Imikoranire y’ishuri ry’inshuke n’abafatanyabikorwa
Umuringa | Feza | Zahabu |
---|---|---|
• Inama rusange y’ababyeyi iterana nibura rimwe mu gihembwe. • Ababyeyi bagomba kugira uruhare mu burezi bw’abana babo baba hafi bakanabagira inama • Iyo hari ingingo zikeneye kuganirwaho, ishuri ritumira ababyeyi bagakorana inama. • Ababyeyi bemerewe gusura ishuri ku mpamvu zitandukanye • Ababyeyi ni abakorerabushake ku ishuri bagomba gusangiza abakozi cyangwa abanyeshuri ubunararibonye bwabo. • Ishuri rigomba kugira komite y’ababyeyi ifasha mu micungire yaryo. • Komite zihura igihe cyose bikenewe. • Ababyeyi bagomba kugira uruhare mu kugaburira abana ku ishuri. • Ababyeyi bagomba guhugurwa ku ngingo zijyanye n’uburezi, imirire, ubuzima, isuku n’isukura bigakorwa mu nama zitandukanye n’imiganda • Ishuri rishyiraho uburyo bw’imikoranire hagati yaryo n’abafatanyabikorwa | Ababyeyi bagomba guhugurwa ku ngingo zijyanye n’uburezi, imirire, ubuzima, isuku n’isukura bigakorwa binyuze mu mahugurwa ategurwa n’ikigo | Ni kimwe no muri |
Last modified: Tuesday, 8 February 2022, 1:16 PM