Uko inyubako ziteye: Ibikinisho
Ibikinisho
Umuringa | Feza | Zahabu |
---|---|---|
- | Hagomba kuba ibikoresho ntayegayezwa byo gukiniraho harimo nibura imyicundo itandukanye | Ishuri rigomba kugira ibikinisho bitandukanye bijyanye n’urugero rw’abana |
Ishuri rigomba kugira ibikinisho byimukanwa birimo imigozi, imipira, amapine, inziga n’ibindi | Ni kimwe no mu Muringa | Ishuri rigomba kugira ibikinisho bitandukanye birimo utumodoka, udutafari dukase mu mbaho, uduti duto n’ibibaho |
- | Ishuri rigomba kugira ibikinisho, icyobo kirimo umucanga, udutiyo duto n’ibikoresho byo kuyoreramo umucanga | Ishuri rigomba kugira ibyobo birimo umucanga n’ibumba, rikagira n’udutiyo duto kandi buri mwana akagira itaburiya |
- | - | Ishuri rigomba kugira ahantu hari amazi yifashishwa mu mikino imwe n’imwe, hakaba n’ibikoresho byifashishwa mu kuyacuranura, kimwe n’imiyoboro y’ayo mazi |
Ubuso bwose bushyirwaho ibikinisho, bugomba kuba buringaniye nta bintu byangiza bihari | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ahantu abana bakinira imikino yo gusimbuka hagomba kuba horohereye cyangwa hateye umucaca | Ahantu abana bakinira imikino yo kurira no guserebeka hagomba kuba horohereye cyangwa hateye umucaca | Ni kimwe no muri Feza |
Last modified: Tuesday, 8 February 2022, 1:07 PM