Ikigwa 5: Ubushobozi bw'umwana urangije ikiciro cya mashuri y'inshuke

ibonezaMu gusoza ikiciro k’inshuke, mu Ibonezabuzima, umwana aba ashobora:

  • ​​ Gukora imiyego, kugenzura no kwigirira ikizere
  • ​​ Gufata ibikoresho bitandukanye akoresheje ingingo nto
  •  Kwita ku isuku ye, no kugaragaza ko yumva neza akamaro ko kwigirira isuku n’ubuzima bwiza
  •  Kumenyesha ibyifuzo bye mu mirire, kugaragaza ko yumva ubuzima bwiza icyo ari cyo, no kugira isuku
  •  Kugaragaza ko azi indwara zandura uko zandura nuko yakwirinda kuzandura
  •  Kwiyitaho no kwita ku bikoresho bye

Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:37 PM