Ikigwa 6: Uburezi budaheza
Buri mwana mu ishuri ryawe afite umwihariko nk’umuntu. Mu ishuri iryo ari ryo ryose, ni ibintu bisanzwe gusangamo amatsinda atandukanye y’abana, bose bagaragaza imbaraga n’ubushobozi byihariye. Birashoboka ko rimwe na rimwe abana bamwe babona ibikorwa bimwe byoroshye bakabikora nta kibazo. Ubundi abandi ugasanga bisaba ubufasha burenzeho mukubafasha mu kurangiza imyitozo.
Rimwe na rimwe wakenera kwimenyereza cyangwa guhindura ibikorwa ku bana bamwe na bamwe mu rwego rwo kutabaheza. Ushobora gushyira abana mu matsinda ufashe abagiye bashoboye ukabashyira hamwe n’abakeneye ubufasha burenzeho. Ibikorwa bigomba kuba bitandukanye bihagije bifasha abana bose mu bushobozi bwabo.
Hano hari ibitekerezo byagufasha gutegura isomo nta mwana uheje mu ishuri ryawe:
- Menya neza ko abana bose babashije kuba mu mikino itandukanye yakiniwe hanze cyangwa mu ishuri. Urugero: Niba uri mumwanya w’uruziga, reba neza ko buri mwana ari mu ruziga.
- Niba abana bamwe babonye ibice bimwe by’ibikorwa bigoye, umurezi ashobora guhitamo ibibazo akabishyira ku rugero babasha gukora. Urugero: Niba abana runaka bibagora kunyeganyega bakabyina, bashobora gushyirwa mu itsinda rikomera abandi amashyi bananyeganyega gacye mu buryo bujyanye.
- Kora ku buryo imikino iba ishimishije ku buryo buri mwana yumva akeneye kuyibamo. Ibi bizabaremamo kwigirira ikizere no binabatere imbaraga zo kuba mu bikorwa bitandukanye byo mu ishuri.
- Gushaka umwanya uhagije aho abana bakina ku giti cyabo bisanzuye mu gihe bumva gukina n’abandi bidatuma bisanzura. Bubakemo icyizere noneho gahoro gahoro bazagenda bamenyera uko ugenda unabashyira hamwe n’abandi mu matsinda.
- Bamenyereze gukora ibikorwa babiri babiri cyangwa mu matsinda kugirango abana bige gusangira, gusimburana no gushyikirana. Urugero:aho guha umwana wese ibikoresho byo gukoresha igikorwa ku giti cye bahe ibikoresho nk’itsinda kugira ngo abagize itsinda bige gusangira, gusaba no gutegereza igihe cyabo cyo gukoresha ibikoresho neza.