Imfashanyigisho z’umunyeshuri
Umuringa | Feza | Zahabu |
---|---|---|
Mu gutegura icyumba k’ishuri, hateganywa umwanya w’ameza akorerwaho ibikorwa bitandukanye aho abana bagira uruhare mu myigire yabo | Mu gutegura icyumba k’ishuri, hateganywa umwanya abana bakiniramo ku mikeka, hasi, etajeri zishyirwamo imfashanyigisho | Ni kimwe no muri Feza |
Imfashanyigisho n’ibikinisho bikoreshwa mu ishuri no hanze bigomba gufasha abana gukoresha ibyiyumviro byose: kureba, kumva, gukorakora, kwihumuriza no kumva ibiryohereye cyangwa ibibishye | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Imfashanyigisho n’ibikinisho bigomba kuba ari ibiboneka aho abana batuye | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ibyinshi mu bikinisho bigomba gufasha abana bafite ubushobozi butandukanye | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ishuri rigomba kugira imfashanyigisho zihagije zigendanye n’ibyigwa byose: Imibare, Indimi (Ikinyarwanda n’Icyongereza), Ubugeni n’umuco, Ubumenyi bw’ibidukikije, Iterambere mu mibanire n’imbamutima, Ibonezabuzima (Reba umugereka No. 7) | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Mu nguni z’ibikorwa hagomba kuba imfashanyigisho zitandukanye zakorewe/ziboneka aho abana batuye zibafasha gutekereza byimbitse | Mu nguni z’ibikorwa hagomba kuba imfashanyigisho zitandukanye zakorewe/ziboneka aho abana batuye n’izaguzwe zigafasha abana gutekereza byimbitse | Ni kimwe no muri Feza |
- | Imyigishirize hakoreshejwe ikoranabuhanga igomba kwitabwaho | Imyigishirize hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse na murandasi igomba kwitabwaho |
Ishuri ry’inshuke rigomba kugira ibitabo bitandukanye by’inkuru zishushanyije by’u Rwanda zigaragaramo umuco nyarwanda kandi biri ku kigero cy’abana babikoresha | Ni kimwe no mu Muringa | Ishuri rigomba kugira ibitabo bitandukanye bigaragaza imico itandukanye abana bagahitamo ibyo basoma |
Ishuri rigomba kugira ibikoresho abana bakoresha mu kwandika harimo ibitabo, amakaramu y’ibiti, ingwa, amakaramu y’amabara | Ishuri rigomba kugira impapuro za A4 zikorerwaho imyitozo n’abana, imikasi, ubujeni n’amarangi | Ishuri rigomba kugira impapuro z’amabara anyuranye |
Imfashanyigisho n’ibikinisho bikoreshwa mu ishuri ry’inshuke bigomba kuba biboneka aho abana batuye, byemewe mu muco nyarwanda, bigendanye n’ikigero cy’abana, biramba, bitangiza abana kandi bifite isuku, bikurura abana, bikoreshwa mu buryo bwinshi, byubahiriza ihame ry’uburinganire, kandi bikangura ubwenge bw’abana n’ibyumviro byabo kandi bitangiritse | Zimwe mu mfashanyigisho n’ibikinisho bikoreshwa zishobora kugurwa hanze y’igihugu mu gihe zitaboneka mu Rwanda kugira ngo abana bunguke ubumenyi buhagije | Ishuri rigomba kugira imfashanyigisho n’ibikinisho bihagije ku buryo buri mwana akora ibikorwa wenyine. Imfashanyigisho n’ibikinisho byinshi bitaboneka mu Rwanda byagurwa mu mahanga |
Last modified: Tuesday, 8 February 2022, 1:18 PM