Imfashanyigisho z’umwarimu
Umuringa | Feza | Zahabu |
---|---|---|
Ishuri rigomba kugira integanyanyigisho y’amashuri y’inshuke ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Umwarimu agomba kugira ibidanago bikurikira: Integanyanyigisho, inyoborabarezi, nyamunsi, ikayi yo guhamagariramo abanyeshuri, imbata nkomatanyo, gahunda y’ibikorwa y’icyumweru, gahunda y’ibikorwa by’umunsi, amafishi y’isuzuma | Ishuri rigomba kugira izindi mfashanyigisho zifasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri | Ishuri rigomba gutegura amahugurwa ku myigire n’imyigishirize y’abana b’inshuke agatangwa n’abantu babifitiye ubushobozi |
Ishuri rigomba gutunga kandi rigakoresha inyoborabarezi y’amashuri y’inshuke, isaranganyamasomo, ibitabo byo kwigishirizamo, n’izindi mfashanyigisho zemewe | Abarimu bagomba kubona imfashanyigisho zitandukanye zituma bongera ubunyamwuga | Ni kimwe no muri Feza |
Ishuri rigomba kugira kandi rigakoresha ibitabo byo kwigiramo n’ibyo gusoma kimwe n’izindi mfashanyigisho zemewe | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ishuri rigomba kugira ibikinisho bikozwe mu bikoresho biboneka aho umwana atuye cyangwa se bidahenze | Ishuri rigomba kugira ibikinisho bikoze mu bikoresho biteye imbere. | Ni kimwe no muri Feza |
Ishuri rigomba kugira ibitabo bitandukanye by’inkuru zisomerwa abana byemejwe n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB) | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ishuri rigomba kugira imifuka bandikaho cyangwa bagashushayaho ibimanikwa mu ishuri | Ishuri rigomba kugira impapuro zikomeye zabugenewe bandikaho cyangwa bagashushayaho ibimanikwa mu ishuri | Ni kimwe no muri Feza |
- | Hagomba gukoreshwa ikoranabuhanga mu gutegura amasomo, imfashanyigisho, gutegura ibyigwa n’ibindi | Hagomba gukoreshwa ikoranabuhanga na murandasi mu gutegura amasomo, imfashanyigisho, gutegura ibyigwa n’ibindi |
Last modified: Tuesday, 8 February 2022, 1:19 PM