Isuku n’isukura
Umuringa | Feza | Zahabu |
---|---|---|
Ishuri ry’inshuke rigomba kugira umukozi ushinzwe isuku | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ikigo kigomba gukorerwa isuku hitabwa ku mashuri, ubwiherero, igikoni n’ibibuga | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Abana bagomba kuba bafite isuku kandi bambara impuzankano | Impuzankano ifite ikirango k’ishuri | Ni kimwe no muri Feza |
Ishuri rifite umwambaro umwe cyangwa ibiri yifashishwa mu gihe umwana ahuye n’ikibazo kihariye cy’uburwayi. Urugero yarwaye impiswi | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ishuri rifite ibikoresho bibikwamo amazi meza rikagira n’isabune aho bikenewe ko abana bakaraba haba mu ishuri, mu bwiherero, mu gikoni n’ahandi hose bikenewe | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ibikoresho by’isuku bigomba kuba hafi y’ubwiherero: impapuro z’isuku, ibikoresho bibika amazi, amazi n’isabune byo gukaraba intoki bakisukura bagakaraba bakoresheje kandagira ukarabe | Ishuri rigomba kugira nibura ahantu hatatu (3) abana bakarabira intoki bavuye mu bwiherero hagashyirwa amazi n’isabune, hamwe hakagenerwa abahungu, ahandi abakobwa, ahandi abarimu | Ni kimwe no muri Feza |
Last modified: Tuesday, 8 February 2022, 1:10 PM