Imitegurire y’ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize
Umuringa | Feza | Zahabu |
---|---|---|
Ishuri rigira umwarimu umwe | Ishuri rigira umwarimu umwe n’undi wunganira ibyumba bibiri | Ishuri rigira umwarimu umwe n’umwunganira kuri buri cyumba |
Abarimu bagomba gushyira mu bikorwa integanyanyigisho y’igihugu ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri nk’uko biteganywa | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ururimi rwigishwamo ni Ikinyarwanda | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe kuri buri mutwe mu byigwa bikurikira bugerwaho hakoreshejwe imikino n’ibyo abana bazi: • Ubumenyi bw’ibidukikije | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ingengabihe y’amasomo ntigomba kurenza amasaha 4. Ishuri rifite ibindi bikorwa ribimenyesha ubuyobozi bw’Akarere | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ingengabihe ishushanyije imanikwa aho abana bareba | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ingengabihe igomba gukorwa ku buryo ibikorwa bisimburana hakurikijwe imitere yabyo kugira ngo abana batarambirwa: ibikorwa bakora bacecetse- ibikorwa bakora bavuga; ibikorwa bakorera mu ishuri imbere-ibikorwa bakorera hanze y’ishuri, ibikorwa abana bagiramo uruhare runini- ibikorwa abana bagiramo uruhare ruto; ibikorwa bikorerwa mu matsinda manini-ibikorwa bikorerwa mu matsinda mato; ibikorwa abanyeshuri biteguriye-ibikorwa byateguwe n’umwarimu bigatuma abanyeshuri bagira ubumenyi butandukanye bakura mu byigwa byose | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Igihe ibikorwa bimara kiratandukanye bitewe n’imiterere yabyo: Ibikorwa abanyeshuri bagiramo uruhare runini ni byo batindamo kuko bitabarambira; ariko imikino n’ibikorwa biyobowe n’umwarimu ntibigomba kurenza iminota 25 | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Imitegurire y’ishuri igomba kuba ikurura abana mu mikino hakaba kandi ibikoresho bitadukanye harimo ibikorerwa aho abana batuye kugira ngo bikangure imitekerereze y’abana n’ubushakashatsi | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ishuri rigomba kugira imfashanyigisho zikoreshwa n’abana bose (Reba umugereka wa 7) | Ibikinisho bimanikwa muri etajeri aho abana bashyikira | Ni kimwe no muri Feza |
Ibyakozwe n’abana byose harimo ibishushanyo, inyandiko, n’ibindi bitandukanye bimanikwa ku nkuta aho abana bareba | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Mu gihe k’imikino, abana bagomba kuba bari kumwe n’umuntu mukuru ubakurikirana akanabafasha mu mikoreshereze y’ibikinisho | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Last modified: Tuesday, 8 February 2022, 1:20 PM