Ikigwa 6: Ubushobozi bw'umwana urangije ikiciro cy’amashuri y'inshuke
Umwana urangije ikiciro k’inshuke mu iterambere mu mbamutima n’imibanire n’abandi agomba kuba ashobora:
- Kugaragaza ubumenyi ku mwirondoro we, ibyiyumviro no gusobanura ibitekerezo bye
- Kugaragaza imbamutima, kwigirira icyizere, kwiha amategeko ngenderwaho, kwemera gukorana n’abandi
- Kumenya ko abantu batandukana mu mbamutima zabo
- Gukorana neza n’abandi bana
- Kugaragaza ko bitaye ku mbamutima n’imiterere ya bagenzi babo
- Kugaragaza ubushobozi bwo gukemura amakimbirane hagati ya bagenzi be
- Kugaragaza imyitwarire myiza, kwiyubaha no kubaha abarimu, abavandimwe na bagenzi be aho ari ho hose
- Kuba mu bikorwa bashaka gukora
- Kugaragaza amatsiko ku bintu bazi no kubigiraho inararibonye kugira ngo bamenye byinshi kurushaho
- Kuba mu bikorwa byo kwiga mu masaha arenzeho no kubasha kwihanganira ibibazo cyangwa ibimubangamiye
Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:41 PM