​​ Uburyo bwo gusoma no gusobanukirwa n’ibi bipimo ngenderwaho

IbipimoIntego y’ibanze y’ibi bipimo ngenderwaho bigenewe amashuri y’inshuke mu gihugu ni uguhuza serivisi zitangwa mu mashuri y’inshuke no guteza imbere ireme ry’uburezi hagamijwe gutegurira abana kwiga neza amashuri abanza. Ahanini, ibyo bipimo bireba serivisi zitangirwa ku ishuri ry’inshuke kandi ingeri zose z’imikurire y’umwana mu buryo bukomatanyije zitaweho hagamijwe gutegura neza umwana utangira amashuri abanza. Muri ibyo, twavuga aho umwana aherereye, inyubako, ibijyanye n’ubuzima, imirire, isuku, umutekano w’umwana, ibikenewe mu myigire n’imyigishirize, imikino y’imbere mu cyumba k’ishuri no hanze, isuzumabushobozi, imicungire y’amashuri y’inshuke, impamyabushobozi z’abarimu n’amahugurwa.

​​Ibipimo biri mu byiciro bitatu. Ikiciro cy’Umuringa kigizwe n’ibyangombwa byose by’ibanze amashuri y’inshuke agomba kuba afite, ku buryo bitabonetse ireme ry’uburezi ritagerwaho. Ikiciro cya Feza (Silver) ni intera yisumbuyeho ku kiciro cy’umuringa. Iki kiciro kigizwe na bimwe mu bintu by’inyongera ku by’ibanze, bikaba akarusho ku ireme ry’uburezi mu mashuri y’inshuke. Ikiciro cya zahabu (Gold) ni cyo gisumba ibindi mu rwego rw’imitangire ya za serivisi mu mashuri y’inshuke. Kuri bimwe mu bigize ibipimo ngenderwaho, igipimo kimwe gishobora kugaragara mu byiciro byose byavuzwe. Iyo ari uko bimeze, nticyongera kubarwa muri Feza no muri zahabu, ari yo mpamvu utuzu tumwe tugiye turimo ubusa. Aho igipimo kigaragara muri Feza gusa, bisobanuye ko amashuri ashyirwa mu kiciro cya zahabu acyujuje. Naho igipimo kigaragara muri zahabu gusa, bisobanuye ko kidakenewe muri Feza no mu Muringa..

Ibi byiciro by’amashuri y’inshuke byashyizweho kugira ngo amashuri ashobore gutanga ibya ngombwa by’ibanze mu mitangire ya za serivisi kandi akita ku bipimo ngenderwaho aho kuba ihame ridahinduka. Ishuri ry’inshuke ribarizwa mu kiciro cya zahabu rigomba kuzuza ibisabwa mu cy’Umuringa n’icya Feza. Amashuri ashobora kwifashisha ibi bipimo nk’uburyo bwo kwikorera isuzuma n’igenamigambi rigamije kuzamura ishuri. Hateganijwe imigereka izifashishwa nk’ishakiro ry’amakuru ahagije kandi yimbitse ku byiciro bimwe na bimwe by’amashuri.


Last modified: Tuesday, 8 February 2022, 1:03 PM