Ibikorwa byo kubungabunga umutekano w’abana
Umuringa | Feza | Zahabu |
---|---|---|
Ibyuma n’ibikoresho bikomeretsa bigomba kubikwa aho abana batagera | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ishuri rigomba kugira umucanga n’amazi bikoreshwa igihe habaye inkongi y’umuriro | Ishuri rigomba kugira ibikoresho byo kurinda inkongi y’umuriro mu rwego rwo kurinda abana, kandi abarimu bagahabwa amahugurwa yo gukoresha ibyo bikoresho | Ni kimwe no muri Feza |
- | Ishuri rigomba kugira umurindankuba | Ni kimwe no muri Feza |
Ishuri rigomba kugira amabwiriza agendanye no kwirinda impanuka n’uburyo bwo guhangana n’ibyihutirwa kandi ayo mabwiriza akamanikwa ahagaragara. Hagomba kandi kugaragara nimero ya terefoni ikoreshwa mu gusaba ubutabazi mu gihe bukenewe. | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ishuri rigomba kugira amabwiriza agendanye n’imikumire y’ibyorezo | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ishuri rigomba kugira amabwiriza n’ibikoresho bigendanye n’uburyo bwo guhangana n’impanuka zikunze kugaragara mu kigo | Ishuri rigomba kugira agasanduku k’ibikoresho byifashishwa mu butabazi bw’ibanze bikabikwa n’umuntu mukuru aho abana batagera kandi bigahora bisuzumwa byaba ngombwa bigasimbuzwa | Ni kimwe no muri Feza |
Mu gihe abana bakina hanze y’ishuri bagomba kugira umuntu mukuru ubakurikirana. Abana 30 bakurikiranwa n’umntu mukuru umwe | Abana 30 bagomba gukurikiranwa n’abantu bakuru 2 | Ni kimwe no muri Feza |
Ishuri rigomba kugira ingamba zo kwirinda ibihano bibabaza umubiri no kwirinda guhohotera abana. Izo ngamba zigomba kumenyeshwa abakozi bose b’ikigo n’ababyeyi | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
- | Aho barahurira umuriro w’amashanyarazi hagomba kuba hapfutse mu rwego rwo kurinda abana impanuka z’umuriro w’amashanyarazi. Insinga z’amashanyarazi zigomba kuba zifunitse | Ni kimwe no muri Feza |
Last modified: Tuesday, 8 February 2022, 1:14 PM