Ikigwa 6: Imyigishirize ishingiye ku nsanganyamatsiko
Iterambere mu mbamutima n’imibanire n’abandi ni uburyo buboneka mu bikorwa byose bukanashyirwa mu bikorwa by'umwaka wose.
Dukoresheje imyigishirize ishingiye ku nsanganyamatsiko, tuzareba iterambere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi mu ishusho y’izi mbumbanyigisho, inyigisho zo mu bumenyi bw’ibidukikije mu mwaka wa 1,2 na 3.
Imyaka | Imbumbanyigisho | Inyigisho |
---|---|---|
Umwaka wa 1-3 (Imyaka iri hagati 3-6) | Abantu naho batuye | Umubiri wange |
Umwaka wa 1-3 (Imyaka iri hagati 3-6) | Ibinyabuzima | Inyamanswa |
Imyigishirize ishingiye ku nsangamyamatsiko bisonanuye ko nubwo uri gukora ibikorwa bishyigikira iterambere mu mbamutima n’imibanire n’abandi hingeraho ihuriro n’ibindi byigwa.
Hano hari ingero n’ibitekerezo byagufasha mu gushyigikira n’abana mu bikorwa by’iterambere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi mu gihe uri kwigisha izi nyigisho ebyiri mu mwaka wa 1 kugeza ku 3.
Imbumbanyigisho: Abantu naho batuye
Inyigisho: Umubiri wange
- Ku ruziga, umurezi asabe abana kuririmba” head, shouldres knees and toes” uko baririmba bakanakora ku gice cy’umubiri bari kuririmba, ikindi gishoboka nuko umurezi yaririmba bamwigana bakigana aho akoze.
- Ha abana impapuro n’amakaramu y’ibiti ubasabe gushushanya inshuti zabo na bagenzi babo. Nuko ugende ureba uko bashushanyije.Impapuro n’amakaramu y’ibiti atabonetse, saba abana gushaka ahantuhagari hanze bashushanye hasi bakoresheje agakoni cyangwa bakoreshe ingwa ahantu hakomeye.
- Nkuko byizwe, akenshi amaso asobanura ibyiyumviro n’amarangamutima. Ubu buryo bukoreshwa mu matsinda ya babiri babiri, aho umwana umwe agaragaza uko ameze mu maso noneho undi akamureba akamubwira akurikije uko amubonye nuko yiyumva. Bakabikina.
- Umurezi asobanura uburyo amaso ari meza n’ibiremwa byiza turebesha amaso. Mu matsinda abana bakina umukino witwa “ndi umutasi”. Abana barasimburana kugirango bahane integuza y’ibyo babasha kureba ako kanya mu bibakikije bavuga ngo “Ndi umutasi ny naso y…….” hanyuma abana bakarushanwa kumenya icyo kintu batase.