Ikigwa 4: Isuzuma
Isuzuma ryateguwe rigomba kubaho mu buryo bukomatanya cyangwa mu buryo buhoraho. Binyuze muri iri suzuma riteguwe, umurezi akusanya ibihamya by’uko umwana agenda atera imbere bikagaragazwa n’ubushobozi bugezweho.
Isuzuma rigenzurwa mu bice bitandukanye by’ibikorwa bya buri munsi bigamije gukusanya amakuru ajyanye n’ibyo umwana yagezeho ugereranyije n’ibyo bamwitezeho.
Ku ruhande hari ibigenderwaho , mu isuzuma ry’ubugeni n’umuco mu mwaka wa 1, 2 n’uwa 3.
Abana bagomba kugaragaza ubushobozi bwo:
- Guhanga ibintu bitandukanye by’ubugeni mberajisho bakoresheje ibikoresho biboneka aho batuye
- Gukoresha ibikoresho byabugenewe mu gushushanya; kwigana no kugaragaza igishushanyo nyacyo
- Kubaka ibintu bitandukanye bifashishije ibikoresho biba aho batuye
- Kubumbisha ibumba ibintu byoroshye bakoresheje amashusho atandukanye bakanasobanura ibyo bakoze
- Kuvuga ku bikoresho by’ubukorikori bazi n’akamaro kabyo
- Kuririmba no kubyina indirimbo zishimishije bamenyereye
- Kuvuga no kumenya ibikoresho/ abantu hakurikijwe amajwi yabo atababonye
Last modified: Wednesday, 16 February 2022, 5:34 PM