Ikigwa 6: Akamaro k’iki kigwa
Iki kigwa gifasha kuzamura imbamutima n’amarangamutima bye mu bikorwa byose bitandukanye by’integanyanyigisho. Iki cyigwa kandini ingenzi kuko gifasha umwana guteza imbere imyifatire,umuco, gusabana no kuganira n’abandi, kwimenya, kwihangana no kugenzura amarangamutima ye, kudacika intege no kwerekana ko yifitiye ikizere. Kubishyira mu bikorwa bizafasha abana ibi bikurikira:
- Kubaka umuco mwiza wo guha abantu n’ibintu agaciro aho kwirebaho bonyine
- Gutinyuka bagasangiza abandi ibitekerezo byabo igihe bibaye ngombwa n’iyo baba basanzwe bafite isoni
- Kwiga ubundi bumenyi bwo kubana n’abandi nko gusangira,kubahiriza gahunda no gufata inshingano ari nabyo bikenewe mu buzima bwa buri munsi
Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:38 PM