Uko inyubako ziteye
Imiterere y’inyubako
Umuringa | Feza | Zahabu |
---|---|---|
Ishuri ry’inshuke rigomba kugira nibura ibyumba bitatu bikoreshwa n’ikiciro cyose: umwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Amashuri agomba kuba asukuye nta vumbi n’imyanda bigaragaramo | Hagomba kuba nibura ibikoresho 2 byo gushyiramo imyanda muri buri shuri | Ni kimwe no muri Feza |
Amashuri agomba kuba ari ku rugero rw’abana: ajyanye n’imyaka yabo, areshya abana, atuma bagira uruhare mu myigire yabo, kandi agaragaza umuco nyarwanda | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Ishuri rigomba kugira umwanya ungana na 1.5 m2 kuri buri mwana. Ishuri ntirigomba kurenza abana 30 ku mwarimu umwe. | Ishuri rigomba kugira umwanya ungana na metero kare ebyiri (2m2) kuri buri mwana. Ishuri ntirigomba kurenza abana 30 ku mwarimu umwe n’umwunganira. | Ishuri rigomba kugira umwanya ungana na 2 m2 kuri buri mwana. Ishuri ntirigoba kurenza abana 25 ku mwarimu umwe n’umwunganira. |
Hasi mu ishuri hagomba kuba hashashemo isima | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Inkuta zigomba kuba zubakishije ibikoresho biramba | Inkuta zigomba kuba ziteye amarangi | Ni kimwe no muri Feza |
Igisenge kigomba kuba gisakakaje amategura cyangwa amabati. | Ni kimwe no mu Muringa | Ni kimwe no mu Muringa |
Last modified: Tuesday, 8 February 2022, 1:04 PM