Ikigwa 5: Intego
Ku musozo w’iki kigwa abarezi bazaba bashobora:
- Kumva akamaro ko kuba abana bakwiga binyuze mu mikino
- Guha abana bose amahirwe yo kuba mu bikorwa byo mu matsinda no mu mikino
- Gukora imfashanyigisho hifashishijwe ibikoresho abana bakinisha bakanabyigiraho
- Guha abana ibikorwa bitandukanye harimo ibyo mu ishuri n’ibyo hanze bibafasha mu ibonezabuzima
- Kumenya uko wafasha ababyeyi kugira uruhare mu burezi bw’abana babo n’imikoranire myiza hagati yabo n’aAbarezi mu buzima bwa buri munsi
- Kumva akamaro ku gushyira abana bose mu bikorwa bitandukanye uha abashoboye cyane ibkorwa byisumbuyeho unafasha abagikeneye ubufasha
- Kumenya uburyo butandukanye wasuzumamo abana mu kubafasha ugenzura aho bageze bivugurura mu mwaka
Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:35 PM