Ikigwa 6: Intangiriro
Iterambere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi biboneka mu biganiro bya buri munsi kuva mu bihe bya mbere by’umwana. Kuva ku biganiro bya mbere n’umubyeyi mu muryango cyangwa n’umurezi ku ishuri. Abana baba batangiye kwaguka mu mbamutima no mu mibanire n’abandi.
Noneho mu miterere yo mu rugo bitewe n’uko umuryango wubatse, abana bashobora kugira cyangwa kutagira amahirwe yo kuganira n’abandi bana bo mu kigero cyabo. Niba ari we mwana wenyine mu muryango birashoboka cyane ko ibiganiro yabigirana n’abamuruta.
Iyo umwana atangiye ikiciro cy’amashuri y’inshuke, hari ubwo aba ari ubwa mbere agiranye ibiganiro n’abana bo mu kigero ke ahantu hateguwe. Ni muri ibi bihe bazakorera hamwe, basangire ibikoresho, bakorere hamwe binyuze mu matsinda. Muri izi ngero, bazakenera kugenga imbamutima zabo, basangire ibikoresho, basangira amabwiriza y’umurezi ntibanarakare ubusa. Binabafasha gukora ku giti cyabo, iyo babisabwe, bakomeza kwibanda ku mukoro wo gukoresha intoki bahawe no kwihangana kugeza bageze ku ntego cyangwa ibisubizo babasabye.