Amabwiriza ku micungire y’icyumba k’ishuri abana bigiramo batekanye
Aya mabwiriza afasha abarimu kugera ku myigishirize myiza no gutuma abana bagira ubwisanzure, aho abana bagaragaza ubwitonzi kandi bashobora kwikemurira amakimbirane.
- Gushyiraho gahunda ihoraho ya buri munsi, amategeko asanzwe kandi meza, n’amabwiriza atuma abana bamenya uburyo bwo kwikoresha no gukora gahunda y’umunsi uko bikwiye.
- Gushaka amwe mu mabwiriza yoroheje agenga icyumba k’ishuri. Ingero: Tugomba kuba mu ishuri. Dukwiriye gukunda bagenzi bacu. Tugomba kuvuga buhoro.
- Gukoresha amashusho cyangwa udukuru no gusobanura amabwiriza, n’impamvu bagomba gufasha bagenzi babo gukunda ishuri.
- Gukora ku buryo abana bakuze bagira uruhare mu kwitegurira amabwiriza abagenga.
- Mbere yo guhindura igikorwa, menyesha abana igihe gisigaye ngo barangize. Ibi ni uburyo bwo kubaha abana.
- Tanga amabwiriza asobanutse rimwe cyangwa kabiri wibutsa abana ikigomba gukurikiraho. Subiramo bibaye ngombwa.
- Mu gihe havutse amakimbirane, baza abana bagusobanurire uko byagenze.
- Ibisobanuro byose batanze usabwa kubyumva. Bakurikirane kugira ngo umenye uburyo ikibazo cyakemuka utanga ibisubizo bishoboka.
- Reka umwana yirengere ingaruka z’ibyo akora, niba izo ngaruka ntacyo zitwaye. Urugero: niba asutse igikoma mu gikombe akacyuzuza kikameneka, umwana arahanagura hatagombye kwitabaza umwana mukuru.
- Abarimu ni intangarugero mu kugaragaza urukundo, ubugwaneza no gufatanya.
- Kugira ngo hatabaho umuvundo mu ishuri, gerageza gufasha abana kutabyigana. Urugero: Niba ku meza bandikiraho hari intebe eshanu, bwira abanyeshuri barenga kujya inyuma aho babona intebe iriho ubusa
Last modified: Tuesday, 8 February 2022, 1:25 PM