenya
uko biga, bakagezwaho raporo z'imikorere y'abarezi n'ingengabihe
z'amasomo.
Gukorera mu mucyo rero bijyana no gutangaza ibyo ukora. Amakuru
yose ajyanye n'ibikorerwa abaturage agomba gushyirwa ahagaragara
kandi akagezwa ku baturage. Abaturage bagomba kumenya ibyemezo
bifatwa n'abayobozi n'ishyirwa mu bikorwa ryabyo, ku buryo
bashobora gukurikirana imikorere y'abagize inzego z'ubuyobozi kandi
bakayigiramo uruhare. Gukorera mu mucyo ni kimwe mu bituma igihugu
kigira imiyoborere myiza n'ubuyobozi buhamye kandi bufitiwe ikizere
n'abayoborwa.
Ku bijyanye n'imitangire y'akazi, gukorera mu mucyo bigomba gutuma
akazi gatangwa hakurikijwe ubushobozi bwa buri muntu. Kubona akazi
bigomba guca mu ipiganwa, maze hagatsinda uwarushije abandi. Icyo
gihe abasabye akazi bahabwa ikizamini kimwe, bagakosorwa kimwe maze
abatsinze bagatangazwa n'amanota yabo agashyirwa ahagaragarira buri
wese. Abakoze ikizamini bagira uburenganzira bwo kumenya amanota
babonye, byaba ngombwa bakerekwa n'uburyo cyakosowemo bagashira
amatsiko. Ibi byose bituma hatabaho amarangamutima cyangwa kubera
uwo ari we wese mu bagikoze.
Mbese twabihuza n'ibibera mu ishuri aho amanota agomba guhabwa
uwayakoreye, kandi abanyeshuri bose bagakosorwa kimwe,
bakanahabwa impapuro bakoreyeho kugira ngo bagenzure ko amanota
bahawe ari yo bakoreye koko.
Ku bijyanye n'amafaranga igihugu gikoresha, ari byo bita ingengo y'imari,
abaturage baba bagomba kugira uruhare mu kuyitegura, no kumenya
uko amafaranga ava mu misoro yabo akoreshwa.Gukorera mu mucyo bibumbye indangagaciro yo gukoresha ukuri,
ubutabera busaba ko buri wese ahabwa amahirwe angana na mugenzi
we, maze umwete n'umurava wa buri muntu bikaba ari byo bimuhesha
umwanya n'agaciro mu bandi. Gukorera mu mucyo ni ukwimika ukuri
no kwirinda kugendera ku kenewabo. Kubaho mu kuri ni ugukurikiza
amategeko, ugaca ukubiri no kubeshya no kubeshyera abandi maze buri
wese agashishikarira gukora.
Mu rwego rwo gukorera mu mucyo, abakozi ba Leta bari mu nzego
zo hejuru kandi bafite aho bahurira n'umutungo w'igihugu, bagaragaza
aho bavanye imitungo bafite kandi bakemera kugenzurwa mu micungire
y'ibya rubanda.
Kugira ngo intego z'iterambere zigerweho, haba hakwiye
impinduramatwara mu micungire y'imari y'igihugu hashyirwaho uburyo
bunoze bwo gutanga imisoro, kugaragaza uko umutungo w'igihugu
ukoreshwa no gukaza igenzuramikorere.
Kubera iyo mpamvu amashuri agomba gufasha abanyeshuri kumenya
kuvugisha ukuri, no kuguharanira. Banyeshuri rero nimwite ku kumenya
ibyo abayobozi banyu baba bagomba kubakorera, kandi mubigiremo
uruhare. Nimubigenza gutyo muzaba abaturage bajijutse n'abayobozi
beza b'igihugu cyanyu.
A. Inyunguramagambo
Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe mu
mwandiko.
a. Ipiganwa, b. Ikenewabo,
c. Gushishikara, d. Guca ukubiri n'ikintu,
e. Ubudakemwa, f. Ingengo y'imari,
g. Impinduramatwara, h. Igenzuramikorere,
i. Umwete n'umurava, j. Gushira amatsiko.
Imyitozo ku nyunguramagambo
1. Ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko, andukura
amagambo ari mu ruhushya rw'ibumoso uyahuzen'ibisobanuro byayo biri mu ruhushya rw'iburyo
2. Koresha mu nteruro yawe bwite aya magambo
akurikira ugendeye ku bisobanuro byayo.
Ipiganwa, gushira amatsiko, ubudakemwa, indangagaciro, kwimika,
kumurika, amakimbirane, impinduramatwara.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magambo yanyu bwite.
1. Gukorera mu mucyo ni rimwe mu mahame agenga
imiyoborere myiza. Iryo hame risaba iki?
2. Ubona abayobozi bo ku ishuri wigaho bakorera mu mucyo?
Sobanura.
3. Gukorera mu mucyo bijyana no kugeza amakuru y'ibikorwa
ku bo bigenewe. Ubona abaturage b'aho utuye bagezwaho
amakuru n'abayobozi?
4. Ubona gukorera mu mucyo bishobora gute kuba bumwe mu
buryo bwo kurwanya ruswa, akarengane n'ikenewabo?
5. Ni izihe ndangagaciro zijyana no gukorera mu mucyo?
6. Mwebwe nk'abanyeshuri mumaze gusoma uyu mwandiko,
ni izihe ngamba mwafata none zo kugendera ku kuri no
kuguharanira?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
Subiza ibi bibazo
1. Erekana ingingo z'ingenzi zigize uyu mwandiko.
2. Hina uyu mwandiko mu mirongo icumi.
D. Kungurana ibitekerezo
Mwungurane ibitekerezo kuri iyi ngingo
Mwumva mute ingingo ijyanye no gukorera mu mucyo? Muhimbekandi mukine agakino kagaragaza uburyo mubona byakorwa.
5.3. Uruhare rw’abaturage mu guteza imberedemokarasi
Demokarasi ni ubutegetsi bwa rubanda bushyirwaho na rubanda kandi
bugakorera rubanda. Ubutegetsi buba bufitwe muri rusange n'abaturage
bakabuha abazabahagararira bitoreye. Ubutegetsi bushyizweho
kuri ubwo buryo bukora mu nyungu rusange z'abaturage bose
hatitawe ku batoye n'abataratoye. Bwubahiriza amahame y'uko abantu
bose bareshya imbere y'amategeko, bafite uburenganzira bumwe kandi
bishyira bakizana. Imyanya y'ubuyobozi nta wuyihezwaho.
Kugira ngo demokarasi ishinge imizi, abaturage bagomba kubigiramo
uruhare. Bashobora kwishyira hamwe bagafata ubwabo ibyemezo
mu birebana n'inyungu rusange nta wundi babinyujijeho. Ibi bisaba
ko batumizwa mu nama buri gihe uko bibaye ngombwa cyangwa
bagashobora gutumizwa uko ibibazo bivutse. Abaturage kandi bashobora
kwitirirwa ibyemezo mu gihe byafashwe binyujijwe mu babahagarariye
bitoreye. Bituma bafatwa nk'urwego rwa poritiki rushobora gufata
ibyemezo mu miyoborere y'igihugu.
Muri demokarasi abaturage bagomba kugira uruhare mu miyoborere
y'igihugu. Mu ntangiriro demukarasi yaje ishimangira ihame ry'uruhare
rw'abaturage mu kwihitiramo ababahagararira. Uko iminsi yagiye
ihita, demukarasi yaje kuba uruhare rw'abaturage mu kwihitiramo
abayobozi, mu gushyiraho porogaramu na poritiki zinogeye abaturage,
mu kuzishyira mu bikorwa no mu kugenzura uburyo zubahirizwa. Kuba
abaturage ari bo batanga ubuyobozi, ni na bo bagomba gushingirwaho
mu byemezo bifatwa mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu. Ibyo bibaha
ububasha bwo gushyiraho no gukuraho abayobozi mu matora akozwe
mu bwisanzure bashingiye ku buryo banyuzwe cyangwa batanyuzwe
n'imikorere yabo. Nta busumbane mu matora kuko hakurikizwa ihame
ry'umuntu umwe, ijwi rimwe. Uwo waba uri wese, urupapuro watoreyeho
ruba ijwi rimwe kimwe n'iry'undi wese. Nta nzobere yagombye kubaho
mu birebana na poritiki, kuko abatora na bo baba bashobora gutorwa.
Nta n'umwe uba ahejwe ku myanya y'ubuyobozi. Igihugu kigendera ku
mahame ya demukarasi iyo cyubahiriza uko kugira uruhare rungana
kw'abaturage mu miyoborere y'igihugu no mu kugena iby'ingenzi
bigomba gushingirwaho mu miyoborere yacyo.
Abantu bagomba gusobanukirwa n'impamvu demokarasi idasigana
n'amatora. Kuba abantu badashobora gutekereza kimwe, byatumyehatekerezwa amatora, abaturage bakihitiramo abazabahagararira
kandi babagomba ibisobanuro mu gihe bibaye ngombwa. Uko kuba
uwatowe agomba guha uwamutoye ibisobanuro ni ingenzi kugira ngo
abatowe batirara ngo bigomeke ku babatoye. Uruhare rw'abaturage
mu miyoborere y'igihugu rutuma hatabaho bwa bwikanyize bw'umuntu
umwe bubyara gutegekesha igitugu. Imiyoborere ihinduka ibiganiro
by'imishyikirano bigamije ubwumvikane mu rwego rwa poritiki. Kugira
ngo iyi mishyikirano ishoboke, abaturage bahurira mu mashyirahamwe
ya poritiki, mu masendika, mu bitangazamakuru cyangwa mu miryango
itegamiye kuri Leta.
Ayo mashyirahamwe ni inkingi za ngombwa zituma habaho ubwumvikane
mu miyoborere y'igihugu. Ni yo abaturage banyuramo kugira ngo
babwire ababahagarariye ibitekerezo n'ibyifuzo byabo.
A. Inyunguramagambo
Tekereza maze usubize vuba kugira ngo ugaragaze ko
wumvise ibyavuzwe mu mwandiko.
Fora ndi nde cyangwa ndi iki?
1. Ngirwa n'abaturage, ngatangwa na bo maze nkabakorera. Ubwo
ndi nde?
2. Mbakorera bose ntitaye ku banshyizeho kandi abanshyigikiye
n'abatanshyigikiye mbareshyeshya imbere y'amategeko. Ubwo ndi
nde?
3. Uko ndi ni uko simpinduka ngomba gukurikizwa gutyo ibihe byose.
Ubwo ndi nde?
4. Uruhare rwange ni ngombwa kugira ngo habeho ubuyobozi
buhamye kandi bubereye bose. Ubwo ndi nde?
5. Aho mba aha ngira akageso ko kutifuza ko hagira uwo dufatanya
kuyobora kandi ibyemezo mfashe ngenyine ntibivuguruzwa. Ubwo
ndi nde?
6. Nakira abaturage bangannye nkabaha ubushobozi bwo kwishyiriraho
abayobozi no kumvikanisha ibitekerezo byabo. Ubwo ndi nde?
7. Banshyiraho kugira ngo bangendereho mbarinde kubangamiranamu nyungu zabo bwite. Ubwo ndi nde?
8. Iyo byakomeye baranyitabaza kugira ngo mbahurize mu biganiro
bigamije ubwumvikane muri poritiki. Ubwo ndi nde?
9. Mfatwa n'abahagarariye abaturage kugira ngo ndengere inyungu
zabo. Ubwo ndi nde?
10. Ni nge ngenyine usobanukiwe n'uruhare rw'abaturage mu guteza
imbere demokarasi ku buryo buri gihe bantumira kugira ngo
mbisobanurire abaje mu mahugurwa. Ubwo wanyita ngo iki?
11. Mu buzima bwange gufata ibyemezo nta we mbisabye ni
uburenganzira budakorwaho. Ibyo babyita ngo iki?
12. Ntabwo wemerewe gusuzugura amategeko ku bushake ngo
wikorerere ibyo wishakiye. Ubwo urabuzwa iki?
13. Noneho musigaye mwikorera ibyo mwishakiye kubera kutagira
uwo mwikanga. Ibyo mukora babyita ngo iki?
14. Njya aho nshaka hose mu gihugu cyange cyangwa hanze yacyo
igihe cyose mbishakiye ntawushobora kubimbuza. Uko kubahirizwa
k'uburenganzira bwo kujya aho nshatse babyita ngo iki?
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magambo yanyu bwite
1. Iyo bavuze demokarasi wumva iki?
2. Wagira ute uruhare mu guteza imbere demokarasi?
3. Ni akahe kamaro k'amatora muri demokarasi?
4. Usanga igihugu cyakwitwa ko kigendera ku matwara ya
demokarasi ryari?
5. Uruhare rw'umuturage mu miyoborere y'igihugu rugaragarira
he?
6. Usanga abaturage bagira ibihe bibazo mu gihugu kitarangwamo
amatora na demokarasi?
7. Kuba umuturage afite uruhare mu miyoborere y'igihugu bifite
akahe kamaro?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
Subiza ibi bibazo
1. Vuga ingingo z'ingenzi zigize uyu mwandiko.
2. Kora inshamake itarengeje imirongo icumi y'ibyavuzwe muri
uyu mwandiko.
D. Kungurana ibitekerezo
Mwungurane ibitekerezo kuri iyi ngingo
Mwumva mute ingingo ijyanye n'uruhare rw'abaturage mu guteza
imbere demokarasi?
5.4. Ikinyazina nyereka
Itegereze izi nteruro zikurikira, uzisome witonze, maze
utahure igisobanuro kihariye amagambo ari mu ibara
ry'igikara tsiriri ahuriyeho.
1. Ubuyobozi bushyizweho kuri ubwo buryo bukora mu nyungu rusange
z'abaturage bose.
2. Kugira ngo iyi mishyikirano ishoboke, abaturage bahurira mu
mashyirahamwe ya poritiki.
3. Uruhare rw'abaturage mu miyoborere y'igihugu rutuma hatabaho
bwa bwikanyize bw'umuntu umwe bubyara gutegekesha igitugu.
4. Ayo mashyirahamwe ni inkingi za ngombwa zituma habaho
ubwumvikane mu miyoborere y'igihugu.
Muri izi nteruro:
Amagambo yanditse atsindagiye afite umwihariko wo
kwerekana ikintu runaka?
Ongera usome witonze izi nteruro maze usobanure aho
ibyerekanwa n'amagambo ari mu nyuguti z'igikara tsiriri
biherereye.
1. Ubuyobozi bushyizweho kuri ubwo buryo bukora mu nyungu rusange
z'abaturage bose.
2. Ayo mashyirahamwe ni inkingi za ngombwa zituma habaho
ubwumvikane mu miyoborere y'igihugu.
3. Kugira ngo iyi mishyikirano ishoboke, abaturage bahurira mu
mashyirahamwe ya poritiki.
4. Uruhare rw'abaturage mu miyoborere y'igihugu rutuma hatabaho
bwa bwikanyize bw'umuntu umwe bubyara gutegekesha igitugu.
5. Bariya bana barashaka iki?
6. Barya bagabo bavugaga ukuri.
7. Bano bantu barasa cyane.
Inshoza y'ikinyazina nyereka
Uturango tw'ikinyazina nyereka hakurikijwe aho ibyo
byerekana biherereye
Ibyerekanwa bishobora kuba biri hafi y'uvuga cyangwa kure ye, bishobora
kuba biri hafi cyangwa kure y'ubwirwa cyangwa bikaba biri hafi cyangwa
kure ya bombi. Ibinyazina nyereka kandi bigira ibisobanuro bitandukanye
bitewe n'ibihe ibyerekanwa birimo: hashobora kubaho ibihe bya vuba
cyangwa ibya kera. Bisobanura ko ibinyazina bishobora kuganisha ku
bintu bitewe n'aho biri cyangwa bitewe n'ibihe byabereyemo. Duhereye
ku ngero zatanzwe, ibinyazina nyereka byagabanywamo amoko
atandatu ku buryo bukurikira:
1. Ibyerekana ibyo uvuga afashe yerekana cyangwa ibyo agiye kuvuga
(iyi);
2. Ibyerekana ibiri hafi y'uvuga ashobora gukoraho cyangwa ibyo amaze
kuvugaho ako kanya (bano);
3. Ibyerekana ibiri kure y'uvuga ariko bikaba hafi y'ubwirwa (ayo,
ubwo);
4. Ibyerekana ibiri kure y'uvuga n'ubwirwa bombi babona (bariya);
5. Ibyerekana ibyo uvuga n'ubwirwa baziranyeho mu bihe byahise bya
vuba (barya);
6. Ibyerekana ibyo uvuga n'ubwirwa bibukiranya ibya kera, ibyigezekuvugwaho hakaba hashize umwanya muremure (bwa).
Imbonerahamwe y’ibinyazina nyereka mumatsinda yabyo
Umwitozo
Soma witonze uyu mwandiko maze usimbuze utudomo dutatu
ikinyazina nyereka gikwiye ukurikije aho ibivugwa biherereye.
Bugabo akizwa n'imbeba
Bugabo yabaye aho n'umugore we... mugore kimwe n'abandi bose yaje
gusama. Hashize iminsi abwira umugabo we ati:
"Ndashaka inyama y'ikibirima." Umugabo arahagarara ariyumvira, ni ko
kwibaza ati:"Ariko ... nyama z'ikibirima ... mugore anyaka ni iza rubanza
ki?" Gusa ntiyabitindaho, ahamagara imbwa ye bajyana guhiga. Agezemu ishyamba aratega, arangije arataha
Bukeye ajya gusura umutego asanga wafashe imbeba. Nuko imbeba
iramubwira iti:"Yewe wa mugabo we, wankijije .... zuba, ko nange
nazagukiza imvura!" Bugabo arayisubiza ati: "Ubwo unyise umugabo,
reka ngukize. ... si izuba ni icyago!" Arayitegura irigendera, ajya gutega
ahandi. Mu gitondo agarutse, asanga noneho hafashwe ikibirima.
Arakikorera, arakijyana. Imvura iza kugwa, ajya kugama munsi y'urutare,
imbwa ye iramukurikira. ... rutare rukaba rutuwemo n'impyisi.
Impyisi itahutse, ikibirima kirasimbuka ngo kihungire. Impyisi ibwira
Bugabo iti:"Garura ... kibirima vuba! Nari niriwe n'ubusa, none mbonye
ibyo ndya. "Kubera ubwoba Bugabo n'imbwa ye biruka kuri ... kibirima
barakigarura. Impyisi ni ko kumubwira iti: "Umva rero wa mugabo we,
bwira ... mbwa yawe irye ... kibirima, nirangiza uyirye, maze nange
nkurye." Ikibivuga, ibona ingwe irinjiye, imbwa iti: "Tururururu!" Ingwe iba
ifashe ikibirima, ibwira Bugabo iti: "Iruka kuri ... mbwa uyifate uyinzanire.
Bitabaye ibyo ndakwica," Ayirutseho arayifata ayizanira ingwe, na yo
iramubwira iti:"Yibwire irye ... kibirima, nawe uyirye, impyisi ikurye,
nange nyirye."
Intare iba irahageze, ibwira Bugabo ko abwira imbwa ye ikarya ikibirima,
na we akayirya, impyisi ikamurya, na yo ingwe ikayirya, maze ... ngwe
na yo intare ikayirya. Bugabo ni ko kwibwira mu mutima we yigaya
ati:"Ni nge wizize burya umuntu arizira! ... gihe nirukaga ku mbwa iyo
nikomereza singaruke koko?" Akiri muri ibyo, abona ... mbeba yakijije
irinjiye, iti:" ... nduru numva ... yatewe n'iki"? Bugabo watitijwe n'ubwoba
bwo kuba ahagararanye n'intare ati:"... ntare irambwira ngo nindye ...
mbwa yange, nayo irye ... kibirima, impyisi ureba na yo iyirye, na yo
... ngwe iri hariya iyirye, hanyuma mu kurangiza ... ntare na yo iyirye."
Imaze kubyumva, imbeba yigirayo yegera ikibirima maze iraterura
iti:"Yewe wa mugabo we, bwira ... mbwa yawe irye ... kibirima, na we
uyirye, impyisi ikurye, ingwe iyirye, intare na yo irye ingwe, maze na
nge mbone uko mbarya mwese."
Intare yitegereza ingano ya ... mbeba, n'agasuzuguro iravuga iti: "...
kagabo ntikirarira ye!", itambuka ijya kuyikandagira. Nuko imbeba ivuza
induru maze izindi mbeba zirahurura. Imbeba zigeze..., intare irazireba,
iti: "Singiye kuribwa n'... busa". Intare irigendera. Ingwe ibibonye iti:"None... ntare igiye yagaruka ikansanga aha ikanyica naba nzize iki?" Na yo
irigendera. Impyisi na yo iti:"None ... ntindi y'ingwe irenga yaza kugaruka
ntiyanyica ra? Naba nzize iki?" Iragenda. Byose bimaze kugenda ... mbeba
yawe ibwira Bugabo iti: "Sinakubwiye ko nunkiza izuba nzagukiza imvura?
Iyo utankiza ... zuba wansanzeho, haba hacuze iki? Cyo ngaho igendere."
Nuko Bugabo arataha n'imbwa ye na ... kibirima akikoreye. Ageze
imuhira ashyikiriza umugore we ikibirima yari yamutumye. Umugore
amubonye ati: "Ahubwo umugabo ni ...!" Atitaye ku byabaye ku mugabowe, arateka ararya
5.5. Amasaha ya Kinyarwanda.
Kera amasaha ya kizungu ataraza, Abanyarwanda bari bafite
amasaha bagenderaho. Ntabwo yerekanaga igihe gihamye buri gihe,
byaterwaga n'uduce tunyuranye n'ibihe. Byaterwaga kandi n'ibikorwa
binyuranye by'abantu n'imirimo bakoraga mu bijyanye n'ubuhinzi
n'ubworozi. Dore uko yabaga akurikiranye kuva mu gitondo kugezamu kindi gitondo:
Imyitozo
Hitamo mu bisubizo bikurikira kimwe kiri cyo.Umaze
gusoma uru rutonde rw'amasaha ya Kinyarwanda,
ugereranyije n'amasaha ya kizungu:
1. Mu bunyoni ni nka:
a. saa kenda za mu gitondo
b. saa kumi z'umugoroba
c. saa kumi n'imwe n'igice za mugitondo
2. Mu nkoko za mbere ni nka:
a. saa saba n'igice z'ijoro
b. saa kenda z'ijoro
c. saa kumi za mugitondo
3. Ku gasusuruko ni nka:
a. saa mbiri za mu gitondo
b. saa ine za mugitondo
c. saa saba z'ijoro
4. Inyana zitaha ni nka:
a. saa kumi z'umugoroba
b. saa kumi n'imwe z'umugoroba
c. ssaa kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba
5. Inka zitaha ni nka:
a. saa kumi n'imwe z'umugoroba
b. saa kumi n'ebyiri z'umugoroba
c. saa moya z'umugoroba
6. Inka zikamwa ni nka:
a. saa kumi n'ebyiri z'umugoroba
b. saa moya z'umugoroba
c. saa mbiri z'umugoroba
7. Mu gicuku ni nka:
a. saa sita z'amanywa
b. saa sita z'ijoro
c. saa kumi za mu gitondo
8. Mu matarama ni nka:
a. saa mbiri z'ijoro
b. saa sita z'ijoro
c. saa tatu z'ijoro, saa yine
9. Abantu buriye uburiri ni nka:
a. saa moya z'ijoro
b. saa mbiri z'ijoro
c. saa tatu z'ijoro
10. Iyo witegereje usanga ibi bihe bya kinyarwanda byagenwe:
a. nta cyo bashingiyeho
b. bashingiye ku myitwarire y'abantu n'iy'inyamaswa
c. babitegetswe n'abakoroni
11. Abantu bashyizweyo ni nka:
a. saa saba z'ijoro
b. saa tanu z'ijoro
c. saa kumi za mu gitondo
12. Mu ruturuturu ni nka:
a. saa munani z'ijoro
b. saa kumi n'imwe za mu gitondoc. saa mbiri z'amanywa
5.6. Amezi ya kinyarwanda
Nk'uko babivuga mu kinyarwanda, imfura y'amezi ni Nzeri, kuko
kera ari yo yatangiraga umwaka gakondo wa kinyarwanda. Nzeri
yatangiraga umwaka kimwe n'ibiba ry'imyaka ryo mu kwa kenda.
Umwaka wa kinyarwanda wagiraga amezi cumi n'atatu. Ukwezi kwa
kinyarwanda kwamaraga iminsi makumyabiri n'umunani gusa (28)
kukaba kwarakurikizaga ukwezi ko ku ijuru (imboneko, inzora, imyijima
n'impera zako), kugakurikiza kandi ukwezi k'umugore kimwe n'ukwezi
kw'inka. Ayo mezi yakurikiranaga atya mbere y'umwaduko w'abazungu:
Nzeri, Ukwakira, Ugushyingo, Ukuboza, Mutarama, Gashyantare,
Werurwe, Mata, Gicurasi, Kamena, Nyakanga, Kanama, n'ukundi kwezi
bitaga Tumba Nyakime.
Ibibazo byo kumva umwandiko
Soma interuro zikurikira, maze wandike ijambo yego imbere
y'interuro ivuga ibiri byo na oya imbere y'igisubizo kitari cyo.
1. Umwaka wa kinyarwanda watangiraga muri Mutarama kubera ko
babaga babiba amasaka.
2. Umwaka wa kinyarwanda watangiranaga n'ibikorwa by'ubuhinzi
muri Nzeri.
3. Umwaka wa kizungu wari uhuje nezaneza amezi n'umwaka wa
kinyarwanda.
4. Amezi ya kinyarwanda n'aya kizungu yari ahuje iminsi.
5. Umwihariko w'amezi ya kizungu ni uko yahindaguraga iminsi.
6. Ukwezi kwa kinyarwanda n'uko ku ijuru byamaraga iminsi ingana
mu kinyarwanda.
7. Ukwezi k'umugore ni iminsi amara kugira ngo ahembwe amafaranga
yakoreye.
8. Itandukaniro hagati y'umwaka wa kizungu n'uwa kinyarwanda ni
uko amezi atangana kandi n'amezi ntanganye iminsi.
9. Umwaka wa kizungu n'uwa kinyarwanda binganya iminsi.
10. Ukwezi k'umugore ni iminsi amara hagati y'imihango n'indi.
11. Ukwezi kw'inka ni uko zibyaramo cyane.
5.7. Ibihe bya kinyarwanda
Ibihe bya kinyarwanda byashingiraga ahanini ku zuba. Ni gutyo abantu
bagena ibice by'umunsi bavuga ngo izuba rirarashe, rigeze ijuru hagati
cyangwa rirarenze. Ku Banyarwanda, kurenga kw'izuba kwari nko
gupfa kwaryo na ho kurasa bikaba kuzuka. Iyo izuba ryabaga rirenze,
bavugaga ko ryagiye kwa Mugwamporo. Ubwo Abagwamporo bagahita
baribaga, ijuru rigahinduka umutuku, bakarirya, bukaba burije. Bamaraga
kurirya, igufa ryaryo bakarikubita ku rutare rw'ijuru rikabyara ibishashi.
Rikarara ririkakamba bugacya rigeze iburasirazuba, rikongera rikarasa.
Ibyo bikaba ibihe byose. Na n'ubu bishobora kuba ari ko bikigenda mu
myumvire ya bamwe.
Nanone bashingiye ku miterere y'ikirere bagabanyaga umwaka mo ibihe
bibiri by'ingenzi: ibihe by'izuba niba ryacanye n'ibihe by'imvura niba nta
riva ahubwo hagwa imvura. Ibihe by'izuba byabaga bibiri, igihe kirekire
k'izuba ryinshi bita Impeshyi kiva muri Kamena, kigafata Nyakanga yanga
amabuguma na Kanama kanamira Nzeri. Hari n'Urugaryi ari cyo gihe
gito k'izuba gitangira muri Mutarama kikageza hagati muri Gashyantare,
kikicomeka hagati y'igihe kirekire k'imvura nyinshi ari cyo bita Itumba.
Gihera muri Werurwe kikageza muri Gicurasi. Nk'uko bigaragara ibyo
bihe by'imvura bigenda bibisikana n'iby'izuba. Umuhindo ni igihe gihera
muri Nzeri cyangwa mu Kwakira kwakira imbuto zose kikageza mu
Kuboza kuboza imiteja.
Ibihe bya kinyarwanda kandi byagenwaga hashingiwe ku bintu byabaga
byarabaye abantu bose bazi. Hari nk'ibiba ry'imyaka, isarura ryayo,
inzara nini zabaye nka Ruzagayura, Rumanurimbaba, Rwakayihura,
Gakwege n'izindi; indwara z'ibyorezo nka Muryamo, iyima ry'umwami
runaka cyangwa umwaduko w'abazungu. Umuntu mukuru yakubwira ko
ikintu iki n'iki cyabaye mu itema ry'amasaka, koyavutse muri Ruzagayura,
cyangwa se ku ngoma ya Gahindiro. Umunyarwanda akubwiye ko ikintu
iki n'iki cyabaye ku ngoma ya Gahindiro ariko, wagombye kumva ko
cyabaye kera cyane. Ibyo kubara imyaka nk'uku tuvuga ngo turi mumwaka w'ibihumbi bibiri na cumi na gatandatu ntibyabagaho.
A. Inyunguramagambo
Huza ukoresheje akambi amagambo n'ibisobanuro byayo
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo
yanyu bwite
1. Mu myumvire y'Abanyarwanda, izuba barigereranyaga n'iki?
Kubera iki?
2. Ko uryama ugasinzira, ubwirwa n'iki ko bukeye?
3. Ukurikije imyitwarire y'izuba umunsi wawugabanyamo ibihe
bice?
4. Imyitwarire y'ikirere yatangaga ibihe bihe?
5. Aho mutuye imihindagurikire y'ikirere iteza ibihe bibazo?
6. Abanyarwanda bagenaga igihe bamaze ku isi bahereye ku ki?
7. Mu bihe tugezemo igihe kigenwa gite?
8. Ugereranyije n'ibihe tugenderaho kuri ubu, ni ryari izuba riba
rigeze ijuru hagati? Umuntu yabibwirwa n'iki?
9. Ukeka ko ari ukubera iki Abanyarwnda bavugaga ko
Nyakanga yanga amabuguma?
10.Ukeka ko amazina Kanama, Ukwakira n'Ukuboza yaba
yaraturutse he?
Imyitozo
a. Uzuza mu nteruro zikurikira ibihe bya kinyarwanda
bikurikira:
ku kwezi, mu museke, mu gicuku, ijoro ryose, mu nkoko za mbere,
nijoro.
1. Yabategetse kujya bizindura ... bakaza kumufasha guhanura.
2. Yakundaga guhanura ...akangutse.
3. Mwene se yakundaga guhanura ... rubanda bicuye.
4. Yaraye agenda ... bucya angezeho.
5. Kuko hari ..., yabyutse bwangu akeka ko ari....
b. Uhereye ku bisobanuro uhabwa, tahura amezi ya
kinyarwanda wuzurisha ahari utudomo dutatu (...) muri
uyu mwandiko.
Abanyarwanda b'ubu bazi kandi bemera ko mu kwita amazina
amezi ya kinyarwanda, abakurambere bayasanishije n'ibyarangaga
imibereho yabo mu buhinzi n'ubworozi cyane cyane baganisha ku
kirere no kumusaruro. Hari benshi bayabona kuri karendari bakibaza
ibisobanuro byayo. Mu gukora uyu mwitozo urashira amatsiko.Mu kwezi kwa ..., abantu batinda kuryama bari mu gitaramo kuko
nta mirimo baba bafite ituma bazinduka. Hakurikiraho ukwezi kwa
... kurangwa n'igihe k'izuba rikaze cyane ku buryo abantu batinya
kwicara ku bitare by'amabuye kubera ubushyuhe bwinshi biba
bifite. Muri ... hagwa imvura nyinshi, bakayiha rugari maze ikerura
ikagwa. Birumvikana ko iyo mvura ituma habaho urwuri ruba
rutoshye cyane, inka zikarisha zigahaga zigatubura umukamo.
Ibyo bigashya bishyira ukwezi kwa .... Hakurikiraho ukwezi kwa ....,
aho ibicu byinshi bibyuka byabuditse hasi. Kuvaho haza ukwezi kwa
...., aho amasaka aba yeze cyane yabaye menshi maze amasekuru
akameneka kakahava kubera umuhini usekura ubudatuza. Hataho
ukwezi kw'izuba ryinshi, inka ziba zishonje kubera kubura urwuri,
kukazirana n'inka zishaje kuko muri icyo gihe ari zo zihura n'akaga
cyane zitembagara mu mabanga y'imisozi. Ni yo mpamvu bakwita
.... yanga amabuguma. Iryo zuba risiga ahantu hose hanamye,
ndetse iyo imvura ikomeje gutinda kugwa, muri uku kwezi ni ho
izuba ryangiza ibintu byinshi cyane ndetse hakaba n'amapfa abantu
bagasuhuka. Uko kukaba ukwezi kwa .... Mu kwezi kwa .... abahinzi
begura amasuka bagatangira imirimo yabo y'ubuhinzi kuko ibihe biba
bitangiye kumera neza, imvura itangiye kuboneka, ubwatsi na
bwo bwongeye kumera. Ukwezi gukurikiraho k'.... na ko kukakira
neza imyaka yose iba yatewe cyangwa yabibwe mu kwezi kubanza.
Nyuma y'uku kwezi ko kweza cyane no gusarura, hahita haza ukwezi
ko guhunika imyaka, kukitwa .... Iyo myaka yahunitswe ihura no
kubura izuba ikagenda isaza, indi ikiri mu mirima kuko iba yarezentisarurwe bikayiviramo kubora. Bakakwita .... kuboza imyaka
Imisuma
Iyo witegereje usanga imisuma ari uduce tw'amagambo twiyongereye ku
kinyazina ngenga tukongeraho igisobanuro kihariye. Iyo kiyongereyeho
umusuma - mbi, ikinyazina ngenga kiba kivuga abantu babiri
batarenze/ibintu bibiri bitarenze. Naho iyo, kiyongereyeho
umusuma -se kiba kivuga abantu benshi barenze babiri/ibintu
byinshi birenze bibiri.
Umusuma nyine wongera ku kinyazina ingingo isobanura ko usibye
ikivugwa nta kindi kiyongeraho. Ikindi kigaragara ni uko ikinyazina
ngenga kigenda gifata indangasano y'inteko y'izina gisimbura. Ubwo
kikisanisha n'amazina yo mu nteko zose.
Uturango tw' ikinyazina ngenga
Kuba ikinyazina ngenga gishobora guhindura inteko bisobanura ko
gihindura akaremajambo kacyo gahagarariye inteko kirimo. Ako
karemajambo nta kandi ni indangasano. Aka karemajambo gakurikirwa
n'igicumbi na cyo kigashobora gukurikirwa n'umusuma. Bityo rero
ikinyazina ngenga kikaba gishobora kugira ibice bitatu. Buri gihe kigira
indangasano n'igicumbi. Rimwe na rimwe hakiyongeraho umusuma
bitewe n'icyo umuntu yashatse kuvuga, nk'uko byasobanuwe hejuru aha.Imbonerahamwe y'ikinyazina ngenga.
5.8 Ubutumwa bugufi
Ubutumwa bugufi ni inyandiko itarengeje inyuguti ijana na mirongo
itandatu iyo bwoherejwe hakoreshejwe terefone igendanwa. Muri iki
gihe tugezemo, ubwo butumwa bworoheje itumanaho, kuko bushobora
kohererezwa abantu benshi icyarimwe, ku buryo mu gihe kitarenze
iminota itanu, ushobora kuba ubwiye abantu barenga ijana ubutumwa
bumwe kandi bukabagereraho mu gihe kimwe.
Kwandika ubwo butumwa bisaba kuvuga ibikenewe kuko ibyo wandika
biba bibaze. Nyamara hari amaterefone atanga uburyo bwo gucamo
kabiri ubutumwa burebure, ariko n'igiciro cyo kubwohereza gihita kikuba
kabiri.
Uko byagenda kose, kohereza ubutumwa birahendutse kurusha kuvugana
n'umuntu. Ubutumwa bwoherezwa kuri terefone kandi bufite umwihariko
wo kuba bushobora koherezwa mu ibanga mu gihe umuntu ari hamwe
n'abandi, bikamufasha kutiha rubanda ngo bumve ibyo batagenewe
cyangwa ngo abasakurize bitari ngombwa.Ubutumwa bugufi bwoherezwa kuri terefone igendanwa, bumaze kuba
uburyo bw'ingenzi mu itumanaho kuko bukoreshwa n'abantu hafi ya
bose ku isi.
Nyamara imikoreshereze yabwo ikwiye gusobanurwa neza. Bamwe
babwandika nabi ugasanga budasomeka. Kuri iyi ngingo rero dukwiye
kumenya ko "akarenze umunwa karushya ihamagara" kandi tukibuka
ko icyo wohereje cyanditse cyo kugisiba biba bitagishobotse. Bityo rero,
uwanditse ubutumwa akwiye kujya abanza kongera kubusoma mbere yo
kubwohereza kugira ngo atohereza ibitumvikana nk'uko abishaka.
Hari n'abantu bandika ubutumwa bwinshi ku buryo usanga batesha
umutwe abo babwoherereza, mu gihe bibereye mu kazi cyangwa bahuze.
Mu butumwa butesha igihe, harimo n'ubwoherezwa n'ababa bashaka
kwamamaza ibikorwa byabo. Ntibamenya ababukeneye ngo abe ari bo
babwoherereza.
Ikindi gikwiye kwitabwaho mu kohereza ubutumwa, ni ukumenya ko
ari ubutumwa bugufi nyine. Ni ngombwa rero kumenya kwandika mu
nshamake ibyo wifuza kuvuga, nturondogore cyangwa ngo uvuge ibitari
ngombwa.
Kohereza ubutumwa burebure rero ni ukutamenya kuvuga muri make
ibyo ukeneye kuvuga. Nitwihatire rero guhina amagambo mu butumwa
bugufi kandi twohereze ubwo twumva ari ngombwa, bizadufasha
kuzigama igihe n'amafaranga kandi bidufashe kutabangamira abo
tubwoherereza.
A. Inyunguramagambo
Mushake ibisobanuro by'aya magambo
1. Itumanaho 2. Kwamamaza
3. Kurondogora
Umwitozo ku nyunguramagambo
Sobanura uyu mugani ngo "akarenze umunwa karushyaihamagara", maze unawukoreshe mu nteruro iboneye.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byo kumva umwandiko mu
magambo yanyu bwite.
1. Ubutumwa bugufi bwoherezwa kuri terefone bworoheje gute
itumanaho?
2. Kuki bisaba guhina amagambo iyo wandika ubutumwa bugufi?
3. Ni uwuhe mwihariko gukoresha ubutumwa bugufi birusha
guhamagara ukavugana n'uwo wifuza kugezaho ubutumwa?
4. Kwandika mu nshamake bigirira akahe kamaro uwohereza
ubutumwa bugufi?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
Subiza ibi bibazo
1. Erekana ingingo z'ingenzi zigize uyu mwandiko.
2. Hina uyu mwandiko mu mirongo ibiri gusa ku buryo
wavanamo ubutumwa bugufi bwoherezwa kuri terefone.
Umukoro
Andika ubutumwa bugufi wakoherereza inshuti yawe uyibwira
amakuru yawe ku ishuri, cyangwa ababyeyi bawe ugira icyo ubasaba.
Isuzuma risoza umutwe wa gatanu
Umwandiko: Kubaza abayobozi ibyo bakora
Imiyoborere myiza ntibumbye gusa ingufu z'abayobozi mu gushyira muri
gahunda ibyo biyemeje. Imiyoborere myiza ishingira ku kugendera ku
mategeko, gukorera mu mucyo, no kubazwa ibyo ukoze nk'umuyobozi
ari byo twakwita igenzuramikorere.
Abayobozi bagomba kujyaho mu nzira ziboneye, ntibafate ubutegetsi
ku ngufu batabihawe n'abaturage, kandi bagakoresha ubwo buyobozi
neza.
Ubutegetsi bugomba kugabanywamo ibice bitatu kandi buri kimwe
kikigenga, ariko byose bikagenzurana. Ibyo bice ni ibi bikurikira. Icya
mbere ni inteko ishinga amategeko igizwe n'abadepite n'abasenateri
bashyiraho amategeko. Icya kabiri kigizwe n'abayobozi bashyira ayo
mategeko mu bikorwa, ari bo bagize inzego z'ubuyobozi kuva kuri
Perezida wa Repubulika kugera ku muyobozi w'umudugudu. Igice cya
gatatu ni urwego rw'ubucamanza rushinzwe guhana abatubahiriza
amategeko mu buryo butabera kandi budafite aho bubogamiye.
Mu rwego rwo kugendera ku mategeko, amategeko agomba
kurengera abantu bose nta vangura kandi ntihagire umuntu ujya hejuru
y'itegeko. Baba abayobozi, baba abayoborwa, ukoze ikosa agomba
kubibazwa. Ibyo bisaba ko haba hariho ubucamanza bwigenga, kandi
butavugirwamo n'abayobozi.
Mu gihugu kigendera ku mategeko usanga abaturage bita ku mategeko
atari uko bayatinya ahubwo kubera ko bazi akamaro kayo. Kugendera
ku mategeko rero si ukuyashyiraho gusa cyangwa kuyakoresha mu
gutera abaturage ubwoba. Buri gihugu cyaba icyamunzwe na ruswa
cyangwa igikoresha iterabwoba ku baturage, na cyo kigira amategeko
kigenderaho. Nyamara ubutegetsi bugendera ku mategeko bwimakaza
imikoranire y'abaturage n'ubuyobozi.
Inkozi z'ibibi icyo gihe zihanwa n'amategeko, ariko zikanandagazwa
mu itangazamakuru kandi zikigizwayo n'abaturage ku buryo zibura
imyanya no mu mirimo ya Leta.
Gukorera mu mucyo na byo biranga imiyoborere myiza. Hagomba
rero kubaho amashyirahamwe yigenga ageza ku baturage amakuru
kugira ngo bamenye ibyo abayobozi bakora. Muri yo twavuga
ubutabera bwigenga n'itangazamakuru ridakorera mu kwaha kwa Leta.
ariko n'amashyirahamwe ategamiye kuri Leta na yo aba akenewe.
Amategeko n'amabwiriza yose ashyirwaho agomba kwigwaho
kandi akaba yumvikana. Ubuyobozi bukorera mu mucyo bushyira
ahagaragara ibyo bukora n'impamvu bikorwa, ugomba kubikora,
n'icyo bigamije.
Kubazwa ibyo ukora nk'umuyobozi ni ngombwa, kuko uba uri intumwa
y'abaturage. Ni ukwemera kugenzurwa kandi mu byo ukora, kandi
ugakora wumva ko ibyo ukora hari undi uzabikubazaho. Hagomba
kubaho uburyo bwemewe na Leta bwo kubaza buri muyobozi ibyo
yakoze mu gihe ayobora.
Abanyamakuru, ndetse n'abagize amashyaka abangikanye n'iriri ku
buyobozi, bagomba guhora bacungira abaturage, ibitagenda neza
bakabibabwira, amakosa y'abayobozi agashyirwa ahagaragara,
abakora nabi bakegura. Abaturage kandi bagomba kugira uruhare
mu bibakorerwa no mu igenamigambi ry'igihugu.
I. Inyunguramagambo
1. Shaka ibisobanuro by'aya magambo ukurikije uko
yakoreshejwe mu mwandiko.
a. Igenzuramikorere.
b Inteko ishinga amategeko
c. Abayobozi bashyira mu bikorwa ayo mategeko
d. Urwego rw'ubucamanza
e. Kujya hejuru y'itegeko
f. Igihugu cyamunzwe na ruswa
g. Kwandagazwa
h. Amashyirahamwe ategamiye kuri Leta
i. Amashyaka abangikanye n'iriri ku buyobozi
j. Igenamigambi ry'igihugu
2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ziboneye
wihimbiye.
a. Igenamigambi ry'igihugu 2. Igenzuramikorere.
b. Inteko ishinga amategeko 4. Kujya hejuru y'itegeko
II. Ibibazo byo kumva umwandiko
1. Subiza ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magambo yawe bwite, utandukuye interuro ziri mu
mwandiko uko zakabaye.
a. Ni ayahe mahame aranga imiyoborere myiza?
b. Vuga ibice by'ubutegetsi mu buyobozi bugendera kuri
demokarasi.
c. Ni ba nde bashinzwe kugenzura abayobozi?
d. Itangazamakuru rimarira iki abaturage mu butegetsi
bugendera kuri Demokarasi?
III. Ikibonezamvugo
1. Koresha ikinyazina nyereka ukurikije icyo amagambo ari mu
nyuguti z'igikara tsiriri agusobanurira, maze uhindure ibikwiye
guhinduka.
a. Umugabo twahuye umwaka ushize turi kumwe yambwiye
ngo mutahe.
b. Umugabo tureba twembi ari mu biki ?
c. Umwana unyegereye ni mwishywa wange.
d. Umwana nkozeho ni umuhanga.
e. Igiti kikwegereye ni nde wakivunnye umutwe?f. Abantu uzi twahuye cya gihe bari abasirikare
6 Umuco w'amahoro
6.1. Umwana n’ingona
Umunsi umwe, umukobwa w'umwami yarohamye mu gishanga, umwami
ategeka ko bagikamya, bagakuramo umurambo w'umukobwa we
yakundaga cyane. Abaturage bakamije igishanga, bica ingona zose
zakibagamo. Umukobwa w'umwami bamusanze mu mwobo w'ingona
ishaje kurusha izindi.
Busunzu habe ngo izamenye ibyabaye! Ku bw'amahirwe, yari yasohotse
nijoro kwishakira ibyo irya izimirira kure mu giturage. Ku gasusuruko,
umwana wari ugiye gutashya ayisanga iri yonyine aho yaheze mu gihuru,
ayibaza icyo ihakora. Busunzu iti: "Nahabye ubu sinzi iyo ndi! Ungiriye
neza wansubiza iwange." Umwana ati: "Nta mazi agihari, igishanga
bagikamije." Busunzu iti: "Noneho njyana ku ruzi!"
Umwana ashatse ikirago n'imirunga, azingazingiramo Busunzu
arahambira. Akubise ku mutwe. Agenze hafi umunsi wose, inyana
zisubiye iswa aba ageze ku ruzi. Aho ku nkombe, aharambitse umuzigo
we. Aca imigozi yawuhambirije, azingura ikirago. Busunzu ni ko
kumubwira iti:"Nshuti yange se, ko amaguru yaguye ibinya kubera
urugendo rurerure, ntiwanshyira mu mazi wokabyara we!" Umwana ni
ko kuyibangatana ayigeza aho amazi amugera mu mavi arambika aho.
Busunzu ntiyashirwa iti: "N'ubundi wabikoze wibikora igice! Nyigiza
imbere aho amazi akugera mu rukenyerero, ahangaha sinashobora
koga neza." Umwana ayigejeje aho amazi amugera mu rukenyerero
imusaba kuyigiza aho amazi amugera mu gituza. Umwana ayihagejeje
imusaba kuyigiza aho amazi amugera ku ntugu! Ahageze iti: "Noneho
nshyira hasi." Umwana ayifashije mu mazi.
Mu gihe agiye kugaruka ku nkombe, Busunzu iba imufashe akaboko.
Umwana atabaje nyina biba iby'ubusa. Ni ko kubaza ingona ati: "Ese
ibi ni ibiki? ... ndekura." Busunzu iti: "Sinakurekura n'iyi nzara nshonje!"
Umwana ati: "Ndekura!" Busunzu iti:"N'iyo wagira ute sinakurekura
n'inzara mfite! Maze hashize iminsi ibiri ntarya none ngo ninkurekure?
Barakubeshye!" Umwana arayibaza ati:"Noneho urashaka kumbwira
ko inyiturano y'ineza ari igihemu?" Ingona iti:"Ineza yiturwa ubuhemu
ntabwo ijya yiturwa indi."
Umwana ni ko kuyibwira ati:"Yego ni byo! Ubu ni wowe umfiteho
ububasha. Ariko reka tubaze abagabo, twumve icyo babivugaho!" Ingona
iti: "Nihagira abagabo batatu bemeza nk'ibyange, ndakurya urabeshya!
Ndumva twembi tubyumva kimwe!"
Ikivuga ibyo, haba haje inka y'ibuguma ishotse. Ikutse, ingona irayibaza
iti:"Wowe ushaje bigeze aho, ukaba ufite ubwenge bungana butyo,
ntiwadukiranura ukatubwira niba inyiturano y'igikorwa kiza ari ineza
cyangwa niba ari igihemu?"
Ya buguma iti:"Wowe uravuga! Inyiturano y'ineza ni ubugome kandi
mbikubwiye nzi neza icyo mvuga. Nkiri muto, ngifite ingufu, navaga mu
rwuri nkasanga ubwatsi bwiza mu rugo n'ikibuye cy'umunyu nkarigata.
Bakanyuhagira, bakampanagura. Muri icyo gihe natangaga amata
menshi, kandi insumba zose n'ibimasa databuja atunze ni nge bikomokaho.
Ubu nashaje nkaba ntagikamwa ntakinabyara, ntawukindeba, nta
n'ukinjyana mu rwuri. Mu museso, ibibando ni byo binsohora mu rugo!
Ubwo nkihuta njya gushaka icyo ndya. Ngicyo icyo nshingiraho nemeza
ko igikorwa kiza kiturwa inabi." Ikimara kuvuga ibyo ikurura amagufa
n'uruhu rwayumiyemo izunguza umurizo wamazwe n'uburondwe ijya
kwishakira ubwatsi mu kinani.
Busunzu ibaza wa mwana iti: "Wumvise?" Umwana ati: "Numvise." Hahita
haza ifarasi yashaje yanitse amagufa. Busunzu ni ko kuyibaza iti: "Ko
uri mukuru mbibona, ukaba warabonye ibintu ukabona ibindi, ushobora
kunkiranura n'uyu mwana? Uwo ugiriye neza, akwitura ineza cyangwa
akwitura inabi?"
Ifarasi iti: "Ineza yiturwa inabi. Nkiri muto, ngifite ingufu nyinshi,
nahoranaga umuvure wuzuye ibisigazwa by'ingano n'undi ubogaboga
igikoma kirimo ubuki amasaha yose y'umunsi. Nuhagirwaga buri gitondo
ngatamirizwa inigi nziza zakorewe mu nganda ziyubashye. Imyaka
ikenda yose yihiritse ntwara databuja n'iminyago ye. Ubu nashaje,
bambyukiriza ku bibando buri gitondo banshora mu gihuru guhiga
ubwatsi ndya. Mwebwe muravuga!" Imaze gutanga ubwo buhamya,
isoma ku mazi yiyumvira irangije iradogagira irigendera. Igitirimuka
aho, Busunzu ishaka kurya umwana, ariko ayibera ibamba kuko hari
hasigaye kubaza umugabo wa gatatu.
Bakiri muri ibyo, babona Bakame ije isimbagurika yiryagagura.
Busunzu ngo iyirabukwe, irayihamagara iti:"Bakame, uri mukuru kandi
w'umunyabwenge, ntiwadukiza, ukatubwira niba ineza yiturwa inabi
cyangwa yiturwa ineza?"
Bakame iriyumvira, yishima mu bwanwa, irikurugutura maze irabaza iti:
"Nshuti yange Busunzu, hari ubwo wabaza umuntu ufite ubumuga bwo
kutabona niba imvi ari umweru cyangwa igikona ari umukara?" Ingona
iti: "Reka da, ibyo ntibibaho!" Bakame iti: "Ushobora kumbwira aho uyumwana utazi se ntumenye nyina ava akajya?" Busunzu iti:
A. Inyunguramagambo
Mushake ibisobanuro by'aya magambo mukurikije uko
yakoreshejwe mu mwandiko.
1. Busunzu 6. Ibuguma
2. Insumba 7. Ikinani
3. Kudogagira 8. Kwikurugutura
4. Kubogaboga 9. Kwanika amagufa
5. Kubera ibamba 10. Iminyago
Imyitozo y'inyunguramagambo
1. Shaka mu mwandiko amagambo afite igisobanuro gikurikira:
a. Gusinzira kubera ubushyuhe.
b. Kugwa mu mazi ugaheramo.
c. Kubura ntiwongere kuboneka.
d. Kuyoba cyane, kutamenya aho uri.
e. Umugozi ukomeye wo guhambiriza.
f. Kwikorera.
g. Umutwaro uremereye.
h. Guterura ikintu kitaremereye ukagenda wihuta.
i. Ubutaka bukora ku mugezi bukarinda amazi guta inzira yayo.
j. Igikorwa cy'ubugiranabi
k. Kujya kunywa amazi.
l. Kuva ku mugezi kunywa amazi.
m. Ahantu hari ubwatsi bwinshi kandi bwiza inka zirisha.
n. Inka y'ingabo.
o. Gukorera umuntu nk'ibyo yagukoreye.
p. Udukoko tuba ku nka tukayinyunyuza amaraso.
r. Kuvuga ufite ukuri.
s. Kwambara mu ruhanga cyangwa mu ijosi.
t. Kwambikwa, gutakwa.u. Gushira kw'iminsi.
2. Huza amagambo ari mu ruhushya A n'ibisobanuro byayomu ruhushya B
3. Himba interuro yawe kuri buri jambo muri aya akurikira.
a. Guhondobera b. Kuzimira
c. Gukubita ku mutwe d. Kubangatana
e. Kubogaboga f. Kudogagira
g. Kurabukwa h. Igitambambuga
i. Gukiranura
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Ongera usome neza umwandiko maze wuzuze interuro
zikurikira uhereye ku bivugwa mu mwandiko:
1. Uwanditse uyu mugani yashakaga kwerekana ko ..............
2. Umwana yagiriye neza ingona kuko ..............
3. Umwana yababajwe n'uko ..............
4. Muri uyu mwandiko ingona yagaragaje ko mu buzima hari
..............
5. Hagati y'umwana n'ingona hari ..............
6. Icyo umuntu yanenga ibuguma n'ifarasi ni uko ..............
7. Bakame ibaza ingona ibibazo, Bakame yashakaga gusuzuma
niba ..............8. Bakame yakemuye amakimbirane mu ..............
C. Kungurana ibitekerezo
Mwungurane ibitekerezo kuri ibi bibazo
1. Mutekereza iki kuri uyu mugani w'umwana n'ingona iyo
mwitegereje ibibera aho muba? Mukunze kubona ineza
yiturwa inabi cyangwa ineza ikunze kwiturwa ineza? Mutange
ibitekerezo n'ingero zifatika zishyigikira ibitekerezo byanyu.
2. Mwari gukemura mute izi mpaka iyo Busunzu n'umwana
bibitabaza?
D. Guhanga no gukina bigana
Muhereye ku nkuru mumaze gusoma, nimuhimbe agakino mwigana
abayivugwamo maze mugakinire mu ishuri.
6.2. Ikinyazina ngenga
Itegereze izi nteruro zakuwe mu mwandiko umaze
gusoma maze usubize ibibazo wabajijwe.
a. Si nge wahera.
b. Ntabwo ari yo.
c. Umwana ayisanga iri yonyine mu gihuru.
d. Bose baragushima.
e. Ngaho mwembi nimuve mu mazi.
f. Ndumva twembi tubyumva kimwe!
g. Ubu ni wowe umfiteho ububasha.
h. Ibibando ni byo binsohora mu rugo!
i. Ikorere ndebe ni cyo nshaka.
j. Mwebwe muravuga!
Ibibazo:
1. Aya magambo yanditse mu nyuguti z'igikara tsiri ahagarariye ba
nde?
2. Bene ayo magambo yerekana iki mu nteruro?3. Aya magambo ni bwoko ki?
Inshoza y'ikinyazina ngenga
Mfashe ko:
Inshoza y'ikinyazina ngenga
Ikinyazina ngenga ni ijambo rihagarariye uvuga, ubwirwa, ababwirwa,
uvugwa, abavugwa n'ibivugwa. Kerekana ukora cyangwa abakora
igikorwa mu nteruro. Dore uko biteye:
Mu nteko ya mbere:
Ngenga ya mbere y'ubumwe ni iy'uvuga: ge (gewe) ; nge (ngewe)
Ngenga ya kabiri y'ubumwe ni iy'ubwirwa: wowe
Ngenga ya gatatu y'ubumwe ni iy'uvugwa: we
Mu nteko ya kabiri:
Ngenga ya mbere y'ubwinshi ni iy'abavuga: twe/ twebwe
Ngenga ya kabiri y'ubwinshi ni iy'ababwirwa: mwe/ mwebweNgenga ya gatatu y'ubwinshi ni iy'abavugwa: bo
Uturango tw'ikinyazina ngenga
Gereranya izi nteruro ebyirebyiri zikurikira maze uvuge
itandukaniro riri hagati y'amagambo azirimo yanditsemu nyuguti z'igikara tsiriri.
Izi nteruro zigaragaza ko ibinyazina ngenga bishobora kwiyongerahouduce -se, -mbi, -nyine, -bwe. Utu duce twitwa imisuma
Imisuma
Iyo witegereje usanga imisuma ari uduce tw'amagambo twiyongereye ku
kinyazina ngenga tukongeraho igisobanuro kihariye. Iyo kiyongereyeho
umusuma - mbi, ikinyazina ngenga kiba kivuga abantu babiri
batarenze/ibintu bibiri bitarenze. Naho iyo, kiyongereyeho
umusuma -se kiba kivuga abantu benshi barenze babiri/ibintu
byinshi birenze bibiri.
Umusuma nyine wongera ku kinyazina ingingo isobanura ko usibye
ikivugwa nta kindi kiyongeraho. Ikindi kigaragara ni uko ikinyazina
ngenga kigenda gifata indangasano y'inteko y'izina gisimbura. Ubwo
kikisanisha n'amazina yo mu nteko zose.
Uturango tw' ikinyazina ngenga
Kuba ikinyazina ngenga gishobora guhindura inteko bisobanura ko
gihindura akaremajambo kacyo gahagarariye inteko kirimo. Ako
karemajambo nta kandi ni indangasano. Aka karemajambo gakurikirwa
n'igicumbi na cyo kigashobora gukurikirwa n'umusuma. Bityo rero
ikinyazina ngenga kikaba gishobora kugira ibice bitatu. Buri gihe kigira
indangasano n'igicumbi. Rimwe na rimwe hakiyongeraho umusuma
bitewe n'icyo umuntu yashatse kuvuga, nk'uko byasobanuwe hejuru aha.Imbonerahamwe y'ikinyazina ngenga.
Umwitozo
a. Uzuza izi nteruro ukoresheje ikinyazina ngenga gikwiye.
1. ... si ko mbyumva.
2. ... ntawuvuyemo twemeye ibyo utubwiye.
3. ... simbyemera maze ndore!
4. Ari Karori, ari na Karani ... ni abanyamafuti.
5. Kuki mwaje ... mwa bana mwe imuhira hasigaye nde?
6. Sigara aho ...niba udashaka kwifatanya n'abandi!
7. Si ... Mana yacu nibarorere tuzirwanaho.
8. Ni ... mbwira nimuze tugende.
9. Na ... kazane ntugasige.
11. Kuki ... mutabikora harabura iki?
12. Urakire! ...
13. Uzi ko ... tuberanye di!
b. Himba interuro zawe bwite ukoresheje ibinyazina bikuriki
ra: zonyine, twombi, wo, mwebwe, yose, ho, rwonyine, wose, byose,6.3. Porisi y’u Rwanda irakangurira
abaturarwanda kwirinda inkongi z’umuriro
Inkongi z'umuriro zikunze kwibasira inyubako zitandukanye, zigahitana
ubuzima bw'abantu zikanangiza ibintu byinshi. Iyo ibyo bibaye abatabazi
babigize umwuga batabara bwangu bakazimya izo nkongi.
Igitera inkongi z'umuriro ahanini ni ukwirara, ukutita ku bintu byateza
inkongi, impanuka n'ubumenyi buke ku nkongi. Hari kandi gukoresha
ibikoresho by'amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, gukoresha abantu
badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako, cyangwa
mu bikorwa by'amashanyarazi muri rusange. Indi mpamvu ni nko kwinjiza
ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi na cyo kiyakoresha
ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira. Iyo gisumbijwe ubushobozi
n'ibyakinjijwemo, bimwe muri byo birashya.
Kubera izo mpamvu, Porisi y'u Rwanda igira abaturage inama zo kwirinda
izo nkongi. Zimwe muri izo nama ni ugutunga ibikoresho by'ibanze byo
kuzimya inkongi, kwiga uko bikoreshwa no kujya babisuzumisha ku
babihugukiwe buri mezi atandatu kugira ngo babarebere ko ari bizima.Abantu kandi bagomba kugira ubwishingizi ku nkongi z'umuriro;
bakirinda kubika ibikomoka kuri peterori mu ngo; bakajya bazimya buji,
itara cyangwa itadowa mbere yo kuryama no kudasiga byaka ngo bage
kure yabyo.
Ni ngobwa kandi kwihutira gufunga umuriro w'amashanyarazi mbere
yo gutangira kuzimya umuriro mu gihe inyubako yatwitswe na yo.
Mu kuzimya umuriro bitabaza amazi, umucanga cyangwa ibitaka
byumutse mu gihe nta bushobozi cyangwa ibikoresho by'ibanze byo
kuzimya inkongi bafite. Mu gihe inkongi zatewe n'ibikomoka kuri
peteroli cyangwa gazi ni ngombwa kwirinda kuzizimisha amazi. Icyo
gihe bakoresha ibikoresho byitwa kizimyamwoto, ibitaka byumutse
cyangwa umucanga. Ni ngombwa kandi guhamagara Porisi mu gihe
habaye inkongi y'umuriro kuko hari ubwo umuriro ushobora kurenga
ubushobozi bw'abakoresha biriya bikoresho by'ibanze.
Mu gihe habaye inkongi kandi ni ngombwa kuzimya ibikoresho byose
bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo na mudasobwa no
gutandukanya ibikoresho bikoresha amashanyarazi muri rusange mu
gihe batakibikoresha.
Birakwiye kandi kugira umuco wo kugura kizimyamwoto uko yaba
ingana kose, yakwifashishwa igihe umuriro ukiri muke, byananirana
hakitabazwa izindi nzego.
Ku bijyanye n'ubwubatsi, ni ngombwa kubaka bubahiriza igishushanyo
mbonera kugira ngo byorohereze abaje mu butabazi kugera ahabaye
inkongi y'umuriro.
Mu rwego rwo gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro no gutabara
abari mu kaga, Porisi y'u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe
by'umwihariko kuzikumira, kuzirwanya ndetse no gutabara abari mu
kaga. Iri shami rihugura kandi rigatanga inyigisho ku buntu mu kwirinda,
gukumira, kurwanya no kuzimya inkongi no mu butabazi bw'ibanze.
Rigenzura ibijyanye n'ubwirinzi bw'inkongi n'ibiza mu nyubako nini n'into.
Ritabara byihuse mu gihe ubutabazi n'ubwirinzi by'ibanze byananiranye.
Banyeshuri rero mugerageze gukurikiza izo nama mugirwa, kugira ngo
muzage mwirinda kuba mwateza inkongi z'umuriro mu mashuri cyangwaiwanyu mu rugo.
Muge kandi mwirinda gukinisha insinga z'amashanyarazi kuko mushobora
kuhagirira impanuka.
A. Inyunguramagambo
Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe
mu mwandiko.
Akaga, bwangu, kwirara, iperereza, impanuka, ubuziranenge, itadowa,
inkongi, kubererekera, kizimyamwoto, gukumira, ikiza, ubukangurambaga
Umwitozo ku nyunguramagambo
Koresha aya magambo akurikira mu nteruro iboneye.
akaga, kwirara, bwangu, ubuziranenge, kubererekera, itadiwa,
ubukangurambaga.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magambo yanyu bwite.
1. Ni ibihe byago porisi y'Igihugu yahagurukiye kurwanya mu
minsi ishize?
2. Ibyo byago byagiye biterwa n'iki?
3. Ubaye ushinzwe kurwanya inkongi z'umuriro, wafasha ute
abaturage kugira ngo birinde?
4. Ni izihe ngamba porisi yafashe mu guhangana n'inkongi
z'umuriro?
5. Umuturanyi wanyu agize ibyago agahisha inzu itwitswe
n'amashanyarazi nta bikoresho byo kuzimya afite
wabyitwaramo ute?
C. Gusesengura umwandiko
Ni izihe ngingo z'ingenzi uyu mwandiko wubakiyeho?
D. Kungurana ibitekerezo
Wavuga iki ku bantu banga kugura kizimyamwoto bitwaje ko ihenda?
6.4. Malala Yusafuzayi n’imyigire y’abakobwamuri Pakisitani.
Malala Yusafuzayi (Malala Yousafzai) yari umwangavu wari ufite imyaka
cumi n'umwe ubwo yaharaniraga ko abana b'abakobwa biga mu gihugu
ke cya Pakistani bikamuviramo kuraswa amasasu mu mutwe. Mu mwaka
wa 2007, igihe Abatalibani bari bamaze kwirukanwa mu gihugu cya
Afuganistani n'ingabo z'Amerika, bahungiye mu misozi miremire iri ku
mupaka wa Afuganistani na Pakistani. Bakiri muri Afuganistani, bari
barashyizeho amategeko akarishye abuza abana b'abakobwa kujya mu
ishuri n'abagore kugira akazi ako ari ko kose bakora usibye kuguma mu
rugo bakarera abana. Aho birukaniwe muri icyo gihugu, bahise bajya
kwihimurira mu karere ka Swati (Swat) ko mu majyaruguru ya Pakistani,
akarere gahana imbibi na Afuganistani bari bavuyemo. Mu myemerere
yabo kugeza ubu ngo nta mukobwa ugomba kugera mu ishuri.
Muri aka karere ka Swati ni ho Malala Yusafuzayi yari atuye we
n'ababyeyi be. Icyo gihe yari afite imyaka cumi n'umwe. Se akaba yari
ahafite amashuri menshi y'abana b'abakobwa. Abatalibani bahageze
bahise bafunga ayo mashuri yose, barayatwika, batwika ibitabo bavuga
ko ari uburozi bw'abazungu bashyira mu bana babo. Uwashatse kurwanya
iyo myumvire yabo yahise yicwa. Malala Yusafuzayi yababajwe cyane
n'uko bamubujije gukomeza kwiga. Ni bwo atangiye kwandika ku rubuga
nkoranyambaga rwa BBC (soma bibisi) rwo mu rurimi rw'iwabo, avuga
uburyo abana b'abakobwa bahohoterwa n'Abatalibani. Ibyo yabikoraga
abifashijwemo na se kandi agakoresha izina ritari irye. Muri iyo myaka,
inyandiko z'uwo mwana wandika kuri interineti arwanya ibikorwa bibi
by'Abatalibani zaramenyekanye cyane muri icyo gihugu k'iwabo ariko
bakayoberwa umuntu uzandika.
Mu mwaka wa 2009, ingabo za Leta ya Pakistani zabashije kwirukana
Abatalibani muri ako gace, maze amashuri y'abana b'abakobwa
yongera gufungurwa. Ubwo Malala Yusafuzayi ajya ahagaragara ndetse
Leta ya Pakistani imushimira kuba yaravuganiye abana b'abakobwa
akagaragaza akarengane kabo. Mu mwaka wa 2012 ubwo yari afite
imyaka 15 gusa, intagondwa y'Umutalibani yamutegeye mu modoka
ajya ku ishuri imurasa amasasu mu mutwe, imusiga izi ko yapfuye. Ariko
ku bw'amahirwe, abatabaye basanga akirimo akuka, bajya kumuvuriza
mu gihugu cy'Ubwongereza.
Iyo nkuru y'umwana w'umukobwa warashwe kubera guharanira
uburengazira bwo kwiga yasakaye ku isi yose. Ni bwo amahanga
yatangiye kumuha ijambo ahantu hatandukanye kugira ngo asobanure
ibyo mu gihugu ke. Mu mwaka wa 2014 yahawe igihembo kiruta ibindi
ku isi kitiriwe Nobeli (Nobel). Yagiherewe rimwe n'umugabo w'umuhinde
Kayirashi Satiyariti (Kailash Satyarthi) witangiye guharanira ko abana
bato basaga ibihumbi magana inani bajyanwa mu ishuri aho gukoreshwa
imirimo y'ingufu.
Icyo gihembo kitiriwe Nobeli cyatangiye gutangwa mu 1901, kikaba
gihabwa abagize uruhare mu bikorwa byo kongerera isi ubumenyi
n'abaharaniye amahoro ku buryo bugaragara. Icyo gihembo kigizwe
n'impamyabumenyi, umudari w'ishimwe n'amafaranga y'amayero agera
ku bihumbi magana kenda akaba ahwanye n'amafaranga y'u Rwanda hafi
miriyoni magana inani. Mu muhango wo gushyikiriza Malala Yousafuzayi
icyo gihembo, umuyobozi wa komite itanga igihembo cy'amahoro kitiriwe
Nobeli ku isi, yashimangiye ko isi ikeneye abantu b'intwari nka Malala na
Satiyariti akaba yizeye ko kuba bahawe igihembo cy'amahoro bizatuma
bafatanya mu guharanira uburenganzira bw'abana bo muri Pasikitani
no mu Buhinde.
Malala amaze kwakira iki gihembo yavuze ko agituye abana bose
babujijwe uburenganzira bwo kwiga. Yagize ati:"Iki si igihe cyo kubagirira
impuhwe gusa, ahubwo ni igihe cyo kugaragaza ibikorwa bibarengera."
A. Inyunguramagambo1. Huza aya magambo n'ibisobaniro byayo ukoresheje akambi
iboneye.
a. ubushobozi kuko Umugore kubonwamo ntakwiye buke na arashoboye
we.
b. kwihutira abana Umugore kujyana abahungu mu akwiye ishuri baba
cyangwa abakobwa.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Hitamo muri ibi bisubizo bitatu biri hasi ikiri cyo maze
ucyandike mu ikaye yawe:
1. Araswa mu mutwe Malala Yusafuzayi.
a. Yari afite imyaka 17.
b. Yari afite imyaka 11.
c. afite imyaka 15.
2. Malala Yusafuzayi yazize
a. Kubuza abana b'abakobwa kwiga.
b. Kurwanya amatwara yabuzaga abana b'abakobwa kwiga.
c. Kujya kwiga muri bisi.
3. Ihohoterwa rivugwa muri uyu mwandiko ni
a. Ukwirukana Abatalibani mu gihugu cyabo cya Pakisitani.
b. Ukubuza abana b'abakobwa kujya mu ishuri n'abagore kugira akazi ako ari ko kose bakora usibye kuguma mu rugo
bakarera abana.
c Ukurwanya amatwara y'Abatalibani.
4. Basenya amashuri, Abatalibani.
a. Barwanyaga uburozi bw'abazungu mu bana babo.
b. Bihimuraga kuri se wa Malala wakuraga ibifaranga mu mashuri
ye ntabaheho.
c. Bihimuraga ku Banyepakisitani kuko bari barirukanywe mu
gihugu cyabo.
5. Atabariza abana b'abakobwa babujijwe kwiga, Malala
Yusafuzayi
a. Yabifashijwemo na se n'igitangazamakuru BBC.
b. Yabifashijwemo n'abaturage bw'igihugu ke.
c. Yabifashijwemo n'abatanga igihembo kitiriwe Nobeli.6. Abatalibani barwanyaga ko abakobwa biga kuko
a. Bari bamaze kwirukanwa mu gihugu cyabo n'ingabo za
Amerika.
b. Byari mu myemerere yabo.
c. Bari Abanyapakisitanikazi gusa.
7. Malala Yusafuzayi atangira urugamba rwe yari azi ko
a. Abatalibani bamumenye bamwica.
b. Azahabwa igihembo kitiriwe Nobeli.
c. Abatalibani bazirukanywa mu karere ka Swati.
8. Igihembo kiruta ibindi Malala Yusafuzayi yahawe ni
a. Ugushimwa n'igihugu ke ko yarwanyije akarengane k'abana
b'abakobwa.
b. Ikitiriwe Nobeli.
c. Ukuba yaragiye kuvurizwa mu Bwongereza.
9. Igihembo Malala yahawe agikesha kuba
a. Yari afite se uzwi wubatse amashuri menshi mu majyaruguru ya
Pakisitani.
b. Yararashwe azira guharanira uburenganzira bw'abana
b'abakobwa bwo kwiga.
c. Yarahagaritse amashuri ye kugira ngo yifatanye n'abandi
bakobwa bari bambuwe ubwo burenganzira.
10. Igihembo Malala yahawe cyatumye
a. Yikenura, akenura n'umuryango we ndetse ashyira amafaranga
menshi kuri konti.
b. Ashobora gushyira mu bikorwa umugambi we wo kurenganura
abana b'abakobwa.
c. Ashobora kugura intwaro zo kwihimura ku Batalibani bari
bara ba bujije uburenganzira bwo kwiga.
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
Subiza ibi bibazo
1. Ni izihe ngingo z'ingenzi zikubiye muri uyu mwandiko?
2. Andika mu nshamake itarengeje imirongo icumi ibivugwa muriuyu mwandiko.
D. Kungurana ibitekerezo
Mwungurane ibitekerezo kuri izi ngingo
1. Malala Yusafuzayi ni iki kuri wowe? Icyo wamwigiyeho ni iki?
2. Ubaye mu gihugu kidashaka ko abana b'abakobwa bajya
mu ishuri, gishaka ko abagore baguma mu rugo bagatekera
abagabo babo bakanarera abana wabyitwaramo ute ku myaka
yawe ubu?
Umukoro
Andika utabariza kandi ugaragaza uko umwana cyangwa undi muntu
yahohotewe.6.5. Ukuri kwa Minani
Igihe Minani yimenyerezaga kuzakora akazi ko mu biro afite imyakacumi n'umunani, isosiyete yakoreraga yamwohereje hamwe n'abandi
bakozi benshi, kwihugura mu ishuri rikuru ryigishaga ibijyanye n'akazi
bakoraga. Bajyagayo iminsi ibiri mu cyumweru indi minsi bakajya ku
kazi gasanzwe. Umunsi umwe, amasomo yarangiye mbere y'isaha
bari basanzwe batahiraho. Amategeko agenga isosiyete bakoreraga
yateganyaga ko mu gihe bigenze bityo, bagombaga gusubira ku kazi
igice cyose cy'umunsi gisigaye. Aho gusubira ku kazi nk'uko Minani
yabigenje, abandi banyeshuri barisohokeye bajya kwinezeza. Uwo munsi
byahuriranye n'uko umuyobozi ushinzwe amahugurwa yari yaje ku kazi
kabo. Abonye Minani amubaza impamvu atagiye kwiga uwo munsi,
anamubaza aho bagenzi be bandi bari.
Minani yahisemo kubwiza umukoresha we ukuri. Yamubwiye ko mwarimu
yabasezereye hakiri kare akagaruka ku kazi. Na ho ku byerekeranye
na bagenzi be yavuze ko adashobora kubavugira ko yaza kubibariza
buri wese ku giti ke.
Minani yashoboraga gusubiza akoresheje amayeri bigatuma bagenzi be
bamwemera. Ariko kandi, yahisemo kuvugisha ukuri. Kuvugisha ukuri
byatumye umutima utamucira urubanza. Byatumye kandi umukoresha
we amugirira ikizere. Yamwohereje mu rwego rushinzwe gukora imitako
mu mabuye y'agaciro. Nyuma y'imyaka cumi n'itanu, Minani yazamuwe
mu ntera ahabwa umwanya w'ubuyobozi muri iyo sosiyete. Ibyo bimaze
kuba, wa muyobozi yaramuhamagaye kugira ngo amushimire kandi
amwibutse cya gihe yamubwizaga ukuri, agira ngo ashimangire inyungu
abantu bavana mu kuvugisha ukuri.
Iyo abantu biyemeje kuvugisha ukuri kandi bagakora ibihuje n'ibyo
bavuga, imishyikirano bagirana n'abandi irushaho gushinga imizi kandi
igashimisha.
Kuvugisha ukuri bihesha izindi nyungu. Muri zo harimo kugira umutima
utagucira urubanza, kuvugwa neza, kugirirwa ikizere, haba mu
muryango, mu nshuti zacu ndetse no mu kazi dukora. Gusa nanone
nta wakwirengagiza ko ukuri guhora guhanganye n'ikinyoma kandi iyo
ntambara ikaba itari hafi kurangira. Uko guhangana kwageze mu nzego
zose z'imibereho y'abantu ndetse kugira n'ingaruka kuri buri muntu ku
giti ke. Uburyo umuntu abaho bugaragaza uruhande arimo; niba ariumunyakuri cyangwa umunyabinyoma.
Impamvu zituma abantu babeshya ni nyinshi. Hakunze kuvugwa
umururumba n'irari bishingiye ku bwikunde, gushaka gukira vuba, kwifuza
kugira ububasha, cyangwa kuzamuka mu nzego badakwiriye.
Hari igihe kandi abantu batinya ko baramutse bavugishije ukuri byabagwa
nabi cyangwa bigatuma abandi babibazaho. Ni ibintu bisanzwe mu bantu
kwifuza gukundwa cyangwa kwemerwa n'abandi. Icyakora, icyo kifuzo
cyo gushaka gushimisha abantu gishobora gutuma bagoreka ukuri,
n'iyo byaba atari cyane, kugira ngo batwikire amakosa yabo, bahishe
ibintu bidashimishije byababayeho, bashaka kugaragara neza mu maso
y'abantu.
Aho ukuri gutaniye n'ikinyoma ni uko ikintu gishingiye ku kuri kiramba,
ariko ibishingiye ku kinyoma bishira vuba. Banyeshuri rero muge
mugendera kure ikinyoma kuko iyo ubeshye abantu bagutakariza ikizere,
ukabura inshuti zagutabara mu gihe ugize ikibazo.
A. Inyunguramagambo
Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe
mu mwandiko.
1. Isosiyete
2. Imishyikirano
3. Gushinga imizi
4. Irari
5. Gutwikira amakosa
Imyitozo ku nyunguramagambo
Uzurisha izi nteruro amagambo ukuye mu mwandiko
kugira ngo ugaragaze ko wayumvise.
1. Uyu mugabo yamazwe n'... ku buryo afite ugushaka gukabije
kw'ibintu, n'ibyo abonye ntibimunyura ahora yifuza ibirenzeho.
2. Uyu we buri gihe ... ibintu abiha ku bushake igisobanuro
bidafite mu by'ukuri.3. Urebye igihe kirekire yari amaze uyu musaza ...............
4. Reka ... ngo ni uko navuze ko ari wowe wibye amafaranga
y'abandi.
5. Ukuri kugomba ... maze ikinyoma kigakubitirwa ahakubuye.
6. Kubera kutumva ibintu kimwe, aba bagabo bahora ................
7. Kurya ibiryo bidafite ubuziranenge byamuteye ................
B. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
Subiza mu magambo yawe bwite ibibazo byabajijwe ku
mwandiko
1. Minani atangira akazi yari mu kihe kigero?
2. Yakoraga iki?
3. Yagenderaga ku yihe ngengabihe?
4. Umuyobozi ushinzwe amahugurwa aje ku kazi yavumbuye iki?
5. Minani yitwaye ate mu bibazo yabajijwe n'umuyobozi we?
6. Imyitwarire ya Minani yamugiriye akahe kamaro?
7. Umuntu w'umunyakuri agaragara ate mu bandi?
8. Ni iki gitera abantu kubeshya?
C. Kungurana ibitekerezo
Hari aho wari wahura n'ikibazo ukumva ari ngombwa ko ubeshya?
D. Kujya impaka
Ari wowe Minani wari kumusubiza iki? Wari kubeshya cyangwa wari
kuvugisha ukuri maze bagenzi be bagahura n'ingorane bigatuma
bakwitwaraho umwikomo kuko wabareze? Kutavugisha ukuri se byobyari bikwiye?
6.6. Ikinyazina ndafutura
Mwitegereze izi nteruro zakuwe mu mwandiko mumaze
gusoma maze musubize ibibazo bikurikiraho.
a) Bajyagayo iminsi ibiri mu cyumweru indi minsi bakajya ku kazi
gasanzwe.
b) Izindi mpamvu zitera kubeshya ni ugushaka gukira vuba no
kugira ububasha.
c) Andi makosa aba agamije gutuma bagaragara neza mu maso
y'abantu.
d) Abandi banyeshuri barisohokeye bajya kwinezeza.
Ibibazo
1. Aya magambo yanditse mu nyuguti z'igikara tsiriri ahuriye ku kihe
gitekerezo?
2. Aya magambo ni bwoko ki?
Inshoza y'ikinyazina ndafutura
Ikinyazina ndafutura ni ijambo rijyana n'izina ariko ntirisobanure ku
buryo bwumvikana uvugwa, abavugwa cyangwa ibivugwa.
Amoko y'ibinyazina ndafutura
Ibinyazina ndafutura birimo amoko abiri: ikinyazina ndafutura kigufin'ikinyazina ndafutura kirekire.
Ikitonderwa: Ibinyazina ndafutura byitwa kandi ibinyazina ndasigura.
Umwitozo
Koresha ibi binyazina ndafutura mu nteruro wihimbiye: undi, indi, ayandi,
ahandi, ukundi, iyindi, andi, akandi, ubundi, urundi.
Mfashe ko:
Ikinyazina ndafutura / ndasigura, ari ijambo rijyana n'izina ariko
ntirisobanure neza abavugwa cyangwa ibivugwa.
Nshoboye:Gukoresha ikinyazina ndafutura mu nteruro
6.7. Ubuhanga n’ubushishozi bwa Salomoni
Dukurikije uko abantu babona ibintu, akenshi usanga ubutabera bufatwa
gusa nko kubahiriza amategeko nta kubogama. Ariko burya rimwe na
rimwe ubutabera buzanwa no kumenya gushishoza ugashyira mu gaciro.
Kera habayeho umwami w'igihangange wo mu Bayisiraheli akitwa
Salomoni. Imana yari yaramuhaye ubwenge n'ubuhanga kuko yari
yarabiyisabye kugira ngo ashobore gutunganya neza imirimo yari
ashinzwe yo kuyobora abaturage yamushinze, amenye gutandukanya
ikiza n'ikibi. Yakundaga gukoresha iminsi mikuru agatumira abagaragu
be akabagaburira akanabaha ibyo kunywa.
Umunsi umwe yakoresheje ibirori nk'ibyo, abagore babiri baza
kumureba baburana umwana. Uwa mbere araterura ati:"Mwami wange,
ndakwinginze ntega amatwi. Nturanye n'uyu mugore tukaba tubana mu
nzu imwe. Mperutse kubyara umwana w'umuhungu. Hashize iminsi itatuna we abyara umuhungu. Mubyumve ko tubana mu nzu twembi, nta wundi
muntu tubana. Iri joro, umuhungu w'uyu mugore yapfuye azize ko nyina
yamuryamiye. Hagati mu ijoro, yahengereye nsinziriye, arabyuka, afata
umuhungu wange wari undyamye iruhande, amwimurira mu buriri bwe,
afata umwana we wapfuye amuryamisha iruhande rwange. Mu gitondo
nkangutse, ngize ngo ngiye konsa umwana wange, nsanga yapfuye.
Hamaze gucya, nitegereje neza nsanga uwo mwana atari umuhungu
wange nibyariye."
Akimara kuvuga atyo, wa mugore wundi atangira gusakuza avuga
ati:"Ntabwo ari byo! Urabeshya umuhungu wange ni we muzima, uwawe
ni we wapfuye!" Wa mugore watanze ikirego na we ati:" Ni wowe
ubeshya! Umwana wawe ni we wapfuye, ahubwo rwose uwange ni we
muzima." Ubwo umwami yakurikiye ibyo bavuga byose nta na kimwe
cyamucitse. Barangije ni ko kubabwira ati: "Umwe muri mwe aremeza
ko umwana we ari we muzima, ko uw'undi ari we wapfuye. Undi na
we akemeza ko uw'undi ari we wapfuye uwe akaba ari muzima. None
nibanzanire inkota." Inkota barayimuzanira. Ni bwo atanze itegeko
ko umwana bamukatamo ibipande bibiri, umugore umwe agatwara
igipande kimwe, undi agatwara ikindi. Nyina w'umwana ata umutwe kuko
yakundaga umuhungu we cyane. Ni ko kubwira umwami ati: "Mwami
wange, mbabarira! Aho kwica uwo mwana, nimumuhe uyu mugore ari
muzima amwijyanire" Wa mugore wundi na we aranga ati:"Oya rwose
nibamukatemo ibipande bibiri, bityo ntazaba uwawe cyangwa uwange."
Umwami yahise afata ijambo ategeka ko umwana bamuha umugore
watanze ikirego kuko ari we nyina w'umwana. Aho abaturage ba
Salomoni bamenyeye uko yakijije urwo rubanza barabimwubahiye cyane.Kandi ni mu gihe, Imana yari yaramuhaye impano yo kuba intabera
A. Inyunguramagambo
Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe
mu mwandiko maze uyakoreshe mu nteruro ziboneye
wihimbiye: kubogama, gushishoza, gushyira mu gaciro,
guhengera, intabera.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko
1. Ni ba nde bavugwa muri uyu mwandiko?
2. Ikibazo gihari ni ikihe?
3. Umwami yitwaye ate mbere yo gukemura ikibazo?
4. Yavumbuye ate ubeshya n'uvugisha ukuri?
5. Ubutabera bugaragarira he?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
Subiza ibibazo bikurikira
1. Garagaza ingingo z'ingenzi zigize uyu mwandiko.
2. Vuga isomo ukuye muri uyu mwandiko.
D. Kungurana ibitekerezo
Muri iki gihe tugezemo mwakwitabaza ubuhe buryo kugira ngo
mukemure iki kibazo aba bagore bombi bari bafitanye?
E. Ihangamwandiko:
Tekereza maze uvuge ubundi buryo umwandiko washoboraga
kurangira butandukanye n'ubwo warangiyemo.
Umukoro
Muhimbe agakinamico, muteganye umwami ushyikirizwa ikirego
n'abagore babiri bari kuburana umwana. Umwami arashyikirizwa
ikirego n'umwe mu bagore, ahamagaze mugenzi we hanyumababurane.
6.8. Ikinyazina ngenera
Soma izi nteruro zikurikira witegereze amagambo
yanditse atsindagiye maze usubize ibibazo bikurikira.
a. Umuhungu w'uyu mugore ni umuhanga mu ishuri.
b. Kera habayeho umwami w'igihangange wo mu Bayisiraheli
akitwa Salomoni.
c. Salomoni yari yarahawe n'Imana imirimo yo kuyobora
rubanda.
d. Imana yari yaramuhaye impano yo kuba intabera.
e. Abaturage ba Salomoni bamenye uko yakijije urwo rubanza
barabimwubahiye cyane.
1. Bene aya magambo yitwa ngo iki?
2. Iyo uyitegereje usanga yitwara ate mu nteruro
cyanecyane ku mpera zayo?
3. Ibyo biba gihe ki?Inshoza y'ikinyazina ngenera
Ikinyazina ngenera ni ijambo rigaragaza nyiri ikintu, nyiri ahantu,
nyiri umuntu cyangwa nyiri igikorwa... rigahuza amazina abiri
agaragaza iyo sano kandi yuzuzanya cyangwa izina n'inshinga iri mu
mbundo byuzuzanya, izina n'ikinyazina nyamubaro, cyangwa izina
n'itsinda ry'amagambo ritangirwa n'indangahantu. Gihuza kandi izina
n'ikinyazina nyamubaro. Iyo witegereje ikinyazina ngenera usanga
gishobora guherwa n'inyajwi ebyiri:-a na -o. Giherwa na a iyo gihuza
amazina abiri cyangwa izina n'ikinyazina nyamubaro, kigaherwa na
o iyo gihuza izina n'imbundo cyangwa izina n'itsinda ry'amagambo
atangirwa n'indangahantu. Iyo gikurikiwe n'ijambo ritangirwa n'inyajwi,inyajwi yacyo irakatwa.
Imiterere y'ikinyazina ngenera
Ikinyazina ngenera iyo gihuza amazina abiri cyangwa gihuza izina
n'ikinyazina nyamubaro giherwa na a. Iyo gihuza izina n'imbundo
cyangwa izina n'indangahantu giherwa na o.
Imbonerahamwe ikurikira irerekana ibinyazina ngenera mu nteko zose.Imbonerahamwe y'ibinyazina ngenera
Imyitozo
1. Soma ibi bika bibiri maze utahure ibinyazina byose wize
ubyuzuze mu mbonerahamwe.
Akimara kuvuga atyo, wa mugore wundi atangira gusakuza avuga
ati:"Ntabwo ari byo! Urabeshya umuhungu wange ni we muzima,
uwawe ni we wapfuye!" Wa mugore watanze ikirego na we ati:"Ni
wowe ubeshya! Umwana wawe ni we wapfuye, ahubwo rwose
uwange ni we muzima." Ubwo umwami yakurikiye ibyo bavuga byose
nta na kimwe cyamucitse. Barangije ni ko kubabwira ati:"Umwe
muri mwe aremeza ko umwana we ari we muzima, ko uw'undi ari
we wapfuye. Undi na we akemeza ko uw'undi ari we wapfuye uwe
akaba ari muzima. None nibanzanire inkota."Inkota barayimuzanira.
Ni bwo atanze itegeko ko umwana bamukatamo ibipande bibiri,
umugore umwe agatwara igipande kimwe, undi agatwara ikindi.
Nyina w'umwana ata umutwe kuko yakundaga umuhungu we cyane.
Ni ko kubwira umwami ati:"Mwami wange, mbabarira! Aho kwica
uwo mwana, nimumuhe uyu mugore ari muzima amwijyanire." Wa
mugore wundi na we aranga ati:"Oya rwose nibamukatemo ibipandebibiri, bityo ntazaba uwawe cyangwa uwange."
2. Kora interuro ziboneye wifashishije ibinyazina wavumbuye
muri ibi bika.
3. Tondeka neza aya magambo ku buryo ukora interuro
iboneye: abaturage-ibikoresho-by'-Porisi-inama-kuzimya-yogutunga-Rwanda-ibanze-igira-y'u-byo-inkongi.
6.9. Mahoro Keziya yandikiye Rukundo
MAHORO Keziya Gikondo, tariki ya 30/03/2016
Ikigo cy'amashuri cya Kinunga
Umurenge wa Gikondo
Akarere ka Kicukiro
Ku nshuti yange nkunda cyane Rukundo,
Nshuti nkunda Rukundo,
Uraho urakoma? Nange ndaho ndakomeye. Iwacu bose baraho kandibaragutashya. Bahora bakumbaza nkababwira ko nange amakuru
yawe ntayaheruka. Ngo bashimishwaga n'uburyo twafatanyaga mu
masomo, tugakorera imikoro hamwe. Gusa ubu nabonye abandi bana
dufatanya kwiga nimugoroba, ariko wowe waramfashaga cyane kuko
wari uzi cyane indimi. Abo dusigaranye bose usanga mbarusha bikaba
ngombwa ko ari nge ubasobanurira ariko nge simbungukiraho cyane.
Ikinteye kukwandikira rero ndagira ngo nkumenyeshe ko nzaza
kubasura ejobundi ku wa kane nimugoroba. Sindamenya neza igihe
nzakugereraho ariko ndateganya guhaguruka ino aha nka saa kenda
n'igice. Nkumbuye bya bitaramo bya nijoro umusaza n'umukecuru
baducira imigani. Uwo nibuka cyane ni wa wundi wa Maguru n'insibika.
Ubantahirize cyane, mu gihe ntari nahagera ngo mbagwe mu nda.
Umbabarire rero nta makuru menshi mfite muri aka kanya. Nanditse
nihuta cyane kuko nangaga ko Minani nshaka guha iyi baruwa anshika
ntamugutumyeho.
Tashya bose, ni ah'ejo.
Uwawe utakwibagirwa,MAHORO Keziya.
Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku ibaruwa.
1. Uyu mwandiko ugamije iki?
2. Utaniye he n'indi myandiko yabanje nk'umwandiko "Ubuhanga
n'ubushishozi bwa Salomoni"?
3. Umwandiko uteye utya witwa ngo iki?
Inshoza y'ibaruwa isanzwe cyangwa ya gicuti
Abantu bagira uburyo bwinshi bwo guhanahana amakuru. Bashobora
kuvugana imbonankubone, bashobora guhamagarana kimwe n'uko
bashobora kwandikirana. Abantu bakunze kwandikirana iyo umwe ari
kure y'undi. Umwana ashobora kwandikira umubyeyi cyangwa inshuti ye.
Umubyeyi yakwandikira umwana we. Muri uko kwandikirana, uwandikaaba akeneye kugira icyo abwire uwo yandikiye, kandi anakeneye ko uwo
yandikiye na we amusubiza muri ubwo buryo bw'inyandiko. Ikinyabupfura
gitegeka uwandikiwe gusubiza uwamwandikiye. Urwo rwandiko abantu
bandikirana umwe agezaho undi amakuru ye cyangwa ayamubaza,
uwo abajije na we akamusubiza akoresheje inyandiko, ni rwo bita
ibaruwa isanzwe cyangwa ibaruwa ya gicuti. Mu ibaruwa ya gicuti baba
babwirana cyangwa babazanya amakuru. Indeshyo y'urwo rwandiko
iterwa n'icyo uwandika akeneye kubwira uwo yandikira. Uwandika avuga
ibimushimishije kimwe n'uko ashobora kuvuga ibimubabaje cyangwa
ibimubangamiye, ibyo yabonye cyangwa ibyo yumvise, uko yiyumva, ibyo
akunda n'ibyo yanga... Uwandika ibaruwa isanzwe yemerewe kuvuga
byose ariko mu kinyabupfura, akandika ibitunganye.
Gusesengura ibaruwa isanzwe: Ibice bigize ibaruwa isanzwe
Dufatiye urugero ku ibaruwa Mahoro Keziya yandikiye inshuti ye
Rukundo, dusanga ibaruwa ya gicuti ifite ibice bikurikira bigaragaza:
1. Uwandika n'aho abarizwa byandikwa hejuru mu nguni y'ibumoso
bw'urupapuro. Muri make ibi umuntu yabyita "Uwandika n'ahoabarizwa". Icyo gice ni iki gikurikira:
MAHORO Keziya
Ikigo cy'amashuri abanza cya KINUNGA
Umurenge wa GikondoAkarere ka Kicukiro
2. Aho ibaruwa yandikiwe n'itariki yandikiweho. Ibyo bijya hejuru munguni, iburyo bw'urupapuro. Icyo gice ni iki
Gikondo, tariki ya 30/3/2016
3. Uwandikiwe n'aho abarizwa bijya munsi ya aderese y'uwanditse.Icyo gice ni iki:
Ku nshuti yange nkunda cyane Rukundo
Umurenge wa GatsataAkarere ka Gasabo
4. Amagambo ahamagara uwandikiwe nk'aho yamusabye guhu guka
ngo yakire ubutumwa. Icyo gice cyandikwa munsi ya aderese
y'uwandikiwe, kigaherwa buri gihe n'akitso, ni iki gikuriki ra:
Nshuti nkunda Rukundo,
5. Munsi y'iki gice, haza igika gikubiyemo indamukanyo uwanditse
aha uwo yandikiye n'amakuru make ku miterere y'ubuzima bwe
n'ubw'umuryango. Icyo gice ni iki:
Uraho urakoma? Nange ndaho ndakomeye. Iwacu bose baraho
kandi baragutashya. Bahora bakumbaza nkababwira ko nange
amakuru yawe ntayaheruka. Ngo bashimihwaga n'uburyo
twafatanyaga mu masomo, tugakorera imikoro hamwe. Gusa
ubu nabonye abandi bana dufatanya kwiga nimugoroba, ariko
wowe waramfashaga cyane kuko wari uzi cyane indimi. Abo
dusigaranye bose usanga mbarusha bikaba ngombwa ko ari nge
ubasobanurira ariko nge simbungukiraho cyane.
6. Hakurikiraho igika cyangwa ibika bikubiyemo ubutumwa nyirizina.
Ubwo butumwa bushobora kuba ari ubutanga amakuru, bushobora
no kuba ari ubuyabaza. Aha buramenyesha uwandikiwe umunsi
azasurirwaho n'uwamwandikiye, n'ibyo umushyitsi ateze ku nshuti
ye. Ibi nta kinegu kirimo, uwandika yabigiriye ko uwo yandikira
baziranye cyane kandi bakaba basanzwe ari inshuti. Icyo gice ni iki:
Ikinteye kukwandikira rero ndagira ngo nkumenyeshe ko nzaza
kubasura ejobundi ku wa kane nimugoroba. Sindamenya neza
igihe nzakugereraho ariko ndateganya guhaguruka ino aha nka
saa kenda n'igice. Nkumbuye bya bitaramo bya nijoro umusaza
n'umukecuru baducira imigani. Uwo nibuka cyane ni wa wundi wa
Maguru n'insibika. Ubantahirize cyane, mu gihe ntari nahagerango mbagwe mu nda
7. Igika gisezera kirimo n'ibyiza uwandika yifuriza uwo yandikiye. Icyo
gika ni iki:
Umbabarire rero nta makuru menshi mfite muri aka kanya.
Nanditse nihuta cyane kuko nangaga ko Minani nshaka guha iyi
baruwa anshika ntamugutumyeho. Tashya bose, ni ah'ejo.
8. Umusozo w'ibaruwa n'umukono w'uwanditse. Icyo gice ni iki
gikurikira:
Uwawe utazakwibagirwa,
MAHORO Keziya.
Uwandika ibaruwa yitwararika gusiga umwanya ibumoso n'iburyo
bw'urupapuro kugira ngo uwakira ubutumwa abone aho afata abusoma
atabuhishe n'intoki kubera kubufatamo. Ibaruwa yanditse neza ibamo
ibika, ku buryo buri gitekerezo kiharira igika cyacyo. Buri gika gitangira
umurongo. Hagati y'igika n'ikindi hasigara umurongo utanditsemo.
Ibaruwa yanditse neza kandi iba ihumeka, ni ukuvuga ko utwatuzo
tugomba gukoreshwa neza mu nteruro: akitso kagatandukanya ibice
bibiri by'interuro, akabago kagatandukanya interuro ebyiri, akabazo
kagasoza interuro ibaza, agatangaro kagasoza interuro itangara,
cyangwa amarangamutima.
Byaba byiza hakoreshejwe interuro ngufi kuko zituma igitekerezo
cyumvikana neza kurushaho.
Nimwitegereze imbata y'ibaruwa isanzwe iri ku ipaji ikurikiraho,
muyishushanye, muyifate mu mutwe ku buryo muzajya muyubahirizamu gihe cyose mukeneye kwandika ibaruwa isanzwe.
6.10. Amagambo aranga igihe
Itegereze izi nteruro maze utahure ingingo amagambo
yanditse mu nyuguti z'igikara tsiriri abumbatiye.
1. Nzaza kubasura ejobundi ku wa kane nimugoroba.
2. Ubushize ubwo mperuka aho karandyoheye.
3. Numva ubutaha ningaruka bizarushaho kuba sawa.
4. Kagufata mu nda iyo ukabyukiyeho mu gitondo.
5. Ndateganya guhaguruka hano nyuma ya saa sita nka saa kenda
n'igice.
6. Nkumbuye bya bitaramo bya nijoro.
7. Nta makuru menshi mfite muri aka kanya.
8. Ni ah'ejobundi.Imyandikire y'amagambo aranga igihe
Umwitozo
Simbuza amagambo yanditse mu nyuguti z'igikara tsiriri
andi magambo aranga igihe bivuga kimwe. Ukoreshe
amagambo make ashoboka.
1. Hirya y'ejo nzakubwira icyo nzaba naragezeho.
2. Turaza guhura izuba rigeze ijuru hagati.
3. Abantu baryama bumaze guhumana.
4. Ubwo mperuka iwanyu nagiye nishimye.
5. Ubwo nzagaruka nzasange mwarampishiye imineke.
6. Turagaruka izuba rirenga.
7. Uze hatari hacya cyane.
8. Yangezeho ku gasusuruko.
9. Nakangutse mu gicuku.
10. Ibyo byose byabaye izuba riva.
Isuzuma risoza umutwe wa gatandatu
Umwandiko: Ubufatanye n'ubwuzuzanye mu muryango
Kuvukira aheza ntako bisa. Kuvuka neza si ibya bose kuko isuku
igira isoko, naho umwanda ukagira akazu. Ngayo amahirwe ndusha
abaturuka ahandi nge wavukiye mu gihugu k'imisozi igihumbi, kirimo
ibirunga kikaba gihorana amahumbezi. Igihugu keramo amaka
n'amahore, aho bahura bagacyura, ababyeyi bagatega ingori buri
munsi.
Nkivuka nasanze mama na data babana neza, bakunda abana babo,
bakunda umurimo, bakunda umuco ubaranga, bakunda ukuri. Banga
ubuhemu, banga mpemuke ndamuke. Badategereza ibitangaza
bahinnye amaboko, badategereza umwijima ngo babone uko
bajujubya abiyushye akuya, badategereza akimuhana kaza imvura
ihise. Birinda kubeshya, birinda guhemuka, baharanira kuvuga rumwe
n'abavandimwe, baharanira gufatanya n'inshuti. Uwo muco ndawutora,
nkunda gutega amatwi ibiganiro byabo, nkabakurikira mu murima,iteka nkishimira kumva abandi bana bambwira ko ndi inkubaganyi
nigana ibyo data akora. Nterwa ishema no guherekeza uwambyaye
mu bitaramo, no mu ruhame aho bamuhamagariye kunga inshuti,
gukiranura abavandimwe cyangwa kuyobora ubukwe.
Uko data yabaga abyutse mu museso yizeye ko adusize mu
bitotsi, narahagurukaga nkamurungurukira mu myenge y'urusika
rwakingirizaga aho nararaga, nkabona afashe isuka aho yabaga
imanitse nkumva ko agiye mu murima. Mama yabaga atamutanze
kubyuka, bakabadukira rimwe, we agafata ikibindi nkumva ko agiye
ku iriba kuko yahindukiraga ikibindi acyujuje amazi. Yamara kugitura
agafata imyeyo amaze gutereka inkono ku mashyiga no kumbyutsa
ngo nshanire. Ubwo ku mutima nkibwira ko abagore ari bo bavunika
cyane kuko nyuma y'iyo mirimo yose no kutugaburira ibiryo bihiye,
mama yafataga isuka agasanga data mu murima amushyiriye
n'impamba. Bikantera kwibaza niba data ashobora kuvoma, cyangwa
kwikorera ikibindi ntakimene, dore ko ntari nakamubonye akora uwo
murimo numvaga ari uw'abagore gusa.
Nkibaza impamvu mama ari we uteka wenyine buri gihe, data
yiyicariye kandi na we ntacyo byari kumutwara, ndetse ibiryo bigashya
nta ngorane ahuye na zo. Sinibuka umunsi, imvura yaragwaga
mama arwaye, aryamye hafi y'amashyiga, ge n'abavandimwe bange
bankurikira dupfumbase amashyiga kuko umuriro wari mu ziko
wari muke cyane, mbona data afashe inkono arayoza ayitereka
ku mashyiga, ashyiramo amazi n'ibiryo, nyuma yicara mu mwanya
mama yicaragamo atetse, aracanira, ibyo kurya bihiye aratugaburira.
Kuva uwo munsi numva ko umuntu ari nk'undi, ko batandukanywa
gusa n'umuteto. Ubwo mpita ntinyuka kubaza data niba ubusanzwe
hari abagabo bateka kandi bakarurira abana n'umugore. Icyo kibazo
cyange kirakaza mama aho aryamye maze anyuka inabi, ati:"Sigaho
kurimanganya wa nshyomotsi we!" Ubwoba n'ikimwaro bimfashe
nitegereza data wamaze umwanya yiyumvira. Ni ko kumbwira mu
ijwi ryoroheje ariko ritari ryiza ati:"Ikibabaza umubyeyi wese ni
ukubyara utazageza ingobyi imugongo kuko umuntu amenya uko
yaruhije abamubyaye iyo yaruhijwe n'abo yabyaye. Narababyaye
namwe muzabyare."
Umunsi umwe guhogorora byahuriranye n'ishya ry'ibigage, dutumira
inshuti n'abavandimwe. Ku badufashije mu burwayi bwa mama
twongeraho abasheshe akanguhe bo mu muryango wacu, uruhembo
rujyana n'umuganura. Abari aho bamaze gushira inyota data aterura
ijambo ashimira abamufashije umugore we arwaye, arisoza yifuza
ko ejo hazaza ubwo bufatanye bwasugira bugasagamba mu bantu.
Uko abatumirwa bagenda bakuranwa mu magambo basubiza imvugo
yabanje, bose bakagusha ku gitekerezo kiza cyo kwibuka gushimira
uwabanje ubuntu n'ineza kimwe no gutura abakuru umuganura
bakishimira uwo mutima mwiza w'ababyeyi bange, babifuriza kuzasiga
uwo muco utamwaye mu bato. Imyaka nari mfite ntiyanyemerega
gufata ijambo imbere y'iyo mbaga, bituma ndifatira mu mutima wange
nibaza impamvu abari aho bose banezerewe.
Byavuye mu gitabo cya RUGEMA, A., Rwemerikije, ibuye si umugati,
Urup. 5 — 13.
I. Inyunguramagambo
1. Iyo bakoresheje izi mvugo zikurikira wumva iki?
a. Isuku igira isoko.
b. Umwanda ugira akazu.
c. Igihugu gihorana amahumbezi.
d. Amaka n'amahore.
e. Mpemuke ndamuke.
f. Badategereza umwijima ngo babone uko bajujubya
abiyushye akuya.
g. Badateze akimuhana kaza imvura ihise.
h. Kunga inshuti.
i. Ubwo data yabaga atereye ikirago mu museso.
j. Bakabadukira rimwe.
k. Inshyomotsi.
l. Aterura ijambo.
2. Shaka mu mwandiko imbusane z'aya magambo.
Gupfa, ibyago, kurumba, gucyura (amatungo), kwanga, ikinyoma,ikimwaro, ahihishe, gutandukanya, kugaragaza, kuryamisha
3. Tanga impuzanyito z'aya magambo:
a. Isoko b. Ishema
c. Kubyara d. Kwijajara
e. Ikiniga
4. Simbuza amagambo yanditse mu nyuguti z'igikara tsiriri
ijambo rimwe bisobanura kimwe.
a. Ababyeyi bagatega ingori buri munsi.
b. Badategereza ibitangaza bizaza bahinnye amaboko.
c. Baharanira kuvuga rumwe n'abavandimwe.
d. Nkunda gutega amatwi ibiganiro byabo.
e. Ibyo kurya bihiye aratugaburira.
f. Ikibabaza umubyeyi wese ni ukubyara utazageza ingobyi
imugongo.
g. Bose bibuka gushimira uwabanje ubuntu n'ineza.
h. Ku badufashije mu burwayi bwa mama twongeraho
abasheshe akanguhe bo mu muryango wacu.
II. Ibibazo byo kumva umwandiko
1. Uvuga muri uyu mwandiko ari mu kihe kigero?
2. Ni iki yiratira abandi?
3. Ni izihe ndangagaciro zarangwaga mu muryango
yavukiyemo?
4. Ni uwuhe muco akomora ku babyeyi be?
5. Ni iyihe mirimo yakorwaga muri uyu muryango?
6. Abagize uyu muryango bubahiriza izihe gahunda za Leta?
7. Abagize uyu muryango babanye bate n'abaturanyi babo?
Bigaragazwa n'iki?
8. Umwandiko urangira ute?
9. Kuri wowe, iyi nkuru yabereye mu kihe gihugu? Kuki?
10. Uwahimbye uyu mwandiko yari agamije iki? (gusaba abantu
kuba inyangamugayo, gukunda umurimo no gufashanya
kw'ibitsina byombi,
11. Ni irihe somo uyu mwandiko ugusigiye mu birebana
n'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'ibitsina byombi?
III. Ikibonezamvugo
1. Tahura ibinyazina biri mu mwandiko umaze gusoma
ubitandukanye mu bwoko bwabyo ubishyira mu
mbonerahamwe.
2. Soma interuro zikurikira maze usubize ibibazo
wabajijwe.
a. Nge navukiye mu gihugu k'imisozi igihumbi.
b. Igihugu keramo amaka n'amahore.
c. Kuva uwo munsi numva ko umuntu ari nk'undi.
Amagambo ari mu nyuguti z'igikara tsiriri ni bwoko ki? Kuki
yanditse gutya?
IV. Ihimbamwandiko
Andikira inshuti yawe uyibwira umwandiko wagushimishije mu
gitabo cy'umwaka wa gatanu w'amashuri abanza n'impamvu
cyagushimishije. Urangize umugira inama yo gukunda gusomaunamwumvisha akamaro kabyo.
Imyandiko y’inyongera
Imwe mu mihango y’Abanyarwanda mu mezi
ya Kinyarwanda
Mu mpera z’ikinyejana cya cumi na gatanu, umwami Nsibura Nyebunga
na nyina Nyiransibura, bafatanyije n’Abanyarwanda barwaniraga
ingoma, bateye u Rwanda bafata ingoma y’ingabe, yari Rwoga icyo gihe,
bica umwami Ndahiro Cyamatare, umugabekazi n’abandi bakobwa bose
b’ibwami. Ibyo byabereye mu Kingogo, aho bise i Rubi rw’i Nyundo no
mu Miko y’Abakobwa ari mu kwezi kwa Gicurasi. U Rwanda rurubama,
abanzi bararuyogoza, abantu barashira, abasigaye bakuka umutima,
bata umuco, imihango iribagirana, ibyiza biratuba, ibibi biratubuka.
Nyuma y’imyaka cumi n’umwe muri ayo makuba, abiswe “Abaryankuna”
bazanye “umutabazi” Ruganzu Ndoli bamuvanye i Karagwe kwa
nyirasenge Nyabunyana. Ubwo yima ingoma yunamura u Rwanda,
arwirukanamo abanyamahanga, ahorera se. Kuva ubwo, Abanyarwanda
batangira kwibuka buri mwaka urupfu rw’umwami Ndahiro Cyamatare
n’abantu be mu “mihango y’Icyunamo cya Gicurasi.” Uko kwezi kose,
Abanyarwanda bakaba mu cyunamo, nta bukwe butaha, nta byishimo
bibaho, ingoma zaracecetse, amapfizi yaravanywe mu nka.
Nyuma y’imihango ya Gicurasi, mu mboneko za Kamena, ni bwo
bakoraga “Imihango yo gukura Gicurasi”, ari byo bitaga “kunamuka”
basohoka mu cyunamo k’icuraburindi rya Gicurasi. Iyo mihango
yamaraga umunsi wose igakurikirwa n’icyo bitaga “ibirori bya Kamena.”
Abantu bagakomorerwa bakongera kwishima, ingoma zikongera
kuvuga, ubukwe bugataha... Ibyo byishimo bikajyana no kwitegura
imihango y’umuganura yakorwaga muri Nyakanga. Buri mwaka,
bitangiriye ibwami, hakaba imihango yo kwibuka ibirori byabaye mu
gihe cyo gusangira umutsima w’amasaka n’uburo byasaruwe bwa
mbere u Rwanda rumaze “kunamuka” no “kwibohora.” Byabaga ari
nko gushimira Imana n’abakurambere ndetse n’Abatabazi, Ruganzu
Ndoli n’Abaryankuna, bagize uruhare mu kuvana u Rwanda muri rya
curaburindi ubwo igihugu cyari cyoramye, bisa nk’aho cyari cyaraguyemu kuzimu, kikaza kuzuka.
Imihango y’Umuganura yayoborwaga n’abiru b’Abatsobe ari bo bari
bakuru, ab’Abambogo bo kwa Musana n’abo kwa Myaka. Abiru bo kwa
Musana ni bo, muri Nzeri, babibaga imbuto z’umuganura (amasaka
n’uburo) babaga bavanye ibwami muri Kanama. Ayo masaka, bitaga
“amahore”, yeraga muri Mutarama cyangwa Gashyantare. Abambogo
bakayavanga n’uburo bakavugamo umutsima witwaga “umurorano”,
akaba ari wo umwami aryaho ategura “umuganura” nyirizina muri
Nyakanga.
Iyo mihango yo muri Mutarama yamaraga gushira, muri Gashyantare
Abambogo bakaza ibwami gufata “igitenga”, igitebo kinini cyabaga
cyubashywe cyane cyavaga ibwami kikajyanwa i Bumbogo, kikaba
ari cyo bazazanamo amasaka y’umuganura ibwami yabaga yeze muri
Kamena na Nyakanga, ari yo bitaga amaka. Igitenga cyagendaga iteka
kivugirwa n’ingoma, kikakirwa neza aho giciye hose, utacyubashye
akicwa cyangwa akanyagwa. Muri iyi mihango yo muri Nyakanga,
umwami ubwe ni we watekeraga Rubanda, by’umuhango, akarika, inkono
yatura agaturira, akavuga umutsima, akagabura, agaha abatware na
bo bakajya kugaburira ingabo zabo, maze u Rwanda rwose rugasangira
kivandimwe.
Iyi mihango yashushanyaga kuvuka, gupfa no kuzuka kwa buri mwaka
kw’ibintu byose n’abantu. Mu Rwanda, ukuvuka gutangirana n’umwaka
muri Nzeri, byagera muri Gicurasi, isi igasa nk’iyubamye, yageze mu
kuzimu, muri Kamena hagatangira icyunamuko, kijyana n’ibyishimo
by’umuganura, dushimira Imana n’Abakurambere kuzageza mu mpeshyimuri Nyakanga na Kanama.
Inyamaswa zigabana umuhigo
Umunsi umwe, inyamaswa zirya inyama zahigiye hamwe nuko zica
impongo. Mu gihe cyo kugabana, intare iza kubona ko zose nizifataho
itari buhage. Nuko itumira izindi nyamaswa zirimo n’izitarya inyama,
kugira ngo ize kuzirira. Mu nyamaswa zahageze zitarya inyama harimo
bakame.
Izindi zo zumvise intare izitumira mu nama, zirakeka ziti:”Buriya natwe
irashaka kuturya.” Nuko aho kujya mu nama zirahunga.
Ubwo inyamaswa zirya inyama zari zagize uruhare mu muhigo zari
zateranye, zirimo warupyisi, ingwe, n’imbwembwe.
Nuko intare ibwira warupyisi, iti:”Gabanya izi nyama sha Warupyisi!”
Warupyisi rwose n’ubwo yari izwiho ubusambo, yagerageje kugabanya
neza inyama. Ibanza gufata itako iti: “Iri ni iry’umwami nyiri ishyamba.”
Ifata n’umutima n’umwijima ndetse n’impyiko, iti:”Izi ni iz’umwami nyiri
ishyamba.”
Ahasigaye na yo yikurikizaho, ifata akaguru, igashyira ku ruhande iti:
“Aka ni akange.” Ifata akaboko iti:”Aka ni aka Rwara rw’umugara”:
ingwe. Ifata akandi kaboko igatererera imbwebwe. Ahasigaye inyama
zo mu nda na zo igenda izongera ku zo yari yageneye buri nyamaswa.
Igeze ku nkoro iyisaturamo ibice bitanu. Iravuga iti: “Kubera ko inkoro
iryoha, buri nyamaswa irabonaho agace.”
Ubwo intare umwami w’ishyamba aho yari iri, yari irimo guhekenya
amenyo, yarubiye. Nuko mu gihe Warupyisi itararangiza, irayisimbukira,
iyikubita ijanja mu jisho irarimena.
Ifata za nyama yongera kuzirunda, iti: “Nihagire undi ugabanya izi nyama
neza. Warupyisi ni igisambo. Nta kuntu yatugabanya uko bikwiye.”
Izindi nyamaswa zose zari aho zigira ubwoba. Zitinya kugabanya izo
nyama.
Aho bigeze, intare ibwira bakame, iti:”Gabanya izi nyama sha, kera
nari nkuziho ubugabo.” Nuko Bakame iratangira ifata inkoro iti: “Izi niiz’umwami kuko inkoro iribwa n’umugabo igasiba undi”. Ifata amaguru
yombi n’amatako, iti:”Izi ni iz’intare Rutontoma umwami nyira ishyamba.
Ifata umutima n’umwijima n’impyiko, iti:”Izi ni iza Rwabwiga, umwami
nyir’ishyamba.” Nuko intare ibibonye iraseka, iti: “ Sha Bakame wigiye
he kugabanya? “ Bakame iti: “Nabyigishijwe na ririya jisho rya Warupyisi
rinagana.” Nuko intare irayibwira, iti:
“Noneho genda ufata izisigaye uhereza izo nyamaswa zindi.”
Nuko ya ntare yihengekana imihore, izindi nyamaswa zisigara ziguguna
amagufwa.
Havamo ingwe, irazanga, ijya kwihigira inyamaswa yayo. Ariko guhera
ubwo inyamaswa zose zizira Bakame, aho ziyibonye zirayihiga.
Nguko uko Bakame yatangiye guhigwa n’inyamaswa zose zirya inyama
kuko yatinye ijisho ry’intare iburizamo izindi nyamaswa.Si nge wahera hahera umugani.
Amagambo mashya yakoreshejwe muri iki gitabo
Abakurambere: Abasokuruza cyangwa abantu babayeho kera.
Abantu bari barakigize indahiro: Baragitinyaga cyane kubera
ubugiranabi bwacyo
Abanyarwanda ni bene mugabo umwe: Abanyarwanda ni
abavandimwe.
Agakingirizo: Agakoresho korohereye bambika igitsina kugira ngo
abakora imibonano mpuzabitsina batandura indwara cyangwa
hakabaho gutwara inda.
Akabande: Ahantu hashashe munsi y’umusozi.
Akaga: Ibyago bikomeye.
Akarenze umunwa karushya ihamagara: Iyo uvuze ijambo
ridakwiye ntushobora kurigarura ahubwo utangira kugorwa no
gutanga ibisobanuro ku cyo wavuze.
Amakimbirane: Amahane, ubwumvikane buke.
Amakoro:Amaturo kera bajyanaga ibwami cyangwa mu bandi bantu
bakomeye
Amanjwe: Amagambo adafite agaciro, amatiku.
Amarangamutima: Ikimenyane, ugutonesha guterwa n’isano ufitanye
n’umuntu.
Ashyira nzira: Atangira urugendo, arahaguruka aragenda.
Azarengere: Azatabare.
Barikubura barataha: Barahaguruka, basubira iwabo.
Bene ako kageni: Gutyo, muri ubwo bwuryo.
Busunzu: Irindi zina rihabwa ingona.
Bwangu: Vuba bidatinze.
Gatumura: Ni ubwoko bw’ibihumyo (ibyoba) byibumbabumbye
bitumuka ivumbi iyo ubikubise cyangwa se ubiteye umugeri.Guca ibintu:Kugira nabi, kwangiza, kugira ibikorwa bibi
Guca inyuma uwo mwashakanye: Gukorana imibonano mpuzabitsina
n’undi muntu mutashakanye rwihishwa.
Guca iteka: Gutanga itegeko k’umwami.
Guca ukubiri n’ikintu: Kukigendera kure, kutagikora.
Gufata umwanzuro: Gutanga igisubizo ku kibazo kiganirwaho.
Guhaba: Kuyoba cyane, kutamenya aho uri.
Guhara ishema: Guta agaciro, gusubira inyuma, guta agaciro
Guhengera: Gucunga.
Guhezwa: Kwigizwayo, gukumirwa, guhabwa akato.
Guhohotera: Gukorera umuntu ibikorwa bibangamira uburengnzira bwe.
Guhondobera: Gusinzira kubera ubushyuhe.
Guhwitura: Gukosora umuntu ugamije kumwibutsa ibyo ashinzwe
gukora
Gukanira: Guhambira ugakomeza cyane.
Gukiranura: Kuvuga ufite ukuri.
Gukorera mu bwiru: Kutagaragaza neza ibyo ukora, guhishahisha
ibintu ntubishyire ku mugaragaro.
Gukubita ku mutwe: Kwikorera.
Gukuka: Kuva ku mugezi kunywa amazi ku nka cyangwa izindi
nyamaswa.
Gukumira: Kubuza ikintu kuba..
Gusabwa n’ibyishimo: Kugira ibyishimo byinshi bikagaragarira ku
maso no mu byo ukora.
Gushinga imizi: Gukomera cyane bitanyeganyaga.
Gushira amakenga: Gutinyuka, gushira ubwoba
Gushira amatsiko: Gusobanukirwa uko ibintu byagenze, kumenya
neza inkomoko y’ikintu.
Gushisha: Kubyibuha cyane.Gushishikara: gukora ikintu ukitayeho
Gushishoza: Banza ushishoze mbere yo kwemeza ufite ukuri.
Gushoka: Kujya kunywa amazi ku nka cyangwa izindi nyamaswa.
Gushwitura ibirondwe: Gukura ibirondwe ku nka.
Gushyira mu gaciro: Kugira ngo babashe gukemura ibibazo
by’abaturage abayobozi baba bagomba bushyira mu gaciro.
Gusimbuka makeri: Umukino bakora basutamye bagasimbagurika
nk’igikeri.
Gutahiriza umugozi umwe: Gukorera hamwe, kugira intego imwe.
Gutahura:Kuvumbura.
Gutamiriza: Kwambara umutako mu ruhanga cyangwa mu ijosi.
Gutamirizwa: Kwambikwa imitako.
Gutirimuka: Kuva ahantu hashize akanya gato.
Gutunga ugatunganirwa: Gutunga bikaguhira, ukabigiramo ibyishimo
n’umunezero, mbese ukabigiramo umudendezo.
Gutura ibyemezo hejuru y’abantu: Kugeza ku bantu ibyo bagomba
gukora utabanje kubabaza icyo babitekerezaho.
Ibigango: Ingufu, imbaraga z’umubiri.
Ibihangano: Ibintu byaturutse mu bwenge n’ibikorwa by’umuntu.
Ibikorwa remezo: Ibikorwa bigamimije kubaka igihugu kugira ngo
imibereho y’abantu irusheho kuba myiza. Mu bikorwa remezo
habarirwamo nk’imihanda, amazi, amashanyarazi,...
Ibirondwe: Udusimba tuba ku nka n’andi matungo tukayanyunyuzamo
amaraso.
Ibuguma: Inka ishaje cyane.
Ifuku: Agasimba kujya kumera nk’imbeba ariko kayiruta ho gato,
gacukura umwobo muremure mu butaka akaba arimo kaba. Gakunda
konona imyaka kuko kaguguna imizi y’ibihingwa cyanecyane ibyerera
mu butaka nk’ibijumba.
Igenzuramikorere: ibikorwa byo gukurikirana uko imirimo ikorwa.Igitambambuga: Umwana muto.
Igitonyanga mu nyanja : Utuntu duke cyane.
Ihazabu: Amafaranga acibwa mu rukiko nk’igihano cy’umuntu wakoze
icyaha.
Ikimasa: Inka y’ingabo.
Ikinani: Ahantu hadahinze haraye hakamera ibyatsi n’ibihuru.
Ikinege: Umwana wavutse ari wenyine mu muryango.
Ikivunge: Abantu benshi.
Ikiza: Icyago giterwa n’imvura nyinshi cyangwa izuba ryinshi, umuyaga
mwinshi cyangwa indi mihindagurikire y’isi.
Imibavu: Ubwoko bw’amavuta ahumura umwuka wayo ugatama hose.
Iminyago: Ibintu byasahuwe, byafatiwe ku rugamba.
Imishinga: Ibikorwa biteganyijwe bigomba amafaranga kugira ngo
bitungane.
Impamba: Ibiryo umuntu yitwazaga ari ku rugendo rwa kure. Muri iki
gihe abantu basigaye bitwaza amafaranga.
Impano: Ibintu bitangwa ku buntu mu rwego rwo gushimisha umuntu.
Impanuka: Icyago kiza kidateguje.
Impanuro: Inama ugirwa n’umuntu ugukuriye cyangwa ukurusha kuba
inararibonye.
Impinduramatwara: Imikorere mishya, uburyo bwo gukora
butandukanye n’ubwari busanzwe.
Impundu: Ni akamo k’ibyishimo bavuza kubera ikintu kiza gikozwe
mu gihe k’ibirori cyanecyane ubukwe cyangwa mu kwakira umuntu
bamugaragariza ko bamwishimiye. Mu muco nyarwanda, impundu
zivuzwa n’abagore.
Impuzu: Imyenda ya kera yakorwaga mu bishishwa by’ibiti, cyanecyane
imivumu.
Impwempwe: Ubwoya abantu bakuru bamera mu gatuza.
Inshuke: Abana bakiri bato bakiva ku ibere.Inda y’ uburiza: Inda ya mbere.
Indangagaciro: Imigenzereze myiza, ibikorwa byiza umuntu
ahamagarirwa gukora.
Ingamba:Ibyemezo bifatwa mu rwego rwo guharanira kugera ku kintu
runaka.
Ingengo y’imari: Umubare w’amafaranga igihugu giteganya gukoresha
mu gihe runaka.
Inkombe: Ubutaka bukora ku mugezi bukarinda amazi guta inzira yayo.
Inkongi: Umuriro ugurumana.
Insimburangingo: ibyuma cyangwa ibindi bikoresho bisimbura
urugingo rw’umubiri rwatakaye.
Insumba: Inka y’ingore.
Insya: Ubwoya abantu bakuru bamera ku gitsina.
Intabera: Umuntu utabogama, ukoresha ukuri.
Intaho: Aho umuntu aba.
Intanga: Ingirabuzima fatizo zikorwa n’imyanya ndangagitsina zivamo
abana; bivugwa no ku nyamaswa.
Inyangamugayo: Umuntu w’indahemuka kandi uvugisha ukuri
akanashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.
Inyoroshyo: Ruswa.
Inyunganirangingo: Ibyuma cyangwa ibindi bikoresho bifasha umuntu
ufite ubumuga mu kumwunganira ku ngingo z’umubiri zidakora neza.
Iperereza: Ikurikiranwa ry’ibyabaye habazwa ababibonye biba,
hanegeranywa ibimenyetso.
Ipiganwa: Guhangana mu biciro hagatsinda urushije abandi.
Ipiganwa: Irushanwa rigamije kugaragaza urusha abandi ubushobozi
mu kintu runaka
Ishwima: Inyoni zikunda kurya ibirondwe biba biri ku nka.
Ishyo: Inka nyinshi.Isuzuma: Igenzura rigamije kureba amafaranga yakoreshejwe.
Itadowa: Agatara gakozwe mu bikombe byavuyemo sositomati, karimo
urutambi, katagira ikirahure, gacumba umwotsi mwinshi iyo gacanye.
Itsinda: Ihuriro rinini cyangwa rito ry’abantu biyemeje gukorera hamwe.
Itumanaho: Ni uguhanahana amakuru n’ubutumwa butandukanye
hagati y’abantu.
Izina ryange rizwi neza hose: Abantu bose banziho ibyiza.
Izungura: igikorwa cyo kwegukana uburenganzira n’inshingano ku
mitungo yasizwe n’ababyeyi bawe.
Kizimyamwoto: Igikoresho kifashishwa mu kuzimya umuriro, mu gihe
hari ahahiye.
Kotsa umuntu igitutu: Kumuhatira gukora ikintu.
Ku bizigira:Igice cy’akaboko hagati y’inkokora n’urutugu.
Kubangatana: Guterura ikintu kikurusha ingufu ukagenda wunamirije.
Kubera ibamba: Kwanga ikintu ugatsemba, gutsimbarara.
Kubera: Gutanga amanota umuntu atakoreye.
Kubererekera: Kuvira mu nzira.
Kubogaboga: Kuzura kugera ku rugara, kuzura cyane ugasendera.
Kubogama: kudakoresha ukuri, kujya ku ruhande rw’uri mu makosa.
Kuburagiza: Kuburabuza.
Kudaheza: Kutagira uwo wigizayo, uwo ubuza amahirwe abandi bafite.
Kudindira: Kudatera imbere.
Kudogagira: Kugenda buhoro kubera intege nke.
Kugabana inka: Kugabirwa inka.
Kugaruka bwangu:Kugaruka vuba, kudatinda aho wari ugiye.
Kugisha inama: Gusaba ko abantu baguha ibitekerezo ku kintu runaka.
Kugishisha inka: Ni ukuzijyana ahantu kure hari ubwatsi zikamarayo
igihe.Kuvutsa ubuzima:Kwica
Kumukura:Kumusimbura.
Kumurika: Kwerekana.
Kuniganwa ijambo: Kudahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo,
wo kugira icyo uvuga ku bibazo biriho.
Kurabukwa: Kubona by’akanya gato, gukubita amaso.
Kuraga: Kuvuga ijambo cyangwa ugakora inyandiko ivuga uko
umutungo wawe uzakoreshwa nyuma y’urupfu rwawe.
Kuraguza: Ni ukujya kubaza umupfumu ibyo udasobanukiwe bijyanye
n’ibikubaho cyangwa ibizakubaho birenze ibyo twe tubona. Abajya
kuraguza baba bizera ko abapfumu bafite ububasha bwo kumenya
ibizaba.
Kureba igitsure: Kureba umuntu nabi umwereka ko utishimiye ibyo
avuga cyangwa se akora.
Kurimanganya:Kuriganya, kutavugisha ukuri.
Kurohama:Kugwa mu mazi ugaheramo.
Kurondogora: Kuvuga byinshi ukavuga n’ibidakenewe.
Kurorongotana: Kugenda uyobagurika kubera ko utazi iyo ujya.
Kuvubura: Gusohokamo amatembabuzi.
Kuvuga ni ugutaruka: Kureka ingingo waganiragaho itararangira
ugafata indi.
Kuzimira: Kubura ntiwongere kuboneka.
Kuziririza: Kuba utemerewe gukora ikintu, kukirya, kukica.
Kuzungura : Gusimbura umuntu.
Kwamamaza: Ni ukuranga ibicuruzwa byawe ubitaka kugira ngo
wongere umubare w’ababigura.
Kwambarana: Gutizanya imyenda umwe akambara iy’undi.
Kwanika amagufa: Kunanuka cyane.
Kwifureba:Kwifubika
Kwihirika: Gushira kw’iminsi.
Kwikoma isazi: Gukubita isazi ikuguyeho.
Kwikurugutura: Kwishyira urutoki mu gutwi ukuzibura kugira ngo
wumve neza.
Kwimika: Gushyira imbere, guha agaciro gakomeye.
Kwirara: Kumva ko nta kibazo ushobora kugira ntugire icyo witaho
cyangwa uteganya.
Kwisuzumisha: Kujya kwa muganga akagenzura ko utanduye indwara
cyangwa ko utasamye inda.
Kwitura ineza: Gukorera neza umuntu ikintu kiza kubera ko na we
yakugiriye neza mu gihe cyashize.
Kwitwararika: kwigengesera ngo utagira ibyo wangiza.
Kwizitura ineza: Gukorera umuntu ikintu kiza kubera ko na we
yakugiriye neza mu gihe cyashize.
Mataraga: Mazima atarwaye.
Mugikungahaze: Mugiteze imbere.
Nta mpungenge: Nta guhangayika, nta bwoba.
Ntawuduhutaza: Ntawudusagarira.
Turatekanye: Dufite amahoro.
Tutishishanya: Tudatinyana.
Ubucakwaha: Ubwoya abantu bakuru bamera mu kwaha.
Ubucuruzi bwa magendu: Ubucuruzi butemewe n’amategeko.
Ubudahangarwa: Ububasha umubiri ufite mu kurwanya indwara.
Ubudakemwa: Ukutagira ikibi kikugaragaraho cyangwa ukekwaho.
Ubugeni: Umwuga wo gukora ibintu binogeye amaso cyangwa
ibihangano binogeye amatwi.
Ubuhemu: Igikorwa cy’ubugiranabi ugiriye uwakugiriye neza.
Ubukambwe: Ubusaza, igihe k’iza bukuru ku mugabo.
Ubukangurambaga: Ibiganiro byumvisha abantu ububi bw’ikintu kandibibakangurira kukirinda.
Ubukorikori: Umwuga wo gukora ibintu bitandukanye ubikoresheje
intoki.
Ubumuga: Imiterere y’umuntu ufite ubumuga ku mubiri cyangwa mu
mutwe.
Uburezi budaheza: Uburezi butavangura abana, bose bakigira hamwe
baba abafite ibibazo baba n’abatabifite .
Uburondwe: Udukoko tuba ku nka tukayinyunyuza amaraso.
Ubushobozi kamere bw’umubiri: Ububasha umubiri ufite mu
kurwanya indwara wo ubwawo.
Ubusugire bw’igihugu: umutekano, imiyoborere itavangiwe n’ibindi
bihugu.
Ubuziranenge: Ukuba nta ibintu nta bwandu bifite ari bizima nta we
byagirira nabi
Ubuziranenge: Ukuba nta ibintu nta bwandu bifite ari bizima nta we
byagirira nabi
Ubwenegihugu: Uburenganzira umuntu aba afite ku gihugu kimwemera
nk’umuturage wacyo.
Ukuri guca mu ziko ntugushye: Ukuri kunyura mu bintu bikomeye
ariko kukageraho kukakirwa; ukuri ntushobora kugupfukirana, ukuri
kuratsinda.
Umucakara:Umugaragu, umuntu ukoreshwa imirimo y’agahato kandi
adahembwa.
Umudendezo : Amahoro asesuye.
Umugenga:Umuyobozi.
Umurunga: Umugozi ukomeye wo guhambiriza.
Umuryango w’Abibumbye: Ni umuryango ubumbye ibihugu bifite
ubwigenge kandi bikemererwa kuwinjiramo.
Umuzigo: Umutwaro uremereye.
Umwangavu: Umukobwa utangiye gupfundura amabere.
Umwishingizi: umuntu washyizweho ngo ahagararire umwanawatakaje ababyeyi mu gihe ataragira imyaka y’ubukure.
Urugerero: Ingando, cyangwa itorero abasore n’abagabo bajyagamo
ibwami cyangwa mu rugo rw’umutware, bakahitoreza kurengera
igihugu kandi bagakorera umutware imirimo itandukanye.
Uruhare: Umwanya umuntu agenera ikintu, icyo agomba kugikoraho.
Urujijo: Ikintu kidasobanutse, kitumvikana neza.
Urwikekwe: Amakenga.
Urwuri: Ahantu hari ubwatsi bwinshi kandi bwiza inka zirisha.
Uwanga amazimwe abandwa habona: Utifuza ko hagira
ukwirakwiza ibinyoma ku byo yakoze abishyira ku mugaragaro.
Uwububa abonwa n’uhagaze: Ukorera mu bwihisho ibintu ariko
bikanga bikagaragara.
Yaramuhumurije: Yamumaze ubwoba cyangwa igihunga.Yumvise bimurenze: Yumvise birenze uko yabyibwiraga
Ibitabo n’inyandiko byifashishijwe
- Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, 1982, Twisomere 3,
Igitabo cy’umunyeshuri, umwaka wa gatatu w’amashuri agamije
amajyambere y’imyuga, Kigali.
- Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, 1988,
Ikinyarwanda, gusoma no gusesengura imyandiko V.A, igitabo
cy’umunyeshuri, umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, Kigali.
- Murihano, B., 2005. Ibirari by’Insigamigani. Printer Set.
- Bigirumwami, A., 2004. Imigani Migufi, Ibisakuzo,
Inshamarenga. 2ème Ed. Diyosezi De Nyundo.
- Minisiteri y’ubuzima, (2000), Ibibazo urubyiruko rwibaza ku cyorezo cya
Sida.
- Ubuyobozi bw’Integanyanyigisho z’Amashuri Yisumbuye, Izina na
ntera, Igitabo cy’umunyeshuri, Ukwakira 1988.
- Rugema Aloys, Rwemerikije: Ibuye si umugati, Book, 1989, Kigali.