Ikigwa 5: Ibikoresho by’ingenzi/ Imfashanyigisho zikenewe/ Ibikenerwa
Imfashanyigisho, ibikoresho n’ibindi byakoreshwa byafasha abana bato kumva imbumbanyigisho no gufata byoroshye ayo masomo. Gusa ibi bikoresho si ngombwa buri gihe ngo bigurwe cyangwa kibe ari igikoresho cy’umwihariko. Hano hari ibikoresho byakwifashishwa mu guhanga imfashanyigisho n’ibikoresho byashimangira ibonezabuzima:
Ibikoresho biteza imbere Imiyego y’ingingo nini:
- urwego rwo mu ishuri
- aho abana banyerera mu ishuri
- ibyicungo
- Ibigurudumu
- imipira
- imigozi yo gusimbuka
- ingoma
- intebe
- ibikarito
Ibikinisho n’ibikoresho biteza imbere imiyego y’ingingo nto:
- imikasi
- impapuro
- amabuye n’amasaro
- amarangi yo gusiga
- amakaramu y’ibiti
- ibumba
- inkweto n’imishumi yazo
- uburoso bwo gusiga amarangi
Uburoso bwo gusiga amarangi:
- amashusho
- ibitabo by’amashusho
- ibikoresho n’ibiryo bakeneye mu gukina batetse
- ibikoresho by’isuku/ ibikoresho, amashusho agaragaza ibikorwa by’isuku
- inzitiramibu, amazi, n’isabune
- uburoso bw’amenyo
- igisokozo n’uburoso
- impapuro bajyana ku musarani, amavuta, n’umushwara usa neza
- ibiribwa bitandukanye (byiza cyangwa byarengeje igihe)
- ibinyobwa bizima cyangwa ibyarengeje igihe
- umugati, imbuto, igikoma, amata, icyayi cya mukaru
Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:37 PM