Imirire iboneye
Umuringa | Feza | Zahabu |
---|---|---|
Abana bagomba kugaburirwa ku ishuri byaba byiza bagahabwa igikoma | Ni kimwe no mu Muringa | yo abana birirwa ku ishuri umunsi wose bagomba guhabwa ifunguro rya saa sita kandi bakagaburirwa indyo yuzuye |
Abarimu bagomba gukurikirana igihe abana bafatira amafunguro kandi bakababa hafi igihe bayafata | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Niba ishuri ritekera abana, abatunganya amafunguro yabo bagomba kuba bafite isuku | Abatunganya amafunguro y’abana bagomba kwambara amataburiya n’ingofero | Ni kimwe no muri Feza |
Abatunganya amafunguro y’abana n’abayabagaburira bagomba kuba bizewe kandi bafite ubuzima bwiza | Abatunganya amafunguro y’abana n’abayabagaburira bagomba kugira ikemezo cy’ubuzima bwiza n’ik’imyitwarire myiza | Ni kimwe no muri Feza |
Kugenzura imikurire y’abana mu gihagararo no mu biro bikorwa ku buryo buhoraho hagamijwe kureba abana bafite ibibazo by’imirire mibi hakiri kare | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Last modified: Tuesday, 8 February 2022, 1:12 PM