Ibikorwa byo kubungabunga ubuzima
Umuringa | Feza | Zahabu |
---|---|---|
Ishuri ry’inshuke rigomba kugira nimero za terefoni z’umujyanama w’ubuzima mu gace ishuri riherereyemo. Igihe uwo mujyanama w’ubuzima asuye ishuri cyangwa hari serivisi ahatanze byandikwa mu gitabo cy’abashyitsi agasinya | Ishuri ry’inshuke rigomba kugirana amasezerano na kimwe mu bigo bitanga service z’ubuzima kemewe na Leta kugira ngo kijye kibagezaho ubutabazi bwihuse igihe habonetse ikibazo gitunguranye | Ishuri ry’inshuke rigomba kugira ivuriro n’umuforomo wita ku bana umunsi ku munsi kandi ibyakozwe bikandikwa mu gitabo cyabugenewe |
Igihe hari imiti yazanwe ku ishuri, igomba kubikwa aho abana batagera. Umwarimu agomba guha umwana iyo miti akurikije amabwiriza ya muganga | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ikigo k’ishuri kigomba kugira ibikoresho bisukuye bibikwamo amazi meza yo kunywa kandi buri mwana agakoresha igikombe ke. | Buri shuri rigomba kugira ibikoresho byihariye bisukuye bibikwamo amazi meza yo kunywa kandi buri mwana agakoresha igikombe ke | Ni kimwe no muri Feza |
Iyo hari umwana ugize ikibazo gitunguranye, mwarimu w’ishuri ajyana uwo mwana ku kigo nderabuzima kegereye ishuri bagahita babimenyesha ababyeyi. Ashaka umusigariraho kugira ngo acunge abana. | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Buri mwana agomba kugira ifishi y’ubuzima bwe ku ishuri igaragaza uko umwana ahagaze, imikurire ye, n’uko agezwaho imiti y’inzoka | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Buri mwana agomba kugira ikarita yo kwivurizaho | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Mu ngengabihe ya buri munsi, abana bagomba kugenerwa igihe k’imikino ngororamubiri | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Amabwiriza yo kwirinda indwara zandura aherekejwe n’amashusho agomba kumanikwa ahagaragara | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Last modified: Tuesday, 8 February 2022, 1:09 PM