Serivisi zigenerwa abana bafite ibibazo byihariye
Umuringa | Feza | Zahabu |
---|---|---|
Abarimu bagomba guhabwa ubumenyi bw’ibanze mu kumenya no gukemura ibibazo by’abana bafite ibibazo byihariye kandi bakamenya kubitaho batabinubira, no kumenya abakeye koherezwa mu bigo bibitaho by’umwihariko | Ni kimwe no mu Muringa | Ishuri rigomba kugirana amasezerano n’itsinda rifasha abana bafite ibibazo byihariye, abarimu na bo bagahabwa ubumenyi bubafasha gukorana n’abo bana |
- | - | Ishuri rigomba kugira gahunda y’imyigire ya buri mwana |
Ingengabihe y’ishuri, uburyo bukoreshwa mu kwigisha, uburyo bigamo, ibikoresho, ibikinisho n’imfashanyigisho bigomba korohereza abana bo mu byiciro bitandukanye buri wese ku bushobozi bwe | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Hari ibikoresho bimwe na bimwe bikorwa na mwarimu mu rwego rwo gufasha abana bafite ibibazo byihariye | Ni kimwe no mu Muringa | Ishuri rigomba kugira inyubako n’ibikoresho byorohereza abana bafite ibibazo byihariye: ikibaho abana bashyikira, inzira itariho amadaraza, n’ibikoresho byihariye bifashisha |
- | - | Nta vangura rigomba kugaragara haba mu gushaka abakozi cyangwa kwakira abana mu kigo k’ishuri |
Last modified: Tuesday, 8 February 2022, 1:08 PM