Topic outline
General
Umutwe wa mbere : Umuco w’amahoro
Isubiramo
1. Erekana ishusho irimo ijwi i
2. Erekana ishusho irimo ijwi u
3. Erekana ishusho irimo ijwi o
4.Erekana ishusho irimo ijwi a
5. Erekana ishusho irimo ijwi e
6. Soma kandi wandike inyajwi zikurikira.
Isubiramo
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Gugu na Karabo
Karabo ari mu rugo ku kagoroba. Arababara kubera kubura abo akina na bo. Abona akanuma Gugu kararira amagi. Karabo akereka uburo karamanuka.Karabo akina na Gugu akira umubabaro.
a) Ni iki gituma Karabo ababara?
b) Ni iki Karabo yereka akanuma?
c) Ni nde ukina na Karabo?
Isubiramo
5. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Tubareke basome
Vuguziga yahuye na Tetero agiye mu isomero.
Vuguziga asaba Tetero kumuherekeza mu isomero.
Tetero amusubiza ko abamurera bamuhaye imirimo.
Vuguziga arabasura, abasaba kureka Tetero akigira gusoma.
Baramureka, akurikira Vuguziga mu isomero anezerewe.
a) Vuguziga yahuye na Tetero agiye he?
b) Tetero yakurikiye Vuguziga bajyana he?
c) Vuguziga na Tetero bagiye gukora iki mu isomero?
Isubiramo
5. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Ineza ya Rusake
Gahene yakinaga na Rusake iwabo i Jali.Babona ikirura, Rusake agurukira mu ipapayi.Gahene we yuriye biramunanira, asigara acaracara ahebeba. Rusake asaba Gahene kudahebeba, yiyemeza kumuzamura.Rusake akurura Gahene, ikirura kiraheba.
a) Gahene na Rusake bakoraga iki?
b) Rusake yasabye Gahene gukora iki?
c) Rusake yakoreye iki Gahene?
Isubiramo
5. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Igihembo gishimishije
Kanyange yagize amanota ashimishije bamuhemba agakwavu. Ndizihiwe amusaba ko bakagurisha bakagura amacunga. Kanyange amusubiza ko akorora kakazamuha utundi dukwavu. Ndizihiwe biramushimisha amusezeranya kuzamufasha kukahirira. Agakwavu karororoka, Kanyange yoroza Ndizihiwe.
a) Kanyange yahawe ikihe gihembo?
b) Ndizihiwe yasabye iki Kanyange?
c) Kanyange yakoreye iki Ndizihiwe?
Kwandika inyuguti mu mukono
Kwandika inyuguti mu mukono
Igihekane ts/Ts
1. Erekana amashusho arimo ijwi ts.
2. Erekana igihekane ts/Ts.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Karamutsa yakomeretse ku gitsi.
b) Matsiko yariye umutsima.
c) Bisetsa arasetsa Baributsa.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Tubane mu mahoro
Kamatsiko yarimo kwahirira agakwavu ke. Muri ako kanya Kamanutsi aramusagarira amutera ibikatsi. Kamatsiko yazamutse amusanga ngo amubaze ikibimuteye. Kamanutsi amubonye ariruka aratsikira anakomereka ku gitsi. Kamatsiko yegura Kamanutsi bakomeza kubana mu mahoro.
a) Ni nde warimo kwahirira agakwavu ?
b) Ni nde wasagariye undi?
c) Kamanutsi yakomeretse he?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.
a) muremure – umusatsi – Kamatsiko - afite.
b) ku - Rutsobe - gitsi - yakomeretse.
c) Gatsibo - i - atuye - Bisetsa.
Igihekane nz/Nz
1. Erekana amashusho arimo ijwi nz.
2. Erekana igihekane nz/Nz.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Gatsinzi afite inzu nziza.
b) Muganza yabonye inzukira mu nzuri.
c) Nzaramba arasiza ikibanza.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Manzi na NzizaManzi
NzizaManzi na Nziza batuye i Gatsibo.Baba mu nzu nziza yisanzuye.Imbere yayo hari ikibanza kinini gitsindagiye.Manzi na Nziza bakiniramo na bagenzi babo.Iyo bakina birinda kwiyenza babuza abandi amahoro.
a) Ni bande batuye i Gatsibo?
b) Manzi na Nziza bakina na nde?
c) Manzi na Nziza birinda iki iyo bakina?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.
a) inzuki - akunda - Nzaramba - kureba.
b)nziza - ya - ni - Manzi - Inzu.
c) arasobanura - inzozi - Nzirorera - ze.
1. Erekana amashusho arimo amajwi ts/nz.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Kamatsiko yatsinze ibizamini.
b) Nziza atuye i Gatsibo.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro
bikurikira.
5. Huza ibice by’amagambo bikurikira ukore ijambo, uryandike mu mukono.
6. Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Inzukira zishotora inzovu
Inzukira zagiye gusaba inzuki umutsama.
Mu nzira zibona inzovu ifite ibitotsi, isinzira.
Ziyegera zisetsa zitangira kuyijomba inzara.
Inzovu iritsamura, izamura umutonzi, izibuza kuyisagarira.
Inzukira zireka gushotora inzovu, zikomeza urugendo.
a) Ni iki inzukira zagiye gusaba inzuki?
b) Inzukira zabonye iki mu nzira?
c) Inzovu yabujije iki inzukira?
1. Erekana amashusho arimo ijwi rw.
2. Erekana igihekane rw/Rw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5.Soma interuro zikurikira.
a) Umurerwa arwaje Muhirwa.
b) Mukarwema arahinga ahari urwiri.
c) Uru rwuri ni urwange.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Inzovu na Bakame
Bakame yagiye gushaka urwiri isasira amatungo.
Igeze ku Rwesero irasitara yikubita mu rwobo.
Inzovu ihanyuze ibona Bakame itabaza ibabaye.
Yihutira kuzana urwego, itabara Bakame vubavuba.
Bakame ishimira inzovu, iyigabira urwuri.
a) Bakame yashakaga urwiri ikoresha iki?
b) Inzovu yatabaye ite Bakame?
c) Ni iki Bakame yagabiye inzovu?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.
a) agiye - Rwema - umurwayi - gusura.
b) Muhirwa - runini - urwuri - afite.
c) atuye - Rwaza - Umurerwa - i.
1. Erekana amashusho arimo ijwi by.
2. Erekana igihekane by/By.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Byiza akunda kubyina.
b) Byukusenge ni mubyara wange.
c) Uru rubyiruko rubyina neza.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Inyamanza zifasha ibyiyoniIbyiyoni
ibyiyoniIbyiyoni byarimo gushaka ibyatsi byo kubaka ibyari.
Haza umuyaga ukabije ugurukana ibyatsi byose.
Ibyiyoni byibaza aho bikura ibyatsi birashoberwa.
Inyamanza zizana ibyatsi byazo zihaho ibyiyoni.
Ibyiyoni bishimira inyamanza ubufasha zibihaye.
a) Ibyiyoni byashakaga ibyatsi byo gukora iki?
b) Ni iki cyafashije ibyiyoni kubona ibyatsi?
c) Ibyiyoni byakoreye iki inyamanza?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.
a) Byiza - barabyina - na - Byiringiro.
b) na - bavuye - Byukusenge - mu - Byusa - Byimana.
c) we - Byiza - umwana - arakarabya.
1. Erekana amashusho arimo amajwi rw/by.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Muhirwa arabyinira umubyeyi we.
b) Urweso rwa Mubibyi rwamenetse.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro bikurikira.
5. Huza ibice by’amagambo bikurikira ukore ijambo, uryandike mu mukono.
6.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Bafashije Byukusenge
ByukusengeUmukecuru Byukusenge yari afite amatungo ashonje.
Imbuga ye na yo yari yuzuye urwondo.
Mu kiruhuko Umubyeyi na Rwasibo bagiye kumusura.
Bahiriye amatungo urwiri, bakura urwondo mu mbuga.
Byukusenge arabashimira abaha ibyibo byuzuye amatunda.
a) Amatungo ya Byukusenge yari ameze ate?
b) Ni iki Umubyeyi na Rwasibo bakoreye Byukusenge?
c) Ni iki Byukusenge yahaye Umubyeyi na Rwasibo?
1. Erekana amashusho arimo ijwi nt.
2. Erekana igihekane nt/Nt.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Sentama yantabaye intozi zanteye.
b) Ntaganda yateye intabire.
c) Nyirantore yakarabye intoki.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Intare yisubiyehoAgakwavu
Agakwavu kari mu ntabire kikinira gusama intobo.
Intare iva mu nturusu inyanyagiza za ntobo.
Agakwavu kararira.
Intare izunguza intugu irigendera.
Igeze imbere, isanga ikoze ibintu bibi iragaruka.
Intare isaba imbabazi agakwavu, biriyunga bitangira gukina.
a) Ni iki agakwavu kakoraga mu ntabire?
b) Intare yaje ivuye he?
c) Ni iki intare yakoze yibutse ko yakoze ibintu bibi?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.
a) ku - yicaye – Nyirantore - ntebe.
b) yoroye - Nyabyenda - intama.
c) inturusu - aratera - Ntaganda.
1. Erekana amashusho arimo ijwi mw.
2. Erekana igihekane mw/Mw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Mukamwiza agira umwete.
b) Mwese mwirinde gusagarirana.
c) Uwamwezi afite umwaka umwe.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Uwamwezi asaba imbabazi
Uwamwezi na Ntabana barimo gukubura ku ishuri.
Uwamwezi akubita Ntabana umweyo amwanduriza umwambaro.
Umwarimu asaba Uwamwezi gusaba Ntabana imbabazi.
Uwamwezi yegera Ntabana amwizeza ko atazongera kumwiyenzaho.
Bombi baramwenyura, bunga ubumwe, bakomeza gukora isuku.
a) Ni bande barimo gukubura ku ishuri?
b) Umwarimu yasabye iki Uwamwezi?
c) Uwamwezi yijeje iki Ntabana?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.
a) umwanda - Mwese - mwirinde.
b) mwarimu - Uyu - atumwe - na - mwana.
c) bose - mwiza - na - Umwana - ashimwa.
1. Erekana amashusho arimo amajwi nt/mw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Ntabyera yaguze umwenda mwiza.
b) Munyantore arakosora umwitozo.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro bikurikira.
5. Huza ibice by’amagambo bikurikira ukore ijambo, uryandike mu mukono.
6.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.
Urugero: intumwa
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Ntaganda
Ntaganda ni umwana ukunda amahoro.Ni intangarugero mu guharanira amahoro.
Ntaganda aritonda ntakunda intonganya.
Agira umwihariko wo kunga abafitanye ibibazo.
Ntaganda ni umwana mwiza ushimwa na bose.
a) Ni iki Ntaganda akunda?
b) Ntaganda agira uwuhe mwihariko?
c) Kuki Ntaganda ashimwa na bose?
1.Soma amagambo akurikira.
2. Soma interuro zikurikira.
a) Mubyara wa Muhirwa bamwogoshe umusatsi wose.
b) Muganza akoresha umwiko ushaje.
3. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro zikurikira.
5.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo, unaryandike mu mukono.
Urugero: intama
6. Tondeka aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.
a) wa - kabiri - mu - mwaka - Mwageze.
b) arareba - Gatsinzi - Ntaganda.
c) atuye - mu - Rwema - Byimana.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Mahirwe ni umwana mwiza.
Mahirwe agira umuco mwiza wo gufasha abandi.
Ababyeyi be bamutoza kwirinda inzangano ahantu hose.
Aho ateshutse asaba imbabazi.
Ntagira inzika kandi abera abandi urugero rwiza.
Mu masomo nta nzitizi agira, atsinda neza.
a) Ni uwuhe muco mwiza Mahirwe agira?
b) Ni iki ababyeyi ba Mahirwe bamutoza?
c) Aho Mahirwe ateshutse abigenza ate?
Umutwe wa kabiri:Inshingano z’abana
Igihekane tw/Tw
1. Erekana amashusho arimo ijwi tw.
2. Erekana igihekane tw/Tw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Twahirwa araboha utwibo.
b) Twizere arasukura amatwi.
c) Gitwaza aramesa utwenda twe.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Twizere mu ishuri
Igihe kimwe Twizere yibagiwe kwitwaza ibikoresho byose.
Bituma adakora umukoro umwarimu Sebatware yabahaye.
Sebatware agira Twizere inama yo kutazongera kwibagirwa ibikoresho.
Twizere yiyemeza kwirinda uburangare.
a) Ni nde wibagiwe kwitwaza ibikoresho?
b) Ni nde wagiriye Twizere inama?
c) Twizere yiyemeje iki?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, unazandike mu mukono.
a) twiza –Twagira- utwibo – afite.
b) kwitwararika- atwigisha- Twahirwa.
c) uraremereye - wa - Umutwaro - Twizere.
1. Erekana amashusho arimo ijwi bw.
2. Erekana igihekane bw/Bw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Bwiza agira ubwira.
b) Ubwato bwuzuye ubwatsi.
c) Bwanakweri aratoranya ubunyobwa.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Umwari agira ubwira
Umwarimu Murebwayire yahaye abanyeshuri be umwitozo.
Basabwaga gushushanya ubwato.
Umwari ashushanya vuba ubwato bwiza butwaye abantu.
Umwarimu ashimira Umwari ubwira yagaragaje.
Ubwato bwe buba ubwa mbere ahabwa ibihembo.
a) Ni uwuhe mwitozo umwarimu Murebwayire yatanze ?
b) Umwari yashushanyije iki?
c) Kuki umwari yahawe ibihembo?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, unazandike mu mukono.
a) ubwira-umukobwa-ni- Bwiza-ugira.
b) amatungo- ubwatsi- araha-Bwenge.
c) azi - Uyu - ubwenge - mukobwa.
1. Erekana amashusho arimo amajwi tw/bw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Twagira arahira ubwatsi.
b) Bwiza yikoreye umutwaro.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro bikurikira.
5.Huza ibice by’amagambo bikurikira ukore ijambo, uryandike mu mukono.
6.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.
Urugero: umutwe
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Yaretse ubunebwe
Mu Bwiza higaga umwana witwa Twagira.
Yari umunebwe, akitwara nabi mu masomo.
Umwarimu wabo Twizeye yabahaga umukoro ntawukore.
Akicara yubitse umutwe afashe amatwi.
Umwarimu agahora amubwira kureka ubunebwe.
Ubu Twagira ntakiri umunebwe asigaye agira umwete.
a) Ni nde waretse ubunebwe?
b) Ni nde wahoraga abwira Twagira kureka ubunebwe?
c) Ni iki kigaragaza ko Twagira atakiri umunebwe?
1. Erekana amashusho arimo ijwi cy.
2. Erekana igihekane cy/Cy.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Cyusa arasuka icyayi.
b) Cyuzuzo arasukura icyumba.
c) Mucyo yabaye icyamamare.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Icyumba cya Cyuzuzo
Cyuzuzo ntiyagiraga isuku mu cyumba ke.
Mucyo agahora amucyocyora ariko anamucyaha.
Cyuzuzo akamubaza icyakorwa ngo icyumba ke gike.
Amubwira kwitwara neza atajugunya ibikoresho mu cyumba.
Cyuzuzo yakurikije inama, none icyumba ke kirakeye.
a) Ni nde utaragiraga isuku mu cyumba ke?
b) Ni nde wahoraga acyocyora Cyuzuzo ?
c) Ni iyihe nama Mucyo yagiriye Cyuzuzo?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigna amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, unazandike mu mukono.
a) icyondo-Icyobo–kirimo.
b) gifite-Cyusa-isuku-cya-Icyumba.
c) amafi - Iki - bacyororeramo - cyuzi.
1. Erekana amashusho arimo ijwi ry.
2. Erekana igihekane ry/Ry.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Ryumugabe arwaye iryinyo.
b) Ararya ibiryo birimo intoryi.
c) Karinamaryo yaryamiriye.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Umuryango wa Buryohe
Ivubi Buryohe ryita ku muryango waryo.
Ryatoje abana baryo kugirira isuku aho baba.
Ryabatoje kugira umwete wo kwita ku bikoresho.
Ryabatoje kandi kurira ibiryo ku bikoresho bisukuye.
Iyo barangije kurya, basukura ibikoresho baririyeho.
a) Ni iki ivubi ryatoje abana baryo?
b) Ibikoresho abana ba Buryohe bariraho bimeze bite?
c) Ni iki umuryango wa Buryohe ukora urangije kurya?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, unazandike mu mukono.
a) Ryabega-utuye-i-wange-Umuryango.
b) arakaraga-umurya-Maryomeza.
c) kuryama - Murye - muge - vuba.
1. Erekana amashusho arimo amajwi cy/ry.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Ibiryo bitetse mu cyungo biraryoha.
b) Icyumba cya Ryamukuru kirimo umucyo.
4.Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro bikurikira.
5. Huza ibice by’amagambo bikurikira ukore ijambo, unaryandike mu mukono.
6. Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.
Urugero: uburyarya
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Uturimo twa Cyusa
Cyusa ntiyaryamiraga, yabyukaga mu gitondo cya kare.
Yakoraga isuku aho baririye akahasiga hakeye.
Bukeye arwara iryinyo riramurya araryamira.
Abyutse asanga mushiki we Ryabera amukorera uturimo.
Na we afata agatambaro ahanagura ameza.
a) Cyusa yabyukaga ryari?
b) Ni nde warwaye iryinyo?
c) Ni nde wakoreye Cyusa uturimo twa mu gitondo?
1.Soma amagambo akurikira.
2. Soma interuro zikurikira.
a) Mutwarasibo atwaye ubwato.
b) Iki cyuzi kibamo amafi aryoha.
3. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro zikurikira.
5.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo, unaryandike mu mukono.
Urugero: iburyo
6. Tondeka aya magambo ukore interuro unazandike mu mukono.
a) imitwaro - bwuzuye - Ubwato.
b) icyumba - Karyabwite - ke - arasukura.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Yatsinze isuzuma
Igitondo kimwe Mutwarasibo yazindutse asukura mu rugo.
Arangije, afata igikapu atwaramo ibikoresho bye.
Ageze ku ishuri ahabwa isuzuma ryo gusoma.
Mutwarasibo arikorana umwete yubahiriza amabwiriza.
Abona amanota meza cyane, ishuri ryose ararirusha.
a) Ni nde wazindutse asukura mu rugo?
b) Mutwarasibo ageze ku ishuri yahawe iki?
c) Kuki Mutwarasibo yabonye amanota meza?
Umutwe wa gatatu:Uburenganzira bw’umwana
Igihekane my/My
1. Erekana amashusho arimo ijwi my.
2. Erekana igihekane my/My.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Myasiro afite imyumbati.
b) Mukamyi ari mu myiyereko.
c) Iyi myambaro ni myiza.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Umusaza Myasiro
Umusaza Myasiro akunda abana cyane.
Akunda kwicarana na bo abavugiriza umwirongi.
Akabaha umwanya wo kwidagadura bagakora imyiyereko.
Iyo imyidagaduro irangiye, abakamyi bazanira abana amata.
Myasiro na we akabaha imyungu bakarya bishimye.
Barangiza buri wese akamuha imyembe agataha anezerewe.
a) Ni nde ukunda abana?
b) Ni bande bazanira abana amata?
c) Ni ibiki Myasiro aha abana?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, unazandike mu mukono.
a) imyuga – yiga - Myiyereko.
b) ararya – Myato - imyembe.
c) makumyabiri - myumbati - ni - Iyi.
1. Erekana amashusho arimo ijwi nk.
2. Erekana igihekane nk/Nk
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Nkuranga ashoreye inka.
b) Ayinkamiye yabonye inkende.
c) Kankindi aroza inkongoro.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Yabatoje kuba intore
Kankindi aharanira ko abana bava mu bwigunge.
Abana bo muri Gikonko yarabatoje baba intore.
Baramamaye muri Gikonko no mu nkengero zayo.
Baherutse ku Nkombo bahamiriza nta nkomyi.
Bahatambukana umucyo bahabwa inka nziza.
Iyo nkuru yamamaye muri Gikonko na Nkombo.
a) Ni iki Kankindi aharanira?
b) Abana Kankindi yatoje baherutse guhamiriza he?
c) Ni iki bahawe nyuma yo guhamiriza?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, unazandike mu mukono.
a) yikoreye - inkangara - Nkuranga.
b) zirororoka - Inkoko - cyane - za - Ayinkamiye.
c) inkende - Kankuyu - arareba .
1. Erekana amashusho arimo amajwi my/nk.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Nkubana arakuraho imyanda.
b) Kankuyo yambaye imyambaro myiza.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro bikurikira
5. Huza ibice by’amagambo bikurikira ukore ijambo, uryandike mu mukono.
6.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.
Urugero: imyumbati
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Nkima yemerewe gukina
Rimwe Nkende yagiye kureba Nkima ngo bikinire.
Nkima arabyishimira, afata umupira ngo bagende.
Ababyeyi ba Nkima baramubuza ngo atanduza imyambaro.
Nkima ababwira ko gukina bituma bidagadura.
Nkende yungamo ko gukina bituma basabana.
Ababyeyi ba Nkima bisubiraho, baramureka arakina.
a) Nkende yagiye kureba Nkima ngo bakore iki?
b) Kuki ababyeyi ba Nkima bari bamubujije gukina?
c) Nkima na Nkende bavuze ko imikino imara iki?
1. Erekana amashusho arimo ijwi nj.
2. Erekana igihekane nj/Nj.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Nganji atetse injugu.
b) Uruhinja barurinda gukonja.
c) Izi njanga zirakonje.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Yasubiye mu muryango
Nganji yavuye ku isoko i Janja hakonje.
Asanga Nkuranga ku muhanda ajunjamye atitira.
Yakanjakanjaga injanga yatoraguye mu myanda.
Abwira Nganji ko yifuza kuva mu nzererezi.
Nganji amugeza i Janja ku buyobozi bumwegereye.
Uwita ku mibereho myiza amusubiza mu muryango.
a) Ni hehe Nganji yari avuye?
b) Nkuranga yabwiye Nganji ko yifuza iki?
c) Ni iki uwita ku mibereho myiza yakoreye Nkuranga?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro unazandike mu mukono.
a) uruhinja - akikiye - Kanyanja.
b) injanga - Yamubujije - gukanjakanja.
c) irakonje - ya - Nganji - Inzu.
1. Erekana amashusho arimo ijwi mv.
2. Erekana igihekane mv/Mv.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Samvura arafumbiza imvaruganda.
b) Mvejuru afite imvi.
c) Uyu muvumvu ntavuga amahomvu.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Samvura yakiriwe mu muryango
Samvura yabaga mu kigo kirera abana i Gishamvu.
Umuvumvu Kanyanja amwakira mu muryango.
Kanyanja amurera neza kandi amurinda imvune.
Samvura na we amubera umwana mwiza wumvira.
Yakundaga gufasha Kanyanja mu gihe ahakura.
Akumva ashaka kuzaba umuvumvu nka Kanyanja.
a) Umuvumvu Kanyanja yareraga ate Samvura?
b) Samvura yabereye Kanyanja umwana umeze ute?
c) Samvura yifuzaga kuzaba iki?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro unazandike mu mukono.
a) imvi - Uyu - afite - muvumvu.
b) Imvaho - arasoma - Mvejuru.
c) atinya - Samvura - imvubu.
1. Erekana amashusho arimo amajwi nj/mv.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) I Janja haguye imvura.
b) Ribanje ni umuvumvu.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro bikurikira.
5. Huza ibice by’amagambo bikurikira ukore ijambo unaryandike mu mukono.
6.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.
Urugero: kujenjeka
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Umuryango wa Ribanje
Ribanje bamureze neza kuva ari uruhinja.
Se Nkubana na nyina Nyamvura bamwitagaho cyane.
Birinze kujenjeka mu kumurera bamuha uburere bwiza.
Bamuguriraga imyambaro myiza, bakamurinda imyanda.
Bamufashaga no gukina imikino yose yumvaga imushimishije.
Ribanje yakuze yisanzuye, yumva yishimiye umuryango we.
a) Ni nde bareze neza kuva akiri uruhinja?
b) Ni bande bitaga kuri Ribanje?
c) Kuki Ribanje yakuze yishimiye umuryango we?
1.Soma amagambo akurikira.
2. Soma interuro zikurikira.
a) Umuvumvu arakunja ishati.
b) Imyiyereko yabereye ku Nkombo.
3. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
5.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.
Urugero: inkongoro
6. Tondeka neza aya magambo ukore interuro unazandike mu mukono.
a) Murinja - imvura – Ayinkamiye - yugamye - i.
b)iboneye - Injijuke - imvugo - zikoresha.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Turere abana neza
Tubarere neza, tubumve kandi tubabe hafi.
Tubarerere mu muryango uzira imvururu, bakurane umutuzo.
Tworore inka babone amata, inkongoro ibahore hafi.
Tubatoze kumvira bose, bagire imyitwarire myiza.
Tubatere inkunga bagane ishuri kuko bazavamo injijuke.
Tubarinde kujunjama bigunze, tubareke bakine bidagadure.
a) Turerere abana mu muryango umeze ute ?
b) Kuki abana bagomba kugana ishuri?
c) Ni iki tugomba kurinda abana ?
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Majyambere ni intangarugero
Majyambere yiga mu majyaruguru ya Mpanga.
Yubahiriza amategeko yose yo ku ishuri.
Majyambere ntajya asiba ishuri kandi ntakererwa.
Ntajya asakuza akurikira neza mu ishuri.
Majyambere ntajya atinda mu nzira avuye kwiga.
Ubu bagenzi be bamutoreye kubabera umujyanama.
a) Majyambere yiga he?
b) Ni iki Majyambere yubahiriza?
c) Abanyeshuri bigana na Majyambere bamutoreye kubabera iki?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.
a) atuye - Mujyambere - majyaruguru - mu.
b) umujyojyo - yaguze - Jyambere.
c) acuruza - Majyambere - amajyani.
1. Erekana amashusho arimo amajwi mp/jy.
2.Soma amagambo akurikira.
3.Soma amagambo akurikira.
a) Nyampinga yabyaye impanga.
b) Mujyanama azajya mu majyaruguru.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro bikurikira.
5. Huza ibice by’amagambo bikurikira ukore ijambo, uryandike mu mukono.
6.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Umuyobozi ukwiriye
Byari ibyishimo twiga mu wa kabiri i Bujyujyu.
Ubwo twayoborwaga na Nyampinga mu ishuri ryacu.
Nyampinga yabaye intangarugero kurusha abandi banyeshuri batuyoboye.
Ntiyajyaga aturenganya, ahubwo yakundaga kuduha impanuro.
Buri gihe twajyaga inama twibukiranya amategeko twahawe.
Twamukundiye cyane ko atajyaga aduhutaza, tumuha impano.
a) Nyampinga yigaga mu mwaka wa kangahe?
b) Ni iki Nyampinga yakundaga guha abanyeshuri bigana?
c) Ni iki abanyeshuri bigana na Nyampinga bamuhaye?
1. Erekana amashusho arimo ijwi pf.
2. Erekana igihekane pf/Pf.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Gapfizi ni umwana ufite ikinyabupfura.
b) Apfe gupfundika uwo mugozi.
c) Mupfasoni arapfundura isafuriya.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Bupfura na Gapfizi
Bupfura na Gapfizi babonye ikimasa gifite ipfupfu.
Gapfizi abwira Bupfura ngo bagikore ku ipfupfu.
Bagiye kugikoraho kirikanga gica ikiziriko kiravuduka.
Bagira ubwoba bajya kwipfunda mu gikoni.
Nyina Kampire ahageze ababaza aho ikimasa cyagiye.
Bavuga mu kinyabupfura ko batumye gica ikiziriko.
a) Ni bande babonye ikimasa gifite ipfupfu?
b) Bupfura na Gapfizi bagiye kwipfunda he?
c) Ni nde wabajije Bupfura na Gapfizi aho ikimasa cyagiye?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.
a) ibiribwa-Pfundikira- isazi- bitajyaho.
b) ipfupfu- kimasa - Iki - gifite - rinini.
c) arapfundika-Upfuyisoni-umugozi.
1. Erekana amashusho arimo ijwi zw.
2. Erekana igihekane zw/Zw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Ikuzwe arabazwa na Hozwa.
b) Mukiza arabazwa Ikinyarwanda.
c) Nisingizwe atozwa ikinyabupfura.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Ikinyabupfura mu ishuri
Umwarimu Nisingizwe atoza abanyeshuri gutuza mu isuzuma.
Igihe kimwe, Ikuzwe yifuje gutizwa ikaramu.
Yongorera Hozwa, umwarimu aba yababonye.
Ababaza ibyo bavuga mu gihe cyo kubazwa.
Ikuzwe asubiza mu kinyabupfura ko yatiraga ikaramu.
Umwarimu Nisingizwe aramubabarira, amubwira kutazongera.
a) Ni nde utoza abanyeshuri gutuza mu isuzuma?
b) Ni iki Ikuzwe yifuje gutizwa?
c) Ni nde wavuganye na Ikuzwe bari mu isuzuma?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, unazandike mu mukono.
a) na - arahozwa - nyina - Ikuzwe.
b) kuvugana - isuzuma - Mu - tubuzwa.
c) ejo - azavuzwa - Nisingizwe.
1. Erekana amashusho arimo amajwi pf/zw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Gapfupfu arapfundikiza umupfundikizo.
b) Abana batozwe gusoma.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro bikurikira.
5. Huza ibice by’amagambo bikurikira ukore ijambo, uryandike mu mukono.
6.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Gapfupfu yemera ikosa
Gapfupfu yabonye ibiryo bibirira mu ziko arabipfundura.
Anezezwa no kwikinira, yibagirwa ko atongeye gupfundikira.
Se ahageze atangazwa no kubona inkono ipfunduye.
Amuhamagaye, Gapfupfu atangira kurangaguzwa afite ubwoba.
Araza yegera se, apfukama ataragira icyo abazwa.
Gapfupfu yemera ko yagize uburangare, se aramubabarira.
a) Ni nde wapfunduye ibiryo ?
b) Ni nde wasanze inkono idapfundikiye?
c) Gapfupfu ageze imbere ya se yakoze iki?
1. Erekana amashusho arimo ijwi nw.
2. Erekana igihekane nw/Nw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Umuganwa yitabiriye amasiganwa.
b) Mudaheranwa aroza mu kanwa.
c) Rusanganwa arogosha ubwanwa.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Tuvugishe ukuri
Muganwa yavuye ku ishuri apfutse umunwa.
Asanga se Mudaheranwa aha inka amamininwa.
Amubaza yishima mu bwanwa impamvu apfutse umunwa.
Muganwa amusubiza ko yakomeretse ku munwa asiganwa.
Mudaheranwa amubaza niba avugisha ukuri koko.
Muganwa aramwara avugisha ukuri ko yakomeretse akubagana.
a) Ni nde wavuye ku ishuri apfutse umunwa?
b) Muganwa yasanze Mudaheranwa akora iki?
c) Muganwa yakomeretse akora iki?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro unazandike mu mukono.
a) Muganwa - amamininwa - arasuka.
b) masiganwa – Sebaganwa- mu- agiye.
c) yahanwe - Kuzwa - na - Muganwa.
1. Erekana amashusho arimo ijwi nw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Mpano arasuka amamininwa.
b) Nikuzwe yahanwe na Muganwa.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro bikurikira.
5. Huza ibice by’amagambo bikurikira ukore ijambo, unaryandike mu mukono.
6.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.Mukizwa na Gapfizi
Mukizwa na Gapfizi bafashe umugozi bajya gukina.
Bawupfundika ku giti batangira kwicunda bumva umunyenga.
Mukizwa arahanuka yikubita hasi akomereka ku kananwa.
Bageze iwabo bababaza icyo yabaye barya iminwa.
Nyuma bavuga ko yahanutse mu giti bicunda.
Nyina amusigiraho umuti, azana igipfuko aramupfuka.
a) Mukizwa na Gapfizi bapfunditse umugozi ku ki?
b) Ni nde wahanutse mu giti?
c) Nyina wa Mukizwa yamukoreye iki?
1.Soma amagambo akurikira.
2. Soma interuro zikurikira.
a) Mbabazwa no kubona abana batiga.
b) Kwita ku bidukikije byaturinda amapfa.
c) Amajyambere azanwa no gukora.
3. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro bikurikira.
4.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.
5. Tondeka neza aya magambo ukore interuro uzandike mu mukono.
a) kare -ikinyabupfura- hakiri - batozwa - Abana.
b) kananwa-Ubwanwa- ku-bumera.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Akamaro ko kuvugisha ukuri
Mpano ahora atubwira akamaro ko kuvugisha ukuri.
Atubwira ko kuvugisha ukuri ari ubupfura bukenewe.
Bituma umuntu atarya iminwa, bikamurinda ipfunwe.
Ukuri kujyana no kutaba umupfapfa, ukavuga ibikwiye.
Ukuri kurinda umuntu kujya impaka adafitiye impamvu.
Abana batozwe kuvugisha ukuri aho bari hose.
a) Ni nde utubwira akamaro ko kuvugisha ukuri?
b) Mpano atubwira ko ukuri kurinda umuntu iki?
c) Abana bakwiye gutozwa iki?
Umutwe wa kane:Imiyoborere myiza
Igihekane mp/Mp
1. Erekana amashusho arimo ijwi mp.
2. Erekana igihekane mp/Mp.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Mpano afite impapuro zo kwandikaho.
b) Nyampinga akunda impinja.
c) Kampire acururiza i Kampala.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Kampire yirega
Kampire yaciye impapuro zimanitse mu ishuri ryabo.
Zari zishushanyijeho impara, imparage, impongo na mpandeshatu.
Kampire agira impungenge ko umwarimu amuhana.
Umwarimu yinjiye, Kampire arirega, amwereka impapuro yaciye.
Yihutira gusaba imbabazi ko atazongera guca impapuro.
Umwarimu aramubabarira, abibutsa amategeko yo mu ishuri.
a) Mu ishuri hamanitse impapuro zishushanyijeho iki?
b) Kampire yakoze iki abonye umwarimu?
c) Umwarimu amaze kubabarira Kampire, yibukije iki abanyeshuri?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.
a) yampaye - Mpano - impapuro.
b) impumuro-indabo - Yampaye-zifite-nziza.
c) impundu - aravuza - Nyampinga.
1. Erekana amashusho arimo ijwi jy.
2. Erekana igihekane jy/Jy.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Mujyambere ntajya akererwa.
b) Umujyi wa Kigali ufite isuku.
c) Jyambere acuruza amajyora.
Topic 5:Umutwe wa gatanu:Isuku
Igihekane ns/Ns
1. Erekana amashusho arimo ijwi ns.
2. Erekana igihekane ns/Ns.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Mukansanga agiye i Kansi.
b) Nsoro yateye insina.
c) Niyonsaba yansoromeye insenda.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Icyumba cya Kansinga
Niyonsaba yagiye i Kansi gusura Kansinga.
Bajya mu cyumba baraganira.
Kansinga amwakiriza imineke bejeje ku nsina zabo.
Niyonsaba abona icyumba cya Kansinga kirimo isuku.
Amubaza icyo akora ngo icyumba gise neza.
Amusobanurira ko buri munsi ahasukura, agatondeka ibintu.
Niyonsaba yiyemeza kujya asukura icyumba buri munsi.
a) Ni iki Kansinga yakirije Niyonsaba?
b) Kansinga akora iki ngo icyumba ke gise neza?
c) Ni iki Niyonsaba yiyemeje?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane ns ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Uyu ………..... twagiye ku ishuri.
b) Igitoki kera ku ……………….............
c) Uyu mubyeyi ................ umwana we.
1. Erekana amashusho arimo ijwi mby.
2. Erekana igihekane mby/Mby.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Kanyombya yahimbye imbyino nziza.
b) Mbyayingabo arahanagura imbyeyi.
c) Mbyuka nkaraba ngo ntagira imbyiro.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Kanyombya na Mbyayingabo
Kanyombya ni umuririmbyi uzwi mu Karumbya.
Buri munsi ahimba indirimbo zerekeye isuku.
Yasuye Mbyayingabo utuye i Nsoro asanga yarembye.
Ajya aho aryamye abona inkuta zuzuyeho imbyiro.
Kanyombya ahita aririmba ko umwanda urembya abantu.
Arangije, asukurira Mbyayingabo igitanda no munsi yacyo.
Mbyayingabo amwizeza ko nakira azajya asukura icyumba.
a) Kanyombya ni umuririmbyi uzwi he?
b) Ni hehe Kanyombya yasukuye?
c) Ni iki Mbyayingabo azajya akora nakira?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane mby, ukore interuro, unayandike mu mukono.
a) Umuririmbyi ....……..neza.
b) Arakuba …… ku isafuriya.
c) Reka ........... nge ku ishuri ntakererwa.
1. Erekana amashusho arimo amajwi ns/mby.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Imbyeyi ironsa akanyana.
b) Mukansonera yarimbye.
4. Tondeka aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.
a) ziryana - Insenda - kanwa - mu.
b) zimbyutsa-Inyombya-gitondo-buri.
5. Shaka amagambo arimo ibihekane ns/mby muri iki kinyatuzu, uyandike mu mukono.
6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Nsoro arahaguruka arayibyina.
Mukambyeyi biramushimisha cyane.
Mukambyeyi yateye imbyino.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Mukansoro agira isuku
Mukansoro atuye mu mudugudu wa Kanserege.
Buri munsi asukura aho arara.
Abyuka inyombya ziririmba, abashumba bakama imbyeyi.
Agakingura icyumba ke ngo kinjiremo umwuka mwiza.
Asasura ibyo yarayeho, agahita asukura icyumba cyose.
Akoresha amazi neza ngo atayasesagura agahombya ababyeyi.
Ibyo araramo abimesa mu minsi itatu kuko biba byanduye.
a) Kuki Mukansoro akingura icyumba ke?
b) Ni ukubera iki Mukansoro akoresha amazi neza?
c) Kuki Mukansoro amesa ibyo yarayemo mu minsi itatu?
1. Erekana amashusho arimo ijwi shy/Shy.
2. Erekana igihekane shy/Shy.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Niyonsaba akaraba amazi ashyushye.
b) Bashyitsi yakubye imbyiro ku isafuriya.
c) Mukashyaka atuye i Shyorongi.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Umwuka mwiza
Muri Gashyantare Shyaka yagiye mu cyumba cya Bashyitsi.
Akinjiramo atangira kwitsamura no gukorora cyane.
Arebye abona amadirishya yose arafunze.
Asobanurira Bashyitsi akamaro ko gufungura amadirishya.
Amubwira ko kuyafungura bituma ubushyuhe bugabanuka.
Barayafungura hinjiramo umwuka mwiza.
Bashyitsi yiyemeza kuzajya afungura amadirishya buri gitondo.
a) Shyaka yagiye mu cyumba cya Bashyitsi ryari?
b) Shyaka yabwiye Bashyitsi ko gufungura amadirishya bimaze iki?
b) Bashyitsi azajya afungura amadirishya ryari?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane shy, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Mukashyaka …………ibishyimbo ku isahani.
b) Umuyobozi bamukomeye …………
c) Aba bana barasarura ................
1. Erekana amashusho arimo ijwi nsh.
2. Erekana igihekane nsh/Nsh.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Nshimiye asukura amadirishya buri munsi.
b) Mukashyaka afite inshuti nyinshi.
c) Nshizirungu araganira na Nshongore.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Tugire isuku
Nshuti na Nshizirungu biga i Runyombyi.
Akenshi na kenshi umwarimu wabo agenzura isuku.
Uyu munsi habonetse abana benshi batogeje amenyo.
Ababwira kujya bayoza inshuro eshatu ku munsi.
Yabasabye no kujya baca inzara kenshi ngo zidakura.
Nshuti yanditse ibyo bababwiye mu nshamake.
Ageze mu rugo abiganiriza inshuti ye Shyirambere.
a) Ni nde ugenzura isuku?
b) Umwarimu yababwiye kujya boza amenyo inshuro zingahe?
c) Ni nde wanditse ibyo bababwiye mu nshamake?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
a) Yaguze ............... zo kudoda.
b) Aba bakobwa babyina bambaye ..............
c) Nshimiye ni .................... yange.
1. Erekana amashusho arimo amajwi shy/nsh.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Nshuti avuye mu ishyamba.
b) Nshunguyinka arasukura idirishya.
4. Tondeka aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.
a) amazi-Kanyombya-ashyuhije.
b) Gatesi-Insharwatsi-yarumye.
5. Shaka amagambo arimo ibihekane shy/nsh muri iki kinyatuzu, uyandike mu mukono.
6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana.Mukashyaka na Nshongore bararya inanasi.
Mukashyaka arasukura inanasi.Nshongore arahata inanasi.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Nshuti mu gikoni
Mu gitondo, Nshuti akaraba amazi ashyushye.
Rimwe, nyina yagiye kuyashyushya asanga ikibiriti cyashize.
Yihutira kukigura ku mucuruzi Kanyombya ubegereye.
Akizanye arasa imyambi inshuro nyinshi umuriro wanga kwaka.
Nshuti yibaza uko abona amazi ashyushye yo gukaraba.
Agize amahirwe umuriro uraka, nyina ayashyushya bwangu.
Nshuti akaraba vubavuba ajya ku ishuri.
a) Nshuti akaraba amazi ameze ate?
b) Ikibiriti bakiguze kwa nde?
c) Nshuti abonye amazi yakarabye ate?
1. Erekana amashusho arimo ijwi gw.
2. Erekana igihekane gw/Gw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira
.a) Mugwaneza arasigwa amavuta.
b) Rugwiro agwa neza.
c) Rugwiza si ikigwari.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Isuku ni ingenzi
Mugwiza na Mugwaneza batuye mu Bigogwe.
Abana babo Rugwiro na Simbi ni impanga.
Buri munsi babyuka buhirira umugwegwe bitereye.
Barangiza bagakaraba umubiri wose bakajya kwiga barimbye.
Ku ishuri birinda ubugwari bagahorana ubugwaneza.
Bava kwiga ababyeyi bakabakirana urugwiro rwinshi.
Bakaraba intoki amazi meza mbere yo kurya.
a) Ni iki Rugwiro na Simbi babyuka bakora?
b) Ku ishuri Rugwiro na Simbi birinda iki?
c) Rugwiro na Simbi bakora iki mbere yo kurya?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane gw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Imvura ............tuzatera imyaka.
b) Kabagwira yabakiranye…………….
c) Uyu mwana .............. amavuta.
1. Erekana amashusho arimo ijwi jw.
2. Erekana igihekane jw/Jw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Gwaneza afite ijwi ryiza.
b) Nshuti arareba ikijwangajwanga
c) Mugwiza arasoma inyajwi.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Imbeba Bujwiri
Imbeba Bujwiri ituye ku Ijwi yatashye irembye.
Igeze mu rugo yumva abana batajwigira.
Iricara irajwigira ishavujwe no kubura abana bayo.
Bari bagiye gusura umuturanyi wabo Kajwiga.
Kajwiga ibonye basa nabi irabuhagira ibambika neza.
Abana bumvise amajwi ya nyina baturumbuka bayisanga.
Bujwiri yanejejwe no kubona abana bayo bakeye.
a) Imbeba Bujwiri ituye hehe?
b) Ni iki cyatumye imbeba Bujwiri ijwigira?
c) Ni iki cyanejeje Bujwiri?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane jw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Bujwiri aririmba ………… ryiza.
b) Imbeba …….. mu mwobo.
c) Aba bana barasoma .................
1. Erekana amashusho arimo amajwi gw/jw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
Mugwaneza afite ijwi riranguruye.
Nshongore yasimbutse aragwa.
4. Tondeka aya magambo ukore interuro, uzisome uzandike mu mukono.
a) Gwiza - ijwi - afite - ryiza
b) Akabeba - mu - karajwigirira - mwobo
5. Shaka amagambo arimo ibihekane gw na jw muri iki kinyatuzu, uyandike mu mukono.
6.Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Ikijwangajwanga kirarira amagi.
Ikijwangajwanga gitera amagi mu cyari.
Ikijwangajwanga cyaritse mu giti.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Duhorane isuku
Uwizihijwe yagiye mu marushanwa yo kubyina mu Bigogwe.
Mbere yo gutangira amarushanwa bareba niba bisukuye.
Bageze kuri Uwizihijwe basanga, afite imbyiro.
Bamubwira ko atabyinira abantu atisukuye.
Ajya iwabo wa Kuzwa utuye hafi aho, arisukura.
Agaruka akeye bamwemerera kurushanwa.
Avuga ko atazongera kujijwa ko azajya ahora yisukuye.
a) Amarushanwa yo kubyina yabereye he?
b) Ni iki barebaga mbere yo gutangira amarushanwa?
c) Uwizihijwe amaze kwisukura byagenze bite?
1.Soma amagambo akurikira.
2. Soma interuro zikurikira.
Nshimiye arashushanya urusamagwe.
Munyeshyaka yateye imigwegwe myinshi.
3. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro zikurikira.
4. Shaka amagambo arimo ibihekane ns, mby, shy, nsh, gw, jw muri iki kinyatuzu, uyandike mu mukono.
5. Uzurisha izi nteruro amagambo arimo ibihekane shy, gw, jw ukore interuro unazandike mu mukono.
a) Simbyuka imvura irimo ....
b) Nshongore arakaraba amazi ………
c) Nsabimana aririmba .................. rya mbere.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Inama nziza
Mugwiza na Mukambyeyi ni abana bagira ishyaka.
Bahora bashishikajwe no gusukura iwabo mu rugo.
Buri munsi iyo babyutse batunganya uburiri bwabo.
Bafungura amadirishya, mu nzu hakinjira umwuka mwiza.
Bamesa kenshi ibyo bararamo, bakabyanika ku zuba.
Ubu babaye intangarugero, isuku yabo ivugwa hose.
Inshuti zabo zibigiraho byinshi.
a) Ni iki gihora gishishikaje Mugwiza na Mukambyeyi?
b) Kuki Mugwiza na Mukambyeyi bafungura amadirishya?
c) Mugwiza na Mukambyeyi banika he ibyo bameshe?
Umutwe wa gatandatu Itumanaho n’ikoranabuhanga
Igihekane nny/Nny
1. Erekana amashusho arimo ijwi nny.
2. Erekana igihekane nny/Nny.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Kwa Sebakannyi bararya ubunnyano.
b) Aba bakinnyi batozwa na Mukannyi.
c) Ababyinnyi batubyiniye neza.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Kurya ubunnyano
Mukannyi yita umwana izina, yagaragaje ko adakennye.
Yabyutse yitegura kwita umwana izina atumira abaturanyi.
Abasaba kuzana abana bato kurya ubunnyano.
Bahageze arabakira, barya ubunnyano, bita umwana izina.
Mukannyi abwira abana kuririmba batannyigira, abafata amashusho.
Hanyuma ayabereka hifashishijwe porojegiteri, batangarira ikoranabuhanga rigezweho.
a) Mukannyi yita umwana izina yagaragaje iki?
b) Mukannyi yerekanye amashusho yifashishije iki?
c) Ni iki cyatangaje abari bitabiriye kurya ubunnyano?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane nny, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Aba……………babyina neza.
b) Twita umwana wacu izina twariye………….
c) Uyu.............. akina neza.
1. Erekana amashusho arimo ijwi nyw.
2. Erekana igihekane nyw/Nyw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Semanywa aranywesha igikombe.
b) Rwamanywa arogosha Kanywabahizi.
c) Kanywanyi aranywa amazi
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Kanywanyi mu rwogoshero
Hari ku manywa, Kanywanyi ajya kwiyogoshesha.
Ahitamo urwogoshero rwa Nyiramanywa kuko atari ikinnyeteri.
Ahageze ahabona igikoresho gishyushya kikanakonjesha amazi.
Aragitangarira, ahita asaba Nyiramanywa amazi yo kunywa.
Nyiramanywa amwereka udukombe two kunywesha amazi.
Kanywanyi avoma amazi akonje aranywa biramunezeza.
Baramwogosha arataha.
a) Kuki Kanywanyi yahisemo urwogoshero rwa Nyiramanywa?
b) Ni iki cyatangaje Kanywanyi?
c) Amazi Kanywanyi yavomye yari ameze ate?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane nyw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Dukora ku .…... nijoro tukaruhuka.
b) Nyiramanywa…………amazi akonje.
c) Mukannyi .....................igikombe kiza.
1. Erekana amashusho arimo amajwi nny/nyw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Kanywanyi ntakunda ibinnyeteri.
b) Kanywabahizi ni umukinnyi mwiza.
4. Tondeka aya magambo ukore interuro uzisome, unazandike mu mukono.
5. Shaka amagambo arimo ibihekane nny, nyw muri iki kinyatuzu uyandike mu mukono.
6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Ku ishuri ryacu dufite abakinnyi bakomeye.
Turangije gukina baduha imitobe turanywa.
Uyu munsi twakinnnye imikino itandukanye.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Ababyinnyi ba Semanywa
Semanywa afite ababyinnyi babigize umwuga.
Iyo babyinnye, abantu baranyurwa.
Afite kandi abakinnyi bafatanya mu mikino isetsa.
Semanywa yabadodeshereje imyambaro myiza.
Bitoza ku manywa, bagasubiramo imbyino zose.
Bafite icyuma gifata amashusho ibyo bakora byose.
Semanywa asaba abanyamakuru kubinyuza kuri tereviziyo.
a) Abakinnyi ba Semanywa bakina imikino imeze ite?
b) Ababyinnyi ba Semanywa bitoza ryari?
c) Ni hehe abanyamakuru banyuza amashusho?
1. Erekana amashusho arimo ijwi njy.
2. Erekana igihekane njy/Njy.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Njyanabo aririmba indirimbo zifite injyana nziza.
b) Yanjyanye kureba ababyinnyi.
c) Njyanira izo njyo hariya.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Umunsi ntazibagirwa
Nitwa Rwamanywa ntuye i Bijyonjyo.
Sinjya nibagirwa umunsi Njyanabo yanjyanye ku Nyundo.
Hari ku manywa, tugenda mu modoka ya Mukannyi.
Tugezeyo, ntangazwa no kubona abanyeshuri batunganya amajwi.
Njyanabo abasaba kudushyiriramo indirimbo ifite injyana igezweho.
Irangiye, bansobanurira uburyo bayungurura amajwi bakayaha injyana.
Nange nifuza kuzaba umuririmbyi nindangiza kwiga.
a) Ni nde wajyanye Rwamanywa ku Nyundo?
b) Rwamanywa na Njyanabo bagiye mu modoka ya nde?
c) Rwamanywa yifuza kuzaba iki?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane njy, ukore interuro uyandike mu mukono.
a) Iyi ndirimbo ifite ……….. igezweho.
b) …………. iki gikombe mu nzu.
c) Ikibindi cyamenetse gihinduka .......................
1. Erekana amashusho arimo ijwi ngw.
2. Erekana igihekane ngw/Ngw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Injangwe ya Ngwabije irarwaye.
b) Kantengwa yoroye ingweba.
c) Ngwije yabonye ingwe muri Nyungwe.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Bahingisha imashini
Kantengwa na Karangwa bafite ubutaka bunini buhingwa.
Mbere babuhingishaga amasuka bikabafata igihe kinini.
Baza kubutangaho ingwate bagura imashini ihinga.
Bagura kandi imashini ibafasha kuvomerera ibihingwa.
Ibyo bigatuma ibihingwa byabo bituma mu zuba.
Umusaruro wabo ukajyanwa ku isoko.
Ubu Kantengwa na Karangwa biguriye ingweba nziza.
a) Kantengwa na Karangwa bafite ubutaka bungana iki?
b) Ni izihe mashini Kantengwa na Karangwa baguze?
c) Kubera iki Kantengwa na Karangwa bavomerera ibihingwa?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane ngw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Umwarimu yandikisha ….. ku kibaho.
b) …………tujyane kureba ababyinnyi.
c) Inka za Ngwabije ni ....................
1. Erekana amashusho arimo amajwi njy/ngw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Njyamubiri yatembereye muri Nyungwe.
b) Ngwabije yanjyaniye ingweba mu rwuri.
4. Tondeka aya magambo ukore interuro, uzisome unazandike mu mukono.
5. Shaka amagambo arimo ibihekane njy, ngw muri iki kinyatuzu uyandike mu mukono.
6. Tondeka izi interuro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Njyanabo na Kantengwa batoragura izo njyo barazijugunya.
Kiramucika kirameneka kiba injyo.
Njyanabo yateruye ikibindi cya Kantengwa.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Umworozi wa kijyambere
Nitwa Njyamubiri, ndi umworozi utuye i Bungwe.
Noroye ingweba nyinshi zimpa umukamo uhagije.
Sinjya nkamisha intoki, niguriye imashini izikama byihuse.
Ntunze kandi imodoka injyanira umukamo ku ikaragiro.
Sinjya ntemesha ubwatsi intoki.
Naguze imashini itema ubwatsi bukagwira bidatinze.
Ingweba zange zimpa ibishingwe bifumbira ibihingwa.a) Njyamubiri akamisha iki inka ze?
b) Kubera iki ubwatsi Njyamubiri atema bugwira vuba?
c) Njyamubiri amaza iki ibishingwe?
1. Erekana amashusho arimo ijwi shw.
2. Erekana igihekane shw/Shw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Ibishwi byonnye imbuto za Ntirushwa.
b) Mutarushwa yoroye imishwi myinshi.
c) Si byiza gushwanyaguza ibitabo.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Ubworozi bwa Mutarushwa
Mu kiruhuko nasuye ubworozi bwa Mutarushwa.
Inkoko ze azororera mu nzu isize ishwagara.
Imishushwe yonona amagi ntishobora kubona aho inyura.
Icyantangaje ni ikoranabuhanga akoresha mu bworozi bwe.
Inkoko ntizirarira, afite imashini irarira ikanaturaga amagi.
Afite amatara azana ubushyuhe mu nzu irimo imishwi.
Ntakoresha injyo, afite udukoresho imishwi iriramo.
Nabonye korora inkoko bitagoye, nange nzazorora.
a) Ni hehe Mutarushwa yororera inkoko ze?
b) Kuki inkoko za Mutarushwa zitararira?
c) Kuki Mutarushwa adakoresha injyo agaburira imishwi?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane shw, ukore interuro uyandike mu mukono.
a) Inkoko ze ziracyari ……………..
b) Umwarimu atubuza ……………. ibitabo.
c) Iyi mbeba ni .............................
1. Erekana amashusho arimo ijwi mbw.
2. Erekana igihekane mbw/Mbw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Rudasumbwa ahinga imbwija.
b) Uyu mukambwe yahembwe ingweba.
c) Rugambwa yataye ibyangombwa bye.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Yahembwe mudasobwa
Igihembwe gishize Rugambwa yanditse inkuru nziza arahembwa.
Yahembwe ibikoresho binyuranye birimo na mudasobwa.
Ayigejeje iwabo, mushiki we Kantengwa ashaka kuyikinisha.
Rugambwa abwira Kantengwa ko mudasobwa idakinishwa.
Amwibutsa ko ari igikoresho kizabafasha gutera indi ntambwe.
Kantengwa avuga ko bazayirinda ubusembwa.
Rugambwa biramunezeza, yigisha Kantengwa uko ikoreshwa.
a) Kuki Rugambwa yahembwe Mudasobwa?
b) Kantengwa yavuze ko mudasobwa bazayirinda iki?
c) Ni iki Rugambwa yigishije Kantengwa?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane mbw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Ndasumbwa yatsinze amarushanwa ………mudasobwa.
b) ……………….irinda abajura.
c) Turi mu ........................ cya gatatu.
1. Erekana amashusho arimo amajwi shw/mbw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Shyira Ntirushwa ibyangombwa bye.
b) Rudasumbwa atinya umushushwe.
4. Tondeka aya magambo, ukore interuro, uyisome unayandike mu mukono.
5. Shaka amagambo arimo ibihekane mbw, shw muri iki kinyatuzu, uyandike mu mukono.
6. Tondeka izi interuro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Rudasumbwa yansuye nimugoroba.
Dukina twitonze tudashwana.
Arambwira ngo dukine agapira.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Rudasumbwa
Rudasumbwa ni umukambwe uhinga imbuto hakurya ya Gishwati.
Rimwe yagiye kuzisura asanga ibishwi birimo kuzona.
Ateye intambwe ngo abyirukane, ibishwi byose biraguruka.
Kuva ubwo Rudasumbwa akajya aza kwirukana ibishwi.
Yabyirukanaga yiyumvira radiyo ngo imumare irungu.
Imvura yagwa Rudasumbwa akihutira kuyifunga.
Yatinyaga ko inkuba yamukubita.
Ibyo yabibwiwe na Kabagwira baguze radiyo.
a) Ni hehe Rudasumbwa ahinga imbuto?
b) Kuki Rudasumbwa yumvaga radiyo?
c) Kuki Rudasumbwa afunga radiyo iyo mvura iguye?
1. Erekana amashusho arimo ijwi mf/Mf.
2. Erekana igihekane mf/Mf.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Imfunguzo za Mfurankunda zatakaye.
b) Niwemfura araha imfizi umuti.
c) Mfuranzima yicaye mu mfuruka.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Terefoni ya Niwemfura
Niwemfura yazindutse ajya kuvuza imfizi i Mugombwa.
Asiga acometse terefoni mu mfuruka afunga inzu.
Imfunguzo azisigira umwana we Ndasumbwa.
Agitirimuka, Ndasumbwa afata imfunguzo arafungura acokoza terefoni.
Niwemfura agarutse asanga Ndasumbwa acokoza terefoni.
Arayimwaka ngo ahamagare biranga, amenya ko yayishe.
Ayishyira Rwamfizi ukora terefoni, arayimukorera irakira.
Niwemfura ageze iwe abwira Ndasumbwa ko terefoni idacokozwa.
a) Ni nde wacokoje terefoni ya Niwemfura?
b) Terefoni yanze guhamagara Niwemfura yayishyiriye nde?
c) Niwemfura avuye gukoresha terefoni yabwiye iki Ndasumbwa?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane mf, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Nzanira izo……….mfungure aha.
b) Babahaye …………zirimo ibitabo.
c) Niwemfura ..................... ifoto nziza.
1. Erekana amashusho arimo ijwi ndw.
2. Erekana igihekane ndw/Ndw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Ntarindwa afite imyaka irindwi.
b) Hari indwara zitera umubiri ubusembwa.
c) Nyandwi arashitura inka uburondwe.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Yamukoreye tereviziyo
Murindwa yakundaga ibiganiro binyura kuri tereviziyo.
Yakurikiraga ibyerekeye uko abana barindwa indwara.
Rimwe yafunguye tereviziyo yanga kwaka, biramubabaza cyane.
Ahamagara Mukamfizi ngo amurebere ikibazo ifite.
Mukamfizi asanga umwanya ucomekwamo antene wagize ikibazo.
Ajya kuyikora, mu masaha arindwi arayigarura.
Tereviziyo ya Murindwa yongera gukora neza nka mbere.
a) Ni nde wakundaga ibiganiro binyura kuri tereviziyo?
b) Ni nde wakoreye Murindwa tereviziyo ye?
c) Tereviziyo ya Murindwa yari yagize ikihe kibazo?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane ndw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Mukundwa afite imyaka ……….
b) Abana bagomba …… indwara.
c) Izi nka barimo kuzishitura .....................
1. Erekana amashusho arimo amajwi mf/ndw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Mukundwa yamfunguriye urugi.
b) Murindwa ni imfura ya Mfizi.
4. Tondeka aya magambo, ukore interuro, uzisome unazandike mu mukono.
a) yicaye - mfuruka - mu Nyandwi.
b) imfunguzo - afite - Murindwa.
75. Shaka amagambo arimo ibihekane mf,ndw muri iki ikinyatuzu, uyandike mu mukono.
6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Mfuranzima afasha Murindwa kuyifata.
Imfizi ica ikiziriko iriruka.
Murindwa yashituraga imfizi uburondwe.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Mukanyandwi ni umworozi
Mukanyandwi afite inka nyinshi zirimo imfizi enye.
Inama umuganga uvura amatungo amugira ntiziba imfabusa.
Akurikiza inama neza akarinda inka ze indwara.
Bamuhaye imfashanyo zirimo ibikoresho bigezweho mu bworozi.
Harimo ipombo ikoreshwa batera inka umuti ntizigire uburondwe.
Harimo kandi akamashini atemesha ubwatsi mu gihe gito.
Ibyo bikoresho abifata neza akabibika mu mfuruka.
a) Ni nde uvugwa muri aka gakuru?
b) Ni ibihe bikoresho bahaye Mukanyandwi?
c) Ni hehe Mukanyandwi abika ibikoresho bye?
1.Soma amagambo akurikira.
2. Soma interuro zikurikira.
a) Mukannyi na Ntirushwa bahembwe ibitabo.
b) Kantengwa na Njyanabo baratera intambwe.
c) Niwemfura akunda kunywa amazi.
d) Mfurankunda arindwa indwara.
3. Uzurisha ijambo ririmo ibihekane nny, nyw, njy, ngw, shw, mbw, mf, ukore interuro uzandike mu mukono.
a) Inkoko yange yaturaze …. turindwi.
b) Umwarimu arandikisha ………….. itukura.
c) …… ifoto igaragara neza.
d) Aho ikibindi cyamenekeye nahasanze ………
e) Iyo mfite inyota …….. amazi.
f) ………… ni imboga ziryoha.
g) Ejo twariye …………… turangije twita umwana izina.
4. Shaka amagambo arimo ibihekane nny, nyw, shw, mbw, njy, ngw, mf, ndw muri iki kinyatuzu.
5. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Turangije kurya atuzanira amata yo kunywa.
Kantengwa adushishikariza kurya imbwija kuko zirinda indwara.
Ntirushwa aturirimbira indirimbo ifite injyana nziza Twagiye kwa Ntirushwa kwita imfura yabo izina.
Tuhageze turya ubunnyano.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Njyanabo
Njyanabo ni imfura iwabo, akorera i Mugombwa.
Ababyeyi be batuye i Gihundwe, ni aborozi.
Njyanabo arangwa no gukora ngo yiteza imbere.
Yakoreye ababyeyi be ibikoresho amatungo anyweramo amazi.
Nta muntu umunnyega ahubwo agishwa inama.
Yateye intambwe mu ikoranabuhanga ahembwa buri mwaka.
Acura imfunguzo zo gukanikisha ibikoresho abaturage bamuzanira.
Nta muntu bashwana kuko bose abakorera neza.
a) Njyanabo akorera he?
b) Ababyeyi ba Njyanabo batuye he?
c) Kubera iki Njyanabo ahembwa buri mwaka?
Umutwe wa karindwi:Iterambere
Igihekane nzw/Nzw
1. Erekana amashusho arimo ijwi nzw.
2. Erekana igihekane nzw/Nzw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Mukantaganzwa acururiza i Muyunzwe.
b) Ntaganzwa yatsinzwe ikizamini.
c) Iyi banki irarinzwe.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Simpenzwe ku isoko
Simpenzwe yajyanye na Kantengwa i Muyunzwe guhaha.
Bagerayo bazanye ibyunzwe bagura amazi babanza kuyanywa.
Simpenzwe atangira kubaza Kantengwa ibibazo binyuranye.
Amubaza icyo abagabo bambaye impuzankano bashinzwe.
Kantengwa amubwira ko bacunze umutekano.
Nuko amutembereza mu isoko ryose amwereka ibicuruzwa.
Barangije bajya aho Mukantaganzwa acururiza imyambaro.
Kantengwa amugurira imyenda badahenzwe, Simpenzwe ataha yishimye.
a) Simpenzwe na Kantengwa bagiye i Muyunzwe gukora iki?
b) Ni iki Kantengwa yeretse Simpenzwe mu isoko?
c) Ni iki Kantengwa yaguriye Simpenzwe?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane nzw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Abaporisi ...... umutekano.
b) ............isuzuma arababara.
c) Mukantaganzwa yakinnye azana………..
1. Erekana amashusho arimo ijwi sw.
2. Erekana igihekane sw/Sw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Rudaseswa yaguze umuswari adahenzwe.
b) Umuswa warumye Nziraguseswa.
c) Twasuye inyamaswa muri pariki.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Rudaseswa yarahombye
Rudaseswa ni umucuruzi uturiye umugezi wa Giswi.
Acururiza amakayi mu isoko, imbere ya Muswayire.
Igitondo kimwe yasanze amakayi yose imiswa yayangije.
Arebye hasi ahabona umugina urimo imiswa.
Abamuguriraga amakaye babibonye barigendera.
Rudaseswa ahomba amafaranga atari make.
Nuko yigira inama yo gushaka umuti wirukana imiswa.
a) Ni iki cyangije amakayi ya Rudaseswa?
b) Kuki abaguraga amakayi ya Rudaseswa bigendeye?
c) Rudaseswa yigiriye iyihe nama nyuma yo guhomba?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane sw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Rudaseswa arihanagura ibyunzwe akorosheje ……......
b) ………..ziba muri pariki.
c) Amashuka ………..ku buriri.
1. Erekana amashusho arimo amajwi nzw/sw.
2. Soma amagambo akurikira.
3. Soma kandi wandike interuro zikurikira.
a) Ntaganzwa yaguze umuswari i Kayunzwe.
b) Semiswa yazanye icyunzwe.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro bikurikira.
5. Shaka amagambo arimo ibihekane nzw/sw muri iki kinyatuzu, unayandike mu mukono.
6. Tondeka neza aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.
a) yaguze-Semiswa -Muyunzwe -imiswari - i.
b) amakayi - Imiswa - ya - yangije - Ntaganzwa.
c) arashushanya - zo - inyamaswa - Semiswa - pariki - muri.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Yazize ruswa
Sinseswa acururiza mu isoko rya Kayunzwe.
Mu byo aranguza harimo imiswari minini kandi myiza.
Umunsi umwe abashinzwe imisoro bafunze iduka rye.
Bumuregaga kudatanga imisoro ku nyungu mu byo acuruza.
Ashaka kubaha ruswa bahita bamuta muri yombi.
Nyuma baje gukuramo ibicuruzwa bye bitezwa cyamunara.
Nuko Sinseswa azira ubuswa bwo kudatanga imisoro.
a) Kuki abashinzwe umusoro bafunze iduka rya Sinseswa?
b) Kuki Sinseswa yatawe muri yombi?
c) Sinseswa yazize iki?
1. Erekana amashusho arimo ijwi hw.
2. Erekana igihekane hw/Hw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Sinseswa yahinze ibihwagari.
b) Uwimpuhwe arahwitura Simpenzwe.
c) Ibi bihwagari birimo ibihuhwe.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Ubuhinzi bwa Uwimpuhwe
Uwimpuhwe ni umugore utari umuswa na mba.
Azwiho guhinga ibihwagari bitarangwamo ibihuhwe.
Buri gitondo, Uwimpuhwe arihwitura akajya kubibagarira.
Iyo byeze abaturanyi bamubuza amahwemo babimusaba.
Akabahwiturira guhinga ibihwagari byabo.
Abenshi bahwihwisa ko bigoye guhinga ibihwagari.
Uwimpuhwe akababwira ko bihwanye no guhinga ibindi bihingwa.
None abaturanyi biyemeje ko batazahwema guhinga ibihwagari.
a) Ni nde uhinga ibihwagari?
b) Buri gitondo Uwimpuhwe akora iki?
c) Abaturanyi ba Uwimpuhwe biyemeje iki?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane hw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Wifata icyo giti………..atakujomba.
b) Amavuta akorwa mu ………..aryoshya ibiryo.
c) Uwimpuhwe ahinga ...............
1. Erekana amashusho arimo ijwi nsw.
2. Erekana igihekane nsw/Nsw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Inyana igomba konswa igahaga.
b) Inkoko ziratoragura inswa.
c) Kwiga ntibikwiye gukerenswa.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Tworore amatungo magufi
Uyobora Akagari ka Nyanswa yari agiye gusura abaturage.
Yagenzwaga no kubahwiturira kwita ku bworozi.
Mu nzira abona abana birukanswa no gutoragura inswa.
Ababaza impamvu batoragura inswa.
Bamusubiza ko gutoragura inswa bitakerenswa kuko ziryoha.
Umuyobozi ababwira ko badakwiye kurya inswa gusa.
Ahubwo ko bakwiye no korora amatungo magufi.
Ababwira ko boroye udukwavu bazabona inyama ziryoshye.
a) Ni nde wari ugiye gusura abaturage?
b) Ni iki kirukansaga abana?
c) Kuki umuyobozi abwira abana korora udukwavu?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane nsw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Uruhinja rugomba ............ rugahaga.
b) Aba bana baratoragura...............
c) Uwimpuhwe .................. no kugera ku ishuri kare.
1. Erekana amashusho arimo amajwi hw/nsw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Girimpuhwe akunda inswa cyane.
b) Arirukanswa no guhaha ibihwagari.
4. Tondeka neza aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.
a) ibihwagari –Sinseswa-arabagara.
b) arirukanswa-no-Uwimpuhwe-udukwavu-kugaburira.
c) arya - Girimpuhwe - ate - inswa?
5. Shaka amagambo arimo ibihekane hw/nsw muri iki kinyatuzu, unayandike mu mukono.
6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Ibihwagari bye ntibigira ibihuhwe.
Uwimpuhwe ahinga ibihwagari.
Abantu bose birukanswa no kujya kumugurira ibihwagari.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Girimpuhwe akunda inswa
Girimpuhwe ni umwana ukunda inswa cyane.
Iyo zaguye, abuza nyina amahwemo ngo azimukarangire.
Nyina arihwitura akajya kuzitoragura hafi ya Ruhwa.
Yaza akazikaranga ku ipanu isanzwe ikarangwaho ibihwagari.
Zamara gushya akazigaburira Girimpuhwe.
Girimpuhwe azirya ashishikaye, akazana ibyunzwe.
Nyina akamuhanaguza umuswari ukiri mushya.
a) Ni nde ukunda inswa cyane?
b) Ni hehe nyina ajya gutoragura inswa?
c) Girimpuhwe arya inswa ate?
1. Erekana amashusho arimo ijwi tsw.
2. Erekana igihekane tsw/Tsw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Abana ntibagomba kuvutswa kwiga.
b) Ishuri ryubatswe neza.
c) Abana basusurutswa no gusetswa.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Hubatswe ishuri
Mu kagari dutuyemo ka Muhwehwe ntihabaga ishuri.
Abana bavutswaga kwiga kubera kutagira ishuri.
Ubu hubatswe ishuri ku nkunga ababyeyi batanze.
Iryo shuri ni rinini, rifite ibyumba byubatswe neza.
Umunsi wo kuritaha, ababyeyi bari babukereye.
Babanje gususurutswa babyinirwa imbyino zishimishije.
Nyuma basetswa no gukinirwa udukino dushekeje.
Umuyobozi abibutsa ko nta mwana ukwiye kuvutswa kwiga.
a) Kuki abana batuye i Muhwehwe batigaga?
b) Ni bande batanze inkunga yo kubaka ishuri?
c) Umuyobozi yibukije iki abaturage?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane tsw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Ntirushwa .......kare ngo adakererwa ishuri.
b) Aya mashuri ....... … na Sinseswa.
c) Nta mwana ukwiye...................... uburenganzira bwo kwiga.
1. Erekana amashusho arimo ijwi ntw.
2. Erekana igihekane ntw/Ntw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Rugemintwaza yabaye intwari.
b) Ntwari antwaza imitwaro yange.
c) Mukantwari yampaye intwererano.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Rugemintwaza
Nitwa Rugemintwaza, ntwara ba mukerarugendo basuye ingagi.
Ntwara imizigo yabo ahabugenewe mu modoka yange.
Mbere yo guhaguruka, ntwikiriza imizigo ihema rinini.
Iyo tugezeyo bakabona ingagi basusurutswa na zo.
Bamwe bagasetswa no kubona ingagi zihetse abana.
Iyo tuvuyeyo, ntwara buri wese aho acumbitse.
Ba mukerarugendo ntibemera ko hari undi ubatwara.
Ikigo ntwarira cyampembeye ko ntwara abagenzi neza.
a) Ni bande Rugemintwaza atwara?
b) Ni iki gisetsa ba mukerarugendo?
c) Kuki Rugemintwaza yahembwe?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane ntw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Mukantwari yabaye ………ku rugamba.
b) Nzanira ihema………..amakara atanyagirwa.
c) Mu bukwe nabonye.....................nyinshi.
1. Erekana amashusho arimo amajwi tsw/ntw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Ntwari ntiyakwemera kuvutswa ishuri.
b) Harindintwari arasetswa no kubona udukende twonswa.
4. Tondeka neza aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.
5. Shaka amagambo arimo ibihekane tsw/ntw muri iki kinyatuzu uyandike mu mukono.
6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Ku ishuri asusurutswa no gukina na bagenzi be.
Ntashobora kwemera kuvutswa kwiga.
Ntwari akunda kwiga cyane.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Bisetswa yateye imbere
Bisetswa yatwaraga abantu ku igare.
Mukantwari amuha intwererano agura imodoka.
Ubu Bisetswa atwara abagenzi bagiye mu isoko rya Ntwaro.
Rimwe yarantwaye ngenda nsetswa na we sinamenya igihe nagereyeyo.
Mubwira ko buri gihe ari we uzajya untwara.
Ansubiza ko na we ashimishwa no gutwara abagenzi.
Yongeraho ko yifuza no kugura imodoka itwara imizigo.
Mubwira ko umunsi azayigura, azajya antwarira ibicuruzwa.
a) Ni nde wahaye Bisetswa intwererano?
b) Bisetswa atwara abagenzi bajya he?
c) Ikifuzo cya Bisetswa ni ikihe?
1. Erekana amashusho arimo ijwi ty.
2. Erekana igihekane ty/Ty.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Matyori aratyaza intorezo.
b) Amasuka ya Sematyazo aratyaye.
c) Nyereka ityazo nityarize ishoka.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Ityazo rya Bakame
Bakame yagiye i Bungwe gushaka ityazo ryo gutyaza amasuka.
Imaze kubona ityazo yibaza uko iritwara kuko ryari riremereye.
Ihagarara ku muhanda yibaza uko ityazo rigera mu rugo.
Hashize akanya haza inkende itwaye igare.
Bakame irayihagarika iyisaba kuyitwaza ityazo.
Inkende irayemerera, Bakame iterura ityazo yicara ku igare.
Igeze mu rugo, yishyura inkende irikomereza.
Kuva ubwo Bakame ikajya ityaza amasuka yayo.
a) Bakame yagiye i Bungwe gukora iki?
b) Bakame yatwaye ityazo kuki?
c) Ni iki Bakame yakoreshaga ityazo ryayo?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane ty, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Umurerwa ………….. isuka.
b) Iri tyazo……….neza.
c) Itondere iki cyuma kitagutema............. cyane.
1. Erekana amashusho arimo ijwi nkw.
2. Erekana igihekane nkw/Nkw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Nkwaya yikoreye inkwi nyinshi.
b) Nkwakuzi yoroye inkwavu.
c) Kankwanzi arahanagura inkweto.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Inkwakuzi Sematyori
Sematyori ni inkwakuzi aho atuye mu Rwinkwavu.
Yatangiye acururiza inkwi mu isoko rya Rwinkwavu.
Nyuma yorora inkwavu nyinshi akajya azigurisha.
Amaze kugwiza amafaranga, agura ipikipiki itwara imizigo.
Ubu atwarira abacuruzi inkweto akazijyana mu Matyazo.
Bose bamukundira ko inkweto zabo azitwara neza.
Banamukundira ko atajya atinza inkweto zabo mu nzira.
Bamwishyura neza na we bikamunezeza.
a) Sematyori atuye he?
b) Ni hehe Sematyori ajyana inkweto?
c) Kuki abacuruzi bakunda Sematyori?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigane igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigane amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigane interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane nkw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Zana……….ducane umuriro.
b) Izi……..zirankwira.
c) Nkwakuzi yororeye ............... mu kibuti.
1. Erekana amashusho arimo amajwi ty/nkw.
2. Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Isuka ya Nkwakuzi iratyaye cyane.
b) Nkwaya yaguze inkweto mu Matyazo.
4. Tondeka neza aya magambo ukore interuro, unazandike mu mukono.
a) aratyariza - Kankwanzi - ityazo - rinini - ku.
b) mu - ajyanye - Senkware - Matyazo - inkwi.
5. Shaka amagambo arimo ibihekane ty, nkw muri iki kinyatuzu, unayandike mu mukono.
6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Ubu atyariza abaturanyi be amasuka, bakamwishyura.
Yaguze ityazo rishyashya.Kankwanzi ni inkwakuzi.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Yize gutwara igare
Kuva Nkwakuzi akiri umwana yakundaga igare cyane.
Rimwe asaba Gatyori mukuru we kurimwigisha.
Umunsi wa mbere aryiga yari yambaye inkweto.
Gatyori amwigishije kunyonga biramunanira yiyambura inkweto.
Gatyori arijyaho amwereka uko banyonga.
Ntwari arisubiraho agerageza kubigenza atyo.
Akomeza kunyonga kenshi, ageraho arabimenya.
Abwira Gatyori ko azagura igare akajya atwara abantu.
a) Nkwakuzi yakundaga iki kuva akiri umwana?
b) Ni nde wigishije Nkwakuzi gutwara igare?
c) Nkwakuzi nagura igare azajya akora iki?
1. Erekana amashusho arimo ijwi py.
2. Erekana igihekane py/Py.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Gapyisi arapyipyinyura Nkwaya.
b) Warupyisi irirukansa imbwa.
c) Aba bana barahekana mapyisi.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Warupyisi muri Nyungwe
Gapyisi yari afite urugendo mu Karere ka Rusizi.
Abyuka yipyipyinyura, yambara inkweto vuba aragenda.
Ageze muri Nyungwe, asanga Warupyisi ihagaze mu muhanda.
Gapyisi agira ubwoba arahagarara.
Avuza amahoni ngo Warupyisi ive mu muhanda iranangira.
Gapyisi ava mu modoka.
Agiye kuyipyatura inkoni, yirukira hepfo.
Yikubita hasi iryamira icyuma cyari gihari kirapyinagara.
Gapyisi arebye asanga Warupyisi ntiyapyotse, akomeza urugendo.
a) Gapyisi yari agiye he?
b) Gapyisi yahuriye he na Warupyisi?
c) Icyuma Warupyisi yaryamiye cyabaye gite?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane py, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Musigeho kwiruka mutagwa ............
b) Guhekana..........ni umukino nkunda.
c) Iki cyuma............
1. Erekana amashusho arimo ijwi py.
2. Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Gapyisi yoroye inkwavu nyinshi.
b) Genda gahoro utitura hasi ugapyoka.
c) Aba bana barahekana mapyisi.
4. Tondeka neza aya magambo ukore interuro, unazandike mu mukono.
a) acuruza -Gapyisi- nziza - inkweto.
b) ishuri- vuba- Mwipyipyinyure- muge- ku.
5. Shaka amagambo arimo ibihekane py muri iki kinyatuzu, unayandike mu mukono.
6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Agezeyo bakina umukino wo guhekana mapyisi.
Gapyisi yafashe amazi ashyushye aripyipyinyura.
Gapyisi aza kwitura hasi ariko ntiyapyoka.
Nkwaya aramubyutsa, aramuhanagura.
Arangije ajya gusura Nkwaya bigana mu wa kabiri.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Barahekana mapyisi Agezeyo
Nkwaya na Gatyori barimo guhekana mapyisi.
Mukantwari ababwira gukina bitonze ngo batagwa bagapyoka.
Batangiye guhekana mapyisi indege iratambuka ngo pyo!
Barikanga barekeraho guhekana mapyisi, bicara gato.
Gatyori asaba Nkwaya kumusobanurira ibyerekeye indege.
Amusubiza ko indege zitwara abantu iyo gihera.
Anamubwira kandi ko hari indege zitwara imitwaro.
Gatyori aba arabimenye, bakomeza kwihekanira mapyisi.
Barangije, barataha bakaraba bipyipyinyura.
a) Ni bande bavugwa muri aka gakuru?
b) Mukantwari yabwiye Nkwaya na Gatyori gukina bate?
c) Nkwaya na Gatyori bakarabye bate?
1.Soma amagambo akurikira.
2. Soma interuro zikurikira.
a) Ntanganzwa akunda gusura inyamaswa muri pariki.
b) Mukantwari ahinga ibihwagari byinshi.
c) Inkware ziratoragura inswa.
d) Gapyisi atyaza ishoka atya.
e) Simpenzwe yanze kuvutswa ishuri.
3. Uzurisha izi nteruro amagambo arimo ibihekane nzw, nsw, tsw, nkw, py, ukore interuro, unazandike mu mukono.
a) Ntwari acana ……….muri rondereza.
b) Uwimpuhwe aratoragura……………
c) Iyi nzu …………..na Sinseswa.
d) Gatyori ………..gucunga umutekano wa Banki.
e) Ntwari yituye hasi…………..
4. Shaka amagambo arimo ibihekane nzw,sw,hw,nsw,tsw,ntw,ty, nkw, py muri iki kinyatuzu uyandike mu mukono.
5. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Gatyori yatoraguraga inswa ahantu hubatswe inzu nshya.
Yirukaga yitonze ngo atagwa hasi agapyoka.
Atinya kuyegera ahamagara Ntwari ngo ayimwereke.
Abona ya nkware igiye mu biti birimo amahwa.
Abona inkware ayirukaho ashaka kuyifata iraguruka.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Inswa na nyirabarazanaa
Nyirabarazana yakundaga ishuri kuko rityaza ubwenge.
Yari intwari mu kurwanya ubuswa mu karere ituyemo.
Yabyukaga yipyipyinyura, igahanagura inkweto ikajya ku ishuri.
Umunsi umwe yagiye ku ishuri yiruka, izana ibyunzwe.
Igeze ahantu hahinze ibihwagari, ihasanga inswa nyinshi.
Irahagarara itinzwa no kurya izo nswa.
Ibonye igiye gukererwa ishuri, iguruka vuba, ihagera idakererewe.
a) Ni ukubera iki nyirabarazana yakundaga ishuri?
b) Igeze ahari ibihwagari yahasanze iki?
c) Ni iki nyirabarazana yakoze ibonye igiye gukererwa?
Umutwe wa munani:Ubuzima
Igihekane njw/Njw
1. Erekana amashusho arimo ijwi njw.
2. Erekana igihekane njw/Njw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Umusatsi wa Nyanjwenge ni injwiri.
b) Intebe za Kibanjwa zirakunjwa.
c) Sinanjwa arashinjwa amanjwe.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Nyanjwenge kwa muganga
Nyanjwenge yahoraga arwaragurika kandi yarataye ibiro.
Umusatsi we wari injwiri, uza guhinduka amoya.
Ababyeyi be bahoraga banjwa bamuha imiti ya kinyarwanda.
Akomeje kuremba, se Kibanjwa amujyana ku ivuriro rya Njwari.
Muganga aramusuzuma, abwira Kibanjwa ko Nyanjwenge arwaye bwaki.
Amubwira ko Nyanjwenge yagaburirwa ibiryo birimo intungamubiri agakira.
Kibanjwa agurisha intebe zikunjwa abona amafaranga.
Atangira kujya ahahira Nyanjwenge ibyo kurya byuzuye intungamubiri.
Ubu Nyanjwenge yakize bwaki, afite umubiri utoshye.
a) Nyanjwenge yari arwaye iki?
b) Muganga yagiriye se wa Nyanjwenge iyihe nama?
c) Kibanjwa yakuye he amafaranga yo guhaha?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane njw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Umusatsi wange ntabwo ari …………….
b) Yaguze intebe ………….
c) Ibiryo bigomba ............. mbere yo kubimira.
1. Erekana amashusho arimo ijwi dw.
2. Erekana igihekane dw/Dw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Uruyuki rwadwinze Madwedwe.
b) Iyi myenda idodwa na Kadwiri.
c) Basanze Budwiri adagadwa.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Madwedwe yitaweho
Madwedwe yazindutse ajya ku ishuri.
Ageze ahantu hari umudwedwe ananirwa kugenda araryama.
Budwiri bigana ahageze asanga Madwedwe aryamye atitira.
Ajya kureba nyina wa Madwedwe aho yirirwa adwedweza.
Nyina aza yiruka ahita amujyana kwa muganga.
Muganga asuzumye Madwedwe, asanga arwaye bwaki ibyimbisha.
Nyina aradagadwa avuga ko yari azi ko ari ukubyibuha.
Muganga amwohereza mu kigo mbonezamirire bamwitaho.
Madwedwe amaze gukira ashyikirizwa nyina ngo akomeze kumwitaho.
a) Madwedwe yananiwe kugenda ageze hehe?
b) Nyina wa Madwedwe yamujyanye hehe?
c) Muganga yohereje Madwedwe mu kihe kigo?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane dw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Uruyuki …………… ararira.
b) Iki giti ni ………………… .
c) Iyi myenda ................. na Budwiri.
1. Erekana amashusho arimo amajwi njw/dw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Imyenda ya Nyanjwenge idodwa na Kibanjwa.
b) Senjwiri yatemye umudwedwe.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro zikurikira
5. Shaka amagambo arimo ibihekane njw, dw muri iki kinyatuzu unayandike mu mukono.
6. Tondeka izi interuro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Kibanjwa amugira inama yo kugura intebe zikunjwa.
Madwedwe yashakaga kugura intebe.
Ubu Madwedwe yicara mu ntebe zikunjwa bikamushimisha.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Budwidwi ntakigunga
Umwarimu Kibanjwa yahoraga abona Budwidwi yigunga ntakine.
Aramwegera amubaza impamvu adakina na bagenzi be.
Budwidwi amusubiza ko aba yumva nta mbaraga afite.
Kibanjwa amwitegereje abona umusatsi waracuramye.
Ahamagaza umubyeyi we baraganira, amushinja kutita ku mwana we.
Kibanjwa amusaba kujya amwitaho akamugaburira ibirimo intungamubiri.
Kuva ubwo umubyeyi wa Budwidwi atangira kumwitaho.
Ubu Budwidwi afite imbaraga, asigaye akina na bagenzi be.
a) Kubera iki Budwidwi atakinaga na bagenzi be?
b) Umubyeyi wa Budwidwi yashinjwe iki?
c) Ni iki Kibanjwa yasabye umubyeyi wa Budwidwi?
1. Erekana amashusho arimo ijwi sy.
2. Erekana igihekane sy/Sy.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Busyete arasya ubunyobwa.
b) Gasyori arinda abana be gusyigingira.
c) Uyu mwana yashushanyije akanyamasyo.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Baretse ibiyobyabwenge
Hari mu kiruhuko Busyete ajya gusura Busyori iwabo.
Ahageze, Busyori azana umupira batangira gukina.
Umupira bakinaga ugwa mu bihuru, Busyete ajya kuwureba.
Atangazwa no kuhasanga abana bataye ishuri batumagura ibitabi.
Ahamagara Busyori ngo amufashe gucyaha abo bana.
Busyori ababwira ko ku ishuri bababujije kunywa ibiyobyabwenge.
Busyete na we yongeraho ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima.
Bumvise inama za Busyete na Busyori biyemeza kubireka.
Ubu baretse ibiyobyabwenge, basubira mu ishuri.
a) Busyete na Busyori basanze abana bakora iki?
b) Kuki ari bibi kunywa ibiyobyabwenge?
c) Ni ikihe kemezo abana banywaga ibiyobyabwenge bafashe?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane sy, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) .……………. kagenda buhoro.
b) Uru ..………… rusya amasaka neza.
c) Reka ................... iyo mineke!
1. Erekana amashusho arimo ijwi fw.
2. Erekana igihekane fw/Fw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Igifwera kiri ku rukoma.
b) Gafwero arwaye igifwana.
c) Imbwa irahekenya igufwa.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Igifwera cyatabaye akanyamasyo
Umugoroba umwe, igifwera cyarimo gitembera.
Kigeze mu ishyamba rya Gafwero, kihasanga akanyamasyo gasinziriye.
Kari kanaryamiye ijerekani irimo kanyanga.
Igifwera kigerageza kugakangura, ariko gakomeza kugona.
Gakangutse gasaba igifwera kugasindagiza kakajya mu rugo.
Bigezeyo, igifwera kimenya ko kasinzirijwe na kanyanga kanyoye.
Igifwera kigasobanurira ingaruka zo kunywa kanyanga.
Kikabwira ko kanyanga ari ikiyobyabwenge cyangiza ubuzima.
Akanyamasyo kiyemeza kutazongera kuyinywa maze kamena iyari isigaye.
a) Igifwera cyasanze akanyamasyo hehe?
b) Kuki akanyamasyo kari kasinziriye?
c) Akanyamasyo kiyemeje iki?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane fw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Imbwa irahekenya ………… .
b) Umuntu urwaye …………… ababara mu nda.
c) Gafwero yabonye ...................ku rukoma.
1. Erekana amashusho arimo ijwi sy/fw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Ibi bishyimbo byatangiye gusyunyura.
b) Mukagafwero yasyonyoye imineke.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro zikurikira.
5. Shaka amagambo arimo ibihekane sy, fw muri iki kinyatuzu, uyandike mu mukono.
6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Babona igifwera ku rukoma bagira ubwoba.
Busyete na Gafwero bakinaga umupira.
Bahamagara Mukamusyi akibakuriraho.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Mukagafwero yisubiyeho
Mukagafwero yakundaga kunywa ibiyobyabwenge.
Amafaranga ye yose ni ho yashiriraga.
Ntiyitaga ku bana be, bose bari barasyigingiye.
Amagufwa yabo yarabarikaga umubiri wose.
Umunsi umwe Mukagafwero yagiriwe inama na Mukabusyete.
Amwumvisha ko natareka ibiyobyabwenge, abana bazakomeza gusyigingira. Mukagafwero yitegereza abana agahinda karamwica.
Kuva ubwo areka ibiyobyabwenge, yita ku bana be.
Ubu mu mudugudu atuyemo, asigaye ari intangarugero.
a) Abana ba Mukagafwero bari bameze bate?
b) Byagenze bite Mukagafwero yitegereje abana be?
c) Mukagafwero amaze kureka ibiyobyabwenge yakoze iki?
1. Erekana amashusho arimo ijwi ndy.
2. Erekana igihekane ndy/Ndy.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Ndyamiye afite indyankwi ityaye.
b) Ibi biryo birimo indyoshyandyo.
c) Ndya indyo yuzuye buri munsi.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Turye indyo yuzuye
Bana turye indyo yuzuye.
Indyo yuzuye si irimo indyoshyandyo.
Indyo yuzuye ni irimo intungamubiri zose.
Indyo yuzuye ituma tugira imbaraga.
Bana turye indyo yuzuye.
Indyo yuzuye ituma tugira ubuzima bwiza.
Indyo yuzuye ituma tutarwara ibifwana.
Indyo yuzuye turya ituma twiga neza.
Bana turye indyo yuzuye.
a) Indyo yuzuye iba irimo iki?
b) Indyo yuzuye iturinda iyihe ndwara?
c) Ni iyihe nama tugirwa muri aka gakuru?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane ndy, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Busyete yaguze …………… ityaye.
b) Ibiryo birimo ……………….. biraryoha.
c) Tugomba kurya ........... yuzuye ngo tutarwara.
Igihekane cw/Cw
1. Erekana amashusho arimo ijwi cw/Cw.
2. Erekana igihekane cw/Cw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Uyu muriro wacwekereye.
b) Gacwezi arahira imicwira.
c) Icwende rya Semacwa ryamenetse.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Gacwezi yarakize
Gacwezi yararwaye cyane, imbaraga zose zirakendera.
Nyina atekereza kumuvuza ku mucwezi, yibwira ko arwaye amacwa.
Mukagacwezi, ugira abantu inama mu byerekeye ubuzima aramubuza.
Amubwira ko Gacwezi arwaye kubura amaraso.
Nyina wa Gacwezi amubaza icyo yakora ngo Gacwezi akire.
Mukagacwezi amusubiza ko umuti ari ukumuha indyo yuzuye.
Ubu Gacwezi aragaburirwa indyo yuzuye, arakina nta kibazo.
a) Ninde wabujije nyina wa Gacwezi kujya kumuvuza ku mucwezi?
b) Gacwezi yari arwaye iki?
c) Ni iki cyatumye Gacwezi yongera gukina nta kibazo?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane cw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Mukagacwezi arahirira inyana …..............................
b) Wo gacwa we! Wa muriro…………..............................
c) Iyo mwarimu yigisha dukurikira .............................
1. Erekana amashusho arimo amajwi ndy/cw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Indyabyatsi zikunda imicwira.
b) Gafwero aratyaza indyankwi.
4. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro zikurikira.
5. Shaka amagambo arimo ibihekane ndy, cw muri iki kinyatuzu unayandike mu mukono.
6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Mukagacwezi akunda kuyahirira imicwira.
Iyo nyana irya indyo nziza.
Mukagacwezi yoroye inyana.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Ndyamiye akunda gukina
Umugoroba umwe Ndyamiye yacanye umuriro ashyiraho amazi.
Ajya gukina na bagenzi be mu kibuga kegereye imicwira.
Nyina avuye kugura icwende, asanga umuriro wacwekereye.
Ahamagara Ndyamiye amubwira ko umuriro wacwekereye.
Ndyamiye yihutira gusaba nyina imbabazi kuko yarangaye.
Nyina amubwira ko gukina bikomeza amagufwa.
Yongeraho ko gukina bituma umuntu yisanzura akagira inshuti.
Amwibutsa ko gukina ariko bitibagiza umuntu gukora uturimo.
a) Ndyamiye na bagenzi be bakiniraga he?
b) Nyina wa Ndyamiye yari avuye gukora iki?
c) Gukina bimarira iki umubiri?
Igihekane nshy/Nshy
1. Erekana amashusho arimo ijwi nshy.
2. Erekana igihekane nshy/Nshy.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Nshyuhiriza inshyushyu nywe ndashonje.
b) Nshyirira iyi nshyimbo mu nzu.
c) Abarezi batubuza kuba inshyanutsi.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Turinde intoki umwanda
Umugoroba umwe nasuye Shyirambere.
Nsanga ahanagura inshyimbo ya se.
Arambika inshyimbo hasi anshyuhiriza amazi.
Ayanshyirira mu gikombe ngo nkarabe intoki nywe inshyushyu.
Mubaza impamvu nakarabye mbere yo kunywa inshyushyu.
Ambwira ko ngomba gukaraba intoki mbere yo kurya no kunywa.
Yongeraho ko isuku yo ku ntoki irinda indwara zikomoka ku mwanda.
Mushimira ko anyigishije kwirinda indwara zikomoka ku mwanda.
a) Shyirambere yahanaguraga iki?
b) Tugomba gukaraba intoki ryari?
c) Isuku yo ku ntoki irinda iki?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane nshy, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Uyu mukambwe yitwaje ………….. .
b) ……….ni amata bakamye ako kanya.
c) ....................... amazi nkarabe.
1. Erekana amashusho arimo ijwi nty.
2. Erekana igihekane nty/Nty.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Ntyariza iyi ndyankwi.
b) Nyirantyoza atetse intyabire.
c) Muhizi ni intyoza.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Kwirinda biruta kwivuza
Abaturage bo mudugudu wa Ntyazo bahoraga barwaragurika.
Nyirantyoza, umujyanama mu byerekeye ubuzima abakoresha inama.
Ababwira ko barwaragurika kuko batarya indyo yuzuye.
Abibutsa kujya barya intyabire kuko zuzuyemo intungamubiri.
Abasaba kujya barya imboga kuko zirinda indwara.
Abibutsa no kujya banywa inshyushyu kuko yubaka umubiri.
Umusaza Busyete arahaguruka ashimira Nyirantyoza.
Avuga ko ibyo Nyirantyoza ababwiye byose biboneka iwabo.
Nyirantyoza asoza abibutsa ko kwirinda biruta kwivuza.
a) Umujyanama uvugwa muri iyi nkuru yitwa nde?
b) Ni akahe kamaro ko kurya imboga?
c) Ni nde washimiye Nyirantyoza?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane nty, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) ………...... ziraryoha.
b) ……….. iyi ndyankwi nge gutema igiti.
c) Uyu mwana ni .................... mu ishuri.
1. Erekana amashusho arimo ijwi nshy/nty.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Nyirantyoza yanshyiriye inshyimbo mu nzu.
b) Nshyuhiriza izi ntyabire.
4. Soma kandi wandike mu mukono interuro zikurikira.
a) Sentyoza aranywa inshyushyu.
b) Nyirantyoza arabuganiza amata mu cyansi.
5. Shaka amagambo arimo ibihekane nshy, nty muri iki kinyatuzu unayandike mu mukono.
6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Nge gusura Nyirantyabire.
Umpanagurire na ya nshyimbo yange.
Nshyuhiriza amazi nkarabe.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Mutembanshyushyu akomereka
Nitwa Mutembanshyushyu, rimwe ntyaza icyuma nakomeretse urutoki.
Data anshyira ku rutugu, yihutira kunshyikiriza umuganga.
Mpageze, umuganga Sentyoza anyakirana ubwuzu.
Anshyiriraho umuti byihuse, arangije anshyiriraho igipfuko.
Ambwira ko ngomba kujya nitonda mu gihe ntyaza.
Nakunze umuganga Sentyoza kubera ko yita ku barwayi.
Ubu nange ndiga nshyizeho umwete nshyashyanira kuzaba muganga.
Buri mugoroba nsoma ibitabo ngo ntyaze ubwenge.
a) Kubera iki se wa Mutembanshushyu yihutiye kumushyikiriza umuganga?
b) Umuganga yavuye ate Mutembanshyushyu?
c) Kubera iki Mutembanshyushyu yiga ashyizeho umwete?
1.Soma amagambo akurikira.
2. Soma interuro zikurikira.
a) Nyanjwenge aratyaza indyankwi.
b) Umuriro Madwedwe yacanye wacwekereye.
c) Gasyori arwaye igifwana.
d) Inshyushyu ibamo ibyubaka umubiri.
3. Uzurisha ijambo rikwiriye ririmo ibihekane njw, fw, nty, ndy, cw maze ukore interuro unayandike mu mukono.
a) Nyanshya ni ……….. mu masomo yose.
b) Madwedwe na Busyete barashyira amavuta mu …………
c) Gacwezi yaguze intebe ……………..
d) Kurya …………yuzuye bituma tugira ……...……akomeye.
4. Shaka amagambo arimo ibihekane njw, dw, sy, fw, ndy, cw, nshy, muri iki kinyatuzu maze uyandike mu mukono.
5. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Ndyamiye amusaba kukireka ngo atakica.
Aba abonye igifwera iruhande rwa za ntyabire.
Ageze mu nzira asanga Ndyamiye yica intyabire.
Ashaka kugikuraho yifashishije inshyimbo.
Budwiri yagiye kugura intebe zikunjwa kwa Gasyori.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Ubuzima bwacu
Umugoroba umwe Nyanshya yadusabye gutuza akatuganiriza.
Twese twahise tugira amatsiko twicara ku mukeka ducweje.
Yatubwiye ko kudwangadwanga ibiziba bitera igifwana dukwiye kubyirinda.
Yatwibukije ko kurya indyo yuzuye birinda indwara dukwiye kubiharanira.
Yatwibukije ko kunywa inshyushyu byubaka umubiri bikawurinda gusyigingira.
Yatubwiye ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima, dukwiye kubyirinda.
Yanatubwiye ko gukora imyitozo ngororamubiri, bikomeza amagufwa.
Yadusabye ko igihe turwaye, dukwiye kwivuza hakiri kare.
Mbega ngo Nyanshya aratubera intyoza! Yatwunguye byinshi!
a) Kuki abana batagomba kudwangadwanga ibiziba?
b) Kuki ari byiza gukora imyitozo ngororamubiri?
c) Ni iki abantu bagomba gukora iyo barwaye?
Imyandiko y’inyongera
Imivugo
1. Amahoro i Rwanda
Dukunde amahoro
Turwanye urwango
Amahoro aganze
Iwacu i Rwanda.
Kugira urukundo
Ntitukabyange
Amahoro aganze
Mu rwa Gasabo.
Bana mwese
Mukunde u Rwanda
Amahoro aganze
Iwacu i Rwanda.2. Bwiza wacu
Bwiza wacu
Umukobwa ukwiye
Ufasha ababyeyi.
Uturimo twose.
Afata utweyo
Ubwo agakubura
Utwanda twose
Akanaga hirya.
Amesa utwenda
Tugacya rwose
Bwiza wacu
Icyatwa iwacu.3. Tumurerere mu muryango
Umwana Nkuranga
Yataye ishuri
Kubera ababyeyi
Rurema yatwaye.
Nta myambaro atunga
Yambara injamba
Iyo imvura iguye
Imunyagira yose.
Umuvumvu Nkoronko
Yaramubonye
Arimo arya imvuzo
Amutwara iwe bwangu.
Amutekera injanga
Amukiza amavunja
Amwambika neza
Nkuranga aratuza.
Aba mu muryango
Amasomo aratsinda.4. Ukuri kurakiza
Nikuzwe w’i Mpanda
Yatumwe umujyojyo
Ageze kuri Pfunda
Amafaranga yajyanye
Ayigurira imigati.
Nikuzwe arataha
Asanga umusaza
Se yicaye hanze
Yogosha ubwanwa
Amubwiza ukuri kose.
Sinaguze umujyojyo
Niguriye imigati
None rero mubyeyi
Ngusanze ntakamba
Ngo uce inkoni izamba.5. Gwaneza arakeye
Gwaneza arakeye
Yatojwe kugenda
Asa neza mu bandi.
Umubyeyi umubyara
Yamutoje gukaraba
Imbyiro zigahunga.
Gwaneza arakeye
Asokoza buri munsi
Ntatunga ubujwiri.
Ishyaka rimuranga
Asukura aho arara
Icyumba ke kikera
Ni byinshi adutoza
Iyo turi ku ishuri
Twese turamushima
6. Dore ikoranabuhanga!
Ikoranabuhanga
Ni rudasumbwa
Rikundwa na bose
Rikamenywa na benshi.
Tereviziyo yange
Injyana hose
Imbwira byinshi
By’iwacu i Rwanda.
Inyereka Nyungwe
Nkabona GishwatiN’ibiti byiza
Bivura indwara.
Iyo nshaka
Amafoto meza
Mfata terefone
Ngafotora abantu
Ngafotora ibintu.
Iyo nkoresha interineti
Nge menya byinshi.
Menya abakinnyi beza
B’ibihugu byose.7. Dutembere u Rwanda
Nitwa Ntaganzwa
Ntuye i Matyazo
Nasuye ibyiza
Bitatse uru Rwanda.
Nasuye Nyungwe
Mbona inyoni nyinshi
Zirimo inkware
Mbona ibiti byiza
By’amahwa menshi.
Nageze mu Birunga
Mbona inyamaswa
Ingagi zikunzwe
Zirya inswa cyane.
Nasuye Burera
Nsura Ruhondo
Nambutswa neza
Rugenintwari
Angeza i Burera.
Namanutse imusozi
Nzamuka iyindi
Mba nguye hasi
Umubiri urapyoka
Nsoza urugendo.
Namenye u Rwanda
Rutatswe imisozi
Rurimo amashyamba
Ibiyaga n’ibirunga.8. Madwedwe
Umwana Madwedwe
Yabyirutse mureba
Adakunda ibirayi
Bivanzemo imbwija.
Ntiyaryaga utujanga
Ngo dukanuye amaso
Ntiyakundaga inshyushyu
Agahorera amazi
Ayasomeza ibijumba.
Bidatinze ararwara
Inda yose irabyimba
Amatama aratumbaImisatsi iba injwiri.
Nyina aravugishwa
Ngo arwaye igifwana
Igisyo kiramujyanye.
Mukuru we w’intyoza
Abasaba kumuvuza
Ngo barebe icyo arwaye.
Basanze Madwedwe
Azonzwe na bwaki
Bamuhata ibirayi
Bivanzemo imbwija
Bivanzemo injanga
Ngo atazicwa na bwaki.
Madwedwe arariye
Aba abonye indyo nyayo
Madwedwe aratoshye
Aba umwana ushamaje
Unakeye mu bandi.
Indirimbo
1. Umwanda wose urica
Umwanda wose urica, bana mubimenye.
Urwaza abantu benshi, namwe muwirinde.
Muzage mukunda, gukaraba neza.
Muzamere rero, nk’abana barezwe.
Mbyutsa mu gitondo, nkarabe umubiri.
Nsobanura byose, nge nirinda umwanda.
Untoze n’uburyo bwo gukora isuku`
Ibyo mbujijwe byose mbigendere kure.
Tubwire abana bose uko twirinda umwanda.
Turwanye ubugwari tunagira ishyaka.
Tuzage dukunda, gukaraba neza.
Tuzamere rero nk’abana barezwe.
2. Akanyamanza
Mbe kanyamanza keza
Ko mbona wishimye
Ni iki cyabiguteye
Ngo natwe tugufashe?
Erega ni ko mpora
Mwa banyeshuri mwe
Iyo mbona mukina
Numva nabakinamo!
Uge uza twikinire
Ntabwo tujunjama
Wenda wazatwigisha
Kuguruka nka we.