Ikigwa 6: Ababyeyi babigizemo uruhare
Iterambere mu imbamutima no mu mibanire n’abandi bitangira kare ku mwana. Ni igice cy’ubuzima bwa buri munsi no mu mikoro ya buri munsi n’ibikorwa umwana agiramo uruhare. Bitangirira mu rugo hamwe n’ababyeyi, cyangwa abarezi, bikagaragara cyane mu mishyikirano bagirana na bo.
Iyo umwana yinjiye mu shuri y’inshuke, ibikorwa biba biteguwe, byaba iby’umuntu ku giti cye byaba ibyo mu matsinda mu gukorana n’abandi, mu rwego rwo kwibanda no kwagura ibi. Ni muri urwo rwego ari ingenzi gushishikariza no kurinda umubano hagati y’imyigire y’umwana atangiye icyiciro cy'ishuri ry'inshuke n'aho atuye.
Hano hari ibitekerezo bitandukanye by’uko ababyeyi, imiryango n’abarezi bakangurira bakanateza imbere imbamutima n’imibanire n’abandi by’umwana mu rwego rwo guteza imbere umwana mu nzego zose:
- Buri munsi ababyeyi, umuryango n’abarezi bakwiye gushaka akanya ko kujya baganiriza abana bavuga uko umunsi w’umwana wagenze ku ishuri. Ibi byaba mu gihe ababyeyi bavuye mu mirimo yabo, iyo umuryango cyangwa abarezi bavuye mu mirimo no k’ishuri.
- Ababyeyi, imiryango n’abarezi bagomba kujya bafasha abana gukora imikoro yo mu rugo. Bakagombye kugira umwanya bicara bakavuga uko umunsi wagenze ku ishuri, ibyabashimishije, ibishya, bakanaganira ku byabababaje cyangwa byabarakaje. Ibibazo nk’ibi bizajya bituma abana bahabwa amahirwe yo kuvuga uko biyumva mu bikorwa byabaye.
- Tegura umunsi w’ababyeyi, umuryango n’abarezi aho mwabereka ukuntu ari ingenzi ku bana kuba bakwiga binyuze mu mikino no kubaha imirimo bakora y’amaboko niyo byaba kuyikorera mu rugo n’ababyeyi babo.
- Kangurira ababyeyi, imiryango n’abarezi guha abana akanya bakaganira, bagakinana;bituma bumva bahawe agaciro.
- Kangurira ababyeyi kugira uruhare mu myigire y’abana babo. Basigasira itumanaho hagati yabo n’abarimu binyuze mu butumwa bugufi ukanababaza niba hari impinduka babona cyangwa bakakumenyesha niba wabafasha by’umwihariko.
- Reka ababyeyi bamenye buri munsi uko abana babo bagenda batera intambwe ku ishuri, unabagire inama z’uburyo banabafasha mu rugo. Ubutumwa wanabunyuza ku barezi cyangwa ababacyura saa sita.
- Tegura umunsi aho ababyeyi n’abarezi babo babasura ku ishuri mu masaha asanzwe ku ishuri. Niyo byaba akanya gato, ababyeyi bazabasha kubona uko abana bameze mu myigire yabo haba mu bikorwa byo mu ishuri cyangwa hanze yaryo. Ukanizera neza ko ababyeyi bazakomeza gufasha abana gukora ibi bikorwa byo mu ishuri no mu rugo.
- Ibutsa ababyeyi kujya bakumenyesha nka mwarimu igihe hagaragaye ikintu kidasanzwe aho batuye gishobora guhindura imyifatire yabo mu ishuri. Ibi bizatuma umurezi abikurikirana abone nuko yafasha umwana.