Umutekano mu mibanire n’abandi n’imbamutima

UmuringaFezaZahabu

Abarimu bagomba kugira ubumenyi
ku bikorwa bishimisha abana ku ishuri
kandi bagafasha abana kugira umuhate
wo kwiga. Ibyo babikora mu buryo
bukurikira:

• Gusuhuzanya urugwiro abana mu mazina yabo
• Kureka amahitamo y’abana no guha agaciro ibyo bakoze
• Mu gihe umwarimu aganira n’abana agomba kwicara aharinganiye n’aho bicaye, ku buryo baganira barebana mu maso.
• Kutivuguruza imbere y’abana.
• Gukina n’abana no kumva ibitekerezo byabo
• Kubaza ibibazo no gushishikariza abana gutanga ibitekerezo, ariko adatandukiriye ngo akure abana mu gikorwa barimo.
• Kubwira abana ko ari ibisanzwe kubabara, kurakara, cyangwa kugira agahinda
• Kuganira n’abana mu ijwi rituje akoresheje amagambo asanzwe.
• Gufata umwanya akagera kuri buri mwana kandi buri munsi.
• Kuganira ku byo abana bagezeho n’ibyo bakunda mu buryo bwa gicuti kandi buziguye.
• Kwicaza abana mu buryo butababangamiye.
• Kwicaza abana mu matsinda kugira ngo bazamure ubufatanye hagati yabo

Ni kimwe no mu MuringaNi kimwe no mu Muringa

Last modified: Tuesday, 8 February 2022, 1:15 PM