Ikigwa 6: Isuzuma
Isuzuma rihoraho ni irifasha umurezi gukomeza gukusanya ibihamya by’uko umwana agenda yivugurura mu myigire ye bijyanye no kugera ku bushobozi bumwitezweho.
Isuzuma ryakorwa mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi bigamije kwegeranya amakuru y’ibyo umwana amaze kugeraho ugereranyije nibyo umwitezeho. Ibi bigomba kuba mu buryo buteguwe kandi butanze ubwisanzure kuburyo umwana yumva ari gukora ibikorwa nk’ibisanzwe.
Hepfo hari ibigenderwaho mu isuzuma ry’iterambere mu mbamutima n’imibanire n’abandi mu mwaka wa 1, 2, na 3.
Abana bagomba kugaragaza ubushobozi bwo:
- Kugaragaza ubumenyi bw’umwirondoro wabo, ibyo bakunda, batinya, banga bakanatanga ibitekerezo
- Kugaragaza no kugenzura imbamutima zabo, kwita no gukorana n’abandi kandi bifitiye ikizere
- Gukorana na bagenzi babo, kwita ku bandi, kugirirana urugwiro no gukemura ibibazo mu mahoro
- Kugaragaza imyifatire ikwiriye mu bandi, kwita no gukorana na bagenzi babo, abavandimwe cyangwa abantu bakuru mu bihe bitandukanye; kuvuga “Oya” mu rwego rwo kwirinda
- Kugaragaza amatsiko yabo ku bintu bazi n’ibishyashya
- Guhugira ku bikorwa, kwihangana mu gihe k’ingorane/ ibibazo no gukuraho imbogamizi
Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:41 PM