Uko inyubako ziteye: Ibikoresho byo mu mashuri
Umuringa | Feza | Zahabu |
---|---|---|
Ishuri rigomba kugira ikibaho cyangwa ibindi byo kwandikaho ku buryo byorohera abana kugikoresha kikaba kiri muri cm 20 uvuye ku butaka | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ishuri rigomba kugira intebe n’ameza bikomeye kandi biri ku kigero cy’abana | Ishuri rigomba kugira intebe n’ameza bisize amabara atandukanye akurura abana | Ni kimwe no muri Feza |
Ishuri rigomba kugira umukeka/ikirago ukoreshwa mu bikorwa bimwe na bimwe nko gusoma, guca imigani n’ibindi byakenerwa | Ni kimwe no mu Muringa | Ishuri rigomba kugira ameza ari ku kigero cy’abana akoreshwa mu guteza imbere ubushobozi nsanganyamasomo, mu matsinda no mu bindi bikorwa bitandukanye |
Ishuri rigomba kugira intebe ya mwarimu n’ameza abikaho ibidanago bye cyangwa akagira ahandi abibika mu biro | Ishuri rigomba kugira intebe ya mwarimu n’ameza afite ububiko abikamo ibidanago bye cyangwa akagira ahandi abibika mu biro | Ni kimwe no muri Feza |
Ishuri rigomba kugira umukeka, ikirago cyangwa ikindi gikoresho cyifashishwa mu kubika imfashanyigisho | Ishuri rigomba kugira nibura etajeri imwe ibikwamo imfashanyigisho | Ishuri rigomba kugira nibura etajeri ebyiri zibikwamo imfashanyigisho |
Buri shuri rigomba kugira aho buri mwana amanika imyenda y’imbeho | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ishuri rigomba kugira umukeka usukuye uterekwaho amafunguro y’abana | Ishuri rigomba kugira etajeri iterekwaho amafunguro y’abana | Ishuri rigomba kugira akabati gafungwa kagenewe kubikwamo amafunguro y’abana |
Last modified: Tuesday, 8 February 2022, 1:07 PM