Ibikorwa bigamije iterambere mu gihagararo n’imiyego
Umuringa | Feza | Zahabu |
---|---|---|
Gahunda y’ibikorwa ya buri munsi iteganya umwanya ugenewe ibikorwa by’imikino ngororamubiri | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ingengabihe y’icyumweru n’isaranganyamasomo bigomba kugaragaza ibikorwa bibera hanze y’ishuri bigamije kuzamura imiyego y’ingingo nini binyuze mu mupira w’amaguru, gusimbuka, kwiruka, kurira, kubyina, guhamya intego, gutera/ kujugunya | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ingengabihe y’icyumweru n’isaranganyamasomo bigomba kugaragaza ibikorwa bigamije kuzamura imiyego y’ingingo nto harimo kwandika, gutera amarangi, gutaka, gushushanya, gusiga amabara, gutungira, gukata, komeka, gukora imitako, kubumba, gucomekeranya, kubaka bakoresheje ibikoresho biboneka aho ishuri riri | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Last modified: Tuesday, 8 February 2022, 1:13 PM