Uburyo bukoreshwa mu myigire n’imyigishirize

UmuringaFezaZahabu
Abarezi bigisha hakurikijwe uburyo bushingiye ku nsanganyamatsiko,
ku iterambere rusange kandi bushingiye ku biriho: gahunda y’ibikorwa y’umunsi n’iya
buri cyumweru zishingira ku nsanganyamatsiko z’ibyigwa kandi zigakomatanya ibiteganijwe mu nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi
Ni kimwe no mu MuringaNi kimwe no mu
Muringa
Abarezi bakoresha uburyo bw’udukino: abana batozwa kwiga hakoreshejwe imikino yerekeranye n’insanganyamatsiko haba  imbere mu ishuri cyangwa hanze yaryo, kandi umwana agakina yisanzuye, hitabwaho kandi ibikorwa biteza imbere imiyego mito n’iminini; bityo hafi umunsi wose ugaharirwa inyigisho mu mikinoNi kimwe no mu MuringaNi kimwe no mu
Muringa
Abarezi bakoresha uburyo bushingiye ku byumviro: ibikorwa biganisha ku byumviro: kureba (kubona), kumva, gukorakora, guhumurirwa, kurigata (kumva uburyohe)Ni kimwe no mu MuringaNi kimwe no mu
Muringa
Abarezi babarira cyangwa basomera abana udukuruNi kimwe no mu MuringaNi kimwe no mu
Muringa
Abarezi bifashisha indirimbo n’imivugo kugira ngo bagire ubumenyi bushingiye ku kigwaNi kimwe no mu MuringaNi kimwe no mu
Muringa

Last modified: Tuesday, 8 February 2022, 1:21 PM