​​ Intego z’Ibipimo Ngenderwaho mu Mashuri y’Inshuke

ibipimoIbipimo ngenderwaho bikoreshwa mu mashuri yose y’inshuke ku bana bari hagati y’imyaka 3 na 6. Intego zigamijwe mu gutegura ibi bipimo n’amabwiriza bigenga amashuri y’inshuke zikubiye mu ngingo zikurikira:

  • ​​ Gushyiraho uburyo bwo kwemeza ibigo by’amashuri y’inshuke no gutanga umuyoboro uzifashishwa mu kugaragaza amashuri y’ikitegererezo.
  •  Kugeza ku bafatanyabikorwa mu burezi bw’amashuri y’inshuke amabwiriza, hagamijwe gushyiraho amashuri y’inshuke yujuje ibipimo bisabwa.
  •  Kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’inshuke hashyirwaho ibikenewe by’ingenzi n’uburyo bwo gusuzuma intera ibigo by’amashuri y’inshuke bigezeho.
  •  Gufasha amashuri y’inshuke kwikorera isuzuma no kuyashishikariza kugera ku ntego yiyemeje, no kuzamuka ava mu kiciro kimwe ajya mu kindi.


Last modified: Tuesday, 8 February 2022, 1:00 PM