Ikigwa 5: Akamaro k’iki kigwa
Twibanze ku bigize Ibonezabuzima, Bifasha gushyira mu bana akamenyero ko kugira isuku binabafasha kubungabunga ubuzima no kugira ubuzima buzira umuze mu mubiri. Binabafasha kumenya ibintu bibi byo kwirinda cyangwa byakwangiza ubuzima bwabo cyangwa byateza uburwayi. Kubakangurira gukora imyitozo ngororamubiri kenshi bifasha kwagura ingingo nto n’inini bikanatuma umubiri uhora ukora neza kandi ufite ubuzima bwiza.
Kumenya ibi bikorwa byose bizafasha abana:
- Gukora imiyego itandukanye, kwigenzura no kwigirira ikizere
- Guteza imbere ingingo nto n’inini
- Kwimenyereza kugira isuku
- Kumva akamaro ko kubaho ubuzima bwiza
- Kumenya ibiryo bikungahaye mu ntungamubiri n’ibidafite intungamubiri
- Kumenya indwara n’ibyorezo n'uko babyirinda
- Kwiyitaho no kubungabunga ibidukikije
Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:35 PM