Ikigwa 5: Ababyeyi babigizemo uruhare

ibonezaKuva mu myaka ya mbere abana baba bashobora gukora imyitozo ngororamubiri. Bitangira ari ukugorora ingingo kugira zimenyere kwinyagambura, umuntu agakomereza ku kwisunika, gukambakamba hanyuma kugenda.

Kwinyagambura kw’ingingo ni ubuzima bwa buri munsi, cyane nk’ibikorwa n’imikoro umwana akora. Bishyirwamo imbaraga n’ababyeyi cyangwa abarezi, bagaragara muri buri biganiro n’abana.

Iyo umwana yinjiye mu mashuri y'inshuke ni ingenzi cyane kwita ku myigire ye ku ishuri n'iyo mu rugo. Mu mashuri y'nshuke, imyitozo ngororamubiri irategurwa, byaba ari buri mwana ku giti cye cyangwa mu bikorwa byo mu matsinda.

Hano hari ibitekerezo uko by'uko ababyeyi, imiryango n’abarezi bashishikariza abana bakanabafasha mu ibonezabuzima ryabo mu rwego rwo guteza imbere umwana mu ngeri zose:

​​ Ibutsa ababyeyi ukuntu ari ingenzi kubaza abana uko biriwe ku ishuri babakurikirana buri munsi bababaza ibibazo, niyo yaba ari umwarimu we cyangwa uwo mu muryango ubitaho.

​​ Saba ababyeyi kugirana ibiganiro n’abana babo bababaza ibibazo bijyanye n’imyitozo ngororamubiri bakoze ku ishuri. Banasaba abana kubereka uko ibikorwa  kuburyo banabasanga bagakorana imyitozo bakanashimangira imyitozo umwarimu yabakoresheje.

​​ Gutegura umunsi ku ishuri w’ababyeyi, imiryango cyangwa abarezi aho ushobora kubereka akamaro ko kuba abana bakora imyitozo y’ibonezabuzima harimo ibikorwa ababyeyi n’abarezi bagiramo uruhare mu rugo.

​​ Kangurira ababyeyi gushakira abana babo akanya, gukinana na bo, no kubaganiriza no kumarana akanya na bo. Ibi byaba gukinana na bo umupira, kugendana na bo, kubafasha no mu bindi bikorwa bibafasha kuvumbura ibintu byinshi n’ibishya icyarimwe.

​​ Guha ababyeyi inama z’umwihariko z'uburyo bafashamo abana babo, cyane cyane iyo abana babo bafite ibibazo mu gukora ibintu runaka bikaba bisaba ubufasha bw’inyongera.

​​ Menyesha ababyeyi uko abana bameze ku ishuri noneho unabagire inama y’ukuntu banabafashiriza mu rugo. Wanaha ubutumwa abaza kubafata saa sita batashye.

​​ Tegura umunsi ababyeyi, imiryango n’abarezi basura abana ku ishuri mu masaha yo kwiga. Niyo byaba ari akanya gato, ababyeyi bazabasha kubona uko abana babo bakora ibikorwa byo mu ishuri no hanze y’ishuri. Tegura  ibikorwa ngororamubiri bakorana n’ababyeyi babasuye ku ishuri. Kangurira ababyeyi kujya banakorana n’abana iyo myitozo mu rugo.

​​ Kangurira ababyeyi kujya bakumenyesha igihe babonye ikintu kidasanzwe ku mwana kimubayeho mu rugo cyangwa ku mubiri mu ngingo ze, nko gukomereka, gushobora gutuma hari imyifatire runaka umwana agaragaza kubera kutabasha gukora ibikorwa bimwe na bimwe. Ibi bizatuma mwarimu amenya uko afata uyu mwana hakiri kare.


Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:37 PM